Category: Uncategorized

  • Urubyiruko rweretswe uko rwaba umusemburo wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y
    Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge

    Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries batanze ibiganiro ku rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ruganirizwa ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda hagamijwe ko rwaba umusemuro wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye.

    Ni ibiganiro byatanzwe na Pasiteri Dr Antoine Rutayisire umwe mu bagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro akaba n’inararibonye mu mateka y’u Rwanda.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr Rutayisire Antoine yavuze ko iri huriro ry’urubyiruko yaruganirije ku masomo anyuranye ajyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’amateka yarwo, kugira ngo bamenye aho igihugu cyavuye.

    Yanongeyeho ko urubyiruko ari u Rwanda rw’ejo bityo rukwiye guhabwa impamba ihagije hagamijwe ko na bo bagaragaza impinduka aho bazajya hose.

    Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n
    Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n’ubwiyunge ari ngombwa ku rubyiruko

    Yagize ati “Amasomo twagombaga kwiga y’amateka y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni amasomo usanga ari ngombwa cyane. Icyo tubatagerejeho ni ukubona izo mpinduka zibaho kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe mbere na mbere amateka y’iki gihugu, bamenye aho twavuye bamenye uko byari bimeze, bamenye aho ibintu byapfiriye bamenye n’ibyo tugomba kubaka kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kujya imbere”.

    Niyigena na Jacques wo mu Murenge wa Gatenga na Umugwaneza Cynthia wo mu Murenge wa Masaka bahuriza ku kuba ibi biganiro byari ingirakamaro, kuko bahawe ishusho nyayo y’amateka, bityo bikazabafasha kuzigisha urundi rubyiruko rutigeze ruza muri ibi biganiro.

    Bavuga ko bagiye kwera imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye no mu rundi rubyiruko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko barebye nk’ubuyobozi bagasanga hari byinshi byagezweho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ariko kandi ko hakenewe imbaraga mu kubisigasira.

    Yongeraho ko nta bandi bo kubisigasira batari urubyiruko, ari na yo mpamvu ikomeye yatumye bategurirwa ibiganiro nk’ibi. Avuga kandi ko hari igikorwa nanone barimo cyiswe ‘urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, umwihariko w’urubyiruko’ kirimo ibikorwa bitandukanye yaba ibiganiro, gusura inzibutso, ibikorwa ngiro n’ibindi.

    Uretse ibi biganiro, hanatanzwe ibihembo ku mirenge yahize indi mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa binyuranye.

    Umurenge wa Gahanga ni wo wegukanye umwanya wa mbere. Kimwe mu bikorwa uyu murenge wakoze ni ugutera igiti kitiriwe ubumwe n’ubwiyunge, ari na ko batanga amahugurwa, ibiganiro, ubukangurambaga n’ibindi. Banakoze kandi amahugurwa y’isanamitima n’ibindi.

    Umurenge wabaye uwa ni uwa Kanombe, naho uwa gatatu uba Umurenge wa Kagarama. Muri rusange ariko imirenge yose ikaba yarashimiwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Urubyiruko-rweretswe-uko-rwaba-umusemburo-wo-gusigasira-ubumwe-n-ubwiyunge-buhamye

  • Huye: Bafashwe bacuruza bakanakoresha ikiyobyabwenge cya Heroyine #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cya tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yafatanye Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w'imyaka 22 na Sadamu abdoul w'imyaka 27 udupfunyika 4 turimo ifu y'ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), bari banafite urushinge bakoresha bitera mu mubiri icyo kiyobyabwenge.

    Umuyobozi wa Polisi w'umusigire mu Karere ka Huye, Chief Inspector of Police(CIP) Michel Majyambere yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n'umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge, wakiguraga kwa Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major.

    Yagize ati 'Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n'ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza niwe wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ariwe ugicuruza naho Sadamu we yari yaje nk'umukiriya waje kugura'.

    CIP Majyambere yakomeje avuga ko mu gufatwa kwa bariya basore babasanganye udupfunyika 4 turimo ifu ya kiriya kiyobyabwenge ndetse n'urushinge bakoreshaga bitera mu mubiri kiriya kiyobyabwenge. Yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu cyikiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye.

    Yagize ati 'Heroyine(Heroine) ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n'amazi bakajya bacyitera mu mubiri bakoresheje inshinge'.

    Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk'ufite imbeho kandi izuba riva. Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kucyitera ndetse ko cyabasabitse umubiri wose. Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

    CIP Majyambere yakanguriye urubyiruko n'abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi arirwo mbaraga z'igihugu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-bafashwe-bacuruza-bakanakoresha-ikiyobyabwenge-cya-heroyine/

  • Imitoma Riderman yateye umugore we wizihiza isabukuru #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020, ubwo Agasaro Nadia yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Riderman yifashishije urukuta rwe rwa Instagram amuvuga nk’umuntu udasanzwe ku buzima bwe.

    Yagize ati' Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo […] n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.'

    'Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.'

    Agasaro wabaye Nyampinga wa Mount Kenya University Kigali mu 2013 ubwo yari akihiga.

    Agasaro Nadia na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

    Uyu muraperi Riderman yabanje gukundana n’umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah [Asinah Erra] guhera mu Ugushyingo 2008 kugeza mu 2014.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imitoma-Riderman-yateye-umugore-we-wizihiza-isabukuru

  • Israel Mbonyi yegukanye igihembo muri Maranatha Awards East Africa #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yishimiye iki gihembo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati' Mbwira yatoranyijwe nka Album ya Gospel Nziza y’umwaka wa 2020 Muri Eastern Africa, mwakoze cyane Maranatha Awards.'

    Uyu muhanzi niwe munyarwanda wenyine ugaragara ku rutonde rw’abegukanye ibi bihembo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyo babara Afurika y’Iburasirazuba muri Maranatha Awards baba bavuga ibihugu nka Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Ethiopie, Eritrea, Somalia na Sudani y’Epfo.

    Iyi album 'Mbwira’ ya Israel Mbonyi iriho indirimbo nka Mbwira nyine yanayitiriye, Karame, Intashyo, Number one, Yankuyeho urubanza, Indahiro, Sinzibagirwa,Hari ubuzima na Nzi ibyo nibwira.

    Byari byitezwe ko mu mpera za 2020 ari bwo Israel Mbonyi yiteguraga gukora igitaramo cyo kumurika iyi album ku mugaragaro, ariko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibi birori.

    Hari amakuru mashya avuga ko uyu muhanzi ashobora kumurika iyi album ye nshya yifashishije ikoranabuhanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Israel-Mbonyi-yegukanye-igihembo-muri-Maranatha-Awards-East-Africa

  • Abarimu 1,566 bari mu kazi batabifitiye ibyangombwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba barimu bangana na 6.6% by’abarimu bose mu gihugu, bakaba bakora nta mpapuro cyangwa se dosiye bafite bitewe ahanini n’uburangare bw’abashinzwe kugenzura umurimo.

    Iyi raporo itanga urugero rwo mu mashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, aho nta mwarimu n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2,430 babarurwa muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite.

    Mu Karere ka Nyamagabe ho, abarimu 391 mu barimu 2,586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi ari abarimu 187.

    Iyo raporo ivuga kandi ko bidasobanutse uburyo abarimu 4,087 mu turere 11 bageze mu kazi kandi nta mabaruwa abashyira mu myaka barimo bafite.

    Ni mu gihe kandi hari abarimu 762 bari mu kazi ariko batarigeze berekana impamyabumenyi zabo. Ibi bikaba bituma umuntu yakwibaza niba koko bafite ubushobozi bwo kuba bakwigisha.

    Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko mu Rwanda habarurwa abarimu ibihumbi 63,986, muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ni 98.6% mu gihe mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bangana na 76%.

    Inkuru dukesha The New Times iravuga ko iyi raporo yagombaga kugezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/abarimu-1-566-bari-mu-kazi-batabifitiye-ibyangombwa

  • Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y'u Rwanda imushaka #rwanda #RwOT

    Rene Mugenzi, umutekamutwe uherutse gukatirwa n'inkiko zo mu Bwongereza kubera kwiba amaturo asaga miliyoni 270 z'amanyarwanda ni mwene Joseph Mugenzi, Interahamwe yahunze ubutabera akaba aba mu gihugu cy'Ubuholandi. Yageze mu gihugu cy'Ubwongereza muri 1997 abona ubwenegihugu muri 2002, bivuze ko hashize imyaka 18 ari umwongereza.

    Rene Mugenzi mu myaka wa 2000 yabonye akazi muri Muryango ufasha impunzi witwa Praxis, akaba yarakoraga ashinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by'abantu babaga bitabaje uyu muryango (Case worker); ibi byamufashije no guhura n'abantu benshi baka ubufasha n'ubuhungiro mu Bwongereza harimo n'abava mu Rwanda akarere k'Ibiyaga Bigari ndetse nabo mu burasirazuba bwo hagati nka Iraq, Afuganisitani n'ahandi.

