Category: Uncategorized

  • Nubwo umuti wari ushaririye ariko wari ngombwa-Munyakazi Sadate #rwanda #RwOT

    Komite ya Rayon yari iyobowe na Munyakazi Sadate kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, yakoze ihererekanya bubasha na komite y'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah. Ni komite yashyizweho n'ikigo cy'Igihugu cy'imiyoborere-RGB, ikaba igiye kuyobora igihe kingana n'ukwezi.

    Tariki ya 23 Nzeri 2020 nibwo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rwashyize ahagaragara imyanzuro ku bibazo by'umuryango wa Rayon unafite ikipe ya Rayon Sports. Ni ibibazo iyi kipe yari ifite guhera muri Gicurasi, aho uwari umuyobozi wayo Munyakazi Sadate yandikiye uru rwego arumenyesha ko Rayon Sports ifite ibibazo harimo n'abanyereje imisoro ariko bikaza gufata intera ikomeye, kugeza n'ubwo Perezida Kagame yabibajijweho n'umunyamakuru, akavuga ko afite abo yabishinze ngo babikurikirane.

    Ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya nicyuye igihe, Munyakazi yavuzeko hari icyamugoye ubwo yari umuyobozi w'iyi kipe. Ati:'icyangoye ku buyobozi bwa Rayon Sports nazanye gahunda shya ariko ntabwo bose babyumvise'.

    Mu butumwa Munyakazi Sadate yageneye abanyamakuru abinyujije mu nyandiko, yagize ati:'Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku murongo mwiza yaduhaye, ndashimira Minisitiri wa Sport wakoze ibishoboka byose ngo ibibazo byacu bikemuke, ndashimira ubuyobozi bw'abakozi bw'ikigo cya RGB bakoze batizigama ngo ibibazo byacu bibonerwe umuti, nubwo umuti washariraga ariko wari ngombwa'.

    Munyakazi, avuga ko azubaha ubuyobozi bushya akabushyigikira kandi agaharanira iterambere ry'umuryango wa Rayon Sports aho yanafashe umwanya asaba imbabazi abo batabyumvaga kimwe mu gihe yari ku buyobozi.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/nubwo-umuti-wari-ushaririye-ariko-wari-ngombwa-munyakazi-sadate/

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turabamenyesha ko uwitwa NKANIKA BIREGE Samuel mwene Nkanika na Kyungu, utuye mu Mudugudu wa Mumena, Akagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NKANIKA BIREGE Samuel, akitwa NKANIKA BIREGE PATRICK mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina nakoresheje niga hanze.

    Ingingo z’ingenzi zo gusaba guhindura izina

    Source : https://www.imirasire.rw/?INGINGO-Z-INGENZI-Z-IMPAMVU-YO-GUSABA-GUHINDUZA-AMAZINA-36849

  • Icyiciro cya gatatu cy’impunzi z’Abarundi kigizwe n’abantu 511 basubiye mu gihugu cyababyaye #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zagiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ni 511 zahagurutse muri iriya nkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

    Zitashye zikurikiye izindi 507 zatahutse tariki ya 10 Nzeri 2020 mu gihe ikiciro cya mbere cyari cyatahutse mu mpera za Kanama 2020 zari 485.

    Bivuze ko impunzi z’Abarundi zimaze gutaha zigera mu 1 500 mu gihe izimaze kwiyandikisha zifuza gutaha zigera mu bihumbi umunani (8 000).

    Izi mpunzi zinyura ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, iyo zigeze mu gihgugu cyabo zibanza gucumbikirwa ahabugenewe kugira ngo hirindwe icyorezo cya COVID-19.

    Itahuka ry’izi mpunzi ryakurikiye amagambo akomeye yari yavuzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari wavuze ko impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda none zikaba zarafashwe bugwate ngo ntizitahe.

    Ubuyobozi bw’u Rwanda na bwo bwakomeje guhakana ariya makuru, buvuga ko iki gihugu kidashobora gufata bugwate impunzi ahubwo ko zabujijwe gutaha n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibihugu bifunga imipaka.

    Leta y’u Rwanda yavugaga ko mbere y’uko COVID-19 yaduka, buri kwezi nibura hatahukaga impunzi zigera muri 200 zikaza gukomwa mu nkokora n’iki cyorezo.

    Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zibarirwa mu bihumbi 70 zirimo izigera mu bihumbi 60 ziri mu Nkambi ya Mahamba. Izi mpunzi z’Abarundi zikaba zigize 48% by’impunzi ziri mu Rwanda kuko kugeza ubu habarirwa izigera mu bihumbi 149 000 zirimo n’izaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Icyiciro-cya-gatatu-cy-impunzi-z-Abarundi-kigizwe-n-abantu-511-basubiye-mu

  • Munyakazi Sadate yahaye Murenzi Abdallah ibikombe bibiri n’inyandiko 407 mu ihererekanyabubasha (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 24/08/2020 ku cyicaro cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyiborere “RGB”, habereye umuhango w’ihererakanyabubasha hagati ya Komite ya Munyakazi Sadate ndetse n’iya Murenzi Abdallah.

    Murenzi Abdallah yahawe inyandiko 407 ndetse n
    Murenzi Abdallah yahawe inyandiko 407 ndetse n’izindi mpapuro 643 zigaragaza raporo y’umutungo

    Murenzi Abdallah wahye kuyobora inzibacyuho mu minsi 30, yatangaje ko bifuza kongera kugarura Rayon Sports iha ibyishimo abafana, anasaba abafana gushyira hamwe bagafatanya kubaka ikipe.

    “Ndashimira igihugu kuba cyarangiriye icyizere, ngashimira uburyo yitwaye mu gukemura ikibazo ibibazo bayri bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports, icyizere n’inshingano twahawe, twizeye ko tuzabasha kubishyira mu bikorwa ko n’inzego z’igihugu zituri hafi.”
    “Dufite icyizere ko mu minsi 30 hari byinshi tuzaba twashyize ku murongo, ndanashimira kandi komite yari imaze iminsi iyoboye Rayon Sports, ibyo mutagezeho tuzagerageza tubigereho, inshingano twahawe tuzafatanya twese tuzigereho”

    “Hari inyandiko baduhaye dukeneye kuzazireba neza ko ibyo twahawe bihura, aho bidahura tuzabegera tubiganireho, ni umurimo utoroshye ariko tuzi ko mutazaba kure yacu, igihe tuzajya tubiyambaza twizeye ko muzaba muhari”

    “Reka dufatanye twubake Rayon Sports igarurira abakunzi ibyinshimo, tuve mu bibazo bya hato na hato bimaze iminsi, twubake ubuyobozi n’imiyoborere irambye, igihugu cyacu gifite imiyoborere myiza, bigomba kugera no muri siporo ndetse na Rayon Sports”

    Munyakazi Sadate nawe yatangaje ko yumva yishimira ko hari umurongo yari yaratangiye uzagenderwaho, ndetse avuga ko kimwe mu byatumye atagera ku nshingano ze harimo no kuba atarabashize guhuriza abafana hamwe ngo abasobanurire umurongo we

    “Icyangoye ni uko nazanye umurongo wo kugenderaho, sinabasha gushyira abantu hamwe ngo bagendere kuri uwo murongo, iyo bibaho ntibyari kutugora. Kuba muri Rayon Sports bisaba ubwitange, umwanya ibitekerezo n’amafaranga”

    Mu byo komite ya Munyakazi Sadate yashyikirije Murenzi Abdallah harimo ibikombe bibiri harimo kimwe cya shampiyona ndetse n’icyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana, inyandiko 407 zirimo zio banditse n’izo bandikiwe, impapuro 643 zigaraza raporo y’umutungo ndetse n’ibindi.

    Andi mafoto yaranze ihererakanyabubasha

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/munyakazi-sadate-yahaye-murenzi-abdallah-ibikombe-bibiri-n-inyandiko-407-mu-ihererekanyabubasha-amafoto

  • Mu Rwanda hatangijwe uburyo bufasha abagore kubyara batababajwe n’ibise #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu buribwe bukabije, benshi mu bagore, ngo babwibagizwa no kubona umwana, bikagora cyane abagore babyaye abana, ariko abana bakitaba Imana.

    Mu rwego rwo gufasha abagore kubyara batababajwe n’ibise, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, byatangaje ko byatangije uburyo bufasha ababyeyi kubyara batababajwe n’ibise, uburyo bwitwa “Epidural analgesia for labor” mu cyongereza.

