Category: Uncategorized

  • Habyukijwe ikirego rutahizamu Tuyisenge Jacques ashinjwamo gukubita umwana #rwanda #RwOT

    Umuryango w’umwana witwa Munyemana Ananias watoraguraga imipira ku kibuga, wasabye ko Tuyisenge Jacques yafatirwa ibihano kuko yamukubise ubwo Police FC yakiniraga yari imaze gutsinda Esperance ibitego 2-1 mu mwaka w’imikino wa 2013/14.
  • Uburyo abaturage batishoboye bagizweho ingaruka na COVID-19 bafashijwe na Plan International #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cya COVID-19, ku Isi hose no mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, Leta n’abafatanyabikorwa bayo bahagurukiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zari zigamije kurinda ikwirakwira ryacyo, zirimo gahunda ya Guma mu Rugo yahagaritse ibikorwa bya benshi.
  • Ifoto y’Umunsi: Inka yatwawe na kajugujugu mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

    Guhera mu cyumweru gishize hatangiye gucicikana ifoto y’inka iri mu kirere iziritse imigozi, ku buryo abantu benshi babyibajijeho kuko batiyumvishaga impamvu inka ishobora gutwarwa gutyo.
  • Ally Niyonzima yaraye afashije Azam FC #rwanda #RwOT

    Azam FC ikinamo umunyarwanda Ally Niyonzima yaraye itsinze KMC ya Migi igitego 1-0 mu mukino wa gishuti.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo ku wa Kane ubera kuri Azam Complex saa 18:00′ zo mu Rwanda.

    Ni umukino Ally Niyonzima uheruka gusinyira iyi kipe yakinnye ndetse afasha ikipe ye kwitwara neza batsinda uyu mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Prince Dube umusore baheruka gusinyisha, ni ku mupira yari ahawe na Obrey Chirwa.

    Nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ye ya KMC, Mugiraneza Jean Baptiste na e yari mu kibuga afasha ikipe ye ariko ntibashobora kwitwara neza imbere ya Azam FC.

    Wari umukino wa gishuti mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona y’iki gihugu umwaka w’imikino 2020-2021 izatangira ku wa 6 Nzeri 2020.

    Azam FC itsinze KMC nyuma y’uko iheruka kunganya na Namungo kuri Azam FC Festival 2020 ibitego 2-2. KMC yo ku munsi wo ku wa Gatatu yatsinzwe na Simba SC 3-1.

    Ally Niyonzima yaraye atanze akazi gakomeye kuri KMC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ally-niyonzima-yaraye-afashije-azam-fc

  • Rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati n’iya KBC ziri kurimbishwa mu isura nshya #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali uri kuvugurura amasangano y’imihanda [Rond-points] arimo iryo mu mujyi rwagati n’irya KBC (Kigali Business Center) aho ari kurimbishwa mu isura nshya idasanzwe.
  • Abantu batatu baguye mu mpanuka yakomerekeyemo batanu i Rwamagana #rwanda #RwOT

    Abantu batatu basize ubuzima mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, mu gihe abandi bayikomerekeyemo.
  • Burundi: Leta ya evariste ndayishimiye irifuza ko impunzi ziva mu Rwanda byakorwa nkuko muri Tanzania bikorwa. #rwanda #RwOT

    Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimire yakiriye abatahutse bava mu Rwanda ashimangira ko Uburundi nk’igihugu ari ubw’Abanyaburundi bose aho bari hose.

    Ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Ndayishimy yanditse:

    Ati: “Twishimiye abavandimwe bacu batashye bava mu buhungiro muri Mahama. Nibyishimo byinshi kumiryango yabo no muburundi. Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kubatera inkunga mu byiciro byose mu gutaha kwabo. Turashishikariza abandi bashaka gusubira murugo, u Burundi ni ubwacu. Murakaza neza mu rugo! ” –

    Mu ijambo rye, Minisitiri Gervais Ndirakobuca yagize ati: “Guverinoma y’Uburundi yiteguye gukorana na UNHCR mu guha ikaze abashaka gutaha”. Minisitiri w’ubuzima Thaddée Ndikumana yabibukije ko serivisi yo kubyara no kwita ku buzima ku bana bari munsi y’imyaka 5 ari ubuntu.

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’Uburundi, Peter Nkurikiriye, yatangarije itangazamakuru ko u Burundi bwifuza gutangira kwakira impunzi ziva mu Rwanda kabiri mu cyumweru, nk’uko ari ku mpunzi zituruka muri Tanzaniya

    The post Burundi: Leta ya evariste ndayishimiye irifuza ko impunzi ziva mu Rwanda byakorwa nkuko muri Tanzania bikorwa. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/burundi-leta-ya-evariste-ndayishimiye-irifuza-ko-impunzi-ziva-mu-rwanda-byakorwa-nkuko-muri-tanzania-bikorwa/

  • Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yarezwe muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 6, Niyibishaka Abraham yandikiye FERWAFA ayisaba kumurenganura umwana we Ananias Munyemana akabona ubutabera kubera gukubitwa n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge.

