

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi umwaka ushize wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, harimo abakina filime, abahoze bakina umupira w’amaguru ndetse n’abahanzi, nk’uko bigaragara muri iyi Video.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Kandagiricyuma’, bugamije gushishikariza abakiriya ba Airtel Rwanda gukomeza gukoresha serivisi zihendutse za Airtel kandi bakemererwa kwinjira mu irushanwa, aho bashobora gutsindira igihembo cya moto buri cyumweru dore ko hari moto zigera ku 8 ziteganyijwe kuzatangwa.
Avuga kuri ubu bukangurambaga, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yagize ati: “Twatangije ubu bukangurambaga kugira ngo tugerageze kuzana akanyabuneza ku maso y’abakiriya bacu b’abanyamahirwe. Twishimiye ibihe turimo kandi twizera ko ubu bukangurambaga buzashishikariza abakiriya bacu gukoresha serivisi zacu nyinshi kugira ngo bashobora kwigeragereza amahirwe yo gutsindira moto nshya. Twari dufite ubukangurambaga nk’ubu mu bihe byashize nka Tunga.”
Yakomeje agira ati: “Turashaka ko abakiriya bacu bamenya ko igihe cyose uzaba umaze kugura airtime (amayinite), bizajya bizana amahirwe y’inyongera yo gutsindira moto buri cyumweru. Hamwe na promotion nk’iyi, abakiriya bacu bashobora kwinezeza mu gihe bakoresha umuyoboro wa Airtel.”

ICYITONDERWA: Abatsinze bose bazamenyeshwa gusa hifashishijwe guhamagarwa hifashishijwe nomero yemewe ya Airtel Rwanda ariyo 0731000000. Witondere abashukanyi bashaka kukwiba kandi mu gihe bibayeho utange amakuru kuri terefone yacu 100, iduka rya Airtel rikwegereye cyangwa ku rupapuro rwemewe rwa Airtel Rwanda.
Mu rwego rwo kurinda abakiriya bacu no gushyigiikira gahunda yo guhana intera mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID 19, abazaba batsindiye mapikipiki bazayashyikirizwa babasanze aho buri watsinze ari hose mu Rwanda.
Menya ibyerekeye Airtel Africa Limited:
Airtel Africa Limited ni isosiyete y’itumanaho y’ubukombe muri Afrika ifite ibikorwa mu bihugu 14 byo muri Afrika. Airtel Africa itwarwa n’icyerekezo cyo gutanga serivise zigendanwa kandi zigezweho kuri bose kandi ishyigikiwe mugukurikirana iki cyerekezo numunyamigabane munini wacyo, Bharti Airtel. Ibicuruzwa byayo bitanga harimo 2G, 3G na 4G amajwi adafite amajwi na serivisi zamakuru hamwe nubucuruzi bugendanwa binyuze muri ‘Airtel Money’. Airtel Africa yari ifite abakiriya barenga miliyoni 100 mubikorwa byayo mu mpera zUkuboza 2019.
Imyanzuro yafashwe harimo ko Komite Nyobozi y’Umuryango iriho yari irangajwe imbere na Perezida Munyakazi Sadate ihagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’uyu muryango.

RGB yatangarijee abanyamakuru ko yahagaritse Komite yose ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakaz Sadate wari umaze igihe kinini yotswa igitutu n’abakunzi b’iyi kipe bamusaba kwegura, ndetse ikongeraho ko yahaye Umuryango wa Rayon Sports iminsi 30 yo kuba bakemuye ibibazo bimaze iminsi biri muri iyi kipe, batabibonera igisubizo, Umuryango wa Rayon Sports ugahagarikwa by’agateganyo.
Iki kiganiro cyagaragaje ibyavuye mu isesengura ku ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi mu biganiro by’abakunzi ba ruhago mu Rwanda by’umwihariko ab’iyi kipe.
