Category: Uncategorized

  • Coronavirus: Ingendo mu modoka rusange zijya/ziva Kigali zahagaritswe, utubari twose turafunzwe, Gutaha mu rugo biba saa moya… #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020 iyobowe na Perezida Kagame, aho yabereye muri Village Urugwiro, bimwe mu byemezo bikaze byafashwe harimo; Kuba Buri wese ategetswe kuba yageze mu rugo saa moya, ingendo mu modoka rusange zihuza Kigali n’izindi ntara zirabujijwe, nta kabari na kamwe kemewe kaba n’ako muri Hotel…, ibyemezo bitangira kubahirizwa none kuwa 27 Kanama 2020.

    Dore amabwiriza yose y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/coronavirus-ingendo-mu-modoka-rusange-zijya-ziva-kigali-zahagaritswe-utubari-twose-turafunzwe-gutaha-mu-rugo-biba-saa-moya/

  • Lionel Messi wisabiye kuva muri FC Barcelona arerekeza he? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi muri ruhago kuri uyu mubumbe dutuyeho, Lionel Messi, yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko agomba kuyisohokamo muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka 19 yose amaze mu muryango mugari w’iyi kipe yatumye aba ikirangirire ku Isi, inzira ze zikaba zishobora kmwerekeza mu Bufaransa cyangwa mu Bwongereza.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad01aefc1118b6523bcd771b1d68f171efb4b4fe54bc5c1c5e10cbd5fab3e2c65b34be16adb048db13d6a30c4c038c4866facb565e3fea712d0725ea85da11f1cc25a14a9ebff0a81

  • ACP Lynder Nkuranga wari mu bagore bakomeye kurusha abandi muri Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y’igihugu.

    ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.

    Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’igihugu

    Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, n’uyu mwanya w’umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.

    Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n’abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy’u Rwanda.

    Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by’umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by’imikoranire n’izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).

    Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/ACP-Lynder-Nkuranga-wari-mu-bagore-bakomeye-kurusha-abandi-muri-Polisi-y-u-Rwanda-yazamuwe-mu-ntera

  • Assia yarakaye cyane, yirukanye Yaka Mwana burundi(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibibazo byagiye bivugwa hagati ya Mutoni Assia na Yaka, Assia yafashe umwanzuro wo kwirukana uyu mugabo akaba atazongera kugaragara muri filime ya Gatanira.

    Kwirukana uyu mugabo, Assia avuga ko yabitewe n’amagambo Yaka akomeje kugenda atangaza mu bitangazamakuru amutuka, avuga ko atamuhemba, amwita umubeshyi n’ibindi.

    Reba ikiganiro na Assia

    source http://isimbi.rw/sinema/article/assia-yarakaye-cyane-yirukanye-yaka-mwana-burundi-video

  • Inkomoko y’Insigamigani: Yazize Abaswere! #rwanda #RwOT

    Uyu mugani bawuca iyo babuze agashweshwe k’icyo umuntu yazize; nibwo babura uko babikika bagapfa kuvuga bati “Yazize abaswere. Wakomotse kuri Kiranga cya Sagashya w’i Magu na Rugarika (Gitarama); ahasaga mu mwaka w’i 1600.

    Mu mateka y’u Rwanda, harimo n’ayacukumbuwe n’Umupadiri Leon Delmas, mu gitabo cye yise “Généalogies da la Noblesse du Rwanda,” aho yagiye agaragaza amwe mu moko y’Abanyarwanda n’inzu ziyakomokaho.

    Muri iryo sesengura niho yanagaragaje ko hariho ubwoko bw’inzu bwitwa “Abega b’Abaswere.” Nubwo we yasobanuye ko ari Abega b’Abahutu, ariko abacukumbuzi b’amateka y’impitabihe ku Rwanda, ntabwo ari ko babigaragaza kuko amateka nyakuri agaragaza ko bafite inkomoko kuri iyi nsigamigani.

    Ubundi kera ubwoko bw’Abega bwari bumwe bwose, bukeye ku ngoma ya Mibambwe Gisanura bicamo ibice bibiri babitewe n’inzigo. Hariho umugabo w’umwega witwa Kiranga, agatura i Magu na Rugarika (Komini Musambira0, bukeye uyu mugabo Mugarura w’umutsobe wari umwiru mukuru n’umutware wa Gisanura wari utuye i Kinyambi cya Runda na Gihara, arongora mubyara wa Kiranga witwaga Nyirandama ya Mpungawo ku Muremure wa Ngoma; hamwe no kwa Kiranga uwo.

    Yamushyize mu rugo rwe rw’i Kinyambi, Nyirandama amaze kurongorwa, Kiranga ajya gukeza kwa Mugarura, biba kwisanga kuko mubyara we yari inkundwakazi.

