Category: Uncategorized

  • Kenya: Impungenge ni zose ko Covid-19 ishobora gukaza umurego #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya yaburiye abaturage b’iki gihugu ko ukwiyongera kw’abandura Covid-19 gushobora kuganisha iki gihugu ku kongera kubona imibare myinshi y’abandura n’abapfa nk’uko byari bimeze mbere y’uko bashyiraho gahunda ya Guma mu Rugo.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/kenya-impungenge-ni-zose-ko-covid-19-ishobora-gukaza-umurego

  • Kiyovu Sports yaguze umukinnyi mushya wa munani #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yasinyishije Mugenzi Cédric ukina ku mpande asatira izamu, ku masezerano y’imyaka ibiri.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/kiyovu-sports-yaguze-umukinnyi-mushya-wa-munani

  • Afurika y’Epfo: Minisitiri w’Ubuzima yanduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo, Zweli Mkhize, yatangaje ko we n’umugore we banduye icyorezo cya Covid-19.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/afurika-y-epfo-minisitiri-w-ubuzima-yanduye-covid-19

  • Ibigo umunani gusa nibyo bisigayemo abanduye COVID-19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko ibigo umunani aribyo birimo kwifashishwa mu kuvura abanduye COVID-19, umubare wagabanutse cyane kuko hari igihe mu Rwanda hifashishwaga ibirenga 30.

    source https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/ibigo-umunani-gusa-nibyo-bisigayemo-abanduye-covid-19-mu-rwanda

  • Rubavu: Polisi yafashe uwamburaga abaturage yifashishije igiti kimeze nk’imbunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikarita y
    Ikarita y’u Rwanda igaragaza aho Akarere ka Rubavu gaherereye (mu ibara ritukura)

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Sibomana yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari na ho yamburiraga abaturage. Ubusanzwe Sibomana avuka mu Murenge wa Kanama mu Kagari ka Musabike mu Mudugudu wa Nyakibande mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Sibomana kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Hari abaturage bari bamaze kumumenya biganjemo abo yagiye yambura. Ni bo batanze amakuru arafatwa, yafatiwe mu cyuho afite kiriya giti yitegura kuza kwambura abaturage, yafatiwe mu mirima y’ibishyimbo by’abaturage ari ho yihishe.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Sibomana akimara gufatwa yiyemereye ko kiriya giti yari yarakibaje afite umugambi wo kujya yambura abaturage.

    CIP Karekezi yagize ati “Sibomana akimara gufatwa yemeye ko yajyaga atega abacuruzi ba magendu (abacoracora) bavuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akabakangisha icyo giti gifite ishusho y’imbunda akabambura amafaranga. Yavuze ko yari amaze kubikora inshuro ebyiri akaba yari yarabambuye ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda. Kugeza ubu abantu 5 ni bo bamaze gutanga ibirego bavuga ko bambuwe na Sibomana abatunze kiriya giti gisa nk’imbunda.”

    Sibomana mu kwambura abaturage yabaga anambaye ipantaro ijya gusa nk’umwambaro wa gisirikare ari na yo yafashwe yambaye. Ni umwambaro avuga ko yawutoraguye ahantu mu ngarani akajya awambara agiye kwambura abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ukekwaho icyaha afatwa. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe igihe babonye umuntu ushaka guhungabanya umutekano.

    Hari amakuru avuga ko Sibomana yajyaga afatanya n’abandi bantu muri ubwo bwambuzi ubu na bo barimo gushakishwa.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 170 ivuga ko uwiba akoresheje intwaro aba akoze ubujura bwitwaje intwaro.

    Iyo ubujura bwitwaje intwaro bwakozwe n’abantu barenze umwe cyangwa bugakorwa n’itsinda ry’abantu, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 7.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-polisi-yafashe-uwamburaga-abaturage-yifashishije-igiti-kimeze-nk-imbunda

  • Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari imwe mu mihanda yo muri Kigali yongerewe ibiciro by
    Hari imwe mu mihanda yo muri Kigali yongerewe ibiciro by’ingendo aho kubigabanaya

    Ibyo bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko batishimiye iryo zamuka ry’ibiciro by’ingendo, ahubwo bakifuza ko byasubira uko byari bimeze imbere ya Covid-19.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yagiranye na RBA ku wa 18 Ukwakira 2020, yasobanuye ko kuba ibiciro byariyongereye kuri iyo mihanda byatewe n’uko uburebure bwayo butari buhuye n’ubwabazwe mbere.

