Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yavuze ko Nigeria ikwiye gusabirwa ku Mana mu kwamagana ihohoterwa ryibasiriye abaturage.
Yagize ati :
'Reka dusabire Nigeria kuri Nyagasani kugira ngo hirindwe ihohoterwa iryo ariryo ryose, rikorwa buri gihe mu gushakisha ubwumvikane binyuze mu guteza imbere ubutabera n'inyungu rusange.'
Imyigaragambyo imaze iminsi muri Nigeria, aho abigaragambya batangiye bigabiza imihanda basaba ko Umutwe wa Polisi udasanzwe wari ushinzwe kurwanya ubujura, Special Anti-Robbery Squad (SARS) useswa kuko ushinjwa ubugizi bwa nabi.
Iyi myigaragambyo yamagana ihohotera rikorwa na SARS, yakorwaga mu ntero igira iti '#EndSARS''
Umujinya w'abaturage warushijeho gukara mu ntangiriro z'Ukwakira nyuma y'amashusho yashyizwe kuri internet agaragaza abapolisi bica umuturage.
Ku wa 20 Ukwakira 2020, mu Murwa Mukuru Lagos havuzwe impfu z'abantu benshi barashwe n'igisirikare ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ihohotera rikorwa n'abapolisi. Umwe mu bari bahari yabwiye itangazamakuru ko yiboneye imirambo igera muri 20 n'abakomeretse barenga 50.
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu wa Amnesty International wavuze ko hagati ya 2017 na 2020, wanditse dosiye 82 z'ubugome polisi yagiye ikorera abantu batandukanye muri Nigeria.
Uwayezu Jean Fidèle wabaye umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda, yatorewe kuba Perezida mushya w'Umuryango Rayon Sports mu gihe cy'imyaka ine mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Amatora yatangiye saa munani n'iminota 30, akorwa mu ibanga rikomeye. Mu cyumba cya Lemigo yaberagamo, nta muntu n'umwe wari ufite telefoni ku buryo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, kumenya ibyari biri kuberamo byari ikintu kigoye cyane.
Umwe mu bari bitabiriye aya matora, ni we wasohotse avuga uko imbere byifashe, ko Uwayezu ariwe muyobozi mushya w'iyi kipe yambara umweru n'ubururu. Ni amatora yayobowe na Komite y'Inzibacyuho yari yahawe iminsi 30 n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB).
Uwayezu Jean Fidèle w'imyaka 54 akomoka i Nyanza, yatorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ahigitse Bizimana Slyvestre bari bahanganiye uyu mwanya, ariko we akaba atitabiriye amatora kubera ko ari Umudivantisite w'umunsi wa karindwi.
Uwayezu yahoze ari Umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda ndetse yahawe umudali wo kubohora igihugu. Mu 2011, yiyamamarije kuba Umusenateri aturutse mu Ntara y'Amajyepfo gusa ntiyahirwa. Icyo gihe yari ashyize imbere amahoro n'umutekano nk'ishingiro ry'iterambere n'uburumbuke by'u Rwanda.
Ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Muhanga ashaka kuba Umusenateri yagize ati 'Narwaniye iki gihugu kandi nzakomeza kubikora ntyo nitanga, ntanga ubuzima bwanjye bwose ku Banyarwanda kugira ngo bagire amahoro n'umutekano'.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, hiyamamaje Mushimire Jean Claude wahoze akuriye imishinga muri manda ebyiri ziheruka muri Rayon Sports ndetse na Kayisire Jacques wakiniye Rayon Sports nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngoga Roger Aimable yiyamamaje nk'umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri naho Ndahiro Olivier yiyamamaza nk'Umubitsi.
Usibye Uwayezu Jean Fidèle watorewe kuba Perezida, ku yindi myanya Visi Perezida wa Mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable naho umubitsi aba Ndahiro Olivier.
Urukiko rukuru rw'u Buhorandi rwemeje ko gukuramo inda bitemewe muri iki gihugu, uretse ku bafashwe ku ngufu n'abatwite ariko bamerewe nabi n'inda. Iki cyemezo kikaba kitanyuze abatari bacye bityo bagana imihanda mu myigaragambyo, mu mujyi wa Warsaw.
Umuraperi Fizzo Mason wo mu karere ka Musanze yashyize hanze indirimbo nshya ‘Game zanjye’ yakoranye na Pacifica wo mu karere ka Rubavu, bayinyuzamo ubutumwa bavuga ko bukomeye bwo gushishikariza abantu guharanira kugera ku nzozi zabo batitaye ku bantu babaca intege.
