Category: Uncategorized

  • Ahatangirwa serivise bakwiye kugera ikirenge mu cy’abamaze gukora inzira yihariye y’abatabona #rwanda #RwOT

    Ku Kigo Nderabuzima cya Kibeho giherereye mu karere ka Nyaruguru ni hamwe mu hashyizwe inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.

    Umuyobozi w’Iki kigo Soeur Dorothée avuga ko batarashyiraho iyi nzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona byasabaga ko baba bafite umuntu ubarandase ariko ngo kuri ubu ufite ubumuga bwo kutabona arijyana akigeza ahatangirwa serivise iyo ariyo yose muri iki kigo.

    Agira ati 'Bishobotse igihugu cyagira iki kibazo icyacyo kigakora ishoramari kugira ngo zigere henshi, kuko iyo umuntu ufite ubumuga atekereje kujya kwa muganga, kenshi na kenshi atekereza aho ari bunyure ugasanga biramuca intege ariko iyo aziko aza ahantu hose hafunguye serivise azinjiramo ku buryo bworoshye bimuha imbaraga zo kuza kwivuza'.

    Dr Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona avuga ko uretse ku Kigo Nderabuzima cya Kibeho, ahandi hari inzira z’abafite ubumuga bwo kutabona ari ku Bitaro by’Akarere ka Karongi, no ku bitaro by’Akarere ka Nyagatare.

    Avuga ko kuba Iki kigo Nderabuzima cyaratekereje gukora inzira yihariye y’abatabona byamushimishije nk’umuntu uhagarariye abatabona bose mu Rwanda.

    Ati 'Dusaba abubaka amazu atangirwamo serivise ko bareba amabwiriza ashyirwaho na WHO (Ishami ry’Umuryango w’abibumbye noneho tugatangira kubikora dukurikije ayo mabwiriza'.

    Dr Kanimba avuga ko izi nzira icyo zimaze atari ukugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona bage badenda bazikandagiyeho nk’uko bamwe babyibwira.

    Ati 'Inzira iba ikozwe ni ukugira ngo yorohereje ufite ubumuga bwo kutabona kumva uruhande agomba kugumamo'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye UKWEZI ko bari gushishikariza ibigo byose byaba iby’amashuri n’amavuriro kujya bashyiraho inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.
    Yagize ati 'Dushishikariza bose byaba ibigo by’amashuri byaba ibigo nderabuzima n’ibitaro gushyiraho inzira z’abafite ubumuga bwaba ubwo kutabona, ndetse n’ubumuga bw’ingingo. Tunabashishikariza no gushyiramo ubwiherero bw’abafite ubumuga'

    Ikigo Nderabuzima cya Kibeho nicyo kigo cyonyine gifite inzira y’abafite ubumuga bwo kutabona. Meya Habitegeko avuga ko inzira ikiri ndetse gusa ngo bakangurira abubaka amazu mashya atangirwamo serivise ko ku nzira y’abafite ubumuga bajya bashyiraho n’inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.

    Mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga barenga ibihumbi 400, barimo abafite ubumuga bwo kutabona barenga ibihumbi 57.
    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibeho, Soeur Dorothée yerekana inzira zagenewe abafite ubumuga muri iki kigo Mu Kigo Nderabuzima cya Kibeho hubatse inzira zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ahatangirwa-serivise-bakwiye-kugera-ikirenge-mu-cy-abamaze-gukora-inzira-yihariye-y-abatabona

  • Diane wamamaye muri City Maid yabwiye akamuri ku mutima umusore bitegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri filime y’uruhererekane ya City Maid, ku munsi umukunzi we Ndayirukiye Fleury yizihizaho isabukuru y’amavuko yamusezeranyije kuzamukunda ubizira herezo.

    Buri tariki ya 19 Ukwakira, Fleury yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro yamubwiye akamuri ku mutima aho yamufashije kwizihiza isabukuru amwibutsa ko amukunda kandi amusezeranya kuzamuba hafi iteka ryose.

    Mu magambo yashyize kuri Instagram yagize ati “Isabukuru nziza mwami wanjye. Mpora nshima rurema ku bwawe, uri impano idasanzwe nahawe n’Uhoraho mu buzima bwanjye, nzahora nshima Uwiteka akomeze kukunezeza, ahaze ukwifuza kwawe. Ndagukunda cyane Papa w’abana banjye. Ramba urambire kubona ibyiza mpaka tubonye ubuvivi. Isabukuru nziza na none rukundo rwanjye.'

