Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Ndayizera yahakanye ibyo aregwa #rwanda #RwOT

    Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwasubukuye urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abagenzi be 13.

    Mu iburanisha riheruka kuba kuwa 18 Nzeri 2020 ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa burundu.

    Saa mbiri n’igice abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko bageze mu rukiko baha umwanya umunyamakuru Phocas Ndayizera umwanya ngo yiregure ku byaha ashinjwa birimo iterabwoba arabihakana avuga ko ari ibinyoma.

    Mu majwi ubushinjacyaha bwumvishije urukiko, yumvikanamo uwitwa Ntamuhanga Cassien abwira Tembo uko bazaturitsa intambi zikangiza ibikorwaremezo mu Rwanda aho umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze atanga inkuru kuri BBC yagombaga kugira uruhare muri uko guturitsa intambi.

    Yabihakanye ahamya ko ibyo bitujuje ubuziranenge kuko Cassien Ntamuhanga wumvikana yavugiraga kuri telefone naho uwumvikana ko ari Tembo yari ahantu hameze nko muri studio

    Ati”Natunguwe n’amajwi atujuje ubuziranenge byumvikana ko ari ikinamico”

    Me Ntare Paul wunganira umunyamakuru Phocas Ndayizera nawe yahakanye ibimenyetso byose byatanzwe n”ubushinjacyaha ko ataribyo ahubwo umukiliya we ari umwere kuko nabo bagenzi be bareganwa uko ari 13 uwo baziranye ari umwe ariwe Karangwa Eliakimu naho abandi bahuriye bwa mbere mu rukiko.

    Ati”Niba bari mu itsinda rimwe ry’abaryankunda none amajwi yatanzwe n”ubushinjacyaha akumvikanamo ko bazatabariza uwo basanzwe babana ariwe Phocas?”

    Iburanisha rya none hafashwe umwanya munini umunyamakuru Phocas n’umwunganizi we Me Ntare Paul ryasoje basaba urukiko ko Uregwa ariwe Phocas Ndayizera akwiye kugirwa umwere bagasaba urukiko ko inyandiko mvugi zakozwe mu bugenzacyaha zateshwa agaciro kuko Phocas Ndayizera wemeye icyaha muri izo nyandiko mvugo yabihatiwe kungufu

    Karangwa Eliakimu nawe ureganwa na Phocas Ndayizera nawe yahawe umwanya yiregura ahakana ibyo ashinjwa, uyu warusanzwe akora akazi kajyanye n’ikoranubuhanga yavuze ko ntaho ahuriye nizo ntambi zari guturitswa kandi nabo bavuga ko bari gufatanya atabazi uretse Phocas wenyine wari usanzwe aza kumureba akamufasha kumwamamariza ibikorwa bye kuko yari umunyamakuru naho abandi bahuriye mu rukiko.

    Abareganwa n’Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim; Niyonkuru Emmanuel alias Elungu; Niyihoze Patrick alias Nick; Byiringiro Garnon alias Bingo; Bikorimana Bonheur; Bizimana Terence; Munyensanga Martin alias Corbon; Mushimiyimana Yves; Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima; Rutaganda Bosco; Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste.

    Iburanisha rizasubukurwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka 'video conference’ kubera icyorezo COVID-19 cyugarije Isi, abaregwa bose bari muri Gereza ya Mageragere iri mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umunyamakuru-Ndayizera-yahakanye-ibyo-aregwa

  • Ibitangaje kuri Diane wubakiye iwabo inzu mu mafaranga yakuye mu kazi k’ubuyaya – VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro twagiranye na Diane, yadutangarije uburyo se umubyara yabikanye akanga no kubafasha kandi afite ubushobozi, akarihira abandi bana yabyaye ku wundi mugore, ariko we agakurana agahinda ko kutemerwa n’uyu mubyeyi we ndetse bikarushaho kumushengura kuko abantu bose bavuga ko asa n’uwo mubyeyi wamwihakanye.

    Diane avuga ko amaze kugera mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye akabura ubushobozi bwo gukomeza, yaje mu mujyi wa Kigali aho yashakaga imibereho kugirango azafashe nyina na basaza be babiri bari batunzwe n’uko nyina yahingiraga amafaranga. Akigera i Kigali yahehere ku mushahara w’ibihumbi birindwi, kugeza ubu akaba ageze ku mushahara w’ibihumbi 20.

