Category: Uncategorized

  • Nubwo benshi bamwanze, Munyentwari Eugene yabonye umwibagiza uburwayi bw'uruhu amaranye imyaka 30 #rwanda #RwOT

    Abavandimwe babiri Munyentwari Eugene na Karekezi Bernard, bamaze imyaka irenga 30 bafite uburwayi bw'amayobera ku mubiri wose ku buryo bamwe mu bababona babagirira impuhwe ariko abandi benshi bakabanenga kugeza ubwo Munyentwari abonye Mukandayisenga Claudine umwibagiza ubwo burwayi.

    Ubukene n'ubupfubyi bakuriyemo, byatumye Munyentwari Eugene na Karekezi Bernard bakurira mu buzima bubi bwatumye batabasha no kubona ubuvuzi bukwiye.

    Ibi byatumye batabasha kubona amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe, ariko n'ay'imyuga bize ntacyo yabamariye kuko ntawabaha akazi kuko babanena bakanabaha akato.

    By'umwihariko kuri Munyentwari Eugene, ari nawe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we, yagerageje kwivuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda ariko ubushobozi buba imbogamizi arataha akomeza kubana n'ubu burwayi.

    Akato yakuze ahura nako katumye yumva ko nta mukobwa wazamwemerera ko banana, kuko benshi bamuhaga akato bakanamunena cyane.

    Igihe cyaje kugera amenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n'amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n'abantu batandukanye barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y'urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y'amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana.

    Munyentwari yageze aho asobanura iby'ubuzima bwe n'urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y'ikiniga ku batashye ubu bukwe.

    Munyentwari Eugene na murumuna we Karekezi Bernard, basaba Leta n'abandi bafite umutima utabara kuba babagaboka bakabasha kubona ubuvuzi kuko ubu burwayi bwabangirije ubuzima cyane.

    Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk'ubwa mukuru we

    Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

    Src: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/nubwo-benshi-bamwanze-munyentwari-eugene-yabonye-umwibagiza-uburwayi-bwuruhu-amaranye-imyaka-30/

  • Meddy Fans Wondering About '2020 Ain't Over Yet' #rwanda #RwOT

    Rwanda's love songbird Medart Jobert Ngabo aka Meddy has thrown his social media fans into an unknown plight as most of them wonder what he meant by posting  two solo photos with a caption '2020 aint over yet'.

    The Ntawamusimbura hit —a love song that touched hearts of millions of his fans around the world depicts affection for his loved one that is irreplaceable. This song nearly topped all the charts in 2017.

    Meddy has also taken part in several public awareness campaigns including road safety campaign in partnership with Rwanda National Police, 'Therefore, let us all avoid driving after drinking alcohol,' he says in a campaign video.

    However, the artist also fell victim to a police crackdown on drink-driving. He was arrested for drunk-driving and speeding in the wee hours of the night in December last year.

    Source : https://taarifa.rw/meddy-fans-wondering-about-2020-aint-over-yet/

  • Mugisha Samuel yahigiye guhagararira igihugu neza muri shampiyona y’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel
    Mugisha Samuel

    Mugisha Samuel usanzwe ari Captain w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ategerejweho guhagararira uRwanda muri shampiyona y’isi y’umukino w’amagare World Championship ibera ahitwa Imola mu Butaliyani.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mugisha Samuel yahagurutse mu Bufaransa yerekeze mu Butaliyani ahitwa Imola ahazabera shampiyona y’isi yo gusiganwa mu muhanda, azakina agace ko gusiganwa mu muhanda (Road Race ) ku Cyumweru ku ntera inagana na Km 258,2.

    Kuri uyu wa Kane harakinwa gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye ( ITT) mu bagore ,abagabo bo biteganijwe ko bazakina ku munsi w’ejo kuwa gatanu .

    Iyi shampiyona y’isi yitabiriwe n’abakinnyi benshi baba i Burayi kuko abava hanze y’Uburayi basabwaga kubanza kwishyira mu kato kubera COVID-19.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari Captain w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare wahagurutse aho asanzwe akinira mu Bufaransa yerekeza mu Butaliyani kuri uyu wa gatatu avuga ko yiteguye neza nubwo ategerejwe n’akazi gakomeye kuko agiye guhatana n’abakinnyi bakomeye baheruka gukina Tour de France mu minsi itanu ishize.

