Category: Uncategorized

  • Arakumbuwe! Liliane Kabaganza yahishuye ibyo ahugiyemo n’agaseke ahishiye abakunzi be #rwanda #RwOT

    Liliane Kabaganza wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka: ‘Abiringiye Uwiteka’, ‘Yesu ndakwihaye’, ‘Yakoze imirimo’, ‘ Ejo ni heza n’izindi , ni umwe mu bagize uruhare rugaragara mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu bahanzi bo mu Rwanda. Muri iyi minsi uyu mubyeyi ntari kugaragara bituma buri wese ukurikiranira hafi ibikorwa bye yibaza ibyo ahugiyemo.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kabaganza yavuze ko asigaye atuye muri Kenya aho yagiye kubana n’abana be bato bigayo.

    Yagize ati “Nsigaye ntuye muri Kenya, abana banjye batatu niho bari kwiga. Nanze ko bibana hano biba ngombwa ko nza kubana nabo.”

    Kabaganza yavuze ko ubusanzwe ajya asimbuka agasura u Rwanda, icyakora ngo kubera icyorezo cya COVID-19 amaze igihe atahagera.

    Uyu mubyeyi wagiye muri Kenya mu 2018 yavuze ko nta kandi kazi ahakora uretse umurimo w’Imana.

    Kabaganza ahamya ko gukorera umuziki muri Kenya byabanje kumugora, gusa ubu agashimira Imana kuko amaze kumenyera. Aha niho ashingira ahamya ko abakunzi be bagomba kumwitegura kuko agiye gusohora ibihangano byiza.

    Yakomeje ati “Ntabwo biba byoroshye, byabanje kungora kuko nari umushyitsi mu gihugu ariko kugeza ubu namaze kumenyera ngiye kongera gusubira muri studio nkore indirimbo.”

    Kabaganza uhamya ko yasubukuye iby’umuziki yahishuye ko kugeza ubu yamaze kubona studio nziza y’Abanyarwanda yakoreramo umuziki ku buryo asanga yarasubijwe.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi iri imbere agiye gusohora indirimbo nshya yise “Igitondo” kandi yizeye ko abakunzi b’umuziki bazayikunda.

    Ati “Igitondo ni indirimbo narose ndabyuka ndayandika, ndabizi abantu bazayikunda rwose. Icyo nasaba abakunzi banjye ni uko bagenda bagakora Subscribe kuri Youtube yanjye Liliane Kabaganza Official ubundi bakazayibona mu ba mbere.”

    Ikiganiro na Liliane Kabaganza

    Daniel@Agakiza

    Source : Igihe

    source https://agakiza.org/Arakumbuwe-Liliane-Kabaganza-yahishuye-ibyo-ahugiyemo-n-agaseke-ahishiye.html

  • Donald trump, president with the prettiest wife and children (pictures) ? #RwOT #Rwanda

    President Donald Trump has been named the president with the prettiest wife and daughter. Look at the pictures

    Melania Trump - Wikipedia

    First Lady Melania Trump

    The life of Ivanka Trump, from rich kid to first daughter ...

    Ivanka Trump

    What Tiffany Trump's body language at the RNC means

    Tiffany Trump

    The Republican Convention Could Turn Into the Trump Family ...

    The Trump Family (With grand children)

    Source : twitter

  • ACP Lynder Nkuranga wari mu bagore bakomeye kurusha abandi muri Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y’igihugu.

    ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.

    Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’igihugu

    Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, n’uyu mwanya w’umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.

    Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n’abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy’u Rwanda.

    Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by’umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by’imikoranire n’izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).

    Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)
    http://dlvr.it/RfRhpJ

  • Trump yasabye ko Biden akorerwa isuzuma ry’ibiyobyabwenge mbere y’ibiganiro mpaka bazagirana #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye mugenzi Joe Biden bazahangana mu matora ya Ugushyingo, kubanza gufatisha ibipimo by’ibiyobyabwenge, nyuma y’uko Trump aketse uyu mugabo bahanganye.
  • Ntibisanzwe Namibia Hari ubwoko bwakiriza abashyitsi kubaha abagore n’abakobwa bo kubaraza. #rwanda #RwOT

    Mu gihe twe dusanzwe tuzimanira abashyitsi batugendereye ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa bumwe mu bwoko bwo muri Namibia butanga abagore babo nk’amazimano kubashyitsi babasuye.
    abagore n’abakobwa bo muri ubu bwoko barabimenyereye.

    Muri iki gikorwa cyo kuzimanira abagabo basuye urugo uru nuru muri Namibia ntago ibyo kuba umukobwa cyangwa umugore akuze babigenderaho apfa kuba gusa babona ko yamaze gupfundura amabere , bavugako iyo hagize igitero kiba kuri ubwo bwoko bwabo abagore n’abakobwa babo bajya ahagaragara bakarangaza ubundi bwoko bubateye.
    akanyamuneza kaba arikose ku mugabo wazimaniwe umugore yifuzaga.

