Category: Uncategorized

  • Kaze Cédric yahishuye ko ari we watumye Yanga SC igura Sarpong #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Yanga SC, Umurundi Kaze Cédric, yahishuye ko ari we wasabye ko iyi kipe yo muri Tanzania igura uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Ghana Michael Sarpong.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/kaze-cedric-yahishuye-ko-ari-we-watumye-yanga-sc-igura-sarpong

  • MPC Padiri yavuze uko yakoze urugendo rw’ibyumweru bitatu ava Kibungo asanze Inkotanyi ku rugamba i Byumba #rwanda #RwOT

    MPC Padiri w’imyaka 47 y’amavuko avuga ko yatangiye umuziki ubwo abanyarwanda bari bari muri gahunda ya Guma mu rugo, ngo ntabwo yari aziko azaba umuhanzi agahanga indirimbo ze ndetse zikajya hanze.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bahoze ari urubyiruko rwagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko imibereho itari myiza ariyo yatumye nk’urubyiruko ahaguruka akajya kwifatanya n’Inkotanyi ku rugamba.

    Ati 'Igihugu cyari kijagaraye, kirimo akaduruvayo, ubuzima bubi, amacakubiri, amatiku n’inzangano n’ibindi byinshi byatumye urubyiruko ndetse n’umuntu ukuze wabashaga kubona uko ibintu bimeze ahaguruka akajya kwifatanya n’abandi ku rugamba.'

    Yakomeje agira ati 'Hari n’ubukangurambaga bwakorerwaga kuri Radio Muhabura ndetse n’abakada bazaga kabatubwira ingamba za FPR Inkotanyi hanyuma nawe wabyumva ukabibwira undi, mukagera igihe mugahana umugambi wo kuva mu gihugu n’ubwo bitari byoroshye.'

    MPC Padiri yasobanuye ko urugendo rwo kuva I Kibungo [mu Karere ka Ngomba] mu Ntara y’Uburasirazuba kuri ubu byamutwaye ibyumweru bitatu kugira ngo agere I Byumba.

    Yakomeje agira ati 'Ubwo urugamba rw’Inkotanyi rwari rurimbanyije nanjye nagiye gufatanya n’izari Ingabo za RPA, urumva byabaye urugendo rurerure urabizi kuva I Kibungo aho nigaga ugera I Byumba bifata nk’isaha imwe ariko twe byadutwaye ibyumweru nka bitatu.'

    Yasobanuye ko we ari mu banyuze mu gihugu cy’u Burundi baza kugera muri Uganda ndetse nyuma aza kugera I Byumba aho yari avuye I Kibungo agiye.

    Ati 'Urumva wavaga mu Rwanda ugaca I Burundi, ukahava ujya Tanzania, ugakomeza muri Uganda ukabona kugaruka mu Rwanda. Rwari urugendo rutoroshye ugenda n’amaguru hari aho mwageraga mugafata imodoka nanone mukongera mukagenda n’amaguru kugeza igihe twageze I Byumba ahari hari Inkotanyi.'

    Reba hano ikiganiro twagiranye na MPC Padiri

    MPC Padiri avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu mu 2003, aza gukomeza gahunda zirimo gusubukura amasomo ndetse no gukorera igihugu mu bundi buryo none kuri ubu yinjiye no mu muziki.

    Kugeza ubu amaze gukora indirimbo icyenda, akaba yarahereye ku ndirimbo 'Rwatubaye’ avuga ubwiza bw’u Rwanda, akomeza aririmba ingabo zabohoye igihugu agira ati 'Turashimira'.
    Kuri ubu amaze gushyira hanz
    e indirimbo yatuye umugore we amushimira ko yamubyariye abana beza ndetse amushimira urukundo amwereka buri munsi.

    Uyu muhanzi avuga ko guhitamo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya MPC Padiri [Munyabugingo Pierre Claver Padiri] nk’iryo abantu benshi bamuziho biterwa n’uko yize mu Iseminari nto ya Zaza [Petit Seminaire St Kizito] mu 1992.

