Category: Uncategorized

  • Polisi yafashe abarobaga mu Kivu baroba binyuranyije n’amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego tariki ya 23 Nzeri 2020 abapolisi bo muri iri shami bafashe imitego yo mu bwoko bwa Kaningini ndetse n’amato byifashishwaga n’abaroba amafi binyuranyije n’amategeko. Ni igikorwa cyabereye mu kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, hakaba hanafashwe abarobyi 4 barobaga binyuranyije n’amategeko.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko hakajijwe ibikorwa byo gukumira ibikorwa bibi byose bibera mu biyaga byo mu Rwanda.

    Yagize ati “Amakuru aturuka mu makoperative y’abarobyi ndetse n’abandi baturage aho baduha amakuru y’ibyaha bibera mu mazi.”

    ACP Mwesigye yakomeje avuga ko iyo mikoranire ari yo yatumye abarobyi bane bafatwa ndetse n’ibikoresho bakoreshaga baroba birafatwa. Igikorwa cyabaye saa tanu z’ijoro hafatwa imitego umunani yo mu bwoko bwa Kaningini n’ amato 5.

    ACP Mwesigye yavuze ko imitego yatwitswe naho abarobyi bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkombo bakazarekurwa bamaze gutanga amande.

    Iyi nkuru Polisi yanditse ku rubuga rwayo rwa Internet iravuga ko muri iki cyumweru iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafashe abarobyi 6 ndetse n’ibikoresho bakoreshaga. Muri iki gikorwa hanafashwe abarobyi 4 bamaze kuroha mu mazi bagenzi babo babiri mu kiyaga barohorwa na Polisi.

    ACP Mwesigye yavuze ko ibikorwa birimo gukorwa biri no mu murongo wo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiza ya Leta yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

    Ati “Ibikorwa turimo gukorera mu kiyaga cya Kivu birajyana no kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza aherutse gutangwa na Leta muri Kanama, amabwiriza ahagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu by’igihe gito mu rwego rwo kubungabunga amafi muri kiriya kiyaga.”

    Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

    Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi ari byo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

    Ingingo ya 29 ivuga ko ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-abarobaga-mu-kivu-baroba-binyuranyije-n-amategeko

  • Korali Abahamya ba Yesu igiye mu ivugabutumwa muri SDA i Nyamirambo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 gitumye insengero zifungwa, nyuma zikaza gufungurwa, ubu korali Abahamya ba Yesu yo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima (Muhima SDA Church) yatumiwe n’itorero rya Nyamirambo SDA Church muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

    Aba baririmbyi bazaririmbira Imana amasaha menshi muri iri vugabutumwa igiye gukorera i Nyamirambo dore ko basigaye baterana amateraniro atatu mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19. Iyi Korali kandi n’ubwo Coronavirus yahagaritse gahunda zo guhura muri ‘repetitions’ bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo ubu bitegura gusohora zimwe mu ndirimbo zizwe muri Coronavirus hakoreshejwe ‘online rehearsal’.

    Korali Abahamya ba Yesu barashima Imana yabanye nabo mu bihe bya ‘Guma mu rugo’ mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umwe mu bayobozi b’iyi korali yabisobanuye agira ati: “Ibyishimo dufite mbere na mbere ni ibyo gushima Imana yaturinze tukaba turi bazima, ikindi ni uko mu by’ukuri abantu twahuraga inshuro 3 mu cyumweru none tukaba twari tumaze ameze agera kuri 6 tutabonana”.
    Korali Abahamya ba Yesu igiye gukorera ivugabutumwa i Nyamirambo

    Yakomeje agira ati “Ni ibyishimo bitangaje wenda nubwo tutazahoberana kubera kwirinda ariko no kubonana amaso ku maso bizadushimisha, ikindi turishimira kugaruka mu nzu y’Imana tuje kuyihimbaza. Tunashimira itorero ryatuzirikanye bakadutumira. Impamba tubashyiriye nta yindi ni indirimbo nziza zihumuriza imitima tubabwira ko twitegura Yesu ugiye kugaruka ngo tuzijyanire nawe mu ijuru ahataba ibyorezo”.

    source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Korali-Abahamya-ba-Yesu-igiye-mu-ivugabutumwa-muri-SDA-i-Nyamirambo.html

