Category: Uncategorized

  • Abakinnyi bamwe b’Amavubi basezerewe mbere yo gutangira umwiherero wa kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basubukuye umwiherero, aho babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus nyuma y’icyumweru bari bamaze mu karuhuko.

    Mu ikipe yasubukuye imyitozo harimo abakinnyi 10 muri 11 ba APR FC bahamagawe ariko ntibahite batangirana n’abandi imyitozo, hakaba haburamo Bizimana Yannick we utagiriwe icyizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu.

    Mu bakinnyi bari bakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi, harimo barindwi batongeye guhamagarwa, abo barimo Bayisenge Emery (As Kigali FC), Ndekwe Felix (As Kigali FC), Kalisa Rashid (As Kigali FC), Usengimana Faustin (Police FC), Iradukunda Eric (Police FC), Bizimana Yannick (APR FC), ndetse na Sugira Ernest wavunikiye mu myitozo ya mbere.

    Emery Bayisenge ntiyitabiriye icyiciro cya kabiri cy
    Emery Bayisenge ntiyitabiriye icyiciro cya kabiri cy’imyitozo

    Uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade yitwa Estadio Nacional ”Blue Shark” Cabo Verde, ukazatangira ku I Saa Kumi n’ebyiri zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 I Kigali mu Rwanda.

    Abakinnyi bongeye gupimwa COVID-19 mbere yo gusubira mu mwiherero
    Abakinnyi bongeye gupimwa COVID-19 mbere yo gusubira mu mwiherero


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-bamwe-b-amavubi-basezerewe-mbere-yo-gutangira-umwiherero-wa-kabiri

  • Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yakorewe ivanguraruhu bitewe n' ifoto ari kumwe n'umuzungukazi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi uba mu Bubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, Lous and The Yakuza yagaragaje ko yababajwe n'umuntu wamubwiye amagambo y'ivanguraruhu ku ifoto ye ari kumwe n'umuzungukazi.

    Lous and The Yakuza ubusanzwe yitwa Marie Pierra kakoma, akaba avuka ku mugore w'umunyarwandakazi n'umugabo w'umunyekongo.

    Uyu mukobwa w'imyaka 24 yavukiye muri RDC akurira mu Rwanda no mu Bubiligi, kuri ubu ni umwe mu banyamuziki bakunzwe mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Lous and The Yakuza yavuze uburyo yabwiye amagambo y'ivanguraruhu biturutse ku ifoto ye ari kumwe n'umuzungukazi. Ati :

    ' Ejo hashize hari abagabo bansaze kuri Twitter bambwira ko ndi mubi kuko mfite uruhu rwirabura kandi ko nkwiye gusubira i Yaounde n'ibindi by'ubucucu ntakwiye gutaho umwanya wanjye. Icyambabaje kurushaho ni uko iyo foto nari ndi kumwe n'umuzungukazi Shay umuhanzikazi w'Umubiligi ni na mwiza rwose. Bavuze ko ukwirabura kwanjye kwishe ifoto.'

    Lous and The Yakuza yavuze ko atatunguwe cyane no kubwirwa amagambo y'ivanguraruhu kuko bitari ubwa mbere bimubayeho, ahubwo igitangaje ni uko abamututse nabo ari abirabura. Ati:

    ' Ni abagabo b'abarirabura bavugaga ibyo bidafite agaciro. Ikibabaje ni ukandamiza umugore w'umwirabura ari umugabo w'umwirabura.'

    Lous and The Yakuza yavuze ko ivanguraruhu rikwiye gucika burundu ku Isi, abantu bakaba umwe.

    Lous and The Yakuza yamamaye guhera mu mpera z'umwaka ushize wa 2019. Indirimbo ye 'Dilemme' yamukundishije abatari bake. Aherutse kumurika alubumu ye ya mbere yise 'Gore.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/umuhanzikazi-ukomoka-mu-rwanda-yakorewe-ivanguraruhu-bitewe-n-ifoto-ari-kumwe-numuzungukazi/

  • Leta ya Australia irasaba ibisobanuro Leta ya Qatar nyuma y'igikorwa cyabaye cyo kuvogera bikomeye imyanya y'ibanga y'abagore .Impamvu yatumye ibi biba ni iyihe? #rwanda #RwOT

    Leta ya Australia ivuga ko irimo gusaba ibisobanuro Leta ya Qatar ku makuru yo 'kuvogera bikomeye' abagore basatswe bambaye ubusa bakanagenzurwa mbere y'urugendo rw'indege ruva i Doha rwerekeza i Sydney.