    Reba hano ikiganiro twagiranye na MPC Padiri

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/MPC-Padiri-yavuze-uko-yakoze-urugendo-rw-ibyumweru-bitatu-ava-Kibungo-asanze-Inkotanyi-ku-rugamba-i-Byumba

  • Nyamagabe: Hatashywe ibikorwa by'isuku n'isukura mu mushinga washowemo miliyoni 200 mu mwaka umwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, hatahwa ibikorwa by'isuku n'isukura bitandukanye biri gukorwa mu mushinga washowemo miliyoni 200 Frw.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-hatashywe-ibikorwa-by-isuku-n-isukura-mu-mushinga-washowemo-miliyoni

  • Abakoresha Ayoba bashyizwe igorora, umunyamahirwe azajya atsindira ibihumbi 50 Frw ku cyumweru #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Itumanaho cya MTN cyatangaje ko cyashyizeho poromosiyo ku bakiliya bacyo bakoresha application ya Ayoba, aho umunyamahirwe azajya atsindira ibihumbi 50 Frw ku cyumweru.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-ayoba-bashyizwe-igorora-umunyamahirwe-azajya-atsindira-ibihumbi-50

  • Mwishimane n’abishima,murirane n’abarira #rwanda #RwOT

    Mu ndangagaciro za gikristo birakwiye kugira umutima w’urukundo no kwifatanya na bagenzi bacu haba mu bihe byiza cyangwa bibi nk’uko Bibiliya ibitwibutsa iti:”Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira” (Abaroma 12:15).

    Rimwe na rimwe, amasengesho tuzamura imbere y’intebe y’Imana ni ugusaba ko Imana ihindura byinshi bitubangamiye, tugakira indwara, umubabaro ugahinduka umunezero, inzara igahinduka guhaga n’ibindi bitandukanye. Aya masengesho yose aremewe kandi ni meza. Ariko njya nibaza ikibazo giteye gitya:”Ni kangahe turirira ubugingo bwacu? cyangwa se gusubira inyuma? Ni kangahe se dusuka amarira kubera umuvandimwe wacu cyangwa mushiki wacu urimo guca mu bigeragezo”.

    Intumwa Pawulo yakundaga kuririra abantu no kubahugura ngo batayoba bakava mu gakiza:”Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira” (Ibyakozwe n’Intumwa 20:31). Tugomba gusaba amarira kugira ngo imitima yacu idacogozwa n’ibihe.

    Tugomba gusaba Uwiteka umutima wuje ubwuzu

    Mu myaka ishize, nari niyirije ubusa ndimo gusenga hamwe n’inshuti. Muri icyo gihe, umwe muri bo yazamuye ijwi asenga ati: “Mwami, mpa amarira!” Iri sengesho ryagize ingaruka ku buzima bwanjye ku buryo numvise ari nk’umuyaga witwa tsunami umpushye. Mu mutima wanjye, Umwuka w’Imana yambajije iki kibazo ati: “Ni ryari urira bitewe n’imibabaro y’abandi cyangwa uririra abazimiye?” Kuva uwo mwanya nahise mpindura isengesho mfatanya na mugenzi wanjye gusenga dusaba amarira.

    Dukwiye gusaba Imana umutima w’impuhwe

    Mbere y’icyaha kidupfukirana ku buryo bwihuse kandi bigatuma tutumva iby’Imana, tugomba gusaba amarira yo kwihana.

    Imbere y’umubabaro k’abavandimwe na bashiki bacu, twige kurirana nabo kandi tugire umutima wo kubasabira kugirango Imana iborohereze.

    Dutekereje ku bantu bose duhura batazi Imana, tumenye kubiba amarira, tubingingire kugirango bakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

    Mubyukuri ubuzima bwa gikristo buraneza kandi icyifuzo cyImana ni uguhindura imyambaro y’umubabaro tukambara imyambaro y’ibyishimo. Reka twumve neza icyo amagambo yo mu gitabo cy’Umubwiriza 3: 4havuga:”Igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina”.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Data, ndagusaba umutima mwiza wibuka gushiyira imbere inyungu za bagenzi banjye, mugihe babaye mbashe kubabarana nabo, mugihe bishimye, nishimane nabo Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mwishimane-n-abishima-murirane-n-abarira.html

  • Dr Isaac Munyakazi wari Minisitiri yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 #rwanda #RwOT

    Ni urubanza yaregwagamo hamwe n’umuyobozi wa rimwe mu mashuri yigenga riri mu mujyi wa Kigali.

    Ubushinjacyaha mu iburanisha bwabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko uwo muyobozi w’ishuri akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa.

