Category: Uncategorized

  • Ndi umukobwa mfite imyaka 39 ndashaka umuhungu wantera inda tukabyarana sinzigera musaba indezo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.umwungeri.rw nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Ndi umukobwa mfite imyaka 39 ndashaka umuhungu wantera inda tukabyarana sinzigera musaba indezo. first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/ndi-umukobwa-mfite-imyaka-39-ndashaka-umuhungu-wantera-inda-tukabyarana-sinzigera-musaba-indezo/

  • Nitwa Nziza Sonia ndambiwe kurara njyenyine niyo mpamvu nshaka umuntu twakundana akajya aza kundaza. #rwanda #RwOT

    Nitwa Nziza Sonia nashatse mfite imyaka 19, nshaka umugabo tubana imyaka 6 nyuma aza kwitaba Imana. Gupfakara ukiri muto ni bibi cyane, uhura n’ibibazo byinshi cyane kandi bitoroshye. Ibibazo nahuye nabyo n’ubwo byari bigoye ariko nabashije kubinyuramo gusa ikibazo cyakomeje kungora ni kimwe. Urabona nabanye n’umugabo imyaka 6 muri iyo myaka yose twarararanaga, rero ubwo buzima bwo kurarana n’umuntu nari narabumenyereye, kuburyo kurara njyenyine nanubu biracyambereye ikibazo kandi hashize imyaka 3 apfuye. Nijoro sinsinzira ndara nshikagurika, nkapfumbata umusego bikanga. Byongeye umubiri nawo uba uri kunsumbuwa unyishyuza ibyo umugabo wanjye yari yarawumenyereje kuburyo ubu ndambiwe kurara njyenyine. Niyo mpamvu nshaka umusore twakundana akajya aza kundaza twamara kumenyerana tukibanira burundu. Niba wabyemera nsanga inbox ibindi tubiganireho.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Nitwa Nziza Sonia ndambiwe kurara njyenyine niyo mpamvu nshaka umuntu twakundana akajya aza kundaza. first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/nitwa-nziza-sonia-ndambiwe-kurara-njyenyine-niyo-mpamvu-nshaka-umuntu-twakundana-akajya-aza-kundaza/

  • Sadate ni we perezida wangoye, ntabwo yambaniye – Rutanga Eric #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric avuga ko adashobora kwibagirwa ko perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate ari we muperezida wamugoye.

    Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC asinya imyaka 2, nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba yorongereye andi masezerano y’imyaka 2 mu mpeshyi ya 2019 yagombaga kurangira mu mpeshyi ya 2021.

    Ubwo yasinyaga amasezerano ye yahawe amafaranga y’igice ariko hajyamo ingingo ivuga ko mu gihe baba batamuhaye amafaranga asigaye natayabona muri Nzeri 2019 aya masezerano azahita ateshwa agaciro.

    Muri Gicurasi 2020 ni bwo uyu mukinnyi yandikiye Rayon Sports ayisaba ko batandukana kuko batubahirije ibyo bumvikanye.

    Aganira na Radio Rwanda, yavuze ko yaje kubona ikipe ya Yanga yo muri Tanzania agiye gusaba Release Letter bamubwira ko agomba kubandikira ko nta kintu yishyuza iyi kipe kandi bakandikaho ko agiye muri Yanga bitakunda akagaruka muri Rayon Sports.

    Yagize ati“yambwiye ko kuri Release Letter bandikaho ko ngiye muri Yanga bitakunda nkagaruka muri Rayon Sports, nabanje kubyanga ariko kuko numvaga muri Yanga ngomba kugenda byanze bikunze ndabyemera.”

    Nyuma y’uko ibyo muri Yanga byanze, Sadate yamusabye kongeraho miliyoni 2 kugira ngo bamurekure ajye muri Police FC, ngo ntazibagirwa Sadate kuko ari we muperezida wamugoye.