    Byabaye nyuma yuko abakozi bo ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Hamad International Airport batahuye mu bwiherero bwo kuri icyo kibuga uruhinja rumaze kuvuka.

    Kugeza ubu uwo mwana ntiharamenyekana umubyeyi we ndetse akomeje kwitabwaho.

    Ababibonye babwiye ibitangazamakuru byo muri Australia ko abagenzi bari bamaze gufata ibyicaro muri iyo ndege, nuko abagore basabwa gusohoka.

    Bashyirwa mu modoka y'imbangukiragutabara (ambulance) mu muhanda yo ku kibuga cy'indege, basabwa gukuramo imyenda yabo y'imbere, baragenzurwa.

    Wolfgang Babeck, umugenzi wari uri muri iyo ndege, yabwiye igitangazamakuru ABC cyo muri Australia ati:

    'Ubwo abagore bari bagarutse, benshi muri bo cyangwa byashoboka ko ari bose  bari bababaye, umwe muri bo yari arimo arira, w'umugore ukiri muto'.

    Leta ya Qatar ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri ibyo byabaye ku itariki ya 2 y'uku kwezi kwa cumi.

    Leta ya Australia yavuze ko amakuru avuga ko abo bagore bafashwe mu buryo 'burenze ukuntu bashoboraga kuba ari bo babitangiye uburenganzira mu bwisanzure'.

    Abajijwe n'abanyamakuru niba ibyo byafatwa nko kubibasira bishingiye ku gitsina, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Australia, Marise Payne, yagize ati:

    'Oya, ntabwo ari ibyo ndimo kuvuga kuko ntabwo ndabona amakuru arambuye y'uko byagenze'.

    Yavuze ko yamenyesheje polisi ya Australia 'ibyabaye birimo kuvogera gukomeye, bikomeretsa ku mutima kandi biteye impungenge'.

    Yavuze ko Australia izafata umwanzuro w’'ibigiye gukurikiraho' imaze kubona igisobanuro cy'abategetsi ba Qatar.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Australia yavuze ko gusakwa kwakorewe abo bagore 'bikomeretsa ku mutima' kandi ari 'ukuvogera gukomeye'

    Leta ya Australia ivuga ko yamenyeshejwe ibyo byabaye ubwo byabaga ndetse ko yamenyesheje mu nyandiko 'impungenge zikomeye' zayo.

    Umugore uvugira ikibuga mpuzamahanga cy'indege cy'i Doha yagize ati:

    'Abahanga mu buvuzi bagaragarije abategetsi impungenge ku buzima n'imibereho myiza y'umubyeyi w'umugore wari umaze kubyara basaba ko hamenyekana aho ari mbere yuko agenda' ava ku kibuga cy'indege.'

    Itangazo ry'ikibuga cy'indege rigira riti:

    'Abantu bari bageze muri ako gace k'ikibuga cy'indege aho urwo ruhinja rwabonetse basabwe gufasha mu isuzuma'.

    Minisitiri Payne yavuze ko abategetsi ba Australia bavuganye n'abo bagore bamaze kugera i Sydney bagatangira iminsi 14 yo kwishyira mu kato nk'ingamba yo kwirinda Covid-19 ku bagenzi bose basubiye mu gihugu.

    Kuri uyu wa mbere, Madamu Payne yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Canberra ati: 'Bahawe ubufasha bukwiye… muri icyo gihe'. Yongeyeho ati:

    'Ibyabaye ni ibintu bidasanzwe kandi mu buzima bwanjye nta kintu na kimwe nari narigeze numva nk'iki'.

    Ikibuga cy'indege cy'i Doha kirimo gushakisha amakuru ajyanye n'uwo mubyeyi w'umugore, mu gihe uwo mwana w'uruhinja arimo kwitabwaho n'abaganga n'abashinzwe kwita ku mibereho ye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/leta-ya-australia-irasaba-ibisobanuro-leta-ya-qatar-nyuma-yigikorwa-cyabaye-cyo-kuvogera-bikomeye-imyanya-yibanga-yabagore-impamvu-yatumye-ibi-biba-ni-iyihe/

  • Wari uzi ko imibabaro ishobora kuzamura kwizera kwawe? #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi duhura n’imibabaro y’uburyo butandukanye, kandi idutera kwibaza byinshi kuri yo, ariko mugihe ubuzima bugoye butuguye gitumo bituma tunoza umubano wacu na Kristo ndetse kwizera kwacu kukazamuka.

