Category: Uncategorized
-
Oda Paccy yabazwe ijosi #rwanda #RwOT
Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Paccy nyuma y'amezi abiri afite uburwayi butamenyekanye, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, yabazwe mu ijosi aho bivugwa yari arwaye ikibyimba. -
Amb. Rutabana yashimiwe ifungurwa rya Ambasade ya Israel mu Rwanda n'ingendo za RwandAir i Tel Aviv #rwanda #RwOT
Col Joseph Rutabana wari Ambasaderi w'u Rwanda muri Israel yasezeweho nyuma y'imyaka itanu yari amaze ahagarariye inyungu z'urwa Gasabo muri icyo gihugu. -
Apple yashyize ku isoko ubwoko bushya bwa iPhone 12 #rwanda #RwOT
Uruganda ruzobereye mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga rwa Apple, rwashyize ku isoko ubwoko bushya bwa iPhone 12 zose zakira internet igezweho kandi yihuta ya 5G.
Izi telefoni zamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, zirimo iPhone 12, iPhone 12 Pro, iPhone 12 Pro Max na iPhone 12 mini. Zose uko ari enye ni telefoni zijyanye n'igihe, kuko ikoranabuhanga zikoresha riri ku rundi rwego.
Byitezwe ko izi telefoni zishobora guca agahigo ku Isi zikagurwa cyane kurusha izindi zabanje nubwo hari ibibazo by'ubukungu hose byatewe n'icyorezo cya Coronavirus cyatumye miliyoni nyinshi zituye Isi zireka akazi zikaguma mu rugo.
Muri izi telefoni uko ari enye, ihendutse ni iPhone 12 mini, igiciro cyayo gihera ku 699$ (asaga ibihumbi 685 Frw) mu gihe 12 Pro Max yo igura 1099$ (asaga miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda). Iyi ya nyuma ni imwe muri telefoni nini zakozwe na Apple kuko ireshya na santimetero 17.
Ushaka gutunga iPhone 12 na 12 Pro ashobora gutangira kuzitumiza guhera tariki ya 16 Ukwakira na 23 Ukwakira uyu mwaka. Mu gihe iPhone 12 mini na 12 Pro Max zo zizatangira kuboneka guhera tariki ya 6 Ugushyingo na 13 Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
Izi telefoni zose zagiye ku isoko ziri mu mabara atanu ariyo umukara, umweru, umutuku, icyatsi n'ubururu. Ugereranyije n'izindi zashyizwe hanze mu mwaka ushize za iPhone 11 zo zirananutse ndetse zikoranye ikirahure gikomeye kuzirusha.

iPhone 12 na iPhone 12 mini zombi zifite camera ebyiri inyuma mu gihe 12 Pro na 12 Pro Max zo zifite iya gatatu. Umuntu najya agura izi telefoni, bizajya bimusaba kugura écouteur na Chargeur ku ruhande kuko mu gakarito kazo ari telefoni yonyine izajya iba irimo.
Venuste Habineza/Intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/apple-yashyize-ku-isoko-ubwoko-bushya-bwa-iphone-12/
-
Mehbooba Mufti wahoze ari minisitiri w'umujyi wa Kashmir yavuye mu gihome nyuma y'amezi 14 #rwanda #RwOT
Umukobwa we yavuze ko uyu munyapolitiki ukomeye mu ntara ya Kashmiri yafunzwe n'abayobozi b'Abahinde amezi agera kuri 14 nyuma yo gushaka ubwigenge bw'aka karere umwaka ushize.
Mehbooba Mufti w'imyaka 61, wahoze ari minisitiri w'intebe muri Jammu na Kashmir, yari mu bayobozi batawe muri yombi n'itegeko rigenga umutekano w'igihugu (PSA) nyuma yuko guverinoma ihuriweho muri Kanama 2019 ikuyeho ingingo ya 370 y'itegeko nshinga ry'Ubuhinde.
Umukobwa we yandika Kuri Twitter yagize Ati: 'Mu gihe ifungwa rya Madamu Mufti ryabaye mu buryo butemewe n'amategeko rirangiye, ndashaka gushimira abantu bose banshigikiye muri ibi bihe bikomeye'.