    Ati “Mu Mujyi wa Kigali hari ‘lignes’ 57, muri zo hari eshanu aho ibiciro byiyongereye, bikaba byaratewe n’uko ibirometero by’iyo mihanda byiyongereye kandi hari hakigenderwa ku biciro bya 2018. Habayeho rero gusubiramo gupima imihanda”.

    Ati “Urugero nk’umuhanda Nyacyonga-Nyabugogo, twawubariraga Km 10 ariko dusubiyeyo kugenzura dusanga ufite Km 14 na metero 100. Hari kandi n’umuhanda Kimironko-Nyabugogo wabarirwaga Km 12 dusanga ufite Km 13 na metero 500. Hari n’umuhanda Batsinda-Nyabugogo n’uwa Kanombe-Remera unyura Kibaya, iyo na yo hari icyiyongereyo, ariko mu Ntara ntaho byazamutse”.

    Akomeza avuga ko icyo kibazo cy’imihanda itari ijyanye n’ibiciro yahawe cyari kizwi, gusa ngo hari hataragera ko bihindurwa.

    Ati “Abatwara abagenzi bari barabitubwiye ariko tubasaba kwihangana kugera igihe ibiciro bizasubirirwamo muri rusange. Ikibazo twari tukizi ariko twashakaga kubihuza n’iri hinduka ry’ibiciro tunakosora aho twari twibeshye ku burebure bw’iyo mihanda”.

    Ku kijyanye n’uko hari abavuga ko RURA yaba irengera abashoramari mu gutwara abagenzi kurusha abaturage, uwo muyobozi avuga ko atari byo kuko impande zombi zitabwaho.

    Ati “Byaravuzwe ariko si byo, turebye nko mu gihe cya Covid-19, bisi yari isanzwe itwara abantu 30 ntiyarenzaga 15, kuki igiciro kitikubye inshuro ebyiri? Ni uko tuba tuzirikana umuturage ngo tutamuremereza cyane. Nyuma y’amezi hafi atanu bakora gutyo, twahinduye ibiciro twitaye ku bushobozi bw’umuturage ariko tunareba ko utanga serivisi atazagera aho ahagarika”.

    Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi Mukuru wa RURA
    Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi Mukuru wa RURA

    Ati “Iyo udashyizeho igiciro gikwiye, tugera aho ushinzwe gutanga serivisi bimunanira akaba yahagarika ntituyibone, burya serivisi ihenze kurusha izindi zose ni itaboneka. Ni yo mpamvu twita ku muturage kugira ngo habe igiciro kiri hasi bishoboka, ariko kandi kitari hasi cyane ku buryo utanga serivisi bimunanira”.

    Lt Col Nyirishema yavuze kandi ko ubuyobozi bwumva uburemere bw’ibibazo byatewe na Covid-19 bituma abaturage bagira ubushobozi buke, ari yo mpamvu ngo bashakisha icyakorwa kugira ngo umuturage adakomeza kuremererwa, ariko ngo barakomeza kubiganiraho n’izindi nzego, gusa ngo ibiciro ntibyahita byongera kuvugururwa kuko biba byarizweho.

    Ibiciro bishya byo gutwara abagenzi mu gihugu hose byasohotse ku wa 15 Ukwakira 2020, benshi mu baturage bakaba bari bizeye ko bizasubizwa ku bya mbere ya Covid-19 ariko si ko byagenze.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-impamvu-hari-imihanda-yo-muri-kigali-yazamuriwe-igiciro-cy-ingendo

  • King James yatangiye gufasha umuraperi Zilha yabonyemo impano ikomeye #rwanda #RwOT

    Ruhumuriza James wamenyekanye mu muziki nka King James yatangiye gufasha umuraperi ukizamuka Zilha yabonyemo impano ikomeye.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/king-james-yatangiye-gufasha-umuraperi-zilha-yabonyemo-impano-ikomeye

  • APR na Patriots zitwaye neza ku munsi wa mbere w’isubukurwa rya shampiyona ya Basketball #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo shampiyona ya Basketball mu Rwanda yari yasubukuwe nyuma y’amezi 7 yarahagaza kubera icyorezo cya Coronavirus, akaba ari na wo mukino wasubukuwe bwa mu Rwanda nyuma y’isubikwa ry’imikino, APR BBC na Patriots zikaba zaritwaye neza ku mikino yazo ya mbere.

