Category: Uncategorized

  • Danny Usengimana yavuze impamvu yasubitse ubukwe bwe n'umukunzi we Francine #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w' ikipe ya APR FC Danny yahishuye impamvu yatumye asubikwa ubukwe bwe n'umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada.


    Ku itariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rutumira abazitabira ubukwe bwe 'Save The Date'n'umukunzi we N.Francine.

    Aganira na APR FC Website dukesha iyi nkuru akaba yatangaje ko mu gihe imyiteguro y'ubukwe yari irimbanyije, imibare y'abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda COVID-19. maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy'indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n'mukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n'igice bakundana.

    Amatariki mashya y'igihe ubu ukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n'ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

    Kuwa Mbere w'iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y'abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe  5,965 cyabahitanye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/danny-usengimana-yavuze-impamvu-yasubitse-ubukwe-bwe-numukunzi-we-francine/

  • Ubuhamya: Mama Keza washatse kwiyahura nyuma yo gutabwa n’umugabo kubera umwana babyaranye umaze imyaka 11 atarabyuka, Imana igakinga ukuboko! VIDEO #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga ubu akaba agejeje imyaka cumi n’umwe atarahaguruka, Mama Keza yahuye n’ibigeragezo bikomeye umugabo amutana abana 3 ubuzima buramuyobera atekereza kwiyahura ariko Imana ikinga akaboko.

    Keza wavukanye ubumuga, afite impanga ye ariko umurebye ntiwamenya ko bose bangana. Mama Keza avuga ko uyu mwana wavukanye ubumuga abaganga bamubwiye ko yabugize avuka. Kugeza ubu imyaka ibaye 11 ariko ikibabaje ntashobora kuva aho ari, ntashobora no kuvuga. Ibintu byose ni ukubimukorera.

    Keza umaze imyaka 11 atarabyuka

    Mu kiganiro Mama Keza yahaye inyaRwanda TV yavuze ko uyu mwana wavukanye ubumuga yabaye intandaro yo gutandukana n’umugabo kugeza ubwo byamubereye ikigeragezo abuzima bugasharira agatekereza kwiyahura. Ati 'Umugabo yantaye mu 2013, mu 2015 ubuzima bwaranze pe! Abana inzara irabica, hamwe twamaraga iminsi itatu tutarya kandi nta masengesho twakoze.

    Yaturitse ararira ubwo yatubwiraga uko ibibazo byamubanye uruhuri agatekereza kwiyahura. Ati 'Impanga y’uyu mwana yansabaga igikoma kandi nta n’ifu mfite. Kuba uri wenyine urera abana wenyine harimo n’uyu urwaye imyaka ingana gutya, nigeze kumva nshaka kwiyahura mbona byanze!'.

    Mama Keza yaturitse ararira avuze uko yashatse kwiyahura

    Namarira atemba ku maso imbere y’amarinete yakomeje avuga ko yumvaga yiyahuye akava ku Isi ari byo byari kumworohereza, gusa ngo yaje kwigira inama yumva ko n’ubwo ababaye hari igihe Imana yazamukura muri ibi bigeragezo. Ugereranije n’inkuru twabagejejeho ubushize ubwo twabasuraga, ubu ubuzima busa n’aho butakigoye cyane Mama Keza kuko abona abamufasha Keza akabasha kubona amata.
    kuko uyu mubyeyi adakora bitewe n’uko atabona aho asiga umwana we Keza, yasabye abanyarwanda n’abandi bagira umutima utabara gukomeza kumufsha. Wamuhamagara kuri 0783151285

    REBA HANO UBUHAMYA BWA MAMA KEZA

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Mama-Keza-washatse-kwiyahura-nyuma-yo-gutabwa-n-umugabo-kubera-umwana.html

  • Rubavu: Uwasabye ubwenegihugu Perezida Kagame yabuhawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Salukondo Mamisa Farud, yashyikirijwe ubwenegihugu bw
    Salukondo Mamisa Farud, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Ni ubwenegihugu yahawe nyuma y’uko tariki ya 10 Gicurasi 2019, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu akagezwaho ibibazo n’abaturage.

