Category: Uncategorized

  • Abana bashowe mu bikorwa by'iterabwoba na FLN baravuga ingaruka zikomeye byabagizeho #rwanda #RwOT

    Abana bashowe mu bikorwa bya gisirikare by' umutwe w'iterabwoba wa FLN baravuga ko ibi bikorwa byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo kutiga, kujya mu bwicanyi ndetse n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Kwinjiza abana mu gisirikare ni kimwe mu byaha abahoze ari abayobozi b'umutwe wa FLN bashinjwa n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda.

    Muri 85 twasanze mu kigo cya Mutobo, abagera kuri 56% ni abakobwa bakaba bari bafite n'amasoko yihariye yo kuneka ariko binyuze mu kwinjira mu gihugu nk'abakozi bo mu rugo. 

    Aba bose nubwo bavuga ko bari abasirikare bo ku rwego ruto ngo ntibyababuzaga ku menya amakuru y'ibitoro FLN yagabye ku Rwanda.

    Abana bashowe mu bikorwa by'iterabwoba na FLN baravuga ingaruka zikomeye byabagizeho

    RBA

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/abana-bashowe-mu-bikorwa-byiterabwoba-na-fln-baravuga-ingaruka-zikomeye-byabagizeho/

  • Ernest Sugira ntazakina umukino wa Cape Verde, undi rutahizamu arashidikanywaho #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Amavubi, Sugira Ernest ntazakina umukino u Rwanda ruzahuramo na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kubera ikibazo cy’imvune.

    Uyu rutahizamu umwe mu bari bitezweho ko azafasha Amavubi, yagiriye ikibazo mu myitozo n’ubundi y’ikipe y’igihugu ubwo bari mu mwiherero wasojwe ku wa 19 Ukwakira 2020.

    Akaba yaragize ikibazo cy’inyama yo mu itako bizwi nka Hamstring injury mu rurimi rw’amahanga.

    Uyu mukinnyi akaba yemereye ISIMBI ko atari bujye mu mwiherero kimwe n’abandi ndetse ko uyu mukino atazawukina.

    Ati'nibyo ntabwo njya mu mwiherero. Nagize hamstring. Umukino wa Cape Verde rwose ntabwo nzawukina, biragoye cyane kuko ndacyivuza ntwabwo igihe cyo gutangira imyitozo kiragera.'

    Uyu rutahizamu na we akaba yiyongereye kuri Meddie Kagere ukinira Simba SC na we wagize ikibazo cy’imvune yo mu ivu ku wa 4 Ukwakira akaba atarangira imyitozo, na we arashidikanywaho ko ashobora kudakina uyu mukino.

    Biteganyijwe ko umukino ubanza wa Cape Verde uzabera muri Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Sugira Ernest ntabwo azakina umukino wa Cape Verde

    Meddie Kagere na we arashidikanywaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ernest-sugira-ntazakina-umukino-wa-cape-verde-undi-rutahizamu-arashidikanywaho

  • Fireman ababazwa no kuba atazi umuntu n’umwe wo mu muryango we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Fireman yavuze ko yamaze igihe kinini yumva ubuzima bwe ntacyo bumubwie cyane, icyakora akajya akora umuziki ngo azibere ikirangirire.

    Ubwo yinjiraga mu muziki, yahise atangira gukoresha ibiyobyabwenge, kandi ngo yabikoraga yumva nta muntu atinya kabone nubwo byari kumukoresha amakosa.

    Abajijwe impamvu yifataga gutya, Fireman yarasubije ati “Jyewe nkiri muto, numvaga nta muntu ntinya. Nakoraga ibyo nshatse kuko nta mubyeyi, nta marume, nta mama wacu cyangwa undi muvandimwe nari kuba ntinya kuko bose bagiye”.

    Mu kiganiro, Fireman yabaye nk’ugira amarangamutima kuri iyi ngingo, ariko ahita yigarura ati “Byajyaga bimbabaza nkiri muto kuba ntafite umuntu n’umwe nita mwenewacu, ariko ubu mfite inshuti nyinshi mfata nk’abavandimwe abandi nkabafata nk’ababyeyi”.

