Category: Uncategorized

  • Koreya ya ruguru ‘yishe inatwika umutegetsi wo muri Koreya y’epfo’ #rwanda #RwOT

    Koreya y’epfo yavuze ko uwo mugabo yari yaraburiwe irengero ubwo yari mu bwato bukora igenzura hafi y’umupaka w’ibihugu byombi, nyuma akaza kubonwa mu mazi ya Koreya ya ruguru.

    Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo yavuze ko abasirikare ba Koreya ya ruguru bamurashe, nuko bamena peteroli ku murambo we barawutwika.

    Iyi minisiteri ivuga ko yageze kuri uwo mwanzuro ishingiye ku isesengura ryayo ry’”amakuru y’ubutasi anyuranye”.

    Koreya ya ruguru ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri ibyo birego.

    Koreya ya ruguru imaze igihe yarakajije umutekano ku mipaka yayo ndetse byibazwa ko yashyizeho gahunda yo “kurasa yica” mu kwirinda ko coronavirus yinjira mu gihugu.

    Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo yavuze ko uwo mutegetsi, wakoreraga urwego rw’uburobyi rw’iki gihugu, yari mu bwato bwe bukora igenzura ari hafi mu ntera ya 10km uvuye ku mupaka na Koreya ya ruguru, hafi y’ikirwa cya Yeonpyeong muri Koreya y’epfo. Nibwo yaburirwaga irengero ku wa mbere.

    Uwo mugabo w’imyaka 47 ufite abana babiri, yari yasize inkweto ze mu bwato. Byemezwa ko yari arimo kugerageza gutoroka.

    Koreya y’epfo ivuga ko ubwato bukora irondo bwa Koreya ya ruguru bwaje kumurabukwa yambaye ikoti ryo kumurinda kurohama, ari mu mazi y’inyanja yo ku ruhande rwa Koreya ya ruguru, ahagana saa cyenda n’iminota 30 z’amanywa zaho, ku wa kabiri.

    Abasirikare ba Koreya ya ruguru bipfuka ibituma umwuka wo hanze utabageraho (gas masks) bamuhata ibibazo batamwegereye, mbere yuko “amategeko y’ubakuriye” abageraho, yuko uwo mugabo yicwa. Yarasiwe mu mazi.

    Abo basirikare ba Koreya ya ruguru bahise batwika umurambo we akiri mu nyanja, nkuko byavuzwe n’abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo.

    Abo bategetsi bongeyeho ko bishoboka ko byakozwe nk’ingamba yo kwirinda coronavirus.

    Koreya y’epfo yavuze ko “yamaganye bikomeye igikorwa nk’iki cya kinyamaswa kandi ishishikarije cyane Koreya ya ruguru gutanga igisobanuro no guhana ababigizemo uruhare”.

    Umunyamakuru wa BBC Laura Bicker uri i Séoul mu murwa mukuru wa Koreya y’epfo avuga ko abategetsi ba Koreya ya ruguru bashobora kuba barimo gukora igishoboka cyose ngo iki gihugu kigume kidakozweho na coronavirus.

    Byibazwa ko abategetsi barimo kwitegura akarasisi ka gisirikare kazitabirwa n’imbaga ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa cumi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi.

    Chad O’Carroll, ukuriye Korea Risk Group, igitangazamakuru gitangaza amakuru ajyanye na Koreya ya ruguru by’umwihariko, yanditse kuri Twitter ati :

    “Aka karasisi gateje ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi. Bisa nkaho urwicyekwe rutewe n’ibyo byago ari rwo rutuma hariho amategeko yo kurasa bica”.

    Koreya ya ruguru yafunze umupaka wayo n’Ubushinwa mu kwezi kwa mbere, mu kugerageza kwirinda kwandura coronavirus.

    Mu kwezi kwa karindwi, igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje ko iki gihugu cyazamuye ikigero cy’ibihe bidasanzwe kikagera hejuru cyane hashoboka.

    Jenerali Robert Abrams ukuriye ingabo z’Amerika ziri muri Koreya y’epfo, mu kiganiro n’itangazamakuru mu kwezi gushize yavuze ko Koreya ya ruguru yashyizeho akarere gashya kareshya na kilometero hagati y’imwe n’ebyiri ku mupaka n’Ubushinwa.

    Yanavuze ko karimo abasirikare kabuhariwe ba Koreya ya ruguru bahawe amategeko yo “kurasa bica” uwo ari we wese wambuka umupaka ashaka kwinjira mu gihugu.