    Icyo gihe Salukondo Mamisa yasabye Perezida ubwenegihugu kuko yashakanye n’Umunyarwanda ndetse bakaba barabyaranye.

    Aha Salukondo yasabaga Perezida Kagame guhabwa ubwenegihugu bw
    Aha Salukondo yasabaga Perezida Kagame guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Perezida Paul Kagame yahise amubwira ko icyifuzo cye cyakiriwe kandi ababishinzwe bazabyubahiriza.

    Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, ni bwo Salukondo Mamisa yashyikirijwe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, ikintu yavuze ko yishimiye kuko yari yarakifuje mu myaka 16 amaze mu Rwanda.

    Yitegura guhabwa ubwenegihugu
    Yitegura guhabwa ubwenegihugu

    Yagize ati, “Nakunze igihugu cy’u Rwanda, igihugu cyadufashe neza, mpamaze imyaka 16, gifite ubuyobozi bwita ku baturage n’imiyoborere myiza, byatumye nkunda u Rwanda, ikiyongeraho ni uko isezerano Perezida yampaye arisohoje”.

    Avuga ko kuba Umunyarwanda byamuhaye uburenganzira bw’Abanyarwanda kandi abyishimiye, akavuga ko bizatuma yubahiriza inshingano z’Ubunyarwanda.

    Ati “Ndabyubahiriza byose nk’Umunyarwandakazi, kuko maze imyaka myinshi mu Rwanda kandi nakunze iki gihugu kubera ibyo nagisanzemo, bituma nubahiriza amabwiriza yaho. Ibi byatumye mpamara imyaka 16 kandi mpabyara abana batatu barahakurira, ibi bituma nzakomeza kwitwara nk’Umunyarwandakazi”.

    Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Rubavu Mamisa akamusaba ubwenegihugu
    Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Rubavu Mamisa akamusaba ubwenegihugu

    Ubwenegihugu yabuherewe imbere y’imbaga yari yaje kumushyigikira, aho Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yamumenyesheje ko guhabwa ubwenegihugu bijyana no kugira uburenganzira nk’Umunyarwanda kandi bigira inshingano bitanga, zirimo kugikorera no kukitangira.

    Habyarimana Gilbert akomeza avuga ko yari asanzwe aba mu Rwanda ruzira amacakubiri kandi rufite umutekano, na we agiye mu mubare w’abagomba kubisigasira no kubirinda kuko amaze guhana igihango n’u Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-uwasabye-ubwenegihugu-perezida-kagame-yabuhawe

  • Uko umugabo yamuharitse kubera ingaruka za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ingaruka za Covid-19 ku isi zamaze kuba nyinshi; haba mu nzego z’ubuzima, ubukungu, imibereho n’imibanire y’abantu by’umwihariko mu miryango yagize ibibazo by’ubukene biturutse ku ihagarara ry’ibikorwa bimwe na bimwe byateye n’ibura ry’imirimo kuri bamwe. Mu Rwanda hari ingo zatakaje ubushobozi bwo kwitunga cyangwa kubasha kwibonera aho kuba, hari aho byateje amakimbirane hagati y’abashakanye ahandi bakabaho uko bidakwiye. Urugero ni urw’umuryango utuye mu Karere ka Kicukiro aho uwo muryango (…)

    Urugo

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4347

  • Rutahizamu wa APR FC yatangaje impamvu ubukwe bwe bwasubitswe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Danny Usengimana wari ufite ubukwe mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2020, yavuze ko butabaye bitewe n’uko umugore we yabuze uko aza kuko umujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada atuye bahise bahashyira mu kato kubera COVID-19.

    Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe 'Save The Date' n’umukunzi we N.Francine uba muri Canada.

    Uyu rutahizamu akaba yatangarije Website y’iyi kipe ko umujyi umukunzi we atuyemo abantu bandura Coronavirus bakomeje kwiyongera biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda gukora ubukwe.

    Ubukwe bwa Danny Usengimana na N. Francine bwari buteganyijwe tariki ya 8 Ukwakira 2020, amatariki mashya y’ubukwe ntabwo aramenyekana, bikaba bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

    Kuwa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y’abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.