    Dr. Sam Muhumuza, umuganga utera ikinya muri ibyo bitaro, yatangarije RBA ko hari uburyo bugabanyiriza ababyeyi ububabare bari basanzwe bifashisha, ariko ubu buryo bwa Epidural analgesia bukaba bufasha umubyeyi cyane. Yagize ati “Umubyeyi duhaye Epidural, akomeza afite ibise ariko ntababare. Ariko aba yumva ko afite ibise, ko umwana ashaka gusohoka”. Akomeza avuga ko umubyeyi aba afite umubyaza umukurikirana, akomeza areba aho umwana ageze. Ibipimo umubyaza akomeza afata, ni byo byerekana niba umwana ageze igihe cyo kuvuka, bakajyana umubyeyi aho abyarira.

    Umwalimu muri Kaminuza ya Duke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’inzobere mu bijyanye no gutera ikinya, Prof. Ayedemi John Olufolabi, yasobanuye byinshi kuri ubu buryo bugiye gutangizwa mu Rwanda. Yagize ati “Hari inyigo nyinshi zakozwe kuri ubu buryo ubwo bwatangizwaga, hatangwa imiti ikomeye yateza ibibazo ubuzima bw’umugore ugiye kubyara. Ariko ubu OMS yamaze kwemezwa ko imiti ikoreshwa ubu nta bibazo itera kandi ifasha umubyeyi”.

    Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe, bwagaragaje ko uburibwe bukabije umugore agira mu gihe ategereje kubyara, bugira uruhare mu gutuma umubyeyi atinda ku nda, kuko ababyeyi bigera aho bikabarenga, hakaba n’abata ubwenge.

    Ubu buryo kandi, buzagabanya ingaruka ziterwa no gutinda ku nda kw’abagore, kubera imyitwarire inyuranye bagira bitewe n’ububabare.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/mu-rwanda-hatangijwe-uburyo-bufasha-abagore-kubyara-batababajwe-n-ibise

  • Sadate yashyikirije komite y’inzibacyuho inyandiko ikubiyemo ibintu 14(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo habaye ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe ya Rayon Sports yegujwe yari iyobowe na Sadate ndetse na komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

    Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ‘RGB’, nyuma y’ibibazo byagaragaye mu muryango wa Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagarika komite nyobozi y’uyu muryango yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

    Haraye hashyizweho komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire.

    Uyu munsi ku biro by’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, ku biro bya RGB habaye ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe na komite y’inzibacyuho.

    Munyakazi Sadate yamurikiye iyi komite ibintu bigera kuri 14.

    Yayimurikiye;

    Inyandiko 407 banditse nizo bandikiwe,

    Amasezerano 75 bagiranye n’abakinnyi, staff technique n’abafatanyabikorwa

    Ibikoresho by’ikipe

    Impapuro 643 zigaragaza raporo yikoreshwa ry’imari n’umutungo

    Sheki za banki 14

    Impapuro 5 twandikishirijeho ibirango bya Rayon Sports muri RDB

    Kashi z’umuryango

    Igikombe cya shampiyona 1 n’igikombe cya Padiri Firepo

    Bagaragaje imyenda y’umuryango niyo bafashe ndetse n’iyo bafitiwe

    Bagaragaje abakinnyi 43 barimo 10 bakiri bato babona ari akazoza ka Rayon Sports

    Staff Technique igizwe n’abakozi 9 ndetse n’abandi bakozi 4 b’umuryango wa Rayon Sports

    Bagaragaje raporo 4

    Inyandiko zinyuranye zijyanye n’amategeko

    Bagaragaje kandi imanza ikipe ifite

    Ihererekanya bubasha…

    Ibyamurikiwe komite y’inzibacyuho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-yashyikirije-komite-y-inzibacyuho-inyandiko-ikubiyemo-ibintu-14-amafoto

  • Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y' I Goma, aratinya ideni ry'amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby'ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru bikoreshwa n'urwego rw'ubutasi rwa Uganda(CMI), bikomeje kubeshya abantu ko Perezida Museveni atazajya I Goma mu nama y'abakuru b' Ibihugu byo mu karere, yatumijwe na Perezida Etienne Tshisekedi Chilombo wa RDC, ngo kuko atizeye umutekano we aho mu mujyi wa Goma.

