Category: Uncategorized

  • ‘Wanyinjije mu ijuru rito’ Papi Clever ashimira umugore we, anashima Imana ko yamwubakiye urugo rw’umugisha #rwanda #RwOT

    Buri tariki 12 Ukwakira ni bwo Ingabire Dorcas umugore wa Papi Clever yizihiza isabukuru y’amavuko. Ku isabukuru ye y’amavuko yo muri uyu mwaka wa 2020, umugabo we Papi Clever yamubwiye amagambo yuje urukundo mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Tuyizere Pierre Claver (Papi Clever) yanditse ko umugore we amufasha gutegura kuzabana n’Isumbabyose (Imana), ashimangira ko ari we yari akeneye. Yagize ati “Isabukuru nziza nshuti y’ubuzima bwanjye, wanyinjije mu ijuru rito, umfasha gutegura kuzabana n’Isumbabyose, ni wowe nari nkeneye koko. Umutima wanjye wabonye ubuturo”.

    Si kuri iyi nshuro gusa Papi Clever abwiye umugore we amagambo agaragaza urwo amukunda, ahubwo babigaragaza iminsi yose . Ingabire Dorcas nawe akunze kubwira umugabo we amagambo yuje urukundo, urugero ni aho mu minsi 6 ishize mu butumwa nawe yanyujije kuri Instagram yamubwiye ati “Ni wowe wenyine umpa umunezero nyawo mukunzi”.

    Papi Clever yahishuye ko umugore we amufasha kwitegura kuzabana n’Imana

    Papi Clever na Ingabire Dorcas bambikanye impeta y’urudashira kuwa 7 Ukuboza 2019. Baherutse kwibaruka imfura yabo yabonye izuba kuwa 28/08/2020. Ni umwana w’umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Amaze kwibaruka imfura, Papi Clever yatangaje amagambo akomeye, ashima Imana isohoje ijambo ryayo.

    Ati “Satani ati n’ubwo ushatse ariko ntuzabyara, Imana iti ndakubakiye kandi nzaguha urubyaro. Uri Imana irinda ijambo wavuze, tukuvugirije impundu nyaguhora ku ngoma”. Ni amagambo agaragaza ko Imana isohoje ibyo yamusezeranyije igahinyuza umugambi wa satani.

    Guhuza imbaraga mu muziki kwa Papi Clever n’umugore ni ibintu byishimiwe na benshi

    Papi Clever ari mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu muziki wa Gospel. Akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Amakuru y’umurwa, Icyampa ukanyikorerera, Ai Mana y’ukuri, Mana nduburira, Kubana na Yesu, Yanyishyuriye, Nabonye umukunzi mwiza, Uwo njya nikomezaho n’izindi nyinshi ziganjemo izo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya. Mbere na nyuma yo kurushinga, ari kugaragara aririmbana n’umugore we Dorcas Ingabire.

    Ingabire Dorcas ateruye imfura ye na Papi Clever

    Papi Clever ateruye imfura ye na Dorcas Ingabire

    REBA HANO PAPI CLEVE ARIRIMBANA N’UMUGORE WE

    Source: Inyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wanyinjije-mu-ijuru-rito-Papi-Clever-ashimira-umugore-we-anashima-Imana-ko.html

  • Butaro : la jeune Nyirandikumana fabrique du sucre de bétterave #rwanda #RwOT

    a monté son affaire depuis trois ans après avoir pensé à la question de la diétetique pour diabétiques et les obèses pour qui le sucre industriel est contre indiqué.

    SUGIRA dans le programme national Zamukana Ubuziranenge

    Cette jeune femme entend faire prospérer son entreprise. Elle se fait prodiguer des conseils de RSB/Rwanda Standards Board qui assister les microentreprises rwandaises par le biais de son programme ZAMUKANA UBUZIRANENGE (Grandis dans le strict respect des normes de production).