    Mu ngaruka mbi ibi byamugizeho, avuga ko harimo kunywa ibiyobyabwenge byaje kumugira imbata kugeza ubwo yisanze ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, aho yamaze umwaka wose wa 2019.

    Nyuma yo kuva mu ruhererekane rw’ibibazo birimo kujyanwa Iwawa no gufungirwa muri gereza ya gisirikare, ndetse no guhura n’ingaruka za Covid-19, Fireman yagarutse mu muziki akora indirimbo zirimo ‘Ni neza’ yakoranye na Symphony Band bivugwa ko yaririmbiye umukunzi we wamubaye hafi igihe yari Iwawa.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/fireman-ababazwa-no-kuba-atazi-umuntu-n-umwe-wo-mu-muryango-we

  • APR FC na AS Kigali zongeye kugwa miswi mu mukino wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika aya makipe azahagarariramo u Rwanda ndetse n’umwaka w’imikino muri rusange, ikipe ya APR Fc na AS Kigali zaherukaga gukina umukino wa gicuti zikanganya igitego 1-1, zakinnye umukino wa kabiri wa gicuti.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo aho watangiye ku I Saa Cyenda n’iminota 12, ukaba wabaye nta nufana uri kuri stade kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Ku munota wa kane gusa w’umukino APR FC yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy , ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

    Benedata Janvier wahoze muri APR Fc ahanganye na Niyomugabo Claude wahoze muri AS Kigali
    Benedata Janvier wahoze muri APR Fc ahanganye na Niyomugabo Claude wahoze muri AS Kigali

    Nyuma y’impinduka zagiye zikorwa aho amakipe yageragezaga abakinnyi batandukanye, mu gice cya kabiri umukino wenda gusozwa ku munota wa 85, AS Kigali yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu :Ahishakiye Héritier, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Biramahire Abeddy wasinye amasezerano kuri uyu wa Gatanu yakinaga umukino we wa mbere
    Biramahire Abeddy wasinye amasezerano kuri uyu wa Gatanu yakinaga umukino we wa mbere

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Ndekwe Félix na Soudi Abdallah.

    APR FC: Ahishakiye Héritier, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Mugunga Yves.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-na-as-kigali-zongeye-kugwa-miswi-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto

  • Umuramyi Samson Mpawe yasohoye indirimbo 'Ni iby’agaciro' ishishikariza abantu kwizera Yesu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Samson Mpawe ukiri mushya mu ruhando rw’abakora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yasohoye iyitwa 'Ni iby’agaciro' ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kwakira no kwizera Yesu Kirisitu.

    Mpawe Samson yavuze ko yifuje gukangurira abantu kwizera Yesu kuko ari cyo kintu kiruta ibindi byose umuntu yatunga mu buzima bwe, kuko bihesha ubifite kugira amahoro adatangwa n’Isi.

    Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, Mpawe yavuze ko yagikuye mu ijambo ry’Imana, ryanditse mu Ibyahishuwe 3:20 hagira hati 'Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.'

    Mpawe yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayikoze afite intego y’uko abazayumva izabasha gufata umwanzuro wo kwizera Yesu kuko bizatuma ubuzima bwabo buhinduka babeho mu buzima buzima.

    Yagize ati 'Iyi ndirimbo izabafasha kwitekerezaho no gufata umwanzuro mwiza wo gukurikira Umwami Yesu, bitume barushaho kubaho ubuzima bwo gusa na we.'

    Umuhanzi Samson Mpawe yatangiriye kuririmba mu ishuri ryo ku cyumweru ubwo yari akiri umwana.

    Intego ye mu muziki ni ugukomeza gukora n’izindi ndirimbo nyinshi ndetse afite intego ko umuziki we uzarenga u Rwanda ukagera no ku banyamahanga.

