Category: Uncategorized

  • Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y'uko imufungura ntabwo ari intasi y'u Rwanda nkuko bivugwa n'ibinyamakuru bya Uganda #rwanda #RwOT

    Tariki 22 Nzeri 2020, ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision, cyanditse inkuru ihabanye n'ukuri ifite umutwe ugira uti: 'Umusirikare w'u Rwanda yoherejwe muri gereza azira gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko.' Lt Ivan Manzi w'imyaka 28 washinjwaga 'gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko' afungiye muri gereza ya Kitalya guhera ku ya 19 Ukwakira 2020 ubwo urukiko rwa gisirikare ruzakomeza kumuburanisha, Muri iyo ngingo, New Vision ihuza ukuri ku byerekeye Manzi uwo ari we, uko yageze muri Uganda, ndetse n'ibyo yagiye akora igihe yari ahari.
    Lt Manzi ni umusirikari wahoze mu ingabo z'u Rwanda (RDF) uba muri Uganda kuva mu 2018 akaba yarataye akazi kandi akaba ari icyaha mu gisirikari nkuko bimeze mu nzego za gisirikari ku isi yose.
    Manzi yafatiwe mu karere ka Kisoro ashinjwa ko yari 'intasi y'u Rwanda.' Tariki ya 16 Ukwakira 2018. Kuva icyo gihe, yahise yimurirwa ku cyicaro gikuru cy'ubutasi bwa gisirikare (CMI) i Mbuya, i Kampala, ari naho yafungiwe kugeza ku ya 30 Nzeri 2019 igihe yarekurwaga, hamwe n'abandi basirikari barindwi ba RDF nabo batorotse igisirikari, aho nabo bashinjwaga ubutasi kandi bagafungirwa mu kigo kimwe.

    Nk'uko amakuru agera kuri Rushyashya abitangaza, abasirikare barindwi bari bafunganywe na Lt Manzi ni Habimana Evode, Rugengamanzi Damascene, Sezibera Emmauel, Ntezirayayo Ethanael, Mugiraneza Eric, na Ndayambaje Emmanuel. Nyuma y'umwaka wose w'ibibazo niyica rubozo, abategetsi ntibashoboye kubemerera kwatura ko ari intasi.

    Amakuru akomeza avuga ko hagati y'ifungwa ryabo ritemewe n'amategeko, ku ya 12 Mata 2019, Komisiyo Nkuru y'u Rwanda muri Uganda yohereje itumanaho rya diplomasi, Note Verbale, muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Uganda isaba ko abatorotse basubizwa mu Rwanda kugira ngo bakurikiranwe. Ariko, nkuko bakunze kubikora, abategetsi ba Uganda birengagije ubusabe bw'Ambasade y'u Rwanda, aho kurekura abatorotse mu Rwanda, abategetsi i Kampala babarekuriye (baboherereje)Kayumba Nyamwasa (RNC), ushyigikiwe cyane n'ubutegetsi bwa Uganda.

    Amakuru atugeraho avuga ko CMI yohereje Lt Manzi kugenzura ibikorwa bya RNC (gushaka abayoboke no kubashishikariza ibya RNC) mu karere ka Kakumiro, kamwe mu turere two muri Uganda gatuwe cyane n'abaturage benshi bakomoka mu Rwanda. Manzi yatangiye akazi nk'umurinzi wa Hon. Baltazar Kasirivu Atwooki, Minisitiri w'igihugu cya Uganda ushinzwe gukurikirana ubukungu. Icyo gihe, Minisitiri yumvise ko akeneye kurindwa mu gihe cyo kwiyamamaza cy'ibanze cy'ishyaka rya NRM ryasojwe aho yiyamamarizaga umwanya w'inteko ishinga amategeko ya Bugangaizi. Yari amatora yaranzwe n'urugomo rwinshi Ku ya 1 Nzeri 2020, abashyigikiye Fred Byamukama, wari uhanganye na minisitiri mu matora y'ishyaka, bateye amabuye imodoka ya minisitiri Atwooki.

    Mu guterana amagambo kwabaye mu gihe cyo gushaka gukura Minisitiri mu kaga, pistolet ye yaguye hasi; yatoraguwe na Ivan Manzi, bouncercyangwa ushinzwe umutekano we. Igihe abapolisi n'ingabo batabaye kugira ngo bahoshe ayo makimbirane, bafashe Manzi n'imbunda, yanditseho No UG / 012801417, bafite icyemezo cy'impushya cyatanzwe na Polisi ya Katwe mu izina rya Minisitiri Atwooki. Aho kubaza Manzi impamvu yari yitwaje pistolet ya shebuja nk'ibisanzwe mu bihe by'amage akamuha akazi ko kuba umuzamu ahubwo abayobozi bamwitiriye intasi y'u Rwanda yitwaje imbunda.