    Ubwo kuri uyu wa kane abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo ya Koreya y’epfo babwiraga abanyamakuru iby’uwo mugabo bavuga ko yishwe arashwe akanatwikwa, bavuze ko bakoze “isesengura ryimbitse ry’amakuru y’ubutasi anyuranye”.

    Ariko ntibizwi nyirizina uko bakusanyije ayo makuru.

    Umuyoboro wa telefone uhuza igisirikare cya Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo wahagaritswe mu kwezi kwa gatandatu.

    Ndetse n’ikigo cy’ubuhuza bwa Koreya zombi, cyari cyarubakiwe gufasha impande zombi kuganira, cyashenywe na Koreya ya ruguru muri uko kwezi.

    Ariko ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko Koreya y’epfo izwiho kumviriza itumanaho rya Koreya ya ruguru.

    Iki gikorwa cyo kuri uyu wa kane cyaba kibaye inshuro ya kabiri abasirikare ba Koreya ya ruguru bishe barashe umuturage w’umusivile wo muri Koreya y’epfo.

    Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2008, mukerarugendo w’umugore wo muri Koreya y’epfo yishwe arashwe n’umusirikare wa Koreya ya ruguru ku musozi wa Kumgang wo muri Koreya ya ruguru ubwo yari ayobeye mu karere kabujijwe kukageramo.

    Source : BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Koreya-ya-ruguru-yishe-inatwika-umutegetsi-wo-muri-Koreya-y-epfo

  • Dore imwe mu myitwarire ishobora kwangiza ubwonko #rwanda #RwOT

    Hari ingeso cyangwa imigirire runaka ishobora kwangiza ubwonko bw’umuntu bukaba bwatakaza umurongo nyawo busanganywe kugeza bwangiritse cyane.

    Ibi binyura mu kwangiza uturemangingo tw’ubwonko bigatuma habaho ijagarara mu mitekerereze, agahinda gakabije, uburakari budasanzwe, kwigunga n’ibindi biturutse kuri zimwe mu mpamvu tugiye kubabwira muri iyi nkuru.

    1. Gusiba ifunguro rya mu gitondo: Ifunguro rya mu gitondo ni ingenzi mu
    mafunguro agize umunsi kandi kureka iri funguro bishobora gutuma ugira isukari nke mu maraso bikaba byakwangiza ubwonko cyane.

    Ubwonko bukoresha imbaraga kurenza ibindi bice by’umubiri, bityo gusimbuka amwe mu mafunguro bituma imbaraga zitakara bukaba bwatangira gucika intege no kutabasha kumva no gusubiza ibyo bwakiriye nk’uko bisanzwe.

    2. Umunabi udashira: N’ubwo rimwe na rimwe guhangayikishwa ari byiza ku mubiri kuko biwutegura guhangana n’akaga, imihangayiko idakira yubaka imisemburo ya cortisol mu bwonko kandi igatera kwangirika kurambye. Guhangayika karande kandi byica selile z’ubwonko bigatuma imikorere y’ubwonko igabanuka.

    3. Gucikiriza ibitotsi kenshi: Kudasinzira neza nabyo biri mu bitera iyangirika ry’uturemangingo tugize ubwonko. Niba rero ubonye ko ukunze kubura umwanya wo kuryama, ibuka ko kwiha umurongo ari umuti wa byose.

    4. Umwuma: Ubusanzwe umubiri ugizwe na 70% by’amazi afasha mu mikorere yawo ndetse n’ubwonko. Ingaruka z’umwuma rero zigira ingaruka zihuse ku bwonko ku buryo nibura amasaha abiri yonyine uri nko mu myitozo ngororamubiri nta mazi bishobora kugusigira iyangirika ritoroshye ry’ubwonko.

    5. Kurya cyane: Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kurya cyane, umubyibuho ukabije bifitanye isano no guta umutwe. N’ubwo rero warya cyane ushobora gusonzesha ubwonko bwawe ubwambura imbaraga utabizi.

    6. Isukari nyinshi: N’ubwo umubiri n’ubwonko bikenera isukari mu mikorere yabyo, iyo ibaye nyinshi bihoraho byangiza uturemangingo turimo n’utugize ubwonko. Bituruka ku kuba umubiri utangira kugira inyota yo gukura intungamubiri nyinshi mubyo uba wariye, ugacura ubwonko bukagorwa no kubona imbaraga zo gukora neza.