    Imibabaro ducamo mu mibereho ya gikristo, itugirira umumaro ukomeye kandi izamura igipimo cyo kwizera kwacu, reka turebere hamwe uburyo imibabaro inoza umubano wacu n’Imana:

    1. Imibabaro ituma dutekereza byimbitse

    Wigeze uca mu mu bikomeye, usubiza amaso inyuma, ureba uburyo wakuze? Hari ikintu cyihishe inyuma y’imibabaro kidusunikira ku kwizera Yesu ku kigero cyo hejuru. Iyo ubuzima bugenda neza rimwe na rimwe dutangira kwita ku butunzi, abandi bantu aho guhanga amaso kuriYesu.

    Iyo ibyo twishingikirizagaho byanze, nibwo duhita tubona ko Yesu ariwe wenyine tugomba kwiringira, uko tugenda tumwegera, niko umubano wacu na we urushaho kuzamuka no gutera imbere. Mubyukuri duhitemo kuzana imibabaro yacu kuri Kristo tumusabe aduhumurize kandi adukize ibikomere.

    2. Imibabaro ituma twongera gusuzuma ikintu cy’ingenzi

    Niba hari ikintu kimwe kibabaza kizakwigisha, ni iki: uburyo bwo kongera gusuzuma ibyo ushyira imbere cyangwa uha umwanya munini.

    Biroroshye kurangazwa n’ibintu byose bidafite umumaro biba bidukikije igihe cyose, urusaku rw’ubuzima burigihe. Iyo turangajwe n’ibyo, bishobora kugorana kwibuka aho intego yacu igomba kuba ihingiye.

    Ingorane dushobora guhura nazo ni uko iyo ubuzima bworoshye, dukunze kwibagirwa ko mubyukuri Uwiteka ariwe waduhaye byose. Niho usanga twibanda kubyo dushobora gukora cyangwa kugeraho ubwacu aho gushimira Imana ibyo yaduhaye byose.

    3.Yesu atwibutsa uwo ariwe binyuze mu mibabaro yacu

    Imibabaro iratubangamira ariko ntibuza Yesu gukora, mu bikomeye byose tunyuramo, Yesu aba ahari, icyizere cye ku buzima bwacu ntigishobora gushira, kandi buri kintu cyose kitubaho Kristo aba azi impamvu yacyo.

    Yesu ashaka ko tumuzanira amarangamutima yacu yose, ubwoba n’ibitekerezo byacu. Mugihe dufite imibabaro, ntidukwiriye kuyihererana twenyine kuko Yesu yiteguye kuduhumuriza no kuduhoza amarira. Yesu ari mu isi nawe yarababajwe niyo mpamvu atareka kumva abamutakira ku manywa na nijoro.

    4. Yesu ashoboye gufata imibabaro yacu akayihindura ibyishimo

    Iyo turebye ku musaraba, nta kintu cyiza cyahabereye. Byari inzira iteye ubwoba yo gupfa.Yesu, kubambwa ku musaraba ntibyari bibabaje gusa, ahubwo byari n’uburyo bwo gutesha agaciro Kristo ku karubanda.

    Ariko yesu ntiyanze kubambwa, yarihanganye kandi amaherezo yarazutse atsinze urupfu maze acungura ikiremwa muntu. Yarababaye bikabije kugirango atwunge n’Imana ubu dufite umudendezo ukomoka mu mibabaro Kristo yagiriye i Goligota.

    Yesu yafashe umusaraba awuhinduramo ikintu cyiza cyo kutwunga n’Imana. Niko abigenza mu mibabaro yacu arayifata akayihinduramo ibintu byiza.

    Iyo turi mu mibabaro biragoye kwiyumvisha ko hari icyiza cyayiturukamo, ariko n’ubwo waca mu bihombo bimeze bite, iyo Kristo agushumbushije ntiwongera kumva intimba wagize mu buzima bwawe.

    5. Imibabaro ishobora kubyara kwihangana

    Imibabaro yose ducamo, n’ubwo iba idashimishije ako kanya, ariko uko tugenda tugerageza ngo turebe ko twagera ku ntego twihaye, bituma turushaho gusa na Yesu Kristo.

    Urugero: Umunyeshuri uri mu ishuri aba afite intego yo gutsinda ibizamini agatahana amanota meza, mugihe cyo kwiga biramugora cyane, ariko kuko aba azi neza intego afite, arihangana agashinyiriza kugeza arangije amasomo ye. Niko natwe abakristo twihanganira imibabaro yo mu buzima bwa buri munsi kuko dushaka kuzabana na Kristo ubuziraherezo.