    Yagize ati“ Nasabye perezida urupapuro rundekura mbona abigize birebire, barambwira ngo kugira ngo mbone urwo rupapuro ni uko mbaha miliyoni 2. Ndababaza nti se ni ay’iki? Barambwira ngo n’ayo kundekura. Imishahara, uduhimbazamusyi nari nabibarekeye byose, nk’umuntu ufite umuryango ngomba kwitaho, nabitekerejeho na yo mfata icyemezo cyo kuyabaha.”

    Yakomeje agira ati“Sadate nzahora mufata nk’umuyobozi wangoye, kuko ntabwo yambaniye kuko ibyo nifuzaga byose ntabwo yabimfashije nk’umuyobozi w’ikipe.”

    Uyu musore nyuma y’uko kujya muri Tanzania byanze, ahamya ko agiye gushyira umutima ku kazi akinira ikipe ye ya Police FC.

    Rutanga ntazibagirwa Munyakazi Sadate

    source http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-ni-we-perezida-wangoye-ntabwo-yambaniye-rutanga-eric

  • Afurika y’Epfo ishobora kuba igihugu cya mbere gikoze urukingo rwa Coronavirus muri Afurika #rwanda #RwOT

    Afurika y’Epfo ishobora kuba igihugu cya mbere muri Afurika gikoze urukingo rwa Coronavirus, ni nyuma y’uko ikomeje urugendo rwo gusinya amasezerano azayifasha kurukora.
  • I&M Bank Rwanda Plc yungutse miliyari 2.2 Frw mu gice cya mbere cya 2020 #rwanda #RwOT

    I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2020, nyuma yo kwishyura imisoro yungutse miliyari 2.2 Frw, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’inguzanyo iyi banki yatanze.
  • Ubucuruzi bwa Uganda mu gihombo kidasanzwe kubera umubano mubi n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, umaze imyaka itatu uhungabanye mu buryo bukomeye, aho u Rwanda rushinja Uganda ibirimo kubangamira ubucuruzi bwarwo, guhohotera abanyarwanda no gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo, mu gihe Uganda ishinja Abanyarwanda ubutasi.
  • U Budage: Umurwayi yapfuye nyuma yo guhabwa imiti yari igenewe mugenzi we #rwanda #RwOT

    Mu bitaro bya Bielefeld biherereye mu Budage, umugabo w’imyaka 25 witwa Mohammad, yapfuye nyuma y’uko abaganga bakoze ikosa ryo kumuha umuti wa méthadone wari ugenewe mugenzi we.
  • Pastor M. Gaudin yasohoye indirimbo nshya yise “Bishyitse” #rwanda #RwOT

    Umupasiteri Mutagoma Gaudin ubarizwa mu itorero rya New Jerusalem Church yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Bishyitse’ yanditse agamije kwibutsa abizera Imana ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n’ibyo bacamo, ahubwo bakiringira Imana.

    Muri iyi ndirimbo hagaragaramo icyanditswe cyo muri Bibiliya Abafilipi 4:6 havuga ngo “Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye mubyiringiye, mushima”.

    M. Gaudin yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo abitewe n’umutwaro yari afite wo gusengera abandi. Ati “Nanditse iyi ndirimbo mbitewe n’umutwaro wo gusengera abandi. Muri ubu buzima abantu bafite ibintu byinshi bikenera ubutabazi bw’Imana. Nubwo ari indirimbo ni n’isengesho ryamvuye ku mutima”. Umuhanzi Pastor M. Gaudin arimo kuramya Imana

    Yakomeje agira ati:”Ikindi ni ukwibutsa abizera ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n’ibyo bacamo, ahubwo bakwiye kwiringira Imana”. Yavuze icyifuzo cye ku muntu wese wumva cyangwa uzumva iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Bishyitse’, ati “Ndifuza ko uzayumva yamubera ubuhanuzi, ndetse Imana igasohoza amasezerano ku buzima bw’abazayumva”.