    Mu nshingano za Rene Mugenzi harimo gushaka abunganira mu mategeko impunzi, bishyurwa na Praxis, bityo akabona n'ibiraka byo kubasemurira kuko abenshi nta cyongereza bavugaga; Rene Mugenzi nibwo yaje kubona ko ashobora kujya abiriraho, atangira kujya abika impapuro z'irangamimerere zabo yabaga yafashije akazibika iwe. Mu bindi yakoraga mu nshingano ze muri Praxis harimo gufasha abantu kubona imfashanyo ituma babasha gutangira ubuzima mu Bwongereza
    Baca umugani mu Kinyarwanda ngo kamere ntirara bushyitsi, Rene Mugenzi kamere ye y'ubujura no kugaragaza ko ari umuherwe ntabwo yihishiriye, yatangiye nawe kujya abeshya abantu ngo agiye kubakira imfashanyo y'amafaranga menshi ariko bazamuha commission kuri iyo mfashanyo!
    Abantu batangira kujya bagwa muri uwo mutego, yakubonera ayo mafaranga yitwaje Praxis ariko yabikoze ku giti cye, ukumva ko ari umuntu ushoboye byose, atangira kugenda akoresha iyo mutwe abeshya abantu ko hari imishinga runaka arimo ariko ko bataramwishyura kandi hari amafaranga akeneye. Yasabaga abantu ko bamufatira ideni muri Banki ko umushinga arimo niyishyurwa azabishyura akarenzaho n'inyungu; Rene Mugenzi yabahishafa ko Banki zamushyize kurutonde rwa ba bihemu kubera gufata inguzanyo ntibishyure. Hari abantu benshi baguye muri uwo mutego cyane abo yafashije binyuze muri Praxis, ikibabaje nuko yamburaga abana b'abakobwa bakiri batoya bagishakisha ubuzima.

    Iyo hagiraga uwishyuzaga Rene Mugenzi yahitaga amukangisha ko azamurega mu biro bishinzwe abinjira n'abasohoka mu Bwongereza kuko yabaga azi amakuru akubiye mu idosiye kuko hari igihe babeshyaga kandi Rene Mugenzi abizi. KUba Rene MUgenzi yabaga afite Dosiye z'abafashijwe na Praxis byatumaga anamenya amakuru arambuye kuri abo bantu harimo nushobora kuba yafata ideni muri Bank bityo akamwegera akamusaba ko yamufatira amafaranga.

    Rene Mugenzi yakomeje gukoresha umwanya yarafite muri praxis abeshya abantu ngo arabashakira imfashanyo yanazibona ntazishyikirize abo yazakiye akababeshya ko bitakunze, akabizeza ko azagumya kubageragereza ko batacika intege kuko hari indi miryango bakorana izatanga inkunga mu minsi iri imbere akazabasha kuyibakira bikaba byari uburyo bwo kubagumisha iruhande twe ngo azabone uko abariganya abasaba ko bamwakira ideni muri bank

    Amanyanga ye muri Praxis yaje kumenyekana arasezererwa. Aho yirukaniwe muri Praxis niho ibikorwa bye by'ubwambuzi byifashe indi ntera yo mu rwego rwo hejuru kuko yatangiye kujya yiba za imiryango y'abagiraneza ifasha abababaye (charities) kuko yaramaze kumenya neza uko inzego ziyo miryango zikora. Nyuma yaje kujya asabisha adakoresheje abantu ahubwo akoresheje imiryango ifasha abantu batandukanye harimo imiryango yabo mu bihugu bya Somaliya, Afghanistan Iraq ukongeraho n'imiryango y'Abarundi, Abanyarwanda abakongomani, izihagarariye abagore kuko yabaga azi imishinga irimo gufashwa agaheraho akabona uko yiba menshi. Nibwo Rene Mugenzi yagendaga hirya no hino cyane cyane muri Iraq mu gice cy'aba Kurdish akabiba agatubutse.

    Rene Mugenzi yashakishijwe nabo yambuye abeshyera Leta y'u Rwanda

    Mu myaka ya 2008-2009 kubera ibibazo by'ubwambuzi byari bimaze kumubana byinshi, ndetse atakibona uwo yambura nta kazi afite, ntabwo yari akibasha kwishyura inzu yabagamo, yahunze umugi wa London ajya kuba ahitwa Norwich; imitwe yari yamushiranye nibwo yatangiye kugaragara mu mitwe ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bwari ubuhungiro kubera abo yambuye.