    Ni igikorwa cyabaye tariki 20 Mutarama 2020 kuri Stade Mumena ku mukino wari wahuje Police FC ari yo Jacques Tuyisenge yakiniraga na Esperance FC, ni umukino Police FC itsinze 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino uyu rutahizamu wakiniraga Police FC icyo gihe, yaje kugenda asanga aho uyu mwana witwa Ananias wari mu batoraguraga imipira ku kibuga kuri uwo mukino(ball boys), aramukubita amuziza ko ngo yatinzaga umukino, umwana byaje kumuviramo uburwayi.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uyu mubyeyi yandikiye FERWAFA na yo ikayakira ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Kanama, Niyibishaka Abraham yasabye FERWAFA kumukurikiranira ikirego yatanze muri FERWAFA 2014 ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle asaba ko uyu mukinnyi amuvuriza umwana ariko ntibikorwe.

    Ubwo Jacques Tuyisene yakubitaga uyu mwana

    Muri iyi baruwa agaragaza ko ubwo yatangaga ikirego aho kugiikurikirana uwari perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yahise Afande Mayira Jean De Dieu wari umunyamabanga wa Police FC amubwira ko babareze, Mayira yahise amuhamagaza ku biro ya Polisi Kacyiru.

    Yagezeyo ngo babanza kumubwira nabi bamubaza impamvu yihutiye kujya muri FERWAFA atabahereyeho, gusa bamwijeje ko bazamufasha kuvuza umwana ariko ntibyakunda, ku munsi wakurikiyeho yatunguwe no kumva kuri Radio, Afande Mayira avuga ko batanze ibikenewe byose kugira ngo umwana avuzwe, yagerageje kujya kunyomaza iyi nkuru kuri iyo radio bamubwira ko bitashoboka ko byabagiraho inguraka, ajya ku y’indi Radio na bwo abwirwa ko bitashoboka.

    Uyu mubyeyi yaje gusanga ngo nta kindi gishoboka uretse gutegereza ingoma ya De Gaulle ikavaho akazasaba abazamusimbura kubikurikirana, ngo baje guhura n’ikibazo cy’uko uyu mukinnyi yahise ajya gukina hanze, ingoma ya De Gaulle ivaho akina hanze y’u Rwanda yanaza akaza aje mu ikipe y’igihugu bagasanga batatanga ikirego kuko byaba ari ukuvanga.

    Polisi yaje kumubuza gukubita umwana

    Akaba avuga ko nyuma yo kumenya ko yatandukanye n’ikipe ye yo muri Angola ndetse ubu akaba ari mu Rwanda, bifuza ko FERWAFA yabafasha gukemura iki kibazo bakabona ubutabera bakishyurwa amafaranga bavuje uyu mwana ndetse bagahabwa n’impozamarira kugira ngo bibere n’abandi isomo.

    Ashimangira ko kuva Jacques yakubita uyu mwana atigeze ashaka no kumenya uko umwana abayeho niba yaranakize, ngo aheruka amukubita gusa.

    Ibaruwa se w’umwana yandikiye FERWAFA

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-jacques-tuyisenge-yarezwe-muri-ferwafa

  • Peace afite imyaka 34 arashaka umusore cyangwa umugabo bakundana bakabana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Kamusime Peace mfite imyaka 34 nkaba ndi umumama w’umwana umwe w’umukobwa ufite imyaka 9. Umugabo twamubyaranye twaratandukanye bitanturutseho kuko twari tubanye neza nta kibazo twari dufitanye. Gusa twari tubayeho ubuzima bubi bw’ubukene, njye nari narize ariko ntakazi nari mfite, we yari umumotari kandi moto yatwaraga ari iyacu amafaranga yarayakoreraga ariko akayanywera ugasanga mu rugo ntakintu adusigiye. Igihe cyaje kugera noneho umuntu umwe amubwira ko muri Sudan y’Epfo hariyo imikorere, bituma umugabo wanjye agurisha ya moto, amafaranga ayajyanayo kugira ngo ayagire igishoro arebe ko yakwiteza imbere. Abimbwira ko agiyeyo numvaga ari igitekerezo cyiza, ariko icyantunguye n’uko atigeze agaruka, ahubwo haciyemo amezi make ahita antumaho umuntu ambwira ngo yishakiye undi mugore nanjye nzishakire undi mugabo. Icyo gihe bitewe n’uko ari we nari nizeye nahise mera nk’aho ijuru ringuyeho, numva birancanze mbura hepfo mbura ruguru. Haciyemo iminsi naje kwigira inama yo kugurisha ubutaka nari mfite iwacu mu cyaro, amafaranga nkuyemo nyagira igishoro nshinga igarage rikora imodoka, ntangira ari ibintu byo gupfundikanya ntanibikoresho bihagije mfite, ariko nza kugira amahirwe birampira amafaranga ndayabona igarage ryanjye riraguka. Ubu rero muri njye maze gutuza ndumva aricyo gihe cyo kuba nashaka umugabo, niyo mpamvu ndi hano nshaka kuganira n’umusore cyangwa umugabo wumva twahuza tugatangira urukundo rufite intego.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Peace afite imyaka 34 arashaka umusore cyangwa umugabo bakundana bakabana. first appeared on UMWUNGERI.RW.
    http://dlvr.it/RfVSvv

  • Ndi umukobwa mfite imyaka 39 ndashaka umusore wantera inda tukabyarana sinzigera musaba indezo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.umwungeri.rw nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Ndi umukobwa mfite imyaka 39 ndashaka umusore wantera inda tukabyarana sinzigera musaba indezo. first appeared on UMWUNGERI.RW.
    http://dlvr.it/RfVSvP