Mufti yahoze ari minisitiri mu gihugu cy'Ubuhinde yafunganywe na Omar Abdullah kimwe na Ali Mohammad Sagar na Sartaj Madni, bari abayobozi b'ishyaka ryo mu gace ka Kashimir.
Omar Abdullah na se Farooq Abdullah, na we wahoze ari minisitiri, barekuwe mu ntangiriro zuyu mwaka.
Source:AljazeeraVenuste Habineza/intyoza.com
-
Umunyamakuru Phocas Ndayizera yise ibimenyetso by'ubushinjacyaha ko ari ikinamico:INKURU>> #rwanda #RwOT
Phocas Ndayizera uregwa ibyaha birimo iterabwoba yireguye ahakana ibyaha ashinjwa abishingira ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze birimo amajwi yumvikanamo umugambi wo kwangiza ibikorwaremezo ari ibinyoma.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwasubukuye urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera n'abagenzi be 13.
Mu iburanisha riheruka kuba kuwa 18 Nzeri 2020 ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa burundu.
Saa mbiri n'igice abacamanza batatu n'umwanditsi w'urukiko bageze mu rukiko baha umwanya umunyamakuru Phocas Ndayizera umwanya ngo yiregure ku byaha ashinjwa birimo iterabwoba arabihakana avuga ko ari ibinyoma.
Mu majwi ubushinjacyaha bwumvishije urukiko, yumvikanamo uwitwa Ntamuhanga Cassien abwira Tembo uko bazaturitsa intambi zikangiza ibikorwaremezo mu Rwanda aho umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze atanga inkuru kuri BBC yagombaga kugira uruhare muri uko guturitsa intambi.
Yabihakanye ahamya ko ibyo bitujuje ubuziranenge kuko Cassien Ntamuhanga wumvikana yavugiraga kuri telefone naho uwumvikana ko ari Tembo yari ahantu hameze nko muri studio
Ati'Natunguwe n'amajwi atujuje ubuziranenge byumvikana ko ari ikinamico'
Me Ntare Paul wunganira umunyamakuru Phocas Ndayizera nawe yahakanye ibimenyetso byose byatanzwe n''ubushinjacyaha ko ataribyo ahubwo umukiliya we ari umwere kuko nabo bagenzi be bareganwa uko ari 13 uwo baziranye ari umwe ariwe Karangwa Eliakimu naho abandi bahuriye bwa mbere mu rukiko.
Ati'Niba bari mu itsinda rimwe ry'abaryankunda none amajwi yatanzwe n''ubushinjacyaha akumvikanamo ko bazatabariza uwo basanzwe babana ariwe Phocas?'
Iburanisha rya none hafashwe umwanya munini umunyamakuru Phocas n'umwunganizi we Me Ntare Paul ryasoje basaba urukiko ko Uregwa ariwe Phocas Ndayizera akwiye kugirwa umwere bagasaba urukiko ko inyandiko mvugi zakozwe mu bugenzacyaha zateshwa agaciro kuko Phocas Ndayizera wemeye icyaha muri izo nyandiko mvugo yabihatiwe kungufu
Karangwa Eliakimu nawe ureganwa na Phocas Ndayizera nawe yahawe umwanya yiregura ahakana ibyo ashinjwa, uyu warusanzwe akora akazi kajyanye n'ikoranubuhanga yavuze ko ntaho ahuriye nizo ntambi zari guturitswa kandi nabo bavuga ko bari gufatanya atabazi uretse Phocas wenyine wari usanzwe aza kumureba akamufasha kumwamamariza ibikorwa bye kuko yari umunyamakuru naho abandi bahuriye mu rukiko.
Abareganwa n'Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim; Niyonkuru Emmanuel alias Elungu; Niyihoze Patrick alias Nick; Byiringiro Garnon alias Bingo; Bikorimana Bonheur; Bizimana Terence; Munyensanga Martin alias Corbon; Mushimiyimana Yves; Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima; Rutaganda Bosco; Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste.
