Category: Uncategorized
-
Umubano w’u Rwanda na RDC, ibibazo bya Mukwege, imitwe yitwaje intwaro n’ibindi… Ikiganiro na Amb Karega #rwanda #RwOT
Hashize amezi umunani Vincent Karega agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, nyuma y’igihe kinini ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Ni amezi yaranzwe n’ibintu byinshi byiza mu rugendo rukomeje rwo gushimangira umubano w’u Rwanda n’iki gihugu, ukomeje gufata indi sura kuva mu mwaka ushize ubwo Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, asimbuye Joseph Kabila. -
Uko wamenya umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka ‘Psychopathy’ #rwanda #RwOT
Ntabwo ari buri muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe wiruka ku muhanda cyangwa ngo avuge ibiterekeranye, ibi bigatuma hari igihe bigorana gutahura ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe kuko aba nta tandukaniro agaragaza mu bijyanye n’imyitwarire agaragaza hagati ye n’abandi. -
COVID-19: Nyarugenge, Mutangana markets lockdown extended #rwanda #RwOT

On August 17, the markets, Nyabugogo and Nyarugenge were temporarily closed after they were found to be time bombs for the spreading of coronavirus.
The closure was supposed to be lifted effective August 25, but the City of Kigali extended the closure to August 30th “as testing continues.”
In addition to these markets, nearby stores are not allowed to continue operations until they are given a green card to resume.
The City of Kigali says the closure of these markets is part of a plan to continue testing traders that are not yet tested and examine if there are no new cases.
Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

Nicole Kamanzi M.
source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-nyarugenge-mutangana-markets-lockdown-extended
-
New pharmaceutical company opens September #rwanda #RwOT

The factory, built in the Masoro industrial zone, is expected to start operations in mid-September, where it will be making drugs of various types, with about 80% of its employees being Rwandans.
In addition to providing employment, it will also reduce the country’s import of pharmaceuticals by between 10% and 20%.
Apex Biotech co-founder Herbeton Madari told the media that they will start with producing 10 types of drugs.
“We are now ready for the work to start in mid-September as everything has been put in place, and machinery installed. We will start with 10 types of drugs and then expand as time goes by.”
The factory will have the capacity to produce 800 million packs of pills a year, 200 million capsules and, eight million bottles of syrups.
Rwandan and Bangladeshi investors have shares in the new company.

IGIHE
source https://en.igihe.com/news/article/new-pharmaceutical-company-opens-september
-
Mugisha Samuel yishyuriye Mituweri abantu 50 #rwanda #RwOT

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel yishyuriye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza(Mituelle) bagera kuri 50.
Uyu musore wegukanye Tour du Rwanda 2018, aba bantu yishyuriye ni abo mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira.
Uyu mukinnyi yabwiye Imvaho Nshya ko iki gitekerezo yakigize nyuma y’uko abonye hari abantu badashoboye kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, ni nyuma yo kubiganiraho na nyina umubyara ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukamira.
Yagize ati“ Nararebye ndavuga nti nubwo ntafite byinshi ariko nagerageza ngafasha nk’abantu 50 nkabagurira mituweri kugira ngo bage babona uko bivuza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Munyansengo Fred yavuze ko ari igikorwa bishimiye kandi imiryango ifunguye kuri buri wese wifuza gufasha abatishoboye.
Ati“ Buri wese wagira ubushobozi yafasha kuko turacyafite abaturage badafite ubushobozi bwinshi cyane muri iki gihe cya COVID-19, n’undi wese ufite ubushobozi n’ubumuntu nta bwo yabura icyo afasha.”
Ni igikorwa yakoze muri Nyakanga 2020 mbere y’uko muri Kanama 2020 yerekeza mu ikipe ya LMP-La Roche Vendée Cycling ibarizwa mu Burengerazuba bw’u Bufaransa mu Mujyi wa Nantes.
Mugisha Samuel yazamukiye mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu, kuva muri 2017 kugeza 2019 akinira ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka.
Mugisha Samuel yishyuriye abatishoboye Mituelle 50source http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-yishyuriye-mituweri-abantu-50
-
Inkomoko y’izina ’Kwepa ikinonko’ ryahawe agasanteri k’ubucuruzi muri Nyagatare #rwanda #RwOT
Hirya no hino mu gihugu hari udusanteri tw’ubucuruzi dufite amazina atandukanye, tumwe ugasanga twayahimbwe kubera umuntu runaka w’ikirangirire wari uhatuye, utundi ugasanga twitiriwe ikintu runaka cyahabaga. -
Kapiteni wa Mancester United yakatiwe igifungo cy’umwaka n’amezi 9 #rwanda #RwOT

Nyuma yo gukubita umupolisi, myugariro wa Manchester United, Harry Maguire yakatiwe igifungo gisubitswe cy’amezi 21 n’iminsi 10.
Uyu myugariro w’imyaka 27, yafatiwe ku kirwa cya Mykonos mu Bugereki ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo yari kumwe na murumuna we Joe n’inshuti ya bo Christopher Sharman.
Bafatiwe hanze y’akabari, Maguire yaje gukubita umupolisi wari uje guhosha imirwano y’abantu barwaniraga kuri ako kabari.
Mu kwiregura yavuze ko barimo bakiza mushiki wa bo wari wahawe ibiyobyabwenge.
Maguire akaba yarashinjwe ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gutanga ruswa kugira ngo babareke.
Barafashwe barafungwa ariko bahita barekurwa, gusa ku munsi w’ejo tariki ya 25 Kanama 2020, Harry Maguire yaje gukatirwa igifungo gisubitswe cy’amezi 21 n’iminsi 10, bivuze ko atazahita afungwa kuko ari ubwa mbere yari agaragaye mu cyaha, gusa aramutse yongeye gukora ikindi cyaha yagihanirwa noneho agahita afungwa n’iki yakatiwe.
Uyu myugariro akaba na kapiteni wa Manchester United, yavuze ko agiye guhita ajurirra iki cyemezo kuko ahamya ko we ari umwere.
Ibi byanamugizeho ingaruka kuko yahise akurwa mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yahamagawe bitegura imikino ya UEFA Nations League.
Maguire yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 21source http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-wa-mancester-united-yakatiwe-igifungo-cy-umwaka-n-amezi-9
-
Google yakoze amavugurura kuri Google Chrome azatuma yihuta kurushaho #rwanda #RwOT
Google yatangaje ko yakoze amavugurura kuri pororgaramu yayo ifasha abantu gufungura imbuga za internet zitandukanye ariyo Google Chrome, ku buryo bizongerera 10% by’umuvuduko iyo porogaramu yagenderagaho. -
Cimerwa yahakanye kuba nyirabayazana w’ikama ry’amashyuza i Rusizi #rwanda #RwOT
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, amazi y’amashyuza yo mu Kagari ka Bugarama, mu Karere ka Rusizi, yarakamye yimukira hafi y’uruganda rwa Cimerwa rukora sima. -
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaye mu Burusiya agenzura imbunda ya AK-19 #rwanda #RwOT
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yagaragaye mu Burusiya mu imurika ngarukamwaka ry’ibikoresho bya Gisirikare bikorwa n’inganda zo muri iki gihugu, aho yerekwaga imikorere y’imwe mu mbunda zakozwe n’uruganda rwa Kalashnikov muri uyu mwaka, ya AK-19.