    Mu kiganiro yagize at” kuba narageze mu Bufaransa mbere niteguye neza bihagije navuga ko nanjye nzagerageza kwitwara neza bihagije , nabisabye Imana kandi naranakoze cyane gusa na none ni irushanwa rikomeye cyane , nibwo bwa mbere ngiye gukina mu bakuru kandi abenshi bavuye muri Tour de France ni ibintu bitazaba byoroshye ariko niteguye gutanga ibyo mfite byose”

    Mugisha Samuel usanzwe ari captain w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare agiye gukina iyi shampiyona y’isi nyuma yo kwerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa yitwa Team LMP – La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe.

    Gukina mu Bufaransa aho yashoboye no gukurikirana Tour de France , isiganwa rya mbere ku isi mu mukino w’amagare avuga ko hari icyo yabyigiyeho bizamufasha kwitwara neza muri iyi shampiyona y’isi.

    “Nabonye amayeri abakinnyi bakuru bagiye bakoresha , ndeba n’igihe umuntu ugiye gutsinda asatirira ,umuntu ushaka gutsinda agomba gukora iki mu irushanwa ry’ibyumweru 3,byose ni ibintu nakuyemo bizamfasha.

    Mu Isiganwa rya Tour de France ya 2020 Mugisha avuga ko yafanaga umunya Slovenia Primož Roglič watunguwe ku munsi ubanziriza uwa nyuma wa Tour de France agatakaza umwambaro w’umuhondo , nyuma yo gutakaza uyu mwambaro awambuwe na Tadej Pogačar ngo byaramutunguye ndetse ntiyatekerezaga ko byaba.

    Avuga ko Tadej Pogačar ari umukinnyi w’umuhanga ukiri muto ndetse abona ushobora kuzesa imihigo myinshi ku isi mu bihe biri imbere.

    Mugisha Samuel gukina mu Bufaransa no gukurikira Tour de France avuga ko byatumye nawe yiha intego yo kuzakina Tour de France byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri ari imbere .

    “Ni indoto z’umukinnyi wese ukina igare kumva ko agomba kuzakina Tour de France, irushanwa rya mbere ku isi muri uyu mukino , nta nubwo biba byoroshye kuyikina niyo mpamvu umuntu wese yitoza ariyo ntego afite, nanjye niyo ntego mfite , numva ko wenda mu myaka ibiri nzaba ndimo nkina Tour de France”

    Iri rushanwa rikomeye ry’umukino w’amagare ku isi, nta mukinnyi wo mu karere k’ibiyaga bigari urarikina, ni inzozi z’abakinnyi bose babigize umwuga muri uyu mukino.

    MUGISHA Samuel ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bahagaze neza, niwe munyarwanda kandi uheruka kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda aho yeryegukanye 2018 ubwo yari afite imyaka 20 n’iminsi 250.

    Uretse ikipe akinamo yo mu Bufaransa yananyuze mu ikipe ya Dimension Data –Qhubeka yo muri Afurika y’epfo ikina mu kiciro cy’ababigize umwuga.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/mugisha-samuel-yahigiye-guhagararira-igihugu-neza-muri-shampiyona-y-isi

  • Indonesia: Bahanishijwe kubana nk’umugabo n’umugore bazira kugaragara bari kumwe nijoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gushyingira abatagejeje imyaka y’ubukure ni ikibazo kimaze igihe mu gihugu cya Indonesia. Iki kibazo cyongeye kugarukwaho kubera aba bana bahanishijwe kubana nyamara nta n’igihe kinini babiteguye, dore ko bari bamaze iminsi ine baziranye.

    Uwo muhungu w’imyaka 15 yitwa Suhaimi, umukobwa w’imyaka 12 akitwa Nur Herawati. Ababyeyi b’umukobwa ngo ni bo babategetse kubana kuko bishe umuco. Ni nyuma y’uko Suhaimi yari aherekeje umukobwa iwabo bakahagera saa moya n’igice za nijoro, ababyeyi b’umukobwa bagahita babategeka kubana nk’umugore n’umugabo.

    Ubukwe bw’aba bombi bwatashywe n’abantu bake barimo abo mu miryango yabo n’abaturanyi. Amashusho yabwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga atera impaka muri Indonesia kubera ubwo bukwe bw’agahato kandi bwakoreshejwe abana.

