Category: Uncategorized

  • MINALOC yagaragaje uburyo ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bizubahirizwa #rwanda #RwOT

    Ibyiciro by’Ubudehe byahindutse biva ku cya 1,2,3 n’icya 4 aho ubu byabaye 5 kandi bibarwa hakoreshwa inyuguti A,B,C,D na E.

    Abakize cyane bari mu kiciro cya A. Ni ababasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu (Frw 600,000) haba ku mushahara bahembwa, umutungo winjira uva mu bindi bikorwa, umuntu ufite ubutaka mu Mugi bungana na Ha 1 no kuzamura cyangwa afite ubutaka mu cyaro bungana na Ha 10 no kuzamura, cyangwa akaba abasha kwinjiza ariya mafaranga mu bikorwa by’ubworozi.

    Ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku Frw 65,000 kugera ku Frw 600,000 muri bwa buryo twavuze haruguru. Gusa bibazwe mu butaka, umuntu agomba kuba afite Ha 1 kugera kuri Ha 10 mu cyaro cyangwa afite Metero kare 300-kugera kuri Ha 1 mu Mugi.

    Ikiciro C ukirimo agomba kuba yinjiza hagati ya Frw 45,000 na Frw 65,000 byabarwa mu butaka akaba afite ½ cya Ha 1 kugeza kuri Ha 1 mu cyaro cyangwa akaba afite Metero kare 100 kugeza kuri Metero kare 300 mu Mugi.

    Ikiciro D kirimo uwinjiza Frw 45 000 no gusubiza hasi ku mwezi. Byabarwa mu butaka akaba afite ubuso buri munsi ya ½ cya Ha 1 mu cyaro n’ubuso buri munsi ya metero kare 100 mu Mugi.

    Ikiciro E ni cyo kirimo abafashwa

    Abasobanuye ibi byiciro by’Ubudehe bishya bavuga ko ari ikiciro kihariye kirimo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

    Muri iki kiciro harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

    Harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

    Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango.

    Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

    Urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu rukuraho ikirutunga.

    Source : https://www.imirasire.rw/?MINALOC-yagaragaje-uburyo-ibyiciro-by-ubudehe-bivuguruye-bizubahirizwa

  • Kagame Charles itaranto nshya yitezweho gutanga akazi gakomeye mu muziki nyuma yo kwakirwa muri Moriah Entertainment #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles ukorera umuziki we muri Australia, nyuma yo kwinjira muri kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi ya Moriah Entertainment, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Naragukunze', akaba yitezweho ko azatanga akazi ku bandi bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Nyuma yo gukora indirimbo 3 zigakundwa, Kagame Charles akaba yinjiye muri Moriah Entertainment yagiye ireberera ibikorwa by’abahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo ndetse n’abandi.

    Charles Kagame yavuze ko atabona amagambo akwiriye yavugamo uburyo yumvamo gukorana na Kompanyi imaze imyaka 12 ikurikirana ibikorwa bya gospel yo mu Rwanda

    Ati: 'mu by’ukuri sinzi uburyo nabivugamo gusa ndanezerewe cyane, kuko sintekereza ko hari icyo ndusha abandi kuba Moriah yakemera kumfasha mu bikorwa byanjye by’ubuhanzi, kandi nkurikije ibiganiro twagiranye nizeye ko ubutumwa Imana yanshyize ku mutima buzagera ku rwego rukomeye kuko abantu tugiye gukorana basanzwe babimenyereye'

    Avuga ku ndirimbo ye 'Naragukunze' yavuze ko ari indirimbo ihumuriza umuntu wese ufite ibyo ari gucamo bimugoye, ikaba ari indirimbo uyu muhanzi yumvikana ari mu ruhande rw’Imana iganiriza umuntu imukomeza ko ari Imana irinda isezerano ryayo idashobora kubura kurisohoza niyo ibihe byahita ibindi bigaha ibindi.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi rwa Moriah Entertainment batangaje ko bishimiye cyane gukorana n’uyu muhanzi cyane ko babanje gusuzumana ubushishozi ubushobozi bw’uyu muhanzi haba mu kuririmba no kwandika indirimbo.

    Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment yagize ati: 'twishimiye gukorana na Charles ni umwe mu bahanzi beza Imana ihagurukije muri iki kiragano haba mu miririmbire ye n’uburyo yandikamo, abaye umuhanzi wa mbere ugiye kongera gukorana natwe nyuma y’igihe dusa n’aho twahagaritse kwakira abahanzi. Ibi kandi biri muri gahunda tumaze igihe kitari gito dutegura uburyo bwo gukorana n’abahanzi bakizamuka.'