  • Ni gute umukristo yabaho adakora icyaha kandi ari mu isi y’ibyaha? #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe isi, umubiri ndetse na Satani bihora birwanya umuntu uwo ariwe wese watangiye urugendo rugana mu ijuru. Uko bukeye n’uko bwije umukristo ahora yiteguye iyo ntambara kandi iyo hatabayeho kuyitsinda, ubwo hakurikiraho gutsindwa, niho umuntu ahera akora icyaha. Gukora icyaha ni ubugome , ni ukugomera Umwuka Wera. Ijambo ry’Imana rivuga ko uwabywe n’Imana adakora ibyaha, ngo ukora ibyaha ni uwa Satani 1Yohana3:8 .

    Muri iyi nyigisho harimo ingingo zemeza ko bishoboka cyane ko umuntu yabaho mu isi y’ibyaha kandi ntakore ibyaha. Waba umaze igihe muri iyo ntambara yo kurwana n’icyaha gihora kikwizingiraho ? Uraza guhembuka kandi ufate umwanzuro ukwiye.

    Pasiteri Desire Habyarimana niwe wasobanuye byinshi kuri iyi ngingo. Hari ku tariki ya 12 Werurwe 2020 ubwo yari mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ gisanzwe gitambuka kuri Agakiza Tv. Hari impamvu yakomojeho zituma umukristo ashobora guhora yisanga mu ngeso mbi kandi nyamara yari yarakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Yavuze aho bitangirira kugira ngo umuntu ashobore ku ba muri iyi si y’umwijima w’ibyaha kandi ntakore icyaha, nk’uko Bibiliya yabisobanuye haruguru.

    Pasiteri Desire mu kiganiro ‘Ubutumwa bukiza’

    Gukizwa

    Iyo umuntu akijijwe, ariko agakizwa neza ( kuko abantu bose ntibakijijwe) aba atsindishirijwe. Kugira ngo umuntu akizwe agira agahinda gatera kwihana kuticuzwa, agasobanukirwa ko ibihembo by’ibyaha ari urpfu, impano y’Imana ari ubugingo buhoraho. Akizera amaraso ya Yesu nk’igitambo kizima cyamukuraho ibyaha .

    Agatera intabwe yo kwatura ibyaha yakoze, akaba atsindishirijwe. Kumenya ko uri umunyabyaha ni ubuntu Imana ikugirira ikaguha agakiza ku buntu. Intambwe dutera ni ukwihana ibyaha, tukabyatura. Gukizwa twakira ubuntu Imana itugiriye.

    Kubera iki umukritso ashobora kwisanga mu byaha kandi nyamara yarakijjwe?

    Ubusanzwe umuntu agizwe n’ibice bitatu: Agizwe n’umwuka, ubugingo n’umubiri. Mu gice cy’umwuka niho dusangamo gutsindishirizwa. Mu bugingo habamo ubwenge, guhitamo , kamere n’amarangamutima.

    Mu gice cya mbere cyitwa Umwuka niho dutsindishirizwa, ariko mu gice twita ubugingo muri ya kamere turezwa. Bisaba guhinduka ku ngeso buri munsi, bisaba gupfana na Yesu no kuzukana nawe, niho Pawulo yavuze ngo ' Bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye' Abaroma 12: 1. Yashakaga kuvuga ku kubamba kamere ku musaraba.

    Pawulo nawe yavuze ko agerageza gukora ibyiza ariko ibibi bikamutanga imbere, hari n’aho yibajije ati' Uyu mubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki?' , Ariko kuko yakomeje kugirana ubusabane n’Imana yageze aho avuga ngo ' Napfanye na Yesu nzukana na we, si njye ukiriho ahubwo ni Kristo muri njye'.

    Aha pawulo yavugaga aho agejeje mu guhinduka ku ngeso, kwezwa no kubamba kamere ku musaraba. Hari abantu rero badashaka gutera iyi ntambwe yo guhinduka ku ngeso za kamere, niho Yesu yavuze ngo 'Akabuto kataguye mu butaka ngo gapfe gakomeza kuba ari konyine'.