    Mbere y’uko ubukwe buba, ababyeyi b’umuhungu bashatse kubuhagarika ariko biranga biba iby’ubusa. Babisobanuye bagira bati “Ni ukubera umuco. Iyo ucyuye umukobwa iwabo bwije nta yandi mahitamo uba ufite usibye kumugira umugore wawe. Twagerageje guharika ubu bukwe ngo tuganire n’ababyeyi b’umukobwa ngo twumvikane baranga bavuga ko bagomba gushyingirana.”

    Aba bana ubu babana nk’umugore n’umugabo mu rugo rw’iwabo w’umukobwa. Uyu ni umwe mu mico iranga aba Sasak batuye ku kirwa cyitwa Lombok aho muri Indonesia.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/indonesia-bahanishijwe-kubana-nk-umugabo-n-umugore-bazira-kugaragara-bari-kumwe-nijoro

  • Ihutire gukora ibi bintu, mu gihe ubuzima bugukomeranye byagucanze #rwanda #RwOT

    Ibihe bikomeye kandi biruhije, Si ikintu gishya ku muntu, Buri kiremwamuntu kigomba guca mu ngorane n'ibiruhije ari nayo mpamvu icy'ingenzi ari ukumenya no kwiga imyitwarire muri ibyo bihe Kuko natwe ubwacu tudashobora kumenya imibabaro n'ibihe bigoye bagenzi bacu badukikije banyuramo umunsi ku wundi.

    Buri muntu uri kw'Isi arababara, Umuyobozi wawe mu kazi, inshuti ndetse n'umuryango wawe bose banyura muri ibi bihe nubwo wowe akenshi utabimenya, Twateguye iyi nkuru twifashishije inyandiko ndetse n'inyigisho byatanzwe n'abahanga mu by'ubuzima, tugamije gufasha buri musomyi wacu kumenya uko yakwitwara mu gihe ibihe bikomeye kandi bigoye bimugezeho.

    Ibi ni bimwe mu bintu wabasha gukora mu gihe uri muri ibi bihe:

    1. Irinde kwinaniza cyane

    Mu gihe ibihe nk'ibi bikomeye ndetse bigoye ukeneye gufata akaruhuko mu gukoresha cyane cyane igihe nta gisubizo uri kubona cy'ibyo bibazo, Ukomeje guhatiriza ubwonko bwawe mu gutekerezo byaba bibi kurushaho kuko bishobora guteza ingaruka zihambaye zirimo no gusara

    2. Gerageza gushaka amahirwe muri izo mbogamizi

    Birashoboka ko ibyago ugezemo byakuviramo andi mahitamo mazima yakugeza ku ntsinzi, Wibura ibyiringiro muri ibi bihe ahubwo shakisha uko wabyaza ibyo bihe ubundi buryo.

    3. Shyira umutima ku bintu by'ingenzi kuri wowe

    Akenshi iyo dusumbirijwe n'ibibazo ntiturebe kure ngo dutekereze ku badukunda, imbyaro zacu n'ibindi by'ingenzi bidutera gufata imyanzuro irimo guhubuka cyane, Mu gihe cyose wageze muri ibi bihe shaka icyaguha imbaraga n'umurava wo gushaka instinzi byumwihariko ubikorera ab'ingenzi bawe twavuze haruguru.

    4. Irinde guta umwanya ku cyateye ibibazo ufite ahubwo uwute ku buryo byacyemuka

    Umutima n'ubwonko bishyire mu gucyemura ibibazo urimo kuruta ikindi kintu cyose cyerekeranye n'ibyo bihe, Kuko twabonye ko byo biba bigomba kubaho rimwe na rimwe bitanateguje

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/ihutire-gukora-ibi-bintu-mu-gihe-ubuzima-bugukomeranye-byagucanze/

  • Kamonyi/Kayumbu: Umugore yacakiye ubugabo-amabya y'umugabo we ayashinga amenyo #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bari bashyamiranye ndetse bakaza kurwana mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, umugore yabonye bikomeye asingira ubugabo-amabya y'umugabo ayatera amenyo, aramukomeretsa.

    Intandaro y'ibyabaye ishingiye ku makimbirane avanze no gufuha hagati y'uyu muryango nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayumbu yabitangarije intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa.

    Gitifu Majyambere Samuel, avuga ko uyu mugabo n'umugore basanzwe bafitanye amakimbirane avanzemo no gufuhirana. Avuga ko ibi byabaye ari mu ijoro ahagana ku i saa mbiri, ubwo bombi bashyamiranaga ndetse bakaza kurwana.

