Category: Uncategorized

  • Gicumbi FC ntivuga rumwe n’umunyamategeko wavuze ko yananiwe kwishyura ngo TAS yakire ikirego cyayo #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, avuga ko bizeye gukina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino nubwo Me Mulindahabi yatangaje ko ikirego iyi kipe yatanganye na Heroes FC cyanze kwakirwa mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS/CAS) kubera kutishyura miliyoni 1 Frw.
  • Apôtre Mutabazi yagaragaje ko Afurika itazatera imbere ibiyikorerwamo bitarashobora guhangana ku isoko #rwanda #RwOT

    Apôtre Mutabazi Kabarira Brain yagaragaje ko iterambere Afurika ishaka kugeraho rizaturuka mu kubanza gutegura abanyabwenge bayo kugira ngo bagere ku rwego rwo gukora ibikoresho na serivisi zishoboye guhangana n’iby’andi mahanga ku isoko.
  • Polisi yasubukuye gahunda yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ihera ku bikora ubucuruzi #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 4 Kanama 2020, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura gahunda yo gusuzuma ibinyabiziga ariko hazaherwa ku binyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi gusa.
  • Rwanda Recieves US$2.8M For Medical Supplies #rwanda #RwOT

    Rwanda has received US$2.8 million from Japan to provide medical equipment that will contribute to strengthening the health system in the fight against COVID19.

    The equipment to be supplied will include central monitor, electrocardiogram, ambulance, X-ray examination car, blood gas analyzer, ultra-low temperature freezer., they are planned to be distributed to the hospitals and laboratories in Kigali as well as 4 provinces in Rwanda.

    Masahiro IMAI, Ambassador of Japan to Rwanda, and Uzziel NDAGIJIMANA, Minister of Finance and Economic Planning signed the Exchange of Notes (E/N) for Japan’s Grant Aid “the Economic and Social Development Programme”, which amounts up to 300 million Yen (approximately 2.8 million USD).

    Minister NDAGIJIMANA said, “The medical equipment will contribute to strengthening Rwanda’s health and medical system in the fight against COVID-19 pandemic. They will augment the government’s response to the pandemic and play an efficient role in saving lives”.

    Ambassador IMAI said, “We find ourselves in a human security crisis due to the pandemic. Our dignity, our freedom, and our daily life are threatened by the contagious disease and the subsequent economic and social turmoil.

    “In this regard, we appreciate Rwandan health workers’ devotion as well as Rwandan government’s strong ownership and vigorous measures taken to fight against COVID19, and we are ready to work hand in hand to win this struggle,” Ambassador IMAI added.

    Japan and Rwanda share the value of human security, and its basic notion is “not to leave vulnerable people behind”.

    Japan has a long history of engagement in the realization of Universal Health Coverage (UHC), which refers to the condition in which all people can receive appropriate health care services at affordable cost, and given that this pandemic has affected health systems worldwide, we are convinced that their enhancement through UHC is indispensable.

    source https://taarifa.rw/rwanda-recieves-us2-8m-for-medical-supplies/

  • Myugariro wa APR FC yahishuye uko yananiwe gusinzira acyumva ko iyi kipe imwifuza #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye Dieudonne[Fils], myugariro ukina ku ruhande yugarira uheretse gusinyira APR FC, yavuze ko ubwo yumvaga ko APR FC imwifuza yananiwe gusinzira.

    Tariki ya 19 Nyakanga 2020, APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya yaguze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, harimo na Ndayishimiye Dieudonne wakiniraga AS Muhanga.

    Aganira n’urubuga rwa APR FC, uyu musore yavuze ko umunsi wa mbere yumva inkuru y’uko yifuzwa n’ikipe y’ingabo z’igihugu yananiwe gusinzira kubera ibyishimo.

    Yagize ati“ku munsi wa mbere Mupenzi Eto’o(ushinzwe kugurira APR FC abainnyi) ambwira ko APR FC inyifuza iryo joro bwankereyeho nabuze ibitotsi, nabwiye papa nti APR FC ishobora kuba igiye kunjyana kandi ntibizagutungure Fils utakimubona hano i Muhanga muri Gicurasi, papa yambwiye ko bitashoboka, ngo ntabwo wava muri AS Muhanga ngo uhite usimbukira muri APR FC. Ukuntu nabireshyeshyanyaga nabonaga APR FC iri hejuru ku munzani.”