    Mu kwezi kwa kabiri mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda, Dr Munyakazi wari wamaze kwegura, ari mu bo Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye avuga ko yahinduriye ishuri umwanya wo mu ya nyuma, akarishyira mu myanya ya mbere.

    Yagize ati : “Muzira n’ubusa, amafaranga ibihumbi 500 by’amanyarwanda… Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru, kuko na we yaje kubyemera, yabyemeye ariko kubera ko hari ibimenyetso adashobora guhakana”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyakazi yasabye Alphonse Sebaganwa wo mu ishami rishinzwe amanota y’abanyeshuri mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), kumufashiriza inshuti ye (ubu baregwanaga) ishuri rye rigashyirwa ku rutonde rw’amashuri 10 ya mbere mu gihugu.

    Bwavuze kandi ko yasabye ko abanyeshuri b’iryo shuri bashyirwa ku myanya ya mbere ku rutonde rw’abakoze neza mu gihugu.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyakazi yahuye na Sebaganwa akamusaba kumufashiriza inshuti ye kandi ko na we mu mwanya we azamuba hafi kandi bakazamugororera.

    Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Sebaganwa yaje kubyemera ishuri rivanwa ku mwanya w’143 rishyirwa ku mwanya wa 9 ndetse umwe mu banyeshuri ava ku mwanya wa 611 agirwa uwa 7.

    Bwavuze ko Sebaganwa yahawe amafaranga ibihumbi 500 ayahawe n’ukuriye iryo shuri ubwo barimo basangira ifunguro muri ‘restaurant’ imwe mu mujyi wa Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Isaac-Munyakazi-wari-Minisitiri-yakatiwe-gufungwa-imyaka-10-n-ihazabu-ya-miliyoni-10

  • Rwanda : Quatre personnalites nommees senateurs #rwanda #RwOT

    Pour rappel, le Dr André Twahirwa, franco rwandais, est connu pour sa collaboration aux différentes publications rwandaises dont IGIHE où il montre la particularité de la philosophie de développement et de redécollage socio économique du Rwanda de l’après génocide des Tutsi de 1994. Il ne tarit pas d’eloge pour les SLC/Solutions Localement Conçues ou Homemade solutions (les tribunaux Gacaca, les travaux communautaires Umuganda, Ubudehe, l’idéologie de Ndumunyarwanda….) dans la nouvelle evolution du systeme capitaliste rwandais avec un cachet personnifie Rwanda.

    Le docteur Jean Pierre Dusingizemungu, longtemps président d’un collectif d’Associations de Défense des Intérêts des rescapés du génocide des Tutsi de 1994, IBUKA, a enseigné pendant un bout de temps à l’Université du Rwanda. On l’a vu lors des récentes sénatoriales faire sa propre campagne qui n’a pas abouti.

    Evode Uwizeyimana, rwando canadien, ancien ministre démissionnaire de la révision constitutionnelle et des autres lois est connu pour son vacarme incessant au moment où il était en fonction. Ce fringant ministre a réveillé l’opinion publique souvent avec des sorties politiques incongrues et des fois désobligeantes. Il est de ceux là qui ne tiennent pas en place et veulent que les choses bougent quoique des fois avec une petite maladresse difficilement tolérable. On le retrace quelque part quand il s’attaquait aux praticiens des médias qu’il traitait de 'Imihirimbiri’ ( de petits hommes). Il entre au Sénat avec tout ce bagage de quelqu’un qui ne tient pas en place.

    Fin chambellan, lors de sa démission forcée, il a su cavalièrement faire une sortie honorable qui montrait que sa soif de servir son Président Kagame et son pays était encore entière. Et le voilà de retour. Bonne chance dans ses nouvelles fonctions.

    A la dame Epiphanie Kanziza, son ascension, il la doit a cette lutte pour l’unite des rwandais a travers l’ONG qu’elle dirigeait.

    Cette femme de la societe civile est promue au politique. Facon de dire qu’entre le politique et la societe civile il n’y a qu’un pas facilement franchissable

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Rwanda-Quatre-personnalites-nommees-senateurs.html

  • Ubuhamya: Wesley, umukinnyi w’ikirangirire weruye kwizera kwe nubwo ategwa iminsi #rwanda #RwOT

    Kubera iki nkurikira Yesu kandi nkamwamamaza, nubwo abantu benshi bamburira ko ninkomeza kubikora umwuga wanjye uzakendera?

