Category: Uncategorized

  • Thunderstorm kills five cows, destroys 69 houses #rwanda #RwOT

    Nyagatare District Mayor Mushabe David Claudien told IGIHE that 'Five cows struck by lightning are from Nyagatare Sector, and we are still compiling statistics to determine the damage.'

    Musheri Sector Executive Secretary Kamu Stiven told IGIHE that residents have been accommodating their neighbors affected by the rains while community work is expected to help them restore the roofs properly.

    He said that the government will help these residents by providing roofing iron sheets.
    Citizens are also urged to take animal insurances to make it easier for them to recover from such losses.

    Heavy rains also destroyed more than 200 houses in Kirehe District in recent weeks and damaged farmland.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/thunderstorm-kills-five-cows-destroys-69-houses

  • Mugheni Kakule wakiniye Rayon Sports yerekanywe muri AFC Leopards(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kakule Mugheni Fabrice ukomoka mu gihugu cya DR Congo wahoze akinira Rayon Sports, yerekanywe mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya nyuma yo kuyisinyira.

    Mugheni Fabrice akaba yerekanywe nyuma yo gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri.

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports, muri Kamena ,Kakule yasezeye abafana b’iyi kipe avuga ko atazongera amasezerano, muri Kanama nibwo yagiye muri Kenya kuvugana na AFC Leopards ndetse baranumvikana.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa yo Twitter, uyu munsi AFC Leopards yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wahoze akinira Rayon Sports.

    Yagize iti“AFC Leopards twishimiye gutangaza ko twasinyishije Umunye-Congo ukina mu kibuga hagati, Fabrice Mugheni, wakiniraga Rayon Sports muri shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukinnyi wakiniye Police FC na Kiyovu Sports, yadusinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.'

    Kakule Mugheni Fabrice yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gukinira amakipe agera kuri 3 mu Rwanda ari yo Kiyovu Sports, Police FC na Rayon Sports.

    Kakule Mugheni yerekanywe nk’umukinnyi wa AFC Leopards

    Azajya yambara nimero 17

    Mu rwambariro

    Muri Stade ya AFC Leopards

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugheni-kakule-wakiniye-rayon-sports-yerekanywe-muri-afc-leopards-amafoto

  • ONU: Imodoka zishaje zoherezwa muri Afurika ziteye impungenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bitera indwara zirimo Kanseri n’izindi zibasira imyanya y’ubuhumekero ku bantu n’urusobe rw’ibinyabuzima, biturutse ku byuka bihumanye izo modoka zisohora.

    Iperereza ryakozwe n’ishami rya ONU rishinzwe urusobe rw’ibinyabuzima hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2018 ryerekanye ko imodoka zirenga miliyoni 14 zishaje cyane, zitujuje ubuziranenge zagiye zoherezwa muri Afurika zimwe zivuye i Burayi, izindi muri Amerika ndetse no mu Buyapani.

    Umuryango w’Abibumbye ukomeza uvuga ko ibihugu bike byo muri Afurika ari byo bigira amabwiriza n’amategeko agendanye n’ibigenderwaho mu kwemerera imodoka runaka kwinjira ku butaka bwabyo.

    Muri Uganda by’umwihariko ngo icyegeranyo cyakozwe muri 2017, cyerekanye ko hafi imodoka zose zari mu gihugu zikoresha lisansi zari zishaje cyane ku buryo ngo zari zirengeje imyaka 20.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/onu-imodoka-zishaje-zoherezwa-muri-afurika-ziteye-impungenge

  • Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya ba Vietnam, Oman na Koreya y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uhereye ibumoso, Amabsaderi Nguyen Nam Tien, wa Vietnam mu Rwanda, Ambasaderi Jin-weon Chae, wa Korea y
    Uhereye ibumoso, Amabsaderi Nguyen Nam Tien, wa Vietnam mu Rwanda, Ambasaderi Jin-weon Chae, wa Korea y’Epfo mu Rwanda n’umugore we, naho uhera iburyo ni Ambasaderi Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, wa Oman mu Rwanda n’umugore we

    Ambasaderi mushya wa Koreya y’Epfo, Jin-Weon Chae ufite icyicaro i Kigali, yijeje Perezida Kagame ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kurushaho guteza imbere ubutwererane busanzweho, ubukungu n’ubucuruzi by’umwihariko.