    Nyuma y’imyaka 4 bakundana, tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo Fleury yasabye Diane ko yazamubera umugore undibarabyemera.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’uyu mwaka tariki 17 na 20 Ukuboza 2020.

    Fleury akaba akora akazi ko gufata no gutunganya amashusho, ni mu gihe Bahavu Jeannette (Diane) ari umukinnyi wa filime ukomeye.

    Diane yifurije isabukuru nziza umukunzi we

    Ubwo Fleury yambikaga Diane impeta

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamamaye-muri-city-maid-yabwiye-akamuri-ku-mutima-umusore-bitegura-kurushinga

  • Filme Ubutumwa bugufi mukunda ubu igeze ku gice cya 42/ Dore abakobwa beza bayikinamo:AMAFOTO>> #rwanda #RwOT

    NKUKO TWAGIYE TUBAGEZAHO FILME UBUTUMWA BUGUFI KUVA YATANGIRA UYU MUNSI IGEZE KU GICE CYA 42 SO1 IYI FILME KUBERA UBUTUMWA BWINSHI BUYIRIMO ABANTU BENSHI NTABWO BAJYA BABASHA GUSOBANUKIRWA MESSAGE ITANGA.

    ARIKO MU KIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MU BAKINNYI BAYO UWITWA GODANCE GOGO YATUBWIYE KO KUMENYA NEZA ICYO IYI FILME IVUGA BISABA KUREBA IBICE BYAYO BYOSE KUKO HARIMO MESSAGE NYINSHI NK'IZINA RYAYO UBUTUMWA BUGUFI,ATI RERO NABASHISHIKARIZA GUKOMEZA KUREBA IYI FILME NIBWO WAMENYA NEZA MESSANGE YAYO GUSA IRIGISHA CYANE.

    DORE EPISODE IHERUKA GUSOHOKA NGIYE HANO>>>>

    AMAFOTO YA BAKINNYI BA FILME UBUTUMWA BUGUFI HAFI YA BOSE UKO ARI 16.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     

     104 total views,  104 views today

    The post Filme Ubutumwa bugufi mukunda ubu igeze ku gice cya 42/ Dore abakobwa beza bayikinamo:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/19/filme-ubutumwa-bugufi-mukunda-ubu-igeze-ku-gice-cya-42-dore-abakobwa-beza-bayikinamoamafoto/

  • Polisi y'u Rwanda n'iya Zambia ziyemeje guhanahana amakuru y'abitwaza intwaro bagateza umutekano muke #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda n'iya Zambia ziyemeje kunoza ubufatanye, zikarushaho guhanahana amakuru ku bashora abantu mu bikorwa by’iterabwoba muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati ndetse n’Iyamajyepfo, kimwe n’abitwaza intwaro bagateza umutekano muke mu biyaga bigari.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-n-iya-zambia-ziyemeje-guhanahana-amakuru-y-abitwaza-intwaro

  • Amagambo aryohereye Bahavu wamamaye muri Citymaid yabwiye umusore bitegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y'uruhererekane ya Citymaid, uteganya ubukwe mu mpera z'uyu mwaka, yateye imitoma umusore bitegura kurushinga ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/amagambo-aryohereye-bahavu-wamamaye-muri-citymaid-yabwiye-umusore-bitegura

  • Ubuhamya: “Uzahitamo kuba mu buzima bw’icyubahiro no gukomerwa amashyi mu isi y’imyidagaduro, cyangwa ubuzima bwawe buzitangira umurimo wanjye?” #rwanda #RwOT

    Peter Cameron Scott ubwo yari ahagaze ku nzu ya opera( Inzu yakinirwagamo amakinamico, n’ibijyanye n’imyidagaduro). Icyo gihe Peter Cameron Scott yumvise ijwi neza, nkaho Imana yafashe mpiri ibitekerezo by’umuntu. Yari ahamagariwe kujyana ivugabutumwa muri Afurika, aho benshi barimo barimbuka.