    Mu gihe gito amaze yinjiye mu buhanzi, Charles Kagame amaze gukora indirimbo enye harimo 'Ahindir’ibihe’, 'Tubagarure’, 'Ntuzibagirwe’ ndetse na 'Naragukunze’ yamaze gushyira ahabona, izi ndirimbo zose zikaba zarakozwe na studio imaze kuba ubukombe mu gukora indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ikoreramo abavandimwe babiri Boris na Bruce hakaba hari amakuru ko hari n’izindi ndirimbo uyu muhanzi ategura gushyira hanze mu minsi ya vuba zose zikazabumbirwa hamwe ku muzingo we wa mbere uzaba ugizwe n’indirimbo 10.

    Kagame Charles yamaze kwinjira muri Moriah Entertainment

    Kagame Charles yahise ashyira hanze indirimbo ‘Naragukunze’

    Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment

    Umva ‘Naragukunze’ ya Kagame Charles

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/kagame-charles-itaranto-nshya-yitezweho-gutanga-akazi-gakomeye-mu-muziki-nyuma-yo-kwakirwa-muri-moriah-entertainment

  • Rutahizamu Cristiano Ronaldo yanduye #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryamaze kwemeza ko rutahizamu Cristiano Ronaldo akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu bamaze kumusangamo icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe kandi yahise itangaza ko yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi giomba kwifashisha kuri uyu wa Gatatu tariki 14/10/2020 mu mukino bagomba guhuramo na Sweden mu marushanwa ya UEFA Nations League.

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa baheruka gukina mu cyumweru gishize, bo ibipimo bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, byagaragaje ko nta n’umwe wanduye Coronavirus.

    Hari hashize iminsi bitangajwe ko bamwe mu bakinnyi bandi bakina muri Juventus barimo Dybala, Cuadrado, Danilo na Bentancur bari bashinjwe kutubahiriza y’inzego z’ubuzima mu Butaliyani, aho bavuye muri Hotel barimo mu kato igihe kitageze

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rutahizamu-cristiano-ronaldo-yanduye-covid19

  • Mukura VS iri ku musozo w’ibiganiro n’umufatanyabikorwa wo mu Buholandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gasana Jerome, Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS (ubanza uhereye ibumoso) ni we uri mu Buholandi mu biganiro bya nyuma n
    Gasana Jerome, Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS (ubanza uhereye ibumoso) ni we uri mu Buholandi mu biganiro bya nyuma n’abayobozi b’uruganda MASITA

    Ibiganiro hagati ya Mukura n’uruganda rwa Masita bimaze iminsi biba biravugwa ko impande zombi zenda kugera ku mwanzuro wa nyuma.

    Amakuru agera kuri Kigali Today nuko umuyobozi mukuru wa Mukura ari mu gihugu cy’Ubuholandi mu rwego rwo kunoza ibiganiro ngo hasinywe amasezerano.

    Gasana Jerome usanzwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe ari mu gihugu cy’Ubuhorandi kuva ku munsi w’ejo, aho biteganijwe ko mu masaha ari imbere impande zombi ziza gusinyana amasezerano akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo ko uruganda MASITA ruzajya rwambika iyi kipe ndetse rukanashyira iduka ricuruza imyenda ya siporo mu karere ka Huye ari naho iyi kipe isanzwe ifite igicumbi .

    Aya masezerano naramuka ashyizweho umukono bizafasha Mukura kuzigama amafaranga yatangaga ku myambaro y’abakinnyi n’ibindi bikoresho bya Siporo, bizafasha iyi kipe kandi kubona amafaranga azajya ava ku igurwa ry’imyambaro y’abafana niramuka itangiye gushyirwa ku isoko mu gihe uruganda rwa Masita ruzaba rutangiye gukorera i Huye.

    Mu gihe kandi impande zombi ziza kuba zimaze gusinyana aya masezerano MASITA araba ari umufatanyabikorwa wa gatatu Mukura VS isinyanye nawe mu gihe kitarenze amezi abiri kuko yari iherutse gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Hyundai inavugurura ayo yari isanganwe na Volcano Express , mu bandi bafatanyibokorwa bafasha iyi kipe harimo n’akarere ka Huye nk’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe kiyemeje kuzajya gahemba abakinnyi ku mataliki abakozi b’akarere basanzwe bahemberwaho.