    Le jus de betterave en bouteille, un autre produit de l’entreprise SUGIRA

    “J’ai sollicité l’encadrement du Programme Zamukana Ubuziranenge en 2017. Ce programme m’a aidé à écouler mes marchandises sur les marchés local et étranger. J’ai bénéficié de ce programme beaucoup de formation qui m’ont aidé à affiner davantage la qualité de mes produits”, a dit la jeune dame confiant qu’elle recevra pour bientôt son certificat Smark délivré par RSB et lui permettant de joindre tous les marchés internationaux pour son produit SUGIRA.

    Cette jeune femme remercie le Programme Zamukana Ubuziranenge qui l’a aidé à entrer sur le marché quand bien même son produit n’est pas encore certifié conforme parce que certaines étapes, dit-elle, ne sont pas encore atteintes.

    Sucre SUGIRA ; bon pour les diabétiques

    “Avant la pandémie de Covid19, mes recettes de vente pouvaient atteindre 9 millions par mois. Actuellement je suis tombée très bas pour ne réaliser que quelques deux millions seulement de recettes à cause de cette pandémie qui a fait que nous avons réduit les ouvriers de 30%, les matières premières venant à se procurer difficilement”, a confié Nyirandikumana disant que même les marchés se sont conséquemment réduits.

    Cette jeune femme combattive dit avoir bénéficié de crédits d’une institution locale appuyant les jeunes gens dite BDF/Business Development Fund mais que la période de la pandémie de la Covid19 a impacté négativement sur le chiffre d’affaire de son entreprise.

    “Je ferai tout pour contracter d’autres crédits bancaires pour étendre mes activités et donner de l’emploi à plus de jeunes gens”, a-t-elle décidé.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Butaro-la-jeune-Nyirandikumana-fabrique-du-sucre-de-betterave.html

  • Indege ya Singapore Airlines iraparitse, yahinduwe uburiro-'restaurant' #rwanda #RwOT

    Abakunda kujya kugura amafunguro bahise batanguranwa ayo mahirwe yo kujya kwica isari bicaye mu ndege ya Airbus A380 iparitse ku kibuga cy'indege kinini mu mujyi. Nubwo igiciro cyari $496 (asaga 480,000Frw), amatike y'ibyiciro bibiri bya mbere byo kwakira abantu yahise agurwa arashira mu minota 30.

    Iyi kompanyi y'indege ubu yasohoye izindi gahunda ebyiri zo kwakira abantu bashaka kuza gufatira ifunguro rya saa sita mu ndege.

    Singapore Airlines ni imwe muri kompanyi z'indege nyinshi ziri gushaka ubundi buryo bwo gukora 'business' mu kuziba icyuho cy'igihombo cyatewe ahanini na Coronavirus.

    Ifite umugambi wo gukoresha indege Airbus A380 ebyiri, buri imwe mu gihe cy'amasaha atatu. Buri imwe izajya yakira kimwe cya kabiri cy'abantu ishobora kwakira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kutegerana.

    Abaje gufata ifunguro bazajya bahitamo aho bicara (mu myanya isanzwe ni uguhera kuri $39) bakanareba filimi mu gihe bari gufata amafunguro, gusa indege ntizizava ku butaka.

    Iyi kompanyi kandi irimo no gutanga serivisi yo gushyira abantu amafunguro iwabo, bakayabaha ku meza n'ibikoresho nk'ibyo mu ndege.

    Mbere, iyi ndege yari yabanje gutekereza kugurisha 'ingendo zidafite aho zigana', gusa nyuma iza kureka iki gitekerezo.

    Izindi kompanyi, nka Eva ya Taiwan na Qantas ya Australia zo zakomeje gutanga ingendo zo kwirebera ikirere gusa, indege ikagenda ikagaruka ku kibuga yahagurukiyeho.

    Singapore Airlines yashegeshwe cyane n'icyorezo cya Covid-19. Mu kwezi gushize kwa cyenda 2020, yatangaje ko izahagarika abakozi 4,300. Ni hafi 20% by'abakozi bayo bose.

