Category: Uncategorized

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 6, abakize ni 24 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 6 babonetse mu bipimo 1,282 bakaba barimo 5 babonetse muri Kigali, undi umwe aboneka i Nyagatare.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,066 muri bo abamaze gukira ni 4,830 naho abakivurwa ni 202.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-6-abakize-ni-24

  • Pelé yaranzwe n’udushya twinshi : yirukanye umusifuzi mu kibuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yamenyekanye cyane ku kuba yaratwaye ibikombe by’isi 3, ndetse akaba ari we muntu rukumbi ku isi, waciye agahigo ko gutsinda ibitego 1,281 mu mikino 1,363 akinira ikipe ye, kandi atavuye mu gihugu cye cya Brazil.

    Dore tumwe mu dushya twaranze ubuzima bwe :

    Pelé yirukanye umusifuzi mu kibuga

    Tariki ya 18 Kamena 1968, ubwo ikipe yakiniraga ya Santos FC yahuraga mu mukino wa gicuti n’ikipe yo muri Colombia, umukino wabereye mu mujyi wa Bogota, umusifuzi witwa Guillermo Velazquez, yabwiye Pelé ko agomba gusohoka mu kibuga ku ikosa yari akoze. Aha, ibyo gutanga amakarita atukura byari bitarabaho, kuko byatangiye mu mwaka wa 1970.

    Umusifuzi Velazquez (iburyo) yasohoye Pelé mu kibuga birangira ari we wisanze hanze
    Umusifuzi Velazquez (iburyo) yasohoye Pelé mu kibuga birangira ari we wisanze hanze

    Aha, umusifuzi yavuze ko Pelé yari atutse myugariro w’ikipe ya Colombia. Abakinnyi b’ikipe ya Santos bahise bakora uruziga ku musifuzi, ndetse n’abaje kureba umupira bose batangira kuvuga ko Pelé arenganye.

    Muri uwo mukino, umusifuzi Velazquez yahise asohoka mu kibuga, asimburwa n’umusifuzi wo ku ruhande. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mwaka wa 2010, Velazquez yatangaje ko icyo gihe abakinnyi ba Santos, bamubwiye ko byihuse, ahita ava mu kibuga, Pelé asubira mu kibuga.

    Pelé ntiyigeze na rimwe akinira ikipe y’i Burayi

    Mu gihe hari amakipe menshi y’i Burayi yamwifuzaga, nka Real Madrid, AC Milan, Pelé ntiyari yemerewe kuva muri Brazil ngo ajye kuyakinira. Santos FC yakomeje guhakanira amakipe yose yifuzaga kumugura, cyane ko muri iki gihe icyifuzo cy’umukinnyi ubwe nta gaciro gakomeye cyabaga gifite.

    Byageze aho Guverinoma ya Brazil ivuga ko ibirebana no kugurisha Pelé ari yo bireba, bitewe n’igitutu amakipe y’i Burayi yashyiraga kuri Santos FC. Mu mwaka wa 1961, Perezida wa Brazil Janio Quadros yashyize hanze Iteka rivuga ko Pelé ari umutungo w’igihugu, kandi ko udashobora kugurishwa hanze. Gusa, nyuma yo kumara imyaka 18 akinira Santos FC, mu mwaka wa 1975, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiniye ikipe ya New York Cosmos.

    Aha yakiniraga ikipe ya New York Cosmos
    Aha yakiniraga ikipe ya New York Cosmos

    Bwa mbere mu buzima bwe, Pelé yabaye kapiteni w’ikipe ku myaka 50

    Nta hantu na hamwe uzigera ubona Pelé yambaye igitambaro cyo ku kuboko, cyambarwa na ba kapiteni b’amakipe, uretse mu mukino yakinnye mu mwaka wa 1990, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 50, umukino wabaye yaramaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, agakina iminota 45 gusa.

    Ku nshuro ya mbere, Pelé yabaye kapiteni w
    Ku nshuro ya mbere, Pelé yabaye kapiteni w’ikipe ku myaka 50

    Ni umukino wateguwe mu buryo bwa gicuti, aho ikipe ya Brazil yahuye n’ikipe yari igizwe n’abakinnyi baturutse mu makipe anyuranye, umukino wabereye mu mujyi wa Milan.
    Indi myaka yose yabanje, Pelé, ntiyigeze yemera ko bamuha umwanya wo kuyobora bagenzi be mu ikipe.

