Category: Uncategorized

  • Paul Rusesabagina yitabye urukiko mu mwambaro uranga imfungwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo rwatangiye kuburanisha ubujurire ku ifungwa n'ifungurwa rya Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki n'ibindi.

    Yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere ku wa 14 Nzeri, icyo gihe atangira kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwamusabiraga ko afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikorwa, kuko bwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.

    Rusesabagina we yaburanaga avuga ko ari umuntu w'inyangamugayo, wahawe ibihembo mpuzamahanga ku buryo kuba yaburana ari hanze, nta mpungenge byatera kuko adashobora gutoroka.

    Tariki ya 17 Nzeri 2020, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwaje gufata umwanzuro w'uko afungwa iminsi 30, umwanzuro yahise ajujirira mo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/25/paul-rusesabagina-yitabye-urukiko-mu-mwambaro-uranga-imfungwa/

  • Rusesabagina mu mwambaro w’i roza, yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko ntaho yari ahuriye na FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina arimo kuburana urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’umwanzuro atishimiye wo kumufunga by’agateganyo wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 17 Nzeri 2020.

    Rusesabagina avuga ko nubwo ari mu bayobora impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, ntaho ahuriye n’umutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN ya Callixte Nsabimana ndetse na Herman Nsengimana.

    Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bafashwe ari abavugizi b’umutwe wa FLN, na bo bafungiwe muri gereza zo mu Rwanda.

    Rusesabagina hamwe n’abamwunganira bavuga ko mu mpuzamashyaka MRCD, buri shyaka ryose rifite icyo rishinzwe kandi ryigenga.

    Yagize ati “Ishyaka CNRD ni ryo ryari rishinzwe abasirikare, FLN bari abasirikare bayo, twebwe (PDR-Ihumure) twari dushinzwe dipolomasi, ntaho nari mpuriye na FLN”.

    Ati “FLN kandi yari ifite umuvugizi wayo, ni yo mpamvu Callixte Nsabimana ari we wabaye Umuvugizi”.

    Abunganira Rusesabagina bakomeza bavuga ko ibyaha umukiriya wabo aregwa ntaho ahuriye na byo, kuko ngo Rusesabagina atari ari mu Rwanda, “atari Umunyarwanda, atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi itegeko rihana ibyaha ryo muri 2012 ritakiriho”.

    Me David Rugaza, umwe mu bunganira Rusesabagina avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo rutigeze rugira icyo ruvuga niba rufite ububasha bwo kuburanisha ibi byaha biregwa Rusesabagina.

    Ati “Tukaba dusaba Urukiko (Rwisumbuye) kwemeza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, kuko rwashingiye ku mpamvu zitemewe n’amategeko”.

    Me Rugaza avuga ko guhera muri 1997 kugeza uyu munsi Rusesabagina atari Umunyarwanda, kandi atari ari mu Rwanda kuva muri 1996 kugera mu Kanama 2020.

    Ashingira ku ngingo ya 11 y’Itegeko ryo muri 2012-2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko uhamwa n’iki cyaha agomba kuba yaragikoreye mu Rwanda, kandi iri tegeko ntabwo rikibaho mu gihe icyaha Rusesabagina aregwa cyakozwe muri 2018.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-mu-mwambaro-w-i-roza-yabwiye-urukiko-rwisumbuye-ko-ntaho-yari-ahuriye-na-fln

  • Kim Jong_Un yapfukamye asaba imbabazi Koreya y' Epfo kubera umutegetsi wayo uherutse kwicwa n' ingabo ze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 nzeri 2020 mu biro bye i Séoul Perezida wa Koreya ya Ruguru yasabye imbabazi nyuma y'uko abasirikare b'igihugu cye bishe umutegetsi wo muri Koreya y'Epfo wiciwe kubutaka bwe.

    byatangajwe n'ikinyamakuru Yonhap. M. Kim cyatangaje nk'ibintu biteye isoni.Bwana Kim yabwiye mugenzi we wa Koreya y'Epfo Moon Jae ko igikorwa cyabaye kitari gikwiye kubaho.


    Uyu mutegetsi wo muri Koreya y'epfo yishwe arashwe anatwikwa n'ingabo za Koreya ya ruguru, nkuko byatangajwe na Minisiteri y'ingabo ya Koreya y'epfo yabyamaganye ivuga ko ari 'igikorwa cya kinyamaswa'.

    Koreya y'epfo yavuze ko uwo mugabo yari yaraburiwe irengero ubwo yari mu bwato bukora igenzura hafi y'umupaka w'ibihugu byombi, nyuma akaza kubonwa mu mazi ya Koreya ya ruguru.

