Category: Uncategorized

  • Ndashaka umukunzi kuko umuhungu twari tugiye kubana yambenze k’umunsi w’ubukwe. #rwanda #RwOT

    Nitwa Kabatesi Gerardine mfite imyaka 26. Ubwo nigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza naje gukundana n’umusore. Mu by’ukuri sinari mukunze ahubwo ni kwakundi muri kaminuza iyo udafite umukunzi uba usanga abantu bose bakwibazaho ndetse hakaba ubwo n’abasore bagufata uko bashatse. Ubwo rero yansabye urukundo ndabyemera kugira ngo nanjye biboneke ko mfite umukunzi. Gusa nari nirengagije ko iyo ufite umukunzi hari inshingano uba ufite zo kumwitaho, ukamumenya, yaba yababaye ukamuba hafi n’ibindi nk’ibyo. Ubwo rero izo nshingano nabonye ntazazishobora cyane ko ntanamukundaga, niyo mpamvu ubwo umwaka wendaga kurangira nahise musaba ko urukundo rwacu rwarangirira ahongaho. Byaramubabaje cyane, antuka ibitutsi byinshi ndetse ambwira ko azankorera ikintu kibi kikambabaza kandi kikankurikirana ubuzima bwanjye bwose. Ntagaciro nabihaye kuko kubwanjye numvaga ko ntakibi namukoreye cyatuma ankorera ubugome. Uwo mwaka urangiye uwo muhungu yaje gutsindwa amasomo baramwirukana k’uburyo umwaka ukurikiyeho ntiyongeye kwiga ahongaho ubwo rero njye numvaga nta n’ahantu nzongera guhurira nawe. Maze kurangiza kwiga naje kumenyana n’undi muhungu turakundana noneho we ndamukunda by’ukuri, umutima wanjye wose arawiharira dupanga kubana. Muri icyo gitondo cyo kuwa Gatandatu twari twapanze gahunda y’uko turi bujye gusezerana mu murenge saa tatu za mugitondo maze gusaba no gukwa bikaba saa yine. Saa munani tukajya gusezerana imbere y’Imana. Muri icyo gitondo yagombaga kuza kumfata tukajya ku murenge, naramutegereje saa tatu zigera ataraza ndamuhamagara ntiyanyitaba, duhamagara iwabo baravuga ngo bamubuze dutuma abantu kumushaka barashakisha baraheba, saa yine zageze nta kanunu kandi ubwo niko abatashye ubukwe bakomezaga kwisuka naho ubwo njyewe nihishe mu cyumba byanyobeye. Nakomeje gutegereza umuntu ndaheba saa munani zageze numva nabaye nk’umusazi, nararize amarira ankamamo, amaso aratukura umutwe urandya. Bigeze nimugoroba nibwo uwo musore twari tugiye kubana yanyoherereje ubutumwa antuka cyane ngo ibyanjye byose yarabimenye, ngo ndi umwicanyi, ngo ubwo nari nzi ko nawe nzamuhitana. Ibyo yanyandikiye byaranyobeye ndabireka kuko sinumvaga icyo bivuze, hashize icyumweru nibwo nagerageje gushaka kumenya icyatumye ambenga, mbaririza abantu b’inshuti ze bambwira ko ngo abantu twiganye muri kaminuza bamubwiye ko ntera umwaku ko nitubana azahita apfa. Ngo bamuhaye ingero z’abantu nakundanye nabo imodoka zikabagonga bagapfa abandi bagacika amaguru, abandi bagapfa urupfu rutunguranye ngo ndetse n’uwambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza. Ikintu cyateye uwo musore ubwoba n’uko nawe tugikundana yakoze impanuka y’imodoka avunika ukuboko rero bakamubwira ngo tekereza ko wavunitse ukuboko mugikundana ubwo rero nimuryamana uzahita upfa yahise yumva ko ibyo bamubwira ari byo. Nkimara kumva ngo iyo umuntu yambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza, nahise nkubita agatima kuri wa muhungu twakundanye muri kaminuza, kandi koko yari yarambwiye ko azankorera ubugome, ubwo rero nagezaho menya ko ari we wakwije ibyo bihuha ahantu hose mu muryango nari ngiye gushakamo ababwira ko ntera umwaku uruta iyindi, ababwira ko nimbana n’umuhungu wabo bazapfa bagashira. Nahise nkora ibishoboka byose negeranya ibimenyetso byose bigaragaza ko ndengana, ndetse nshaka abantu twiganye muri kaminuza no muri high school kugira ngo bagaragaze ko ntamwaku ntera. Uwo musore twari tugiye kubana amaze kumenya ko ibyo bamvugagaho ari ibihuha byakwirakwijwe n’umusore nanze, yansabye imbabazi kugira ngo twongere dukundane. Imbabazi narazimuhaye, ariko igikomere yanteye ntigishobora gutuma nongera kugundana nawe, niyo mpamvu nanjye naje kuri uru rubuga imbere.com kugira ngo mpakure umukunzi uzankunda by’ukuri kandi akanyizera akamara agahinda.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndashaka-umukunzi-kuko-umuhungu-twari-tugiye-kubana-yambenze-kumunsi-wubukwe/