    Ubukwe bwa Danny Usengimana bwarahagaze kubera ko umukunzi we yabuze uko aza

    Ubukwe bwagombaga kuba mu mpera z’icyumweru gishize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-yatangaje-impamvu-ubukwe-bwe-bwasubitswe

  • Kayonza: RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho gusambanya umwana w' imyaka icyenda #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umusore ufite imyaka 20 y'amavuko utuye mu Murenge wa Mukarange ukekwaho gusambanya umwana w' imyaka icyenda y' amavuko.

    Uyu musore yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange i Kayonza.

    Amakuru avuga ko ukekwa yari asanzwe ari umushumba mu rugo rw'umwana akekwaho gusambanya ndetse ngo kuva hatangira guma mu rugo yatangiye kwirirwana na we kugeza ubwo ababyeyi be bamufashe ari kumusambanya.

    Icyo gihe uwo mwana ngo yahise ababwira ko atari ubwa mbere yari amusambanyije ahubwo asanzwe abikora.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi. Ati :

    'Ni umusore wari umushumba mu rugo iwabo w'uwo mwana aza gusambanya uwo mwana w'imyaka icyenda. Ubu ari mu maboko y'Ubugenzacyaha twamufashe, ababyeyi b'uwo mwana bagize amakenga ubwo basangaga bikingiranye mu cyumba cye, bafashe wa mwana bamubajije avuga ko yari asanzwe abimukorera.'

    Yakomeje avuga ko abo babyeyi bahise bahamagara inzego z'umutekano ziraza zijyana uwo musore naho umwana ajyanwa kwa muganga.

    Murekezi yasabye abayeyi kwita cyane ku buzima bw'abana babo muri iki gihe cyane cyane umwana w'umukobwa bakamurinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma hari ababangiza. Ati:

    'Nk'abantu bafite abakozi birinde kujya babasigana na bo bonyine, babanze bagenzure neza niba nta ngeso mbi bafite bashobora kubanduriza abana kuko aribo Rwanda rw'ejo.'

    Kuri ubu umusore ukekwaho gusambanya umwana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

     

    Icyo itegeko riteganya

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Ingingo ya 133 y'iri tegeko, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha

    1º Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana;

    2º Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana;

    3º Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25).

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/kayonza-rib-yataye-muri-yombi-umusore-ukekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-icyenda/

  • Dore hano amafoto yihariye agaragaza impamvu abagabo basigaye bakunda kwiyogoshesha inshuro nyinshi bitari bisanzweho mu myaka yashize. #rwanda #RwOT

    Byakunze kugaragara ko abagore n'abakobwa aribo basura salon de coiffure kenshi, ariko burigihe ntabwo ari ukuri kuko n'abagabo basigaye barabigize nk'icyumba cy'uruganiriro.

    Benshi mu baturage bazi ko salon de coiffure cyangwa amaduka yogosha asurwa kenshi n'abakobwa n'abagore, ko abasore bagomba kogosha umusatsi rimwe cyangwa kabiri mukwezi, ariko siko bikiri nkuko impamvu zibibatera zibigaragaza mu mafoto.

    Bitandukanye n'imyemerere ikunze kuvugwa, abagabo ubu bamaze kugira akamenyero ko gusura amaduka yo kogosha atari rimwe gusa ariko kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Ni ukubera ko Salon mu mujyi no hafi yayo zitanga ibirenze gutunganya umusatsi.

    Ba nyiri salon bazamuye umukino wabo, bakoresha abakobwa bakiri bato kandi beza bazi gutanga massage neza kubakiriya b'abagabo nyuma yo kubogosha… kandi ibi ugasanga ari agasukari kuri keke!

    Dore hano hari amwe mumafoto yihariye yerekana impamvu abasore bakunze gusura salo de coiffure cyangwa aho bogosha inshuro nyinshi:

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/dore-hano-amafoto-yihariye-agaragaza-impamvu-abagabo-basigaye-bakunda-kwiyogoshesha-inshuro-nyinshi-bitari-bisanzweho-mu-myaka-yashize/

  • Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n'Ububiligi muri rusange #rwanda #RwOT

    Laure Nkundakozera Uwase akomeje kubera ihurizo rikomeye abagize icyiswe Komisiyo yo gucukumbura ukuri ku byabaye muri Kongo mu gihe cy'ubukoloni aho amateka agaragaza ko Ububiligi bwishe abaturage benshi muri icyo gihugu ndetse kikanasahura umutungo ku buryo bw'indengakamere. Iyi Komisiyo igaragara nkaho ari politiki kurusha ukuri n'ubwiyunge nkuko ivugako ko ari icyo igamije.

