Category: Uncategorized

  • Akanyamuneza nikose kumunya Ethiopia kazi nyuma yo kuboneka k’umunyamakuru anicet rutembesa wari waraburiwe irengero. #rwanda #RwOT

    Lensa Tekalign Ni Umukobwa ukomoka muri Ethiopia wari mu rukundo n’uwahoze ari umunyamakuru Anicet rutembesa wamenyekanye mu itangazamakuru ryandika mu Rwanda,
    mu binyamakuru bizwi yanyuzeho harimo bwiza.com ndetse yanabaye umunyamakuru wa radio ijwi rya America mu gihe gito.

    Taliki 7Gicurasi 2019 nibwo umunyamakuru rutembesa yatawe muri yombi ninzego z’umutekano mu Rwanda ku byaha 6 bya politike yarakurikiranweho,nyuma y’ibura rye nibwo uyu mukobwa lensa yagerageje gushakisha amakuru y’uwari umukunzi we Rutembesa gusa ngo ntiyahise abasha kumenya irengero rye kuko avugako nabakoranaga na anicet yagerageje kubabaza gusa nabo agasanga nta makuru bafite yizewe yaho yaba ari.
    ifoto ya Rutembesa ubwo yarekurwaga.

    Taliki 2 kamena 2020 nibwo anicet yarekuwe nyuma yo kuva mu rukiko hakabura ibimenyetso bimushinja,
    Akimara kugera hanze yabanje yabanje kumara hafi ibyumweru bitatu nta gitangazamakuru aremerera kuvugana nacyo.
    Twifuje kuvugana na lensa Tekalign mu byinshi yatangarije kasukumedia.com ko ikikimutindije ari ingendo zihuza ibihugu zitaremererwa gufungura ngo aze mu Rwanda gusubukura imwe mu mishinga yari afitanye na Rutembesa.

    Ku murongo wa telefone Rutembesa yabajijwe icyo agiye gukora nyuma yo kurekurwa atubwirako icyambere agiye kwirukamo ari ugusubukura umushinga wo gushinga ishami rya kaminuza ya Bernavis Scottish mu Rwanda ubwo yafatwaga yari yaramaze gushyikiriza inyandiko zikubiyemo ibisabwa byose ngo iyo kaminuza itangire minisiteri y’uburezi.

    Asoza yavuzeko ataramenya neza niba azagaruka mu itangazamakuru cyangwa azabireka burundu ,twabibutsa ko anicet rutembesa yigeze kuba ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe rya ruguby mu Rwanda ndetse no mu ikipe ya Remera buffaloes.

    The post Akanyamuneza nikose kumunya Ethiopia kazi nyuma yo kuboneka k’umunyamakuru anicet rutembesa wari waraburiwe irengero. appeared first on KASUKU MEDIA.
    http://dlvr.it/RcCvsK

  • Abari kwaka amafaranga yiswe ‘ayo kubaka amashuri’ bihanijwe, MINALOC iti ‘Leta ifite ingengo y’imari yabyo’ #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe mu gihugu hose hari kubakwa amashuri ibihumbi 22, mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende bamwe mu banyeshuri bakoraga no kugabanya ubucukike mu mashuri.

    Mu itangazo MINALOC yandikiye abayobozi b’uturere twose tw’u Rwanda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ifite amakuru ko hamwe na hamwe mu turere, abaturage barimo kwakwa amafaranga yiswe ayo kubaka amashuri.

    Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase rigira riti “Ndabibutsa koi bi bitemewe kandi ko bigomba guhita bihagarara kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri gifite ingengo y’imari ya Leta cyagenewe”.

    Akomeza agira ati “Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mubibakorerwa, abaturage barasabwa gutanga umusanzu w’imirimo y’amaboko ahubakwa amashuri. Icyakora umuturage afite uburenganzira bwo gutanga insimburamubyizi igihe atabashije gutanga umusanzu w’amaboko”.

    Iri tangazo rivuga ko umuturage wifite ushaka gutanga umusanzu wo kubaka ibi byumba by’amashuri abifitiye uburenganzira, ariko ngo niwe ugena amafaranga atanga uko angana kandi ntawe ugomba kubimwishyuza.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase SHYAKA
    http://dlvr.it/RcCvrd

  • Kubyaha biregwa Dereck Chauvin ukekwaho kwica George Floyd hiyongereyeho kudatanga imisoro #rwanda #RwOT

    Derek Chauvin wahoze ari umupolisi i Minneapolis muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinjwa kwica Umunyamerika w’umwirabura George Floyd, ku byaha akurikiranweho hiyongereyeho ibindi byo kutariha imisoro.