RGB ivuga ko umuryango wa Rayon Sports waranzwe n’imikorere itubahiriza Itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta, kudahuza n’amategeko, gutera urujijo ku banyamuryango, imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo
Uru rwego rwagaragaje imyanzuro yafashwe muri ririya sesengura ryize mu nguni zose z’ibibazo byinshi bivugwa muri iriya kipe.
Dore imyanzuro yafashwe ku bibazo bya Rayon Sports:
1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano;
2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.
3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.
4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.
5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.

Hari hashize igihe muri iyi kipe ihiga izindi zo mu Rwanda mu kugira abafana benshi, humvikana ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagati y’ubuyobozi buriho muri iyi kipe ndetse n’igice cy’abahoze ari abayobozi bayo.
Ibibazo byo muri Rayon Sports byageze ku mukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, atangaza ko yabishinze Ministiri wa Sport, ko yizeyeko byahawe umurongo mwiza wo gukemuka.
Izi televiziyo uko ari 10 zafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri, Twagiramungu Innocent w’imyaka 41 na Habarurema Athanase w’imyaka 36 bafashwe bakurikiranweho kugira uruhare mu iri iki gikorwa cy’ubucuruzi bwa magendu kuko zafatiwe aho bari bashinzwe gucunga umutekano.
Twagiramungu yari asanzwe arinda hoteri iherereye mu murenge wa Gisenyi yitwa Tamara ari naho hafatiwe izo televiziyo 10, ni mu gihe mugenzi we Habarurema yakoraga ku nyubako yegeranye na hoteli Tamara icuruza amacumbi izwi ku izina ryo Kwa Nyanja. Aba bagabo bakurikiranweho kugira uruhare rwo gukorana n’amatsinda y’abantu bacuruza ibintu bya magendu bakabafasha kubihisha muri ayo mazu bashinzwe gucungira umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko kugira ngo izo televiziyo ziboneke byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bazinjizaga mu gihugu mu buryo bwa magendu bazikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Twari dufite amakuru ko ziriya televiziyo zinjiye mu Rwanda zivuye muri Congo kandi Twagiramungu na Habarurema bagira uruhare mu kuzibika muri ariya mazu bashinzwe kurinda.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise ijya gusaka muri hoteli yitwa Tamara basanga koko izo televiziyo 10 zirimo. Ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko butari buzi ko amazu yabo ajya akoreshwa mu bikorwa binyuranyijwe n’amategeko n’ubwo ngo mu minsi ishize bari baketse ushinzwe umutekano (Twagiramungu) kuba akorana n’abanyabyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko hagikomeje iperereza ryo kumenya niba nta bindi bicuruzwa bya magendu binjije mu gihugu ndetse hanashakishwa abakora ibi bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu. Yashimiye abaturage bihutiye gutangira amakuru ku gihe, agaragaza ko ari umusanzu ukomeye mu bufatanye mu kwicungira umutekano ndetse no kurwanya ibyaha harimo n’ubucuruzi bwa magendu.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika(US$5000).
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nzeri 2020 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame n'Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Rt Hon Patricia Scotland, batangaje umunsi mushya w'inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) yagombaga kubera i Kigali muri Kamena 2020 ariko isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Itariki nshya yemeranijweho n'ibihugu bigize uyu muryango izaba icyumweru cyo ku ya 21 Kamena 2021. Inama ya CHOGM isanzwe ikorwa buri myaka ibiri kandi niyo nama nkuru ya Commonwealth igisha inama kandi ifata ibyemezo. Abayobozi ba Commonwealth bahisemo u Rwanda nk'abakira inama yabo itaha ubwo bahuraga i Londres mu 2018.
Perezida Kagame yagize ati: 'CHOGM Rwanda 2021 izaba umwanya udasanzwe wo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi nini z'ikoranabuhanga, ibidukikije, n'ubukungu n'amahirwe ahura n'umuryango wa Commonwealth, cyane cyane urubyiruko rwacu, kandi ibyo bikaba ari ingorabahizi biturutse ku cyorezo cya Covid-19. U Rwanda rutegereje guha ikaze intumwa zose n'abitabiriye Kigali umwaka utaha mu nama itekanye kandi itanga umusaruro'.