    Muri macye ntucike intege kuko imibabaro yawe ifite intego. Kuyinyuramo bizagufasha kuvugurura umubano wawe na Yesu, ariko mbere na mbere, dukwiye guhitamo kwemerera Yesu akagendana natwe mu mibabaro yose ducamo kuko nyuma yayo tuyisohokamo dufite ukwizera gukomeye.

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-imibabaro-ishobora-kuzamura-kwizera-kwawe.html

  • Yahohotewe n’umugabo utari uwe amutera Sida, none ahozwa ku nkeke n’uwo bashakanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababazwa cyane no kuba uyu mugabo we adashobora kumva ko ari ibyamugwiririye, ariko agashengurwa cyane n’uko yanamuhariye urugo, akaba nta cyo amufasha.

    Kwizera avuga ko batuye hafi y’agasantere k’ubucuruzi. Ngo umunsi umwe yavuye guhinga, ashyira inkono ku ziko hanyuma arakaraba, nuko umudamu baturanye ufite akabari araza aramurembuza ati ‘ngwino nkubwire’.

    Bagiye ku gasantere wa mudamu agura inzoga batangira kunywa, bageze ku icupa rya kabiri hagati haza umugabo wari ukurikiranye na mucoma afite za burusheti n’ibitoki, araza baricarana, batangira kurya na wa mudamu.

    Kwizera yakomeje kwicarana na bo ariko atarya, wa mudamu aza kumusaba kurya na we, maze bakomeza no kunywa. Yaje kwibuka ko yasize abana bane umugabo yari yamusigiye ari bo batetse, arataha.

    Mu gihe yari atarahisha ngo yaje kubona wa mudamu yinjiye iwe, afite amacupa atatu ya primus, aratereka batangira kunywa, ndetse na wa mugabo aza kuziraho. Yaje kwarura bose bararya, ariko mu gihe za nzoga zitarashira wa mudamu avuga ko ashaka kwihagarika.

    Yasohotse nk’ugiye kwihagarika koko, nuko abafungiranira inyuma arigendera. Kwizera ati “Naketse ko asubiye gucuruza, ndategereza ndaheba. Nza kubwira wa mugabo nti ese ko uwo mwazanye mwari mufitanye gahunda yagiye wowe ukaba utagenda? Undi ati ese ikingenza ntucyumva?”

    Akomeza agira ati “Naramubajije nti ikigenza ni iki? Ntuzi ko ngira umugabo n’ubwo afunze? Ngo noneho se njyewe ndi igicucu nta mugore ngira? Nti ngiye kuvuza induru! Yaranshubije ngo vuza induru, abantu nibaza bagasanga hafunze gutya, baravuga ko nahizanye!”

    Yabuze uko abigenza hamaze kuba mu gicuku kandi afite ibitotsi, abaza uwo mugabo niba afite agakingirizo, amubwira ko agafite, nuko amwemerera kuryamana na we agira ngo arebe ko yamuvira aho.

    Uwo mugabo ariko ngo yari yamubeshye, nta gakingirizo yari yitwaje.

    Aho umugabo we afunguriwe muri 2012, byabaye ngombwa ko bajya kwipimisha kuko hari icya ngombwa cy’uko yafunguwe cyagombaga kuba kinariho uko atashye ahagaze mu bijyanye n’ubuzima. Icyo gihe ni bwo na we yamenye ko wa mugabo yamwanduje Sida.

    Agira ati “Aho muzumva umuntu ufite ubwandu bwa SIDA abana n’utarayanduye, muzajye mumugenderera kuko burya aba yararushye! Kugira ngo umugabo cyangwa umugore azabyakire, ntibiba byoroshye. Bihora bitera itiku.”

    Kwizera avuga ko umugabo we kuva yamenya ko yanduye Sida, amuhohotera mu buryo bwinshi, haba kumukubita, kumubwira amagambo amukomeretsa no kutamufasha urugo, kuko yarumuhariye nyamara arutahamo.

    Agira ati “Nimba ari ahakeneye kubakwa, umugabo aba avuga ngo ibyo ntibindeba, birakurora. Hari n’igihe nza nkamubwira ko hari amahugurwa bantumiyemo, akambwira ngo ariko ubundi bagutora bashingiye ku ki? Ngo ese ubundi ni nde ugutora? Ngo uwanyereka aho utorerwa!”

    Nyuma y’imyaka umunani abaho muri ubu buzima bwo guhohoterwa, Kwizera avuga ko abona nta kundi yabigira uretse gutegereza ko hari igihe wenda umugabo we yazahinduka. Afite icyizere ko wenda yazabona umuganiriza, hanyuma guhinduka bigashoboka, kuko kugeza ubu abagerageje kubaganiriza batarabigeraho.