    Mu byumvikana Manzi rero, yafatiwe i Bugangaizi ntabwo ari i Nakulabye nkuko The New Vision ibitangaza. Ikigaragara ni uko kuba bamwohereje gukorera Kayumba Nyamwasa na Perezida Museveni muri gahunda bahuriyemo yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Ku Rwanda, Lt Manzi ni umusirikari wataye akazi, ni umuntu watorotse wagombye kuba yarasubijwe mu gihugu cye kugira ngo ahabwe ubutabera mu gihugu. Ikinyoma ntikimara kabiri

    The post Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y'uko imufungura ntabwo ari intasi y'u Rwanda nkuko bivugwa n'ibinyamakuru bya Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/lt-manzi-yatawe-muri-yombi-azira-kutubahiriza-amasezerano-yagiranye-na-cmi-mbere-yuko-imufungura-ntabwo-ari-intasi-yu-rwanda-nkuko-bivugwa-nibinyamakuru-bya-uganda/

  • Nje kuyobora ba Rutahizamu bo mu Rwanda – Iddy Museremu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu magambo ye, Iddy Museremu yagize ati “Niteguye gukorera Gasogi United nk’uko nakoreye ikipe yanjye Messager Ngozi . Nzakuba kabiri cyangwa gatatu ibyo nakoze mu Burundi mu mwaka ushize gusa icyo nkeneye ni umwanya wo kumenyera.”

    Ku mpamvu yahisemo gusinyira Gasogi United, Muselemu yavuze ko bamazemo hafi imyaka ibiri bamuganiriza. Yagize ati “Nahisemo Gasogi United kuko nyikunda. Imyaka ibiri irashize uwari Team Manager Patrick anganiriza navuga ko maze igihe tuganira cyane, amahitamo yo kujya muri Gasogi United amaze igihe.”

    Umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo André, yavuze ko intego ya Gasogi United yo gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda ishoboka cyane. Yagize ati “Gutwara igikombe birashoboka kuko uko ikipe turi kuyubaka biratanga icyizere. Navuga ko umwaka ushize ikipe itigeze itsinda ibitego byinshi, ni yo mpamvu uyu mwaka twongereye imbaraga mu busatirizi.”

    Twazanye abakinnyi bakomeye kugira ngo duhe akazi APR FC

    Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, uzwi nka KNC yavuze ko kuzana abakinnyi bakomeye ari uguha akazi ikipe ikomeye. Yagize ati “Impamvu yo kuzana abakinnyi bakomeye irasobanutse. APR FC izasohokera igihugu muri CAF Champions League dukeneye kuyifasha kwitegura neza iyi mikino tuyiha akazi gakomeye kandi ni yo izabyungukiramo.”

    KNC akomeza avuga ko umukinnyi Kwizera Olivier werekeje muri Rayon sports akiri uwa Gasogi United ariko ko imyitwarire ye atari myiza.

    Yagize ati “Imyitwarire ya Kwizera Olivier si iy’abakinnyi ahubwo ni iy’aba ‘hooligans’ kuko nta mukinnyi muzima ukora nk’ibyo yakoze. Muri Gasogi ntidukinisha abakinnyi batagira ikinyabupfura. Abayobozi ba Rayon Sports bazajyaho nabasaba kutwegera aho dukorera tugakemura iki kibazo. Kuri Manasseh Mutatu ntibararangiza kutwishyura amafaranga yacu yose na byo nibabikore vuba.”

    Gasogi United imaze gukoresha hejuru ya Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda igura abakinnyi ndetse inongerera amasezerano abo yari isanganwe. Uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021 ikazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 210.

    Iddy Museremu yabaye uwatsinze ibitego 19 muri shampiyona y’u Burundi no muri Messager Ngonzi. Abaye umukinnyi wa cumi Gasogi United iguze, yiyongera ku bandi bakinnyi nka Bertrand Iradukunda wavuye muri Mukura, Mazimpaka André wavuye muri Rayon Sports, Bola Lobota Emmanuel wavuye muri DRC n’abandi bakinnyi batandukanye.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nje-kuyobora-ba-rutahizamu-bo-mu-rwanda-iddy-museremu

  • Ubukwe bw’ibyishimo n’amarira kuri Claudine na Eugene ufite uburwayi bw’amayobera – AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose

    Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk’ubwa mukuru we

    By’umwihariko kuri Munyentwari Eugene, ari nawe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we, yagerageje kwivuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda ariko ubushobozi buba imbogamizi arataha akomeza kubana n’ubu burwayi. Akato yakuze ahura nako katumye yumva ko nta mukobwa wazamwemerera ko banana, kuko benshi bamuhaga akato bakanamunena cyane.