    Pelé yabaga ku rutonde rw’abasimbura umunyezamu bibaye ngombwa mu ikipe ya Santos FC na Brésil

    Uretse guconga ruhago, Pelé yari n’umunyezamu mwiza. Mu buzima bwe mu kibuga, yagiye mu izamu rya Santos FC inshuro 4, kandi nta gitego cyigeze kimwinjirana. Muri icyo gihe, byari byemewe ko umuzamu asimbuzwa inshuro imwe yonyine mu mukino. Umukino uzwi cyane Pelé yari mu izamu, ni umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cya Brazil, wabaye mu mwaka wa 1964.

    Benshi bashatse kwitwa izina rye

    Pelé yagize abantu benshi biswe amazina ye ku isi. Abakinnyi babaga ibyamamare mu bihugu byabo, bongeragaho akazina ka Pelé. Aha twavuga nk’umukinnyi wamamaye mu gihugu cya Ghana ndetse no mu makipe akomeye y’i Burayi, Abedi Ayew, wamenyekanye nka Abedi Pelé.

    Izina rye rya batisimu « Edson », mu myaka ya 1950, ryari rimaze guhabwa abana basaga ibihumbi 43 muri Brazil. Pelé amaze gutwara ibikombe by’isi inshuro 3, agatsinda n’igitego cye cyuzuza umubare w’ibitego 1000, umubare w’abiswe Edson muri Brazil warenze ibihumbi 111.

    Abedi Ayew, umunye-Ghana wamenyekanye nka Abedi Pelé
    Abedi Ayew, umunye-Ghana wamenyekanye nka Abedi Pelé

    Habuze gato ngo Pelé ayobore igihugu cya Brazil

    Pelé ntiyigeze atanga kandidatire ku mwanya wa Perezida, nk’uko yari yarabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru mu mwaka wa 1990. Yagombaga kwiyamamaza mu mwaka wa 1994.

    Pelé yabaye Minisitiri wa Siporo
    Pelé yabaye Minisitiri wa Siporo

    Gusa ariko, yamaze imyaka 3 ari Minisitiri wa Siporo kuva mu mwaka wa 1995-1998. Muri icyo gihe, yaharaniye ko abakinnyi b’umwuga bahabwa umwanya, bakagira uruhare ku bijyanye n’igura n’igurishwa ryabo mu makipe akomeye, amahirwe Pelé atigeze agira na rimwe.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/pele-yaranzwe-n-udushya-twinshi-yirukanye-umusifuzi-mu-kibuga

  • Musenyeri Antoine Kambanda yabaye umunyarwanda wa mbere ugizwe Karidinali #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Papa Francis Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje abakardinali bashya 13 barimo Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda uhise yanditse amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugizwe Kardinali (Cardinal).

    Aba bakardinali bashya 13 bazatangira inshingano zabo tariki 28/11/2020 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru gitangaza amakuru y’i Vatican. Abakardinali ni bo batora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, ibisobanuye ko buri mu Kardinali aba ari umukandida wo kuba Papa. Ni abantu kandi baba hafi ya Papa bakamugira inama mu bintu bitandukanye.

    Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu butegetsi bwa Ekleziya umuntu ageraho mbere yo kuba Papa, umuyobozi wa Ekleziya Gatolika ku isi. Ekleziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219, muri abo 29 gusa nibo bo mu ku mugabane wa Africa, mu gihe igihugu cy’u Butaliyani cyonyine gifite Abakardinali 41.

    Musenyeri Kambanda w’imyaka 62 y’amavuko yabonye izuba kuwa 10 Ugushyingo 1958, avukira mu karere ka Bugesera. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu cy’u Burundi, muri Uganda no muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

    Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda. Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

    Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale. Kuva mu mwaka wa 1999 kugera mu mwaka wa 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

    Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’Umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba.

    Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018 ni bwo Papa Fransisiko yamutoreye kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, kuwa 27 Mutarama 2019 aba ari bwo asimbura Arikiyepisikopi Tadeyo Ntihinyurwa ugiye mu kiruhuko. Intego ye ni 'Ut vitam habeant' bivuze ngo 'Bagire ubuzima’.

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Musenyeri-Antoine-Kambanda-yabaye-umunyarwanda-wa-mbere-ugizwe-Karidinali.html

  • Musanze: Umwana watabarizwaga na nyina ashaka ubuvuzi yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Ukwakira 2020, nibwo Kigali Today yanditse inkuru yagiraga iti “Umubyeyi aratabariza umwana we umaranye imyaka ibiri uburwayi budasanzwe” (Kanda HANO usome iyi nkuru). Kugeza ubu uwo mubyeyi ngo nta bufasha yigeze abona, akaba yari yarakomeje kwita kuri uwo mwana ari mu rugo.

