Category: Uncategorized
-
Trump yasinye iteka rigamije kugabanya ibiciro by’imiti #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatanu yasinye iteka ryemerera ibigo byo mu gihugu ayobora gutumiza mu mahanga imiti ku giciro kiri hasi ndetse no kugabanya ibiciro byayo ku baguzi. -
Umunyarwandakazi Lucifer yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Gihozo Josine yinjiranye mu muziki izina rya Chipmunk Lucifer, avuga ko ibivugwa kuri Lucifer cyangwa Satani byose abifata nk’inkuru zitabayeho, ahubwo ari nk’imigani yahimbwe. -
Musanze: Uruganda rwa miliyari 37 Frw ruzatangira gukora sima mu cyumweru gitaha #rwanda #RwOT
Uruganda rwa sima, Prime Cement rwuzuye mu Karere ka Musanze, biteganyijwe ko ruzatangira imirimo ku wa Kane w’icyumweru gitaha, aho mbere na mbere rwitezweho kuziba icyuho cya sima nke ku isoko ry’imbere mu gihugu. -
Umwami Mutara III Rudahigwa: Uburyo yabaye umusingi ukomeye w’uburezi, agatanga inzozi ze zidasohoye #rwanda #RwOT
Imyaka 51 irashize umwami Mutara III Rudahigwa atangiye i Bujumbura mu buryo bw’amayobera. Ni umwami wimye ingoma mu 1931 nta munyarwanda umwiyumvamo, kuko bamufataga nk’umugambanyi wanyaze ingoma se ku nyungu z’abazungu. -
Umukinnyi Khalfan afata nk’uwa mbere mu Rwanda, uko abona ibibazo b’iri mu ikipe ye yihebeye #rwanda #RwOT

Umuraperi Khlafan Govinda avuga ko ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports yihebeye igihe kigeze ngo bikemuke kuko n’ubuyobozi buriho bwamaze kubona aho bipfira kandi batangiye gukosora.
Khalfan ni umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse bagerageza kwigomwa umwanya wa bo bakareba imikino y’iyi kipe myinshi.
Aganira na ISIMBI, yavuze ko mu bakinnyi b’abanyarwanda bagikina umupira w’amaguru umukinnyi yemera ari Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati“mu bakinnyi bagikina umukinnyi nemera mbona arusha abandi bose ku bwanjye ni Rwatubyaye Abdul.”
Rwatubyaye Abdul ni we mukinnyi yemera mu RwandaAkomoza ku bibazo ikipe ye imazemo iminsi, yavuze ko n’ubuyobozi bwamaze kubona amakosa yabaye ndetse batangiye kuyakosora.
Yagize ati“umuntu yubakira ku makossa ye yakoze, ni byo ikipe imaze iminsi inyura muri byinshi bitashimishije abakunzi bayo, ariko iyo urebye kuri ubu perezida wa Rayon Sports Sadate aragenda agaragaza ibimenyetso byo gushaka kubaka ikipe ikomeye kurusha umwaka ushize.”
Ngo yizeye ko ibintu biiye gusubira ku murongo muri Rayon Sports yeUyu muraperi ahamya adashidikanya ko mu minsi ya vuba yizeye ko ikipe ye izasubira ku murongo kandi ikazaba ikomeye nka mbere.
Khalfan ni umufana wa Rayon Sports ukomeye -
Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda ryatanze ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye 250 #rwanda #RwOT
Nyampinga Foundation, ihuriro ry’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri uyu wa Gatanu ryashyikirije inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 250 bo mu ntara y’Iburasirazuba. -
Umwami Mutara II Rudahigwa: Uburyo yabaye umusingi ukomeye w’uburezi, agatanga inzozi ze zidasohoye #rwanda #RwOT
Imyaka 51 irashize umwami Mutara II Rudahigwa atangiye i Bujumbura mu buryo bw’amayobera. Ni umwami wimye ingoma mu 1931 nta munyarwanda umwiyumvamo, kuko bamufataga nk’umugambanyi wanyaze ingoma se ku nyungu z’abazungu. -
Gasana Jérôme wayoboye WDA yiyemeje kubaka Mukura VS izamara imyaka 3 itwara ibikombe #rwanda #RwOT

Tariki 1 Nyakanga 2020, nibwo Gasana yagizwe umuyobozi mukuru wa MVS, nyuma y’uko iyi kipe ivuguruye imyubakire y’ubuyobozi bwayo igashyiraho umwanya wa Managing Director umwanya utari usanzwe mu buyobozi bwayo.