    Koreya y’Epfo isanzwe ifite Ikigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) cyohereza amafaranga, ibikoresho n’abakozi bashinzwe kwigisha no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

    Jin-weon Chae, Ambasaderi wa Korea y
    Jin-weon Chae, Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, ufite icyicaro i Kigali

    Uretse ubwo butwererane, mu Rwanda hamaze kuza ibigo icyenda by’abashoramari b’Abanya-Koreya y’Epfo kuva muri 2012-2020, byashoye imari ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 265.5 (ararenga amanyarwanda miliyari 260).

    Ibigo bizwi cyane birimo icyitwa Korea Telecom (KT) gicuruza ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi yihuta cyane ya 4G, ndetse n’icyitwa HeWorks gihinga ibobere kikanatunganya indodo zituruka ku dusimba twitwa amagweja (silk) turya ibobere.

    Iki kigo HeWorks kivuga ko mu mwaka utaha wa 2021 kizaba cyashinze uruganda rutunganya indodo z’amagweja mu Bugesera, rukazatanga imirimo ku bakozi b’Abanyarwanda barenga 3,000.

    Undi Ambasaderi Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, ni uwitwa Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi w’Ubwami bwa Oman, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Saleh avuga ko umubano wa Oman n’u Rwanda uhera ahagana mu myaka ya 1900, ukaba ushingiye ahanini ku guhererekanya ibicuruzwa, ugiye kurushaho gutera imbere.

    Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, Ambasaderi wa Oman mu Rwanda
    Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, Ambasaderi wa Oman mu Rwanda

    Mu bicuruzwa Oman yohereza mu Rwanda higanjemo ibikomoka kuri peterori biri ku rugero rwa 82%, naho ibyo u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu bikaba ari imboga n’ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda.

    Mu myaka ya 2017 na 2018, abashoramari b’Abanya-Oman bazanye mu Rwanda ubucuruzi bufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 3.2 (ahwanye n’amanyarwanda hafi miliyari eshatu).

    Ambasaderi Saleh yavuze ko umubano n’ubuhahirane bigiye kwagukira mu bijyanye n’uburezi, mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bukerarugendo.

    Yagize ati “Muri Oman natwe dutegereje Abanyarwanda baza bakareba amahirwe dufite, ni igihugu gikora ku nyanja gifite ibyambu binini, turabararitse”.

    Uwa gatatu mu Bambasaderi Perezida Kagame yakiriye ni Nguyen Nam Yien uhagarariye igihugu cya Vietnam mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Dar Es Salam muri Tanzania.

    Nguyen Nam Tien, Ambasaderi wa Vietnam mu Rwanda
    Nguyen Nam Tien, Ambasaderi wa Vietnam mu Rwanda

    Vietnam isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda kuva mu 1975, ariko amasezerano y’ubutwererane akaba yarashyizweho umukono n’ibihugu byombi mu mwaka wa 2000, ndetse na nyuma yaho muri 2008, Perezida Kagame akaba yarasuye icyo gihugu ku butumire bwa mugenzi we.

    Icyo gihe Leta zombi zashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi ubuzima n’uburezi.

    Ambasaderi Nguyen avuga ko umubano w’ibihugu byombi uzanashingira ku nkunga bihana mu mahuriro mpuzamahanga, nko mu muryango w’Abibumbye (UN) ndetse no muri Afurika yunze Ubumwe (AU).

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-ba-ambasaderi-bashya-ba-vietnam-oman-na-koreya-y-epfo

  • Amashantiye y’ubwubatsi aratungwa agatoki mu guteza umwanda muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shantiye z
    Shantiye z’ubwubatsi muri Kigali, ziravugwaho guteza umwanda

    Byagarutsweho n’Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Munyandamutsa Jean Paul, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

    Uwo muyobozi yavuze ko amashantiye y’ubwubatsi ari menshi cyane muri Kigali kandi ko nta suku ihakorerwa, bigatanga isura mbi ku Mujyi wa Kigali wari usanzwe urangwa n’isuku ahantu hose.

