Category: Uncategorized
-
Amavubi yitegura Cap-Vert yahawe ikiruhuko, abakinnyi basubira iwabo #rwanda #RwOT
Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' iri kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun, yamaze gufata ikiruhuko, abakinnyi basubira iwabo. -
U Bufaransa: Hadutse imyigaragambyo nyuma y'umwarimu wishwe akaswe umutwe #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru abigaragambya bazengurutse mu mijyi itandukanye y'u Bufaransa, bamagana urupfu rwakorewe umwarimu wigishaga amateka, Samuel Paty, ku kigo cya Saint-Honorine giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'Umujyi wa Paris. -
Se ni umunya-Oman, nyina yashakiye muri Portugal! Ibyo wamenya kuri Okkama, umuhanzi mushya mu muziki nyarwanda #rwanda #RwOT
Osama Massoud Khaled winjiranye mu muziki izina rya Okkama, ni umusore w'imyaka 19 y'amavuko wasohoye indirimbo ye ya mbere 'Toto', yahishuye ko Se ari umunya Oman naho nyina akaba umunyarwandakazi washatse undi mugabo muri Portugal. -
Impunzi z'Abarundi zirenga ibihumbi 10 zamaze kwiyandikisha ngo zifashwe gutaha #rwanda #RwOT
Kuva hatangira ibikorwa byo gucyura ku bushake impunzi z'Abarundi zari zimaze imyaka isaga itanu mu Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) itangaza ko abagera ku 3058 bamaze gutaha, mu gihe abarenga ibihumbi 10 nabo bamaze kwiyandikisha bagaragaza ubushake bwo gutaha -
COVID-19: Rwanda records 15 recoveries, 3 new cases #rwanda #RwOT
Among the new cases are two from Kigali and one from Nyagatare
Since the first Coronavirus patient appeared in Rwanda, 534 409 sample tests have been made of which 4965 cases were confirmed. Of these, 4974 have already recovered while 157 are still active cases. 34 people have succumbed to the virus
Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.
Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-15-recoveries-3-new-cases
-
Suspected thief arrested with a toy gun #rwanda #RwOT
Joseph Sibomana, 25, was arrested on Sunday, October 18, in Isangano village of Rukoko cell in Rubavu sector.
He hails from the nearby Kanama Sector in Musabike cell, Nyakibande village.
Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson of the Western region, said that Sibomana was at the time found in the plantations where he had allegedly set a trap to ambush people.
“There was information of a man with a gun, who ambushes people and steals their valuables. On Sunday, at about 11 am, following information from herdsmen that the same person was hiding in a field near the border with DR Congo, where he had set a trap; security personnel were immediately dispatched apprehend the suspect, and they successfully arrested Sibomana,” CIP Karekezi said.
At the time, he added, Sibomana was wearing a military attire and holding a fake gun.
“So far, five people have come forward claiming to have been robbed by Sibomana at gun point, which gun turned out to be a fake one made out of wood. Residents thought that they were being robbed by security organs.”
“His main targets were smugglers. He would take money from them and at times take their goods in instances where smugglers ran away thinking they were fleeing from security personnel. However, all the five victims so identified are local residents, who were running their errands when Sibomana ambushed them in wee hours,” the spokesperson explained.
There is information that Sibomana works with other people and security are still searching for them.
Article 170 in the new penal code states that “any person, who carries out theft with a weapon, commits armed robbery.”
If convicted for armed robbery committed by more than one person or a group, the penalty is an imprisonment for a term of not less than fifteen (15) years and not more than twenty (20) years and a fine of not less than Frw 5 million and not more than Frw 7 million.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/suspected-thief-arrested-with-a-toy-gun
-
Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y'Abanyarwanda. #rwanda #RwOT
Philippe Mpayimana ubwo yatsindwaga mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu mwaka wa 2017, hari benshi batekererezaga ko ahise yigira umurakare, nka ba Faustin Twagiramungu bibeshyaga ko iturufu y'ubwoko yabicaza mu Rugwiro. Siko byagenze rero, kuko n'ubwo atuye mu Bubiligi,Bwana Mpayimana yakomeje kugenda mu Rwanda, ndetse agatanga umusanzu w'ibitekerezo byubaka. Mu nkuru duherutse kubagezaho ku myumvire myiza ya Philippe Mpayimana , twababwiraga ko anenga abibwira ko ibibazo byakemurwa n'intambara, ndetse anavuga ko agiye kubarwanya yivuye inyuma.
Imvugo ye rero ibaye ingiro, Mu nama yabereye I Buruseli mu Bubiligi kuwa gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, ikanitabirwa n'imbaga y'Abanyarwanda baba abatuye muri icyo gihugu, baba n'abari hirya no hino ku isi bayikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga, Mpayimana yatangaje ko atangije gahunda y'ibyumweru birindwi(7), byo guhangana n'abiyita abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'uRwanda, bagenda bigamba ko bafite cyangwa bagiye gushinga imitwe y'abasirikari izatera uRwanda.Mu itangazo ryakurikiye iyo nama, ndetse tunafitiye kopi, Philippe Mpayimana yagize ati:â¦'hari abanyapolitiki bahisemo guharanira impinduka bakoresheje ibitutsi, imbunda, kunnyega, guhunga, n'ibindi bikorwa biranga umuntu waburiwe, wiyahura, wanduranyaâ¦â¦.guhera ubu bamenye ko turi abanyarwanda benshi cyane bakunda amahoro kandi bakunda Igihugu. Nkaba nifuza ko duhaguruka tukabarwanya ku mugaragaroâ¦.ndasaba buri munyarwanda kwifatanya nanjye, tugahugura cyane cyane abatuye mu mahanga, n'ubwo akenshi bitwara nk'abaturusha ubwenge, nk'abazi byose, ku ngaruka mbi zo gukunda intambara no gushyigikira inyeshyamba..'