    Uruganda rwa MASITA rwashinzwe mu mwaka wa 1933 rusanzwe rwambika amwe mu makipe atandukanye akomeye nka KAA Gent na Cercle Bruges KSV zo mu gihugu cy’Ububirigi na CSKA Moscou yo mu Burusiya.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-iri-ku-musozo-w-ibiganiro-n-umufatanyabikorwa-wo-mu-buholandi

  • Kigali:Hari uburyo bwihariye wakwiga guteka wifashishije TV yo muri Petersbakers #rwanda #RwOT

    Ni muri ubwo buryo kompanyi ya Peters bakers isanzwe izwiho gukora ibikomoka ku ifarini no gutanga amafunguro atetse mu buryo bugezweho yatangiye korohereza abakunzi babo n’abatura rwanda muri rusange kubigisha guteka binyuze kuri televiziyo baherutse gufungura.

    Iyi tv ikorera kuri murandasi (youTube channel) yitwa P_Tv yashinzwe ahanini ikigamijwe ari ukwigisha abanyarwanda uko bategura amafunguro mu buryo bugezweho ariko kandi n’abifuza gukoresha komande(order) ya mafunguro bifuza bikaborohera kuko bahita bayakugezaho mu gihe gito.

    Iyi Tv uburyo ikoramo, itumira inzobere mu guteka amafunguro runaka bagatanga ubumenyi bwabo mu buryo bw’imbonankubone .Uretse gutumira abahanga batandukanye hasanzwe hari abakozi bahoraho binzobere mu bijyanye n’igikoni aho usanga bategura buri funguro cyane cyane hagendewe ku byo abakunzi babo bifuza.Iki kiganiro bakise Tast with me.

    Uretse iyi televiziyo irimo gukoreshwa cyane, Kompanyi ya Petersbakers isanzwe ikora Cakes z’akataraboneka aho izo wifuza zose wazihasanga zaba iz’ibirori, isabukuru ,izubukwe n’izo gukoresha mu rugo nk’ifunguro rya mu gitondo.

    Wahasanga n’ibindi bikomoka ku mafarini nk’imigati, capati meat ball n’ibindi bitandukanye birimo nka Juis z’umwimerere.

    Peters bakers wabasanga Kimironko urenze icyahoze ari KIE hafi na Igihozo super market. wanasura imbuga nkoranyambaga zabo arizo vist_petersbakers kuri instagram no kuri facebook, utibagiwe gukora Subscribe kuri P_tv bikajya bikorohera kubana inkuru bashyiraho zigendanye no guteka.

    Reba uko bategura ifi
    https://www.youtube.com/watch?v=XMnrGn-_JaM
    Yanditswe na:Ndacyayisenga Fred

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kigali-Hari-uburyo-bwihariye-wakwiga-guteka-wifashishije-TV-yo-muri

  • Ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    LODA yaganiriye n
    LODA yaganiriye n’abanyamakuru ku byiciro bishya by’ubudehe bigiye gushyirwaho

    Nyuma yaho mu kwezi kwa Gashyantare 2021 ni bwo ibyiciro bishya bitanu by’ubudehe bizatangira gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu guhera icyo gihe, nk’uko LODA yabisobanuriye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga avuga ko guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020 bagiye gutangira kujya muri buri karere, aho bazajya babona amakuru bifashishije abayobozi b’amasibo.

    Nyinawagaga avuga ko abaturage batazongera kurwanira kujya mu cyiciro cy’abatishoboye, bitewe n’uko LODA yasobanuye abakwiriye guhabwa ubufasha, abandi bakaba basabwa kwishakamo ubushobozi.

    Yakomeje agira ati “Mu kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (mu mabwiriza ya Minisitiri) izasobanura neza icyo ibyiciro by’ubudehe bizakoreshwa”.

    LODA yibukije ko icyiciro cya mbere cyitwa A kirimo imiryango yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa urugo rufite ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.

    Icyiciro cya kabari B, ari na cyo cyateje impaka kubera intera y’ubukungu iri hagati y’abagishyizwemo, kigizwe n’ingo zinjiza amafaranga guhera ku bihumbi 65 kugera ku bihumbi 600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.