    Ubu Eugene afite umugore umukunda, gusobanura urwo amukunda biramurenga akarira

    Igihe cyaje kugera amenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n’amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y’urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y’amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby’ubuzima bwe n’urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y’ikiniga ku batashye ubu bukwe.

    Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

    Munyentwari Eugene na murumuna we Karekezi Bernard, basaba Leta n’abandi bafite umutima utabara kuba babagaboka bakabasha kubona ubuvuzi kuko ubu burwayi bwabangirije ubuzima cyane. Banasaba kandi ko uwagira umutima w’impuhwe yabafasha no mu mibereho itaboroheye. Uramutse ushaka kubafasha wahamagara Eugene kuri 0780467610

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ubukwe-bw-ibyishimo-n-amarira-kuri-Claudine-na-Eugene-ufite-uburwayi-bw-amayobera-AMAFOTO

  • Gakwaya uzwi nka Nkaka agiye kurongora undi mukobwa mugihe hari uwo yaherukaga gusaba ko bazabana akaramata none yamuteye umugongo #rwanda #RwOT

    Celestin Gakwaya wakunzwe cyane muri filime 'Serwakira' uzwi nka Nkaka yatangaje I taliki y'ubukwe bwe n'umukobwa witwa Moreen Mutesi mugihe yaherukaga kwambika impeta uwitwa Rudasingwa Daniellla.

    Tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo habayeho ibirori kuri Classic Hotel ubwo Gakwaya n'inshuti bishimamanaga yambitse impeta umukunzi we Rudasingwa Daniella bahuriye no muri Filime 'Ijuru tuvuga.' Icyo gihe yamuririmbiye indirimbo 'Urabaruta' y'umuhanzi Sebanani Andre.

    Uyu munsi nibwo uyu Mugabe wamamaye muri filime zitandukanye yasohoye integuza y'ubukwe bwe ndetse hariho n'amataliki buzabera.

    Icyaje gutungurana ni uko hariho amazina y'undi mukobwa witwa Mutesi Mooren. Ubukwe bwe n'uyu mukobwa watunguranye biteganyijwe ko buzaba taliki ya 12 Ukuboza 2020.

    Gakwaya Celestin w' imyaka 42 y' amavuko ni umwe mu bakinnyi ba filime  bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri 'Serwakira', 'Rwasa' n'izindi. Agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye nka 'Warampishe' ya Aline Gahongayire, 'Nturi Wenyine' ya Israel Mbonyi n'izindi.

    Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk'umuntu w'umugome.

    Gakwaya azakora ubukwe na Mutesi Moreen mu Ukuboza 2020

    Nkaka yari amaze amezi atandatu yambitse impeta Rudasingwa Daniella

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/gakwaya-uzwi-nka-nkaka-agiye-kurongora-undi-mukobwa-mugihe-hari-uwo-yaherukaga-gusaba-ko-bazabana-akaramata-none-yamuteye-umugongo/

  • Umugore yatangaje ibyiza byo gushakwa n' abagabo babiri kuruta umwe #rwanda #RwOT

    Umugore wamenyekanye ku mazina ya Brisbaneb wo muri Nigeria, yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga amafoto y'abagabo be babiri bashakanye.

    Nk'uko yabitangaje, yavuze ko abagabo babiri ari abe, abana nabo mu mahoro no mubwumvikane, yongeraho ko yishimiye urukundo yiyumvamo kuri buri wese ariko ko atabakunda rumwe.

    Kuri ibyo, yabonyeko bidahagije, yongeraho gukangurira abandi bagore ko ari byiza kugira abagabo babiri kuruta umwe.