    'Ni iby’agaciro' ni indirimbo ifite iminota itanu, ikaba yaratunganyijwe na Producer Léopold mu buryo bw’amajwi, usanze umunyereweho gukorera amakolari n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

    Samson Mpawe amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo inshya yise 'Ni iby’agaciro'; yanahanze izirimo 'Niyamamare', 'Tuza' n’iyitwa 'Ni Yesu'. Kuri ubu afite izindi ndirimbo zirenga 120 zanditse.

    Source: Igihe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuramyi-Samson-Mpawe-yasohoye-indirimbo-Ni-iby-agaciro-ishishikariza-abantu.html

  • Huye: Polisi yafashe abasore babiri bacuruzaga bakanakoresha ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, nibwo Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa yafashe Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w'imyaka 22 na Sadamu abdoul w'imyaka 27. Bafatanwe udupfunyika 4 turimo ifu y'ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), bari banafite urushinge bakoresha bitera mu mubiri icyo kiyobyabwenge.

    Umuyobozi wa Polisi w'umusigire mu Karere ka Huye, Chief Inspector of Police(CIP) Michel Majyambere  yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n'umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge, wakiguraga kwa Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major. Yagize ati:

    'Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n'ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza niwe wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ariwe ugicuruza naho Sadamu we yari yaje nk'umukiriya waje kugura.'

    CIP Majyambere  yakomeje avuga ko mu gufatwa kwa bariya basore babasanganye udupfunyika 4 turimo ifu ya kiriya kiyobyabwenge ndetse n'urushinge bakoreshaga bitera mu mubiri kiriya kiyobyabwenge. Yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu cyikiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye.Yagize ati :

    'Heroyine(Heroine) ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n'amazi bakajya bacyitera mu mubiri bakoresheje inshinge.'

    Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk'ufite imbeho kandi izuba riva. Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kucyitera ndetse ko cyabasabitse umubiri wose. Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

    CIP Majyambere yakanguriye urubyiruko n'abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi arirwo mbaraga z'igihugu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nshimiyimana Olivier na Sadamu Abdoul bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroyine

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo  ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    RNP

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/huye-polisi-yafashe-abasore-babiri-bacuruzaga-bakanakoresha-ikiyobyabwenge-gihambaye-cya-heroyine/

  • Habonetse imirambo 7 muri kontineri yavaga muri Serbia ijya muri Paraguay #rwanda #RwOT

    Habonetse imirambo irindwi muri kontineri yarimo ifumbire yavaga muri Serbia ijyanwa muri Paraguay, bivugwa ko bari abimukira bashakaga kujya mukindi gihugu.

    Iyo mirambo yabonetse yarangiritse cyane yaraboze bishobora kuba byaratewe no kubura umwuka nk'uko Dogiteri Lemir yabivuze.

    Abapfuye bose bakekako ari abagabo bakuru. Babonywe n'abakozi bakorera ikompanyi y'ubuhinzi mu murwa mukuru wa Paraguay ariwo Asuncion.

    Iyo kontineri yari yaranyuze muri Croatia ari naho bakeka abo bantu bajyaga gusa kontineri yarakomeje inyura mu Misiri, muri Esipanye, Argentina yerekeza muri Paraguay.

    Urwo rugendo rurerure rushobora kuba arirwo rwabaye intandaro yo kubaviramo urupfu kubera kubura ibiryo bihagije byo kurya kuko bari bateganyije ibyo kurya by'igihe gito nk'uko Dogiteri Lemir akomeza abishimangira.

    Dogiteri Lemir yakomeje avuga ko bishoboka ko ifumbire yaba ariyo yatumye imibiri yabo ihita yangirika vuba byo kubora.

    Batatu muri bo bari baturutse muri Morocco, umwe mu Misiri nk'uko uyu mudogiteri akomeza abivuga.