Iburanisha rizasubukurwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.
Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryabaye hifashishijwe uburyo bw'iyakure buzwi nka 'video conference' kubera icyorezo COVID-19 cyugarije Isi, abaregwa bose bari muri Gereza ya Mageragere iri mu Mujyi wa Kigali.
POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWADAPAPARAZZI.RW/TV
 0 total views
The post Umunyamakuru Phocas Ndayizera yise ibimenyetso by'ubushinjacyaha ko ari ikinamico:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.
-
Danny Usengimana yasobanuye icyatumye ubukwe bwe butaba #rwanda #RwOT
Tariki 21 Nzeri 2020 ni bwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe 'Save The Date' n’umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada. Kuri uru rupapuro hariho ko ubu bukwe bwagombaga kuba bwarabaye tariki ya 8 Ukwakira 2020, gusa byarangiye butabaye.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC , Danny yatangaje ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata umwanzuro wo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n’mukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n’igice bakundana.
Amatariki mashya y’igihe ubu ukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.
Danny Usengimana w’imyaka 24,wakiniye Police FC akayigiriramo ibihe byiza, byanatumye yitabazwa mu ikipe y’igihugu yakinnye CAN 2016, yaje kwerekeza muri Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe, yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko mu 2019 yahise agaruka mu Rwanda muri APR FC akinira magingo aya.
Byari biteganyijwe ko ubukwe bwa Danny Usengimana na N.Francine buba bwarabaye tariki ya 8 Ukwakira 2020, ariko ntibwabaye.
Source : https://www.imirasire.rw/?Danny-Usengimana-yasobanuye-icyatumye-ubukwe-bwe-butaba
-
Abamotari 8 bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto #rwanda #RwOT
Ubwo herekanwaga ziriya moto 8 n’abazitwara, hari umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel. Yemeje ko bariya bamotari bafashwe bari baragerageje guhisha ibirango bya moto batwara. Nawe yemeza ko ibyo bakoze bigoye kubona ibirango by’ikinyabiziga bityo bakaba bashobora gukora ibyaha ntibamenyekane.
Yagize ati 'Bariya bantu bari mu byiciro bitandukanye, hari abasize irangi ry’umuhondo ahantu hose handitse imibare n’inyuguti, hari abashyira akantu k’akuma gahisha pulake, hari abagonda icyapa cyanditseho pulake hari n’abasigaho urwondo. Ibi byose bituma abapolisi na za kamera batabasha kumenya ibirango by’ikinyabiziga (Moto) iyo bakoze amakosa yo mu muhanda cyangwa bakoze ibindi byaha.'
Ngarambe Daniel yakomeje avuga ko iyo myifatire ihesha isura mbi umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto ndetse hakaba hari n’ababyifashisha mu byaha by’ubujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Ati 'Umuntu ukora biriya ntiwamenya impamvu aba yabikoze, gusa ikigaragara ni uko iyo bakoze ibyaha bitoroha kumenya ikinyabiziga. Tugiye kunyura mu mashyirahamwe yose y’abamotari tureba abakoze biriya babihindure kuko nta muntu wemerewe kugira icyo yongera kuri pulake aba yarahawe na Leta.'
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko moto 4 muri moto 8 zafashwe hari hashize umwaka urenga zishakishwa kubera amakosa yo mu muhanda ndetse n’ibindi byaha zakoreshejwe.
Yagize ati 'Twari twarakiriye ibirego bya za moto zagiye zikoreshwa mu byaha ariko kuzimenya bikagorana kubera kuriya bahisha pulake. Bamwe bagiye bashyira ibintu ahanditse pulake cyangwa bakagonda kariya kapa kanditseho pulake k’uburyo nta muntu washobora kubona ibirango bya moto. Ibyo byose hari ababikoraga ku bushake kugira ngo bizaborohere gukora ibyaha kuko ari kamera ndetse n’amaso y’umuntu ntabasha kubibona.'
CP Kabera yavuze ko ibikorwa byo gushakisha bene ibyo binyabiziga bikomeje kandi bitareba za moto gusa ko ahubwo hari n’imodoka byagaragayeho.