    Gitifu, avuga ko umugore yafashe ubugabo-amabya y'umugabo we akayaruma, akamukomeretsa ndetse ngo nyuma umugabo yashatse no kwiyahura ari mu gitondo ariko biranga.

    Uyu mugabo, yasabwe kujya kwa muganga abanza kwanga ariko nyuma ngo aza kujyayo. Umugore yahise afatwa n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha arabazwa ariko aza kurekurwa, aho akurikiranwe ari hanze nkuko Gitifu Majyambere abyemeza.

    Gitifu Majyambere, avuga ko mu gufasha imiryango kubana mu mahoro no gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane rimwe na rimwe bivamo urugomo, ngo bafite urutonde rw'imiryango ibana ariko ikunze kurangwamo amakimbirane ku buryo nk'ubuyobozi bagira gahunda yo kubasura, bakabaganiriza hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo biganisha ku kubana mu mahoro.

    Uretse iki kibazo cyagaragaye muri uyu muryango, mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 rishyira kuwa Gatatu, hari umugabo bivugwa ko yanyoye umuti mwinshi w'uburondwe, arikingirana, birangira apfuye.

    Kuri uyu wanyoye uyu muti w'uburondwe akaza gupfa, Gitifu Majyambere Sam avuga ko nta kibazo bari bazi mu muryango kijyanye n'amakimbirane, ko urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ruri mu iperereza ngo hamenyekane imvano y'ibyabaye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-kayumbu-umugore-yacakiye-ubugabo-amabya-yumugabo-we-ayashinga-amenyo/

  • Truck drivers decry Tanzania border delays over sluggish COVID-19 testing #rwanda #RwOT

    This was largely due to the Tanzanian authorities’ decision to reject Rwanda’s COVID-19 test certificate, preferring to carry out their tests.

    The problem here is that to get the test results it takes between four and seven days, which causes to delay of drivers and their cargo on the road and the amount of money they have to spend on the journey increases exponentially.

    Now trucks traveling to or from Rwanda have been on the line for days in Tanzania, while its drivers are waiting for results to show that they Covid-19 negative.

    Rwanda, on the other hand, also rejects Coronavirus test results provided by Tanzania, as The East African announced. Instead the drivers from there are required to retake the test, although it does not take long to get the results, instead of taking days, it only takes a few hours.

    After noticing that there was a high incidence of Coronavirus infection among truck drivers, Rwanda established the Kiyanzi logistics platform to conduct Covid-19 tests for all truckers coming into the country. This eventually replaced the method of exchanging drivers at the border which Tanzania was not happy about.

    Permanent Secretary at the Ministry of Trade and Industry Michel Sebera, said they are aware of the difficulties Rwandan truck drivers are facing in Tanzania, where the delays to clear Rwandan cargo has attracted high demurrages and other costs.

    Sebera added Tanzania are using several delaying techniques, and they are retaliating to the measures Rwanda took including Kiyanzi which were meant to control the spread of Covid-19.

    The director of Rwanda Chamber of Commerce at PSF, Akumuntu Joseph, said that being tested in Tanzania for between four and seven days is a bad thing for their business. He emphasizes that the testing is not so much about safety, it is to push the government to remove the Kiyanzi testing site.

    Akumuntu further added that the Malaba border between Kenya and Uganda, where normally goods coming to Rwanda pass, there are also some delays and their prices have risen, but at least it is not very difficult because they accept the results provided by Rwanda indicating that a person has been tested for Coronavirus.

    Michel Sebera said they are aware of the difficulties Rwandan truck drivers are facing in Tanzania

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/truck-drivers-decry-tanzania-border-delays-over-sluggish-covid-19-testing

  • Ten television sets seized from smugglers in Rubavu #rwanda #RwOT

    The big TV sets were seized on Tuesday, September 22, from two people; Innocent Twagiramungu, 41, and Athanase Habarurema, 36, both security guards, who were also taken into custody.

    Twagiramungu is a security guard at Tamara Hotel located in Gisenyi Sector, Kivumu cell where the TV sets were recovered while Habarurema works at the nearby hospitality establishment called ;Kwa Nyanja’.

    The two suspects are believed to be members of a smuggling ring and are largely responsible for storing or hiding the goods after they are sneaked into the country.

    Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson for the Western region said that on Tuesday at about 11pm, Police in Rubavu received information about people who had just smuggled TV sets from DR Congo and hid them at Tamara Hotel with the help of Twagiramungu and Habarurema.

    “Police raided the hotel where the ten television sets were recovered and the two suspects taken into custody. The hotel management was not aware that their facility was being used for illegal acts although they had previously suspected their security guard (Twagiramungu) to be working with wrongdoers,” CIP Karekezi said.

    “Investigations are still underway to know if there are other electronics or goods they smuggled and to trace and arrest all members of this smuggling ring.”

    The spokesperson thanked the resident who was quick to report the fraud. He commended the impact of community policing in fighting and preventing crimes, including smuggling and fraud.

    Under the East African Community Management Act, which is applicable in Rwanda, seized smuggled goods under article 199, are auctioned.

    A vehicle used in fraud and smuggling is also auctioned and the driver slapped a fine of US$5000.

    Police in Rubavu District have impounded ten flat television sets, which were smuggled into the country through an illegal border point

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/ten-television-sets-seized-from-smugglers-in-rubavu

  • Ingororano Abarinzi b’Igihango bemerewe na Perezida Kagame izabafasha gukemura ibibazo mu miryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwarumuri nibwo Abarinzi b
    Ku ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwarumuri nibwo Abarinzi b’Ibihango bemerewe Ingororano na Nyakubaha Perezida Kagame

    Bimwe muri ibyo bibazo ni amakimbiran mu kiryango, ubukene bukabije, guta amashuri kw’abana, kwita ku mfubyi n’abapfakazi no kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.

    Mu kwezi k’Ukwakira 2019 nibwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yemereraga abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu Ingororano ya Miliyoni 10frw buri umwe mu rwego rwo gukomeza kubashimira no kubafasha gukomeza ibikorwa byabo byo gufasha abaturage no kwiteza imbere kubera ko bitangiye Ubunyarwanda bakanga kubutatira.

    Hari mu ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri ubwo yagarukaga ku bantu bitanze muri Jenosie yakorewe Abatutsi bakemera guhara ubuzima bwabo ngo barokore abahigwaga mu mbaraga nke bari bafite, n’abakoze ibikorwa byo kwitangira abandi ku buryo bibereye bose urugero.

    Yagize ati, “Aba bantu bashimiwe bafite umudari uhoraho kuba uwufite ni byiza ariko bafite n’ibindi bikorwa bakora dushobora no kubashimira mu bundi buryo bwo kubaha amikoro, nagiye mbona abo baha ibihembo bya Nobel bongeraho na za Sheki z’amadorali, biba ari ukugira ngo bakomeze n’akandi kazi muri izo nzira”.

    “Guhera muri 2016 tumaze kugira abantu 40, abo buri umwe azajya ahabwa miliyoni 10frw, duhereye ku bari hano uyu munsi n’abandi banyuze hano mubibuke bajye kuri urwo rutonde”.

    Ingororano ntiyatinze kubageraho

    Mu ntangiro za 2020 ingororano bemerewe na Perezida wa Repuburika yabagezeho maze batangira kwiteza imbere no gushyigikira ibikorwa basanzwemo byo gufasha inzego zitandukanye gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

    Umurinzi w’Igihanga Gasore Serge washinze Fondasiyo yanamwitiriwe mu karere ka Bugesera, yiyemeje kwishyurira aban amashuri yisumbuye abana 20 batsinze neza ibizamini bya Leta mu mwaka wa gatandatu w’abanza.

    Agira ati, “Ingororano yatugezeho kandi turashimira Umukuru w’Igihugu kuba yaradutekerejeho izanyunganira mu bikorwa byanjye ariko sinzayiharira njyenyine kuko nzarihiramo abana 20 bakennye cyane batsinze ibizamini bya Leta bashoboraga guta amashuri kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwiga”.

    Umurinzi w’Igihango Aron Habumugisha wo mu karere ka Gakenke, avuga ko yari asanzwe akora ibikorwa byo kubanisha imiryango ibanye nabi, aho yari yarihaye nibura intego yo kuba muri 2019 yarangije kubanisha neza imiryango 180 akaza kubigeraho.

    Avuga ko Ingororano ye yari n’ubundi yateganijemo gukomeza uwo murimo kuko ashimishwa no kubona umugore, umugabo n’abana basabana aho gukimbirana kuigeza bicanye kandi icyo yaharaniye n’ubundi ari ukurwanya ubwicanyi, uyu mwaka wa 2020 icyorezo cya COVID19 kimusanze amaze guhuza imiryango 15 yaringeye kubana neza.