    Nyamara abasesenguzi barimo n'impuguke mu byo gucunga umutekano w'ibikomerezwa, bagaragaje ko urwo ari urwitwazo, kuko ntacyo RDC itakoze ngo yizeze abatumiwe umutekano, cyane ko n' amahanga yari yavuze ko azashyiraho akayo, iyo nama ikaba mu mutekano usesuye. Ahubwo amakuru nyayo aravuga ko Perezida Museveni yatinye kujya mu nama y'I Goma kubera impamvu ebyiri nyamukuru.
    1.Iyi nama y' iGoma yari kuzahurirwamo n'abakuru b'Ibihugu bashyize umukono ku masezerano y'I Luanda, yari agamije kurangiza umubano mubi urangwa hagati ya Uganda n'uRwanda. Abari batumiwe muri iyo nama ni Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Etienne Tshisekedi wa RDC na Joåo Lourenço wa Angola, hiyongereyemo Ndayishimiye w'uBurundi, nawe uvugwa cyane mu batera umutekano muke muri aka karere.

    Amasezerano y'i Luanda yasabaga Museveni kureka iyicarubozo akorera Abanyarwanda bari muri Uganda, ndetse agahita anafungura abo yabeshyeraga ngo ni intasi z'uRwanda. Kuva yashyirwaho umukono, abarekuwe ni mbarwa, ahubwo hafashwe n'abandi, ubu bafungiye ahantu hatazwi. Perezida Museveni kandi yari yihanangirijwe na bagenzi be, bamubuza gukomeza gushyigikira abahungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Aho kubireka ahubwo yakajije umurego, akomeza gutera inkunga Kayumba Nyamwasa n'abandi baba mu mitwe y'iterabwoba itandukanye, ihora yigamba guhemukira Abanyarwanda. Birumvikana ko mu nama y'i Goma, nta kuntu Museveni atari kubazwa impamvu atubahirije ibyo yasinyiye, ahubwo agasuzugura inama yagiriwe na bagenzi be.
    2. Impuguke za Loni ziherutse gusohora icyegerano gishinja Uganda guhungabanya umutekano wa Kongo, ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICJ) rutegeka ko Uganda yishyura RDC impozamarira ingana na miliyari 10 z'amadolari ya Amerika. Mu birego byashinjwe bikanahama Uganda, harimo kuba imijyi ya Kampala, Arua na Entebbe yaragiye ikoreshwa kenshi mu gutambutsa intwaro zijya mu mitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, imitwe nayo ikoherereza abategetsi ba Uganda amabuye y'agaciro n'imbaho.Uganda yajuririye iki cyemezo iragitsindirwa, ariko n'ubu yanze kugishyira mu bikorwa. Birumvikana ko mu nama y'i Goma Museveni atari kubura kubazwa iby'iri deni, akaba yaashoboraga no gukubitana n'imyigaragambyo ikaze y'abamuryoza ibikubiye mu cyegeranyo cya Loni.

    Mu gukomeza kujijisha ibinyamakuru bya CMI, biratandukira, bikavuga ko ahubwo Perezida w'uRwanda ari we utajya I Goma. Bikirengagiza ko nta gihe Perezida Kagame atagiye muri RDC, hagamijwe kunoza umubano w'ibihugu byombi, ubu unifashe neza.Mu mwaka w'2009, Perezida Kagame yahuriye I Goma na Joseph Kabila, wari perezida wa RDC, kandi icyo gihe umwuka ntiwari na mwiza nk'uko bimeze ubu. Muw'2019 nabwo Perezida Kagame yakoreye uruzinduko i Kinshasa, anakiranwa ubwuzu n'Abanyekongo bishimiye imibanire y'ibihugu byombi.
    CMI n'ibinyamakuru byayo rero nibireke ikinyoma, ahubwo bishishikarize Museveni ubunyangamugayo yishyure ideni rya RDC, kandi ahagarike ibikorwa by'ubushotoranyi mu karere no ku Rwanda by'umwihariko.
    Inama y'iGoma izabanza kuba hakoreshejwe 'iyakure', ariko amaherezo y'inzira ni mu nzu, am Museveni azashyira ahura na bagenzi be imbonankubone.

    The post Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y' I Goma, aratinya ideni ry'amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby'ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/menya-impamvu-perezida-museveni-yanze-kujya-mu-nama-y-i-goma-aratinya-ideni-ryamamiliyari-afitiye-rdc-anatinya-kubazwa-ibyubushotoranyi-akomeje-gukorera-u-rwanda/

  • Yahawe inka ayikesha kubona ifumberi ntayirye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifumberi
    Ifumberi

    Nzamuturimana uyu afite imyaka 26. Aturiye ishyamba rya Nyungwe mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro.