    Bidusaba kubamba ingeso za kamere buri gihe, niba umaze imyaka runaka mu rusengero ukwiye kwicara ukibaza ngo 'nakiriye agakiza mfite ingeso mbi zingahe, ubu maze kurwana na zingahe, nsigaje zingahe’? Uko ugenda ukora uwo mwitozo wo guhinduka bigera igihe ukava ku rwego rumwe ukajya ku rundi, hamwe n’ubusabane bwawe n’Imana ugera igihe ukaba utagikora ibyaha.

    Icyaha kirategurwa

    Pasiteri Desire ati' Habaho ibyaha bijyanye n’imiterer y’umuntu, ushobora kurakara vuba, ushobora gusubiza nabi ni ibintu bisanzwe biri muri kamere yacu, ibyo iyo ugiye gusenga wibuka ko wakiraniwe ugasaba amaraso ya Yesu akakweza. Ariko icyaha baragipanga, ni ubugome! Umuntu akavuga ngo 'runaka ndamwanga nzamuhemukira’. Ukabipanga Umwuka Wera akakubuza hagashira amezi abiri atatu ukazanabikora, bene icyo niyo ugikoze uhita wumva utandukanye n’Imana, uba wumva ugiye kure y’Imana kuko ari icyaha wapanze' .

    Ibyaha birimo gusambana, kwiba, kubeshya wabigambiriye, bene ibyo uwabyawe n’Imana ntabwo abikora. Pasiteri Desire akomeza agira ati' Kuko kera niba umuntu atarakizwa yarapangaga icyaha akanagikora, iyo umaze gukizwa Umwuka Wera atangira kukuburira kitaraba icyaha. Utangira kubirota mu nzozi, ukabyumva mu ijambo ry’Imana, Umwuka Wera akakubwira ngo rekera aho ibyo bintu ni bibi.

    Kwakira Yesu ni kimwe no gukundisha Imana umutima wose, ubwenge n’imbaraga ni ikindi

    (https://www.agakiza.org/Harya-ukunda-Imana-Bisobanuye-iki-gukundisha-Imana-umutima-wawe-wose.html)

    Pasiteri Desire ' Reba umuBebe(uruhinja) avutse ntafubikwe, ntahabwe amashereka, ntakorerwe ibikurikira, mbese ubwo yabaho? N’ubwo yabaho yazabaho nabi. Iyo umuntu akijijwe hari indi ntambwe ya kabiri agira yo gukundisha Imana umutima wose n’ubwenge n’imbaraga'.

    Iyo Imana yinjiye mu buzima bwawe, mu bitekerezo no mu mibereho yawe, ukayikundisha umutima wose n’ubwenge n’imbaraga, nta mwanya wo gusambana ufite, nta n’umwanya wo kubeshya wabona. Nta n’umwanya wo kwiba, nta n’umwanya wo kwica wabona, ntiwanagambana. Kubera iki, iyo hari ukubaho kw’Imana mu buzima bwawe ibindi bibura umwannya.

    Ikibazo gihari ni uko amadini n’amatorero akenshi bita kukuba umuntu yaba umuyoboke gusa, hanyuma umuntu yanakizwa akabura umurera ngo atere za ntambwe zose za ngombwa zizatuma aba umukristo ukomeye kandi ushikamye.

    Kugira ngo umuntu abe akomeye mu gakiza akeneye iki?

    Kugira ngo umukristo abe akomeye mu gakiza hari ibintu bitatu bikorana: Guhuza ubuzima bwawe n’ijambo ry’Imana, rikaba mu buzima bwawe nk’uko Bibiliya yanditse, kuzura Umwuka Wera no gusenga. Ibi bintu byose iyo habuzemo kimwe ikindi gihinduka ubuyobe.

    Iyo usenga cyane utazi ijambo ry’Imana ntabwo byakubuza gukora icyaha, iyo uzi ijambo ry’Imana udasenga bihinduka inyuguti. Iyo usenga utuzuye Umwuka Wera amasengesho yawe ntiyagera ku Mana. Ibyo bintu bitatu byose byagakwiye kuba byuzuzanya.

    Ikibazo twibaza aha ni ukumenya, ese abatwigishije batugejeje kuri urwo rwego dusobanukirwa ijambo ry’Imana?