    Wesley Barbasa So , ni ikirangirire mu mukino wa chess muri Filipine na Amerika. Kubera kugaragaza yeruye ko yizera Kristo, benshi bamutega iminsi ko iterambere ry’ahazaza he mu mwuga ntaryo. Gusa we abahamiriza ko aho yakuye iterambere ry’uwo mwuga ari mu bukristo kandi ntateze kubuhara. Ni mu buhamya bwe bwanditswe na Christianity.com, muri 2017, ati'

    Ku mubumbe muto aho abakinnyi ba chess b’ibirangirire batuye, uhasanga abantu bake cyane basenga Imana kandi bakizera Yesu Kristo. Iyo hagize umuntu avumbura ko uri umwe muri abo basenga bifatwa nk’aho wakoze 'amahano’, uba uri’ injiji idafite ishingiro’. Ushobora kubona ibitekerezo bibi biturutse mu bafana bawe kuri Facebook. Nakiriye imeri z’abantu banyigishaga ububi bwo gukurikira Yesu Kristo.

    Nimba nabyita impuhwe cyangwa urunuka, bibaza uburyo umuntu nkanjye, umukinnyi wa chess uri ku mwanya wa kabiri ku isi, ngo nshobora kugira imitekerereze nkiyo icuramye ngo nkurikira Yesu Kristo.

    Banyihanangirije ko kumenyekanisha ku mugaragaro ko ndi umukristo bizabangamira abaterankunga banjye, inkunga zigahagarara, yewe no gutumirwa mu marushanwa bikavaho. Nabwiwe ko kumara umwanya nsoma Bibiliya, gusenga, no kujya mu materaniro byanze bikunze amaherezo bizangiza bikomeye imikorere yanjye , nkazima mu mukino wanjye burundu. Abantu baranyinginga ngo byibura nceceke ndeke kuvuga ibya Yesu ku mugaragaro. Bati gushimira Imana ku mugaragaro biteye isoni, bigutera igisebo rwose.

    Kubera iki nagize ayo mahitamo nkakina umukino wanjye kandi nkurikira na Yesu?

    Filipine aho nakuriye, ni igihugu cy’abantu bashaka kandi bakunda Imana. Abantu baho bavuga Imana igihe cyose, hafi ya buri gice cyose. Umuntu waho wese yemera ko kubaho ari Imana, nubwo yaba adashaka kubyasasa cyane.

    Kuva nkiri umwana namenyeshejwe ko nkeneye kuba umuntu mwiza kugirango Imana impe imigisha yose n’ifuza , nk’ibiryo n’akazi. Byari bimfitiye akamaro kanini mu gihugu navukiyemo gikennye. Gusa icyanteye urujijo n’uko nabonaga abantu babi aribo bahabwa umugisha cyane ariko naje gusobanukirwa iki: Abakristo nabo bashobora kubon uwo mugisha , baramutse bakoresheje amaboko yabo n’impano Imana yabahaye kandi bagahimbaza n’Imana bigakunda.

    Niba warakoze icyaha gikomeye, ukwiye kukihana ugasaba Imana imbabazi, icyo uzakora cyose, ukayisaba uyizeye izaguha umugihsa kuko ibyaha n’ibyo bibuza imigisha.

    Nk’umwana rero , nahisemo gukina umukino wanjye nirinda ibibi, ariko sinigeze numva ko nahujwe n’Imana mu buryo ubwo aribwo bwose. Mubyukuri, natinyaga ahanini ko yazanyohereza ikuzimu. Ntabwo numvaga Imana muri jyewe nari ntarasobanukirwa byimbitse.

    Umuryango wanjye mushya

    Nakinnye chess kuva mfite imyaka itandatu cyangwa irindwi. Ubwa mbere,wari umukino ushimishije kandi natsindaga. Nkuze, nakomeje gutsinda. Ariko muri Filipine nta nkunga ifatika batangaga ku bakinnyi ba chess. Muri rusange, abantu bikundiraga (basketball.) Abantu bakomeye, abakire ntibatewe ishema no guteza imbere uwo mukino.

    Nubwo hari ibibazo, nakomeje gukina, mpagararira igihugu cyanjye mu marushanwa yo mukarere kandi ngerageza kwinjiza amafaranga mu buryo butandukanye. Icyakora gutera imbere muri uwo mukino, bisaba gushoramo amafaranga menshi . Sinabashaga kwishyura umutoza , Nakundaga kwiga nkoresheje ibinyamakuru kubera ko umuryango wanjye utashoboraga kugura ibitabo binyigisha uwo mukino.