    7. Kunywa itabi: Kunywa itabi bigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri kandi byangiza ingirabuzima fatizo n’imitsi mu bice by’ubwonko bigenzura uburinganire, guhuza, no kugenzura ibyo ubwonko bushinzwe gukora. Ibi kandi binangiza cortex, igice gishinzwe inzira z’ururimi, kwibuka no kwiyumvisha.

    Src: guardians, inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-imwe-mu-myitwarire-ishobora-kwangiza-ubwonko.html

  • Donald Trump ahamya ko atazahererekanya ubutegetsi mu mahoro natsindwa amatora #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, yagize ati : “Tuzagomba kureba uko bigenda. Ibyo murabizi”.

    Perezida Trump yanavuze ko yemeza ko ibizava mu matora bishoboka ko bizacyemurirwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Amerika, nanone yongera kuvuga ko adashira amakenga uburyo bwo gutora hifashishijwe uburyo bw’iposita avuga ko bwabamo uburiganya.

    Leta zimwe z’Amerika zikomeje gushishikariza abaturage kuzatora bifashishije iposita, zivuga ko bicyenewe ko Abanyamerika barindwa icyorezo cya coronavirus.

    Trump yavuze iki nyirizina ?

    Kuri uyu wa gatatu nimugoroba (ku masaha y’Amerika), Bwana Trump yabajijwe n’umunyamakuru niba yakwizeza ko azahererekanya ubutegetsi mu mahoro “atsinze, atsinzwe cyangwa anganyije” na Joe Biden.

    Kugeza ubu, mu gihe habura iminsi 41 ngo amatora abe, amakusanyabitekerezo mu gihugu agaragaza ko Bwana Biden arusha Perezida Trump amahirwe menshi yo kuba yatsinda amatora.

    Bwana Trump, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yagize ati : “Maze igihe ninubira bikomeye amatora. Kandi amatora ameze nabi cyane”.

    Ubwo umunyamakuru yasaga nk’umuhinyuza avuga ko “abantu barimo guteza imidugararo”, Bwana Trump yahise asobekamo ati : “Va ku by’amatora, kandi uzabona ko azaba arimo amahoro cyane – nta hererekanya rizabaho, mvugishije ukuri, hazakomeza ubutegetsi buriho”.

    Mu 2016, Bwana Trump nabwo yanze kwiyemeza ko azemera ibyavuye mu matora aho yari ahatanye na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavugaga ko Madamu Clinton abangamiye demokarasi.

    Byarangiye Bwana Trump atsinze ayo matora, nubwo yabuzeho amajwi miliyoni eshatu ku kigero cyari kimenyerewe cy’intsinzi, amatora yakomeje kunenga nubwo yari yayatsinze.

    Mitt Romney, senateri w’umurepubulikani, udasanzwe muri iryo shyaka kuko ajya anyuzamo akanenga Perezida Trump, ejo ku wa gatatu yanditse kuri Twitter ati :

    “Icya ngombwa muri demokarasi ni ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro ; ibyo bitabayeho byaba ari muri Belarus [ahaherutse kuba amatora atavuzweho rumwe]”.

    “Ikintu icyo ari cyo cyose cyo kuvuga ko perezida ashobora kutazubaha ibi biteganywa n’itegekonshinga ni ibintu bitakwiyumvishwa kandi bitakwemerwa”.

    Abademokarate bavuze iki ?

    Aganira n’abanyamakuru muri leta ya Delaware, Bwana Biden yavuze ko amagambo ya Bwana Trump ku ihererekanya ry’ubutegetsi “nta bwenge burimo”.

    Itsinda rishinzwe kwamamaza Biden ryavuze ko ryiteguye “amayeri” ayo ari yo yose ya Perezida Trump.

    Iryo tsinda ryongeyeho ko “guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] ishoboye neza cyane guherekeza igasohora muri White House abahayobeye bakahinjira nta ruhushya babifitiye”.

    Bwana Biden na we ashinjwa na bamwe guhembera imidugararo mu matora kubera amagambo yavuze mu kwezi kwa munani ati :

    “Haba hari uwibwira ko hazaba urugomo rucye muri Amerika Donald Trump niyongera gutorwa ?”

    Mu kwezi gushize, Madamu Clinton yashishikarije Bwana Biden ko kuri iyi nshuro mu ijoro ryo ku munsi w’amatora atazemera ko yatsinzwe “uko byagenda kose” babaye begeranye cyane mu majwi.