Umunyamabanga mukuru yagize ati: 'Muri aya mateka ya CHOGM, ya mbere muri Afurika muri iki kinyagihumbi, turategereje ko abayobozi ba Commonwealth bazahurira hamwe kugira ngo bafate ingamba zifatika ku bibazo bikomeye twese duhura nabyo'.
Ati: 'Inama zacu mu Rwanda zizaduha amahirwe nyayo yo kwibanda ku guhangana na COVID na nyuma, ariko kandi tuzi ko icyorezo kitagabanije byihutirwa ibibazo by'isi yose nk'imihindagurikire y'ikirere, ubukungu bw'isi, ubucuruzi n'iterambere rirambye bikenewe bizakemurwa byimazeyo binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byinshi no gufashanya'.
Inama y'abayobozi, ibanzirizwa n'inama z'abahagarariye imiyoboro ya Commonwealth y'urubyiruko, abagore, sosiyete sivili n'ubucuruzi, izabera mu murwa mukuru w'u Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Umuryango wa Commonwealth ni ishyirahamwe ry'ubushake bw'ibihugu 54 byigenga. Uhagarariye kimwe cya gatatu cyisi ituwe na miliyari 2,4 kandi ikubiyemo ubukungu bwateye imbere ndetse n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. 32 mu banyamuryango ni ibihugu bito, harimo n'ibihugu byinshi byo mu birwa.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
Source : http://www.intyoza.com/itariki-nshya-ya-commonwealthchogm-izabera-mu-rwanda-yatangajwe/
Jim Caviezel benshi bamenye nka Yesu bitewe na firime yakinnye igaragaza incamake z’ibyo Umucunguzi Kristo Yesu yakoze mu isi, yatangaje ko agiye kongera kugaragara mu yindi filime 'The Passion of the Christ: Resurrection 'byitezwe ko izagira umusaruro ukomeye kandi igahindura abatuye isi. Ngo ni filime izaba ifite umwihariko wo kugaragaza iby’umuzuko wa Kristo kandi ikazandika amateka akomeye mu isi.
Nk’uko tubikesha urubuga ChristianToday Umugabo wagaragaye muri filime y’umwimerere muri 2004 nka Yesu, yabwiye Breitbart News ko yakiriye umushinga wa gatatu wo gukina filime izaba ivuga ku muzuko wa Kristo, nk’uko yabisabwe n’ushinzwe kuyobora filime(Director) Mel Gibson.
Ni filime izaba yitwa 'The Passion of the Christ: Resurrection'(Umuzuko) . Nubwo nta tariki iratangazwa iyi filime izasohokeraho , Caviezel yiteze ko izagera kure kandi igakora umurimo ukomeye.
Yatangarije Breitbart ati: “Mel Gibson yanyoherereje ishusho ya gatatu, ni umushinga wa gatatu tugiye gushyira hanze'. Yongeyeho ati: “Igiye kuba filime ikomeye mu mateka y’isi.”
Jim Caviezel benshi bamenye nka Yesu muri filim

Gibson yemeje ko ubundi ngo bwa mbere yateguraga kuyisohora muri 2016. Yabivuze ubwo yari mu kiganiro The Late Show hamwe na Stephen Colbert. Muri icyo kiganiro, yabwiraga Colbert ko bizatwara igihe kirekire gusohora iyo firime bitewe n’uko ingingo igendanye n’umuzuko wa Kristo ari “ikintu gikomeye”.
Yavuze ko uko abantu biteze iyo filime atariko bazayibona ahubwo hazagaragaramo n’ibindi bintu byinshi .