    Kompanyi nyinshi z'indege zizeye ko zishobora gusubukura imirimo kuko ibihugu bimwe biri kugenda byoroshya amategeko abuza ingendo, ariko inkubiri ya kabiri y'iki cyorezo yongeye guteza ikibazo.

    Ikigo mpuzamahanga cy'iby'indege za gisiviri, IATA, cyaburiye ko imirimo ibihumbi amagana mu by'indege yugarijwe no gutakara kubera iki cyorezo. IATA, ihagarariye kompanyi 290 z'indege, ivuga ko yiteze ko ingendo z'indege muri uyu mwaka wa 2020 zizagabanukaho 66% ugereranyje n'izo mu 2019.
    Source:BBC

    Venuste Habineza/intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/indege-ya-singapore-airlines-iraparitse-yahinduwe-uburiro-restaurant/

  • Papa yahuye na Cardinal Pell wo muri Australia kumpamvu z'ikibazo cy'amafaranga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, Papa Francis yahuye na Karidinali wo muri Australian George Pell, wahoze ari minisitiri w'ubukungu wa Vatikani wagarutse i Roma nyuma yo kwirukanwa n'umukaridinali w'Ubutaliyani ashinja Pell kubangamira ivugurura ry'imari.

    Pell yahanaguweho icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Australian nyuma yo kumara amezi 13 muri gereza, kugeza ubu ntiharamenyekana niba azagira akandi kazi ashingwa muri Vatikani.

    Vatikani yatangaje inama yahuje Pell na Papa Francis mu itangazo ryagejejwe ku bayobozi bari munsi ba papa, ariko nta bisobanuro yatanze. Pell yabwiye abanyamakuru imbere y'urugo rwe hanze ya Vatikani ati: 'Byagenze neza cyane'.

    Pell yasubiye i Roma ku ya 30 Nzeri 2020, nyuma y'iminsi mike papa yirukanye umwanzi wa Pell, Karidinali w'umutaliyani Angelo Becciu, washinjwaga kunyereza umutungo. Becciu yahakanye amakosa yose.

    Mu gihe Becciu yari ku mwanya wa kabiri mu Bunyamabanga bwa Leta bwa Vatikani naho Pell yari minisitiri w'ubukungu, bombi bari bafitanye umubano utari mwiza.

    Becciu yabwiye abanyamakuru ko yirukanwe mu nama yahuje Pell,Papa na Becciu aho Pell yabwiye Becciu ati: 'Nturi inyangamugayo', Becciu aramusubiza ati: 'Nigute utinyuka!'.

    Becciu amaze kwirukanwa, Pell yagize ati: 'Data wera yatowe kugira ngo asukure imari ya Vatikani. Pell yavuze ko yizeye ko 'isuku y'ingoro' izakomeza.

    Umwunganizi wa Becciu yahakanye ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko umukiriya we yohereje amafaranga muri Ositaraliya kugira ngo afashe 'abanzi' ba Pell mu gihe yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya.

    Abinyujije ku mwunganizi we, umugabo wo muri Ositaraliya washinjaga Pell kumusambanya mu myaka 20 ishize, yahakanye amakuru y'Ubutaliyani avuga ko ashobora kuba yarahawe ruswa kugira ngo atange ubuhamya.

    Umwunganizi wa Pell wo muri Ositaraliya, Robert Richter, yasabye ko hakorwa iperereza 'gukurikirana inzira y'amafaranga yanyuzemo'. Yavuze ko bigomba kuba birimo abashakashatsi bo mu Butaliyani na Ositaraliya.