    Mfite imyaka 16, nageze mu bwihebe bukabije . Nubwo namenye ko impano yanjye yo gukina chess idasanzwe , wasangaga ntacyo nitayeho mubyo kuyiteza imbere. Naba nakoze cyane cyangwa ntakoze, sinabyitagaho. Numvaga nta byiringiro bifatika mfite byo gukomeza uwo mukino wa chese nk’umwuga . Kubera gucika intege nahagaritse kwiga, maze nsubira inyuma cyane.

    Umunsi umwe, nabonye amahirwe atunguranye yo kujya gukina. Nari mfite imyaka 18, kandi icyo gihe nari maze imyaka ibiri mbaho ubuzima bwa njyenyine. Ubwo niho nabonye amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya chess , ya kaminuza nto yo muri Amerika. Icyo gihe nafashe umwanzuro ko ngomba kugenda byibura nkabona impamyabumenyi yo kuntegurira ejo hazaza.

    Muri 2013 nahuye n’umuryango w’ Abakristo barandera. Lotis, niwe mu byeyi wandeze, ubwo yabonaga ntishimye yambajije icyo nashaka gukora mu buzima, nsubiza ko nkunda gukina chess ariko ko ntazi nimba byazambera umwuga w’igihe cyose. Aransubiza ati'

    “Wabibwirwa n’iki?” . Ati: “Ntabwo wigeze ugira umutwaro wo kwitangira chess igihe cyose. Buri gihe nyine wagombaga guhangayikishwa no gushaka amafaranga, gushaka ibyo kurya, ndetse ukamenya n’aho uba. “

    Lotis yansabye kwibanda kuri chess yonyine mu myaka ibiri yakurikiyeho, ambwira ko umuryango uzanshigikira mu bishoboka byose.

    Mu mpera z’umwaka wa 2014, naparitse ibya kaminuza, maze ntangira umwuga wo gukina chess. Icyanshimishije kurushaho ni umubano wihariye nari maze kugirana na Yesu Kristo.

    Kubera ko ababyeyi bandeze bari abakristo bakuze, byagaragaye ko kwizera kwanjye kutari gukomeye mubyo gushaka Imana. Icyakora ntabwo bigeze banshira urubanza , ariko bashimangira ko kubaho nk’umwe mu bagize umuryango wabo bisobanura gukurikiza amategeko n’amabwiriza yo mu rugo. Bambwiye ko nkeneye gusoma Bibiliya buri joro, kandi nkajyana nabo gusenga buri cyumweru.

    Ntabwo nari narigeze ntekereza kujya mu rusengero, nyamara naje kuhakura ubwenge nyabwo mu nyigisho numviragayo. Nashimishijwe cyane no gusoma Bibiliya nahawe. Igihe cyose nagiraga ibibazo ababyeyi bandeze babimfashagamo . Banyigishije uburyo bwo kubona ibisubizo muri Bibiliya ubwanjye. Bibiliya yambereye ubutware bwa nyuma, bwimbitse bwuje ubwenge kurenza kure interineti. Kandi Bibiliya niyo yambwiye ukuri kurenza inshuti zanjye zose.

    Bidatinze, natangiye gushyira mu bikorwa kwizera kwanjye mu buryo bukomeye. Umuryango wanjye mushya wita ubukristo ko ari ' Itorero ry’ufite imitekerereze mizima.’ Nabigiyeho byinshi ,namenye uko bakoresha amafaranga yabo mu gufasha. Bakoze ibishoboka byose bakumira ibikorwa by’ubusambanyi. Namenye ko nari nkwiriye ubuzima bworoheje, bushimishije, kandi butinya Imana abandeze bishimiraga ko mbamo.

    Imana niyo byose

    Abantu mu isi ya chess, rimwe na rimwe bifuza kumenya niba ntekereza ko Imana ariyo ituma ntsinda imikino, ndabawira nti ' Yego'. Nkababwira ko ariyo impa kubarusha. Ni Imana yigaragariza mu mukino wa chess ariko cyane cyane, Imana yigaragaza muri byose. Gutsinda cyangwa gutsindwa, byose bintera kuyiha icyubahiro. Nubwo ntaramenya neza inzira z’Imana, nizeye ko iyerekwa ryayo kuri njye ari rinini kuruta iryanjye.