    Iyi komisiyo yashyizemo Laure Uwase Nkundakozera, umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi ariko akaba ari umwe mu bashinze Jambo asbl igizwe n'abana b'abicanyi bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Jambo yashinzwe kugirango ihakane Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gutagatifuza ababyeyi babo bavuga ko bazira politiki.

    Laure Uwase yinjiye muri Komisiyo binyuze mu ishyaka CDNv (Ishyaka riharanira demokarasi ry'abakirisitu b'abafarama) akaba yarafashe umwanya wa Filip Reyntjens uzwiho kuba umuvugizi w'Akazu ka Habyarimana. Laure Uwase si Umunyamateka si ni umuhanga mu bya Politiki ahubwo ni umugore wakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside akomora kuri se umubyara Nkundakozera, wacitse ubutabera kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyina umubyara Agnes Mukarugomwa abenshi bakaba bamwita Valerie Bemeriki kubera ibyo atangaza kuri Radio ye ikorera kuri Internet.

    Ntabwo bigoye kumenya Laure Uwase uwariwe kuko bisaba kureba inyandiko yanditse ku Kinyamakuru cya Jambo asbl. Umwe mu badepite bo mu Bubiligi witwa Björn Anseeuw yavuzeko ari agahomamunwa kubona Laure Uwase akiri muri iyi komisiyo, kuko bizatesha agaciro nibyo izatangaza.

    Yagize ati 'Kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo kuri Kongo, twarenze umurongo ntarengwa aho Komisiyo ndetse n'Inteko ishinga Amategeko byitesheje agaciro tutibagiwe n'igihugu muri rusange. Komisiyo yamugaragaje nk'umuhanga kandi yihisha inyuma y'umuryango udaharanira inyungu kugirango ashyigikire imitwe iteza imidugararo mu karere k'ibiyaga bigari.

    Depite Björn Anseeuw yakomeje agira ati ” Niyo mpamvu ku nshuro ya gatatu nasabye bagenzi banjye ngo Laure Uwase ntakomeze kuba muri iyi Komisiyo, ahubwo andi mashyaka akora nk'ibisanzwe'.
    Twunze mubyo Depite Björn Anseeuw yatangaje, Laure Uwase usibye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, we ubwe ari kumwe na Robert Mugabowindekwe, ukuriye Jambo asbl muri iki gihe, berekeje mu gihugu cy'u Burundi kuganira na bamwe mu bayobozi ba FDLR bari muri icyo gihugu ndetse bakaba barakiriwe na Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w'Umutekano muri icyo gihe.

    Laure Uwase ubu yasabwe guceceka ntagire icyo avuga ku kibazo cy'amateka umuntu akaba yibaza icyo ari gukora muri iyo Komisiyo. Nyuma yaho umwe mu bagize Komisiyo yeguye kubera umwanya w'igihe, ubu Perezida wa Komisiyo yemeje ko asimburwa n'Umunyarwanda. Nkuko Ababiligi barangwa n'ivangura mu buzima bwabo bwa buri munsi (abawaro n'abafarama niryo shingiro rya politiki yabo) nabo bumva ko kuba barafashe Laure Uwase w'umuhutu ubu bazafata Umututsi, biyibagiza ko ikibazo cya Laure atariko ari umuhutukazi ahubwo ari umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Rimwe mu mazina ryagiye hanze aho Rushyashya yamenye ko bashaka Paul Rutayisire.