    Minisiteri y'ingabo ya Koreya y'epfo yavuze ko abasirikare ba Koreya ya ruguru bamurashe, nuko bamena peteroli ku murambo we barawutwika.

    Iyi minisiteri ivuga ko yageze kuri uwo mwanzuro ishingiye ku isesengura ryayo ry’'amakuru y'ubutasi anyuranye'.

    Koreya ya ruguru imaze igihe yarakajije umutekano ku mipaka yayo ndetse byibazwa ko yashyizeho gahunda yo 'kurasa yica' mu kwirinda ko coronavirus yinjira mu gihugu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/25/kim-jong_un-yapfukamye-asaba-imbabazi-koreya-y-epfo-kubera-umutegetsi-wayo-uherutse-kwicwa-n-ingabo-ze/

  • Mukaperezida na Evariste batunguranye mu kiganiro barasomana biratinda(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kwizera Evariste n’umugore we, Mukaperezida batunguranye mu kiganiro na ISIMBI barasomana aho bavuze ko ibyo gusamana nta kibazo kirimo cyane ku bantu bakundana.

    Urukundo rw’aba bombi rwamamaye cyane mu ntangiriro za 2019 ubwo bashakanaga, Mukaperezida Clotolde yari afite imyaka 48 mu gihe Evariste yari afite imyaka 21.

    N’ubwo abantu benshi babaca intege z’uko batazabyara bitewe n’imyaka ya Mukaperezida bavuga ko yacuze atazabyara, gusa muri iki kiganiro bavuze ko biteze ko bazabyara cyane ko urubyaro rutangwa n’Imana.

    Reba ikiganiro na Evariste na Mukaperezida

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/mukaperezida-na-evariste-batunguranye-mu-kiganiro-barasomana-biratinda-amafoto

  • U Bubiligi bwahaye u Rwanda imbangukiragutabara 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo mbangukiragutabara 40 zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari ebyiri zikazahabwa ibitaro by’uturere byo hirya no hino mu gihugu.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, wavuze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yashimye iyo nkunga u Bubiligi buhaye u Rwanda kuko zizafasha u Rwanda guteza imbere ibyerekeranye n’ubuvuzi no guhangana n’indwara zitandukanye harimo n’ibyorezo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-bubiligi-bwahaye-u-rwanda-imbangukiragutabara-40

  • Farumasi zigiye gutanga inkingo no kuboneza urubyaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba NPC
    Abayobozi ba NPC

    Mu nama abahanga mu by’imiti mu Rwanda baza gukora hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatanu, baraganira n’inzego zitandukanye ku ngamba zitandukanye zatuma imiti igera ku baturage kandi bakayifata mu buryo itabateza ibibazo, ahubwo ikabakiza indwara.

    Bimwe mu bibazo Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti mu Rwanda (NPC) ruvuga ko bikomereye abaturage, ni ukutabona imiti n’inkingo hafi, ndetse no gufata imiti bitari ngombwa, kutayimara cyangwa kutubahiriza igihe bagomba kuyifatira, bikaba biviramo bamwe ingaruka z’uko hari imiti yatakaje ubushobozi bwo kubavura.

    Mu kiganiro abayobozi ba NPC bagiranye na Kigali today kuri uyu wa kane, bavuze ko abaganga bose atari ko bafite uburenganzira bwo gutanga imiti, ndetse ko nta miti igomba kuba itangirwa kwa muganga keretse igenewe abarwayi baho, yavuye kuri farumasi.

    Perezida wa NPC, Dr. Innocent Hahirwa, yakomeje agira ati “hari imiti ikwiye kwandikwa n’umuganga wihariye ku ndwara runaka, atari umuganga ubonetse wese, kuko iriya miti ivura indwara zandura (ziterwa n’udukoko yitwa anti-biotiques), usanga iri mu byiciro bitandukanye uhereye ku yoroheje, ikomeye gake n’ikomeye cyane.

    Abantu baba bakeneye ko duhera kuri ya miti yo hasi igihe uburwayi bwawe bworoshye, kugira ngo nibinanirana ku muti woroheje, uze kuba ufite undi uwurusha ubushobozi wakuvura.

    Iyo umuntu aguhereye kuri wawundi wa gatatu nyamara hari ibindi byiciro yasimbutse, hari igihe uzagirana ikibazo na wa muti wo ku rwego rwo hejuru, ukaba ufite ibyago by’uko indwara yawe itavurwa”.

    Abahanga mu by’imiti bakomeza bavuga ko nubwo bidakorwa mu Rwanda, ahandi mu bindi bihugu ari bo batanga inkingo, mu rwego rwo kwegereza iyo serivisi abasanzwe babyiganira kwa muganga, rimwe na rimwe bakabura iyo serivisi.