    Richter yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters ati: 'Niba umuntu agomba guha icyizere ku byavuzwe, noneho ni ngombwa ko hakorwa iperereza kw'ikurikirana ry'aya mafaranga.'
    Source:Reuters

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/papa-yahuye-na-cardinal-pell-wo-muri-australia-kumpamvu-zikibazo-cyamafaranga/

  • Kamonyi: Gitifu w'Akagari hamwe na Kontabure w'ikigo nderabuzima barafunze #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Buhoro ho mu Murenge wa Musambira witwa Elevanie Mukakazigaba, hamwe n'umucungamutungo-Comptable w'ikigo nderabuzima cya Karama witwa Daniel Renzaho barafunzwe nubwo bafashwe mu bihe bitandukanye.

    Kuri Gitifu Mukakazigaba Elevanie, akekwaho kwaka umuturage ruswa y'amafaranga ibihumbi icumi y'u Rwanda ngo amufashe kumwishyuriza ibye. Yafashwe na RIB kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Gacurabwenge.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka kamonyi bwemera ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mu maboko ya RIB ndetse bukavuga aho afungiye, nkuko bwabitangaje bubinyujije ku rubuga rwa Twitter rw'akarere.

    Mu itangazo ry'ubuyobozi bw'Akarere, buvuga ko bwibutsa buri wese ko ruswa ari icyaha gihanwa n'amategeko, ko kandi butazihanganira uwo ariwe wese uzagaragarwaho ibikorwa nk'ibyo bya ruswa.

    Ku birebana na Mukakazigaba Elevanie, amwe mu makuru intyoza ikesha abaturage na zimwe mu nzego zitandukanye mu karere ni uko ngo hari byinshi yari yaragiye yihanangirizwamo, akihanganirwa kugera nubwo uwari Mayor w'Akarere ka kamonyi, Alice Kayitesi ubu wabaye Guverineri w'Intara y'Amajyepfo igihe kimwe bari mu nama yigeze kumucyaha cyane ndetse akamubwira ko ashobora kuba ashaka ko RIB izinjira mubyo akora bitaheshaga isura nziza ubuyobozi. Ubanza ibyavuzwe na Giverineri Kayitesi icyo gihe akiri Meya bisohoye!

    Ku mucungamutungo-Comptable w'ikigo nderabuzima cya Karama ariwe Renzaho Daniel, amakuru intyoza.com ikesha ubuyobozi bw'ubuzima muri aka karere ka Kamonyi, ni uko yafashwe hagati mu cyumweru gishize aho akekwaho kuba ngo yaratangaga Konti yiwe ikanyuzwaho amafaranga ya RSSB ubundi akayakoresha mu nyungu ze( ibi hamwe na byinshi kuri we turacyabicukumbura).

    Aya makuru yose yaba aya Gitifu Elevanie Mukakazigaba, yaba aya Daniel Renzaho twagerageje kubaza umuvugizi w'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020 ariko kugera twandika iyi nkuru twari tutarasubizwa, twamuhaye ibyo yadusabaga nk'amakuru ngo adufashe kuduha amakuru kuri aba bantu, twanagerageje kongera ku muhamagara mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020 ariko terefone ntabwo yari iriho.

    Munyaneza Theogene / Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-gitifu-wakagari-hamwe-na-kontabure-wikigo-nderabuzima-barafunze/

  • Travel fares set to be revised starting Thursday #rwanda #RwOT

    A cabinet meeting that took place on Monday decided that public transport will continue with buses operating at full capacity for seated passengers and at 50 percent for standing passengers, lifting instructions that were in effect since May, when it was confirmed that public transport or private vehicles were allowed to carry only 50% of the installed passenger capacity.

    At the time, travel fares increased by Rwf 31.8 per kilometer in the City of Kigali and Rwf 30.8 per kilometer in the countryside.

    The Director General of RURA, Lt. Col Patrick Nyirishema told IGIHE that the new 100% passenger transport regulations will be effective on Thursday.

    'It will take effect on Thursday; we first need to provide guidelines to prevent the spreading of the pandemic and set new prices. Prices will be changing, we do not expect them to return to what they were. Otherwise, these prices went up to early 2018. We had planned to change them in March but it coincided with the pandemic outbreak,' said Lt. Col Nyirishema.