    Reba inyigisho yose ‘Ni gute umukristo yabaho adakora icyaha kandi ari mu isi y’ibyaha?’ Pasiteri Desire Habyarimana

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-yabaho-adakora-icyaha-kandi-ari-mu-isi-y-ibyaha.html

  • Sobanukirwa”face mites” ibiremwa bisohoka mu isura y’umuntu asinziriye #rwanda #RwOT

    Face Mites ni ibiremwa bitura mu isura y’umuntu neza neza mu mizi y’utwengeruhu two mu maso ahaba hatereye amoya agaragara ku mubiri w’umuntu.

    Ibi biremwa byo mu bwoko bwa mikorobe ntibiboneshwa amaso uretse kuba hakwifashishwa mikorosikopi. Ni ibiremwa biba mu isura bikaba byihishe muri turiya twenge igihe cya kumanywa, bigasohoka nijoro iyo umuntu asinziriye bije kureba icyo birya. Bitunzwe n’icyocyere ndetse n’amavuta aba ayagirana ku isura y’umuntu ari nabyo biza kureba nijoro byamara kurya bikongera kwihisha.

    Ibi biremwa ntibiryana, ntacyo wakora ngo ubikure mu isura yawe uretse kuba byazasohoka byo ubwabyo. Mu buryo bwo kororoka bitera amagi hariya biba, akazavamo ibindi nkabyo ariko amagi bitera ntabwo aba ari menshi. Face Mites zigira amaguru umunani, ameze nk’amoya akaba ameze neza nk’aya Muhuha. Ziba gusa mu isura y’abantu bakuru, ntabwo ziba no kubana.
    Face Mites zibaho mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano y’amavuta uruhu rw’umuntu runaka rufite ariyo igena ingano ya Face Mites ziba mu isura ye, hari abagira nyinshi n’abagira nkeya bitewe na ziriya mpamvu. Iyo zibaye nyinshi, umuntu ziriho ashobora kugira indwara y’uruhu yitwa ‘Demodicosis’ inashobora gutuma zipfa, cyangwa abaganga b’uruhu bakaba aribo biyambazwa mu gutanga ubuvuzi bwa ngombwa.

    Umuganga w’uruhu wo muri Canada witwa Kanade Shinkai anavuga ko uretse kuba Face Mites nyinshi zitera indwara y’uruhu, ngo zinatera ingaruka yo kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri.

    Face Mites igira uburebure bwa 0.3 Millimeters. Ubushakashatsi bwakozwe na Clinical and Experimental Dermatology mu 1992 bwagaragaje ko Face Mite imwe ishobora kubaho kugeza ku Byumweru bibiri. Gusa utu dukoko si kenshi dutera ingaruka ku mubiri w’umuntu kuko dukunda kwibanira nawo tugenda twororokeramo kugeza mu zabukuru.

    Face Mites nta kibuno zigira ngo ugire impungenge ko zagusohoreramo imyanda iva mu byo ziba zariye, ahubwo ibigumana muri yo kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwayo dore ko twabonye ko ibaho igihe kitarenze ibyumweru bibiri.

    Src: livescience, inyarwanda.com
    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-face-mites-ibiremwa-bisohoka-mu-isura-y-umuntu-asinziriye.html

  • Greenland Sets New Record For Extreme Cold #rwanda #RwOT

    The World Meteorological Organization has recorded the planet's coldest place discovered in Central Greenland, Taarifa reports.

    This WMO confirmed on Wednesday that an automated weather station named Klinck, located near the summit of the Greenland Ice Sheet, measured a temperature of -69.6°C (-93.3°F) on December 22, 1991.

    Klinck, located at 72°18'N and 40°28'W, at an altitude of 3,105 m, is the new record holder for coldest temperature in the Northern Hemisphere.

    Previously recorded temperatures were of -67.8°C (-90.0°F), recorded in Russia at both Verkhoyansk in February 1892, and Oymyakon in January 1933. The coldest recorded temperature in the world still stands at -89.2°C (-128.6°F), set on July 21, 1983, at the Vostok weather station in Antarctica.

    'In the era of climate change, much attention focuses on new heat records,' WMO Secretary-General Professor Petteri Taalas said in a press release on Wednesday. 'This newly recognized cold record is an important reminder about the stark contrasts that exist on this planet.'