    Aya mafaranga yabashije kuyacunga neza no kuyabyaza umusaruro, yahembwa akoherereza iwabo bakagura ihene n’andi matungo magufi, bagenda batera imbere kuburyo yaje kubyazamo ikibanza anubakira iwabo inzu ubu bakaba batuye mu nzu yabo barasezereye ubukode.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibitangaje-kuri-Diane-wubakiye-iwabo-inzu-mu-mafaranga-yakuye-mu-kazi-k-ubuyaya-VIDEO

  • Uwari myugariro wa Rayon Sports yinjiye byeruye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nshiyimimana Iddi yamenyekanye bwa mbere muri Etincelles aza kuyivamo ajya muri Rayon Sports, ariko hari amakuru avuga ko yayivuyemo akajya mu Bubiligi nyuma y’uko ari mu bakekwagaho gufasha Diane Rwigara kubona imikono ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida mu matora yo muri 2017. Icyo gihe, uyu Nshiyimimana Iddi ngo ari mu bagaragaje imikono babeshyera abantu ko bamusinyiye kandi bitarabayeho.

    Nshiyimimana Iddi, uri ku murongo w’inyuma ibumoso, yahoze akinira ikipe ya Rayon Sports

    Nyuma yo kujya mu Bubiligi, nta bikorwa by’umupira w’amaguru yongeye kuvugwaho ahubwo amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo n’abo inzego z’ubugenzacyaha zivuga ko bazazanwa i Kigali bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Uretse ku mbuga nkoranyambaga, Nshiyimimana Iddi anakunze kugaragara kenshi mu bikorwa by’imyigaragambyo mu Bubiligi ashimangira byeruye ko yifatanyije n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwari-myugariro-wa-Rayon-Sports-yinjiye-byeruye-mu-mitwe-irwanya-ubutegetsi-bw-u-Rwanda

  • Burera : Covid19 impacte sur les produits de la courge de Sanejo Youth Ltd #rwanda #RwOT

    A la sortie de leurs universités, ils se sont dit que la production de la courge de leur district est nombreuse et mal consommée. Ils ont décidé d’étudier des produits possibles de la transformation de cette courge. Tout allait bien jusqu’au moment où la pandémie de la Covid 19 a surgi paralysant la plupart des activités économiques.

    ” Nous avons perdu beaucoup de marchés. Notre business en a pâti “, a confié Yves Nikubwayo, l’un de ces jeunes.

    ” Nous vendions nos produits hors de nos frontières. C’était la grande partie de nos recettes “, a-t-il ajouté trouvant que le lockdown a impacté négativement sur leur business.
    Le jeune businessman trouve que la situation actuelle est compliquée par le fait que la source des emballages pour leurs produits, le Kenya, est inaccessible.

    'Au commencement de notre business, nous avions bénéficié du don de BDF/Business development Fund. Tout allait bien. Nous étions même confiants que nous allions remettre à ce fond national, la partie remboursable. Mais depuis que la pandémie de la Covid19 est survenue, c’est devenu du gâchis. Plus de marché ! Nous ne savons même pas faire des démarches pour obtenir un autre crédit “, a-t-il ajouté avec dépit tournant les yeux vers les éventuels donateurs pour sauver leur business.

    Pourtant ces jeunes se font du souci pour rien car le BDF est prêt à comprendre leurs tracas.
    ” Quand un éventuel investisseur nous approche avec des documents montrant comment la Covid19 lui a occasionné des pertes, le BDF leur accorde un délai supplémentaire de paiement. Il peut aussi lui accorder un crédit complémentaire. Une autre possibilité lui offerte est l’accroissement jusqu’à 75% du fond de garantie à son endroit “, a dit l’Officier du BDF en matière de Communication suggérant à ces investisseurs malheureux qu’un Fonds national a été institué pour venir en aide aux investisseurs très secoués par les conséquences néfastes de la Covid 19.

    Sanejo Youth ltd déclare que tout au long de ses quatre années d’existence, elle enregistrait des recettes de l’ordre de 900.000 Frw au mois, qu’au cours de cette période de Covid 19, ces recettes varient entre 200 et 300.000 francs, ce qui est loin de couvrir les dépenses de production.