    Ati “Isuku iracyari ikirango cy’Umujyi wa Kigali, ariko hari ahantu tugenda dusubira inyuma nk’ahaho bubaka ubu hari umwanda mwinshi. Biterwa ahanini n’uko abubaka batazirikana kugirira isuku shantiye, indi mpamvu ni twebwe abayobozi kuko iyo abashinzwe kugenzura ahubakwa bagiyeyo usanga birebera niba amabwiriza y’imyubakire yubahirizwa ntibite ku by’ibysuku”.

    Ati “Ahandi hari umwanda ni ku bibanza bene byo bataratangira kubaka, kubera ko ntawe uhareba haza ibigunda ndetse hakanajugunywa ibishingwe. Ahari umuzamu ugasanga yahinzemo ibishyimbo, ibigori n’ibindi bitemewe n’amabwiriza y’umujyi kandi na ho ni henshi, umuyobozi mu z’ibanze iyo ahageze aramwihorera ati biruta ibigunda, ntibyemewe na gato”.

    Ikindi Munyandamutsa yavuze kiri mu bitera umwanda ngo ni ahacukurwa hagiye gushyirwamo ibikorwa runaka ntihasubiranywe.

    Ati “Hari kandi ahacukurwa ngo bashyiremo insinga z’itumanaho, iz’amashanyarazi cyangwa amatiyo y’amazi, kompanyi zibikora iyo zirangije ntizibuka kuhasubiranya. Abantu kandi usanga basigaye batinyuka kujugunya imyanda ku mihanda, nk’uducupa, ambalage, utwavuyemo bombo n’ibindi, mbese usanga harabayeho kudohoka”.

    Avuga kandi ko mu makaritsiye yo mu nkengero z’umujyi hakunze kuba hari uturima duhingwa, ariko ngo usanga twuzuyemo imyanda nta n’ubyitayeho.

    Kugira ngo ibyo bibazo bijyanye n’isuku nke yongeye kugaragara mu Mujyi wa Kigali bikemuke, uwo muyobozi agaruka ku ngamba zafashwe zirimo no gukomeza kwigisha abaturage.

    Ati “Ingamba ya mbere ari yo tumazemo iminsi ni ukumenya amakuru y’ibitera umwanda, ikindi ni ukwigisha abaturage kubaka isuku ku mubiri no mu ngo bikazatuma igera hose. Indi ngamba ni ubugenzuzi navuga ko tutakoze uko bikwiriye, kuko iyo abantu barangaye bagomba kugira ubakebura, yabihaniza rimwe ubwa kabiri akabahana, ndetse niba ari n’abayobozi n’abakozi babishinzwe barangaye bagafatirwa ibyemezo”.

    Yavuze kandi ko hateganyijwe n’ibihano bikakaye ku batubahiriza amabwiriza y’isuku nubwo yirinze kubitangaza.

    Ati “Ibihano bikakaye birateganyijwe nubwo guhanika ibihano atari wo muti, ariko nko ku bantu bakora isubiracyaha bo ibihano koko birahari. Buri muntu rero akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, niba ubonye uteza umwanda ukaba watungira agatoki ab’irondo ry’isuku kuko ari bo baba bari hafi, cyangwa akabwira undi muyobozi kuko isuku na yo ari kimwe mu bigize umutekano”.

    Uwo muyobozi asaba kandi abatuye muri Kigali, cyane cyane abo mu makaritsiye ari ahegutse gucika ku muco mubi wo gutegereza ko imvura igwa bakamena muri za ruhurura imyanda baba bararunze ndetse n’amazi mabi, kuko biri mu bikurura umwanda nyuma yo kuzibwa izo za ruhurura.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amashantiye-y-ubwubatsi-aratungwa-agatoki-mu-guteza-umwanda-muri-kigali

  • Indwara zitandura ku isonga mu kwica abantu benshi mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yabitangaje ku wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, mu nama mpuzamahanga ku buzima (World Health Summit), yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu kiganiro yatanze, Minisitiri Ngamije yagaragaje ishusho y’indwara zitandura mu Rwanda, ingamba Leta iri gushyiraho mu kuzirwanya ndetse n’ingaruka z’ahazaza zishobora guterwa n’izi ndwara.

    Yagize ati “Indwara zitandura hamwe no gukomereka ni byo biyoboye imfu n’ubumuga mu Rwanda. Byabaye umutwaro uremereye ku gihugu, aho hafi 59% by’imfu tubona mu mavuriro ziba zaturutse ku ndwara zitandura hamwe no gukomereka”.

    Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi birimo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi, hakenewe no kongera ingufu mu kugabanya indwara zitandura, akenshi zimenyekana bitinze.

    Yatanze urugero, ati “Nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso, 40% by’abayifite bagera bwa mbere kwa muganga umutima wabo udakora neza, uburwayi bwabo bugeze ku gipimo cya 3 cyangwa 4. Nko mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero, nka Asima, 7.5% bonyine ni bo bagerwaho n’ubuvuzi. Mu barwaye diyabete, ni 4%, bivuze ko imibare ikiri hasi. Tugomba kongera imbaraga mu gupima indwara zikamenyekana tugahangana na zo hakiri kare”.

    Minisitiri Ngamije avuga ko muri miliyoni zirenga 221 z’amadolari ya Amerika zashowe mu gukumira indwara, 1.7% yonyine ari yo yashowe mu kwirinda indwara zitandura, ariko akaba agomba kongerwa.

    Gahunda y’imyaka itanu igaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura nibura ku gipimo cya 5%.

    Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kukirwanya, kuko kizahaza cyane abasanganywe indwara zitandura.

    Ati “Muri iki gihe cya Covid-19 twabonye ko indwara zitandura ari ikibazo gikomeye kuko abazifite bakomererwa iyo banduye Covid-19. Twabonye ko 90% by’imfu z’abantu 34 bazize Covid-19, bari basanganywe indwara zitandura. Kuba abapfuye kugeza ubu ari 34 gusa, twavuga ko biterwa n’uko abarwayi bamenyekana bakagezwa kwa muganga hakiri kare, kandi bakitabwaho kare ku buryo abapfuye bazize Covid-19 ari 0.7%”.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko umubare munini w’abarwaye Covid-19 mu Rwanda, ari bafite hagati y’imyaka 20 na 59. Abake muri aba bafite hejuru y’imyaka 65, ari naho hagaragaye imfu nyinshi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/indwara-zitandura-ku-isonga-mu-kwica-abantu-benshi-mu-rwanda

  • Mugheni Fabrice wakiniraga Rayon Sports yerekanywe muri AFC Leopards (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi yarumvikanye na AFC Leopards yo muri Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 27/10/2020 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yerekanywe n’ikipe ya AFC Leopards nk’umukinnyi wabo mushya.

    Kakule Mugheni Fabrice utarabashije kumvikana na Rayon Sports ubwo yarangizaga amasezerano y’imyaka ibiri, yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri, anahabwa numero 17 yagiye yambara mu makipe atandukanye hano mu Rwanda.

    Mugheni Fabrice yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda, arimo Police yakiniraga yitwa Mutuyimana Moussa, akinira Kiyovu Sports yagiyemo avuye muri Rayon Sports, nyuma yo kuyikinira umwaka umwe gusa ahita asubira muri Rayon Sports yari akiniye imyaka ibiri.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mugheni-fabrice-wakiniraga-rayon-sports-yerekanywe-muri-afc-leopards-amafoto

  • Polisi y’u Buholandi yataye muri yombi Umunyarwanda w’imyaka 71 ushinjwa Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Umunyarwanda wa kabiri utawe muri yombi mu Buholandi ashinjwa ibyaha bya Jenoside, nyuma y’undi witwa Venant Rutunga watawe muri yombi muri Werurwe umwaka ushize (2019).

    Uwo Munyarwanda utavugwa amazina watawe muri yombi mu Buholandi, amakuru aturukayo aravuga ko ari umusaza w’imyaka 71 wigeze gukora muri banki akaba yari anafite farumasi mu Mujyi wa Kigali. Arashinjwa kuba yarandikaga amazina y’Abatusti ku rutonde yashyikirizaga interahamwe n’abasirikare bakicwa.

    Inkuru yatangajwe na BBC kuri uyu wa kabiri iravuga ko na we ubwe yagize uruhare muri Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

    Twabajije Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda Faustin Nkusi, atubwira ko na bo bataramenya uwatawe muri yombi uwo ari we, ariko amakuru aturuka mu Buholandi aremeza ko u Rwanda rwasabye ko yakoherezwa kuburanirishirizwa aho yakoreye ibyaha, nyuma y’imyaka 20 ishize asabye ubuhungiro mu Buholandi.