Yagize ati 'Ibirango by’ibinyabiziga bigomba kuba bimeze nk’uko byatanzwe na Leta. Iyo ushyize ikintu icyo aricyo cyose kuri pulake cyangwa ukayigonda bituma utabasha kuyibona, ababikoze bamenye ko bazafatwa.'
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama umuntu wese uzi ko afite ikinyabiziga cyahinduwe pulake akwiye kujya gushaka ibindi bigaragara neza.
Source : https://www.imirasire.rw/?Abamotari-8-bakurikiranyweho-guhindura-ibirango-bya-moto
-
Abahanga bavuga ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuruka #rwanda #RwOT
Umuhanga mu by’ibirunga(volcanologist) witwa Dario Tedesco wo muri Kaminuza ya Campania ahurutse kujyanayo n’itsinda ry’abandi bashakashatsi kugira ngo barebe niba urusukume rw’amahindure yo muri Nyiragongo rwariyongereye cyangwa rwaragabanutse.
Basanze rwariyongereye ku kigero cyo hejuru ku buryo ruzarenga umunwa w’iki kirunga mu myaka ine iri imbere.
Bavuga ko n’ubwo ibipimo bafashe byerekana ko bizafata imyaka ine kugira ngo urusukume rw’amahindure(lava) rwo muri Nyiragongo rurenge umunwa wayo rusesekare mu batuye Goma, haramutse habaye umutingito mu gace iherereyemo, ruriya rusukume rwazamuka mbere ya kiriya gihe.
Ikindi uriya muhanga avuga gihangayikishije ni uko ikigo gishinzwe gucunga ibirunga mu Karere k’Ibiyaga bigari kitwa Goma Volcano Observatory (GVO) kitagikora neza kubera ko amafaranga cyagenerwaga na Banki y’isi yahagaze.
Ati: ' Birababaje kuba Banki y’Isi yarahagaritse iriya nkunga kandi kudakurikiranira hafi imikorere ya kiriya kirunga bizatuma abagituriye batamenyeshwa hakiri kare imikorere yacyo kugira ngo bagihunge. Erega nicyo kirunga giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi.'
Tedesco ni we muhanga mu by’ibirunga watangiye gucungira Nyiragongo hafi guhera mu myaka ya 1990.
Ni mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubwo abantu benshi bahungiraga muri Zaïre ya kiriya gihe.
Amakuru yatangaga muri kiriya gihe niyo yafashije abategetsi kuburira abantu ko Nyiragongo ifite umugambi wo kuruka, abumviye uwo muburo bararokotse!
Muri 2002 Nyiragongo yarutse ibitewe n’uko habaye umutingito ugasatura ibice bimwe by’imbavu zayo.Hasadutse igice cyo mu rubavu rwo mu Majyepfo yayo, urusukume rumanuka rugana i Goma.
Impamvu ituma Nyaragongo iba ikirunga kibi kurusha ibindi ku isi ni uko ari yo ifite kiyaga cy’amahindure gifite umurambararo muremure kurusha ibindi.
Uyu murambararo ureshya na metero 200. Ubwo amahindure yacyo yatombokaga kubera umutingito, yazamutse afite umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha!
Aya mahundure yageze i Goma asenya byinshi nyuma amaze kuma akora ikirundo cya metero ebyiri z’ubujyejuru.Ayagannye mu Kiyaga cya Kivu yakoze ikirundo cya metero 800 hafi neza neza n’amazi ya kiriya kiyaga. Abahanga twavuze haruguru muri 2016 babonye ko amahindure ya Nyaragongo akomeje kwiyongera.
Muri Gashyantare, 2016 Tedesco na bagenzi be bafashe indege y’ingabo za UN ibajyana muri kariya gace bapimye basanga amahindure ya Nyiragongo ari kwiyongera vuba kurusha ikindi gihe cyose.
Basanze buri sogonda yiyongeraho metero kibe enye.
Pierre-Yves Burgi wo muri Kaminuza ya Geneva avuga ko impamvu ituma ariya mahindure yiyongera cyane ari uko ubushyuhe bwo mu nda ya kiriya kirunga na bwo budasiba kwiyongera.
