Category: Uncategorized

  • Video: Sadate yahishuye icyamugoye muri Rayon Sports. Uko ihererekanyabubasha ryagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 24/08/2020 ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere (RGB), habereye umuhango w’ihererakanyabubasha hagati ya Komite ya Munyakazi Sadate ndetse na Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

    Murenzi Abdallah wahawe kuyobora inzibacyuho mu minsi 30, yatangaje ko bifuza kongera kugarura Rayon Sports iha ibyishimo abafana, asaba abafana gushyira hamwe bagafatanya kubaka ikipe.

    Munyakazi Sadate yahishuye kimwe mu byatumye atagera ku nshingano ze, harimo no kuba atarabashije guhuriza abafana hamwe ngo abasobanurire umurongo we.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/video-sadate-yahishuye-icyamugoye-muri-rayon-sports-uko-ihererekanyabubasha-ryagenze

  • Ubushinjacyaha bwerekanye imikoranire ya Rusesabagina na Nsabimana mu kwica abaturage muri 2018 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina hamwe n’abamwunganira bari babanje gusobanura impamvu aho bavuga ko Rusesabagina atari we wayoboraga MRCD, ko abarwanyi ba FLN b’iyo mpuzamashyaka bategekwaga gusa ba CNRD (imwe mu bigize MRCD) kandi ko buri shyaka ryigenga, ko Rusesabagina atari Umunyarwanda, kandi ko yafashwe bidakurikije amategeko.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa by’ibyaha Rusesabagina aregwa biri hagati y’umwaka wa 2009 na 2018, kandi byambukiranyije amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yombi (iryo muri 2012-2018, ndetse n’irya 2018 kugeza ubu).

    Umushinjacyaha yagize ati “mu kwezi k’Ukuboza 2018 ni bwo habaye ibitero hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ni bwo imodoka zatwitswe, ni bwo hishwe abantu.

    Ntabwo Paul Rusesabagina yakwitandukanya n’ibyo bitero kuko kuva muri 2015 kugera muri 2018, Paul Rusesabagina yari Perezida wa MRCD, kandi ni bwo hakozwe ibyaha byinshi bya FLN”.

    Ubushinjacyaha
    Ubushinjacyaha

    Yakomeje agira ati “Rusesabagina ni we wari Perezida wa PDR Ihumure, Gen Wilson Irategeka akaba Visi Perezida wa mbere, Nsabimana Callixte yari Visi Perezisa wa kabiri wa MRCD, akaba n’umuvugizi wa FLN”.

    Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Rusesabagina ni we wayoboraga inama akaba yarahabwaga raporo y’uburyo ibintu byakozwe, byose bigaragaza ko afite uruhare rukomeye muri ibyo bitero”.

    Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko ibi byaha ndetse n’ibyo gutera inkunga y’amafaranga FLN byose Rusesabagina abyemera kandi akanabisabira imbabazi.

    Ibijyanye n’uko Rusesabagina atagombaga kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda kuko ngo atari Umunyarwanda, ubushinjacyaha buvuga ko mu mwirondoro we bigaragazwa ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda bw’inkomoko, yaravutse ku babyeyi b’Abanyarwanda, uburyo yari yarabutakaje ngo habaye kwandika abisaba byonyine.

    Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko indwara Rusesabagina arwaye isanzwe, itamubuza gufungwa by’agateganyo, kandi ko ubuyobozi bwa gereza bufite ubushobozi bwo kumukurikirana, ariko ngo iyo bibaye ngombwa umuntu akaremba, arasohoka akajya kwivuriza mu bitaro byo hanze ya gereza.

    Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yamenyesheje ko urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina Paul ruzasomwa ku itariki ya 02 Ukwakira 2020, i saa munani z’igicamunsi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ubushinjacyaha-bwerekanye-imikoranire-ya-rusesabagina-na-nsabimana-mu-kwica-abaturage-muri-2018

  • Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rushyashya yari iherutse kubanyurira mu byavugiwe mu biganiro hagati Yoweri K. Museveni n'ishumi ye Kayumba Nyamwasahe, aho Museveni yagayaga Nyamwasa ubushishozi buke bwatumye amabanga yabo ajya ahagaragara, ndetse bikaviramo abarwanyi ba RNC gutikirira mu ntambara bashatse gushora ku Rwanda, Bahise rero biyemeza guhindura umuvuno, ariko uzakomeza kubaviramo umuvumo.

    Mu myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro, harimo gutangiza ikigo gihugura 'abanyapolitiki' ba RNC, uyu ni wa mutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, ugaterwa inkunga n'ubutegetsi bwa Uganda. Iryo shuri riherereye ahitwa BUGOLOBI, Street 21, mu murwa mukuru Kampala, ndetse icyiciro cya 12 kikaba giherutse kurangiza gutozwa ubugome n'ubugambanyi, bugamije kugirira nabi Abanyarwanda n' Ubuyobozi bwabo. Icyo kigo kirindwa n'abantu biyoberanya, batoranywa n'uwitwa, Abel Kandiho ubwe, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa CMI, rwa rwego rw'iperereza rwa Uganda.

    Magingo aya harategurwa gutangiza icyiciro cya 13, nk'uko bisanzwe abazakitabira bakaba ari Abanyarwanda baba mu nkambi z'impunzi aho muri Uganda, kimwe n'Abagande bafite inkomo mu Rwanda, batuye zaHoma, Mubende, Kiboga, Hoima , Kiboga, Nyakivara , Kakumiro, m'ahandi.

    Agashya kandi, ubu noneho mu masomo bazahabwa harimo n'ayo gusesengura imyiteguro n'uko urugamba rwifashe, ngo kugirango batazongera kugenda giswa, bakibona bashiriye ku icumu nk'uko bisanzwe bibagendekera.
    Abarangije bahise bahabwa inshingano yo gukwirakwiza urwo rwango muri Uganda, gusa amakuru dufite ni uko aho bageze benshi babamagana, bababwira ko batiteguye kujya mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.

    Abahuzabikorwa b'aya mafuti ni abitwa Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, birirwa bazenguruka Uganda yose ngo barashakira RNC abayoboke, Bagenda mu modoka ya TOYOTA ALTEEZA, ifite ibara ry' icyatsi kibisi cyijimye, na plaque UBB 294Y, ndetse baherutse guhabwa indi yo mu bwoko bwa SUBARU FORESTER isa n'umuringa, ikaba ifite plaque UAW 609R.Inkunga n'amabwiriza babhabwa na Frank NTWARI, muramu wa Nyamwasa uba muri Afrika y'Efo.

    Mu buswa busanzwe rero, ubu noneho Museveni na Nyamwasa barashaka kwagura ibikorwa byabo, bakohereza abo bacengezi mu Rwanda, bazahabwa inshingano zo gukwiza amatwara yabo mu turere twose, bangisha abaturage ubuyobozi, ari nako babashishikariza kujya mu nyeshyamba za RNC.

    Ukibaza rero ukuntu ibintu byabananiriye mu mahanga harimo na Uganda bisanzuramo, noneho bazabishobora mu Rwanda, hari abaturage bizeye ubuyobozi, bazi ubushobozi bw'inzego z'umutekano, kandi basobanukiwe ikiguzi n'agaciro k'amahoro n'umutekano.Niba koko bigisha abayoboke babo gusesengura imiterere y'umugambi wabo, bakawusobanukirwa neza, bagombye guhita babona ko ibyo barimo ari uguta igihe ndetse no kwiyahura, kuko ibyo barimo byose abashinzwe kubikoma imbere barara babimenye.Ibyo bategura si umuvuno ahubwo ni umuvuno.