    Pastor M. Gaudin yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya afite gahunda yo gukomeza gukora n’izindi ndirimbo zinyuranye. Ni indirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya kabiri. Yagize ati “Mfite gahunda yo gukomeza ivugabutumwa rikorewe mu ndirimbo, nkaba ndimo gukora indirimbo zizajya kuri Album yanjye ya Kabiri, ndetse no gukora amashusho y’izindi ndirimbo”.

    Video y’indirimbo “Bishyitse” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    Vestine@agakiza

    source https://agakiza.org/Pastor-M-Gaudin-yasohoye-indirimbo-nshya-yise-Bishyitse.html

  • WFP Cuts Food Rations For 2.7 Million Refugees In East Africa #rwanda #RwOT

    The World Food Programme (WFP) has already reduced food rations and cash transfers by 30 percent for about 2.7 million refugees in eastern Africa due to insufficient funding from donors, it said.

    WFP also warned that a serious hunger and malnutrition loom for the refugees who depend on its assistance to survive as the socio-economic impact of the COVID-19 pandemic reduces vital funding from donors.”Refugees are especially vulnerable to the spread of COVID-19 because they are crowded together in camps with weak or inadequate shelter, health services and access to clean water and sanitation,” Michael Dunford, WFP Eastern Africa Regional Director said on said Wednesday in a statement issued in Nairobi.

    WFP said the refugees in Ethiopia, Uganda, Kenya, South Sudan, and Djibouti have been affected by the reduced food rations and cash transfers, warning that it will be forced to cut deeper in the coming months unless urgent additional funding is received in time. WFP said it requires 323 million U.S. dollars to assist refugees in the region over the next six months, a 22 percent higher compared to the same period in 2019. The UN agency said refugees are also affected both by the wider socio-economic impact of the COVID-19 pandemic as well as by the disease itself.

    It said the most vulnerable women, children and elderly are increasingly at risk of becoming malnourished, which can in turn impact their immune systems and increase their risk of being infected by disease, a tragic vicious cycle during a global pandemic.”With COVID yet to peak in east Africa, we cannot turn our backs on people forced to flee and stuck in remote camps. Many have already lost the few opportunities to earn money due to the economic downturn caused by COVID-19 restrictions,” said Dunford.

    WFP said restrictions imposed to contain the spread of the virus closed schools in refugee camps, meaning children missed out on vital school meals in Ethiopia, Kenya, South Sudan, Rwanda and Uganda.

    “In all these countries except Rwanda, funding shortages meant that WFP was unable to provide take-home rations to refugee children to help them study at home and stay nourished,” it said. WFP appealed both to traditional donors and new would-be donors, such as international financial institutions, to step forward and assist refugees.

    source https://taarifa.rw/wfp-cuts-food-rations-for-2-7-million-refugees-in-east-africa/

  • Umutoza watoje APR FC yagizwe umutoza wa Yanga ya Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wanyuze muri APR FC ari umutoza mukuru, ni we wamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Yanga muri Tazania ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Yanga yatangaje ko umurundi wari kuba umutoza w’iyi kipe, Kaze Cedric bitagikunze bitewe n’ibibazo yagize akirimo gukurikirana kandi ikipe ikaba yarasanze itamutegereza.

    Nyuma yo gutangaza ibi, Yanga ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram, yemeje ko Zlatko Krmpotić ari we ugiye gufata inshingano zo gutoza iyi kipe.

    Biteganyijwe ko azagera muri Tanzania ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ku buryo ku Cyumweru azerekanwa ubwo hazaba herekanwa abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Zlatko Krmpotić yanyuze mu Rwanda umwaka ushize ubwo yari umutoza wa APR FC, yayigezemo muri Gashyantare 2019 batandukana muri Kamena 2019, ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC butishimiye umusaruro we.

    Zlatko yabaye umutoza wa APR FC umwaka ushize

    source http://isimbi.rw/siporo/umutoza-watoje-apr-fc-yagizwe-umutoza-wa-yanga-ya-haruna-niyonzima