    Ibi bituma atekereza ko habayeho ababaganiriza hamwe n’abandi bahuje ikibazo (abagabo cyangwa abagore banduye Sida babana n’abatarayanduye) ahari byagira icyo bitanga, kuko kuganirizwa mu buryo bwa rusange bari kumwe n’abashyamirana mu ngo ku bw’izindi mpamvu ngo ntacyo byatanze.

    Kigali Today yagerageje kuvugana n’umugabo wa Kwizera mu rwego rwo kumva icyo avuga ku ihohoterwa umugore we amuvugaho, ariko ntiyabasha kuboneka.

    Icyakora abazi ikibazo cy’uru rugo bavuga ko ntako batagize ngo bumvishe Kwizera ko agomba kurega wa mugore na wa mugabo bamuhohoteye, kuko ibyo bamukoreye bizwi, araceceka ntiyanagira icyo abikoraho.

    Padiri Joseph Nayigiziki, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro, avuga ko bamenye ibya Kwizera ubwo bakoraga ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore, mu rwego rwo kugira ngo bamenye uko bazabafasha mu mushinga bazatangira muri Mutarama 2021.

    Anavuga ko uwo mubyeyi Kwizera na we bazamushyira mu bagenerwabikorwa babo, kugira ngo bazamufashe kuva mu ihohoterwa.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/yahohotewe-n-umugabo-utari-uwe-amutera-sida-none-ahozwa-ku-nkeke-n-uwo-bashakanye

  • MTN Rwanda Launches Promotion For ayoba Users #rwanda #RwOT

    Launched in Rwanda in April 2020, ayoba is an easy to use instant messaging platform that includes informative channels as well as gaming available to all networks in Rwanda. The unique proposition for MTN customers is to be able to communicate at no data cost with all their contacts.

    Commenting on the launch of the promo, MTN’s Marketing Operations Senior Manager, Desire Ruhinguka said, 'Our mission is to lead digital for a brighter Rwanda. As part of our Digital Celebration named Twizamukire, we are rewarding MTN customers for joining us on this digital journey by simply using ayoba for communication and entertainment.'

    On a weekly basis, 30 lucky ayoba users will win cash prizes of up to Rwf50,000 and another 30 winners will receive airtime valued at Rwf5,000. New users simply have to download ayoba via Google Play Store or www.ayoba.me. Upon successfully downloading the app, the customer is required to register and use the ayoba existing features such as messaging and subscribing to channels.

    Olivier Prentout, ayoba’s Head of Consumer Marketing said: 'We are delighted once again to partner with MTN in Rwanda and we believe this promotion will provide new users on a great chance to join the ayoba family and enjoy the benefit of not using your data to play, share, listen and chat'

    Ayoba is more than just a messaging app as it offers free games and music as well as lots of channels of information on sports, fashion, current news to name a few. MTN customers can stay connected to one another regardless of their network, access updated local content from channels like Igihe, listen to music and play games all at no data cost.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/mtn-rwanda-launches-promotion-for-ayoba-users-42178

  • Amavubi arasubukura umwiherero, abagera kuri 6 basezerewe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere Amavubi arasubira mu mwiherero yitegura imikino 2 ya Cape Verde mu gusaka itike ya CAN 2022, ikaba yasezereye abakinnyi bagera kuri 5 mu bari bakoze umwiherero mbere.

    Tariki ya 9 Ukwakira, Amavubi ni bwo yari yatangiye umwiherero yitegura iyi mikino, ku wa 19 Ukwakira 2020 baje gutanga akaruhuko abakinnyi basubira mu miryango.

    Uyu ukaba wari n’umwanya mwiza ku batoza gusesengura uko abakinnyi bitwaye muri iyo myitozo itaritabiriwe n’abakinnyi ba APR FC ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda.

    Uyu mutoza Mashami Vincent akaba yongeye gutumaho abakinnyi ngo bakomeze umwiherero uri butangire uyu munsi n’ubundi ukabera i Nyamata muri La Palisse.

    Mu bakinnyi yatumijeho, ISIMBI yamenye ko abakinnyi bagera kuri 5 muri 23 bari mu mwiherero wabanje bamaze gusezererwa, abo ni Emery Bayisenge, Kalisa Rachid na Ndekwe Felix ba AS Kigali, Iradukunda Eric Radu na Usengiman Faustin ba Police FC, Yannick Bizimana wa APR FC.