    Muri 2011 nibwo yahimbye umutwe abeshya ko leta yu Rwanda imushakisha ishaka ku mwica, bwari uburyo bwo kugirango abashe kubona ko Polisi yamurinda kugirango abone agahenge kabo yari yarambuye. Ubwo guhera muri 2011 uwamwishyuzaga wese yajyaga kumurega muri polisi ko yatumwe na Leta y'u Rwanda kumwica, yiyita Impirimbanyi y'uburenganzira bwa Muntu. Yabashije gukoresha icyo kinyoma byakomeje kumufasha kwiba nabo bakoranaga muri ibyo bikorwa by'umwijima. Kuko kuri uyu munsi yaba Abanyarwanda bo muri Diaspora ndetse n'ababarirwa mu mashyaka arwanya u Rwanda bambuwe na Mugenzi bose imitima yariruhukije. Kwigira impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu byatumye abasha kwiyegereza abazungu badakunda u Rwanda, bimuhesha umwanya mubatavuga rumwe na leta mubo bakoranga bya hafi akaba ari Bahunga Justin uhagarariye FDU inkingi ya Victoire Ingabire ndetse na Jonathan Musonera wivuruguta mu mashyaka.

    Ikintu gitangaje abantu batumva ni ukuntu yabashije kubeshya Police y'Ubwongereza ko leta y 'u Rwanda ishaka kumugirira nabi ikamushyira abamurinda kandi ari umutekamutwe uzwi warukwiye kuba yarafashwe akanafungwa kubera ibikorwa bye by'ubujura. Muri uko kwiba kwe yakoranaga n'uwitwa Jonathan Musonera wo muri RNC, akaba ari umutwe bacuze wo kugirango babashe kubona inkunga yabayoboke ba RNC na FDU Inkingi babereka ko ari ibihangange bishobora gutitiza leta y'u Rwanda ikaba ibahiga! Injiji zo muri ayo mashyaka zaguye mu mutego wabo batangira kujya bahabwa amfaranga y'ubusa kuko barimo gukora akazi gakomeye ko bagiye gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda, kandi ko bari gutegura ingabo zizajya kurwana na Leta ya Kigali.

    Iminsi y'umujura ni 40

    Rene Mugenzi amaze imyaka isaga 18 yivuruguta mu bujura n'ubwambuzi, kuba yaribye amaturo ya kiliziya ntawe byatangaza kuko yarasanzwe yiba n imfashanyo z impunzi ! Umugore we bashakanye akaba yaramujugunye hanze kubera kutihanganira ubujura bwe no kwikundira ubuzima bwiraha, urusimbi ndetse no gukunda abagore. Nyuma yo gutandukana n'umugore we ubu Rene Mugenzi yihariye Denise Zaneza, umukobwa w'interahamwe Marcel Sebatware, bakabeshya ko bari gukora ibikorwa bya Politiki naho bari kurya amaturo banyereje. Iminsi iba myinsi igahimwa n'umwe.

    The post Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y'u Rwanda imushaka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/menya-ubwambuzi-bwa-rene-mugenzi-guhera-mu-mwaka-wa-2000-kugeza-umugore-amutaye-akishumbusha-denise-zaneza-yashakishijwe-nabo-yambuye-abeshya-ko-leta-yu-rwanda-imushaka/

  • Ubuhamya:Umuhanzikazi Musabe Bernadette wakiranutse mu buzima bugoye,Yesu yamugarutseho #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Musabe Bernadette wamenyekanye ku ndirimbo nka “Naramaramaje”, “Iyaba nari mfite amababa”, “Narumusore” n’izindi. Ni umukristo mu itorero rya ADEPR ateranira ku mudugudu wa Murambi.Uyu mubyeyi w’abana 2 n’umutware yanyuze mu buzima bugoye bw’ubupfubyi, yabaye umuzunguzayi ahuuriramo n’ingorane nyinshi ariko yikomeza ku Mana arinda agakiza ke mugihebamucaga intege ko asigaje kwicuruza ariko Yesu yaramutabaye aramwagura ubu ni umutayeri abifatanya n’ubuhanzi.

