Category: Uncategorized

  • APR FC igiye gutanga akaruhuko ku bakinnyi bayo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibyumweru bibiri bari hamwe mu mwiherero i Shyorongi, abakinnyi n’abatoza ba APR FC bagiye guhabwa akaruhuko k’iminsi ibiri kugira ngo basure imiryango yabo.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/apr-fc-igiye-gutanga-akaruhuko-ku-bakinnyi-bayo

  • NINDE URYOHERWA N'IMIBONANO KURUSHAHO HAGATI Y'UMUGABO N'UMUGORE:INKURU #rwanda #RwOT

    Inkuru y'uyu munsi iribanda ku kuba abagore ari bo bishimira imibonano mpuzabitsina. ukuri n'uko hagati y'umugabo n'umugore ku bijyanye n'imibonano, umugore niwe uryoherwa kurushaho.

    Young couple at home relaxing in bed — Image by © Tino Tedaldi/cultura/Corbis

    Ariko ikibabaje n'uko abagore benshi bavutswa ibi byishimo, biterwa n'uko ahanini abagabo benshi batazi kugeza abagore babo kuri ibi byishimo, na none abagore bo abwabo ntibazi kwisobanura neza kubo bashakanye.

    Ku mugabo imibonano n'imibonano gusa, nta kindi. Niyo mpamvu bimworohera gusohora niyo yikinishije gusa, kuryamana n'umusazi, umukozi wo mu rugo, n'ukuvuga abantu basanzwe. Ayo arangije ubwenge bwe bwimukira ku bindi bintu. Abagabo bayoborwa n'irari cyane cyane.

    Umugore kuri we sex n'ibyiyumvo -Umugore ntiyapfa gukora sex n'umuntu atiyumvamo, iyo bibaye ngombwa ko akora sex kubw'izindi nyungu, basi arabikora ngo ashimishe uwo muntu nawe yibonere icyo yifuza. Ku mugore sex n'urukundo n'ibyiyumvo.

    Abagabo bakunda kwigaragaza nkaho aribo bakunda sex, ariko ukuri n'uko abagore aribo bakunda sex kurusha abagabo, bitewe n'imimerere n'uburere abagore bahisha ibyiyimvo byabo bakijijisha n'igihe bahuye n'umugabo uzi kubageza ku byishimo, barabyishimira.

    Kuri nta byinshi bindi twavuga, uwo kwigisha n'umugabo. Ubutaha tuzakugezaho inkuru ivuga ku cyakorwa kugira ngo ufashe mugenzi wawe. Umugore cyangwa umugabo.

    Garagaza ko iyi nkuru igushimishije utwandikira muri comment no gukora share yayo.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     0 total views

    The post NINDE URYOHERWA N'IMIBONANO KURUSHAHO HAGATI Y'UMUGABO N'UMUGORE:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/16/ninde-uryoherwa-nimibonano-kurushaho-hagati-yumugabo-numugoreinkuru/

  • BPR Plc yahaye Abadivantisiti ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gutura #rwanda #RwOT

    Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR Atlas Mara), ku bufatanye na Mo-pay yashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga abayoboke b'itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi bazajya bifashisha mu gutanga icyacumi n'amaturo.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-plc-yahaye-abadivantisiti-ikoranabuhanga-rizajya-ryifashishwa-mu-gutura

  • How USA Is Humiliating Haïti #rwanda #RwOT

    A very high-level American delegation flew to Haïti on Wednesday but did not have any official meeting with President Jovenel Moïse. Aid and donations were promised. The same delegation visited the Dominican Republic and signed agreements for investments in the order of two billion dollars, announced President Luis Abinader.

    Later on Thursday, US Secretary of State Mike Pompeo once again called for the holding of legislative elections as soon as it is technically possible to do so and said he understood that OAS Secretary Luis Almagro called for what they are held by the end of January 2021.

    '@SecPompeo: For the moment, the legislative elections in # Haiti are late. We continue to call for elections to take place as soon as they are technically feasible, 'read a tweet from the U.S. Embassy on Thursday, October 15, 2020.

    'We understand the OAS Secretary General has called for these elections to be held by the end of January,' Mike Pompeo can be heard saying in a 13-second video posted along with the tweet.

    In a correspondence dated Tuesday, August 26, 2020 addressed to the Haïtian President, Jovenel Moïse, the Secretary General of the Organization of American States (OAS), Luis Almagro, had summoned the Head of State to organize legislative elections not later than the end of January next year.