    Muri ako kanya, yafashe umwanzuro uteye ubwoba. Yagombaga kumvira Imana. Icyemezo cye cyamushyize mukurebesha amaso ye imva muri Afurika afite imyaka makumyabiri n’icyenda y’amavuko. Icyo gihe yari amaze gushyingura murumuna we John, ubwo bari bonyine muri Afurika. Ese icyo kemezo kuki yagifsahe?, Hanyuma se byari bikwiye ko ajya muri Africa?

    Peter Cameron Scott ni muntu ki?

    Peter yavukiye muri Scotland (aho yigeze no kwitabira inama y’ivugabutumwa ya Dwight L. Moody akanashimishwa cyane no kuramya kwaho hantu). Umuryango we wimukiye muri Pennsylvania ubwo yari akiri umusore muto. Abakristo, banze kumwemerera kwinjira mu rwego rwa opera( Aho bakiniraga amakinamico n’imyidagaduro), Ahubwo, ku myaka makumyabiri n’ ibiri ye y’amavuko, yinjira mu kigo cya Christian Alliance Training Institute, i New York. Uyu ni umwe mu mirimo yashinzwe na A. B. Simpson, wabaye umwe mu bagize ihuriro ry’abakristo n’abamisiyoneri.

    Peter ntiyigeze yihanganira kurangiza amasomo ye, mu gihe Abanyafurika barimo gupfa barimbutse, batazi Kristo. Yakusanyije abasore barindwi bashishikarira kujya mu ivugabutumwa muri Congo bafata ubwato barerekera. Bidatinze murumuna wa Peter John, yaje kumusangayo ariko kubw’amahirwe make ahasiga ubuzima azize indwara. Peter yaje kumwishyingurira. John yari yaranduye imwe mu ndwara zari zikaze kandi ziteye ubwoba muri Kongo.

    Byagaragaye ko Peter agomba kuva muri Afurika cyangwa nawe akahagwa, kubera ko yari arwaye malariya. Byabaye ngombwa ko asubira mu Bwongereza kwivurizayo. Ubwo yari aho, afite intege nke kandi yihebye, yashishikariye kujya asoma ibyo abandi bamisiyoneri bakoze . Yari afite agahinda kuko ntiyabonye uburyo ashobora gusubira muri Afrika mu ivugabutumwa.

    Yapfukamye imbere y’imva ya David Livingstone muri Westminster Abbey, asoma aya magambo ati:

    Nanjye mfite izindi ntama ngomba kuzana, ariko si iz’ubu.

    Yahagurukanye ukwiyemeza gushya n’ibyiringiro. Yagarutse muri Amerika maze ashinga Misiyoni y’abanyafurika. Agarutse muri Afurika, yari kumwe n’itsinda rishya ku munsi nk’uyu ku ya 17 Ukwakira 1895. Abo bagabo bageze i Mombasa, muri Kenya. Peter ntiyabimenye, nyamara ariko yari anasigaje amezi atarenze cumi nane yo kubaho.

    Yakomeje imbere mu gihugu kugira ngo ashyireho Misiyoni kandi yamamaze ubutumwa bwiza. Imirimo y’ubutwari ye niyo yagaragaje umuhati yagiraga. Icyakora Abanyafurika bake icyo gihe nibo bahindukiriye Kristo. Peter yapfuye ku ya 8 Ukuboza 1896 azize umuriro.

    Nyuma y’urupfu rwe, bagenzi be na bo bagiye bapfa umwe kuri umwe. Abandi baje kubasimbura, bamwe bitwaje ibikoresho byabo mu masanduku!. Ubwitange nk’ubwo amaherezo bwaje gufungura imitima y’Abanyafurika. Nyuma y’igihe, ibihugu byinshi byo muri Afurika byajemo ubukristo. Muri kenya ni hamwe muri ho, Abakristo batari bageze kuri 1% muri 1900, muri iki gihe ni 79%. Peter Cameron Scott yatanze umusanzu ukomeye mu gukura kw’itorero ryo muri Africa n’ahandi ku isi.

    Source: ChristianityToday.Com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzahitamo-kuba-mu-buzima-bw-icyubahiro-no.html

  • RURA explains new travels fares #rwanda #RwOT

    Lt. Col. Nyirishema said that the rise in public passenger fares on most routes in the city and upcountry are part of the routine increase after every two years.

    Before the COVID-19 outbreak, the existing fares had been set in March 2018 and were expected to remain in force for two years and would be revised in March this year but was affected by the pandemic as the country went into lockdown.