    Dr. Hahirwa yakomeje agira ati “iyi ni imwe mu ntambwe u Rwanda ruri kwifuza gutera, kugira ngo ejo cyangwa ejobundi abahanga mu by’imiti babe batanga inkingo, harimo no gutera inshinge, mu gihe kitari icya kera tuzabona iyo serivisi”.

    Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umwanditsi w’abahanga mu by’imiti muri NPC, Rugambya Patrick yasobanuye ko ibijyanye no gutangira inkingo muri Farumasi bikiri gutegurwa, harimo nko guhugura abazakora uwo murimo, amategeko no gutegura aho bizakorerwa, ariko ko ikiri hafi gukorwa ari ukuhatangira serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Rugambya yagize ati “hari umuntu wavuga ngo kubonera iriya serivisi (yo kuboneza urubyaro) kwa muganga birangora, biratinda kandi mfite inshingano nyinshi.

    Iyi miti umuntu afata yarangije gukora imibonano mpuzabitsina ikamubuza gusama, muri farumasi abantu bayihabonera mu ibanga kandi bitabagoye, akaba ari muri ubwo buryo kuboneza urubyaro biramutse bigiye muri farumasi byafasha benshi”.

    Urugaga rw’abahanga mu by’imiti (NPC) ruvuga ko rwishimiye kuba imiti myinshi yajyaga iva ahandi igiye gutangira gukorerwa mu Rwanda, aho inganda eshatu ziyikora kuri ubu zatangiye kubakwa i Kigali.

    NPC hamwe n’umuryango uhuza abahanga mu by’imiti ku isi, bihaye insanganyamatsiko muri uyu mwaka yo gutekereza ku ruhare rwabo mu guhindura ubuzima bw’abatuye isi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/farumasi-zigiye-gutanga-inkingo-no-kuboneza-urubyaro

  • Abakinnyi 3 ba Arsenal bise izina abana b’Ingagi #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, Bernd Leno na Hector Bellerin baraye bise izina abana b’Ingagi, umuhango wabaga ku nshuro ya 16.

    Ibi byabaye binyuze ku masezerano y’ubufatanye ikipe ya Arsenal yagiranye n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ukabera muri Pariki y’Ibirunga mu Kinigi.

    Kuri iyi nshuro bitewe n’ibihe Isi irimo by’icyorezo cya COVI-19, uyu muhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    Ku munsi w’ejo ku wa Kane hiswe abana b’Ingagi 24, akaba ari abavutse nyuma y’itariki ya 6 Nzeri 2019.

    Umunya-Gabon akaba na kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang umwana w’Ingagi yamwise Igitego.

    Myugariro wa Arsenal ukomoka muri Espagne, Hector Bellerin we umwana w’Ingagi yamwise Iriza.

    Umunyezamu wa Arsenal ukomoka mu gihugu cy’u Budage, Bernd Leno, umwana w’Ingagi yamwise Myugariro.

    Urutonde rw’amazina yiswe abana 24 b’ingagi:

    1. Kazeneza

    2. Nkomezamihigo

    3. Uwacu

    4. Murengezi

    5. Duhuze

    6. Cyororoka

    7. Igitego

    8. Indiri

    9. Ubushobozi

    10. Amarembo

    11. Ihogoza

    12. Umusanzu

    13. Nkerabigwi

    14. Impinduka

    15. Myugariro

    16. Isezerano

    17. Iriza

    18. Nyiramajyambere

    19. Ikamba

    20. Amabwiriza

    21. Izabukuru

    22. Ishya

    23. Umuyobozi

    24. Umuganga

    Abakinnyi ba Arsenal bise abana b’Ingangi izina

    Ejo hiswe izina abana b’Ingagi

    Source : http://isimbi.rw/ubukerarugendo/article/abakinnyi-3-ba-arsenal-bise-izina-abana-b-ingagi

  • Reba ibimenyetso simusiga biranga umukobwa ukiri isugi cyangwa utakiri isugi #rwanda #RwOT

    Gupima ubusugi bw'umukobwa ntago bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindi gipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi.

    Dore ibimenyetso iranga abakobwa batakiri amasugi cyangwa bakiri isugi

    1. Umukobwa utakiri isugi iyo umubajije ko ari isugi ararakara


    Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w'isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi.

    2. Bakunda kwigunga

    Abakobwa bose bigunga siko baba batakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo aribwo agitakaza ubusugi akunze kwigunga kuburyo ashobora no kumara iminsi ikurikiraho mu nzu atarasohoka.