    Mu magmbo ye bwite, Musabe aradusobanurira ubuzima bugoye yanyuzemo, uko yakijijwe ndetse n’umusaruro wavuye kwihangana kwe aho agira ati:

    “Genocide imaze kurangira twaje i Kigali tuba mu buzima butari bwiza, mama yari afite ibibazo bikomeye biba ngombwa ko arwara n’igifu ku buryo atashoboraga kuduhahira, icyo gihe nahise niyemeza kujya mu muhanda kuba umuzunguzayi, twazungurizaga Nyabugogo nshakisha ubuzima bwo gutunga abavandimwe banjye, nacuruzaga ntafite n’igishoro burya niwumva ngo abantu bacuruza agataro uzamenye ko ari aka abakire kuko baba bafite igishoro. Nacuruzaga mu gishoro mama yarwaye yakoreshaga kiranshirana nsigarana igiceri cya 20 ariko naje kumenyera akazi.

    Narakomeje nzunguza imyenda biranga, ncuruza agataro k’imboga muri gare ya Nyarugenge , nazunguzaga inkweto n’ibindi muri macye, nashakishaga ubuzima kugirango mbashe kurera bene mama. Umunsi umwe nari ndimo gucururiza Nyarugenge mfite poivres nkeya, nuko umugore umwe aranyitegereza arangije arambwira ngo icyo usigaje gukora ni ukwicuruza kuko ndabona byarakuyobeye. Iryo jambo ryarambabaje cyane mpitamo kwikomeza cyane kuri Yesu ngo ntazakora uburaya kuko nabagaho nabi mbibona ko bagenzi banjye bicuruza ariko nkabyanga mubyukuri nabaye imfubyi ariko sininyanyagiza”.

    Uko Musabe Bernadette yakijijwe

    Bernadette aradusobanurira uko yakijijwe ati: “Nakuriye muri EPR i Remera Rukoma, kubera inyigisho zo mu bana, nankuze nziko gutukana, gusuzugura, kubeshya ari icyaha, noneho naba ngiye kwangiza ikintu ngahita menya ko koze icyaha rero nakuze nkunda Kristo mpirimbanira kujya mu ijuru ariko ntarasobanukirwa neza uko bigenda. Naje rero gukizwa Kuwa 26 Ukuboza 1996 hari saa mbili z’ijoro nabwirijwe n’umusirikare wigenderaga mpita nkizwa numva imitwaro imvuye ku mugongo numva hari ikintu Kristo yomoye ku mutima wanjye numva umuyaga urahushye mwiza, kugeza n’ubu uwo munsi wambereye igitsikamutima.

    Nkimara gukizwa, iyo nagendaga numvaga umutima umbwira ngo imbere yawe ni heza, mbere y’uko mba umuhanzi numvaga indirimbo zinjemo nkandika nkabika, bitewe n’ubuzima bubi nari ndimo mfite ibiro 45 nta wakekaga ko naba umuhanzi ariko Yesu yaranshoboje mu 2009 nashyize album yanjye ku mugaragaro nkora igiterane cy’iminsi 2, mpita menyekana mu ndirimbo “Naramaramaje kugukunda” Naririmbyemo ko namaramaje gukunda Kristo, nayihimbye badusohoye mu nzu tumara ibyumweru bibiri twaratandukanye na mama tuba ukwacu nawe akaba ukwe abana twarabacumbikishije”.

    Musabe Bernadette avuga ko mu bintu byamubayeho mu buzima bikababaza umutima we ari inzara bashonje mu rugo iwabo ati: “Inzara yarandiye nyiririmba mu ndirimbo zanjye zigera kuri 3 ariko nkumva ntabwo ikama muri izo ndirimbo eshatu harimo: Ineza Imana yagiriye abanyarwanda, Nta joro ridacya n’iryo mu ntambara ryaracyeye,iyi nayiririmbye umwana wacu wa 4 yari arimo kubwira mama ngo umpaye igikoma sinazongera kunyara ku buriri, ibyo yabiterwaga n’inzara. Nuko ndirimba meze nk’usenga mvuga ko n’ubwo dushonje tutazicwa n’inzara”.

    Bernadette Imana yakomeje kumufasha imuha umuterankunga amwishyurira kwiga kudoda, amaze kuba umutayeli niho yatangiye gufata amashusho y’indirimbo binyuze mu nkunga abakunzi b’indirimbo ze bamuteraga agakora ibiterane ndetse agatumira amakorari atandukanye .

