Category: Uncategorized

  • Umuraperi Khalfan yatunguwe n’impano yahawe na rutahizamu wa Rayon Sports muri studio za Radio #rwanda #RwOT

    Umuraperi w’umunyarwanda, Kalfan Govinda avuga ko yatunguwe n’impano yahawe na rutahizamu wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert ubwo bari muri studio za Radio mu kiganiro.

    Ni mu kiganiro B-Wire cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, kigezemo hagati uyu rutahizamu yatunguye Khalfan amuha impano ya jersey ya Rayon Sports, yanditseho nimero 12 n’izina rye Mugisha Gilbert.

    Aganira na ISIMBI, Khalfan yavuze ko yatunguwe n’iki gikorwa cy’uyu musore cyane ko atari azi ko agiye guhabwa impano, gusa ngo Mugisha yabikoze kuko azi ko asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports.

    Yagize ati“yarantunguye cyane. Ntabwo nari niteze ko ari buyimpe rwose gusa yari azi ko ndi umufana wa Rayon Sports. Ni wa muntu nazaga kuri stade tugataha tuganiramo gake gake. We yatekereje ko azampa impano, mu kiganiro rero kigeze hagati yaravuze ngo nakuzaniye impano. Ndebye nsanga ni jersey ya Rayon Sports iriho nimero 12 yambara n’izina rye.”

    Akomeza avuga ko yashimishijwe cyane n’impano yahawe n’uyu mukinnyi kuko ari ikimenyetso cy’urukundo.

    Yagize ati“byaranshimishije cyane nukuri yarakoze, burya umuntu watekereje kuguha impano aba akuzirikana, Imana imwongerere imigisha.”

    Umuraperi Khalfan wamamanye mu ndirimbo nka Power, Ruravuna, Ibaruwa, ni umwe mu bahanzi bafana kandi bihebeye ikipe ya Rayon Sports.

    Mugisha Gilbert yahaye impano Khalfan

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-khalfan-yatunguwe-n-impano-yahawe-na-rutahizamu-wa-rayon-sports-muri-studio-za-radio

  • “Twahuye ndi umufana we”Umunyamakuru Agasaro Tracy aherutse kwambikwa impeta n’umuramyi René Patrick #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uhimbaza Imana René Patrick wamenyekanye mu ndirimbo nka Nibyiza, Ntuhinduka,Arankunda n’izindi. Aheruka gusaba umukunzi we akaba n’umunyamakuru wa KC2, Tracy Agasaro ko yamubera umugore, ndetse anamwambika impeta ibishimangira nyuma yo kubwirwa ‘Yego’.

    Ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bizihiwe no kubona umuhanzi wagize uruhare mu kwandika no kuririmba ibihangano bihembura imitima ya benshi atera intambwe imuganisha ku gushinga urugo rwe.

    Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira ‘Yego’.

    Agasaro yemereye uyu muramyi kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by’ikirenga byanatumye asuka amarira
    René Patrick yahuje urugwiro n’umukunzi we Agasaro Tracy

    Mu kiganiro na IGIHE, Agasaro yirinze kuvuga ku rukundo rwe na René Patrick, ashimangira ko umunsi yambikiwe impeta usobanuye byinshi kuri we.

    Yagize ati ”Kiriya gihe mu mutima wanjye hari huzuyemo urukundo, ishimwe ku Mana, nshima Imana byanteye ishema bituma numva mbaye undi muntu rero ndabishimira Imana.”

    Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yavuzweho mu gihe itari yarigeze yandikwa mu itangazamakuru cyangwa ngo igarukweho kuri radio, bivuze ko yatunguye benshi.

    Agasaro yagize ati ”Hari amagambo avuga ngo rimwe na rimwe biba byiza kwigumanira amakuru yawe meza, byari amahitamo yacu ariko byari n’uburyo bwo kurinda urukundo rwacu.”

    Umubajije igihe batangiye gukundanira ndetse na byinshi ku rukundo rwe na René Patrick, Agasaro avuga ko ari ibanga ryabo batifuza kurimena.

    Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe bikomeye no kuba René Patrick yarafashe icyemezo cyo kumwambika impeta kuko nta n’igitekerezo cyabyo yari afite.

    Yakomeje ati “Ntabwo twajyaga tubiganira byarantunguye ni nayo mpamvu mwabonye amarangamutima yanjye aganisha ku kurira.”