    Gutabwa muri yombi kwe bibaye nyuma y’amezi atanu ashize mu Bufaransa bataye muri yombi Félicien Kabuga, ushinjwa gutera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho byakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenocide yakorewe Abatutsi.

    Félicien Kabuga, ku wa Mbere yoherejwe gufungirwa mu rukiko rwa La Haye, aho agomba kuburanishwa ku byaha birindwi bifitanye isano na Jenoside ariko byose arabihakana.

    Uwo Munyarwanda utavugwa amazina w’imyaka 71 watawe muri yombi mu Buholandi, ni uwa kabiri ufatiwe muri icyo gihugu, nyuma ya Venant Rutunga w’imyaka 69 wafashwe ku itariki 19 Werurwe muri 2019.

    Mu 1994 Rutunga yari umuyobozi wa ISAR Rubona, ikigo cyakoraga ubushakashatsi ku buhinzi ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, muri ISAR Rubona hari hahungiye abantu basaga 100 barimo abagago, abagore n’abana bose biciwe imbere mu kigo, nyuma y’uko Venant Rutunga ahamagaje interahamwe n’abasirikare kuza kubica.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/polisi-y-u-buholandi-yataye-muri-yombi-umunyarwanda-w-imyaka-71-ushinjwa-jenoside

  • Muhanga: Abatuye mu cyanya cyahariwe inganda barasabwa kwitondera kugurisha ubutaka bwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inganda zimwe zatangiye kubaka
    Inganda zimwe zatangiye kubaka

    Ubuyobozi bubitangaje nyuma y’uko hari abaturage bavuga ko bahatirwa kwemera ingurane nkeya ku butaka bwabo ngo bimuke, mu gihe akarere ko kavuga ko igihe cyo kubimura kitaragera kuko amafaranga yagenewe kuzabimura igice cyayo cya mbere kizasohoka muri Gashyantare 2021.

    Ugeze mu gice cyahariwe inganda mu Mudugudu wa Gihuma, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, usanga imashini ziri gusiza mu mirima yahoze ari iy’abaturage, inzu zimwe zanatangiye kubakwa, mu gihe hari abandi bashoramari bari kuza kwihahira ubutaka n’abaturage ngo bimuke.

    Abaturage bavuga ko bari kwishyurwa amafaranga hagati ya 2,500frw na 3,500frw kuri metero kare imwe, igiciro bavuga ko kiri hasi ugereranyije n’agaciro k’ubutaka bwo mu mujyi, ku buryo hari abafite impungenge z’uko bashobora kutazabonamo ibibanza byo guturamo aho bazimukira.

    Abaturage bavuga ko ababagurira ubutaka babategeka kwemera ayo mafaranga bitwaje ko aho hantu bahimurwa ku nyungu rusange, kandi hakaba n’abavuga ko nibatemera ayo mafaranga ngo bazahakurwa ku ngufu n’ubuyobozi bw’akarere.

    Uwamahoro Apollinarie, avuga ko abashoramari baje bavuga ko akarere kagennye agaciro k’ubutaka bwabo, nyamara ngo bakumva bitandukanye.

    Imashini zatangiye gusiza mu mirima y
    Imashini zatangiye gusiza mu mirima y’abaturage bemeye kugurisha nta gutegereza akarere

    Agira ati “Akarere ntituzi amafaranga kageneye aha hantu, hari abahawe ibihumbi birindwi kuri metero kare imwe none abashoramari baraza batubwira ko baduha atagera no ku 3,000frw, turasaba kurenganurwa, kuko amafaranga baduha ntacyo yatumarira”.

    Hari kandi abaturage basabwe kubarirwa kuri 3,500frw igihe bakwemera kwishyurwa batabarishije ibikorwa byo hejuru, bakifuza ko nibura bakishyuwe kuri 7,000frw kuri metero kare imwe.

    Nzayisenga Innocent, avuga ko ubutaka buhenze ku buryo kubarirwa kuri 2,500frw ari igihombo, kuko badashobora kuzabona ahandi hantu ho gutura kuko ubutaka buri kuzamuka aho bajya kubaza ibibanza, akifuza ko babishyura hagati ya 5,000frw na 7,000frw.