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/Burera-Covid19-impacte-sur-les-produits-de-la-courge-de-Sanejo-Youth-Ltd.html

  • Nshuti Savio ubutumwa buryoherereye cyane yifurije isabukuru nziza uwahoze ari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nshuti Dominique Savio abinyujije kuri story ye ya instagram yifurije umukunzi we, Umutesi Tracy Tricia, isabukuru nziza.

    Nkuko byagaragaye kuri iyi story ya Nshuti Dominique Savio hagaragaye amagambo agira ati: '@tricia_tracy_perla🎂❤

    Mu gihe cyashize havuzwe agatotsi mu rukundo rw'aba bombi gusa magingo aya harasa nkaho hari umubano mwiza hagati y'aba bombi dore ko Tricia nawe yasubije Nshuti Savio nyuma yuko amwifurije isabukuru nziza ibi bikaba bigabanya umubano mwiza hagati y'aba bombi.

    Amwe mu mafoto ya Nshuti Savio ma Tracy bagikunda:

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/nshuti-savio-ubutumwa-buryoherereye-cyane-yifurije-isabukuru-nziza-uwahoze-ari-umukunzi-we/

  • Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuba kigiye kwongera guteza ibyago cyongera kuruka #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by'ibirunga baraburira ko ikiyaga cy'umuriro w'amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y'umujyi wa Goma muri DR Congo.

    Mu kwezi kwa mbere mu 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%.

    Itsinda ry'abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko 'uyu muriro w'amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k'iki kirunga nanone' nk'uko bivugwa na Science Magazine.

    Prof Dario Tedesco wo muri iri tsinda akaba umuhanga mu by'ibirunga, yabwiye iki kinyamakuru cya siyanse ati: 'Ubu, uko ibintu bimeze birahagije ngo habe ikindi cyago!'

    Muri 2002 ubwo iki kirunga cyaherukaga kuruka kingangiriza bikomeye ibikorwa remezo

    Ubusesenguzi bwabo bugereranya ko ibi bishobora kuba mu gihe cy'imyaka ine, gusa bavuga ko igihe habaho umutingito wahita utuma ibyo byago biba mbere y'icyo gihe.

    Avuga ku byago ibi biteye abaturage bagera kuri miliyoni batuye umujyi wa Goma, Prof Tedesco ati: 'Iki ni cyo kirunga giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi!'

    Iki kirunga kitazimye — ugereranyije n'ibindi biri muri iyi pariki iri hagati ya DR Congo, Uganda n'u Rwanda — gihora gihangayikishije abatuye imijyi ifatanye ya Goma na Gisenyi mu Rwanda.

    The post Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuba kigiye kwongera guteza ibyago cyongera kuruka appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/14/ikirunga-cya-nyiragongo-gishobora-kuba-kigiye-kwongera-guteza-ibyago-cyongera-kuruka/

  • Covid-19: Uruhuri rw’ibibazo ku bagore bakoraga bya nyakabyizi. #rwanda #RwOT

    Covid-19 yateje ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu Ku isi yose, by’umwihariko mu Rwanda abantu b’ingeri nyinshi bahuye n’ibibazo byo gutakaza akazi cyane cyane abari ba nyakabyizi amikoro muri rusange yarabuze Ku buryo hari n’abo Leta yatangiye kugenera ibibatunga mu gihe cya guma mu rugo ubwo hari hafashwe ingamba zo kurwanya iki cyorezo mu gihugu hose.
    Bamwe mubagezweho n’ingaruka zikomeye ni abagore, kubera imiterere y’inshingano z’umugore mu rugo twasanze ahanini ariwe wahuye n’imbogamizi (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4349

  • Dore imashini zitangaje zifasha kurinda no kuvura indwara zitandukanye #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru rero, tugiye kureba Imashini nziza zagaragajwe n’abahanga mu buzima zagufasha kwirinda no guhangana n’indwara zitandukanye ndetse zituma utera neza bigatuma umubiri wawe ukora neza bityo ukagira ubuzima buzira umuze.