  • USA: Abamaze kwicwa na Coronavirus barenze 150 000 #rwanda #RwOT

    Abantu basaga 150 000 nibo bamaze kwicwa na Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe abandura nabo bakomeje kwiyongera.
  • Huawei yaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Abashinwa kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Huawei, cyaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, gihigitse Samsung yakunze kwiharira uyu mwanya mu myaka myinshi ishize.
  • Rubavu: Polisi yafashe uwakwirakwizaga urumogi mu baturage #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Rusigari mu mudugudu wa Bisizi yafashe umwe mu bacuruzaga urumogi.
  • Abayisilamu bitabiriye umutambagiro mutangatifu i Mecca mu buryo budasanzwe kubera Coronavirus (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Umuryango w’abayisilamu ku Isi ukomeje gusatira umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, mu gihe bamwe muri bo bari mu rugendo rutagatifu ruzwi nka Hajj, i Mecca muri Arabie Saoudite.
  • I&M Bank Plc yateye inkunga umushinga uzafasha abana gukomeza gukunda gusoma muri ibi bihe bya Coronavirus #rwanda #RwOT

    I&M Bank ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Book Mobile Initiative batangije ubukangurambaga “Soma Nsome” bugamije gutoza abana gukunda gusoma.
  • Bike wamenya ku mugabo ufite izuru rirerire kurusha abandi bose ku Isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Tariki 18 Werurwe 2010, nibwo umugabo witwa Mehmet Özyürek yagiye kuri televiziyo izuru rye rishyirwaho igipimo maze Guinness World Records yemeza ubwo ko ariwe mugabo ifite izuru rirerire.

    Izuru ry’uyu mugabo rireshya na santimetero 8,8. Nubwo bimeze gutya ariko amateka agaragaza ko uyu mugabo atari we muntu wa mbere mu babayeho mu Isi ufite izuru rirerire kuko mu myaka ya za 1770 hari umugabo w’Umwongereza witwa Thomas Wedders wari ufite izuru rireshya na santimetero 19.


    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Bike-wamenya-ku-mugabo-ufite-izuru-rirerire-kurusha-abandi-bose-ku-Isi-AMAFOTO

  • Coronavirus: Perezida wa Gambia yishyize mu kato #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yishyize mu kato nyuma y’aho Visi Perezida we apimwe agasanganwa Coronavirus.
  • Inkingo zirenga 25 ziri mu igerageza ku ndwara ya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Amaso ahanzwe urukingo rwa Coronavirus nk’igisubizo kirambye cyo guca ukubiri n’impfu zikomeje kwiyongera biturutse kuri iki cyorezo. Ni bwo bwa mbere ibihugu bisa n’ibiri mu isiganwa ryo gukora ubushakashatsi ku muti runaka.
  • Kwizera Olivier wizihiza isabukuru y’amavuko yahishuye abantu 2 bamuhangayikisha, iby’urukundo rwe… #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwizera Olivier wamaze gusinyira Rayon Sports, kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y’amavuko, avuga ko umunsi ku munsi ahangayikishwa n’abantu babiri, nyirakuru n’umuvandimwe we.

    Kwizera Olivier yavutse tariki ya 30 Nyakanga 1995, uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze avutse.

    Aganira na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko mu buzima bwe nta kintu cyamubayeho atazibagirwa, byose abifata nk’ibisanzwe byagombaga kumubaho.

    Yagize ati“nta kintu kidasanzwe cyambayeho navuga ngo sinzibagirwa, byose kuri njye ni ibisanzwe. Nta kintu nicuza kuko njye ikintu kimbayeho nkifata nk’isomo kandi nkemera ko cyagombaga kumbaho.”

    Gusa uyu munyezamu avuga ko hari abantu babiri ahangayikira mu buzima bwe, ari nabyo bimutera imbaraga zo gukora cyane.

    Yagize ati“umuntu w’ingezi ukomeye cyane kuri njye ni nyogokuru wanjye, ni umuntu w’ingenzi. Undi ni umuvandimwe wanjye, ni bo bantu b’ingenzi mpangayikira umunsi ku munsi.”

    Ku kijyanye n’urukundo uyu munyezamu avuga ko nta mukunzi afite, ngo ntabwo arahura n’uwo bahuje.

    Yagize ati“nta mukunzi mfite ndacyategereje ubwo naboneka bizaba ari byiza. Impamvu ntabwo ndabona uwo nkunda cyangwa unyuze umutima wanjye.”

    Kwizera Olivier yakiniye amakipe atandukanye mu nka APR FC, Bugesera FC na Gasogi United zo mu Rwanda, yanakiniye kandi Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

    Ahangayikishwa n’abantu 2

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-wizihiza-isabukuru-y-amavuko-yahishuye-abantu-2-bamuhangayikisha-iby-urukundo-rwe