    Mu gusoza ubuhamya bwe, Musabe Bernadette arashima Imana ko yemeye ko anyura mu buzima bubi yarangiza ikamuzahura, avuga kandi ko ibibazo by’inzitane yanyuzemo byamukururiye ku gukunda Imana no kuyubaha. Aboneraho kubwira abamukurikira bose ko gukunda Imana ari byiza kandi ko no gukizwa ari byiza iyo hatarimo uburyarya, irindi somo yakuye mu buzima yanyuzemo ni ukwishakamo igisubizo kuko hari ubwo umwana aba imfubyi akumva ko igisubizo ari ukwishora mu buraya yibwira ko ari byo byamufasha kuzamuka.

    Source: vision tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Umuhanzikazi-Musabe-Bernadette-wakiranutse-mu-buzima-bugoye-Yesu.html

  • 'Byampaye kongera gukomera ku 'Bukristo’, byanyigishije guca bugufi'. Esther Niyifasha isomo yakuye kuri Covi19 n’Ibihe bya guma murugo. Intego y’ivugabutumwa rye mu njyana ya gakondo n’ubutumwa agenera abatuye isi #rwanda #RwOT

    Umukobwa muri bake cyane biyeguriye umuco gakondo binyuze mu acuranga Inanga , agakora n’ ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu buryobwa Kinyarwanda, Esther Niyifasha ni umukristo mu itorero rya ADEPR. Ateranira ku mudugudu wa Nyarugenge ho muri Paruwase ya Nyarugenge. Esther Azwi cyane mu ndirimbo 'Tumurikire’, 'Urashoboye’ , na Laurette ya Kamaliza aheruka gusubiramo, unari mu bahanzi afatiraho ikitegererezo, nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa YouTube yitiriye amazina ye ' Esther Niyifasha'

    Uyu muhanzikazi, umucuranzi, akaba n’umuririmbyi abarizwa no muri 'Anointed Band’ ihuriyemo abari n’abategarugori, si inanga gusa azwiho gucuranga ahubwo ni n’umuhanga mu gucuranga ibindi bikoresho bya muzika bitandukanye nka guitar bass, Piano, Accoustic guitar n’ibindi.

    Agakiza.org yegereye uyu muvugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, adutangariza byinshi bijyanye n’impano ye, itangira rye, aho ageze ubu n’ibyo ateganya mu muziki we.

    Umurimo wo kuririmba yawutangiye kera aririmba mu makorari, akunda gusenga ariko anakunda umuco gakondo. Esther avuga ko yatangiye gukora ku giti ke mu mwaka ushize, dore ko mbera yagaragaraga arikumwe na musaza we, umukirigitananga Deo Munyakazi .

    ati' Mu mwaka wa 2019, nibwo natangiye kujya ku ma stages (ku rubyiniro) atandukanye ncuranga inanga, abantu bakabyishimira. Ariko muri uyu mwaka wa 2020 nibwo natangiye gusohora amashusho y’indirimbo zanjye'

    Tumurikire, indirimbo yandikiye mu bihe bya guma mu rugo( Lockdown) , mu buryo bwagutse nk’isengesho rye asabiraga abatuye isi nawe atiretse, ko Imana yazana urumuri mu bihe by’umwijima abantu baba barimo gucamo buri munsi.

    Niyifasha ati ' Tumurikire nayikoze nshaka kubwira isi ko mu byo tunyuramo byose hari uwabasha kutumurikira. Nasabaga urumuri rw’Imana kugira ngo rutumurikire mu mwijima , igihe ibibazo biba byaturenze, cyane cyane ko nanayanditse muri Lockdown igihe twese twagumaga mu rugo, ibihe byari bigoye nibwo nicaye ntekereza uburyo Yesu ariwe rumuri rushobora kutumurikira. Nasabaga urumuri rw’Imana ngo rumurike aho tutareba.'

    Esther uzwiho gucuranga inanga, yishimira impano ye yahawe n’Imana, kandi agaterwa ishema n’uko iki aricyo gihe cye cyo kwamamaza ubwami bw’Imana biciye muri iyo mpano. Ibyo akora bimurimo , si ukubyihatamo kandi agambirira ko igihe cye agomba kugikoreha neza mu gutanga umusaruro yitezweho n’Imana (Ivugabutumwa).

    Aterwa imbaraga nuko abantu bamwereka ko bamushyigikiye , basangizanya ibihangano bye bikagera kure, ibintu avuga ko bimwereka ko hari abamushyikiye, kandi bari kumwe nawe.