    Icyakora hari n’abanangiye bavuga ko batatanga ubutaka bwabo ku giciro gito bakaba bategereje izo ngufu zo kubimura ku gahato.

    Nta muturage uhatirwa kugurisha ngo yimurwe

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacquelinne, avuga ko ibiri gukorwa mu cyanya cyahariwe inganda ari ba nyir’ubutaka ubwabo bari kubigiramo uruhare, kuko akarere kataratangira igikorwa cyo kubimura.

    Avuga ko akarere katabuza ushaka kugurisha ngo yimuke ariko katategeka ko umuntu yemera igiciro kitamunyuze, agasaba ko abari guhatirwa ayo mafaranga bayanga bagategereza ko akarere ari ko kazabimura kababariye ku gaciro kemewe.

    Avuga ko n’abari kwitwaza kuza kugura ubutaka bw’abaturage bashobora kuzabihomberamo igihe batangira kubaka inganda bateretswe imiterere izaranga imyubakire y’izo nganda, akavuga ko ibyo biri gukorwa nko kumama abaturage.

    Agira ati “Ikiri kudutungura ni ukumva umuturage yagurishije nyuma ukamusanga ataka ngo bamuhenze, ni uburenganzira bwe bwo kwanga ayo amafaranga kuko si agahato kugurisha n’uwo adashaka, ariko niba bari kwemera ayo mafaranga na bo bari kugira uruhare mu bihombo barimo gutaka”.

    Hari gushyirwa n
    Hari gushyirwa n’ikigega cy’amazi

    Arongera ati “Turabagira inama yo kuba baretse kwakira ayo mafaranga kugira ngo tuzabishyure, ibya ngombwa byabo turi kubinoza, kandi urutonde rwabo turarufite, kuko akarere ni ko gateganyijwe kuzabimura twamaze kuvugana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ko amafaranga y’igice cya mbere azatangira kutugeraho mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha”.

    Naho ku kuba hari abakekwa kugura ubutaka bw’abaturage hakiri kare ngo baziyungukire, ngo byaba bigamije kubwigwizaho ngo na bo bazabugurishe n’akarere, ibyo ngo bikaba byaba bihabanye n’amabwiriza yo kwimura abaturage ku nyungu rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Muhanga-Abatuye-mu-cyanya-cyahariwe-inganda-barasabwa-kwitondera-kugurisha-ubutaka-bwabo

  • Police arrest suspected drug dealer with over 2,000 rolls of cannabis #rwanda #RwOT

    At the time, Mugisha, who was traveling in a passenger service vehicle, was allegedly trafficking the narcotics to Karongi from Rubavu District, Police said. He was intercepted halfway, in Rutsiro district, Kivumu sector in Kabujenje cell.

    The police spokesperson for the western region, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi said that the police officers, while in their routine operation, stopped the bus that Mugisha was traveling in, for a usual inspection.

    'When they checked a sack that Mugisha had, they found it contained pellets of cannabis. Mugisha was with another lady, who managed to sneak out of the bus during the search, and fled,' CIP Karekezi said.

    Mugisha admitted that he got the narcotics from Rubavu District and was on his way to supply other dealers in Karongi District.

    The search for his accomplice, the lady, who fled from the scene, is still underway, the spokesperson said.

    Mugisha was then handed over to Rwanda Investigation Bureau (RIB) for the next legal steps to be taken.

    CIP Karekezi said that it is not the first time for suspected drug traffickers to be intercepted along Rubavu-Karongi road, adding that most of them usually use taxi-motos.

    He urged people involved in drug trafficking and consumption to quit to be safe from 'severe legal consequences' but also to prevent health effects related to consumption of such harmful narcotics.

    Cannabis is listed as a “very severe drug” in Rwanda, alongside cocaine, opium and heroin, under the Ministerial Order No. 001/MoH/2019 of 04/03/2019 establishing the list of narcotic drugs and their categorisation.

    In article 263 of the law determining offences and penalties in general, it is stated that anyone convicted for “severe narcotic drugs” faces a life imprisonment and a fine of between Frw20 million and Frw30 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/police-arrest-suspected-drug-dealer-with-over-2-000-rolls-of-cannabis