    Umunyamategeko Marcelo Saldiva yatangarije ibiro ntaramakuru bya Reuters News Agency ko bashobora kuba barapfuye kuko urugendo rwabaye rurerure. Yagize ati:

    'Dutekereza ko bavuye iwabo bateganya kujya mugihugu cya hafi ariko ntibabashe kubara neza uburebure bw'urugendo bigatuma bahaburira ubuzima.'

    Yakomeje agira ati:

    'ibyo bari bateganyije byo kurya birimo ibisuguti, amazi n'ibindi biribwa bari bateganyije ibimara amasaha 72 gusa.'

    Kugeza ubu baracyagerageza gukora ubushakashatsi ngo bamenye abo bantu abaribo, bivugwa ko bigoye cyane kuko imibiri yabo yangiritse cyane hakaba hasigaye gusa imisatsi n'amagufa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/habonetse-imirambo-7-muri-kontineri-yavaga-muri-serbia-ijya-muri-paraguay/

  • Menya Abami n’Abagabekazi batabarijwe i Rutare muri Gicumbi, ahaberaga igiterane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bami b
    Mu bami b’u Rwanda batabarijwe i Rutare, imva (iriba) ya Rwabugiri ni yo yabashije kubakirwa

    Abatuye i Rutare bavuga ko uwo mujyi washinzwe mu mwaka wa 1934 n’Abarabu bazaga muri Afurika y’uburasirazuba bagamije ubucuruzi.

    Rutare iruta ubukuru umujyi wa Byumba washinzwe mu 1936, ariko na yo ikaba yarabayeho nyuma y’indi mijyi mito mito nka Kabarore (Gatsibo) na Kiramuruzi kuko ngo ari iyo muri 1930.

    Bizimana Jean Baptiste w’imyaka 72 wabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2003-2011, ni umuturage w’i Rutare wari ufite sewabo witwaga Sebahutu wabaye umwiru ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, yasize amubwiye byinshi ku mateka y’i Rutare.

    Rutare ni irimbi (umusezero) ry’Abami n’Abagabekazi b’u Rwanda

    Nubwo imibiri yashoboye kuhaboneka ari uwa Kigeli IV Rwabugiri n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera, i Rutare ngo hatabarijwe (hashyinguwe) abami batandatu n’abagabekazi bane.

    Uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste yaganirije Kigali Today ku mateka ya Rutare
    Uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste yaganirije Kigali Today ku mateka ya Rutare

    Bizimana avuga ko umwami wa mbere watabarijwe i Rutare ari Kigeli I Mukobanya, bivugwa ko yategetse mu myaka ya 1378-1411, uwa kabiri akaba ari Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576), uwa gatatu akaba ari umuhungu wa Semugeshi witwaga Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609).

    Umwami wa kane watabarijwe i Rutare akaba ari Kigeli III Ndabarasa (1708-1741), uwa gatanu aba Mutara II Rwogera (1830-1853), hanyuma hakaza Kigeli IV Rwabugiri watabarijwe ahitwa i Munanira, we imva ye (iriba) ikaba yarubakiwe ikiriho kugeza n’ubu.

    Mu bagabekazi (ba nyina b’abami) batabarijwe i Rutare mu bice bitandukanye bigize uwo murenge, hari Nyirakigeli I Nyanguge akaba ari nyina wa Kigeli I Mukobanya, hakaba na Nyirakigeli III Rwesero akaba ari nyina wa Kigeli III Ndabarasa.

    Undi mugabekazi watabarijwe i Rutare ni Nyiramibambwe III Nyiratamba nyina wa Mibambwe III Sentabyo, hanyuma hakaza na Nyirayuhi V Kanjogera wabaye umugabekazi w’abami babiri kuko yabanje kuba Nyiramibambwe IV Rutarindwa, aza gukomeza kuba umugabekazi ku ngoma ya Yuhi V Musinga.

    Bizimana akomeza agira ati “Aba bami ni bo baremaremye u Rwanda, ahantu batabarijwe ubundi hagombye gusigasirwa hagashyirwa ikimenyetso kigaragara, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakajya baza kuhareba”.