    'We have completed studies needed for these changes when the pandemic happened. Now with the prevention of the COVID-19 included we have to make new adjustments.'

    RURA has confirmed that new travel regulations will be implemented on Thursday,

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/travel-fares-set-to-be-revised-starting-thursday

  • Cabinet: Public transportation to operate on full seat capacity #rwanda #RwOT

    'Public transport will continue with buses operating at full capacity for seated passengers and at 50 percent for standing passengers. RURA will provide guidelines,' a statement issued after the meeting reads in part.

    The changes come two weeks after public transport between Kigali and other provinces resumed following suspension owing to a spike in the Covid-19 numbers within Kigali.

    The Cabinet meeting chaired by President Paul Kagame maintained in place majority of the guidelines against the covid-19, with a few adjustments made despite high expectations that more sections of the economy would be allowed to reopen.

    Bar owners, spas, swimming pools, indoor gyms, and betting houses will have to wait a little longer before they could reopen as the cabinet maintained earlier measures set out 15 days ago.

    'The Cabinet reviewed measures to contain the spread of the COVID-19 pandemic. All existing measures and guidelines shall remain in force with the exception of the following changes that will take effect immediately,'

    'Movements are prohibited from 10 p.m. To 4 a.m.'

    Initially, curfew time, as set by the previous meeting, was from 10 pm to 5 am. The new time means you can wake up at 4 am and start your day earlier.

    The Cabinet also confirmed that participants in meetings and conferences will not require proof of COVID-19 tests. However, event organizers must comply with health guidelines and must not exceed 50% of the venue capacity.

    These measures will be reviewed after 15 days upon a health assessment of the COVID-19 situation.

    'Citizens are reminded of the critical importance of complying with health measures including physical distancing, wearing face masks, and hand hygiene. Penalties will be applied for non-compliance,' the statement said.

    Bars, nightclubs, concerts, public gatherings as well as places where many people converge are still considered possible hotspots for quick transmission of the virus.

    Among other decisions, the cabinet approved the Draft Law Governing Land in Rwanda and the draft law approving ratification of the construction of the African Civil Aviation Commission (AFCAC), adopted in Dakar, Senegal, December 16, 2009.

    The cabinet also approved the draft law approving the accession of Rwanda to the Convention on Assistance in the Case of a Nuclear accident or radiological emergency adopted in Vienna on September 26, 1986.

    The Cabinet also approved the draft law approving the ratification of 11 bilateral air service agreements (BASAs) signed between the Government of Rwanda and 11 countries including the Republic of Chile, Dominican Republic, Republic of Finland, Jamaica, Hashemite Kingdom of Jordan, State of Kuwait, Malaysia, Republic of Mauritius, United Republic of Tanzania, United Arab Emirates and Republic of Zimbabwe.

    The cabinet approved Rwanda’s report on the 3rd Universal Periodic Review (UPR) as well as a policy on the issuance of licenses to successful applicants to undertake mining and quarrying operations In Rwanda.

    Also, in the offing is the National Pharmaceutical Product Pricing and Containment policy as well as the dual clinical practice policy for health professionals and ministerial instructions.

    The cabinet approved the Prime Minister’s order determining the institution in charge of assessment and collection of taxes and fees on behalf of the decentralized entities.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/cabinet-public-transportation-to-operate-on-full-seat-capacity

  • Kohereza Kabuga Arusha cyangwa i La Haye, ubutabera mpuzamahanga burasabwa gufata icyemezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, ku itariki 30 Nzeri 2020 ni bwo rwemeje gushyikiriza urubanza rwa Kabuga urwego rwasigaranye inshingano zo kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI), nyuma yo gutabwa muri yombi muri Gicurasi amaze imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

    Mu iteka ryarwo, urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa ari na rwo rwego rusumba izindi mu butabera bw’iki gihugu, rwemeje umwanzuro w’icyemezo cyafashwe muri Kamena n’urukiko rw’ubujurire rwa Paris, rwavuze ko nta nzitizi z’ubutabera cyangwa z’ubuzima zihari zishobora kubangamira iyoherezwa rya Kabuga akajyanwa Arusha muri Tanzania, ahari ishami ry’urwego MTPI kuburanishwa ku byaha ashinjwa bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

    Uhereye ku itariki 30 Nzeri 2020, u Bufaransa bwari busigaranye iminsi 30 kugira ngo bumushyikirize urukiko rwa Arusha.