    Aba bakinnyi bakaba biyongeraho Sugira Ernest ufite ikibazo cy’imvune na we utari bujye mu mwiherero.

    Byitezwe ko kandi uyu munsi abakinnyi ba APR FC 10 batari bitabiriye umwiherero, uyu munsi na bo bagomba gutangirana na bagenzi babo umwiherero.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aba bakinnyi bakaba bazindukiye ku cyiciro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ' FERRWAFA’, kugira ngo mbere yo kujya mu mwiherero babanze bapimwe icyorezo cya Coronavirus.

    Biteganyijwe ko umukino ubanza wa Cape Verde uzabera muri Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Amavubi arasubukura umwiherero uyu munsi

    Emery Bayisenge yasezerewe

    Usengimana Faustin ntabwo na we ari mu basezerewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-arasubukura-umwiherero-abagera-kuri-5-basezerewe

  • Uwo mudasangira inkono ntimuzashyirwa mu cyiciro kimwe cy’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu midugudu imwe n
    Mu midugudu imwe n’imwe mu turere twose tw’igihugu habereye igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe

    Umuyobozi w’Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Yvette Dusenge, avuga ko umuntu ugize urugo utazashyirwa mu cyiciro kimwe n’abandi ari umukozi wo mu rugo, kuko we abarurirwa iwabo aho avuka.

    Dusenge yagize ati “Uwo mutabana afite inkono ye, umwana w’umusore (cyangwa umukobwa) niba hari ahantu yagiye akaba afite inzu ye, yitekera atabana n’umubyeyi we, arahabwa icyiciro cye nubwo aba ari ingaragu”.

    Icyakora niba hari umugabo cyangwa umugore uca inyuma uwo bashakanye akajya kuba mu rundi rugo, irangamimerere rye (ikoranabuhanga) riba rigaragaza ko hari aho afite uwo bashakanye, ku buryo adashobora kwibaruza kuri urwo rugo rushya yagiyemo ngo bimushobokere.

    Nanone hari ushobora kuba afite abagore cyangwa abagabo barenze umwe, kandi bose nta n’umwe basezeranye mu mategeko, uwo muntu ngo ashobora kwihitaramo umwe muri izo nshuti ze akamwiyandikaho mu cyiciro kimwe cy’ubudehe.

    Dusenge yakomeje agira ati “Tugere hirya dusange hari umugore witwa Madarina ufite abana bane yabyaranye n’undi muntu, byaba ari mu bwumvikane cyangwa mu mategeko, urwo ni urugo rw’abantu batanu rukuriwe na Madarina”.

    Bamwe mu bagize ingo baravuga ko hari abo bashakanye cyangwa abana babo babahemukira ku buryo badakwiye kubarurirwa mu cyiciro kimwe cy
    Bamwe mu bagize ingo baravuga ko hari abo bashakanye cyangwa abana babo babahemukira ku buryo badakwiye kubarurirwa mu cyiciro kimwe cy’ubudehe

    Ibi bisobanuro ku byiciro bishya by’ubudehe hari abaturage byateye kwihakana abo bashakanye cyangwa abana babo, bavuga ko badakwiye kwibaruza mu cyiciro kimwe kuko ngo babahemukira.

    Nyiranzabanita Jeannette utuye mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Matare, mu Murenge wa Rugarama w’Akarere ka Gatsibo, asaba ko umugabo we basezeranye imbere y’amategeko yibaruriza ahandi ku wundi mugore yashatse, bitewe n’uko uwo mugabo atacyitaye ku rugo rwe rwa mbere.

    Nyiranzabanita agira ati “Umugabo twavanye mu Ruhengeri ageze ino aranta atera umukobwa inda, uwo mukobwa amuca miliyoni y’amafaranga ndayatanga, babyaranye umwana none baransahura bakajya kubyirira, nakwifuza ko uwo mugabo agenda akibaruriza aho yagiye jyewe n’abana banjye tukimenya ku cyiciro cyacu”.

    Uwitwa Ngerero Faustin w’imyaka 66, avuga ko afite umwana w’umuhungu w’imyaka 28 uhora atera inda abakobwa akamuzanira abuzukuru, akanamukubita, none ngo igihe kirageze ko uwo muhungu afata abo bana akabajyana bakajya gukora urugo rwabo rufite ikindi cyiciro.