Gasana ati “Aya mavugurura aganisha ku kuba ikipe, nakwita ikipe itsinda ifite ubushobozi bwo kumara imyaka 3 itwara ibikombe”.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus, yakomeje avuga ko yifuza ko Mukura VS iba ikipe buri wese yibonamo. Ati “Kandi ntabwo yayibonamo adafite amakuru yayo niyo mpamvu muri structure turi gutekereza ko hajyaho ushinzwe imbuga nkorambaga, no kumenyekanisha ikipe kugira ngo n’uri haze y’igihugu ukeneye amakuru ya MVS ayabone bimworoheye”.
Avuga ko abatuye Tumba, Cyarwa, Mukura, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe bakwiye kuba bari ku mukino wa Mukura, igihe yakinnye.
Ubuyobozi bushya bw’iyi kipe buteganya kongera Fun Club, kuri ubu ziri hagati hagati ya 5 na 10. Muri Fun Club iyi kipe ifite harimo iba hanze y’u Rwanda, yitwa iy’abadiyasipora.
Mu rwego rwo kumenyekanisha ikipe no kuyishakira inkunga, ubuyobozi bushya burateganya koroheza abafana kubona ibirango byayo.
Gasana Jérôme wari asanzwe ari muri Komisiyo Nkemurampaka ya Mukura Victory Sports guhera mu mwaka ushize avuga ko mu minsi yashize umuntu yashakaga kugura umupira uriho ibirango bya Mukura akabura aho awugurira,
Ati “Ibi ngo ubuyobozi bubirimo kubikoraho ku buryo mu kwezi kwa 9 bizaba byarabonetse. Umuntu ukeneye umupira wo kwambara wanditseho ibirango by’ikipe akaba afite aho awusanga”
Gasana agiye kuyobora iyi kipe se yakiniye, mu gihe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, aribwo hamenyekanye ko Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka 9 ari Perezida wayo yeguye ku buyobozi bwayo ku mpamvu zitamenyekanye.
Gasana avuga ko kugira ngo abafanga bongere bagaruke agomba kubaka ikipe itsinda ishingiye ku bakinnyi bashoboye, hibandwa ku bakinnyi b’inyuma no mu busatirizi bw’ikipe
Ubuyobozi bushya bw’iyi kipe buvuga ko bugiye gushyiraho uburyo bwo guha abafite ubunararibonye muri Mukura : abakiniye n’abayitoje bakagira umwanya wo gutanga ibitekerezo mu kugura abakinnyi.
Gasana avuga ko ukwezi kwa 8 kuzasiga abakinnyi bafite ibibazo by’imishahara byose bikemutse kuko bageze kure babikemura.
Ati “Ntabwo twagura abakinnyi bashya kandi n’abo dusanganywe tutarabakemurira ibibazo by’imishahara.”
Avuga ko mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo, iyi kipe yabaye hafi abakinnyi bayo ikabakemurira ikibazo cy’amikoro.
Ikindi bateganya gukora ni uko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 8, iyi kipe izashyiraho uburyo bworohereza abafana kuyitera inkunga, ni uburyo busanzwe mukoreshwa mu yandi makipe buzwi ku izina ry’akanyenyeri.
Perezida w’abafana ba MVS asaba abafana kongera kwitabira imikino gufata umwanya wo kumenyekanisha ikipe yabo.
Ati “Tumenyekanishe Mukura tuyikunde tuyikundishe n’abandi”.Umwaka ushize w’imikino warangiye Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa kane. Mu bakinnyi iyi kipe iri kuganira nabo harimo umuzamu wa Gad Musanze FC, Iragire Said na Cyiza Husein.