Gibson ati: “Ntabwo ari ibintu bizaba byerekana urukurikirane rw’ibyabayeho gusa nk’uko bizwi muri Bibiliya. Hari ubwo Ibyo bishobora kurambirana, dore ko hari n’ubwo umuntu avuga ati ' n’ubundi biriya twarabisomye’ ” Nyine mu kwandika filime uribaza uti ariko ni ibihe bintu bindi byabaye hirya y’ibyo twasomye cyangwa twumvishe ? Ni byo uragerageza ukazenguruka hirya no hino mu nguni zose.
Byagenze bite mu minsi itatu, ubwo Yesu yari yarahambwe? Sinzi neza, ariko birakwiriye ko tubitekerezaho, tukabyibazaho. N’uko dukomeza dukusanya ibitekerezo.
Gibson yahanganye bikomeye muri Hollywood ubwo yatangizaga filime ya mbere ya Passionof Christ dore ko yaje kwinjiza amafaranga menshi, Miliyoni 612 z’amadorari y’Amerika ku isi yose .
Bwana Caviezel yabwiye Brietbart ko kuba filime yaratsinze ku rugero rungana rutyo bidasobanuye ko yamukoreye byinshi, kandi ko ibyo yari ayitezemo ahanini ataribyo yabonye, ko ahubwo yabonye ibinyuranyije na byo.
Caviezel ati: ” Filime yarangijwe . Ntabwo aho iri ariko byagombaga kugenda.
“Ushobora gutekereza ko hari ibidasanzwe nari niteze ku bikoraho cyane. ” Oya, sinabikoze. Ntabwo nari nkiri ku rutonde rwaho muri sitidiyo. Ariko ibyo byararangiye. “
Yavuze ariko ko yemeye kugira uruhare muri iyo filime kubera ko “kwizera kwe kwari gukomeye kuruta inyungu zo muri Hollywood, kandi ko kwizera kwe kwari kunini kuruta inyungu zo mu ishyaka ry’ Abarepubulike cyangwa mu ba Demokarate , cyangwa n’ahandi hose.”
Ati: “Kubera ko ibyo nkora nk’umukinnyi, ubwo ni ubuhanga bwanjye nahawe n’Imana. Ntabwo arijye wabyihaye.”
Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ubutumwa butambukijwe mu buryo bw’amakinamico bugira umusaruro ukomeye cyane. Nta wakwirengagiza uruhare rukomeye filime ya Yesu yagize mu ivugabutumwa ryahinduye imitima ya benshi mu isi, benshi bakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.
Source:Christian Today
Source : https://agakiza.org/Hagiye-gusohoka-indi-filime-Ifite-umwihariko-ku-Muzuko-wa-Yesu.html
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, nibwo mu Murenge wa Buruhukiro Umudugudu wa Kagano, Akagali Kizimyamuriro, mu Karere ka Nyamagabe Umuturage witwa Nzamuturimana Innocent yahawe inka yishimwe nyuma yo kubona inyamaswa y'ifumberi yavuye mu cyanya cyayo aho kuyica agahamagara inzego z'ubuyobozi.
Iki gikorwa gifatwa nk'ikindashyikirwa cyabaye muri Gicurasi uyu mwaka aho Nzamuturimana yabonye iyi nyamanswa y'Ifumberi aho kugira ngo ayice ayirye nk'uko abandi babigenza we agahitamo guhamagara abakozi ba RDB.
Ubwo yari ategereje ko abakozi ba RDB bamugeraho, yafashe iyi nyamaswa imeze nk'ihene ayishyira mu nzu, ayiha ubwatsi bw'urubingo iba irya.
Nzamuturimana w'imyaka 28, ubwo yaganira na UKWEZI mu kwezi kwa Gicurasi yavuze ko icyatumye afata icyemezo cyo guhamagara abakozi ba RDB ari uko yari amaze iminsi yumva mu itangazamakuru ubutumwa buvuga ko inyamaswa zo mu gasozi zifite akamaro.
Yagize ati 'Naje gukurikira kuri radiyo numva ko inyamaswa zidufitiye akamaro niyo mpamvu nafashe icyo cyemezo'.