    Hagati aho ariko inkuru dukesha TV5Afrique, iravuga ko uwunganira Kabuga mu butabera Me Emmanuel Altit, yabwiye ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko yasabye urwego MTPI “ashingiye ku mpamvu z’ubuzima bw’uwo yunganira butameze neza, kuba ageze mu za bukuru no kuba muri Tanzania hari icyorezo cya Covid-19”, yakoherezwa La Haye aho kujyanwa Arusha.

    Umushinjacyaha wa MTPI, Serge Brammertz, yashyigikiye icyo cyifuzo ariko bitari ibya burundu, mu cyemezo cyo ku itariki 6 Ukwakira 2020 ubwo yaganiraga na AFP, akavuga ko Kabuga yagombaga “mbere na mbere” kujya i La Haye kugira ngo abanze asuzumwe “n’umuganga utari uwa leta”.

    Impamvu yabyo nk’uko umushinjacyaha Brammertz yabisobanuye, ngo ni ukugira ngo babanze barebe niba uko ubuzima bwe buhagaze bitamugora koherezwa no gufungirwa muri Tanzania.

    Kugeza ubu igitegerejwe ni icyemezo cya burundu kigomba gufatwa n’umucamanza wa MTPI kuri icyo cyifuzo ku itariki itari yamenyekana.

    Félicien Kabuga w’imyaka 87 nk’uko ibyangombwa afite bibigaragaza, yatawe muri yombi ku itariki 16 Gicurasi 2020 mu gace kitwa Asnières-sur-Seine i Paris mu Bufaransa; arashinjwa kugira uruhare mu gutera inkunga y’ibikoresho n’amafaranga byakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside no kurema umutwe w’abicanyi biyise Interahamwe, bagize uruhare nyamukuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ibyaha byose Kabuga ashinjwa n’ubutabera mpuzamahanga ni birindwi (7), ariko byose arabihakana.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/kohereza-kabuga-arusha-cyangwa-i-la-haye-ubutabera-mpuzamahanga-burasabwa-gufata-icyemezo

  • Gasogi United mu isura nshya igiye gutangira umwiherero (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe hamaze gusubukurwa ibikorwa hafi ya byose bya siporo, ndetse amakipe menshi akaba yaranatangiye umwiherero, ikipe yari itahiwe kugeza ni ikipe ya Gasogi United.

    Iyi kipe biteganyijwe ko iza gupimisha abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abandi bakozi kuri uyu wa Gatatu tariki 14/10/2020, ikazahita inatangira umwiherero ndetse n’imyitozo kuri uyu wa Gatandatu, hagamijwe kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

    Gasogi yongeyemo abakinnyi barimo n
    Gasogi yongeyemo abakinnyi barimo n’umunyezamu Mazimpaka Andre wavuye muri Rayon Sports

    Iyi kipe yamaze gusinyisha abakinnyi barenga icumi iratangaza ko intego zayo uyu mwaka w’imikino harimo guhatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda, ndetse no kuba yazagaragara mu makipe azasohokera u Rwanda mu mwaka w’imikino utaha.

    Babinyujije kandi ku rubuga rwayo rwa Twitter iyi kipe yagaragaje imyambaro mishya bazifashisha mu mwiherero, mu gihe batangaza ko bategereje indi myambaro mishya izifashishwa muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gasogi-united-mu-isura-nshya-igiye-gutangira-umwiherero-amafoto