-
EABC mourns Mkapa #rwanda #RwOT

President Mkapa was a signatory to the Treaty for the Establishment of the East African Community on 30th November, 1999, alongside their Excellencies Late President Daniel Moi (Republic of Kenya) and Yoweri Museveni (Republic of Uganda).
H.E. Mkapa will be remembered as a Pan Africanist, one of the founding fathers of the East African Community who championed for the revival of regional integration.
He was an astute advocate for the growth of the regional private sector and was particularly instrumental in fast-tracking the EAC Customs Union Protocol and Common Market. His towering legacy in effecting social and economic policies that boosted intra- EAC trade and augmented the vital role of the private sector as the engine for social-economic growth, reigns on.
Mkapa played a pivotal role in enforcing harmonised regional trade policies that saw a reduction in non-tariff barriers, sparking an increase in the volumes of intra-regional trade.
H.E. Mkapa’s vibrant leadership was not only reflected in his efficacy in calming regional trade disputes but also in brokering regional peace dialogues that created a conducive business environment in Africa.
20 years since the revival of the EAC, his vision for regional integration continues to live on. The business community will vanguard his vision for the prosperity of our beloved EAC region.
Dr. Peter Mathuki, Executive Director /Chief Executive Officer
East African Business Council (EABC)
9th Floor Mafao House | Old Moshi Road | Arusha | Tanzania
P. O. Box 2617 | Tel: +255 27 2520162
Email: [email protected] I Website: eabc.info
EABC – The Voice of the Private Sector in East Africa
H.E. Mkapa will be remembered as a Pan Africanist, one of the founding fathers of the East African Community who championed for the revival of regional integration.IGIHE
-
Amateka ya Kizito Mihigo wari kuba yujuje imyaka 39 y’amavuko iyo aba akiriho. #rwanda #RwOT
Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda, ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi mu 1981.
Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.
Ku myaka 9 y’amavuko, yatangiye guhanga indirimbo, se na we akaba yari asanzwe ahanga indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika aho iwabo i Kibeho.
Amakuru avuga ko kuva mu 1994 yahimbye indirimbo zirenga 400 mu gihe cy’imyaka 20.Nyuma yo kugirwa imfubyi muri Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, yahungiye i Burundi – hahana imbibi n’akarere ka Nyaruguru avukamo – aho yongeye guhura na bamwe mu bo mu muryango we bari barokotse.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet, nyuma ubwo yari agarutse mu Rwanda mu kwa karindwi mu 1994, yaje kugerageza kwinjira mu ngabo za RPF – ariko ntibyamuhira – ashaka kwihorera ku bishe abo mu muryango we. Ariko binyuze mu kwemera kwa gikristu no mu muziki, yaje kumenya kubabarira n’abishe se.
Yamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika nyuma yo gutangira amashuri yisumbuye kuri Seminari Nto ya Karubanda mu mujyi wa Huye, mu majyepfo y’u Rwanda.
Bivugwa ko icyo gihe yabaye icyatwa mu bahanzi b’indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Aho mu mashuri yisumbuye – yarangirije muri Collège St André i Kigali – ni naho yigiye umukino wa Karate, agera no ku mukandara wo hejuru cyane w’umukara (ceinture noire).Mu 2001 yagize uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu – izwi nka Rwanda Nziza , nyuma azakubona buruse (bourse/scholarship) ya Perezida Paul Kagame yo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa. Umuziki we ku rwego mpuzamahanga yaje kuwutangirira mu Bubiligi, ahaba n’imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abandi bantu bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari.
Mu 2011 nibwo Kizito yasubiye mu Rwanda, aba umuhanzi ukunzwe cyane. Yatumirwaga mu mihango yo kwibuka Jenoside, ndetse agatumirwa no mu mihango ya leta agafasha mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hari na Perezida Kagame.
Muri iyo myaka kandi yagiye anengwa na bamwe b’ukwemera kwa gikirisitu, bavuga ko bisa nkaho impano ye iri kwigarurirwa n’ibikorwa bya politiki. Ariko mu 2011, yagerageje kongera indirimbo n’ibitaramo by’indirimbo zaririmbiwe Imana – ibitaramo byitabirwaga n’imbaga ibarirwa mu bihumbi.