    Bwana Chauvin n’umugore we batakibana bashinjwa kutamenyekanisha inyungu ivuye mu mirimo yabo itandukanye. Bivugwa ko leta ya Minnesota bayirimo agera hafi ku $38,000 (ni arenga miliyoni 36 mu mafaranga y’u Rwanda).

    Ubwo yari akiri umupolisi, Bwana Chauvin yafotowe yatsikamije ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe cy’iminota hafi icyenda, mbere yuko apfa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020.
    Urupfu rwa Floyd rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse muri Amerika hasabwa ko urwego rwa Polisi ruvugururwa.

    Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ka polisi, ubu araregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

    Abandi bapolisi batatu bari kumwe na bo birukanwe ku kazi, banashinjwa gufasha no kureberera ikorwa ry’ubwicanyi.

    Bwana Chauvin na Kellie Chauvin wahoze ari umugore we, buri umwe ejo ku wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2020 mu rukiko rwo mu karere ka Washington yarezwe ibyaha bitandatu byo gufasha no gushishikariza itangwa nabi cyangwa uburiganya mu kumenyekanisha imisoro.

    Baregwa kandi n’ibyaha bitatu byo gufasha no gushishikariza kudatanga imisoro ya leta.
    Bashinjwa kumenyekanisha inyungu bahuriyeho ku kigero cyo munsi ho amadolari 464,433 kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu wa 2019. Urupfu rwa George Floyd rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse muri Amerika hasabwa ko urwego rwa polisi ruvugururwa.

    Ibi birimo amafaranga Bwana Chauvin yakoreraga mu mirimo yo gucunga umutekano yo ku ruhande itari iya polisi ndetse n’ibiraka yajyaga akora muri ‘restaurant’ mu minsi y’impera y’icyumweru.

    Umushinjacyaha Imran Ali yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ingano y’imisoro itararishywe ishobora kwiyongera kuko amaperereza akomeje.

    Bwana Chauvin asanzwe ari muri gereza ku birego bijyanye n’urupfu rwa Bwana Floyd, ariko uwo wahoze ari umugore we batakibana we ntabwo afunze.
    Uwo mugore wavukiye mu gihugu cya Laos ku mugabane w’Aziya wigeze no kuba umugore uhiga abandi mu bwiza muri leta ya Minnesota (Mrs Minnesota), yagejeje ikirego mu rukiko asaba gatanya nyuma y’urupfu rwa Bwana Floyd.

    Mu itangazo yasohoye, nkuko BBC ibitangaza, umucamanza Pete Orput w’akarere yavuze ko kutamenyekanisha no kudatanga imisoro ari “ugukura amafaranga mu mifuka y’abaturage ba Minnesota”. Bwana Chauvin.

    Yongeyeho ati: “Waba uri umushinjacyaha cyangwa umupolisi, cyangwa uri umuganga…, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RcCvpv

  • Ese koko Pawulo Yarwanyije gushaka? #rwanda #RwOT

    Amagambo ya Pawulo ku yerekeranye no gushaka cyangwa ishyingiranwa yateje impaka mu binyejana byinshi. Ese yaba yarashyigikiraga gushaka cyangwa yarabirwanyaga? Ese yatekereje ko kuba ingaragu ari byiza? Ibi byose ni ibibazo byibazwa na benshi ariko tugiye kubiha umurongo.

    Iyo twifashishije Bibiliya dusanga Paulo yarashyigikiye impande zombi (gushaka no kuba ingaragu) Iyo dusomye 1Abakorinto:7 Pawulo yanditse kubyerekeye gushyingiranwa, aha tuhasanga ibitekerezo bikomeye ku bijyanye no gushaka cyangwa kwiyemeza kuba ingaragu ubuzima bwose. Pawulo avuga ko byose bifatanyiriza hamwe kuzana imigisha y’Imana mugihe bikozwe hatagendewe ku bitekerezo by’abantu ahubwo bishingiye ku Mana.

    Icyo Yesu yabivuzeho

    Mugihe cyose yamaze ku Isi, Yesu yagumye ari ingaragu mu murimo we wose yakoze. Mubyukuri Yesu yari atunganye kandi ntiyigeze acumura. Rero, bivuze ko gukomeza kuba ingaragu ari nabyo atari bibi.