    Yavuze ko bishoboka ko abarepubulikani bashobora kugerageza “kuvangavanga abatatoye” bakaniyambaza abanyamategeko babo mu kwanga ibyavuye mu matora.

    Ejo ku wa gatatu, Bwana Trump yongeye gushimangira umwanzuro we wo gusaba ko mu rukiko rw’ikirenga hongerwamo undi mucamanza mushya mbere y’amatora, kuko ngo abona ko ibyavuye mu matora bizakiranurwa n’urwo rukiko.

    Perezida Trump yavuze ko azagena umucamanza w’umugore muri uru rukiko ku wa gatandatu w’iki cyumweru. Azaba asimbuye umucamanza Ruth Bader Ginsburg, wapfuye ku wa gatanu mu cyumweru gishize.

    Source : BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Donald-Trump-ahamya-ko-atazahererekanya-ubutegetsi-mu-mahoro-natsindwa-amatora

  • MWAMBUTSA Celestin: Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa MWAMBUTSA Celestin mwene SAMVURA Gustave na NYIRAKAZOYA Gaudance, utuye mu mudugudu wa Mpingayanyanza, akagari ka Rukata, umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali yanditse asaba uburenga bwo guhindura amazina asanganywe akitwa MWAMBUTSA RUGERINYANGE.

    Impamvu atanga ni izi zikurikira:

    Source : https://www.imirasire.rw/?MWAMBUTSA-Celestin-Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina

  • Rutsiro: Abantu batandatu bafatiwe mu byaha bikorerwa mu kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko abari baroshywe mu kiyaga barimo kuroba mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko gusa ni nabo batanze amakuru yatumye hafatwa abagizi ba nabi.

    Yagize ati: “Abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano mu kiyaga cya Kivu bumva abantu batabaza niko kugenda babasanga basanga bakubiswe bikomeye bajugunywa mu mazi banegekaye. Abagizi ba nabi babanje babambura ubwato barimo ndetse n’imitego barobeshaga, babajyana mu birometero hagati ya 20 na 30 babajugunya mu mazi ku bw’amahirwe nta wapfuye. Abapolisi bakomeje gushakisha abo bagizi ba nabi baza kubafata uko ari bane.”

    ACP Mwesigye akomeza avuga ko abafashwe ni uwitwa Kazungu Gad w’imyaka 32, Babonampoze Jean Claude w’imyaka 32, Mazimpaka Abdoul w’imyaka 43 na Manizabayo Eric ufite imyaka 35. ACP Mwesigye avuga ko aba bagizi ba nabi bafatanwe ubwato n’imitego ibiri bari bamaze kwambura bariya barobyi.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yongeye gukangurira abantu kwirinda uburobyi bunyuranyijwe n’amategeko ariko cyane cyane asaba abaturage kwirinda ibyaha byose bibera mu mazi. Yavuze ko ibi byaha bikomeje kugaragara mu kiyaga cya Kivu ariko Polisi y’u Rwanda nayo iri maso kandi ikomeje ibikorwa byo guhashya abishora muri ibyo byaha.

    Yagize ati: “Ari bariya bari bagiye kwicirwa mu mazi bakoraga uburobyi butemewe, bariya bari babaroshye bisa nk’aho bashakaga kubiba ibikoresho byabo ariko ubugome babikoranye bigaragara ko bashakaga kubica kuko bari bafite amabuye ari nayo babakubise barangije babambura ubwato bari bafite babajugunya mu mazi ari intere.”

    ACP Mwesigye yakomeje avuga ko ibyaha bisa nk’ibyo bikunze kugaragara mu kiyaga cya Kivu ariko Polisi nayo ikomeje ibikorwa byo kubihagarika binyuze mu bukangurambaga n’abayobozi b’amakoperative, abarobyi ubwabo ndetse n’abaturage muri rusange. Avuga ko basabwa gutanga amakuru kandi hakiri kare kugira ngo abagizi ba nabi ndetse n’abarobyi batemewe bakomeje kugaragara mu Kiyaga cya Kivu bacike burundu.

    Muri iri joro rya tariki ya 19 Nzeri ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryambuye ba rushimusi b’amafi imitego 11 ubwo bari babasanze mu kirwa cya Bugarura mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro. Iyi mitego yose ikaba iri mu bwoko bwa kaningini, imitego izwiho kwica amafi akiri mato bikagira ingaruka ku bworozi bw’amafi. Imitego yatwitswe naho abayifatanwe bo bashyikirijwe ubutabera.