    1. BLOOD CIRCULATORY MASSAGER MACHINE

    JPEG -

    Iyi ni imashini nziza ifasha gukoresha umubiri wacu siporo bityo bigatuma hari byinshi bigenda neza mu mubiri.

    • Iyakuramyakura ( Reflexology)
    • Ikora Massage y’ibice bitandukanye by’umubiri
    • Ifasha amaraso gutembera neza
    • Irwanya umunaniro ndetse na stress mu mubiri
    • Ifasha imitsi gukora neza ndetse igafasha n’umutima.
    • Irinda kurwara za Rubagimpande ndetse igafasha abazirwaye ( Goutte, sciatica, arthritis,….)
    • Ifasha abarwaye umugongo n’abagira ibinya mu mubiri,………

    2. DETOX MACHINE

    JPEG - 40.2 ko

    Iyi ni imashini nziza isukura umubiri wacu (Body detoxification) igakuramo imyanda, iyo imyanda ivuye mu mubiri, bikurinda indwara nyinshi zitandukanye ndetse bigatuma amaraso atembera neza bityo bigafasha umubiri gukora neza.Niba ugira ibibazo by’imitemberere y’amaraso itameze neza,kubabara mu ngingo, kudasinzira neza,kugira ibishishi mu maso,…. Iyi mashini yagufasha kuko bishobora kuba biterwa n’imyanda (Toxins) yabaye myinshi mu mubiri.

    3. MICRO-COMPUTER CONTROLLED WEIGHT REDUCING BELT

    JPEG - 11.7 ko

    Niba ufite ibinure byinshi ku gice cyo ku nda ibyo twita ibicece cyangwa ibinyenyanza( abdominal fats), uyu ni umukandara mwiza wizewe kandi utagira ingaruka mbi ku mubiri wagufasha gutakaza ibi binure by’umurengera.

    4. HYPOTENSION APPARATUS

    JPEG - 186.7 ko

    Aka ni agakoresho keza kakozwe n’abahanga mu by’ubuzima, kandi gafasha byinshi mu mubiri, gatuma ibikorerwa mu mubiri (Biological electric potential) bigenda neza kuko iyo bigenze nabi bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso uva kuri gahunda. Aka gakoresho rero gafasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso bityo ugatandukana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ( Hypertension). Ku bantu rero bashaka kwirinda ndetse no gutandukana n’iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso, ni byiza gukoresha aka gakoresho kizewe kandi katagira ingaruka ku mubiri.

    5. EMS SMART FITNESS

    PNG - 1015.4 ko

    Aka ni akamashini gafasha kugabanya ibinure ku nda ( ibicece), ku maboko ndetse no ku matako . Niba ufite ibinure by’umurengera ndetse ushaka no gukomeza ibyo bice twavuze haruguru (cyane cyane nk’abasore bashaka kubaka izo twita six packs), aka gakoresho ni keza cyane. Nta ngaruka kagira ku buzima bw’uwagakoresheje nta n’ibindi gasaba kuko ntigacomekwa ku muriro.

    6. HEALTH WALKING CARPET

    JPEG - 45.1 ko

    Iyi ni tapis nziza ikoranye ubuhanga kandi ikora byinshi mu mubiri, igufasha gukora iyakuramyakura (Reflexology) uri iwawe mu rugo kuko kukagendaho byibuze iminota 15 ku munsi bifasha byinshi ku mubiri w’umuntu. Ifasha amaraso gutembera neza,ifasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri,ifasha abantu barwara za rubagimpande,imitsi,amagufa,…. Ni nziza cyane ku bantu babura ibitotsi ndetse ifasha n’abantu bagira ibibazo byo mu bwonko.

    7. SPINE BRACE

    JPEG - 103.9 ko

    Uyu ni umukandara kabuhariwe mu kugorora umugongo wahetamye (Scoliosis,Kyphosis na Lordosis),iki ni ikibazo abantu bakunda kugira wenda kubera ko babivukanye cyangwa se byaraje umuntu yaramaje gukura. Uyu mukandara rero ni igisubizo ku bantu bafite ibi bibazo.