    Umunyamakuru witwa Karegeya yabajije ati “umuntu uhembwa ibihumbi 590, mu mwaka utaha ashobora kunguka agahita ajya mu cyiciro cya mbere A, ariko umuntu uhembwa ibihumbi 65 ashobora kwisanga mu cyiciro cya nyuma ari cyo E mu mwaka umwe, kuki abo bantu bajya mu cyiciro kimwe?”

    Mu kumusubiza, Umuyobozi Mukuru wa LODA yavuze ko urugo rwinjiza amafaranga ibihumbi 65 rushobora kubona iby’ibanze birimo amafunguro no kwiga, ku buryo ngo abakwiye kwitabwaho cyane ari abo mu byiciro bindi.

    Yagize ati “ntiwajya mu byiciro binezeza buri muntu kereka ahari ufashe urugo rwinjiza amafaranga miliyoni ebyiri”.

    Nyinawagaga avuga ko kuba bagiye kujya mu baturage ari byo bizafasha kumenya neza amakuru y’abahungababyijwe n’ibyiciro by’ubudehe byari bisanzweho, kugira ngo bashyirwe muri gahunga y’abagomba gufashwa.

    Karegeya yakomeje abariza abantu bamaze amezi atandatu barambuwe imirimo n’ingamba zo kwirinda Covid-19, icyiciro cy’ubudehe bazashyirwamo.

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’inzego z’ibanze muri LODA, Sibomana Saidi yashubije ko bazashingira ku makuru y’imibereho agezweho ya buri muturage, kandi ko hazabaho kwizera ukuri kw’abaturage, amakuru atangwa n’abayobozi b’amasibo ndetse no gukorana n’imiryango itari iya Leta.

    LODA ikomeza ivuga ko n’ubwo izashingira ku mafaranga cyangwa ingano y’amasambu ishyira abaturage mu byiciro, hazabaho kureba umusaruro uva muri iyo mitungo n’impamvu.

    Iki kigo kivuga ko akamaro k’ibyiciro by’ubudehe bishya ari uko bizafasha Leta kumenya kugira amakuru y’imibereho y’abaturage.

    “Nta muntu uzabirenganiramo, abantu barwaniraga ibyiciro by’abakene bitewe n’ubufasha bahabwaga nko kwivuza, buruse yo kwiga, ariko ibyo byakuweho, bizasobanurwa neza mu mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Mutarama 2021”, Nyinawagaga

    Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.

    Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.

    Icyiciro gatanu ari na cyo kigizwe n’abahabwa inkunga y’ibibatunga, ni abantu bageze mu zabukuru, abafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri umunyeshuri, bigakorwa mu gihe aba bose baba nta handi bakesha imibereho.

    LODA yaganiriye n
    LODA yaganiriye n’abanyamakuru ku byiciro bishya by’ubudehe bigiye gushyirwaho


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibyiciro-by-ubudehe-bishya-bizatangira-gukoreshwa-muri-gashyantare-2021

  • Inka ntihatirwa amazi, irayegerezwa aho ibishakiye igasomaho – Impuguke mu bworozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joseph Nshokeyinka ushinzwe gahunda yo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo mu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), ni umwe mu bavuga ko akamenyero aborozi b’inka bafashe ko kuzihera amazi ku masaha atari byo.

    Agira ati “Benshi mu borozi bakunda kwibagirwa amazi, kandi burya inka ntikwiye kuyagenerwa. Ahubwo ikwiye guhorana amazi, aho iyashakiye ikayanywa. Iyo inka yariye ibirimo ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri, ukayongereraho n’ibiryo byo mu nganda, ukayiha amazi n’umunyu, iba ifite igaburo ryiza, ryuzuye.”

    Ibitera imbaraga Nshokeyinka avuga, biboneka mu byatsi nk’urubingo cyangwa ibindi biteye nka rwo, ni ukuvuga ibyatsi bifite amababi maremare. Ibyubaka umubiri byo amatungo abikura mu byatsi byera imisogwe, urugero nk’ibisigazwa by’ibishyimbo byatonowe cyangwa byahuwe, cyangwa ibindi byatsi bihingirwa amatungo nka desmodium.

    Nshokeyinka anavuga ko iyo umworozi ufite inka y’umukamo ayihaye ikilo kimwe cy’ibiryo byazigenewe byo mu nganda, umukamo uzamukaho litiro ebyiri. Na none ariko ngo ibi biryo byo mu nganda ntibikwiye kuba byinshi, kuko hari igihe bitayimerera neza, cyangwa se na none bigahombya umworozi kuko hari urugero rw’umukamo inka iba itarenza bitewe n’ubwoko bwayo.