    Mugarura yaramukunze cyane bimutonesha; amugira umutware w’urwo rugo rwe rw’i Kinyambi, ari rwo rwa Nyirandama. Kiranga amaze kwizihirwa n’ubutoni, yuzura na mubyara we Nyirandama karahava; ndetse ak’ububyara gatuma ahinduka nka nyirurugo.

    Rubanda rwaje gutangira kubihurahura babihwihwisa, kugeza ubwo bagenzi be batangiye kumurega kuri shebuja, ariko Mugarura yanga kubyumva, kuko yamukundaga cyane. Abandi nabo banze gushirwa bagumya kumureguza, kugeza ubwo ibirego bimwuzuyemo.

    Yaje gushyiraho ingenza zo kumugenzurira rwihishwa ngo nizibibona zizamufate abone icyaha cyo kumunyaga. Ingenza zitangira ubwo zirubikira. Nyirandama na Kiranga ntibakabimenye kuko byagirwaga rwihishwa.

    Rimwe rero Mugarura yari yaragiye mu rugo rwe rw’i Bunyonga h’i Kayenzi (Gitarama), Kiranga na Nyirandama baza gushyikirana, icyo gihe ingenza zari ziberetse bugufi aho; zigira zitya ziroha mu nzu zibagwa gitumo, Kiranga arahubuka; ahubukana icumu, bagiye kumufata aritikura umwe mu ngenza amutsinda aho; akaba Umutsobe mwene wabo wa Mugarura.

    Intumbi imaze kugarama, Kiranga yarahunze ajya iwe i Magu; akoranya umuryango we awumenyesha ko yishe mu Batsobe, bose bahera ko bisuganya bateranira hamwe kugira ngo barinde inzigo. Hagati aho inkuru ishya umuti igera kuri Mugarura i Bunyonga; bamumenyesha ko Kiranga yishe mwene wabo wari mu ngenza ze.

    Mugarura yavuye i Bunyonga igitaraganya ajya i Kinyambi ahambisha ya ntumbi, imaze guhambwa, Abatsobe bajya inama yo gutera Abega b’i Magu bashaka guhora. Bamwe, bagiraga bati “Turatera mu Bega b’i Magu baratumara dushirire yo turi benshi kandi twahoreraga umuntu umwe,” bati “Ahubwo ibyiza ni uko twajya kurega ibwami.”

    Bemeje ibyo; Mugarura abajya imbere n’i Bumbogo kwa Gisanura, akoma yombi, ati “Nyagasani, Abega banyiciye umuvandimwe, none ndagusaba kubatumira ngo ubambarize icyo bamuhoye.”

    Bahise bahutikanya barabatumira, baritaba; basanga Gisanura i Bumbogo. Bagezeyo Mugarura ashinga urubanza, mu buryo yahatse Kiranga akamukiza; hanyuma we akarenga akamucyurira urugo.

    Yunzemo n’uko yishe murumuna we wari usanzwe aryamanye n’umugore we; yamwumva agashiguka akamutikura icumu, akamutsinda aho. Babajije Kiranga icyo yamuhoye, araricurika ararahira ati “Uwo muntu namwishe nte ko maze iminsi ndi iwanjye narasezeye kuri Mugarura, ngo njye kumara urubanza kandi ko rubanda rwose rubizi?”

    Icyatumye abivuga atyo ni uko yamwishe rwihishwa nta wundi muntu uhari; yemwe nta n’induru yavuze! Ubwo ariko mbere yo gucirwa urubanza, ibwami bari batumije Nyirandama muka Mugarura bamubaza ko bamusanganye na Kiranga koko; arabihakana arumiriza; ahubwo abemeza ko Kiranga yari yarasezeye agataha.

    Ati “Uwo yapfuye undi amaze amezi abiri iwe,” bamubaza ko yamenye uwishe uwo muntu; ati “Twarabyutse dusanga intumbi igaramye mu rugo, sinamenye uwamwishe.”

    Naho ni inama y’Abega b’i Magu, Abatware bari aho batangishije Mugarura abagabo arababura, umwe mu Bega bari aho abindikirana Gisanura, ati “Ca inzigo ubwo ngubwo uwo muntu yishwe n’abaswere (abasambane) ntiyishwe n’Abega!”

    Rubanda rwumvise iryo jambo abaswere, inkwekwe bayivaho biyamirira, barabiseka bihinduka urwenya; ndetse na Gisanura arabiseka, Mugarura arumirwa abura icyo avuga; Gisanura aca inzigo.

    Kuva ubwo, Abega bakomoka kwa Kiranga batangiye kubita “Abaswere”. Ucitse aha, bati “Ni umuswere;” ucitse aha, bati “Ni umuswere!” Bakomeza kubyogeza biviramo guhinduka nk’ubwoko bw’uburasangata; ariko bubi kuko byaturutse ku nzigo.