    Abasobanukiwe neza ibyiyi migenzo yaya moko bemeza ko mu gihe inshuti cyangwa umushyitsi agiranye ibihe byiza n’umugore bikaba ngombwa ko bageza mu ijoro umugabo nyirurugo ajya kurara mu kindi cyumba iyo ntakindi cyumba gihari umugabo aba agomba kwemera akarara hanze.

    Gusa mu majyaruguru ya Namibia Hari ubwoko budakozwa ibyuyu muco, abo bita Ovahimba na Ovazimba Ni ubwoko bufata I bikorwa na bene wabo nka kirazira bo bavugako niyo isi yose yabagabaho ibitero ubutitsa ibabwira gushyira mu bikorwa uyu much wo kuzimana abagore n’abakobwa babo ku bashyitsi b’abagabo bo bakwemera bakabarimbura bagashiraho.

    Aha wakwibaza niba no mugihe umugore asuye urugo rurimo umugabo nawe bamuzimanira kuryamana n’umugabo nyirurugo ibi turakomeza kubikurikirana nihagira ikindi tubimenyaho tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

    The post Ntibisanzwe Namibia Hari ubwoko bwakiriza abashyitsi kubaha abagore n’abakobwa bo kubaraza. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ntibisanzwe-namibia-hari-ubwoko-bwakiriza-abashyitsi-kubaha-abagore-nabakobwa-bo-kubaraza/

  • Mwangwende abona Leta ikwiye guca inkoni izamba #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel[Mangwende] avuga ko Leta y’u Rwanda nk’uko ihora ishakira abanyarwanda ibyiza gusa, ikwiye no gutekereza uburyo bunoze kandi bwizewe n’imikino ikaba yafungurwa na bo bagasubira mu kazi.

    Uyu munsi amezi 5 n’iminsi 13 birashize ibikorwa bya ruhago mu Rwanda bihagaze kimwe n’indi mikino nka Volleyball, Basketball kubera icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi.

    Uko iminsi yagendaga ishira ni ko hagendaga hakazwa ingamba zo kwirinda, byatumye hari ibikorwa bimwe na bimwe bya siporo bifungurwa nka siporo zikorwa abantu bategeranye.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] avuga ko igihe kibaye kinini akazi kabo batagakora bityo ko niba bishoboka ubuyobozi bwareba n’uburyo imikino yafungurwa.

    Yagize ati“ni ubuzima umuntu amaze kumenyera wenda n’ubwo butandukanye n’ubwo twamenyereye nk’abakinnyi, umuntu arakomeza kwirinda yikoresha n’imyitozo, gusa nyine bibaye byiza leta yadufasha bishoka, ikareba niba hari uburyo twatangira byadufasha kuko igihe kiba gishize ni kinini, tubonye ikintu kidufasha tugatangira akazi kacu byaba ari byiza.”

    Ku kijyanye n’ikipe y’igihugu ifite imikino izaba mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, avuga ko bitewe n’igihe gishize itazaborohera.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ riherutse gutangaza ingengabihe y’igihe umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangirira, aho icyiciro cya mbere kizatangira mu mpera z’Ukwakira 2020, ibi ariko bikazagendana n’uburyo icyorezo kizaba kimeze n’ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda.

    Mangwende ngo hagize igikorwa bakagarurwa mu kazi byaba ari byiza

    source http://isimbi.rw/siporo/article/mwangwende-abona-leta-ikwiye-guca-inkoni-izamba

  • Rayon Sports yahawe iminsi itanu yo kuba yamaze kwishyura amafaranga yaguzwe Nihoreho Arsène #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kazoza FC yo mu Burundi, yandikiye Rayon Sports iyishyuza miliyoni 3 Frw yasigaye ubwo yaguraga umukinnyi wayikuriyemo, Nihorero Arsène.
  • ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru muri NISS #rwanda #RwOT

    ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yahawe imirimo mishya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.
  • Kamonyi: Polisi yafashe uwacururizaga inzoga n’urumogi muri butike #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihinga yafashe umugabo w’imyaka 52 wacuruzaga inzoga muri butike saa yine z’ijoro ndetse afitemo urumogi acuruza.
  • Kuki Afurika yabaye indiri ya Coup d’état? #rwanda #RwOT

    Kuva mu myaka ya 1960 ubwo ibyinshi mu bihugu bya Afurika byabonaga ubwigenge kugeza ubu, uyu mugabane ni wo umaze kuberamo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi (Coup d’état) byinshi, kuko muri 478 zabaye ku Isi yose izigera kuri 208 zabereye ku mugabane wa Afurika.