    Agira ati, “Ntabwo ibyo nakoze nari ntegereje ibihembo byabyo ariko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yasanze tubikwiye turabyishimiye, ingororano yangezeho bituma nkomeza ibikorwa byanjye n’ubundi byo gufasha abatishoboye, nkomeza kandi kurwanya amakimbirane mu miryango, icyoprezo nigicisha make nzakomerezaho.”

    Avuga ko nawe ubwe yabashije kwiguriramo ikinyabiziga giciriritse n’ubundi kimufasha mu ngendo zitandukanye zirimo no kujya kureba abo baturage, abana be na bon go yabazigamiye mu kigega ‘Ejo Heza.’

    Ntamfurayishyari Sylas wo mu karere ka Bugesera yari umusirikare w’ipeti rya Kaporari mu ngabo za ex FAR akajya ahisha Abatutsi akanabafasha guhungiora mu Burundi yirengagije ko uwabamufatana icyo gihe yabaga nawe yamwica.

    Ntamfurayishyari avuga ko ibyo yakoze Atari yizeye ko azabihemberwa na Perezida, ariko na nyuma akaba yarakomeje gukorana n’inzego z’ibanze mu kwita ku bibazo byugarije abaturage.

    Avuga ko Ingororano yahawe ateganya kuyikoresha yiteza imbere, no gushyiraho itsinda rishinzwe gusura imiryango ibanye nabi kugira ngo bayiganirize ive mu makimbirane kuko ntaho yazayigeza.

    Agira ati, “Nifuza kubona abaturage bose batekanye, nibyo hariho ibibazo by’ubukene n’amakimbirane kandi ntibyabura ahari abantu, ariko icyiza ni ugukomeza guhangana nabyo abantu bakabana mu mahoro”.

    Abarinzi b’Igihango ku Rwego rw’Igihugu ni Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga barwanyije kandi barwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo, barangwa n’ibikorwa by’ubwitange by’indashyikirwa biramba kandi bishobora kubera n’abandi urugero.

    Abarinzi b’Igihango bari mu byiciro bine, icyiciro cya mbere ni icyo ku rwego rw’akagari, hagakurikira abo ku rwego rw’Umurenge hakaza abo ku rwego rw’akarere hagasoza abo ku rwego rw’Igihugu ari na bo baherutse guhabwa ingororano.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingororano-abarinzi-b-igihango-bemerewe-na-perezida-kagame-izabafasha-gukemura-ibibazo-mu-miryango

  • Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Gasogi United – KNC #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’, avuga ko umunyezamu Kwizera Olivier uheruka gusinyira Rayon Sports akiri umukinnyi w’iyi kipe bityo ko ikwiye kubegera bagakemura ikibazo cy’uyu munyezamu.

    Muri Nyakanga 2020 ni bwo ikibazo cya Kwizera Olivier na Gasogi United cyatangiye gutumba aho perezida w’iyi kipe, KNC yavuze ko hari amafaranga yamuhaye angana na miliyoni 1 nka avance y’amafaranga yagombaga kugurwa kugira ngo yongere amasezerano. Icyo gihe yagaragazaga n’imbanziriza masezerano bagiranye.

    Gusa ntiyemeranyaga na Kwizera inyito yahawe aya mafaranga kuko we yavugaga ko ari ayo yamugurije nka perezida w’ikipe bitewe n’ikibazo yari afite.

    Ibi byatutumbye nyuma y’uko uyu munyezamu yari amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1 kuri miliyoni 7.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, perezida wa Gasogi United yavuze ko uyu munyezamu bakimufiteho uburenganzira bityo ko niba Rayon Sports imukeneye bagomba kubegera bagakemura ikibazo.

    Yagize ati'Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Gasogi United. Umuyobozi uzafata Rayon Sports arasabwa kuzaza akandeba mu biro bya Gasogi United tukaganira ku kibazo cya Kwizera Olivier.'

    Yakomeje avuga kandi ko Kwizera Olivier yisuzuguje ubwo kuko yitwaye muri iyi kipe nk’umuhuliga yanze gukurikiza amategeko.

    KNC avuga ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wa Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-ni-umukinnyi-wa-gasogi-united-knc