    Niyo mvano y’uyu mugani bacira ku muntu bayobewe agashweshwe k’icyo yazize; babura uko babivuga, bati “Ubwo ngubwo yazize Abaswere!” Kuzira abaswere — Kuzira inkonkobotsi itazwi.

    source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/inkomoko-y-insigamigani-yazize-abaswere

  • Mugisha Gilbert yavuze ku by’umwenda afitiwe na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert avuga ko ubu yamaze kumvikana na Rayon Sports ku birarane bamufitiye ndetse ko bizishyurwa mu gihe cya vuba.

    Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi bishyuza Rayon Sports, ibirarane by’umushahara ndetse n’amwe mu mafaranga yasigaye atabonye ubwo yongeraga amasezerano.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Mugisha Gilbert yavuze ko ibibazo byakemukiye mu mwiherero bari bagiyemo ubu nta kibazo gihari.

    Yaize ati“Ubu njye n’ikipe yanjye nta kibazo, yego hari amafaranga bamfitiye kandi sinjye njyenyine, ntuzi ko twari twagiye mu mwiherero se? Ibintu rero twabikemuriyeyo nta kibazo gihari, mu minsi mike biraba byarangiye byose.”

    Uyu musore kandi yateye utwatsi amakuru yagiye avugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe akaba yakwerekeza ahandi, akaba yavuze ko na we abyumva mu bitangazamakuru nk’abandi.

    Mugisha Gilbert avuga ko ikibazo cye na Rayon bakiganiriyeho

    source http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-gilbert-yavuze-ku-by-umwenda-afitiwe-na-rayon-sports

  • COVID-19: Ingendo rusange zihuza intara n’umujyi wa Kigali zongeye gufungwa #rwanda #RwOT

    Mumyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri hibanzwe mu gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko hagaragaye ubwiyongere bukabije bw’ubwandu ndetse n’umubare wabapfa, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

    Kugeza ubu umujyi wa Kigali ukomeje kwiharira umubare munini w’abandura mu bipimo bya burimunsi byerekanwa n’inzego z’ubuzima.

    hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.
    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo ntizemewe.
    Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.
    Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19
    a. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.
    b. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
    c. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.
    d. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).
    Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali
    a. Ingendo mu modoka rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zirabujijwe.
    b. Ingendo mu modoka bwite (private transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
    c. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rwa Leta rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana (30%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo atiko bakagenda basimburana.
    d. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
    e. Amasoko n’amaduka (malls and markets) agomba gukora ku gipimo cya mirongo itanu ku ijana (50%) by’abayacururizamo, ariko basimburana.
    f. Amateraniro rusange arabujijwe, uretse amateraniro y’ingenzo ku babiherewe uburenganzira kandi umubare wabo nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe.

    g. Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga bizakomeza ariko ba mukerarugendo bagomba kuba bafite impushya zo gusura zemewe ndetse n’ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.
    Serivisi zizakomeza gukora mu gihugu hose

    a. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rwa Leta rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana (30%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo atiko bakagenda basimburana.
    b. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
    c. Abategura inama (conferences/meetings) barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
    d. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza.
    e. Abagenzi bose baza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bapimwe COVID-19 mu masaha 120 mbere yo guhaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

    f. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

    g. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

    h. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 15 icyarimwe.
    i. Insengero zemerewe gukora hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19.
    j. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

    k. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza,ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.
    Serivisi zizakomeza gufunga mu gihugu hose
    a. Ingendo zo kuva no kujya mu Karere ka Rusizi zirabujijwe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

    b. Amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19. Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    c. Imipaka yo ku butaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
    d. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.
    e. Utubari twaba utwo mu marestora no mu mahoteli tuzakomeza gufunga.

    The post COVID-19: Ingendo rusange zihuza intara n’umujyi wa Kigali zongeye gufungwa appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/covid-19-ingendo-rusange-zihuza-intara-numujyi-wa-kigali-zongeye-gufungwa/

  • ACP Lynder Nkuranga, umugore wari ukomeye kurusha abandi muri Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y’igihugu.

    ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.

    Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’igihugu

    Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, n’uyu mwanya w’umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.

    Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n’abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy’u Rwanda.

    Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by’umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by’imikoranire n’izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).

    Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/ACP-Lynder-Nkuranga-umugore-wari-ukomeye-kurusha-abandi-muri-Polisi-y-u-Rwanda-yazamuwe-mu-ntera

  • Amasaha y’ingendo yavanywe saa tatu ashyirwa saa moya, ingendo mu modoka rusange zihuza Kigali n’intara zirahagarikwa #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.
  • Korali Yesu Araje yo mu Badiventisiti yakuye urujijo ku ndirimbo itaravuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndacyari Njyewe’ ikubiyemo ubutumwa bugusha ku guhumuriza abantu ko nubwo hari ibibagoye hari Imana ica inzira.