    Ikigaragara ni uko iyo Komisiyo izahitamo gukorana na jambo asbl, agatsiko k'abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se Abanyarwanda muri rusange.
    Nabo ubwabo barabibona ko Laure Uwase ari ikibazo akaba ariyo mpamvu bamusabye guceceka. Ikibazo cya Laure Uwase cyaje cyiyongera ku bindi banenga kuri iyi Komisiyo aho benshi batiyumva muri iyi komisiyo, uhereye ku Babiligi babaye muri Kongo, abakongomani baba muri icyo gihugu n'abandi. Ikigaragara ibizava muri iyi komisiyo nta gaciro bizagira.

    Laure Uwase abereye urugero abandi bahakanyi bose ba Jenoside yakorewe Abatutsi ko iminsi iba myinshi igahimwa numwe. Ibikorwa byose byabo bigira inkurikizi mbi yaba uyu munsi cyangwa ejo hazaza.

    The post Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n'Ububiligi muri rusange appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/depite-bjorn-anseeuw-yavuzeko-kuba-laure-uwase-akiri-muri-komisiyo-yiga-kuri-kongo-ari-agahomamunwa-kuri-komisiyo-ubwayo-inteko-ishinga-amategeko-nububiligi-muri-rusange/

  • Umugabo yahuye nuruva gusenya nyuma yaho umugore we yamuguye gitumo ari gushyingiranwa n'undi mugore azambya ubukwe mu buryo buteye agahinda ababutashye bagwa mu kanu #rwanda #RwOT

    Abraham Muyunda wo mu gihugu cya Zambia yahuye nuruva gusenya umuntu wese atakwifuza kubona ku munsi w'ubukwe bwe kuko ubwo yarimo gusezerana imbere y'Imana ku cyumweru gishize yaguye gitumo n' umugore we ari gushyingiranwa n'undi mugore azambya ubukwe mu buryo buteye agahinda ababutashye bagwa mu kanu.

    Bwana Muyunda ukora mu kigo cya Zambia gishinzwe imisoro n'amahoro yari yarashyingiranwe na Madamu Caroline Mubita ndetse babyarana abana 3.

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru,Mayunda yataye urugo,abwira umugore ko agiye kure y'umujyi mu kazi kandi agiye gusezerana kubana akaramata n'undi mugore mu kiliziya cy'ahitwa Chainda muri Zambia.

    Burya nta cyihuta nk'inkuru isenya,uyu mugore wari ubenzwe n'umugabo yahishuriwe ibanga n'abaturanyi ko umugabo we agiye kwishakira undi mugore ndetse ko ubukwe bugiye kuba,hanyuma madamu afata abana bose babyaranye yinjira mu kiliziya nabi ibyari ibirori bihinduka isoko.

    Bwana Muyunda akubise amaso umugore we n'abana yahise yubika umutwe ijambo riharirwa masamu Mubita amusebereza imbere y'abantu induru ziravuga.

    Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Matero muri iki gihugu mu gihe imiryango yasigaye ijya impaka ku kigomba gukurikira.

    Uyu mugabo yafunzwe ashinjwa icyaha cyo gushaka abagore benshi gihanwa n'amategeko muri Zambia ndetse ngo kimuhamye yakatirwa igifungo cy'imyaka 7 mu buroko.

    Amakuru avuga ko umugore wari ugiye gushyingiranwa mu ibanga na Muyunda yari abizi neza ko afite indi mugore bashyingiranwe mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Abanyamakuru bo muri Zambia bavuze ko uyu mugore washakaga gutwara Muyunda ariwe wari washoye amafaranga yose yo gukora ubu bukwe arashya arakongoka.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/umugabo-yahuye-nuruva-gusenya-nyuma-yaho-umugore-we-yamuguye-gitumo-ari-gushyingiranwa-nundi-mugore-azambya-ubukwe-mu-buryo-buteye-agahinda-ababutashye-bagwa-mu-kanu/

  • MINEDUC yatangaje uko amasomo azasubukurwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2020 – 2021 ntigaragaza igihe abiga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa Gatatu bazatangirira, kimwe ndetse n’abiga mu mashuri y’incuke. Igihe bo bazatangirira ngo bazakimenyeshwa nyuma.

    Dore uko iyo ngengabihe iteye:

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/mineduc-yatangaje-uko-amasomo-azasubukurwa-mu-mashuri-abanza-n-ayisumbuye