    Agasaro avuga ku munsi yambikiweho impeta, yifashishije amagambo agira ati “Uriya munsi twari dufite gahunda yo guhura tukajyana mu birori by’undi muntu, biriwe bandagiye ngezeyo nsanga ni kuriya bimeze.”

    Agasaro avuga ko ari amashimwe mu mutima we ndetse yizeye ko igikorwa cyabaye cyo kumwambika impeta cyahesheje Imana icyubahiro.
    Ibinezaneza byinshi mu mutima wa Patric na Tracy

    Nubwo nta byinshi avuga ku rukundo rwe n’uyu muhanzi, Agasaro avuga ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ati “Nari nsanzwe ndi umufana we, ntabwo yari azi ko mufana ariko igihe kiravuga, yaje kubimenya. Twakundanye ndi umufana we cyane uretse ko n’ubu nzahora mufana, icya mbere nubaha ni uko azi, anubaha uwo ari kuramya.”

    Uyu munyamakuru avuga ko ikintu cyatumye aba umufana wa René Patrick kijyanye n’uburyo akoresha iyo aramya Imana.

    Yagize ati ”Ni umuhanzi uririmba arangamiye izina ry’uwo aramya, nicyo kintu cyankuruye ndavuga nti uyu niwe muhanzi nkunda.”

    Abajijwe uko biba byifashe iyo uwari umufana abaye umukunzi w’umuhanzi yafanaga, yagize ati ”Byose ni imigambi y’Imana.”

    Ikijyanye n’ubukwe bwabo, Agasaro avuga ko igihe cyabwo nikigera bazabitangaza ariko kugeza ubu adashobora kugira icyo abuvugaho, yirinze gutangaza itariki ukwezi ndetse n’umwaka w’ubukwe bwe na René Patrick.

    René Patrick ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka “Arankunda”, “Ni byiza” n’izindi zinyuranye.

    Source: IGIHE

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Twahuye-ndi-umufana-we-Umunyamakuru-Agasaro-Tracy-aherutse-kwambikwa-impeta-n.html

  • Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania yapfuye #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yatanze mu ijoro ryacyeye, Perezida Magufuli yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania “yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye”.

    Perezida Magufuli ntabwo yatangaje indwara yishe Benjamin Mkapa, wari ufite imyaka 81.

    Yagize ati : “Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite”.

    Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

    Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

    Umwaka ushize, Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegekoshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.

    Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi zavuze ko Abarundi batasubiramo itegekoshinga rishya batoye mu 2018.

    Magufuli yatangaje kuri Twitter ko azibuka Mkapa nk’umuntu “ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu” bwa Tanzania. Mkapa asize umugore we Anna Mkapa n’abahungu babiri.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Benjamin-Mkapa-wabaye-Perezida-wa-Tanzania-yapfuye

  • Abakinnyi batatu b’abanyarwanda bakina muri Tanzania bahanganiye agera kuri miliyoni #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 3 b’abanyarwanda muri Tanzania mu ikipe ya Simba SC na Yanga Africans, bahanganiye igihembo cya miliyoni y’amashilingi kizatangwa na n’umuterankunga w’aya makipe, Sports Pesa.

    Abo ni Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick ba Yanga na Meddie Kagere wa Simba SC.

    Gusa aba bakinnyi ntabwo bahanganye bonyine kuko bahanganye na bagenzi babo bakinna mu makipe yabo.

    Sports Pesa itera inkunga aya makipe, yazanye iri rushanwa ryo gutora umukinnyi mwiza uhiga abandi mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ariko bigakorwa mu buryo bubiri.

    Ntabwo hazatorwa umukinnyi umwe witwaye neza muri aya makipe yombi ateranye, ahubwo ni ugutora umukinnyi umwe muri buri kipe.

    Kuri link yo gutora amazina y’abakinnyi ba Simba SC n’ay’abakinnyi ba Yanga aratandukanye, utora mu gice kimwe ugahita ujya gutora no mu kindi. Bivuze ko Kagere ashobora kukegukana muri Simba SC, muri Yanga kikegukanwa na Haruna cyangwa Papy.

    Link yo gutoreraho iri kuri paji ya Facebook ya Sports Pesa Tanzania. Waha amahirwe abanyarwanda yo kwegukana iki gihembo unyuze hano.