    Covide 19 na Guma murugo, Esther yakuyemo isomo ryo gukomera ku bukristo no guca bugufi

    Uyu muhanzikazi avuga ko n’ubwo icyorezo cya virusi ya korona( Covide 19) cyagwiririye abatuye isi bose mu buryo butunguranye, bigatuma habaho kuguma murugo, ibikorwa byinshi bigakomwa mu nkokora, nawe hari ibikorwa yateguraga byadindiye. Icyakora kuri we byatumye yigiramo ubundi buzima. Yagize umwanya uhagije wo gusenga no kongera kumva ubusabane bwe n’Imana, yongera gutekereza ku cyo yaremewe n’ibyo agiye guhindura, ibyo agiye kurushaho gukora ngo impano ye irusheho kwaguka kandi bitange umumaro kuri benshi.

    Isomo nyamukuru yakuye muri ibyo bihe, arivuga muri aya magambo ati' Nakuyemo amasomo menshi ariko nshobora kuvugamo makeya. Lockdown nakuyemo isomo ryo guca bugufi, ibyo tubona byose biraza ariko isi igenda iduhindura uko bwije n’uko bukeye. Nigiyemo isomo ryo guca bugufi kuko njya kwandika mu ndirimbo ngo ' bamwe babayeho neza abandi babayeho nabi’ , muri lockdown n’ubwo twari mu ngo zacu, hari abantu bakomeje kubaho neza ahubwo birushijeho uko bari mbere, hakaba n’abandi babayeho nabi bikabije cyane. Nigiyemo isomo ryo gusangira no kugira neza , gira neza wigendere!.'

    'Ikindi byampaye kongera gukomera ku bukristo. Hari abantu benshi iyi lockdown yasize isenye ubukristo bwabo. Ibihe bijyenda bihinduka ariko nakuyemo ko ntagomba guhindurwa n’ibihe, ahubwo ibihe nibize ariko bisange nkomeye mbashe kubihindura'

    Niyifasha Esther ucuranga inanga mu buryo bunogeye amatwi n’amaso, mu bahanzi afatiraho icyitegererezo mu muziki harimo Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] na Nzayisenga Sophia ndetse n’abavandimwe be barimo umukirigitananga Deo Munyakazi n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Albert Niyonsaba.

    Avuga ko afite ibikorwa byinshi arimo gutegura. Umwete wo gushyira hanze ibyo afite ni mwinshi, kandi muri we yiteguye gusesa impano ye mu bushobozi bwe bwose uko azagenda abubona, ndetse n’uko abaterankunga bazagenda baza. Eshter yavuze ko ubutumwa bukiza yagenera abatuye isi ari uko ' Kristo Yesu ariwe ubasha komora ibikomere, twibuke ko turi umwe tubiharanire'

    Mu mishinga ye ateganya yagutse ni ugukomeza gusigasira Umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano by’uje ubutumwa bwiza bwa Yesu, no guhesha agaciro igihugu mu mahanga bakamenya umuco wacyo.

    Reba hano ‘Tumurikire’ Ya Esther Niyifasha

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Byampaye-kongera-gukomera-ku-Bukristo.html

  • Urubyiruko rweretswe uko rwaba umusemuro wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y
    Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge

    Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries batanze ibiganiro ku rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ruganirizwa ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda hagamijwe ko rwaba umusemuro wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye.

    Ni ibiganiro byatanzwe na Pasiteri Dr Antoine Rutayisire umwe mu bagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro akaba n’inararibonye mu mateka y’u Rwanda.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr Rutayisire Antoine yavuze ko iri huriro ry’urubyiruko yaruganirije ku masomo anyuranye ajyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’amateka yarwo, kugira ngo bamenye aho igihugu cyavuye.

    Yanongeyeho ko urubyiruko ari u Rwanda rw’ejo bityo rukwiye guhabwa impamba ihagije hagamijwe ko na bo bagaragaza impinduka aho bazajya hose.

    Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n
    Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n’ubwiyunge ari ngombwa ku rubyiruko

    Yagize ati “Amasomo twagombaga kwiga y’amateka y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni amasomo usanga ari ngombwa cyane. Icyo tubatagerejeho ni ukubona izo mpinduka zibaho kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe mbere na mbere amateka y’iki gihugu, bamenye aho twavuye bamenye uko byari bimeze, bamenye aho ibintu byapfiriye bamenye n’ibyo tugomba kubaka kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kujya imbere”.