    Guhera muri Kanama uyu mwaka ubuyobizi bw’ikigo cya Leta gishinzwe ubworozi bw’amatungo (RAB) cyahagaritse ibikorwa by’uburobyi byose bibera mu kiyaga cya Kivu.

    Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

    Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

    Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rutsiro-Abantu-batandatu-bafatiwe-mu-byaha-bikorerwa-mu-kiyaga-cya-Kivu

  • SPENN Powered By I&M Bank Launches Savings Account At 4% Annual Interest  #rwanda #RwOT

    I&M Bank Rwanda Plc has launched a new savings account through its digital product, SPENN, that has no fees, unlimited withdrawals, and at 4% annual interest, becoming the leading saving offering in Rwanda.

    The savings account allows users to set savings goals, check the progress of their savings, and does not require a minimum amount to receive interest. The savings account adds another piece of the puzzle in the company's ambition to empower all Rwandans access to formal financial services and support Rwanda in its mission to going cashless.

    Hubert Haguma, country manager of SPENN Rwanda said in Thursday that, 'We are convinced this is the right time to remind Rwandans of the importance of building a culture of saving. We are committed to offering a product that suits different needs and saving goals, particularly during this time of uncertainty.' 

    SPENN Saving is tailored to anyone who want to save for the future. It can be for the bigger life events such as education, wedding, buying a house or a car or for retirement. But it can also be for the smaller things such as a trip or a gift or anything depending on one's needs. It is easy to use, and unlike other saving products, users are able to move their money at anytime and anywhere at no charges, all that is required is a smartphone.

    'Saving provides financial security. And the more you save, the more secure you will be. I&M Bank's partnership with SPENN will continue to differentiate itself by pursuing innovative solutions that create sustainable value for all our customers and stakeholders.' CEO of I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow said.

     In these times of uncertainty due to COVID-19, SPENN, together with I&M Bank, is trying to ensure Rwandans have all necessary features in their SPENN application to allow them to transact money in the comfort of their homes, without the need to go to the bank branch. 'One such feature we are excited to launch in the near future is a push and pull function to move funds between I&M Bank accounts and SPENN accounts instantly, with no fees,' Haguma said.

    By downloading the cost-free SPENN application, everyone can access financial services such as savings, money transfers, airtime purchases, bills payment, payments in stores and deposit or cash out at any I&M Bank branch in Rwanda, at zero fees. 

    'Financial institutions have a big role to play in educating Rwandans to prepare for the future by adopting a culture of saving.' SPENN CEO Jens Glaso argues. 'No matter your financial situation, this is the right time to save for your family, your education and your future projects to avoid panic and stress as the world is dealing with the economic impact of COVID-19', he adds. 

    About SPENN

    SPENN is a Norwegian Fintech company established in 2015. Today, SPENN is present in 11 markets, live in 4 markets and directly engages over 100 people across three continents. SPENN's mission is to give everyone equal financial opportunity through innovative technology. SPENN wants to empower people by creating a world where everyone can manage their savings, payments and investments in an honest, transparent and secure way.

    SPENN is the solution for everyone to be a part of the cashless society, enabling them to transact money instantly, securely and free of fees.

    Source : https://taarifa.rw/spenn-powered-by-im-bank-launches-savings-account-at-4-annual-interest/

  • Gicumbi: Polisi iravuga ko yafashe umugabo wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, wamenyesheje inzego z’umutekano iki kibazo kuri iki Cyumweru.

    Ifoto igaragaza umwana uhambiriye amaguru n’amaboko kuri moto, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020.

    Nyuma y’uko uwitwa Alexandre Mucyo, ukoresha izina rya @MorganMucyo kuri twitter, agaragaje iyo foto, Polisi yahise imusubiza igira iti: “Mwiriwe Mucyo, Mwakoze ku makuru mwatanze, Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto yafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare akurikiranyweho ihohotera rikorerwa umwana, mu gihe umwana yajyanwe kwa muganga.”

    Amakuru avuga ko icyatumye uyu mugabo Ngendonziza Gilbert akorera uriya mwana iyicarubozo ari uko ngo yari yamututse ibitutsi byinshi.