    Papy na Haruna muri Yanga bahataniye miliyoni

    source http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-batatu-b-abanyarwanda-bakina-muri-tanzania-bahanganiye-agera-kuri-miliyoni

  • Imbamutima z’abatujwe mu mudugudu wa Gishuro uherutse gutahwa na Perezida Kagame (Video) #rwanda #RwOT

    Byabaye nko kubyara uhinguye! Abatishoboye batujwe mu Karere ka Nyagatare baricinya icyara nyuma yo guhindurirwa ubuzima ku munsi u Rwanda rwibohoyeho.
  • Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania, yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Magufuli yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC, kuri uyu wa 24 Nyakanga, ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye. Ati “Ndasaba abanya-Tanzania bose kwakira inkuru y’urupfu rwe no gusengera Mzee Mkapa. Andi makuru araza gutangazwa ariko Mzee Mkapa yatuvuyemo.” Yahise atangaza ko igihugu kigiye gufata igihe cy’iminsi irindwi y’icyunamo, muri iyi minsi, amabendera yose y’igihugu akazaba yururukijwe mu cya kabiri. Mkapa yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005 mbere (…)
  • Depite Mukayijore Suzanne yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2020, yatoreye Depite Mukayijore Suzanne guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP).
  • Canada:urukiko rwashinjije America kubangamira uburenganzira bw’impunzi. #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Canada rwanzuye ko amasezerano ajyanye n’abimukira iki gihugu gifitanye n’Amerika ubu ahindutse impfabusa kuko Amerika itsikamira uburenganzira bw’impunzi.

    Ayo masezerano azwi nka ‘Safe Third Country Agreement’ (STCA), yo guhera mu mwaka wa 2004, asaba abasaba ubuhungiro gusaba kurindirwa mu gihugu cya mbere bagezemo bahunga.

    Ariko ku munsi wo ku wa gatatu, umucamanza yatangaje ko ayo masezerano anyuranyije n’itegekonshinga kuko bishoboka ko Amerika yafunga abimukira.

    Icyo cyemezo cy’urukiko ni intsinzi ku mpirimbanyi zo muri Canada ziharanira uburenganzira bw’abimukira.

    Abanyamategeko baburanira impunzi zasubijwe inyuma ku mupaka wa Canada, bari bamaganye ayo masezerano n’Amerika, bavuga ko Amerika itujuje ibisabwa ngo yitwe ko “itekanye” ku basaba ubuhungiro.

    Madamu Nedira Jemal Mustefa, umwe mu mpunzi zahatiwe kuguma muri Amerika, yabwiye urukiko ko igihe yamaze afungiwe aha wenyine muri Amerika “giteye ubwoba, ubwigunge n’ihungabana”, nk’uko umucamanza yabivuze ubwo yafataga icyo cyemezo.

    Maureen Silcoff, perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo muri Canada baburanira impunzi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:
    “Twese tuzi cyane uburyo Amerika ifatamo abasaba ubuhungiro”.

    Umupaka ufite uburebure bwa 8,891 km ugabanya Amerika na Canada ni wo wa mbere muremure cyane ku isi hagati y’ibihugu bibiri.
    Amasezerano ya ‘Safe Third Country’ ateye ate?
    Amasezerano ya ‘Safe Third Country’ (cyangwa y’igihugu cya gatatu gitekanye, ugenekereje mu Kinyarwanda), ni gahunda yo hagati y’ibihugu yo kwita neza ku busabe bw’ubuhunzi no kwirinda ikizwi nka “aslyum shopping” (cyangwa guhaha ubuhunzi, aho ababusaba babusaba mu bihugu byinshi icyarimwe).

    Ariko ayo masezerano ari no gutuma abasaba ubuhungiro bakora icyo leta ya Canada yise kwambuka “bitemewe” mu kwirinda gusubizwa ku bice byo ku mupaka byemewe na leta byo kwambukiramo.

    Kuva mu mwaka wa 2017, ubwo Perezida Donald Trump yageraga ku butegetsi asezeranya guhashya abimukira, abantu bagera ku 58,000 bamaze kwambuka muri ubwo buryo bajya hakurya muri Canada bavuye muri Amerika ngo bakomerezeyo ibyo gusaba ubuhungiro.

    Mbere yuko icyorezo cya coronavirus gitangira, leta ya Canada yari imaze igihe yiga ku busabe bwabo, nyuma ihita ivuga ko bagiye gusubizwa inyuma.