    Rutare, umujyi ushaje wabayeho mu 1934
    Rutare, umujyi ushaje wabayeho mu 1934

    Bizimana avuga ko buri mwami afite umwihariko we n’ibintu yagiye akora, aho atanga urugero kuri Rwabugiri ngo wazanye ikiribwa cy’amashaza mu Rwanda akanagira uruhare mu kurwagura kurushaho.

    Urubyiruko ni rwo Bizimana abwira cyane cyane, kugira ngo bajye kwiga ayo mateka ndetse banayigishe abazabakomokaho.

    Bizimana na bagenzi be batuye i Rutare bavuga ko ikintu kibabaje ari uko isoko ry’inka (igiterane) ritakirema nk’uko ryahoze, nyamara mu gihe cy’ubukoloni ngo ryarigeze kuba irya kabiri mu Rwanda mu masoko manini y’amatungo.

    Uwitwa Muyombano Abdulkharim avuga ko igiterane cyashoboraga kuzamo inka zirenga 1,000, ariko ubu izihazanwa zikaba zitarenga 20 ku munsi w’isoko.

    Umubyeyi witwa Musabarare Emerthe, asaba ko Rutare yakorerwa umuhanda ujyayo kugira ngo babone uko bageza ku masoko umusaruro w’ibirayi bihera.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ingoro z’Umurage z’u Rwanda, Jérôme Karangwa, avuga ko bafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bagiye gushyira site z’ubukerarugendo muri Rutare no mu tundi duce tuhegereye tw’Akarere ka Gasabo.

    Karangwa avuga ko guhera mu mwaka utaha wa 2021 ahari ibigabiro by’abami hazatangira gushyirwa imihanda ba mukerarugendo banyuramo bajya cyangwa bava gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda.

    Aha hantu hari hafite agaciro gakomeye mu gihe cy
    Aha hantu hari hafite agaciro gakomeye mu gihe cy’ubukoloni kuko haberaga igiterane (isoko mpuzamahanga ry’inka)

    Agira ati “Icya mbere cyakorwa ni ukuhashyira ibyapa bisa neza biyobora ba mukerarugendo, gutunganya inzira zijyayo, ndetse no guhugura abaturage baho bamwe bajijutse bakajya bakira abashyitsi”.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi bizajyana no gufatanya n’abaturage guteza imbere ibikorwa remezo n’ibibyara umusaruro ukenewe.


    source https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/menya-abami-n-abagabekazi-batabarijwe-i-rutare-muri-gicumbi-ahaberaga-igiterane

  • Abasore babiri bafatiwe mu cyuho bacuruza banakoresha ikiyobyabwenge gihambaye cya ‘Heroyine’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Olivier na Sadamu Abdoul bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroyine (Ifoto: RNP)
    Nshimiyimana Olivier na Sadamu Abdoul bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroyine (Ifoto: RNP)

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Huye, Chief Inspector of Police (CIP) Michel Majyambere, yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge, wakiguraga kwa Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major.

    Yagize ati “Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza ni we wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ari we ugicuruza, naho Sadamu we yari yaje nk’umukiriya waje kugura”.

    Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, CIP Majyambere yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu cyikiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

    Yagize ati “Heroyine (Heroine) ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n’amazi bakajya bacyitera mu mubiri bakoresheje inshinge”.

    Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk’ufite imbeho kandi izuba riva.

    Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kucyitera ndetse ko cyabasabitse umubiri wose. Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

    CIP Majyambere akangurira urubyiruko n’Abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi ari rwo mbaraga z’igihugu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abasore-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-bacuruza-banakoresha-ikiyobyabwenge-gihambaye-cya-heroyine

  • Ese ubundi umurimo w' Abakaridinali ni uwuhe ? Nyuma yo kugira Umunyarwanda wa mbere wagizwe Kardinali #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Papa Francis yatangaje amazina y'Abakardinali bashyashya 13 muri bo hakaba harimo Musenyeri Mukuru wa Kigali, Antoine Kambanda.