    'It is testimony to the dedication of climate scientists and weather historians that we are now able to investigate many of these older records and secure a better global understanding of not only current, but also historical, climate extremes,' Taalas added.

    According to the WMO, with the establishment of the World Weather and Climate Extremes archive in 2007, this 1991 record temperature was measured well before they began closely monitoring these extremes.

    Source : https://taarifa.rw/greenland-sets-new-record-for-extreme-cold/

  • Paul Rusesabagina Now In Pink Suit, Claims Isn't Rwandan Citizen #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina on Friday appeared before the Nyarugenge high court for hearing of his pre-trial detention. The Hollywood star that has been used to wearing well pressed designer suits, shoes and khaki pants and sipping on expensive champagnes and laughing away the past 24 years will have to adjust to a new outfit.

    The Kicukiro based court of first instance recently ruled that Rusesabagina be committed to a 30-day pre-trial detention as his deep trial process begins.

    On Friday, Rusesabagina 66-year-old arrived in signature pink rose suit officially accorded to Rwanda's Prisoners.

    Rusesabagina  who is on record for declaring war against the government in a YouTube video, is now battling charges of 'terrorism', complicity in murder, and forming or joining an armed group, among other charges.

    Suspect Rusesabagina is the leader of the opposition MRCD group which is said to have an armed wing, the FLN, which stages attacks on Rwanda. His name also featured recently in another ongoing terrorism case- court had heard allegations that the National Liberation Front (FLN) rebel group had received help from Zambia's President Edgar Lungu because of his close friendship with Rusesabagina.

    However, his lawyer, David Rugaza submitted that Rwandan courts do not have the jurisdiction to try Rusesabagina arguing that he is a Belgian national. He also holds a US green-card, left his home in San Antonio, Texas, and landed in Dubai at the end of August, his family said.

    'He got a Belgian citizenship in 1999 and therefore there is another key issue here where one might say that Rwanda is trying a foreign citizen on freedom of expression that he enjoyed while abroad,' Rugaza told court.

    The European Union parliament has jumped into the fray in the matter of trial of Rusesabagina in Rwanda.

    'We the undersigned are extremely worried about the arrest of Belgian citizen and human rights activist Paul Rusesabagina in Rwanda. We are calling for immediate action by the European Union to ensure that the legality of the arrest and trial of Mr. Rusesabagina are investigated and that his rights as European citizen are upheld at all stages of this process,' the Brussels based parliament said in a statement.

    The Mysterious Arrest Of Paul Rusesabagina

    Source : https://taarifa.rw/paul-rusesabagina-now-in-pink-suit-claims-isnt-rwandan-citizen/

  • Botswana: Indwara imaze guhitana inzovu zisaga 330 kuva muri Werurwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri aka gace gakunze kubamo inzpvu, habonetse inzovu nyinshi zapfuye
    Muri aka gace gakunze kubamo inzpvu, habonetse inzovu nyinshi zapfuye

    Hatekerejwe byinshi, ariko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abayobozi muri icyo gihugu, ibyavuyemo byagaragaje ko zirimo kwicwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘bacterie’. Iyo bacterie yari imaze kwica ibyana by’inzovu bisaga 330 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2020.

    Iyo bacterie izwi nka cyanobacteria, ngo ni mbi cyane ku nyamaswa ndetse no ku bantu mu gihe zibaye nyinshi nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe pariki n’ibimera byo mu gasozi.

    N’ubwo byamaze kumenyekana ko izo nzovu zirimo kwicwa n’iyi bacterie ya cyanobacteria, ariko ubushakashatsi ngo buracyakomeje kuko hakomeje kwibazwa impamvu yica inzovu gusa ntiyice izindi nyamaswa zo mu cyanya cya Okavango.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/botswana-indwara-imaze-guhitana-inzovu-zisaga-330-kuva-muri-werurwe

  • Wari uzi ko twese turi umubiri umwe? #rwanda #RwOT

    Kuko mu mwuka umwe twese arimo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe umwuka umwe (1Abakorinto 12:13)

    Ishusho y’umubiri ikoreshwa muri Bibiliya kugirango yerekane itorero nk’ikintu cy’umwuka. Ibi nibyo intumwa Pawulo atwibutsa mu rwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto igice cya 12. Kristo ni umutwe w’umubiri w’abizera hanyuma abizera nabo bagize igice cy’uwo mubiri.