    Yesu yavuze ko Gushyingiranwa byabayeho kuva Isi yaremwa kandi byashyizweho n’Imana, bityo Yesu ntiyigeze arwanya gushyingirawa cyangwa ngo abisumbishe kuba ingaragu, Yabishyigikiye byose.

    Matayo 19 muri iki gice,Yesu ahanini avuga ko gushyingiranwa atari ibya bose. Avuga ko bamwe, bahitamo ubuzima bw’ingaragu kugirango bitangire umurimo w’Imana. Icyakora abantu bahawe impano zitandukanye ushoboye kuba ingaragu abe yo kandi n’uhisemo gushaka abikore hagamijwe kubahisha Imana.

    Icyo Pawulo avuga ku gushaka cyangwa kuba ingaragu

    Pawulo yavuze ku rushako nk’ikigereranyo cyo kugirana umubano n’Imana, ntabwo yigeze avuga ko ari ikintu kibi.

    Pawulo yakunze kandi gutanga inama ku bagabo n’abagore kimwe n’abandi bantu mu ku bijyanye n’imibanire hagati yabo, nk’abana n’ ababyeyi, abashakanye aho yabashishikarizaga gukundana no kubahana.

    Mugihe cye, Pawulo yanditse ashyigikira ibyiza byo kuba ingaragu , ariko ntiyigeze yigisha abantu ko aribwo buryo bwonyine bwo gukurikirwa ati:”Kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe, undi ukwe”.

    Pawulo ntabwo yamaganye gushaka aho yavuze ati:”Ntekereza ko ari byiza ko umuntu aguma uko ari kubw’iki gihe kirushya kiriho none, mbese wahambiriwe ku mugore? ntushake guhamburwa, wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi. Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze, n’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri kubwanjye nakunda kuyibakiza”(Abakorinto 7:26-28).

    Pawulo yahisemo kubaho wenyine, akomeza yerekana ko kuba ingaragu bishobora gufasha umuntu kwerekeza ibitekerezo bye ku Mana byuzuye, adahangayikishijwe no gushimisha uwo bashakanye (1 Abakorinto 7: 32-35). Ariko, Pawulo ashimangira inshuro nyinshi ko atari bibi kurongora.

    uri macye Pawulo nta hantu bigaragara ko arwanya gusyingiranwa ahubwo yemeza ko buri muntu wese afite impano yahawe n’Imana aho bamwe baba ingaragu naho abandi bagashaka kandi ko buri wese akwiye gukoresha neza iyo mpano ye bityo bikamuzanira umugisha w’Imana.

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Ese-koko-Pawulo-Yarwanyije-gushaka.html

  • In Life Of Two Brothers Operating A Humble Business #rwanda #RwOT

    Dusengimana Theophile and his young brother Gilbert Nsengimana operate a small kiosk at Kimironko a suburb in Kigali. It is a source of income that helps them move on with daily life.

    According to them this small business pays caters for their daily needs and allows them to help a group of orphans, a business that has grown from being an MTN agent since 2017.

    In 2017, Dusengimana was pursuing his University studies when he decided to do something more than just going to school. He chose to become a service agent of MTN Rwanda in August.

    However, he had no fixed location and only hawked in public places to find clients. Later he managed to secure a small spot including a stool with an umbrella as usually seen by telecom agents on streets.

    He worked harder to get to another level; MTN Rwanda provided him with a working box, that he still operates in even today.

    As he began as an MTN service agent, helping people to get airtime, money transfer services and more, he later realized he could add more, so he registered for Equity bank service agency in September 2019 and Bank of Kigali services agency later in November 2019 when his transactions increased.

    Dusengimana told Taarifa that his small business by then, helped him pay tuition fees for his young brother Gilbert Nsengimana, who was still in high school.

    Nsengimana completed his high school studies in 2017, he joined his elder brother in the same business in 2018 and since then, they have been working together.

    Hard work and believing in the possibility of everything was all that they had to do to keep their business going, Dusengimana said in an interview with Taarifa.

    Early 2020, in January, Dusengimana and his brother Nsengimana opened a shop near their MTN service box.

    Their shop sells different products, from clothes, oils and cosmetics, face masks and many other daily applying products.

    Dusengimana says the capital to start this shop was all developed from the service agency box and it has always been the source of their market since it’s when they got most of their clients.