    The post Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyo-museveni-na-nyamwasa-bita-umuvuno-bizakomeza-kubaviramo-umuvumo-ubu-noneho-barategura-kohereza-abamamazamatwara-yabo-imbere-mu-rwanda/

  • Mali Junta Installs Retired Fighter Pilot As Transition President #rwanda #RwOT

    The Political crisis in Mali is today witnessing a new shift in dynamics as the Military Junta has finally installed a retired Airforce Pilot to head the transition as President.

    Bah N'Daw is a retired Air Force Colonel Major who only made a brief expedition into the spotlight of the Malian political scene during his stint at the head of the Ministry of Defense in 2014, found himself at the head of the transition.

    For the next 18 months if the calendar set by the transition charter is respected, Bah N'Daw will have to lead the country until the elections are held.

    All eyes will be on this quiet fighter pilot — time will tell how he maneuvers, knowing that his vice-president is none other than the elusive Colonel Goïta, the head of the junta.

    ECOWAS and part of the Malians have been pushing for a civilian. The junta which overthrew Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) on August 18 wanted the military to retain power. Finally, the National Committee for the Salvation of the People (CNSP) sealed the deal on September 21 by appointing Bah N'Daw as president of the transition: a career soldier, but retired and returned to civilian life.

    Born August 23, 1950 in San, in the region of Segou (Central), Bah N'Daw is a retired Air Force Colonel Major. Known in Mali beyond only military circles, he enlisted in 1973.

    Bah N'Daw studied at the Combined Arms Military School (EMIA) in Koulikoro between 1976 and 1978, chose the Air Force, and completed his training abroad, from the soviet Russia (USSR), where he learned to fly helicopters, to France, where he graduated from the War School.

    Source : https://taarifa.rw/mali-junta-installs-retired-fighter-pilot-as-transition-president/

  • Muhanga: Urubyiruko rwafashijwe kwikura mu bukene rwiyemeje guhindura abandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imashini bahawe zirimo n
    Imashini bahawe zirimo n’izigezweho zikoresha amashanyarazi

    Umuryango FH Rwanda watanze izo mashini 36 zidoda ku buryo bugezweho, ugaragaza ko nibura wizeye ko muri gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo iciriritse nibura urwo rubyiruko ruvuye mu mubare w’abatagiraga akazi bikaba biri mu ntego zawo zo gufatanya na Leta kurandura ubukene bukabije mu batuye ibice by’icyaro.

    Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, rugaragaza ko rwahuraga n’ibibazo bikomeye byo kubona icyo rukora haba ku basanzwe bararangije amashuri yisumbuye, cyangwa abataragize amahirwe yo kwiga.

    Ibyo byatuma ruhugira mu mirimo isanzwe ikorwa mu cyaro irimo n’iy’ubuhinzi n’ubworozi, ariko iyo mirimo ngo ntibinjirize uko babyifuza, bagahitamo kujya ahakorerwa indi mirimo ngo bigireho ari naho bakuye kuba abadozi.

    Niyonambaza Violette avuga ko bagannye iy’ubudozi barebera kuri bagenzi babo, bavuga ko nyuma yo kumenya kudoda bakodeshaga imashini bakadoda bakishyura ubukode buri kwezi, abandi bakabura n’ayo gukodesha.

    Agira ati “Njyewe nakodeshaga imashini nkoresha nize ubudozi ndebeye ku bandi bafashijwe na FH mbere, ni uko nanjye ndabimenya none bampaye imashini nziza idoda isirifira, bizatuma ntongera gukodesha kuko hari igihe natahiraga ubukode gusa, ngiye kureba uko njya gukorera ahari amashanyarazi ubundi niteze imbere nanjye nzigisha na bagenzi banjye”.

    Ndahayo Martin wize kudoda, avuga ko yabuze igishoro cyo kwigurira imashini maze ahitamo gukomeza ubuhinzi ariko butamwinjirizaga, none ashimishijwe no kuba yahamwe imashini izamufasha kwikura mu bukene.