    Muri Canada hakomeje kumvikana ubusabe bw’abavuga ko iki gihugu cyahagarika cyangwa kikongera kwiga kuri ayo masezerano gifitanye n’Amerika.

    The post Canada:urukiko rwashinjije America kubangamira uburenganzira bw’impunzi. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/canadaurukiko-rwashinjije-america-kubangamira-uburenganzira-bwimpunzi/

  • Urukingo rwa Coronavirus rukorwa n’ikigo cy’Ubushinwa rushobora kuboneka vuba #rwanda #RwOT

    Igitangazamakuru cya Leta y’Ubushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Covid-19 rwakozwe n’ikigo gikora imiti cyo mu Bushinwa rushobora kuboneka mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira.

    Liu Jingzhen ukuriye ikigo kitwa China National Pharmaceutical Group (Sinopharm) yatangaje ko imirimo yo kugerageza urwo rukingo ku bantu biteganyijwe ko irangira mu mezi atatu ari imbere( kuvuga ko bitarenza Ukwakira).

    Muri iki cyumweru, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza batangaje ko urukingo bakoze “rutanga icyizere“.

    Aba bo mu Bwongeraza bavuga ko igerageza ryarwo ryakozwe ku bantu 1,077, ryerekanye ko abarutewe bagize ubwirinzi (antibodies) n’uturemangingo rwa ‘T-cells’ dushobora kurwanya coronavirus.

    Ibindi bigo bitandukanye ku isi bikora imiti biri mu bushakashatsi, buri gukorwa mu buryo bwihuse bidasanzwe, bwo gushaka umuti cyangwa urukingo rw’iyi virus.

    Covid-19, virus yabonetse bwa mbere mu Bushinwa, imaze kwandura abantu barenga miliyoni 15 no kwica abarenga ibihumbi 630 ku isi, mu gihe cy’amezi arindwi ashize imenyekanye.

    Ikigo Sinopharm cy’Ubushinwa nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, kivuga ko urukingo kiri kugerageza rushobora gutinzwa no kubura abantu benshi banduye bo kurugeragezaho muri iki gihugu.

    Gusa kivuga ko hari abo ruri kugeragerezwaho mu bindi bihugu birimo Emira zunze ubumwe z’Abarabu (UAE). Urundi rukingo rwa Covid-19 rw’ikigo nacyo cyo mu Bushinwa kitwa Sinovac Biotech rwageragejwe ku bantu muri Brazil. Inkingo zigera mu 180 ku isi zirimo kuregeragezwa mu buryo bw’umuvuduko udasanzwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/urukingo-rwa-coronavirus-rukorwa-nikigo-cyubushinwa-rushobora-kuboneka-vuba/

  • BREAKING NEWS: Former Tanzanian President, Benjamin William Mkapa Dies #rwanda #RwOT

    Tanzania’s third President, Benjamin William Mkapa, has passed on in Dar es Salaam.

    President Pombe Magufuli confirmed the death a few minutes after midnight via a live televised broadcast.

    The late President was admitted at Dar es Salaam Hospital where he was receiving treatment.

    He was born in 1938 in Ndanda, near Masasi in Mtwara region.

    He graduated from Makerere University in Uganda in 1962 with a degree in English.

    He also attended Columbia University in 1963 and was awarded a master’s degree in international affairs.

    Previous posts include being an administrative officer in Dodoma and the Minister for Science, Technology and Higher Education.

    He also was Tanzania’s ambassador to Canada in the year 1982 and to the United States Of America from 1983 to 1984.

    The late Mkapa was also the Minister of Foreign Affairs from 1977 to 1980 and again from 1984 to 1990.

    In 1995, Mkapa, a CCM candidate, was elected as President based on a popular anti-corruption campaign and the strong support of former President Julius Nyerere.

    He was a good friend of Rwanda.

    Nimesikitishwa na kifo cha Mzee wetu Benjamin Mkapa (Rais Mstaafu wa Awamu ya 3). Nitamkumbuka kwa mapenzi yake makubwa kwa Taifa, ucha Mungu, uchapakazi na utendaji wake katika kujenga uchumi. Hakika Taifa limepoteza nguzo imara. Mungu aiweke roho yake mahali pema peponi, Amina.

    — Dr John Magufuli (@MagufuliJP) July 23, 2020

    source https://taarifa.rw/breaking-news-former-tanzanian-president-william-mkapa-dies/