    Mu kimbo cyo guhangayikishwa n’ejo hazaza, ngerageza kwibanda ku murimo Imana yanshyize imbere, Kuri ubu ni chess. Ngerageza gushyiramo imbaraga zanjye zose. Hari abibaza niba nshobora kuba uwambere ku isi, ariko Imana yonyine niyo ibizi neza. Icyo njye nzirikana ni uko Imana ari umubyeyi utanga kandi wuje urukundo, Niyo niringiye kandi nzirikana kubana nayo buri gihe.

    Source: Christianity.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Kubera-iki-nkurikira-Yesu-kandi.html

  • COVID-19: 203 recoveries, 13 new cases #rwanda #RwOT

    Of the thirteen new cases, one is from Kigali City, six from Kirehe, five from Karongi from the clusters of new cases in refugee camps and one from Nyagatare.

    Since the first COVID-19 patient was infected with the Coronavirus virus in Rwanda, 4953 people have been infected; the number of recoveries is 4601 while the number of active cases is 319 and 33 people have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-203-recoveries-13-new-cases

  • Ibintu 5 bikomeye wamenya ku bivugwa ku rupfu rw’amayobera rwa Sankara #rwanda #RwOT

    Uyu ufatwa nk’uwazanye impinduramatwara mu gihugu cye, yishwe ari kuwa kane tariki 15/10/1987 muri coup d’etat. Kuva uwo munsi, umuryango we uhora usaba ko ukuri kumenyekana.

    Ariko urugamba rw’amategeko rwabaye rurerure kuko imbaraga za politiki zabaye nyinshi n’amayobera atandukanye muri iyo dosiye.

    Ibi ni ibintu bitanu byagufasha kumva dosiye ya Thomas Sankara n’uko ibintu byagiye bihinduka kugeza ubu ubwo umuryango we ufite “inkuru nziza”.

    1 – Urupfu rwagizwe kirazira

    Kapiteni Sankara yari afite imvugo y’ukuri kweruye iryana mu matwi y’abari baragundiriye ubutegetsi muri Afurika nyuma y’ubwigenge, kugera no ku bategetsi b’ibihugu byahoze bikoroniza Africa.

    Yishwe amaze imyaka ine ku butegetsi ari kumwe na 12 mu bakoranaga nawe bari mu nama idasanzwe y’abaminisitiri, gusa amaso ntiyahise yerekezwa ku nshuti ye yahise inamusimbura Blaise Compaoré.

    Benshi babibonye nk’igikorwa cyateguriwe hanze ya Burkina Faso, ariko byahise bihinduka ‘kirazira kubivugaho’ mu myaka myinshi y’ubutegetsi bwa Compaoré.

    Muri icyo gihe iperereza ku rupfu rwe ryashyinguwe mu kabati, nta n’urubanza rwigeze rubaho ku byabaye kuri iyo ntwari ya Africa n’abo bari kumwe.

    2 – Kongera gufungura dosiye

    1987-1997 : Dosiye ya Sankara yari imaze imyaka 10 – amategeko yateganyaga ko icyo gihe iba itacyakiriwe mu rukiko.

    Kugira ngo agumane icyireze no gukomeza urugamba rwe, mu kwezi kwa cyenda 1997, Mariam, umupfakazi wa Sankara, yahise atanga ikirego arega ubwicanyi umuntu witwa X.

    Iki kirego ntikigeze gikurikiranwa kuko mu myaka 27 y’ubutegetsi bwa Blaise Compaoré urupfu rw’uwari inshuti ye Thomas Sankara rwari ikintu kitavugwaho.

    Ariko ibintu byahindutse vuba cyane mu 2014 ubwo Compaoré (ubu uba muri Côte d’Ivoire) yahirikwaga ku butegetsi n’imyigaragambyo ya rubanda. Hashize amezi atanu Compaoré ahiritswe, mu kwa gatatu 2015, nibwo cya kirego cyongeye kwakirwa, dosiye yongera gufungurwa ariko n’ubwo nta perereza ryari ryakozwe nta n’umuntu uregwa.

    Abanyamategeko basabye ko imibiri bikekwa ko ari iya Sankara na bagenzi be itabururwa, hagakorwa isuzuma rya ADN/DNA.