    'It is imperative to organize the legislative elections at the latest at the end of January next year to restore, in all serenity, a functional Parliament then, when the time comes, to respect the electoral deadlines in order to proceed to the democratic transfer of executive power, 'Secretary General Luis Almagro wrote to President Moïse.

    Mike Pompeo's tweet comes twenty-four hours after a high-level delegation, chaired by Adam Boehler of the 'Developpement Finance Corporation', passed through.

    Haïtian President, Jovenel Moïse and US vice President Mike Pence

    Adam Boehler announced the possibility of making between U$ 20 million and U$ 100 million available to Haiti, during a press conference at the American embassy on Wednesday, October 14, 2020.

    However, in the Dominican Republic, Adam Boehler signed a cooperation agreement with Dominican President Luis Abinader to finance private projects worth U$ 2 billion that will create thousands of jobs, according to a tweet posted on the account of the Dominican president.

    'We are a $ 60 billion organization. We invest in developing countries around the world. We are focused on creating jobs. This is our first priority. My goal in Haiti is to identify projects that create jobs to increase the income level of the country's population, 'Adam Boehler said at a press conference at the American Embassy in Haiti.

    'We just finished a discussion with banks on a credit program. We have a focus on credit to women. We were able to determine that investing in women is a better investment because they pay better than men, 'continued Adam Boehler, who stressed the importance of the delegation he leads.

    'I'm here with senior delegates from six US agencies. This is the first time that the United States has sent a delegation with representatives from so many agencies to Haiti. Why are we doing this? Our mandate is to invest in development alongside our allies. We have met the private sector in Haiti ', explained this senior American official who spoke about the challenges of the upcoming legislative elections in Haiti.

     

    Source : https://taarifa.rw/2020/10/16/how-usa-is-humiliating-haiti/

  • Mu Rwanda hatangijwe urubuga rugenewe gufasha abagore kumenya amakuru y’ibindi bihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette

    Ni umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, aho witabiriwe na bamwe mu bagore bihangiye imirimo, bivana mu bukene bwari bwarabaye karande mu ngo zabo.

    Atangiza ku mugaragaro urwo rubuga, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Bayisenge Jeannette, yamaze impungenge abagore batuye mu byaro bari kure y’ikoranabuhanga, avuga ko Leta ishyize imbaraga mu gushaka uburyo bagerwaho n’urwo rubuga kugeza kuri wa wundi utunze telefoni izwi ku izina rya ‘gatoroshi’.

    Ubwo itangazamakuru ryamubazaga ku mpungenge abaturage bo mu byaro bahura na zo, aho bamwe bibagora kuba bagera ku ikoranabuhanga ryifashisha murandasi, Minisitiri Dr Bayisenge yagize icyo abivugaho.

    Yagize ati “Ibyo na byo byatekerejweho kubera ko interineti itaragera hose, kandi n’ubwo yahagera hari abadashobora kuyiyishyurira, ni ho dukorana n’ubundi n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo na wa mugore ufite kakandi kitwa gatoroshi, na we abe yakoresha mesaje. Biri muri gahunda kandi bizagerwaho vuba kugira ngo ayo mahirwe agere kuri bose”.

    Uwo muyobozi yavuze ko bagiye kumenyekanisha urwo rubuga, ku buryo amakuru yarwo azagera ku bagore bose, aho bagiye gushyira imbaraga mu kurugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, ngo ni ngombwa no kubwira abaturage ko kurukoresha biri mu nyungu zabo.

    Abagore biteguye kubyaza inyungu urwo rubuga
    Abagore biteguye kubyaza inyungu urwo rubuga

    Ati “Icyo tugiye gukora ni ukumenyekanisha ruriya rubuga. Mwumvise ko hari abagore bagera kuri 40 bahuguriwe kurusobanurira abandi, mwumvise ko hari ugutanga telefoni, ariko abagore bamenye ko gukoresha ruriya rubuga ari bisinesi, hari n’uwarekaga kugura telefoni zigezweho atabuze ubushobozi, kubera ko azi ko ayikenera ahamagara gusa, ariko naba azi ko ari ya telefoni azakoresha ikamubyarira umusaruro azayigura”.