    Peter Habineza, umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyanza, yongeraho ko ubundi ubwatsi ari bwo inka ikwiye guherwa ku masaha azwi, adahindagurika, kandi ko na byo biri mu bituma itanga umusaruro mwiza.

    Ati “Si ngombwa ko inka igaburirwa buri kanya. Agomba kuyiha ubwatsi ku masaha, niba ari mu gihe cya mu gitondo akayigaburira ku gasusuruko, akayiha ubwatsi buhagije, yarangiza akayireka akaza kuyongera izuba rihumbye. Ubundi hagati aho ngaho ikanywa amazi. Icyo gihe itanga umusaruro.”

    Yongeraho ko inka itanga umukamo itakagombye kubyibuha cyane. Ati “Inka y’umukamo ntiyakagombye kubyibuha cyane. Iyo ibaye nini cyane bituma igira igihagararo cyiza ariko ntibiyifasha kugira umusaruro.”

    Ni na yo mpamvu ngo inka igomba kugaburirwa ibitarenze urugero byatuma yishimira kubyibuha ntitange umukamo.

    Naho ku bijyanya n’ingano y’ibyatsi inka igomba kurya, Nshokeyinka avuga ko igihe ihawe ibyatsi byiza, birimo intungamubiri zihagije, yagombye kurya ibipima 3,5% by’ibiro ifite, igahabwa ibipima 4% by’ibiro ifite igihe ihawe ibyatsi bitari byiza cyane, urugero nk’ibishaje bitacyifitemo intungamubiri zihagije.

    Mu buryo bwumvikana kurushaho, ngo inka nkuru yagombye guhabwa byibura imiba itatu igaragara ku munsi. Umuba ugaragara ni uwikorerwa n’umuntu w’umugabo, ufite imbaraga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/inka-ntihatirwa-amazi-irayegerezwa-aho-ibishakiye-igasomaho-impuguke-mu-bworozi

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Amy Carmichael #rwanda #RwOT

    Amy Carmichael yari umuvugabutumwa, umwanditsi w’ibitabo akaba yarakoze ivugurura ryimbitse mu mibereho myiza y’abagore n’abakobwa, si ibyo gusa ahubwo yarwanyije ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ndetse ashinga ikigo cy’imfubyi.

    Amy Carmichael yavukiye ahitwa Ireland Kuwa 16 Ukuboza mu 1867 apfa Kuwa 18 Mutarama mu 1951. Amy yavukiye mu muryango w’abakristo bo mu itorero Anglican, ku myaka 15, ubuzima bwe yabweguriye Kristo. Bidatinze mu rwego rwo kwerekana ejo hazaza he, yinjira mu murimo w’ivugabutumwa. Afite imyaka 21 yagiye mu Buhinde mu ivugabutumwa ahamara igihe kinini akora umuhamagaro we.

    Igikorwa Carmichael yamenyekanyeho cyane ni uko yakoranye n’abakobwa bakiri bato arabigisha, bamwe muri bo bakijijwe imigenzo yagereranywaga n’uburaya bakoreshwaga ku gahato. Abana bo mu rusengero rwAbahindu bari abakobwa bato cyane biyeguriye ibigirwamana ndetse bagahatirwa kujya mu buraya kugirango babone amafaranga. Imiryango yakundaga kugurisha abana babo mu rusengero ku gahato kugirango babone amafaranga ndetse n’umubare w’abana ugabanuke bityo basigarane bacye ku buryo biboroheye kubagaburira.

    Mu 1901, Amy yahuye n’umukobwa w’imyaka irindwi wari waratorotse urusengero kandi yari akeneye kurindwa. Amy yahise abona ko gutangaza ububi bwo guhohotera abana bidahagije, ahubwo akeneye gushyiraho ahantu hizewe hafite umutekano kugirango ahashyire abana. Yaje kubona igisubizo ashinga ikigo yise ” the Dohnavur Fellowship ” Mu 1913 cyari kimaze kurera abakobwa 130.

    Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Amy yafunguye inzu yo kurereramo abahungu bato, benshi muri bo bakaba baravutse biturutse ku busambanyi bwakorerwaga mu rusengero. Ayobowe n’ubunararibonye bwe bwite bwo kugira umuryango, Amy yakoze ibishoboka byose kugira ngo icyo kigo cy’imfubyi gihinduke umuryango aho kwitwa ikigo.