    Uwo mwana yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ari mu bitaro bya Ruhengeri, nyina akaba yarafashe icyemezo cyo kumujyanayo ubwo yabonaga ko ubuzima bw’uwo mwana buri mu marembera.

    Ifoto igaragaza umwana akiri muzima atarafatwa n
    Ifoto igaragaza umwana akiri muzima atarafatwa n’uburwayi

    Kubera ko aho uwo mubyeyi yari acumbitse ari hato mu nzu y’ubukode yabagamo, ngo byamusabye kujya gukorera ikiriyo mu rugo rw’inshuti ze ahitwa Nyamagumba, bakaba bateganya gushyingura uwo mwana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020.

    Uwo mwana yari amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba ku jisho cyaje kuvamo kanseri, aho bamubaze ariko uburwayi bukomeza gukura kugeza ubwo ibitaro binyuranye mu Rwanda byabwiye uwo mubyeyi ko ubwo burwayi bwamaze kurenga ubushobozi bwabo.

    Aha umwana yari amaze gufatwa n
    Aha umwana yari amaze gufatwa n’uburwayi


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-umwana-watabarizwaga-na-nyina-ashaka-ubuvuzi-yitabye-imana

  • Anthony Joshua Defense Fight Against Kubrat Pulev Set For December #rwanda #RwOT

    London is warming up for a thriller fighter between heavyweight boxers Anthony Joshua against Kubrat Pulev on December 12 at the O2 Arena.

    Anthony is an IBF, WBO, WBA, IBO heavyweight champion -he is also very eager to get in the ring with WBC champion, Tyson Fury, in 2021.

    There appears to be some issues with the trilogy fight between Fury and Deontay Wilder.

    Fury appears to be planning a ring return for December 5 in the United Kingdom. It would be Fury's first United Kingdom bout in over two years.

    It was announced last week that Joshua would make a mandatory defense against Kubrat Pulev on December 12 at the O2 Arena in London.

    Should both champions win, they will be in line to fight each other next year.

    'The situation with him and Wilder, now he's up in the air, what he's doing,' Joshua told press.

    'It's just a bit of a circus going on. When it's solidified, you'll hear it from me. Until then, I'm not really into the whole circus act and trying to promote my name off his back and him doing the same. I'm keen to fight him for sure, he's a competitor in my division. A good one as well. It will give me a chance to showcase what I'm about as well.'

    But before that can happen, Joshua must overcome the challenge of Pulev.

    'I had my little slip-up last year,' Joshua said. 'We've brushed it off and we've got the belts back and now I'm going to go out there and get back on the gravy train and fight the likes of Fury 100 percent.

    'But without getting past Kubrat Pulev, who is a serious competitor and challenger, there aren't no talks of Tyson Fury and stuff like that. It's a tough game I'm in, because as I said it's the pot of gold at the end of rainbow, but before that I've got to navigate my way through and Pulev is a big old heavyweight standing in the way of that pot of gold.

    'I'm still very hungry and disciplined, so I want to steamroll through him. That's the fighter's talk coming out. With that being said, it takes a lot of training in the gym and that is what training camp is about.'

    The post Anthony Joshua Defense Fight Against Kubrat Pulev Set For December appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/anthony-joshua-defense-fight-against-kubrat-pulev-set-for-december/

  • Gasange Sector In Gatsibo District Powered For The First Time #rwanda #RwOT

    In Eastern Province, Residents of Gasange Sector in Gatsibo District cannot hide their excitement after they bid farewell to darkness and switched on lights powered from the national electricity grid.

    Access to electricity in Rwanda is being increased from 56.7% to 100% in 2024. The country is currently generating 226.7MW to 556 MW by 2024 according to Rwanda Energy Group Limited responsible for the import, export, procurement, generation, transmission, distribution and sale of electricity in the country.

    Rwanda is also investing in other forms of energy to connect the entire country; Early this month on 3rd October 2020, the government launched Subsidy Window and the Guarantee Framework as part of the Renewable Energy Fund (REF) Project.

    The venture aims at connecting at least 445,000 households with solar energy, where about 1.8 million people will benefit from this project.

    The US$ 15million REF Subsidy window is a newly created facility to address the affordable issue for solar home systems for off-grid households while the other is a $20 million guarantee framework covering lending institutions.

    For off-grid targets to be achieved, the Government of Rwanda through the support of Climate Investment Fund (CIF) secured USD $ 49 million with the objective of providing electricity through off grid solutions such as standalone solar home systems and mini grids.