    Urwo rubuga ruhuriwemo n’ibihugu 38 byo mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, mu muryango wa Afurika y’Iburengerazuba na COMESA, rugamije gutanga amakuru no gufasha abagore kwiteza imbere mu rwego rw’ubucuruzi, aho bashobora kuvugana mu bihugu barimo nk’uko byasonanuwe na Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Avuga ko urwo rubuga rumaze imyaka ibiri rutekerejweho, aho ruhurijweho amakuru ajyanye n’ubucuruzi n’amakuru ajyanye n’ibigo bishobora gufasha mu rwego rwo kubona amafaranga, n’amakuru ajyanye n’ibigo bifasha muri gahunda z’umuntu ushaka kwiteza imbere mu rwego rw’ubucuruzi, abagore bashobora guhererekanya amakuru, bakungurana ibitekerezo bakorana mu bucuruzi muri ibyo bihugu uko ari 38.

    Abagore basabwe kubyaza umusaruro urwo rubuga bashyiriweho
    Abagore basabwe kubyaza umusaruro urwo rubuga bashyiriweho

    Bazivamo avuga ko ruzorohereza abantu mu kazi, aho bazajya bakora ubucuruzi badakoze ingendo. Ati “Ni urubuga rukwiye gushishikarizwa abagore bo mu Rwanda, aho rumaze imyaka ibiri rutegura amakuru ashingiye ku mwimerere wa buri gihugu, kuko buri gihugu gifite amategeko mu rwego rw’ubucuruzi mu rwego rw’imari uvuye mu gihugu ujya mu kindi.

    Ushobora kumenya amakuru y’igihugu aho uri udakoresheje ingendo mu bihugu binyuranye, abagore bakaba bashobora gukorana n’uru rubuga twagereranya na za Facebook, gusa ibiriho bikaba bijyanye n’umwimerere w’igihugu urimo”.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo urwo rubuga twatangijwe ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi, aho uwo muhango wabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Center ku itariki 26 Ugushyingo 2019.

    Bamwe mu bagore bishimiye urwo rubuga, bemeza ko ari uburyo buzabafasha kurushaho kumenya amakuru y’ubucuruzi bwo hanze.

    Umwe mu bagore bitabiriye umuhango wo gutangiza urwo rubuga yasabye bagenzi be kurukoresha
    Umwe mu bagore bitabiriye umuhango wo gutangiza urwo rubuga yasabye bagenzi be kurukoresha

    Uwamahoro Ariane, ati “Twahoraga dufite ibyifuzo by’uko twabona ahantu twazajya duhurira n’abandi bantu bafite ubumenyi burenze ubwacu. Nigeze gukoresha stage abanyeshuri bavuye muri Ghana mbereka ibintu dukora, ariko mu by’ukuri wabonaga ko bafite inyota yo kugira aho barebera ibintu dukora natwe bakatwereka ibyabo. Ni ukintu gikomeye kuba badushyiriyeho uru rubuga yaba n’abagore bo mu cyaro nigisha bizaba ngombwa ko bazajya bajya kuri iyo mesaje n’iryo koranabuhanga bakazaryifashisha mu kumenya aho isi igeze”.

    Ni urubuga rushamikiye kuri Minisiteri ifite uburinganire n’iteranmbere ry’umuryango mu nshingano, muri buri bihugu bizakoresha urwo rubuga mu gukurikirana imigendekere myiza y’urwo rubuga ku bufatanye n’ibigo binyuranye by’itumanaho muri ibyo bihugu mu gufasha abagore kuborohereza kubona telefoni na murandasi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-urubuga-rugenewe-gufasha-abagore-kumenya-amakuru-y-ibindi-bihugu

  • BPR Plc yahaye Abadivantisiti ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gutura #rwanda #RwOT

    Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara), ku bufatanye na Mo-pay yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bazajya bifashisha mu gutanga icyacumi n’amaturo.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-plc-yahaye-abadivantisiti-ikoranabuhanga-rizajya-ryifashishwa-mu-gutura

  • Abanyarwandakazi biyemeje kubyaza umusaruro urubuga rwashyiriweho abagore bo muri Afurika #rwanda #RwOT

    Abanyarwandakazi bari mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye biyemeje kubyaza umusaruro urubuga rwashyiriweho guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore muri Afurika ruzwi nka 50 Million African Women Speak Networking Platform (50MAWS).