    Imiryango ye yakemanze ibisubizo byatanzwe n’ibizamini byakorewe mu Bufaransa no muri Espagne ; mu 2017 basabye irindi suzuma.

    Naryo ryakozwe ku bikekwa ko ari ibisigazwa by’umubiri wa Thomas Sankara, ariko byerekana ko “nta kimenyetso gihuza” cyabonetse kuri iyi mibiri aho byakekwaga ko bahambwe.

    3 – Ni inde ukekwa n’ubutabera ?

    “Ni inde wishe Thomas Sankara ?” nicyo kikiri ikibazo nyamukuru. Gusa iki kirego kirimo amayobera ku buryo abakekwa batabura. Kuva kuri Blaise Compaoré, abanya-Libiya, abanya-Cote d’ivoire, n’Abafaransa…

    Gusa, ubucamanza muri Burkina Faso bwo hari amazina buvuga. Ku butegetsi bwa perezida Roch Christian Kaboré, dosiye ya Sankara iri kwihuta.

    Imyaka 33 nyuma y’urupfu rwa Sankara, amazina y’abantu bagera kuri 12 yaravuzwe kandi bakurikiranweho ubwo bwicanyi.

    Mu bashinjwa, harimo adjudant-chef Hyacinthe Kafando, umwe mu bahoze barinda Thomas Sankara, harimo na jenerali Gilbert Diendéré. Nubwo ibi bizanamo ubucamanza bwa gisirikare ubu biboneka ko bitazongera gufunga iyi dosiye.

    4 – Amaherezo igiye mu rubanza

    Dosiye y’iyicwa rya Sankara yavuye mu iperereza ry’ibanze yohererezwa urukiko ngo rurebe niba yajya mu rubanza.
    Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’urugaga rw’abavoka n’abahagarariye Kapiteni Sankara rivuga ko abantu 25 bagiye kugezwa imbere y’ubucamanza.

    “Blaise Compaoré bise Jubal, Hyacinthe Kafando, Gilbert Dienderé, Gabriel Tamini, Diébré Alidou n’abandi 20 bose bararegwa ibyaha birimo guhungabanya ubusugire bw’igihugu, ubwicanyi, guhisha imirambo… cyangwa ubufatanyacyaha.” ni bimwe mu biri mu itangazo.

    “Ni inkuru nziza”, nk’uko Maitre Prosper Farma umwe mu bunganira umuryango wa Sankara yabwiye BBC Afrique.

    Ati : “Twari tumaze imyaka dutegereje ko iyi dosiye igezwa mu rukiko kuko ubutegetsi bwa Blaise Compaoré bwari bwarimye umuryango we amakuru kuri iyi dosiye”.

    “Ni intambwe ikomeye.” – Me Prosper Farma

    5 – Na kure y’imipaka ya Burkina

    Muri iki kirego cya Sankara, amaso kandi arareba i Paris. Bisabwe n’abo mu muryango we, mu 2017 umudepite w’Ubufaransa yandikiye Perezida François Hollande.

    Yasabaga ko hatangazwa inyandiko zishobora gutanga amakuru afatika ku iyicwa ry’uwahoze ari perezida wa Burkina Faso.

    Emmanuel Macron ageze ku butegetsi yakomerejeho. Yizeza ko inyandiko zose Ubufaransa bufite zirebana n’ubwo bwicanyi “zishyirwa ku karubanda”.

    Icyo cyemezo cyari kigamije kuvanaho urwicyekwe ruvugwa kuri politiki y’Ubufaransa kuri Afurika izwi nka ‘Françafrique’, kimwe no kwemera gutangaza inyandiko zirebana na jenoside ku batutsi mu Rwanda mu 1994 byakozwe na François Hollande.

    Ariko ubwo bufatanye bwa leta kuri leta n’ubucamanza bw’ibihugu byombi kugeza ubu ntabwo buragira icyo butanga.

    Ikindi gihato kirimo ni Blaise Compaoré. Ese azagezwa imbere y’umucamanza ? Si ibintu byoroshye gutyo… Ubu yagizwe umuturage wa Côte d’Ivoire, kumwoherereza Burkina Faso bishobora kuba urugamba rurerure rw’amategeko na politiki kuko Côte d’Ivoire ifite politiki yo kutoherereza amahanga abaturage bayo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ibintu-5-bikomeye-wamenya-ku-bivugwa-ku-rupfu-rw-amayobera-rwa-Sankara