    Uyu mukinnyi avuga ko n’ubundi abakinnyi bagenzi be bajyaga babimubwira ko ari hejuru ko ari Rayon Sports na APR FC zose ari ku rwego rwo kuzikinira, gusa we ngo yabifatanga nk’ibidashoboka.

    Yizeye kuzabona umwanya muri APR FC ngo kuko imikinire y’umutoza Adil yayibonye kandi abona azibonamo. Mu mikino 20 yakiniye AS Muhanga umwaka w’imikino ushize, yatanze imipira 10 yavuyemo ibitego.

    Fils yamaze gusinyira APR FC

    Agiye gukinana na Ange na we ukomoka i Muhanga, umwaka ushize bari bahanganye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-yahishuye-uko-yananiwe-gusinzira-acyumva-ko-iyi-kipe-imwifuza

  • Kibeho: Kwizihiza Asomusiyo byasubitswe kubera Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro butangaza ko ku wa 15 Kanama 2020 nta birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya bizabera i Kibeho nk’uko byari bisanzwe kubera icyorezo cya COVID-19.
  • Ingorane ku bakomoka mu Bugoyi ubwo Col Lizinde uhakomoka yashinjwa guhirika Habyarimana #rwanda #RwOT

    Aho inzovu zirwaniye, ibyatsi birahabarira uko byagenda kose, niko abanyarwanda baciye umugani. Inkundura ya Perezida Juvénal Habyarimana na Colonel Lizinde Théoneste wari ukuriye iperereza mu 1980, yazengereje abaturage bo mu Bugoyi kugeza ubwo butegetsi buhirimye mu 1994.
  • Urubanza rwa gitifu uregwa gukomeretsa abaturage rwoherejwe murukiko rw’ibanze. #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze na bagenzi baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage, rumanurwa rukajya kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, kuko bo badafite ububasha bwo kuruburanisha.

    Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 30 Nyakanga ku isaha ya saa cyenda, ubwo abaregwaga batari mu rukiko, gusa abari baje kumva uru rubanza bari benshi buzuye mu cyumba cy’iburanisha bicaye bahanye intera ya metero, abandi nabo batari bake barukurikiranira hanze.

    Umucamanza yatangiye asoma icyaha Sebashotsi na bagenzi be baregwa cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, anagaragaza uko ubushinjacyaha bwagaragaje uko cyakozwe, ndetse anagaruka ku buhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya batandukanye nabo bavugaga ko Sebashotsi na bagenzi bakubise abaturage.

    Umucamanza kandi yanagaragaje uko abaregwa bagiye biregura aho bavuze ko Sebashotsi na Dasso Nsabimana bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko nta bushake babikoranye ahubwo ari amakosa baguyemo ku mpamvu z’akazi barimo, mu gihe abandi batatu bareganwa bo bahakanye icyaha baregwa.

    Umucamanza yavuze ko urukiko rumaze gusuzuma ibi byose, rwasanze abaregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa baragikoze batabishaka, ahubwo barakigushijwemo n’akazi barimo, aha kandi ngo mu bushishozi bwarwo rwasanze icyaha baregwa gifite igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, bityo basanga imanza zihabwa ibihano nk’ibi ziburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze.

    Urukiko rugendeye kuri izi ngingo n’izindi zikubiye mu ngingo z’amategeko agena ibyaha ibihano, rwagaragaje ko uru rubanza Urukiko rwisumbuye rwa Musanze nta bubasha rufite rwo kuruburanisha, bityo urukiko rutegeka ko ruhita rwoherezwa kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

    The post Urubanza rwa gitifu uregwa gukomeretsa abaturage rwoherejwe murukiko rw’ibanze. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/urubanza-rwa-gitifu-uregwa-gukomeretsa-abaturage-rwoherejwe-murukiko-rwibanze/