    3. Umukobwa ukiri isugi ntago akunda kwigaragaza

    Umukobwa ukiri isugi, n'ahantu ari ntago aba ashaka ko hari abamwitaho cyane ngo bamurangarire, umukobwa utakiri isugi akora ibishobora byose kugira ngo aho anyuze buri musore wese arangare.

    4. Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera

    Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera akihagararaho ku musore umutereta akamwereka ko ntacyo amukeneyeho, nyamara umukobwa utakiri isugi ni babandi utumira ngo musohokane musangire icyayi, akazana n'inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo bose ubagurire wishyure menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/25/reba-ibimenyetso-simusiga-biranga-umukobwa-ukiri-isugi-cyangwa-utakiri-isugi/

  • Sarpong yasabwe gukora ibikomeye muri Yanga #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Ghana ukinira Yanga yo muri Tanzania, Michael Sarpong wanyuze muri Rayon Sports we na Yacouba Sagne bahawe inshingano n’umutoza w’iyi kipe, Zlatko Krmpotic zo gutsinda igitego buri mukino.

    Ibi uyu mutoza wanyuze mu Rwanda atoza APR FC, yabibwiye abakinnyi be nyuma yo gutsinda ibitego 3 mu mikino 3 ya shampiyona(nabyo harimo 1 cya rutahizamu gusa), akaba abona ubusatirizi bwe budakora akazi nk’uko bikwiye.

    Uyu mutoza yavuze ko afite impamvu iyo ari yo yose yo gusaba ba rutahizamu be barimo Michael Sarpong na Yacouba Sagne gukora ibishoboka byose bakamenya ko buri mukino batsinze ibitego.

    Yagize ati“Rimwe na rimwe, umusaruro ni mwiza kuri twe kuko bidufasha kugera ku ntego n’ubwo tutaragera ku byiza buri wese muri twe yifuza.”

    Yakomeje aira ati“dufite umubare muto w’ibitego twatsinze kuva shampiyona yatangira, ni ikibazo turimo gukoraho kugira ngo twizere neza ko ba rutahizamu bacu(cyane cyane Sarpong na Yacouba) batsinda ibitego bihagaije kuko niba dutsinda umukino ariko nta bitego byinshi bizaba ikibazo mu minsi iri imbere, bigomba guhinduka.”

    Mu mikino 3 ya shampiyona iyi kipe imaze gukina, yatsinzemo imikino2, banganya umwe. Banganyije 1-1 na Tanzania Prisons, batsinda Mbeya City 1-0 banatsinda Kagera Sugar 1-0.

    Muri ibi bitego 3 harimo igitego 1 cya rutahizamu Michael Sarpong cyo ku mukino wa Tanzania Prisons, icyo ku mukino wa Mbeya City cyatsinzwe na Lamime Moro ukina mu bwugarizi, icyo ku mukino wa Kagera Sugar cyatsinzwe na Mukoko Tonombe ukina mu kibuga hagati.

    Sarpong yasabwe n’umutoza Zlatko gutsinda ibitego buri mukino

    Yacouba Sagne yasabwe kwiminjiramo agafu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sarpong-yasabwe-gukora-ibikomeye-muri-yanga

  • Belgium Donates 40 Ambulances To Rwanda, Worth Rwf2B #rwanda #RwOT

    Rwanda has received a donation of 40 ambulances from the Kingdom of Belgium, through the Belgian development agency — Enabel to boost access to health services.
    The 40 ambulances worth around Rwf 2 billion will be dispatched in district hospitals throughout the  country. The Minister of Health, Dr. NGAMIJE M. Daniel, on behalf of the Government of Rwanda, recognized the support provided by the Kingdom of Belgium, saying that 'the support of 40 ambulances to our health sector contributes to the attainment of the Government of the
    Rwanda National Strategy in the context of Epidemics response such as EVD and COVID19 pandemics to  mention a few.'

    Speaking at the event, Ambassador of Belgium to Rwanda, Benoit Ryelandt, said that the donation of ambulances was planned as part of the current Belgo-Rwandan cooperation in the health sector. 'The Health sector is one of the components of the current 5-year Belgo-Rwandan cooperation 2019-2024. The 40 ambulances were planned to be delivered throughout the project but with COVID19 pandemic, it is  even more useful to deliver all the ambulances now and at the same time to help contain the spread of the  virus as well as other contagious diseases' said Ambassador Benoit Ryelandt.

    The support of the new ambulances will contribute to improve access to health care and service delivery to  reduce deaths and reach the universal health coverage.

    The ongoing support from the Kingdom of Belgium also include, the construction of Nyarugenge District  hospital and health centres in Kigali as well as many other programs that have been helping the health sector  to improve access to primary health care.

    Source : https://taarifa.rw/belgium-donates-40-ambulances-to-rwanda-worth-rwf2b/