    Niyigena na Jacques wo mu Murenge wa Gatenga na Umugwaneza Cynthia wo mu Murenge wa Masaka bahuriza ku kuba ibi biganiro byari ingirakamaro, kuko bahawe ishusho nyayo y’amateka, bityo bikazabafasha kuzigisha urundi rubyiruko rutigeze ruza muri ibi biganiro.

    Bavuga ko bagiye kwera imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye no mu rundi rubyiruko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko barebye nk’ubuyobozi bagasanga hari byinshi byagezweho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ariko kandi ko hakenewe imbaraga mu kubisigasira.

    Yongeraho ko nta bandi bo kubisigasira batari urubyiruko, ari na yo mpamvu ikomeye yatumye bategurirwa ibiganiro nk’ibi. Avuga kandi ko hari igikorwa nanone barimo cyiswe ‘urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, umwihariko w’urubyiruko’ kirimo ibikorwa bitandukanye yaba ibiganiro, gusura inzibutso, ibikorwa ngiro n’ibindi.

    Uretse ibi biganiro, hanatanzwe ibihembo ku mirenge yahize indi mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa binyuranye.

    Umurenge wa Gahanga ni wo wegukanye umwanya wa mbere. Kimwe mu bikorwa uyu murenge wakoze ni ugutera igiti kitiriwe ubumwe n’ubwiyunge, ari na ko batanga amahugurwa, ibiganiro, ubukangurambaga n’ibindi. Banakoze kandi amahugurwa y’isanamitima n’ibindi.

    Umurenge wabaye uwa ni uwa Kanombe, naho uwa gatatu uba Umurenge wa Kagarama. Muri rusange ariko imirenge yose ikaba yarashimiwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urubyiruko-rweretswe-uko-rwaba-umusemuro-wo-gusigasira-ubumwe-n-ubwiyunge-buhamye

  • Pasiteri Niyonshuti Theogene avuga ko niba habaho ijuru n’ingo nziza zibaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pasiteri Theogene Niyonshuti
    Pasiteri Theogene Niyonshuti

    Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio Pasitier Niyonshuti yatumiwemo, yavuze ko buri wese mu rwego arimo agera igihe cyo gushaka uwo bazabana, uko ubushobozi bwe mu mafaranga bwaba bumeze kose.

    Ati “Na wawundi utagira aho arara agera igihe gikwiriye akumva arashaka gushinga urugo. Ahubwo ikibazo aho kiri ni uko umuntu yishyira mu rwego atarimo, ariko uwo muhungu n’umukobwa bakabanje gutekereza icyo urugo ari cyo”.

    Avuga ko urugo ari umushinga w’ubuzima urangira ari uko umwe apfuye, kandi na bwo undi arakomeza kuko hazamo abana kandi ko urugo ruruta amafaranga.

    Ati “Nibamara kwicara bakumva ibyo ni bwo bazatangira gutekereza ku mafaranga bareba ibikenewe. Ikibazo kibaho ni uko hazamo kubeshya, umwe akabeshya undi kugirango amuvane mu bihe bibi arimo”.

    Mu buhamya atanga avuga ku byamubayeho ajya gushinga urugo, akavuga ko icy’ingenzi ari ukuri no kunyurwa, kuko we n’uwo babana bashyize ukuri imbere.

    Ati “Twavuye ku murenge kwiyandikisha madamu ambaza niba ngira konti muri banki, ndibuka ko nari mfite bibiliya mu ntoti n’agakapu karimo ipantako n’ishati. Naramubwiye ngo uku umbona ni ko mpagaze, ikirenze aha ntacyo mfite”.

    Umugore we babanye uko kandi bemeranya gukundana uko bameze.

    Icyo Pasiteri Niyonshuti agiramo inama abashaka kurushinga ni uko amafaranga akenewe, kuko ubuzima bwa buri munsi buyobowe n’amafaranga, ariko ibyica urukundo ari kwa kubeshya, kutagira ibanga, kumva amabwire n’ibindi usanga bisenya urukundo.

    Ati “Urugo bagomba kumva ko atari ibirangirira mu bukwe ahubwo ari ho rutangirira, kandi bakamenya ko mu rugo habaho kuzamuka no kumanuka. Ni intambwe iterwa rimwe mu buzima byaba bibabaje hagize uyitera agashingira ku mafaranga kuko aho baba bagana atari amafaranga gusa”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/pasiteri-niyonshuti-theogene-avuga-ko-niba-habaho-ijuru-n-ingo-nziza-zibaho