Ubwo yahabwaga iyi Nka n'Umuryango wita ku bidukikije, Nzamuturimana yavuze ko azayifata neza kandi agakomeza gushishikariza abandi kwita ku nyamaswa birinda kuzisagarira.
Umuyobozi nshingwabikorwa mu Muryango Biccor(wita kubidukikije) Ange Imanishimwe ariwo wanagize uruhare mu gutanga iyi Nka yabwiye Intyoza.com ko impamvu bahisemo guhemba uyu muturage ari uko Umuntu nawe ari ikinyabuzima, ariyo mpamvu mu rwego rwo gufasha abaturage kubona hafi ibyo bajyaga kureba muri Nyungwe bagomba kubafasha babibaha ariko babibutsa ko inyamaswa nazo ari ibinyabuzima bigomba kwitabwaho cyane cyane abwira urubyiruko ko ari ngombwa kubungabunga inyamaswa kuko ari ibinyabuzima bikenera kwitabwaho aho kuzibona nk'izo kuribwa.
Ati:''Ningombwa guhemba abaturage bindashyikirwa bagaragaje gufasha ibindi binyabuzima kubaho. Birashoboka ko yari kubona iri nyamaswa akayirya ariko we yahisemo guhamagara RDB ayishyira mu rugo ayiha ubwatsi. Icyo tugomba gukora rero ni ugushimira abantu bindashyikirwa nkabo'. Uyu Muryango wita ku bidukikije, ukorera mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure washyikirije iyi Nka uyu muturage yasabye abandi baturiye ishyamba rya Nyungwe n'abaturage muri rusange kurangwa n'ibikorwa byiza kandi bakarushaho kubungabunga Parike ya Nyungwe.
Ishyamba rya Nyungwe riherereye mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw'u Rwanda, muri 2004 nibwo ryahindutse Parike y'Igihugu ya Nyungwe. Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare zisaga 1000, irimo amoko 1250 y'ibimera, amoko 367 y'inyoni, n'inyamaswa zirimo amoko 13 y'inkende.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Ayo mabwiriza agamije gushyiraho amahame remezo yerekeranye no kubahiriza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri bijyanye no kwirinda Covid-19 mu buryo bwose.Agamije kandi kubungabunga imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera hazirikanwa ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.Hari kandi gukangurira abaturage b’Akarere ka Bugesera iterambere rirambye rishingiye ku kubahiriza gahunda za Leta cyane cyane ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Muri ibyo byemezo by’inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, harimo ingingo igaragaza inshingano z’abatuye n’abagana AKarere ka Bugesera ku bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 harimo kuba, umuntu wese uri Bugesera aba afite inshingano zo kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo.
Ayo mabwiriza ngo areba buri wese utuye cyangwa ugana ako Karere, kuko umuntu agomba kubahiriza ayo mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho atuye,aho anyura n’aho akorera.Bireba kandi ubuyobozi bwite bwa Leta kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere ka Bugesera bagomba gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugeza ku rwego rw’isibo.
Bireba kandi imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera, bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’uko bisabwa mu mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Bugesera by’umwihariko.
Amabwiriza yo kwirinda ndetse n’ibihano biteganijwe ku muntu utayubahirije
• Kutambara agapfukamunwa cyangwa se kutakambara uko bikwiye kuri buri muntu wese guhera ku mwana w’imyaka ibiri, bikanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000 Frw) ku muntu utakambaye na 2000 Frw ku muntu utakambaye neza,hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.
• Kutemera kwishyurwa cyangwa kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, bihanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda(5000Frw),hakiyongeraho gufunga ubucuruzi kugeza igihe umuntu yemeye gushyiraho imibare(code)yishyurirwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga.
• Kurenza igihe kigenwe cyo kugera mu rugo nta burenganzira wahawe bwo kukirenza,bihanishwa gucibwa ihazabu ya 10.000Frw,hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.
• Kudasiga intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kandi mu mazu y’ubucuruzi hagashyirwa ibirango bigaragaza intera isabwa.Bihanishwa gucibwa ihazabu ya 2000 Frw ku muntu utasize intera hagati ye n’undi.