    The post Gasange Sector In Gatsibo District Powered For The First Time appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/gasange-sector-in-gatsibo-district-powered-for-the-first-time/

  • Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y'iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23 Ukwakira 2020 ni itariki nayo izajya mu mateka mu mutwe wa FDLR kuko umwe mubayobozi bakuru General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe n'ingabo za FARDC nyuma y'iminsi itatu agizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikari.

    Iki gikorwa ingabo za FARDC zagikoreye ahitwa Tongo ari kujya mu kazi gashyashya yari yahawe ahitwa Paris muri Teritwari ya Rutchuru. Aya makuru akaba yemejwe n'umuyobozi wo mu ngabo za FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa.
    Mbere yuko agirwa umukuru w'ibikorwa bya gisirikari, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yari ashinzwe ishuri rikuru ryaba Ofisiye bato ESSO, ryakoreraga ahitwa i Kirama.

    Jenerali Secyugu amazina ye y'ukuri yitwa Nsengiyunva Venuste akaba azwi ku mazina ya Secyugu Gabral. Yavutse mu mwaka wa 1962,avukira mu cyahoze ari segiteri ya Bugarura,Komini Muhura,Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

    Yinjiye mu gisilikare cya Ex FAR mu mwaka wa 1989,ubwo ingabo za RPA zateraga igihugu Gen Secyugu nibwo yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisilikare ESM mu cyiciro cya 30.

    Mu mwaka wa 1994, ubwo ingabo za FAR zatsindwaga bagahungira muri Kongo, Secyugu yari afite ipeti rya Liyetona aho yakomereje mu gihugu cya Congo Brazavile igihe ingabo za Laurent Desire Kabila zakuraga Mobutu ku butegetsi.

    Yaba FDLR, yaba RUD Urunana bose ntiborohewe, dore ko nyuma yo gusumbirizwa na FARDC nabo bicana hagati yabo aho uwari umukuru wa RUD Urunana Col Emmanuel Rugema yishwe nabo yayoboraga muri iki cyumweru.

    The post Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y'iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwe-mu-bayobozi-bakuru-ba-fdlr-general-nsengiyumva-secyugu-gabral-yishwe-na-fardc-nyuma-yiminsi-itatu-gusa-ahawe-inshingano-nshya-muri-uwo-mutwe/

  • APR FC iguye miswi na AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku nshuro 2 yikurikiranya, APR FC na AS Kigali zanganyije 1-1 mu mikino ya gishuti irimo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino nyafufika izahagarariramo u Rwanda mu kwezi gutaha.

    Wari umukino wa gishuti wo kwishyura, umukino ubanza wabereye i Shyorongi amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Umukino wo kwishyura wabereye muri Stade Regional i Nyamirambo ku isaha ya saa 15h uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020.

    Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko APR FC ni yo yarushaga AS Kigali.

    Uku gusatira byaje guha APR FC igitego cya mbere ku munota wa 3 gitsinzwe Nsanzimfura Keddy ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

    APR FC yakomeje gusatira ndetse inabona amahirwe ariko abasore barimo Danny ntibayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 36 Nsanzimfura Keddy aba yaboneye APR FC igitego cya 2 kuri kufura ariko ayiteye umunyezamu Bakame ayohereza muri koruneri.

    Muri iki gice cya mbere AS Kigali nta mahirwe menshi yabonye, ibi byatumye umutoza Eric Nshimiyimana akora impinduka akuramo Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston, hinjiramo Muhadjiri na Biramahire Abeddy.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 1 cya APR FC ku busa bwa AS Kigali.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Seif hinjiramo Yannick Bizimana, Buregeya Prince na Ishimwe Kevin

    AS Kigali nayo yakoze impinduka havamo Mukonya, Rugirayabo, Bishira, Bakame na Soudi Abdallah hinjiramo Bate Shamiru, Michel Rusheshangoga, Ishimwe Christian, Tchabalala na Karera Hassan.

    Igice cya kabiri AS Kigali yari yamaze kwinjira mu mukino, ku munota wa 54 yabonye kufura ku ikosa Manzi yakoreye Muhadjiri ariko ayiteye unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 57 Biramahire Abeddy yateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu Hertier awukuramo.

    Ku munota wa 64 Nsanzimfura Keddy yavuyemo kubera imvune asimburwa ba Bosco. Ku munota wa 68 Tity yasimbuwe na Kalisa Rashid.

    Ku munota wa 74 Ruboneka Bosco wa APR FC yatakaje umupira ufatwa na Muhadjiri yinjirana ubwugarizi bwa APR FC atera mu izamu ishoti rikomeye, umunyezamu Hertier awukuramo.