    Due to the COVID-19 lockdown, Dusengimana says their new shop was hardly affected, but the number of their clients has decreased since people remained in their homes to prevent the spread of COVID-19.

    And they still face some of the impacts which come as a result of some of their clients being unemployed now that they don’t purchase from them anymore.

    But fortunately, Dusengimana says their service agency box remained in operation and their business is still supported by the earnings of the past.

    He adds that having small capital is not the reason you should not start something.

    “I started with a very small business, with almost no capital, today I pay school tuition for my young brother, and we provide for ourselves every day. We also have a number of orphans we help; all of this is a result of believing in ourselves and working hard,” Dusengimana narrates.

    Despite the location of their business at the main road that attracts clients, Dusengimana says he takes time to do marketing to some of the clients and telling them about the additional services of their business in order to increase their market.

    Dusengimana says his business growth shows signs of future success and they are ready to work hard and become bigger than they are today.

     

    source https://taarifa.rw/in-life-of-two-brothers-operating-a-humble-business/

  • Akanyamuneza nikose kumunya Ethiopia kazi nyuma yo kuboneka k’umunyamakuru anicet rutembesa wari waraburiwe irengero. #rwanda #RwOT

    Lensa Tekalign Ni Umukobwa ukomoka muri Ethiopia wari mu rukundo n’uwahoze ari umunyamakuru Anicet rutembesa wamenyekanye mu itangazamakuru ryandika mu Rwanda,
    mu binyamakuru bizwi yanyuzeho harimo bwiza.com ndetse yanabaye umunyamakuru wa radio ijwi rya America mu gihe gito.

    Taliki 7Gicurasi 2019 nibwo umunyamakuru rutembesa yatawe muri yombi ninzego z’umutekano mu Rwanda ku byaha 6 bya politike yarakurikiranweho,nyuma y’ibura rye nibwo uyu mukobwa lensa yagerageje gushakisha amakuru y’uwari umukunzi we Rutembesa gusa ngo ntiyahise abasha kumenya irengero rye kuko avugako nabakoranaga na anicet yagerageje kubabaza gusa nabo agasanga nta makuru bafite yizewe yaho yaba ari.
    ifoto ya Rutembesa ubwo yarekurwaga.

    Taliki 2 kamena 2020 nibwo anicet yarekuwe nyuma yo kuva mu rukiko hakabura ibimenyetso bimushinja,
    Akimara kugera hanze yabanje yabanje kumara hafi ibyumweru bitatu nta gitangazamakuru aremerera kuvugana nacyo.
    Twifuje kuvugana na lensa Tekalign mu byinshi yatangarije kasukumedia.com ko ikikimutindije ari ingendo zihuza ibihugu zitaremererwa gufungura ngo aze mu Rwanda gusubukura imwe mu mishinga yari afitanye na Rutembesa.

    Ku murongo wa telefone Rutembesa yabajijwe icyo agiye gukora nyuma yo kurekurwa atubwirako icyambere agiye kwirukamo ari ugusubukura umushinga wo gushinga ishami rya kaminuza ya Bernavis Scottish mu Rwanda ubwo yafatwaga yari yaramaze gushyikiriza inyandiko zikubiyemo ibisabwa byose ngo iyo kaminuza itangire minisiteri y’uburezi.

    Asoza yavuzeko ataramenya neza niba azagaruka mu itangazamakuru cyangwa azabireka burundu ,twabibutsa ko anicet rutembesa yigeze kuba ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe rya ruguby mu Rwanda ndetse no mu ikipe ya Remera buffaloes.

    The post Akanyamuneza nikose kumunya Ethiopia kazi nyuma yo kuboneka k’umunyamakuru anicet rutembesa wari waraburiwe irengero. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/akanyamuneza-nikose-kumunya-ethiopia-kazi-nyuma-yo-kuboneka-kumunyamakuru-anicet-rutembesa-wari-waraburiwe-irengero/

  • Abari kwaka amafaranga yiswe ‘ayo kubaka amashuri’ bihanijwe, MINALOC iti ‘Leta ifite ingengo y’imari yabyo’ #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe mu gihugu hose hari kubakwa amashuri ibihumbi 22, mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende bamwe mu banyeshuri bakoraga no kugabanya ubucukike mu mashuri.