    Inka yashyikirijwe ni inyana. Yayihawe n’umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Biocoor, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

    Ifumberi akesha guhabwa iyi nyana ngo yamusanze mu rugo iwe ku itariki 5/5/2020, mu masaa saba. Yari yicaye mu rugo abona irinjiye, arayifata ayishyira mu nzu, ayiha n’ubwatsi, nuko ahamagara umukozi wa RDB waje akamufasha kuyisubiza mu ishyamba.

    Ku kibazo cyo kumenya icyamuteye kutayifungirana ngo ayirye imwizaniye kandi bizwi ko ifumberi iribwa, agira ati “Nigeze kumva kuri radiyo bavuga ko inyamaswa zo muri Nyungwe zikwiye kubungwabungwa kuko zituma igihugu cyacu cyinjiza amadevize. Nanjye narayibonye numva ko ngomba guharanira ko isubira mu ishyamba amahoro.”

    Yungamo ati “Nabikoze numva ko ndi kurwana ku madevize, none dore mbonye n’inka. Ndashishikariza n’abandi kubungabunga Nyungwe n’ibiyirimo kuko kubikora ari ukwikorera.”

    Ubwo yashyikirizaga Nzayiturimana iyi nka, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yabwiye abaturanyi be ko igihe cyose bagomba guharanira gukora neza.

    Nzamuturimana avuga ko yatanze ifumberi atiteze ibihembo, none kubibona ngo byamushimishije
    Nzamuturimana avuga ko yatanze ifumberi atiteze ibihembo, none kubibona ngo byamushimishije

    Yagize ati “Uko muri aha mwese buri wese afite ineza yakoze. Uyu munsi twahembye Innocent, ariko n’undi wese wakoze neza izagera aho imugarukire. Jya ukora neza wigendere kuko ineza uba uzayisanga imbere.”

    Yaboneyeho kubibutsa ko ubuhigi butemewe muri Nyungwe kimwe no kuhatema ibiti cyangwa ibyatsi, kandi ko ubirenzeho akamenyekana abihanirwa.

    Ange Imanishimwe, umuyobozi wa Biocoor, avuga ko guhemba Nzamuturimana ari uburyo bwo kugaragariza abaturiye Nyungwe ko bakwiye kuyibungabunga hamwe n’ibiyirimo byose, kandi ko iyo umuntu abiikoze aba ari kurengera ibidukikije bigenzi.

    Ati “Umuntu na we ni ikidukikije. Arengeye bagenzi be, akarengera ibidukikije harimo n’inyamaswa, aba akoze ikintu kizima.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yahawe-inka-ayikesha-kubona-ifumberi-ntayirye

  • Meddy's Fans Wondering About '2020 Ain't Over Yet' #rwanda #RwOT

    Rwanda's love songbird Medart Jobert Ngabo aka Meddy has thrown his social media fans into an unknown plight as most of them wonder what he meant by posting  two solo photos with a caption '2020 aint over yet'.

    The Ntawamusimbura hit —a love song that touched hearts of millions of his fans around the world depicts affection for his loved one that is irreplaceable. This song nearly topped all the charts in 2017.

    Meddy has also taken part in several public awareness campaigns including road safety campaign in partnership with Rwanda National Police, 'Therefore, let us all avoid driving after drinking alcohol,' he says in a campaign video.

    However, the artist also fell victim to a police crackdown on drink-driving. He was arrested for drunk-driving and speeding in the wee hours of the night in December last year.

    Source : https://taarifa.rw/meddys-fans-wondering-about-2020-aint-over-yet/

  • How Israeli Weapons Power Vietnam's Cruel Surveillance State #rwanda #RwOT

    Vietnam's dictatorship has lasted for decades. Its longevity and repression mean that it has succeeded in eliminating most of its opponents. At this stage, with a largely subdued public, the dictatorship, run by the Communist Party of Vietnam, has no need to take dramatic action that could attract the international community's attention.

    Rather than Pinochet-style mass killings, kidnapping and the public torture of thousands, the dictatorship's oppressive authoritarianism is selective: it focuses on the civilians who, in its opinion, have the capacity to stir up the public and subvert the party's rule, even to rise up against it.

    But the regime doesn't take its control over the public sphere for granted — and nor should it, as civil resistance persists, in the form of principled political dissidents, social activists, and human rights defenders. That's why, in order to maintain its political domination, the ruling Communist Party of Vietnam (CPV) is intensifying its crackdown ahead of the party's 13th National Congress, slated for January 2021.

    This is an intensification of the regime's existing methods for crushing dissent among its 92 million subjects. Vietnamese civilians who voice criticism — whether on Facebook, as journalists or as protesters — are consistently attacked by the security forces: they face arrest, severe torture, criminal charges for draconian offenses.