    AS Kigali yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego irasatira cyane maze ku munota wa 90, ku ikosa ry’umunyezamu Hertier wafashe umupira ukamucika, Tchabalala yahise yishyurira AS Kigali.

    APR FC yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

    11 babanjemo ku mpande zombi

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Mose, Ntamuhanga Tumaini Tity, Nsabimana Eric Zidane, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Ndekwe Felix na Soudi Abdallah

    APR FC: Ahishakiye Hertier, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Mugunga Yves

    Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry azibira Zidane wa AS Kigali

    Zidane na Manzi Thierry

    Niyomugabo Claude agerageza kubuza Djijia gutambuka

    Benedata Janvier yahoze muri APR FC

    Rutahizamu mushya wa AS Kigali, Biramahire Abeddy

    Zidane acikana umupira Claude wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-iguye-miswi-na-as-kigali-amafoto

  • Abakinnyi ba Mukura bapimwe Coronavirus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS hamwe n’umutoza wabo ndetse n’abandi bakozi bakurikirana iyi kipe bapimwe Coronavirus mu rwego rwo kwitegura gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere.

    Jérôme Gasana, umuyobozi ukurikirana abakozi b’ikipe ya Mukura (MD) avuga ko bapimwe kuko bagiye gutangira imyitozo mu rwego rwo gutangira Shampiona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

    Yagize Ati “Ibisubizo bya Coronavirus bishyirwa hanze nyuma y’amasaha 24. Twemeranyijwe n’abakinnyi ko ejobundi ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 tuzahurira hano kuri sitade, tugatangira imyitozo.”

    Ikipe ya Mukura ivuga ko baramutse bagize abo basangamo iyi ndwara ya Coronavirus, bakwitabwaho nk’uko bigendekera abandi bantu bayisanzemo, bamara gukira bakagaruka.

    Uyu muyobozi anavuga ko bakiri gushakisha aho abakinnyi bazaba nibatangira imyitozo, ariko ngo ni muri Huye kuko ari na ho bazitoreza.

    Mu rwego rwo kwitegura neza shampiona kandi, iyi kipe irateganya kuzakina imikino ya gicuti n’amakipe yatuma babasha kwipima uko bahagaze mu mikinire.

    Gasana ati “Muri shampiyona iheruka twari aba kane. Turi gushakishiriza imikino ya gicuti ku baturi imbere. Intego ni ukuzatwara igikombe.”

    Ibi ngo bizeye kuzabigeraho ku bufatanye n’umutoza mushyashya bazanye waturutse mu gihugu cy’u Bufaransa.

    N’ubwo bamaze igihe badakina kubera Coronavirus, abakinnyi ba Mukura VS bavuga ko biteguye gukina neza kandi bagatsinda.

    Ubahagarariye (kapiteni) avuga ko n’ubwo bari bamaze igihe badakina, hari imyitozo basabwaga gukora, kugira ngo umunsi bagarutse mu kibuga bitazabagora, kandi bagiye bayikora n’ubwo bitari byoroshye .

    Mu bapimwe Coronavirus harimo n’umukinnyi Iradukunda Barthelemy wahoze akina muri Aspire Academy y’ikipe Barcelone, ikorera mu gihugu cya Sénégal.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-ba-mukura-bapimwe-coronavirus

  • Maï-Maï Mazembe Militia Clash With FARDC #rwanda #RwOT

    The Congolese military on Sunday destroyed bases of Maï-Maï Mazembe militia in Kanzanza on the west coast of Lake Edward in Lubero territory of North Kivu.

    This new FARDC attack against the late Kitete's Mai-Mai Mazembe was launched early this Sunday morning in Kanzana.

    According to Richard Nyembo wa Nyembo the territory administrator, all the militia occupying this area of ​​the west coast of Lake Edward are routed by the FARDC and their self-proclaimed leader, Shetani, is on the run.

    'One Maï-Maï fighter was killed and two others captured. The camps of these militiamen were also destroyed,' Nyembo wa Nyembo said on Sunday, calling on the inhabitants to return to their villages because the area is already under control of National army.

    The president of the new civil society of Lubero, Bayireke Kisusu, deplores this massive displacement of the population. He calls on the authorities to permanently eradicate the rebel activities that have caused large suffering of the population of the region.

    Meanwhile, the commander of operations Sokola 1 Axis Sud confirmed the attack and promised to give the results later. The operations against the Maï-Maï in this part of Lubero territory were launched since last Friday.

    The post Maï-Maï Mazembe Militia Clash With FARDC appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/mai-mai-mazembe-militia-clash-with-fardc/