    Icyaha cy’iyicarubozo giteganywa n’ingingo ya 102 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

    Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, igihano ni igifungo cy’imyaka iri hagati ya 20 na 25. Ariko iyo iyicarubozo ryateye ubumuga bwa burundu uwarikorewe, igihano kiba gufungwa burundu.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Gicumbi-Polisi-iravuga-ko-yafashe-umugabo-wagaragaye-ku-ifoto-yaziritse-umwana

  • Hari abanyamuryango ba Kiyovu Sports basabye ko itegeko rijyanye no kwiyamamaza ryahindurwa #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 27/09/2020, ni bwo hateganyijwe inteko rusange ya Kiyovu Sports, ikaba ku murongo w’ibyigwa iteganyijwemo gusa amatora ya Komite nyobozi y’umuryango wa Kiyovu Sports.

    Nyuma yo gushyira komisiyo y’amatora, iyi nayo yaje guhita itangaza ibisabwa ku muntu wese wifuza kwiyamamariza kujya muri Komite, aho ingingo yateje impaka ari uko uwiyamamaza byibura agomba kuba amaze amezi atandatu ari umunyamuryango.

    Ibi biri mu byatumye abanyamuryango 70 muri 130 bemewe n’amategeko, bandikira Perezida wa Kiyovu bamubwirako bifuza ko mu bizasuzumwa muri iyi nama bakongeramo ingingo yo kuvugura amategeko, bityo buri wese wifuza kwiyamamaza ntabangamirwe.

    Ibaruwa iragira iti: “Turasaba ko inama y’Inteko Rusange idasanzwe mwatumije tariki 27/09/2020, ku murongo w’ibyigwa hakwiyongeramo kuvugurura amwe mu mategeko agenga Umuryango Kiyovu Sports mu rwego rwo kutazabangamira kwiyamamaza ku munyamuryango uwo ari we wese wa Kiyovu Sports ufite ubushake bwo kuzamura no gukorera abanyamuryango cyane cyane ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye hagamijwe guteza imbere Kiyovu S.A.”

    Inteko rusange ya Kiyovu Sports iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga (rya Webex), aho mu mataora azaba kugeza ubu uwamaze gutangaza ko aziyamamaza ari Mvuyekure Francois usanzwe anayiyobora, mu gihe Mvukiyehe Juvenal wavuzwe cyane we agongwa n’ingingo yo kuba ataramara amezi atandatu ari umunyamuryango.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Hari-abanyamuryango-ba-Kiyovu-Sports-basabye-ko-itegeko-rijyanye-no-kwiyamamaza

  • Huye: RIB yataye muri yombi umugabo wakubise umwana we bikamuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Uwo mwana wapfuye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 ngo yabanaga na se bonyine kuko nyina yabaga mu Murenge wa Kinazi (yari amaze igihe kinini atandukanye na se), gusa amakuru akaba avuga ko yari amaze ibyumweru bibiri akubitswe na se, arwarira mu rugo araremba.

    Nyina ngo yaje kumenya ko umwana we yarembye aza kumureba ajya kumuvuza ku Kigo Nderabuzima, ariko basanga arembye bamwohereza ku Bitaro by’Akarere ka Huye nabyo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ari naho yaje kugwa kuri iki Cyumweru.

    Bamwe mu baturanyi bavuga ko Rucogoza yakubise umwana we bikomeye bimuviramo uburwayi, ngo akaba yaramuzizaga ko yajabuye inyama mu nkono abandi bakavuga ko yamuhoye ko yamusuzuguye yanga kujya kuvoma amazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kabalisa Constantin, yavuze ko ayo makuru bayamenye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020 bitewe n’uko uwo mugabo akimara gukubita umwana we yamuhishe mu nzu akaharembera.

    Yakomeje avuga ko na nyuma yaho nyina abimenye yihutiye kujya kumuvuza ntiyabimenyesha umurenge.

    Yagize ati: “Ku wa Gatandatu nibwo bambwiye ko hari umugabo wakubise umwana we, ubwo twahise twihutira kumufata. Uyu mwana yapfuye ejo tariki 20 ariko yari amaze ibyumweru bibiri arwaye yarakubiswe.”

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 uwo mwana yashyinguwe mu Murenge wa Rusatira.

    Kugeza ubu se Rucogoza Jean Damascène ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Rusatira, hategerejwe ko akorerwa dosiye agashyikirizwa ubushinjacyaha.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Huye-RIB-yataye-muri-yombi-umugabo-wakubise-umwana-we-bikamuviramo-urupfu