    Iyi shampiyona yasubukuwe ibera muri Kigali Arena ariko ikinwa mu buryo bw’umuhezo, nta bantu bari bemerewe kwinjira, habaye imikino 5, 3 y’abagabo n’ibiri y’abagore.

    Iyi mikino ikaba yarahereye muri kamarampaka aho bafashe amakipe 8 ya mbere mu bagabo bakayashyira mu matsinda 2, aho muri buri tsinda hazamuka amakipe 2 agakina ½.

    Mu itsinda B, ku munsi w’ejo Patriots ifite igikombe cya shampiyona giheruka yatsinze Espoir BBC amanota 77-48, muri iri tsinda kandi APR BBC yatsinze RP-Huye amanota 78-65.

    Mu itsinda A habaye umukino umwe, RP- IPRC Kigali yatsinze RP- IPRC Musanze amanota 104-50.

    Reba uko amakipe yatsindanywe ku munsi wa mbere

    RP-IPRC Kigali 104-50 RP-IPRC Musanze
    RP-IPRC Huye (W) 73-57 The Hoops
    RP-IPRC Huye 65-78 APR BBC
    Ubumwe (W) 74-70 APR WBBC
    Patriots BBC 77-48 Espoir BBC

    Patriots ifite igikombe cya shampiyona giheruka nta kosa yakoze ku mukino wa mbere

    APR BBC yatangiye itsinda umukino wa yo wa mbere

    APR WBBC ntabwo yahiriwe n’umunsi wa mbere kuko yatsinzwe n’Ubumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-patriots-zitwaye-neza-ku-munsi-wa-mbere-w-isubukurwa-rya-shampiyona-ya-basketball

  • Muri Vietnam harimo gushakishwa abasirikare bari mu kigo cyarengewe  n'inkangu #rwanda #RwOT

    Ibirindiro by'ingabo za Vietnam biherereye mu Ntara ya Quang Tri kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020 byagwiriwe n'inkangu yatewe n'imvura nyinshi, abasirikare 11 babura ubuzima.

    Imvura nyinshi yibasiye ibice byinshi bya Vietnam muri iki cyumweru gishize. Imyuzure n'inkangu bimaze kwica abantu batari munsi ya 70.

    Leta ya Vietnam yavuze ko umutwe w'abasirikare wo mu karere ka kane k'ingabo z'iki gihugu, wibasiwe n'inkangu mu masaha yo mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira.

    Urubuga rw'amakuru VnExpress rwo muri Vietnam rwasubiyemo amagambo ya Ha Ngoc Duong, umutegetsi w'aho byabereye, agira ati:

    'Guhera saa munani [2h] za nijoro, habayeho inkangu nk'enye cyangwa eshanu, ziturika nk'ibisasu ndetse wumva ari nkaho umusozi wose ugiye gutembagara'.

    Mu gihe abakora mu bikorwa by'ubutabazi bari barimo gukuramo imirambo, abategetsi baburiye ko hari ibyago ko habaho izindi nkangu, bikaba byaba ngombwa ko hashakishwa ubundi buryo burimo umutekano kurushaho bwo kugera aho byabereye.

    Kugeza ubu imirambo 11 ni yo imaze kuvanwa muri cyo kigo cya gisirikare, ubu cyahindutse itongo, mu ntara ya Quang Tri iri rwagati muri Vietnam.