    Abaturage batanga ibitekerezo ku byiciro bishya by
    Abaturage batanga ibitekerezo ku byiciro bishya by’ubudehe

    Buri muntu mu bafite ibibazo avuga ko igihe cyo kwishyura ubwisungane mu bwivuza nikigera, cyangwa undi musanzu Leta yasaba urugo rwose, ari bwo hazavuka ibibazo biremerereye ingo zimwe na zimwe, bitewe na bamwe mu bazigize.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Théogène, avuga ko iki atari igihe cy’uko umugabo cyangwa umugore yihakana uwo bashakanye cyangwa umwana we, ndetse ko atari n’igihe cyo guca imanza zijyanye n’imibanire y’abantu.

    Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), kivuga ko igerageza ryakozwe mu midugudu imwe muri buri karere, ari ryo rizagaragaza uko igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe gikwiye kuzakorwa kugera mu kwezi kwa Mutarama 2020.

    Ibyo byiciro bitanu bishya bizatangira kugenderwaho guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2021, bigizwe n’inyiguti guhera kuri A iranga urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 buri kwezi, B iranga urugo rwinjiza abarirwa hagati ya 65,000 Frw kugera kuri 600,000Frw.

    Inyuguti ya C iranga urugo rwinjiza hagati ya 45,000frw na 65,000frw buri kwezi, iya D iranga urugo rubona munsi ya 45,000Frw (ahanini ruba rurimo umuntu ufite imbaraga ariko nta mikoro afite), naho E ikabarirwamo abantu b’intege nke batagira aho bakura ibibatunga.

    LODA ivuga ko abantu bo mu cyiciro cya E bazajya bahabwa ibibatunga by’ubuntu kuko ari abageze mu zabukuru, abafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi bibana cyangwa urugo ruhagarariwe n’umunyeshuri utagira ahandi akura amikoro.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uwo-mudasangira-inkono-ntimuzashyirwa-mu-cyiciro-kimwe-cy-ubudehe

  • Amajyepfo: Uturere twagiriwe inama zatuma tutongera kwitaba PAC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi avuga ko kwigiranaho bizagabanya guhamagazwa na PAC
    Guverineri Kayitesi avuga ko kwigiranaho bizagabanya guhamagazwa na PAC

    Abitangaje nyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018-2019, igaragaje imicungire mibi y’imari ya Leta muri tumwe mu turere tw’iyo ntara, byanatumye dutumizwa kwisobanura mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, igaragaza ko uturere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo ari two Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe, twaragaragaweho imicungire mibi y’imari ya Leta.

    Ubwo utwo turere twahamagazwaga ngo twisobanure imbere ya PAC kuri raporo y’Imugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igararagaza imicungire mibi, bamwe mu bakozi b’utwo turere barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa batwo bagaragaje guhuzagurika mu gusubiza ibibazo.

    Mu karere ka Nyamagabe ho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasohowe mu nzu yari iteraniyemo abayobozi b’akarere basubiza PAC hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kunanirwa gusubiza ibibazo.

    Ibyo bibazo byari bishingiye ku mitangire y’amasoko inyuranyije n’amategeko, nk’ahatanzwe isoko rirengeje ingengo y’imari yari iteganyijwe kandi rikongerwamo amafaranga, hakibazwa aho akarere kayavanye.

    Icyo gihe umuyobozi w’akarere yasobanuye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya ari yo mpamvu byamunaniye.

    Mu tundi turere ho abakozi bagiye birukanwa, abandi bagasezera ku mirimo wasangaga hari aho bashinjwa amakosa yo gukoresha nabi umutungo wa Leta, ariko ntihagaragazwe uko ibyo banyereje bizagaruka mu mutungo bwite wa Leta.

    Hari kandi uturere twagaragaje kujya impaka, guhuzagurika, no kubeshya PAC, ndetse tugirwa inama yo kujya twemera gukosorwa no kwemera amakosa, gukorera hamwe no kudakorera ku jisho.

    Hari ingamba zatuma uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tutongera kwitaba PAC

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko hari amakosa koko yagiye agaragara mu turere ku micungire y’imari ya Leta kandi ko kwisobanura byagiye bikorwa hakagaragara abantu badashoboye gusobanura, ariko bagiriwe inama y’uko barushaho kumenya uko basobanura ibibareba.

    Agira ati “Ikosa rimwe ryagaragaye ni aho mu Karere ka Nyamagabe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yananiwe gusobanura agasohorwa, ariko nyuma yagiriwe inama y’uko amenya uko yitwara mu nshingano ze”.

    Avuga ko uwo mukozi kuba yari asimbuye mugenzi we wari umaze kugenda bitavuze ko atagombaga kumenya uko ahagarara mu nshingano, kandi ko n’ahakiri ibibazo by’abakozi bashya hashyizweho uburyo bwo gukora amahugurwa y’abakozi ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guhugura abakozi ba Leta.