Ibyo byatagajwe n’ubuyobozi bw’uwo muryango ku wa 22 Ukwakira 2020, ubwo wizihizaga imyaka 10 umaze muri ibyo bikorwa byo kugeza amazi meza ku Banyarwanda.
Ibyo bikorwa bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye y’imyaka irindwi, ni ukuvuga 2017-2024 yo kuba ingo zose zo mu gihugu zizaba zigera ku mazi. Biteganyijwe ko abagera ku mazi meza bava kuri 85% nk’uko byari bimeze muri 2017, bakagera ku 100% muri 2024, uruhare rwa WaterAid mu kugera kuri iyo ntego rukaba ari ingenzi.
Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, avuga ko biteguye gukora byinshi kandi byiza kurusha ibyakozwe mbere.
Ati “Uyu munsi turizihiza imyaka 10 tumaze dukorera muri iki gihugu, tugeza amazi meza ku baturage tunabahugurra ku isuku, ariko twiyemeje gukora byinshi mu yindi myaka 10 iri imbere”.
Ati “Kongera ibyo bikorwa ntibisaba amafaranga gusa, bisaba igihe ndetse n’ibitekerezo byiza. Kwigisha abaturage iby’isuku ni akazi gakomeye, gusa tuzakomeza kongeramo ingufu kandi ari na ko twongeramo amafaranga bitewe n’uko abaterangunga bazayatanga”.
Kwizera akomeza agira ati “Amafaranga aboneka kubera ibitekerezo by’abantu, icyo ni ikintu gikomeye. Tuzakomeza gushyiramo amafaranga no kongera igihe cyo gufasha abaturage muri ibyo bikorwa kugeza muri 2030. Covid-19 yabaye urugero kuri buri muntu, bigaragara rero ko gukaraba intoki kenshi ari ingenzi ku bantu”.
Ati “Bizwi ko amazi ari ubuzima, isukura ni ishema na ho isuku ni imibereho myiza. Ibyo ni byo WaterAid imaze igihe ikora mu Rwanda”.
Kuva WaterAid yagera mu Rwanda, yagejeje amazi meza ku bantu basaga 172,483 hanyuma yigisha abagera ku 221,523 iby’isukura na ho abantu 959,724 bahugurwa ku guhindura imyitwarire mu kugira isuku.
Hari kandi amashuri 338, ibigo nderabuzima bitanu n’ahantu habiri hahurirwa n’abantu benshi hagejejweho izo serivisi, mu mashuri hanashyirwa n’icyumba cy’umwana w’umukobwa kimufasha nko mu gihe ari mu mihango.
WaterAid ivuga ko muri iyo myaka 10 ishize, yakoresheje miliyari zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda mu kugeza izo serivisi ku baturage.
Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, Patricie Uwase wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko WaterAid yabaye umufatanyabikorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ikaba yaranakoze ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.
Ati “Uwo muryango wagize uruhare runini mu kubaka aho gukarabira intoki mu karere ka Bugesera no bitaro bitandukanye. Muri 2024 tuzaba twegereje umusozo w’Intego z’Iterambere ry’Igihugu, NST1, tuzakorana na WaterAid kugira ngo tuzigereho. Imwe muri izo ntego ni ukongera amazi meza mu ngo, uwo muryango ukazabidufashamo”.
Ati “Leta ifite gahunda yo kubaka imiyoboro minini y’amazi n’ibigega binini, ariko tugafatanya n’imiryango nka WaterAid, kugira ngo twongere ibikorwa by’amazi meza n’isuku mu ngo. Uruhare rwa WaterAid Rwanda ruzatuma igihugu kigera ku ntego cyiyemeje muri 2024”.
Uwo muryango ukorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyamagabe mu Majyepfo, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Musenyeri Kambanda abaye uwa mbere mu mateka y’u Rwanda ubaye Karidinali
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Musenyeri Kambanda yagize ati “Ndashimira Imana, ni yo igena byose. Ni ibintu ntigeze ntekereza, ariko ku bw’ububasha bw’Imana, ndashimira na Nyirubutungane Papa Francis wangiriye iki cyizere, ndetse akanantungura kuko ntabwo nari mbizi. Abantu bagiye babimbwira hanyuma nza kubona inkuru y’impamo.”
Ati “Icyizere ngiriwe n’umwanya mpawe, nshimishijwe n’uko nzashobora kuyikorera kurushaho mu rwego rwa Kiliziya nk’umuryango washyizweho n’Imana mu buryo bwo kwamamaza urukundo rwayo n’inkuru nziza y’umukiro.”
Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko i Vatican kwa Papa muri 2017. Kuva icyo gihe byagaragaye nk’ikimenyetso cyiza cyo kubyutsa umubano mwiza w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
Abajije niba umwanya ahawe waba ufitanye isano n’uko kunoza umubano kwa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, Musenyeri Kambanda yavuze ko kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Kiliziya Gatolika na byo ari byiza kuko bitanga umutekano, ibikorwa bikiyongera.
Icyakora mu rwego rwa Kiliziya na none, Papa ngo areba ukwemera kw’Abakilisitu, ibikorwa bya Kiliziya cyane cyane mu kurushaho kurema umuryango wunze ubumwe wa kivandimwe, no kurushaho kwamamaza ivanjili kugira ngo abantu barusheho kumenya Imana n’izina ryayo.
Ati “Ibi byose rero ubishyira hamwe, ntabwo ari jyewe ku giti cyanjye, ahubwo ni Kiliziya y’u Rwanda n’Igihugu, kuko urugendo twakoze rugaragara, n’ubutumwa dukora, Kiliziya ku isi ibona hari ubuhamya n’umusanzu mu iyogezabutumwa muri rusange no mu bikorwa bya Kiliziya dukora.”
Nyiricyubahiro Antoine Kambanda ni we Karidinali wa mbere u Rwanda rugize. Muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, Diyosezi ifite Umukaridinali ni iya Kinshasa yonyine. Ahandi hari umukaridinai ni i Nairobi, uw’i Kampala yacyuye igihe, n’uwa Dar es Salaam na we yacyuye igihe.
Abajijwe niba hari inyungu bifite kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ati “Ibyo bigaragaza ko ari ishema rikomeye n’icyizere gikomeye Kiliziya igiriye u Rwanda.”
Ati “Ubu umuntu aba agiye mu bajyanama ba Papa ndetse akagira na Kiliziya ahabwa muri Diyosezi ya Roma nk’umwe mu bajyanama ba Papa. Abo Bakaridinali kandi ni na bo bavamo abatora Papa, akanatorwa muri bo.”
Yasobanuye ko muri rusange inshingano za Karidinali zireba Kiliziya n’iyogezabutumwa muri rusange ku isi. Ati “Nka Kiliziya mu Rwanda, twishimiye ko dushobora gutanga umusanzu wacu n’ijwi ryacu rikaba ryakumvikana mu musanzu w’iyogezabutumwa muri rusange ku isi.”
Ku bijyanye no kumenya niba agumana inshingano yakoraga mu Rwanda, yavuze ko azikomeza, keretse nibamuha ubundi butumwa, ariko ngo izo nshingano zishobora no guhabwa undi mwepisikopi cyangwa umupadiri.
Mu gutera ibiti ibihumbi bibiri kubuso bwa Hegitali 20 mu Mudugu wa Mbayaya, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddee yibukije abitabiriye iki gikorwa ko imvugo yuko 'Nutema igiti ujye utera bibiri' itabuza ko wagitema kandi ugatera ijana cyangwa se ibirenga byose bigakura neza mu gihe byitaweho.
Mu gutera ibi biti byiganjemo ibivangwa n'imyaka, abaturage bibukijwe ko imirima byateweho ari iyabo, ko no mukubisarura atari ubuyobozi buzabisarura, ariko ko inyungu igarukira buri wese, kuko ubutaka bw'umuturage bwunguka ifumbire, akabona amafaranga igihe asarura, akabasha kandi kuba yanabyifashisha mu bikorwa bitandukanye ariko atabyangije, mu gihe muri rusange umuyaga, umwuka mwiza n'imvura bikururwa n'amashyamba bigera kuri bose.
Meya Tuyizere, yasabye buri muturage ufite ubutaka bwatewemo ibiti kubibungabunga ku buryo hatagira icyononekara, ahubwo byose bigakura neza kugeza bibahaye umusaruro. Yabibukije ko uko biyongera ariko amashyamba arushaho kugabanuka, bityo abashishikariza kuyatera kubwinshi, anababwira kandi ko imvugo yamamaye ko utema igiti atera bibiri, ishobora no guhinduka ugatema kimwe ugatera ijana cyangwa se birenga.
Meya Tuyizere aganira n'abitabiriye gutera ibiti.