    Agira ati “Nahingaga ariko nta nyungu nyinshi nakuragamo, ubwo mbonye imashini igiye kunyunganira niba ntari guhinga mbe ndi kudoda nzaharanira ko na bagenzi banjye batera imbere dufatanye hano urubyiruko turakundana ndumva twakorera hamwe kugira ngo tuzagere ku musaruro vuba”.

    Umukozi w’umushinga FH Rwanda ukorera mu Murenge wa Cyeza watanze izo mashini, Prudence Ndagijimana, avuga ko biri muri gahunda yabo yo kunganira Leta kurwanya ubukene bukabije mu baturage by’umwihariko abatuye mu byaro, kurwanya ubukene uhereye mu rubyiruko bikaba bitanga icyizere cyo kubaka ejo heza h’igihugu.

    Abakobwa babyariye iwabo n
    Abakobwa babyariye iwabo n’abarangije bakabura akazi bari mu bahawe imashini

    Agira ati “Uyu munsi turizera ko nibura abantu 36 baraye batakiri umuzigo wa Leta mu kubabonera akazi, biyongerye ku bandi 10 twari twahaye imashini mu Kagari ka Kigarama, twahisemo kubaha imashini kuko ntabwo warwanya ubukene bukabije udahereye mu rubyiruko, ntabwo wagera ku iterambere urubyiruko rusigaye inyuma”.

    Umunyambanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Cyeza Mukamutari Valerie, asaba urubyiruko kubyaza amahirwe ibikoresho bahawe kugira ngo nibinagira ikibazo babashe kubyisanira no kurushaho kwiteza imbere.

    Agira ati “Nimugende mwishyire hamwe noneho mubone uko mupiganira kudodera abantu benshi kandi buri wese ku bumenyi bwe ashyireho ake, mudodere amashuri mujye no mu Mujyi wa Muhanga mupiganire kubadodera, ni bwo muzarushaho kunguka natwe tuzababa hafi”.

    Mukamutari asaba uru rubyiruko kugira ubunyangamugayo bakirinda ubwomanzi n’indi myitwarire mibi yatuma ibikoresho bipfa ubusa aho kubibyaza umusaruro.

    Abahawe ibikoresho barimo abakobwa babyariye iwabo, abarangije amashuri yisumbuye bakajya no mu myuga, n’abarangije amashuri abanza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-urubyiruko-rwafashijwe-kwikura-mu-bukene-rwiyemeje-guhindura-abandi

  • Faiq Bolkiah: Umukinnyi wa mbere w’umuherwe ku isi ariko utarahiriwe na ruhago #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo bavuze ku bakinnyi bakize ku isi, abenshi bahita batekereza ku bahembwa amafaranga menshi barimo ibihangange Lionnel Messi, Cristiano Ronaldo ndetse na Neymar Junior.

    Gusa kugeza ubu aba bakinnyi bose ntawakwigereranya na Faiq Bolkiah uheruka gusinyira ikipe ya Maritimo Funchal yo muri Portugal, nyuma yo gusoza amasezerano na Leicester City nta mukino n’umwe w’irushanwa ayikiniye.

    Faiq Bolkiah, umukinnyi wa mbere ukize ku isi
    Faiq Bolkiah, umukinnyi wa mbere ukize ku isi

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ni mwishywa w’umuyobozi w’ikirenga w’igihugu cya Brunei cyo muri Aziya witwa Hassanal Bolkiah.

    Se wa Faiq Bolkiah witwa Jefri Bolkiah ni murumuna wa Faiq Bolkiah bivuze ko Faiq Bolkiah ari umwe mu bana b’ingoma ya Hassanal Bolkiah.

    Kugeza ubu atunze miliyari 18 z’amayero, bivuze ko afite ubushobozi bwo kugura ikipe nka Real Madrid igihe cyose yabyifuza.