    Kayitesi avuga ko uturere dukwiye kandi kwigiranaho kugira ngo aho bakora neza bafashe abandi, kandi abagenzuzi ku nzego z’uturere bagakora neza akazi kabo kandi ku gihe, kugira ngo amakosa akorwa agaragare mbere y’uko abonwa n’Umugezuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    Agira ati “Muri rusange nk’intara, twashyize imbaraga mu buryo bwo gucunga imari ya Leta kugira ngo hirindwe amakosa, hakorwa inama zijyanye n’igenamigambi mu turere no ku ntara, kandi tukigiranaho kugira ngo dufashanye, izo ngamba zikazatuma tubasha kwisubiraho”.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo agaragaza ko ashingiye ku buryo uturere tw’Intara y’Amajyepfo twashyize imbaraga mu kwimakaza imiyoborere myiza, bizatuma hari impinduka zigaragara kandi zihindura imikorere mu nzego.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyepfo-uturere-twagiriwe-inama-zatuma-tutongera-kwitaba-pac

  • Pierre Buyoya yatangaje ko kujya mu Burundi kujurira byaba ari nko kwiyahura kuri we #rwanda #RwOT

    Pierre Buyoya wahoze ayoboye igihugu cy'U Burundi  akaba aherutse gukatirwa igifungo cya burundu ashinjwa hamwe n'abandi bantu kwica uwahoze ari perezida w'iki gihugu, Melchior Ndadaye, yavuze ko atajya mu Burundi kujuririra iki gihano kuko ngo byaba ari nko kwiyahura.

    Ibi Buyoya yabitangaje nyuma y'aho ubutabera bw'u Burundi bumuhamije kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Ndadaye ku wa 21 Ukwakira 1993 nyuma y'igihe gito yari amaze agiye ku butegetsi atsinze amatora, bukamukatira igihano cy'igifungo cya burundu.

    Nyuma y'urwo rubanza, Pierre Buyoya ntiyatinze kugira ibyo aruvugaho ashimangira ko rwaciwe mu nyungu za politiki.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, abajijwe niba koko azabasha kwitaba ubutabera bw'U Burundi asubitse akazi ke ko guhagararira umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Mali no muri Sahel, Pierre Buyoya yavuze ko bidashoboka, avuga ko uru rubanza rwabaye ku itariki 19 Ukwakira ari urubanza rwa politiki rwaciwe mu buryo buteye agahinda hirengagijwe amabwiriza yose y'amategeko. Ati:

    'Dufashe rero umwanzuro wo kujurira imbere y'ubucamanza bw'u Burundi, ndetse n'imbere y'inkiko zo hanze igihe nikigera. Hagendewe ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu mu Burundi, ndatekereza ko kwigaragaza hariya ngo ngiye kuburana byaba bihwanye no kwiyahura.'

    Merchior Ndadaye wabaye Perezida wa mbere w'u Burundi watowe mu nzira ya demokarasi atsinze Buyoya mu matora, yagiye ku butegetsi ku itariki 10 Nyakanga 1993 yicwa n'abasirikare kuwa 21 Ukwakira muri uwo mwaka amaze amezi atatu gusa ku butegetsi.

    Pierre Buyoya w'imyaka 70, kuri ubu ahagarariye ishyirahamwe ry'ubumwe bwa Afrika mu karere ka Sahel. Ntabwo yigeze aburana muri urwo rubanza.

    Inyandiko y'urukiko BBC yatangaje, ivuga ko Pierre Buyoya n'abandi bantu 15 — benshi bahoze ari aba-ofisiye bakuru mu ngabo z'Uburundi — aribo bakatiwe igifungo cya burundu.

    Abandi bantu batatu, barimo Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida w'Uburundi, bakatiwe igifungo cy'imyaka 20, naho undi umwe agirwa umwere.

    Abo bose bakatiwe igifungo banasabwa gutanga bose hamwe indishyi y'akababaro ingana na miliyari 103 mu mafaranga y'amarundi, amafaranga azagenda yiyongeraho gatandatu kw'ijana (6%) buri umwaka kuva umunsi bamenyeshejwe ibihano by'urukiko kugeza bayishuye ku bushake cyangwa ku ngufu.

    Pierre Buyoya yatangaje ko kujya mu Burundi kujurira byaba ari nko kwiyahura kuri we.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/pierre-buyoya-yatangaje-ko-kujya-mu-burundi-kujurira-byaba-ari-nko-kwiyahura-kuri-we/