Ati' Nutema kimwe ujye utera 2, ariko kandi wanatera ijana cyangwa se ibirenzeho kandi bigashoboka. Tudafite amashyamba, nta mibereho twaba dugite. Amashyamba ni umusingi w'imibereho myiza n'iterambere rirambye. Uko dukomeza kubaka urusobe rw'ibinyabuzima dutera amashyambaniko, amashyamba atuzanira akayaga keza, atuzanira imvura, tuyakuraho byinshi. Iki giti dutera kidufitiye akamaro cyane. Uko twiyongera twongere amashyamba ku buryo burenzeho kuko tubaye twiyongera amashyamba akagabanuka ni ikibazo'.
Meya Tuyizere, yibukije ko igihe amashyamba yeze adakwiye gusarurirwa rimwe, ko ahubwo ari ukujya ibihe kugira ngo adasarurwa nabi, imisozi igasigara yambaye ubusa, ubutaka bukabura ikibufata kandi n'ibindi byiza yari ategerejwemo ntibiboneke.
Avuga kandi ko buri wese aramutse ashyize imbaraga mu gutera ibiti by'imbuto ziribwa amafaranga yakwiyongera, hagasarurwa iterambere rirambye kuko ibyo kurya byaba bihari, ibijya mu masoko bikaboneka, bityo n'amafaranga akaba ahari. Kwita ku mashyamba yacu, yaba ibiti by'imbuto n'ibindi, byose ni ukwigirira neza. Ibi biti tubitere dufite umugambi wo kubirinda, imirwanyasuri tuyicukure dufite umugambi wo kuyisibura. Nutema igiti ujye utera bibiri, ariko kandi nushaka unatere ijana.
Ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Habiyakare Silvestre, avuga kuri gahunda yo gutera ibiti no kubifata neza, yagize ati' Igiti kiri mubidufasha kugira ubuzima, tugikoresha mu bikorwa byacu byinshi bya buri munsi nk'ibicanwa, inzugi, amadirishya, ibitanda dukoreshaâ¦, ibiti by'imbuto n'ibindi byinshi dukuramo. Buri muryango ukwiye kugira ibiti 3 nibura by'imbuto ziribwa.
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi.
Agira kandi ati ' Ibiti bivangwa n'imyaka, bigira uruhare mu kurinda ubutaka no kubuha ifumbire. Imizi yabyo izamura ya myunyu yagiyemo hasi, ibibabi byayo iyo bimanutse biba ifumbire dukoresha. Ntihazagire ugira impungenge zuko byamwangiriza, ahubwo bifite inyungu nyinshi mu kubaha ibyo mukeneye'.
Abaturage baterewe ibiti mu butaka bwabo, bibukijwe ko kubifata neza ari ukwigirira neza no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Bibukijwe ko no mu gihe hari igiti kigize ikibazo bakwiye kubivuga, byaba ari uburwayi kikavurwa aho kugikura mubindi kandi batazi neza impamvu yabiteye.
Uganda's ragga star and young brother to Jose Chameleon, Weasel Manizo, real names Douglas Mayanja is contemplating on the decision of settling down with Rwandan beauty queen Teta Sandra.
This comes following the recent pictures of Sandra Teta and Weasel cuddling each other in a friend's wedding recently and after a few drinks, Weasel opened up to his close friends that he is planning to walk down the aisle finally with baby mama Sandra.
The news came as a shock since the two were rumored to be ending their romance after a heated up incident in July that resulted into Weasel deleting all Sandra Teta's images on his Instagram.
The good news escalated between the budding couple five months after they were blessed with a bouncing baby girl named Ria Mayanja.
Sandra and Weasel started dating early 2018 when she relocated to Kampala and started working as a promoter of a famous bar dubbed Hide Out Lounge at Lugogo by pass, which was a favorite hangout for musicians especially those from Mayanja's family.
Prior to going to Uganda, Sandra dated Active Crew member, Derek, for some years before dumping him to continue with her life.
Sandra contested for Miss SFB beauty pageant in 2011 and emerged 2nd runner's up, the position that opened her doors into showbiz world.
She is one of the brains behind Miss Rwanda beauty pageant and its organizing company Rwanda Inspiration Back-Up.
She is also known for hosting various entertainment events like The Red Carpet and Rwanda International Fashion World, among others.Â
Weasel is an ex-singer of Goodlyfe duo Radio & Weasel, he is also a young brother to Uganda's music icon Jose Chameleon of Badilisha famed song.
Sandra relocated to Uganda in 2018, after serving few months in jail for for misappropriation of funds from the flopped Rwanda International Fashion World event that was graced by celebrated music icon Bebe Cool and socialite Zari Hassan.