    Bimutera akanyamuneza iyo bose bari kumwe

    Uyu mugore akaba yakoresheje Twitter kugirango atangaze ko yishimye kuba abana n'abagabo babiri, yabyerekanye yifashishishije ikimenyetso cyo mu mibare cyerekana biruta (>>>>>>>) mu guca akarongo ku kwemeza ko kugira abagabo babiri (bigamous) biruta kugira umugabo umwe (monogamous)

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ntibakiriye neza ubutumwa bwe bavuga ko asa nuri kubashora mu kwicuruza, ariko ntibyahinduye igitekerezo cye 

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/umugore-yatangaje-ibyiza-byo-gushakwa-n-abagabo-babiri-kuruta-umwe/

  • Breaking News: RGB yashyizeho komite nyobozi y' inzibacyuho muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (Rwanda Governing Board) cyashyizeho abayobozi bashya b'umuryango 'Association Rayon Sports' nyuma y'uko Munyakazi Sadate wayoboraga uyu muryango, yakuweho ku munsi wo kuwa kabiri tariki 22Nzeri 2020

    Komite nyobozi y'inzibacyuho yashyizweho uyu munsi, izagira inshingano zitandukanye mu gihe cy'ukwezi kubarwa uhereye kuri uyu wa 24 Nzeri 2020.

    Murenzi Abdallah wayoboye neza iyi kipe mu mwaka wa 2013, ni we wagizwe Perezida w'inzibacyuho, aho azungirizwa na Twagirayezu Thadée wigeze kuba Visi-Perezida w'iyi kipe ndetse na Maitre Nyirihirwe Hilaire.

    Murenzi Abdallah uyoboye Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports, akabifatanya no kuyobora ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare 'FERWACY' , ni umwe mu bayobozi batazibagirana vuba mu mitima y'abakunzi ba Rayon Sports, kuko yayibashishije gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2013, aho yari imaze imyaka 9 itagitwara.

    Murenzi wari Mayor w'akarere ka Nyanza icyo gihe, yavuye ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma y'igihe gito batwaye igikombe, kubera itegeko ry'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB) ryavugaga ko nta muyobozi wo mu nzego za Leta wemererwa kubifatanya no kuyobora ikipe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/breaking-news-rgb-yashyizeho-komite-nyobozi-y-inzibacyuho-muri-rayon-sports/

  • Myugariro wa APR FC yerekeje muri Kenya gukinayo #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC wo mu mutima w’ubwugarizi, Mitima Isaac yerekeje muri Kenya gukinira ikipe ya Sofapaka aherutse gusinyira.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo uyu mukinnyi wari muri Police FC ari intizanyo ya APR FC yafashe indege yerekeza muri Kenya gukinira ikipe ya Sofapaka yamubengutse.

    Ntabwo yagize amahirwe yo gukina umwaka w’imikino 2019-2020 kubera imvune yo mu ivi byaje gutuma abagwa mu mpeshyi ya 2019.

    Nyuma yo gukira iyi imvune akaba yarabengutswe na Sofapaka yo muri Kenya ayisinyira imyaka 2.

    Mitima Isaac yakiniye amakipe nka Pepiniere, Intare FC aho yaje gusinyira APR FC ariko ihita imutiza muri APR FC.

    Mitima Isaac ubwo yari yerekeje muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-muri-kenya-gukinayo

  • Ghanaian companies must ensure they are attracting the most competent senior candidates to take up leadership roles #rwanda #RwOT

    'Although the Ghanaian economy will contract in 2020 as the oil sector is hit by the global economic fallout from the coronavirus, it remains critical that companies attract the right senior leaders to move beyond this global crises and take the country forward. More than ever, as we look towards a post Covid world, it is time for Ghanaian companies to headhunt the right people for their businesses’ says Tuli Nkosi, Director at BossJansen Executive Search.

    BossJansen is focused on assisting leading companies across Pan Africa, with their key strategic senior talent requirements. Thuli highlights that headhunting, otherwise known as retained search/executive search, is sometimes the most efficient option for businesses — in contrast to traditional recruitment processes, or making use of internal HR staff.

    Headhunting involves finding the most suitable and skilled professional to take up a specific senior role in a company — even if the individual is not actively looking for a new job. This is often the case with top performing and highly valued competent people. They are typically passive in the job market and it requires a skilled and professional approach to attract them to a new career move.

    Using a professional search firm enables the process to be as robust and unbiased as possible. These search firms are adept at closing in on individuals who come highly respected and regarded in the market, who possess the capability to deliver on the requirements of the role and on the company mandate. It is a highly focused and very targeted approach. This very thorough process involves identifying target industries and companies, before handpicking the best candidates to approach.

    Candidates are vetted thoroughly and high level references obtained.

    'Respected Headhunters are specialists who recruit for specific industries and have significant networks and connections’, says Thuli Nkosi. At BossJansen, they are armed with a plethora of tools at their disposal and years of experience in the art of senior level career negotiation, which means that they can make incredibly accurate and specific assessments to help companies find the right people.

    For more info visit – https://www.bossjansen.com/

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/ghanaian-companies-must-ensure-they-are-attracting-the-most-competent-senior