    'When public transport, especially after occupancy levels increased to 100 percent, the idea was to implement the routine revision of transport fares after two years which is what we did,' Nyirishema said, adding however that there was a reduction from what people were paying during COVID-19 restrictions.

    Explaining the increment on certain routes such as Kimironko and Nyacyonga, Col. Nyirishema said that out of 57 routes in the City of Kigali, there was an increase on 5 routes after RURA figured out that there was a miscalculation of distance on those particular routes.

    'The 5 routes on which the fare was increased are the ones which have been talked about a lot. Upcountry I don’t recall any route where the rate increased.'

    'On the routes where the fare increased, we had counted less kilometres than the actual distance in the 2018 rates. We measured again and rectified that. For instance, on the Nyacyonga-Downtown route, we initially calculated 10km but we found out that the actual distance is 14.1km,' Nyirishema said.

    He also said that they found out that the Kimironko-Nyabugogo route was initially thought to be 12km but they found it was 13.5km. Other routes that were revised include the Batsinda route as well as Kibaya-Kanombe-Remera. He said that the issue had been raised by transport operators but RURA requested them to wait until the next revision of fares which happens every two years.

    Nyirishema clarified that RURA does not only look at the side of the operators and investors but also the interests of the consumers, pointing out that when public transport resumed, when buses were carrying only 50 percent of the capacity, they did not double the transport fares.

    'We did this because we had the interests of the people at heart but in whatever decision we take, we make sure that consumers are protected but also operators have a reason to stay in business, otherwise they would also drop out if they were to operate in losses,' Nyirishema said.

    'The idea is to make sure that investors in the transport sector remain in business while at the same time the rights of the users are ensured,' he added.

    Earlier on Sunday, RURA said it would talk to stakeholders in the public transport sector to find a 'reasonable solution’, following a public outcry over recently announced revised transport fares, which saw a hike in the cost of transport.

    The regulatory body reacted on Sunday following public complaints on social media, which saw the hashtag #RURA4TransportFairness trending, with many accusing RURA of revising transport fares upwards without considering the economic situation in the country which was worsened by the New Coronavirus outbreak.

    RURA announced new transport fares in the City of Kigali and on upcountry routes last week; these saw a reduction on the rates introduced at the beginning of June, following a suspension of public transport in March due to the COVID-19 outbreak.

    However, compared to pre-COVID-19 rates, the new fares reflected an increase, a development which angered many who accused RURA of not considering the citizens and the economic hardships they are facing due to the pandemic but rather the interests of the investors in the transport sectors.

    To this,RURA said that the new rates had been revised based on a number of factors, including the cost of operation for each route as well as other factors that directly impact the sector, which was also hard hit by the New Coronavirus outbreak.

    Nyirishema said that RURA was well aware of the challenges and economic hardships people are facing due to the COVID-19 outbreak but again whatever decision was made was carefully thought and factored in many issues.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rura-explains-new-travels-fares

  • Abakize COVID-19 bashobora kumarana ibimenyetso byayo amezi agera kuri atatu #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abantu banduye COVID-19 bagasezerwa mu bitaro bashobora gukomeza kugaragaza ibimenyetso byayo birimo guhumeka bigoranye, umunaniro, kwiheba n'agahinda gakabije mu gihe kiri hagati y'amezi abiri n'atatu.

    Source : https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/abakize-covid-19-bashobora-kumarana-ibimenyetso-byayo-amezi-agera-kuri-atatu

  • U Butaliyani bwongeye gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Leta y'u Butaliyani yafashe icyemezo cyo kongera gukaza zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 zari zagiye zoroshywa. Ni umugambi abayobozi b'iki gihugu bavuga ko ugamije kwirinda ko cyasubira mu bihe bya Guma mu Rugo kuko byateza ingaruka ziremereye ku bukungu.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-butaliyani-bwongeye-gukaza-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

  • Mu bantu 1301 baburiwe irengero, 1010 nibo bamaze kuboneka #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutabera yatangaje ko kuva Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwajyaho ndetse rugashyiraho ibiro byakira ibirego by'abantu baburiwe irengero, hari abantu 1301 byatangajwe ko babuze, abagera ku 1010 babashije kuboneka.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bantu-1301-baburiwe-irengero-1010-nibo-bamaze-kuboneka