Bwana Mpayimana akomeza avuga ko uretse kwamagana abo ba gashozantambara.Abanyarwanda aho bari hose ku isi, bagomba gushyigikira ingabo z' uRwanda, kuko arizo zirinda amahoro, ubumwe bw'Abanyarwanda, umutekano n'ubusugire bw'igihugu. Yagize ati'..niyo mpamvu nsaba buri wese wiyumvamo igisirikari, mpereye ku bahoze mu nzirabwoba bakiri mu buhungiro, n'abana b'impunzi bifuza kururwanirira, gufata utwangushye bagasaba kwakirwa mu ngabo z'uRwanda. Ibi bibaye twaba turangije intambara tumazemo imyaka isaga 60, tukaba dutangiye igihe cy'amahoro.'Philippe Mpayimana arasosa asaba buri Munyarwanda, aho ari hose, guhora azirikana buri gihe ko intambara isenya itubaka.
Twababwira ko abantu benshi bakiranye yombi ubu butumwa bwa Philippe Mpayimana, Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bavuze ko iyi myumvire ikwiye kuranga buri Munyarwanda ushaka uRwanda rutubereye twese. Hari ababoneyeho guseka cyane imyitwarire ya ba Twagiramungu, Rusesabagina, Kayumba Nyamwasa n'abababeshya ko babashyigikiye, batazirikana umugani wa Kinyarwanda ni uvuga ngo 'ukwanga atiretse agira ati ngo turwane'. Abandi bati :'ko poilitiki y'uRwanda rwa none idaheza abana barwo bari mu mahanga nk'uko byari bimeze ku ngoma za Parimehutu na MRND-CDR, mwatashye mugafatanya n'abandi kurwubaka, aho gukerakera mu mahanga batanabakunda'.
Reka dushimire Philippe Mpayimana wanadutumiye mu nteko itangiza gahunda yo kwigisha guharanira amahoro no gukunda igihugu.Inama yacu ku bakigambanira , ni uko mwagombye gukura amasomo kuri izi mpanuro muboneye ubuntu. Ibyabaye kuri bangenzi banyu nka Rusesabagina,'Sankara', Laforge Bazeye, Déo Mushayidi, n'abandi batabarika, bo batagize amahirwe yo kugera imbere y'ubutabera, nka ba Sylvestre Mudacumura baguye Igihugu igicuri, bikababera umwanya wo gusubiza agatima impembero.
The post Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y'Abanyarwanda. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Iby'ingenzi muri raporo u Rwanda rugiye gutanga ku burenganzira bwa muntu #rwanda #RwOT
Guverinoma y'u Rwanda igiye gutanga raporo ya gatatu ku isuzuma mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, yakozwe hagendewe ku myanzuro rwahawe n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye ku burenganzira bwa muntu. -
Kenya: Umugabo w' imyaka 30 yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n' ikigo cyamugurije amafaranga #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2020 , muri Kenya umugabo w'imyaka 30 witwa Solomon Ayindi, yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n'ikigo gitanga inguzanyo mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Umurambo wa Solomon Ayindi Kataka basanze umanitse ku mugozi uhambiriye ku gisenge cy'inzu ye mu Mudugudu wa Eshambitsi.
Umuryango we wari uyobowe na nyina, Alice Omwenje, wavuze ko nyakwigendera yahozwaga ku nkeke n'ikigo gitanga inguzanyo mu buryo bw'ikoranabuhanga, yari abereyemo 30 000 Ksh cyamugurije, ni ukuvuga hafi ibihumbi 270 Frw.
Uyu mugabo ngo yabashije kwishyura igice gito cy'iyo nguzanyo ariko ngo ntiyabasha kwishyura amafaranga yose kubera ibibazo by'ubukungu yari arimo muri iyi minsi.
Uwamugurije ariko ngo ntiyabyitayeho, ku buryo yamushyize ku nkeke mu cyumweru gishize cyose.
Nk' uko ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma y'uko uyu mugabo yiyahuye, umuryango we watangaje ko inzu yaguyemo igomba gusenywa bijyanye n'umuco wabo.
Muri ako gace ngo iyo umuntu yiyahuye ntabwo ajyanwa mu irimbi, ahubwo ahambwa aho yapfitiye ndetse ntihagire umuhango ukorwa wo kumusezeraho mu cyubahiro.
Umurambo wa Salomo wajyanywe mu bitaro bya Kakamega County
-
Ndahiro Natacha agiye gusohora filime yakinanye na musaza we Ndahiro Willy wamenyekanye nka Paul #rwanda #RwOT
Umwe mu bakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe, Ndahiro Natacha agiye gusohora filime nshya yakinanye na musaza we Ndahiro Willy wamamaye nka Paul muri sinema nyarwanda.