• Kurenza umubare w’abakozi bateganijwe mu kazi nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda ajyanye no kwirinda Covid-19, bihanishwa gucibwa ihazabu ya 50.000Frw kuri buri mukozi warenze ku mubare wagenwe yishyurwa n’umukoresha.Kuri iyo hazabu hakiyongeraho guhagarika ibikorwa kugeza igihe amabwiriza yubahirijwe.
• Gutwara umugenzi kuri moto kandi utwaye adafite umuti wagenewe gusukura intoki (hand sanitizer), bihanishwa gucibwa ihazabu ya 25.000Frw ku mumotari, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Police,hakiyongera gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.
• Gutwara umugenzi kuri moto, kandi umugenzi atambaye igitambaro cyabugenewe mu kwirinda Covid-19,bihanishwa gucibwa ihazabu ya 25.000Frw, ku mumotari, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Police,hakiyongera gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.
• Kurenza umubare w’abantu bemewe mu modoka hakurikijwe intera isabwa mu kwirinda Covid-19,bihanishwa ihazabu ya 25.000Frw acibwa nyir’imodoka kuri buri muntu warenzeho, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Police,hakiyongera gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.
• Kwitabira ikiriyo harengejwe umubare w’abantu wagenwe, bihanishwa ihazabu ya 5000Frw,kuri buri muntu warenzeho.
• Kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe,bihanishwa ihazabu ya 5000Frw kuri buri muntu warenzeho acibwa abacunga irimbi.
• Gukoresha amateraniro mu rusengero,kiriziya n’umusigiti bitubahirije ibisabwa, bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw,hakiyongeraho guhagarika ibikorwa yakoraga mu gihe kitari munsi y’ukwezi.
• Kuva no kujya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 nta burenganzira abifitiye bihanishwa ihazabu ya 10.000 Frw,hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.
• Gutoroka ahagenewe kwita ku bafite ubwandu bwa Covid-19 cyangwa ahasuzumirwa abayikekwaho cyangwa kurenga ahagenwe kuguma(home isolation),bihanishwa ihazabu ya 20.000Frw acibwa uwatorotse, uwamutorokesheje kandi uwatorotse agasubizwa aho yari yashyizwe.
• Gufungura akabari haba akabari gasanzwe,akabari ko muri hoteli cyangwa kugashinga mu rugo, aho ari ho hose, bihanishwa ihazabu ya 20.000Frw, hakiyongeraho gufungirwa ibikorwa mu gihe kitari munsi y’ukwezi.
• Kujya mu kabari bihanishwa gucibwa ihazabu ya 10.000Frw hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.
• Gukora ibirori n’iminsi mikuru bitemewe,bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw ku wabiteguye na 10.000Frw kuri buri wese wabyitabiriye hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.
• Gutwara umugenzi ku igare, bihanishwa ihazabu ya 2000Frw utwaye n’utwawe bombi buri muntu arayatanga, hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.
• Amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi zirenze ku mabwiriza yo kwirinda no gutumiza inama zishyira abantu benshi mu kaga nta buryo bwo kubarinda Covid-19, bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw atangwa n’ubuyobozi bw’isoko cyangwa inyubako na 10.000Frw ku mucuruzi warenze ku mabwiriza n’uwatumije iyo nama ndetse na 5000Frw ku witabiriye iyo nama.
Mu myanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, bavuga ko ibidateganijwe muri ayo mabwiriza yihariye yashyizeho,hazakurikizwa amategeko n’andi mabwiriza n’inzego zibifitiye ububasha.Ni amabwiriza kandi ashyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Bugesera n’izindi nzego za Leta.
Ni amabwiriza kandi yunganira ashyirwaho na za Minisiteri zibifite mu nshingano.Ikindi kandi ngo ni amabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Nzeri 2020, Guverinoma y'u Rwanda yakiriye ambulanse 40 zose zavuye mu Bwami bw'Ububiligi mu rwego rwo kugabanya serivisi z'ubuvuzi muri iki gihugu.
Minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavugiye mu ihererekanya, ko iyi nkunga igira uruhare mu kugera ku ngamba z'igihugu mu rwego rwo guhangana n'ibyorezo birimo Ebola ndetse n'icyorezo cya coronavirus kiriho, n'ibandi.
Ati: 'Iki kimenyetso kizamura gahunda y'iterambere rirambye mu Rwanda ku mibereho myiza y'ubukungu n'abaturage. Byongeye kandi, bizana inyungu ku bikorwa biri gukorwa kugira ngo ubuzima rusange bugerweho.
Buri imwe muri ambilansi 40 yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 43 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko minisitiri yavuze ko kugeza ubu igihugu cyakiriye ambilansi 43 zose zaturutse mu Bubiligi zifite agaciro ka miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda kuva umwaka watangira.
Nk'uko Ngamije abitangaza ngo guverinoma y'Ububiligi ishyigikiye urwego rw'ubuzima bw'u Rwanda mu mishinga itandukanye yagiye ifasha urwego rw'ubuzima kunoza uburyo bwo kwivuza mu buvuzi bw'ibanze.
Zimwe muri gahunda zirimo kubaka ibitaro by'akarere ka Nyarugenge Icyiciro cya 1, Kubaka ibigo nderabuzima muri Kigali n'ibindi.
Benoit Ryelandt, ambasaderi w'Ububiligi mu Rwanda na we yabyumvise avuga ko iyi nkunga yari iteganijwe kwagura no korohereza abantu kwivuza, agira ati:'By'umwihariko hagamijwe inyungu z'abaturage batuye mu cyaro, rimwe na rimwe kure y'ibitaro bya kure n'ibigo nderabuzima'. Gahunda yambere yari iyo kugura imodoka 10 ku mwaka.
Icyakora Ryelandt yongeyeho Ati: 'Urebye ibikenewe byihutirwa byo gutwara abaganga nabyo byihuta biturutse ku cyorezo cya Covid-19, nishimiye cyane ko amaherezo dushobora gukomeza amasoko yihuse kandi tugatanga ambilansi 40 zose icyarimwe'.
Nyuma y'ihererekanyabubasha, ambasaderi yatangaje ko ubu ambulanse izahabwa ibitaro byo mu gihugu hose. Ati: 'I Kigali, ambilansi ebyiri zizakorera ibitaro bishya by'akarere ka Nyarugenge. Ibi bitaro byubatswe ku nkunga ya Guverinoma y'Ububiligi birarangiye kandi byiteguye gutangira gukora'.
Minisitiri Ngamije ariko yihanangirije ibitaro, asaba ko kuba babonye ambilansi bakwiye kuzifata neza ku buryo bishobora kugira uruhare muri serivisi zitangwa ku baturage
Minisitiri yavuze kandi ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza kubaha ibikoresho bikenewe mu rwego rwo kunoza uburyo bwo kwivuza mu nzego zose no gushimangira gahunda zishingiye ku barwayi.
Intego ya ambulance 150
Mu rwego rwo kwizihiza uyu muhango, Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ubuzima cy'u Rwanda yasobanuriye ikinyamakuru The New Times ko kubera uko ibintu bimeze muri iki gihe igihugu cyihaye intego yo kugera kuri ambilansi 150 bitarenze umwaka utaha.
Ku ikubitiro, Nsanzimana yavuze ko intego yari igamije gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka ariko ikadindizwa n'icyorezo cya coronavirus. Ati: 'Umubare waturutse ku bushakashatsi bwakozwe kugira ngo hamenyekane uko ibintu bimeze ubu. Turashaka ko umurwayi yimurirwa ku kigo nderabuzima kiri hafi mu minota itarenze 30 '.
Source:The NewTimes
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
Source : http://www.intyoza.com/ibitaro-byo-mu-rwanda-byabonye-inkunga-yambulance-40-zavuye-mu-bubiligi/