Mu 2011 yahembwe na Jeannette Kagame mu bihembo bya CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers)
Muri uwo mwaka mu kwezi kwa munani ni nabwo abinyujije mu muryango we Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame, yahembye umuhanzi Kizito nk’umwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa bikomeye bifasha rubanda.Mu 2013, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Rwanda Governance Board, cyahembye umuryango we Kizito Mihigo Peace Foundation nk’umwe mu miryango 10 itegamiye kuri leta yateje imbere imiyoborere myiza mu gihugu. Uwo muryango we uhembwa amafaranga 8,000,000.
Mu mwaka wa 2010, yashinze umuryango utegamiye kuri leta, Kizito Mihigo Foundation, ugamije kubiba amahoro n’ubwiyunge.
Agarutse mu Rwanda mu mwaka wakurikiyeho, yatangiye kuzenguruka mu mashuri no mu magereza atanga ubwo butumwa, ku nkunga ya leta y’u Rwanda, umuryango World Vision International n’ambasade y’Amerika mu Rwanda.
‘Igisobanuro cy’urupfu’
Indirimbo yise ‘Igisobanuro cy’urupfu’ yasohoye mu 2014 habura gato ngo hatangire icyumweru cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 mu Rwanda, ni yo ibonwa ahanini nk’intandaro y’ibibazo yaciyemo nyuma yaho.Iyo ndirimbo y’iminota 10 yatangaje ku rubuga rwa YouTube, ihinyuza imvugo yemewe mu Rwanda ku bijyanye na Jenoside, yahise yamaganwa na leta y’u Rwanda.
Muri iyo ndirimbo avuga ko nubwo yagizwe impfubyi na Jenoside, bitamubuza kuzirikana abandi babuze ababo mu bwicanyi butiswe Jenoside – icyabonywe nko guca amarenga y’abazize ubwicanyi bushinjwa izari ingabo za RPA/FPR.Gufungurwa no kongera gufungwa
Ku itariki ya 7 y’ukwa kane mu 2014, byatangajwe ko Kizito – wari umenyerewe mu mihango yo kwibuka Jenoside – yaburiwe irengero. Nyuma byatangiye guhwihwiswa ko Kizito ari mu maboko ya polisi kubera iyo ndirimbo ye itavugwaho rumwe.Ku itariki ya 15 y’ukwa kane, polisi y’u Rwanda yamumurikiye abanyamakuru, ivuga ko yatawe muri yombi acyekwaho gutegura ibitero by’iterabwoba no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC bagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Nyuma y’iryo tangazo ryuko ari mu maboko ya polisi, indirimbo ze zahise zitangazwa ko zitemerewe guca kuri radio na televiziyo byo mu Rwanda.
Mu kwa kabiri mu 2015, yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame,
Ku itariki 15 y’ukwa cyenda mu 2018, hamwe n’izindi mfungwa zirenga 2,000, Kizito Mihigo na Victoire Ingabire – umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda – bafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.Mu gihe gishize cya vuba, yashyiraga amafoto na videwo ku mbuga ze za internet agaragaza ibikorwa byo kwigisha umuziki abanyeshuri bari mu biruhuko.
Ku itariki ya 13 yukwezi kwa kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.
RIB yavugaga ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa ngo ashyikirizwe ubucamanza.
Umuntu warekuwe ku mbabazi za perezida ategekwa kujya kwiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu abiherewe uruhushya n’urwego rushinzwe ubucamanza.
Ku wa mbere, polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito, ku myaka 38 y’amavuko, yapfuye “yiyahuye” aho yari amaze iminsi afungiye i Remera.Nyuma, ubushinjacya bwunze mu rya RIB, buvuga ko urupfu rwa Kizito “rwatewe no kwiyahura yimanitse”.
The post Amateka ya Kizito Mihigo wari kuba yujuje imyaka 39 y’amavuko iyo aba akiriho. appeared first on KASUKU MEDIA.