    Se w’uyu muhungu witwa Jefri Bolkiah, bivugwa ko yari atunze imodoka 2300 kandi zihenze nka Bentley,Ferrari ndetse na Rolls Royce, akaba yaranatanze miliyoni 14 z’amayero agura igitaramo cya Michael Jackson mu mwaka wa 2004.

    N’ubwo umupira kugeza ubu utaramuhira, ariko ni kimwe mu bintu bya mbere akunda yirengagije ubutunzi afite.

    Aheruka gusinyira ikipe ya Maritimo Funchal, nyuma yo gutandukana na Leicester City
    Aheruka gusinyira ikipe ya Maritimo Funchal, nyuma yo gutandukana na Leicester City

    Faiq Bolkiah yavukiye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma aza kwerekeza mu Bwongereza akiri umwana aho yize mu mashuri akomeye yaho, anyura mu makipe y’abakiri bato ya Southampton (2009-2013) na Chelsea (2014-2016).

    Yaje gukora kandi n’igeragezwa mu makipe ya Reading na Arsenal, nyuma aza guhita ajya mu ikipe ya Leicester aho atigeze abona amahirwe yo gukina n’umunota umwe mu mukino wemewe.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/faiq-bolkiah-umukinnyi-wa-mbere-w-umuherwe-ku-isi-ariko-utarahiriwe-na-ruhago

  • Bugesera: Abahinzi bahombejwe n’ibiza bishyuwe miliyoni 225Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi ni sheki ya miliyoni 225 yahawe Koperative CORIMARU
    Iyi ni sheki ya miliyoni 225 yahawe Koperative CORIMARU

    Koperative zitandukanye zo mu Karere ka Bugesera cyane cyane izihanga umuceri, ziri mu zagizweho ingaruka n’ibyo biza umuceri urarengerwa barahomba, ariko kuko bari barafashe ubwishingizi ubu bishyuwe n’ikigo cy’ubwishingizi ‘Radiant’.

    Tariki ya 1 Gicurasi 2020, amazi y’imvura idasanzwe yabaye menshi asenya ingomero zari zarubatswe, maze yiroha mu mirima y’umuceri mu gishanga cya Rurambi giherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

    Icyo gihe umuceri wari uhinze kuri hegitari zigera kuri 725 wose wararengewe, ariko hagitari 545 muri izo zangirits ,zari zifite ubwishingizi mu kigo cy’ubwishingizi cya Radiant.

    Koperative yitwa CORIMARU (Koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu Gishanga cya Rurambi), ifite abanyamuryango 1801, muri bo abemeye kwishyura ubwishingizi ku buhinzi bwabo ni 1,451, mu gihe abandi basigaye barimo abatarabyumva neza.

    Nk’uko Perezida w’iyo Koperative, Karasira Wensislas abisobanura, ngo si ubwa mbere bagize igohombo gitewe n’imyuzure kuko no mu 2018 byababayeho icyo gihe umuceri urarengerwa barahomba, ariko ntacyo bari gukora kuko nta bwishingizi bari bafite.

    Ibyo gufata ubwishingizi bw’ibihingwa bije bahise babyitabira, ariko ngo abahinzi bose si ko bahise bumva akamaro kabyo kuko hari abavugaga ko nta biza bizaza bazahinga bakeza nta kibazo, ariko abishinganye bunganiwe na Leta aho umuhinzi yishyura 60% Leta ikamutangira 40%.

    Nyuma y’igihombo bagize cyatewe n’iyo myuzure yabangirije imyaka muri Gicurasi 2020, Koperative CORIMARU yishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 192 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe nk’ubwishingizi hatabariwemo nkunganire ya Leta, agera kuri miliyoni zisaga gato 17.