    Mu itangazo MINALOC yandikiye abayobozi b’uturere twose tw’u Rwanda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ifite amakuru ko hamwe na hamwe mu turere, abaturage barimo kwakwa amafaranga yiswe ayo kubaka amashuri.

    Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase rigira riti “Ndabibutsa koi bi bitemewe kandi ko bigomba guhita bihagarara kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri gifite ingengo y’imari ya Leta cyagenewe”.

    Akomeza agira ati “Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mubibakorerwa, abaturage barasabwa gutanga umusanzu w’imirimo y’amaboko ahubakwa amashuri. Icyakora umuturage afite uburenganzira bwo gutanga insimburamubyizi igihe atabashije gutanga umusanzu w’amaboko”.

    Iri tangazo rivuga ko umuturage wifite ushaka gutanga umusanzu wo kubaka ibi byumba by’amashuri abifitiye uburenganzira, ariko ngo niwe ugena amafaranga atanga uko angana kandi ntawe ugomba kubimwishyuza.



    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase SHYAKA

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abari-kwaka-amafaranga-yiswe-ayo-kubaka-amashuri-bihanijwe-MINALOC-iti-Leta-ifite-ingengo-y-imari-yabyo

  • Kuki imitwe ya Politiki idakunze kugaragara mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage nka FPR ? #rwanda #RwOT

    Ushobora kwibaza impamvu ubona ishyaka ryaje kugusaba amajwi ryitwaje imigabo n’imigambi ariko ukibaza iyo amatora arangiye aho iryo shyaka rijya n’impamvu utajya wumva ibikorwa birimo nko kubakira abatishoboye, gufasha abakene, kubaha nk’inka, amatungo magufi n’ibindi. N’aho babikora ntabwo ari byinshi.

    Mu Rwanda habarurwa imitwe ya Poltiki 11 yemewe ndetse yose yibumbiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda [National Consultative Forum of Political Organisations (NFPO).

    Ubusanzwe amashyaka [imitwe ya politiki] yemewe gukorera mu Rwanda atungwa n’imisanzu iva mu bayoboke bayo.

    Itegeko rigena kandi ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rukora igenzuramari rigamije kugaragaza imikoreshereze y’amafaranga n’inkomoko y’ayo mafaranga amashyaka akoresha.

    Akenshi usanga abari muri FPR Inkotanyi aribo bakunze kugaragara mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage baba abanyamuryango ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange.

    Mu ntangiro za Nyakanga 2020, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi rufatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore, CNF, ku rwego rw’Akarere ka Gasabo baremeye abagore bagizweho ingaruka n’Icyorezo cya COVID-19 bo mu Murenge wa Gikomero.

    Imiryango 15 yo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo niyo yahawe ibiribwa, udupfukamunwa n’amasabune. Buri muryango wahawe ibilo 10 bya kawunga, ibilo 10 by’ibishyimbo, litiro ebyiri z’amavuta, udupfukamunwa tune n’amasabune.

    By’umwihariko muri ibi bihe igihugu kirimo byo guhangana n’ingaruka za COVID19, nta yindi mitwe ya Politiki yigeze igaragara mu bikorwa nk’ibi byo gufasha abatishoboye cyangwa abagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

    Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Munyangeyo Théogène yabwiye UKWEZI ko burya buri mutwe wa politiki ugira gahunda y’ibikorwa byawo ari nayo mpamvu iyo banatekerezo ibikorwa nk’ibyo byo kuzamura imibereho y’abanyarwanda aba ari byiza kandi bitanyuranya n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

    Hon Munyangeyo usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse akaba anabarizwa mu Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), yatanze urugero rw’uyu mutwe wa politiki abarizwamo avuga ko hari ibikorwa baherutse gukora kuremera abantu n’ibindi.

    Yakomeje agira ati “Buri mutwe wa politiki ugira gahunda y’ibikorwa byawo unagendeye ku bushobozi ku buryo buri gikorwa cyose kiza ugendeye no ku gihugu nta wagisubiza inyuma. Kuko hari n’abo mperutse kumva muri PL bari bagiye kuremera abantu I Gicumbi na za Karongi. Barabikora kuko ni uburyo bwo kunganira leta.”

    Hon Munyangeyo avuga ko ibikorwa nk’ibi ari ibikorwa byagahariwe leta ariko nk’umunyarwanda aba agomba kwigomwa kuko gufasha ari n’umuco mwiza w’abakurambere.