    Musenyeri Antoine Kambanda ni we Munyarwanda wa mbere ugizwe Umukardinali

    Muri aba 13, icyenda bari munsi y'imyaka 80, bafite uburenganzira bwo kuba mu itsinda ry'Abakardinali bashobora gutora usimbura Papa mu gihe yokwitaba Imana cyangwa yeguye.

    Musenyeri Antoine Kambanda afite imyaka 61, yavukiye mu Karere ka Bugesera, mu 2018 nibwo Papa Francis yamugize Musenyeri mukuru (Arkepiskopi) wa Kigali.

    Kambanda yize amashuri abanza n'ayisumbuye i Burundi, muri Uganda no muri Kenya imbere yo kurangiza amasomo ya Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Nyakibanda mu Rwanda.

    Mu kwezi kwa Cyenda mu 1990 nibwo Papa Paul II yamugize Umupadiri. Kuva mu 1993 yagiye kwiga i Roma aho yavanye impamyabushobozi y'ikirenga muri Tewolojiya.

    Nyuma yo gusoza amasomo, igihe kinini yakimaze ari umwarimu muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aza no kuyiyobora kugeza mu 2013.

    Muri uwo mwaka wa 2013 nibwo Papa Francis yamugize Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo kugeza mu 2018 ahabwa inshingano zo kuyobora Kiliziya mu Rwanda.

    Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu butegetsi bwa Kiliziya umuntu ashobora kugerako mbere yo kuba Papa, Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite Abakardinali 219, muri abo 29 gusa ni abo muri Africa, mu gihe igihugu nk'Ubutaliani gusa gifite Abakaldinali 41.

    Ibihugu bya Africa bisanzwe bifite Abakardinali ni:

    .Angola (2)

    .Burkina Faso (1)

    .Cameroun (1)

    .Cape Verde (1)

    .Centrafrique (1)

    .DR Congo (2)

    .Ethiopia (1)

    .Cote d'ivoire (1)

    .Misiri (1)

    .Ghana (1)

    .Guinea (1)

    .Kenya (1)

    .Lesotho (1)

    .Mali (1)

    .Amazinga ya Maurice (1)

    .Madagascar (1)

    .Maroc(1)

    .Mozambique (2)

    .Nigeria (3)

    .Senegal (1)

    .Afrika y'Epfo (1)

    .Sudan (1)

    .Tanzania (1)

    .Uganda (1)

    Aba bakardinali bashyashya 13 batowe na Papa Francis bazemezwa kuri iyo mirimo ku wa 28 Ugushyingo nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru gitangaza amakuru ya Vatican.

    Muri bo harimwo uwitwa Mauro Gambetti wari usanzwe ari umupadiri.

    Umurimo wa Kardinali

    Urwego rw'Abakardinali rumeze nka Leta ya Papa. Bamwe bakorera i Vatican abandi bakaguma gukorera mu bihugu byabo bakajyayo igihe batumijwe.

    Amategeko abagenga avuga ko Abakardinali igikorwa cyabo cya mbere ari ugutora umu Papa mushyashya iyo usanzwe ahari apfuye cyangwa yeguye ku mirimo ye.

    Gusa muri bose, 120 ni bo baba bagize inama itora Papa mushyashya.

    Bashingwa kandi iyindi mirimo itandukanye harimo gukurikirana ibikorwa by'Abasenyeri, guhagararira amashuri ya Kiliziya, ivugabutumwa, bakagira n'inteko ishinzwe Inkiko eshatu za Kiliziya.

    Abakardinali kandi baba bashinzwe guhagararira Diyoseze mu bihugu bakomokamwo.

    Abakardinali bambara ibara ry'umutuku ku byo amategeko ya Kiliziya asobanura ko baba 'biteguye kumena amaraso yabo mu gukorera uwo basimbuye intumwa Petero.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/ese-ubundi-umurimo-w-abakaridinali-ni-uwuhe-nyuma-yo-kugira-umunyarwanda-wa-mbere-wagizwe-kardinali/