    Umuyobozi wa Koperative CORIMARU, Karasira
    Umuyobozi wa Koperative CORIMARU, Karasira

    Karasira ati “Urebye kwishyurwa byaratinze ariko abo mu bwishingizi badusobanuriraga ko iyo amafaranga agomba kwishyurwa arenga miliyoni 25 z’u Rwanda, bisaba ko na bo bagomba kubanza kubyumvikanaho n’abishingizi babo na bo baba mu mahanga, ibyo rero ngo bifata igihe. Ariko ubuyobozi bw’inzego zitandukanye harimo MINAGRI, RAB, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Mwogo, bose bakomeje kutuba hafi nyuma yo guhura n’icyo kibazo, bakurikirana uko tuzishyurwa, kugeza uyu munsi twishyuwe”.

    Ati “Urebye bagombye kuba baratwishyuye tariki 15 Nyakanga nk’uko amasezerano avuga, ko mu minsi 15 urangije kubashyikiriza ibisabwa byose bakwishyura, ariko bagiye badusobanurira iyo mikorere yabo turabyumva, kandi ubu turashimira Radiant ko itishe amasezerano ubu ikaba itwishyuye,nubwo ubu itwishyuye igoshoro gusa kuko ari cyo twashinganishije, ariko twifuza ko ubutaha twazajya dushinganisha umusaruro, kuko ubundi dukora ubuhinzi bw’umwuga kandi buba bugamije inyungu”.

    Mukamana Epiphanie nawe ni umunyamuryango wa CORIMARU. Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa Koperative yacu bwabonye ko dukeneye ubwishingizi, ubundi iyo umutwe urwaye igihimba kiraremba, umutwe waba muzima igihimba kigakora neza.

    Ndashimira kandi HoReCo yaduhaye abatekinisiye badufasha mu buhinzi umusaruro ukiyongera, ndashimira na Perezida wa Repubulika yacu udahwema gushaka icyateza imbere Abanyarwanda muri rusange muri gahunda yo kwigira”.

    Uretse CORIMARU, hari na Koperative y’abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Gashora (KODUMUGA), mu Murenge wa Gashora, na yo yishyuwe na Radiant amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni zisaga gato 29M, mu gihe yari yatanze agera kuri miliyoni 1.8 nk’ikiguzi cy’ubwishingizi, ubwo hakiyongeraho nkunganire ya Leta ya 40% nk’uko bivugwa na Perezida wayo Havugimana Simon.

    Hari n’izindi Koperative zishyuwe na Radiant hakurikijwe ubuso zashinganishije n’igihombo zagize, ariko icyo abo bishyuwe n’ubwishingizi bose bahurizaho ni uko kwishingana ari ngombwa cyane cyane ko ntawe ujya inama n’ibihe, ariko n’igihe habayeho ikibazo nibura umuntu yarishinganye agashumbushwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yavuze ko nk’ubuyobozi bashimishijwe no kuba abaturage bari bagizweho ingaruka n’ibiza bishyuwe n’umwishingizi, ubu bakaba bagiye gukomeza ibikorwa byabo, kandi agashishikariza n’abandi bahinzi kwitabira gahunda y’ubwishingizi kugira ngo n’igihe bahuye n’ibibazo bagire ubafata mu mugongo.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abitabiriye iyo gahunda ko gufata ubwishingizi bizabafasha mu gukora ubuhinzi bw’umwuga batikanga ibihombo.

    Yagize ati “Icyo ubwishingizi bufasha igihe cyose habaye ibibazo bitaturutse ku bahinzi ntibahomba, hari ukugirirwa icyizere mu mabanki bagiye kuguza, hari n’umushinga duteganya uzaba urimo amafaranga menshi afasha abahinzi, ariko nta muhinzi uzayabona atishingiwe.

    Ubu twaje kuzuza umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘aho imfura zisezeranye ari ho zihurira’, ubupfura ni kimwe mu biranga ibigo by’ubwishingizi.