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwandakazi-biyemeje-kubyaza-umusaruro-urubuga-rwashyiriweho-abagore-bo

  • Umwe mu bagendanye na Biden mu ndege yasanzwemo Coronavirus #rwanda #RwOT

    Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden batangaje ko umwe mu bagendanye na we mu ndege ubwo yajyaga i Ohio ku wa Mbere ndetse no ku wa kabiri ajya i Florida, yasanzwemo Coronavirus.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umwe-mu-bagendanye-na-biden-mu-ndege-yasanzwemo-coronavirus

  • Kigeli V Ndahindurwa: Umwami wimitswe mu nduru agatabarizwa mu zindi (Video) #rwanda #RwOT

    Kigali V Ndahindurwa niwe Mwami wa nyuma w’u Rwanda, umunsi nk’uyu mu 2016 nibwo inkuru yakwiriye hose ko yatanze aguye ishyanga, nyuma y’igihe kinini yingingwa ngo atahuke akanga mu gihe yari yarateguriwe inzu nziza i Nyanza, amafaranga yo kumutunga, imodoka n’ibindi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigeli-v-ndahindurwa-umwami-wimitswe-mu-nduru-agatabarizwa-mu-zindi-video

  • Gukaraba intoki bibe umuco, kuko ntibirinda Coronavirus gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    N
    N’abafite ubumuga hari aho bashobora gukarabira

    Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyamagabe, ku kibazo cyo kumenya icyo batekereza ku kamaro ko gukaraba intoki muri rusange, umunyonzi umwe yagize ati “Bituma twirinda iki cyorezo cya Coronavirus”.

    Umukobwa wari muri gare ateze imodoka igana iwabo mu Gasarenda, na we yagize ati “Gukaraba biturinda umwanda w’iyi ndwara ya Corona”.

    Umukecuru bari kumwe na we, ati “Gukaraba intoki babwira abantu, ni ukwirinda umwanda, na Coronavirus”.

    Umukuru w
    Umukuru w’umudugudu umwe wo muri Nyamagabe yahise akaraba intoki kuri kandagira ukarabe bahawe na Water Aid

    Lambert Karangwa, Impuguke mu by’amazi, isuku n’isukura mu muryango Water Aid, avuga ko abantu bose bakwiye kugira umuco wo gukaraba intoki kenshi kandi neza, kuko bidafasha kwirinda indwara ya Coronavirus gusa, ahubwo bifasha kwirinda kwandura n’izindi ndwara zishobora kwandura binyuze mu ntoki.

    Yanabigarutseho ubwo umuryango Water Aid wifatanyaga n’Akarere ka Nyamagabe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, wizihirijwe kuri Gare ya Nyamagabe tariki 15 Ukwakira 2020.

    Yagize ati “Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, birwanya indwara hafi 90% ziterwa n’umwanda. Muri zo harimo Coronavirus duhanganye na yo muri iyi minsi, harimo ebola na korera. Gukaraba intoki bikwiye kuba umuco”.

    Ibyo Karangwa avuga, bishimangirwa na Dr Augustin Sendegeya, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), uvuga ko mu ndwara zandura binyuze mu ntoki harimo iy’amaso abantu bamwe bajya bita amarundi, impiswi n’umwijima wo mu bwoko bwa A.

    Asobanura uko bigenda ngo umuntu yandure iyi ndwara y’umwijima, agira ati “Virus iwutera inyura mu musarane. Uyirwaye avuye mu bwiherero ntakarabe intoki, ashobora kwanduza umuntu amusuhuje, cyangwa akoze ahantu na we akahakora hanyuma akikora mu kanwa. Ishobora kujya no ku biryo ukabirya bitogeje. Korera na macinya n’izindi ndwara nyinshi ni ko byandura”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe, amazi meza yamaze kugezwa ku bahatuye ku rugero rwa 87%, ariko ko 17% ari yo anyura muri robine. Ayandi ni amasoko gakondo yagiye atunganywa.

    Ubukarabiro Water Aid yubatse kuri gare ya Nyamagabe
    Ubukarabiro Water Aid yubatse kuri gare ya Nyamagabe

    Ibi ariko ngo ntibikwiye kubuza abantu kugira isuku no gukaraba intoki kenshi, kuko umuntu asutse amazi y’isoko mu ibase yasukura intoki hamwe n’isabune, zigacya.

    Tugarutse ku bikorwa bijyanye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, i Nyamagabe hatashywe ku mugaragaro ubukarabiro bune bwubatswe n’umuryango Water Aid: bumwe kuri gare ya Nyamagabe, ubundi ku isoko ryo mu mujyi i Nyamagabe, ndetse no ku isoko rya Kaduha n’irya Gasarenda.

    Watanze kandi kandagira ukarabe ku midugudu y’intagatugero, umwe umwe mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe, maze umufatanyabikorwa Radio Ishingiro bakunze gufatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga we atanga kandagira ukarabe 30, zagenewe ibigo 10 by’amashuri byo muri aka Karere ka Nyamagabe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gukaraba-intoki-bibe-umuco-kuko-ntibirinda-coronavirus-gusa