    Some are executed during torture, some are executed according to legal process. Some civilians are held in informal detention centers, whose existence the regime refuses to admit to, and those detainees are therefore defined as 'disappeared.'

    Those activists who are not arrested and suspected of hostility to the regime are under constant surveillance and have severe restrictions on their freedom of occupation and freedom of movement. For example, on 15 November  2019, the regime sentenced Nguyen Nang Tinh, a music teacher, to 11 years in prison, for Facebook posts that caused 'negative information about the country' to be circulated.

    There has been a general escalation in the degree of persecution for regime critics starting in late 2015, with the arrest of human rights lawyer Nguyen Van Dai, the co-founder and president of the unregistered organization, Brotherhood for Democracy, who later was forced into exile in Germany after his conviction for subversion, when he was sentenced to 15 years in prison.

    For the last five years, Vietnam's communist regime has arrested around 40 activists every year and charged them under controversial National Security provisions of the country's Criminal Code. Over the first seven months of this year, the regime has detained 19 activists and 30 land-petitioners.

    In Vietnam, the Communist party controls legislative, executive, and judicial affairs. Every single one of the detained activists have been convicted by extremely brief trials that fail to meet international standards for fairness and justice. The detainees have been sentenced to lengthy prison terms and are placed in prison camps far from their families and contend with harsh living conditions.

    Vietnam is now among the biggest jailer of activists in Southeast Asia. Today, Vietnam 'boasts' at least 276 prisoners of conscience. Although Vietnam has signed and ratified the Universal Declaration of Human Rights and the International Covenant on Civil and Political Rights, the regime has punished these who peacefully exercise the rights to freedom of expression, association and assembly, to access to information and a free press as well as the right to freedom of religion and belief.

    Sadly, none of this has dissuaded Israel from accelerating its sale of arms to Vietnam. Israel is keen to strengthen ties with Hanoi, as a pathway to political support in significant regional forums such as Association of Southeast Asian Nations (ASEAN). And Vietnam currently enjoys temporary membership in the UN Security Council. The Vietnamese dictatorship has also decided to invest billions of dollars to replace its aging Soviet and Chinese weapons, acquired by its security forces during the Cold War.

    The end result is that Vietnam is now one of Israel's largest clients in the world in terms of weapons and military technology sales. But the Vietnamese regime want those weapons and surveillance systems for internal repression, to maintain the militarized intimidation of the security forces and to prevent Vietnam's transition to democracy.

    Hanoi city, Vietnam

    In October 2018, Israeli and Vietnamese defense ministries conducted strategic dialogues and signed a memorandum of understanding. The security forces in Vietnam use Micro-Uzi, Corner-Shot rifles, Tavor rifles, Galil Ace rifles (of several models) and Negev machine guns. There is a factory in Vietnam called 'Z111,' authorized by the Israeli Defense Ministry to produce Tavor and Galil Ace rifles.

    Vietnam has signed a contract to buy Israeli military drones. According to reports we have received from Vietnamese and international human rights activists and organizations, the dictatorship also uses Israeli companies' surveillance systems.

    This is why a petition of 52 Israeli human rights activists has been submitted to the District Court in Tel Aviv asking to stop Israeli military exports, due to their use as a means for domestic repression and human rights violations in Vietnam. There is a wide-ranging gag order on the Israeli defense ministry's response to the petition, the court hearing and its eventual ruling.

    No countries and no companies anywhere in the world should sell defense exports to Vietnam's regime, because of the likelihood that Hanoi will use those weapons to suppress its own population rather than for the defense of the state from external threats.

    The people of Vietnam need to be protected from the cruelty of the communist party's stifling regime, instead of being targeted more precisely and ruthlessly by the weapons and surveillance technology sold to the regime by countries like Israel.

    _________________________________________

    Vu Quoc Ngu is the director of Defend the Defenders, an NGO named that works to systematically report and document serious human rights violations in Vietnam, and is the editor-in-chief of its website. He holds a Masters degree from Wageningen University in The Netherlands. Twitter: @NguMSc

    Eitay Mack is a human rights lawyer and activist specializing in the issue of Israel's arms trade. He is based in Jerusalem. He represents the Israeli citizens who filed the petition to halt Israeli military exports to Vietnam

    Source : https://taarifa.rw/how-israeli-weapons-power-vietnams-cruel-surveillance-state/