    Ati “Ibyo byose ni ukubivoma mu muco, buriya abanyarwanda ni ba Barigira. Ni ugufashanya, ugushyira hamwe haba hari icyo ushoboye ukagikorera undi ariko ni nko kwereka leta ko nubwo hari ibyo ikora n’abari mu mitwe ya politiki bayiri inyuma.”

    Bamwe mu bahagarariye imitwe ya Politiki mu Rwanda bavuga ko impamvu batagaragara mu bikorwa byo gufasha no guteza imbere abaturage ibyo biba bigomba gukorwa n’ishyaka riri ku butegetsi.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Depite Dr Frank Habineza yavuze ko Depite Dr Habineza yavuze ko ubundi ishyaka rishinzwe gushyiraho gahunda na politiki yo kuyobora igihugu ariko adafite inshingano zo gushyira mu bikorwa.

    Yagize ati “Ishyaka rya Politiki rishinzwe gushyiraho gahunda cyangwa politiki yo kuyobora igihugu, arik ntabwo aritwe tugomba kubishyira mu bikorwa, abashyira mu bikorwa ni abari muri guverinoma cyangwa imiryango itari iya leta [NGOs].”

    Dr Frank Habineza avuga ko bitabujijwe kuba umutwe wa Politiki wakusanya inkunga bivuye mu banyamuryango [urugero nk’abagore cyangwa urubyiruko], bawo bashobora kwishyira hamwe bagakusanya inkunga ariko ntabwo biri mu nshingano z’ishyaka.

    Ati “Ntabwo bibujijwe ko umutwe wa politiki ubishatse wakusanya iyo nkunga ariko ari abanyamuryango cyangwa abarwanashyaka bashobora kwishyira hamwe bagakora igikorwa nk’icyo cyo kubakira abantu cyangwa gufasha abantu mu buryo runaka ariko ayo mafaranga yakoreshejwe atavuye kuri konti y’ishyaka.”

    Yakomeje avuga ko ahandi hantu bishoboka ari igihe ishyaka ryageze muri guverinoma ryashyizeho leta icyo gihe rishobora gukora ibyo bikorwa nka leta.

    Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ritangaza ko akenshi n’ubwo ibyo bikorwa byakorwa burya biba na byiza bikozwe muri ya ngoferi y’ubunyarwanda n’ubwo byakwitwa ko byakozwe n’umutwe wa Poltiki ariko ukabikora nk’abanyarwanda.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kuki-imitwe-ya-Politiki-idakunze-kugaragara-mu-bikorwa-byo-guteza-imbere-imibereho-y-abaturage-nka-FPR

  • Mu mafoto : Umurambo w’umusirikare wa RDF wiciwe muri Centrafrique wagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    RDF yatangaje ko umurambo wa Sergent-Major Nsabiyaremye wagejejwe I Kigali ku wa 21 Nyakanga 2020.

    Uyu musirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo za Loni mu Gace ka Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambéré mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Centrafrique ku wa 13 Nyakanga 2020.

    Iki gitero cyagabwe ku ngabo za Loni bivugwa ko cyagizwemo n’Umutwe witwa 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation).

    Mbere y’uko umurambo we uzanwa mu Rwanda, yasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko ku wa 21 Nyakanga 2020.

    Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ; Umugaba wa Minusca, General Daniel Sidiki Traoré n’Intumwa yungirije y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown.

    Igisirikare cy’u Rwanda cyihanganishije umuryango n’inshuti z’uyu musirikare witabye Imana. Ku wa 24 Nyakanga nibwo azashyingurwa i Kanombe mu irimbi rya Gisirikare.

    Umutwe wa 3R wagabye iki gitero ugizwe n’abarwanyi bo muri Centrafrique, washinzwe mu 2015 uvuga ko ugamije kurinda abaturage ibitero bya Anti-Balaka. Uyoborwa n’umuntu witwa Abbas Sidiki.

    U Rwanda ni urwa gatatu mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro. Rufite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo 5342 za RDF ziri muri Amisom, Minusca, Unamid, Unisfa na Unmiss.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Umurambo-w-umusirikare-wa-RDF-wiciwe-muri-Centrafrique-wagejejwe-mu-Rwanda

  • Umurambo w’umusirikare wa RDF wiciwe muri Centrafrique wagejejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard uherutse kugwa mu gitero muri Centrafrique aho yari mu butumwa bw’amahoro, wagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga 2020.