Yabigereranyije n’uko bigenda iyo ikinyabutabira kitwa mercure kikwedura cyane gihuye n’ubushyuhe bwinshi. Mercure ni yo iba mu kuma abaganga bapimishaga umuriro abarwayi kitwa Thermometer.
Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru Geophysical Research Letters yavuze ko ibya Nyiragongo biteye impungenge kandi ko iramutse ihuye n’umutingito yakora amahano kurusha uko byagenze muri 2002.
Ingabo za UN ziri muri kariya gace na zo zihangayikishijwe n’uko ibikoresho byo gucungira hafi Nyiragongo byangijwe n’imitwe y’abarwanyi ikorera muri kariya gace kandi amafaranga yo kubisana yatangwaga na Banki y’isi akaba yarahagaze.
Wa muhanga witwa Tedesco avuga ko 'ibintu nibikomeza kuriya, akaga gakomeye kazaba kugarije abaturiye Nyiragongo’
ScienceSource : https://www.imirasire.rw/?Abahanga-bavuga-ko-ikirunga-cya-Nyiragongo-gishobora-kuruka
-
Shaddyboo yatangaje ko ari slayqueen #rwanda #RwOT
Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ko ari slayqueen.

Shaddyboo asanzwe azwi cyane ku mashusho atandukanye akunda gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram na snapchat ndetse n'amafoto atandukanye aho uyu mubyeyi w'abana 2 aba yasohokeye ahantu hahenze.

Nkuko tubikesha Urban Dictionary, izina slay queen bivuga umukobwa/umugore mwiza wirukanka inyuma y'abagabo/abasore bakize (slay queen is: 'A beautiful but dumb young woman who chases after wealthy men).
Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/shaddyboo-yatangaje-ko-ari-slayqueen/
-
Ibitangaje kuri Diane wubakiye iwabo inzu mu mafaranga yakuye mu kazi k'ubuyaya:INKURU>> #rwanda #RwOT
Diane Uwiringiyimana w'imyaka 20 y'amavuko, ni umukobwa uvuka mu karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo. Ntiyabashije gukomeza amashuri ye kuko yagarukiye mu mwaka wa Gatatu w'ayisumbuye, kuba nyina ari umukene naho Se akaba yaramwanze we na basaza be babiri, bikaba ari yo mbogamizi yatumye atarangiza kwiga n'ubwo yari umuhanga mu ishuri. Ubu akora akazi ko mu rugo ako benshi bakunda kwita ubuyaya, nyamara amafaranga yagakuyemo yatumye abasha kubakira iwabo inzu bava mu bukode.

Mu kiganiro twagiranye na Diane, yadutangarije uburyo se umubyara yabikanye akanga no kubafasha kandi afite ubushobozi, akarihira abandi bana yabyaye ku wundi mugore, ariko we agakurana agahinda ko kutemerwa n'uyu mubyeyi we ndetse bikarushaho kumushengura kuko abantu bose bavuga ko asa n'uwo mubyeyi wamwihakanye.
Diane avuga ko amaze kugera mu mwaka wa Gatatu w'ayisumbuye akabura ubushobozi bwo gukomeza, yaje mu mujyi wa Kigali aho yashakaga imibereho kugirango azafashe nyina na basaza be babiri bari batunzwe n'uko nyina yahingiraga amafaranga. Akigera i Kigali yahehere ku mushahara w'ibihumbi birindwi, kugeza ubu akaba ageze ku mushahara w'ibihumbi 20.
Aya mafaranga yabashije kuyacunga neza no kuyabyaza umusaruro, yahembwa akoherereza iwabo bakagura ihene n'andi matungo magufi, bagenda batera imbere kuburyo yaje kubyazamo ikibanza anubakira iwabo inzu ubu bakaba batuye mu nzu yabo barasezereye ubukode.
POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV
 6 total views,  6 views today
The post Ibitangaje kuri Diane wubakiye iwabo inzu mu mafaranga yakuye mu kazi k'ubuyaya:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.