    Ubumwe bw’umubiri ntabwo ari ugusa kw’ingingo. Buri rugingo rugira umumaro utandukanye n’uw’urundi. Ubumwe tuvuga ni uguhuriza cyangwa gukorera hamwe hagati y’ingingo zigize umubiri, muri uko kuzuzanya, umumaro wa buri rugingo ugomba kubahwa. Niba ukuguru kumwe gushaka kujya imbere naho ukundi kuguru kugasubira inyuma , icyo gihe ubumwe buba bwabuze. Umubiri udafite umutwe ugomba gupfa igituma umubiri wuzuye ni uko igihimba kiba gifatanye n’umutwe.

    Buri rugingo rw’umubiri rwashyikirijwe Kristo ruzaba rwunze ubumwe kandi rwunge ubumwe n’izindi ngingo zigize umubiri, ziyoboka Umwami.

    Turakenerana umwe ku wundi kugira ngo duteze imbere ubumwe buturuka ku bufatanye bwacu

    Imana yashyizeho ingingo zigize umubiri nk’uko ibishaka (1Abakorinto 12:18) kandi byose byari mu mugambi wayo wo kugira ngo rumwe rugirire izindi umumaro.

    Itorero ryose ryo mu gace ryirebaho ubwaryo, ntirishobora kungukira ku yandi matorero. Umupasiteri wese wanga ko izindi minisiteri z’abandi bapasiteri zikorana nabo muri rusange, aba ashaka gukenesha umubiri. Buri wese akeneye mugenzi we kugirango duteze imbere ubumwe bw’umubiri kuko turi itorero Kristo akaba umutwe waryo.

    Gushyira hamwe k’umubiri bigaragarira mu kwita ku mibabaro ya rumwe mu ngingo zigize umubiri (1Abakorinto 1:26) Mugihe mu mubiri wacu urugingo rumwe rurwaye, turwitaho ku buryo bushoboka. Tuvura ibisebe byacu, uburwayi bw’umutwe, uburibwe bwo mu ngingo n’ibindi. Ntabwo dushyira amaboko mu mifuka ngo twumve ko bizikiza, ahubwo turabivura.

    Ese ni ikihe kigero twaba tugezeho mugihe dushyira ku ruhande urugingo rurwaye cyangwa se rufite ikibazo aho kurufasha mu buryo bwose bushoboka? ubumwe bwacu buzagaragarira mu kwita ndetse no kwihanganira ingingo zifite ibisebe cyangwa se ibikomere, guha akato, ivangura no kureka ingingo zitameze neza, ni uburyo bwo gutakaza ubumwe ndetse n’ubumuntu.

    Ubumwe butavogerwa bw’umubiri wa Kristo bukomeje kuba impamo irenga amadini yose. N’ubwo amacakubiri abaho mu madini yiyita aya gikristo, umubiri wa Kristo ni umwe. Ni ukuri tugomba kumenya igihe dusangiye umugati na vino: “Kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka” (1 Abakorinto 11:29)

    Isengesho ry’umunsi

    Urakoze mukiza kuko waremye ingingo zitandukanye z’umubiri wawe, hari ubutunzi bw’umwuka bukomeye muri buri rugingo kandi ndasengera by’umwihariko buri rugingo rwakomeretse. Ndasenga ngo babone umwanya wabo mu bugingo bwawe. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-twese-turi-umubiri-umwe.html

  • Mushiki wa The Ben yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Iyi inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, ibanje gutangazwa na The Ben.

    Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram ubutumwa bw’akababaro ati “Nari ndi kuri Instagram nganiriza abafana n’umuryango mu buryo bw’imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo ‘Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe’. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse.”

    Uncle Austin wari umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa, na we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe, ati “Uruhukire mu mahoro mushiki wanjye.”

    Kabeho yari mukuru wa Fifi wabyaranye na Jay Polly, ndetse babanye nk’umugabo n’umugore, baza gutandukana. Uyu muraperi yanditse agaragaza ko abuze umuntu w’agaciro, ati “Imana ikwakire mushiki wanjye Kabeho. Uruhukire mu mahoro, tubuze umuntu w’agaciro.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mushiki-wa-The-Ben-yitabye-Imana