    AHO WASANGA IZI MASHINI NZIZA

    Nk’uko twabibonye haruguru, izi ni imashini nziza kandi zigirira akamaro kanini umubiri mu kwirinda no gutandukana n’indwara zitandukanye ndetse no gutera neza, niba rero ushaka izi mashini wajya aho GREEN HOPE LIFE INTERNATIONAL ikorera mu mugi wa Kigali, i Remera mu Giporoso ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege mu nyubako bita JESUS IS ABLE HOUSE. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788317664. Wanasura urubuga rwabo arirwo www.greenhopelife.com.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-imashini-zitangaje-zifasha-kurinda-no-kuvura-indwara-zitandukanye

  • UN na AU ihohoterwa rikomeje gukorerwa umunyamurenge ntibyaba arukwirengagiza uburengazira bw'ikiremwa muntu nyuma y'imyaka irenga 21 UN igereye muri DRC. #rwanda #RwOT

    MONUSCO ingabo zishinzwe kugarura amahoro ku isi kuri ubu imyaka 21 n'umwe ikaba ishize nyuma yaho zinjiriye mu igihugu cya DRC cyabaturanyi m'ubutumwa bwo kugarura amaho mu igihugu cya DRC.

    Intambara z'urudaca ikurwa,mubintu,kugirwa impunzi byo bikomeje kwiyongera muba turage ba DRC bazwi ku izina ry'Abanyamurenge batuye mukarere ka Sud kivu mu Minembwe ndetse ntizindi ntara kugeza kuru abaturage basaga 80% bamaze kwamburwa ibyabo ndetse abagore bakicwa n'abana mu misozi ya Minebwe ndetse nahandi hatandukanye.

    AU ndetse n'imiryango ishinzwe kureberera ikiremwa muntu kugeza kurubu ikibazo gikomeje guhitana ubuzima bw'anyamurenge batabaje kuva muri 1995 baba muntambara ntacyo irakivugaho, Bamwe mubo twaganirije batifuje kuba bashirwa munyandiko bo bagaragaza ko arugutesha agacyiro ikiremwa muntu.

    Usa nuhagararuye Abanyamurenge munzego zubuyobozi Minisitiri Azarias Ruberwa n'istinda ryabayobozi harimo numukuru w'ingabo munsi yashize bari boherejwe mu Minebwe kuhashakira igisubizo cyintambara zabaye karande hatorwa abayobozi bazahagararira minebwe ibitaravuzwe rumwe naba kongomani kugeza kugeza kuru.

    Kumunsi w'ejo imyigaragambyo yarabandanyije hasabwa ko Azarias Ruberwa yakweguza kunshingano yahawe n'umukuru w'igihugu hakibazwa nimba yaba yarabikoze kwitegeko rye we mumagamboye yagize ati ' Byashizwe k'umutwe byose biherekejwe nibitutsi byinshi cyane twagiye Muminembwe n'umukuru wingabo nabandi bayobozi 10 none byose bikaba biri kubazwa jye mugihe n'akanama kashizweho tutigeze tukagiramo uruhare'

    Abaturage bo muminebwe bo bakomeje gutabariza amahanga bayasaba gufashwa byihuse kuko hatagize igikorwa ubwo bwashira kandi hitwango hari imiryango irengera ikiremwa muntu.

    The post UN na AU ihohoterwa rikomeje gukorerwa umunyamurenge ntibyaba arukwirengagiza uburengazira bw'ikiremwa muntu nyuma y'imyaka irenga 21 UN igereye muri DRC. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/14/un-na-au-ihohoterwa-rikomeje-gukorerwa-umunyamurenge-ntibya-arukwirengagiza-uburengazira-bwikiremwa-muntu-nyuma-yimyaka-irenga-21-monusco-igereye-muri-drc/

  • Abagore bacuruza ku mipaka bananiwe kwishyura inguzanyo kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Sacco Seruka y’umujyi wa Gisenyi buvuga ko hari inguzanyo zitari kwishyurwa neza kubera ko zari zigenewe abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka none ubu bakaba batari gukora kubera imipaka ifunze.
    Ni inguzanyo y’amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 10 kugera ku bihumbi 99 yahabwaga abakora ubucuruzi buciriritse badasabwa ingwate. Mutabazi Rwigina Paul umucungamutungo wa Seruka Sacco avuga ko iyi nguzanyo batanga yishyurwa mu mezi atandatu benshi bayifataga bari (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4348