    Iyi nkangu yahitanye ubuzima bw'abantu, ibaye hashize iminsi itsinda ry'abantu 13 bakoraga ibikorwa by'ubutabazi — benshi muri bo b'abasirikare — basanzwe bapfuye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/19/muri-vietnam-harimo-gushakishwa-abasirikare-bari-mu-kigo-cyarengewe-ninkangu/

  • Huye: Bashimye kuba abaturage ari bo bazajya bashyirana mu byiciro by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu isibo ya mbere, Umudugudu wa Ngoma ya mbere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro by
    Abatuye mu isibo ya mbere, Umudugudu wa Ngoma ya mbere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe bishya

    Babivuze nyuma y’igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro bishya by’ubudehe byakorewe aho batuye, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2020.

    Iki gikorwa cy’igeragezaga cyabimburiwe no kubasobanurira ibyiciro bishya bitanu abantu bazajya babarirwamo, bashima ko bisobanutse.

    Immaculée Uwizeyimana yagize ati “Ibyiciro bishya by’ubudehe nabonye bisobanutse kuko umuturage ari we uziha icyiciro, bitewe n’amakuru yatanze ajyanye n’umushahara ahembwa cyangwa ibindi bikorwa akora bimwinjiriza amafaranga”.

    Kuba ibi byiciro byasobanuriwe abagize isibo na byo barabishima kuko ngo byatumye babasha kubyumva neza, binyuranye n’uko mbere byasobanurwaga mu kivunge cy’abantu benshi ntibabashe kubyumva neza, nk’uko bivugwa na Innocent Mbabariye.

    Ati “Uyu munsi baduhamagaye turi isibo imwe, dufite umwanya uhagije. Byatumye dusobanukirwa neza, kandi buri wese agahita yumva icyiciro yahita yishyiramo”.

    Ikindi bashimye ku byiciro bishyashya, ni ukuba icyiciro umuntu arimo kitazaba impamvu yo kubuzwa uburenganzira bumwe na bumwe, nk’uko byari byifashe mu byiciro by’ubudehe abantu baherukaga gushyirwamo.

    Jean Baptiste Kayigana, ati “Abantu bo mu cyiciro cya mbere bari bazitiwe no kutabasha gufata inguzanyo muri banki, abo mu cya gatatu n’icya kane bo ntibemererwaga kurihirwa amashuri y’abana. Ubu umuntu azajya ajya mu cyiciro akwiye bitamubujije kubaho nk’abandi”.

    Ku rundi ruhande ariko, banenze kuba muri ibi byiciro uhembwa ibihumbi 65 n’uhembwa ibihumbi 500 bazajya babarirwa mu cyiciro kimwe ndetse no kuba ufite hegitari icyenda z’ubutaka abarirwa mu cyiciro kimwe n’ufite hegitari imwe.

    Mu gikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro nyir’izina, bagiye mu matsinda, umukorerabushake ukusanya amakuru akegera umuturage akamubaza ibibazo bijyanye n’umutungo we, akamusubiza n’abandi bumva, hanyuma bakaba ari bo bavuga icyiciro akwiye.

    Zéfanie Munyanziza ukora mu kigo gishinzwe guteza imbere imishinga y’uturere n’imijyi wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko ubu buryo bwatoranyijwe bw’uko umuturage azajya ashyirwa mu cyiciro na bagenzi be, bizakuraho ko hongera kubaho abatishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

    Icyakora, abitabiriye iri gerageza bavuga ko hatazongera kubaho abatishimira ibyiciro bashyizwemo, amakuru yatangiwe mu nteko y’abaturage nadahindurwa.

    Uwizeyimana ati “Bizagenda neza amakuru yafatiwe mu nteko z’abaturage nadahinduwe. Hari ubwo byagiye bibaho ukabona umuntu ufite umutungo mukeya ku buryo bugaragara asohotse mu cyiciro cya gatatu, ufite umutungo n’amazu akodesha agasohoka mu cya kabiri”.

    Anavuga ko ibintu bizagende neza abandika amakuru yatanzwe nibaba inyangamugayo, bakandika ibyo babwiwe, kandi bakabibika neza, kugira ngo igihe utishimiye icyiciro yashyizwemo najya kujurira, hazarebwa niba koko ibyo yavuze ari byo byanditswe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-bashimye-kuba-abaturage-ari-bo-bazajya-bashyirana-mu-byiciro-by-ubudehe