    Turashimira abahinzi bo mu gishanga cya Rurambi bihanganye bagategereza, gutinda si ubushake, aya masosiyete yacu dukorana, nayo agira abayishingira. Ibyo rero bifata igihe bajya kubasobanurira, kuko hegitari 700 ni nyinshi, bisaba gusobanura ko habaye ibintu bidasanzwe. Abishinganye mubishishikarize n’abandi babyitabire”.

    Umuyobozi mukuru wa Radiant Marc Rugenera, ati “Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda, igashyiramo na nkunganire kuko yari izi ko ubushobozi bw’abahinzi b’Abanyarwanda butatuma babyishoboza, kandi turayishimira ko yatekereje ko n’abahinzi n’aborozi bakeneye ubwishingizi mu mirimo yabo ya buri munsi. Ubwishingizi ni ngombwa, ni nka mutiweri, hari ubwo uhura n’igihombo, hari n’ubwo uhinga ukeza bisanzwe nta kibazo kibayeho, ariko n’igihe kibayeho warashinganishije urishyurwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera
    Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera

    Ubu tugiye kwishyura miliyoni 225, kandi twe twarakiriye miliyoni makumyabiri n’eshashutu nk’ikiguzi cy’ubwishingizi, urumva ni igihombo, ariko ni ngombwa ko twishyura, n’abafata ubwishingizi bakagira icyizere ko igihe bafite ubwishingizi bibaha umutekano wo gukora imirimo yabo nta cyo bikanga”.

    Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ni gahunda ya Leta yatangiye tariki 23 Mata 2019, hagamijwe ko abantu bakora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga ariko bakabukora batekanye kuko bafite ubwishingizi, nk’uko bisobanurwa na Musabyimana Jean Claude, Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

    Yavuze ko gahunda itangira hishingirwaga inka z’umukamo gusa, ariko ubu ngo hiyongereyeho n’amatungo magufi nk’ingurube ndetse n’inkoko, mu bihingwa naho ngo mu ntangiriro bishingiraga umuceri, nyuma hiyongeraho ibigori, ibirayi ndetse n’imboga harimo imiteja ndetse n’urusenda.

    Kuva iyo gahunda itangiye mu 2019 kugeza ubu muri Nzeri 2020, inka zigera ku bihumbi cumi n’umunani zimaze gufatirwa ubwishingizi, mu gihe abahinzi b’umuceri, ibigori n’urusenda bagera ku 122,286 bamaze guhabwa nkunganire mu bwishingizi, naho ubuso bumaze kwishingirwa bukaba bugera kuri Hegitari 17.676.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/bugesera-abahinzi-bahombejwe-n-ibiza-bishyuwe-miliyoni-225frw

  • Umuhanzi The Ben mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben n’umuryango we bari mu gahinda gakomenye nyuma yo kubura Kabeho Nuriat wari mushiki we kwa nyina wa wabo witabye Imana.

    Ni inkuru yaraye imenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, akaba ari inkuru The Ben avuga ko yamenye ari live kuri Instagram.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,The Ben yavuze ko iyi nkuru yayimenye ubwo yari live kuri Instagram ayibwiwe na mama we amuhamagaye.

    Yagize ati“Nari ndi kuri Instagram nganiriza undi muryango wanjye(abafana)mu buryo bw’imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo ‘Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe’. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse.”

    Abahanzi batandukanye babajwe n’urupfuy rw’uyu mukobwa barimo Uncle Austin, umuraperi Jay Polly dore ko uyu mukobwa yari mukuru wa Fifi wabyaranye na Jay Polly.

    Kabeho Nuriat yitabye Imana

    The Ben ari mu kababaro ko kubura mushiki we, Kabeho Nuriat

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-the-ben-mu-gahinda-gakomeye

  • Tom Munyaneza yakoranye indirimbo na Patient Bizimana ‘ Shir’impumu’ yitezeho kubaka imitima ya benshi-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Munyaneza wanyuze mu buzima busharira kuva akiri muto, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa 'Shir’impumu' yakoranye n’umuramyi Patient Bizima uri mu bakunzwe na benshi mu Rwanda, yitezeho kugarura ibyiringiro mu mitima ya benshi.

    Amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 44′ yubakiye ku nkuru y’ubuzima bwa Tom Munyaneza waciye mu buzima bugoye, ariko Imana ikaza kumugirira neza ikubura dosiye, ubu akaba ari umwe mu batanga akazi.

    Ni indirimbo yatekereje gukora mu rwego rwo kubwira buri wese, ko akwiye gushira impumu kuko Imana ifite inzira zayo, kandi izi neza ibyo izamukorera kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

    Tom Munyameza usanzwe ari umushoramari akaba n’umuyobozi wa kompanyi ya Tom Transfers icuruza imodoka, avuga ko ari umuhamya mwiza w’uko Yesu agira neza ashingiye ku byo yakoze i Caluvari.

    Ahamya ko Yesu avuga rimwe ibibazo bigahunga. Tom yanyuze mu buzima bw’uburushyi kuva akiri muto, dore ko yabuze ababyeyi akiri muto, akomeza gukotana n’ubuzima ubu ni umugabo utuye mu Bubiligi.

    Tom Munyaneza ati 'Turasaba ngo iyi ndirimbo yubake imitima ya benshi, Imana izi ibidukwiriye kandi idufiteho umugambi.'

    Tom Munyaneza yashimye Imana nyuma y’uko anyuze mu buzima busharira ikamuhindurira ubuzima

    Patient Bizimana avuga ko umuntu ashobora gukurira mu Isi y’ibibazo, nta byiringiro ariko 'Yesu we ni we utubeshaho.'

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo baririmba bagira bati 'Shir’impumu, shir’ubwoba ni ukuri nzi ibyo nzabagirira. Ni byiza, nta ni kibi kirimo, ni njye wabaremye nzi ibyo mukeneye.'

    Amashusho y’iyi ndirimbo 'Shir’impumu' agaragaramo Japhet na 5K Etienne bazwi mu rwenya rwitwa 'Bigomba Guhinduka'.

    Japhet ni we ukina ubuzima busharira yakuriye mo ku muhanda, ariko nyuma akaza kubona abagirana neza bakamuhindurira ubuzima. Ni mu gihe 5K Etienne we aba akora mu rugo rw’abakire .

    Umuramyi Patient Bizimana we avuga ko Imana ifite inzira nziza nyinshi zo kugirira neza umuntu

    Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Knox Beat muri Monster Records n’aho amashusho (Video) yakozwe na Fayzo Pro.

    Patient Bizimana ahuje imbaraga na Tom Munyaneza nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival no gusohora amashusho y’indirimbo 'Warakoze’ yakoranye na Nelson Mucyo n’izindi.

    Reba video y’indirimbo shir’impumu

    Source: Inyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Tom-Munyaneza-yakoranye-indirimbo-na-Patient-Bizimana-Shir-impumu-yitezeho.html

  • Paul Rusesabagina yitabye urukiko mu mwambaro w' iroza uranga imfungwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo rwatangiye kuburanisha ubujurire ku ifungwa n'ifungurwa rya Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki n'ibindi.

    Yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere ku wa 14 Nzeri, icyo gihe atangira kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwamusabiraga ko afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikorwa, kuko bwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.

    Rusesabagina we yaburanaga avuga ko ari umuntu w'inyangamugayo, wahawe ibihembo mpuzamahanga ku buryo kuba yaburana ari hanze, nta mpungenge byatera kuko adashobora gutoroka.

    Ni nyuma y'aho Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y'agateganyo, agahita ajuririra iki cyemezo.

    Uyu munsi Rusesabagina yagaragaye yambaye imyenda y'iroza yambara imfungwa n'agapfukamunwa k'iroza ubwo yari ageze ku rukiko.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/25/paul-rusesabagina-yitabye-urukiko-mu-mwambaro-w-iroza-uranga-imfungwa/