    Umurimo wa Amy wahuye n’abawurwanya benshi ndetse bakarwanya ubutumwa bwe bashaka kumuca intege, kuko ibyo yigishaga sibyo abamurwanyaga bifuzaga kumva. Ariko ntiyacitse intege yakomeje gukora ivugabutumwa.

    Kimwe mu bintu bishimishije kuri Amy ni uburyo, iminsi ye yo kubaho yayimaze yita ku mfubyi kandi yumva ibibazo byazo, ndetse ashishikazwa no gushyiraho umuryango ugomba kuzitaho. Yumvaga cyane ibibazo by’umuco kandi akawimenyereza uko ashoboye kose kuburyo yambaraga n’imyenda yaho n’ubwo yabaga yijimye. Mubyukuri Amy yamamaje Kristo kandi atabangamiye abahinde.

    Amy yagiye ahura n’ibibazo byinsi ariko ntiyacika intege cyangwa ngo atakaze igihe cye, ahubwo ahugira mu kwandika ibitabo bigera kuri 35 harimo “You are My Hiding Place” “Learning of God” “God’s Missionary” n’ibindi bitandukanye. Ibi bitabo byagiriye abantu benshi umumaro babasha kwizera Yesu Kristo. Si ibitabo yanditse gusa, ahubwo hari n’imvugo za gikristo yavuze. Dore zimwe muri zo zagufasha mu rugendo rujya mu ijuru:

    Amy ari kumwe n’abana yareraga

    “Isengesho ni impamba y’umunsi.”Niwirengagiza isengesho, umunsi wawe uzagenda nabi

    “Niba utarashenjagurwa n’ijambo riturutse ku Mana, birashoboka ko utigeze wumva Imana ivuga”

    “Umuntu ashobora gutanga adafite urukundo, ariko umuntu ntashobora gukunda adatanga”

    Urupfu rwa Amy Carmichael

    Amy Carmichael yapfiriye mu Buhinde Kuwa 18 Mutarama mu 1951 afite imyaka 83, ashyingurwa i Dohnavur .Mbere y’urupfu rwe yasabye ko nta buye rizashyirwa ku mva ye. Ariko abana yari yarareze akababera umubyeyi bashyize ikibumbano cy’inyoni ku mva ye bandikaho ijambo “Amma” bisobanura MAMA mu rurimi rwitwa Tamil.

    Ikibabaje ni uko n’ubwo yarwanyije uburaya n’ihohoterewa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, ariko ku isi iri hoterwa riracyakorwa cyane cyane mu bihugu bikennye, birakwiye ko umukristo wese agira umutwaro wo gusenga kugirango uyu muco mubi ucike.

    Amy yari umugore w’ikitegererezo, dore bimwe mu bintu by’ingenzi twamwigiraho bikatubera inkomezi mu nzira ijya mu ijuru:

    1. Amy yagiraga intumbero: Amy yiyumvisemo umuhamagaro wo kwita ku mfubyi kandi mu gihe cy’imyaka 50 nicyo yakoraga. Iki ni igikorwa cy’ingenzi mu gutabara ubuzima bw’abantu.

    2. Amy yari umunyembaraga: Amy yahuye n’inzitizi nyinshi mu buzima bwe, abamurwanyaga bariyongeraga cyane abayobozi b’Ubwongereza bahisemo kurebera ibyakorerwaga abakobwa b’abakene mu Buhinde. Ariko Amy ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje umurimo we.

    3. Amy yavugishaga ukuri: Igitabo cye cya mbere yanditse ari mu Buhinde mu 1905 yise “Things as They are” bisobanura ” Ibintu nk’uko Biri”. Muri iki gitabo yavuganye ubwitonzi kandi burimo ukuri ku bibazo byabonekaga muri muryango mugari w’Abahinde. Umugore mwe yaramubajije ati:”Ubuzima bw’ivugabutumwa bumera bute?” Amy yaramusubije ati:”Ubuzima bw’ivugabutumwa ni nk’amahirwe yo gupfa” Amy yagaye abakristo bakina n’umuhamagaro w’ivugabutumwa, avuga ko nta kintu kizamukonjesha.

    Muri macye, Amy yari umugore w’intangarugero kandi mugihe cye yakoze umurimo w’Imana ku buryo budasanzwe. Ni icyitegererezo cyiza ku bakristo bo mugihe cya none, dukwiye guharanira kugera ikirenge mu cye.

    Source: canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Amy-Carmichael.html