Category: Uncategorized

  • Reka kuyoborwa n’inzira zawe kandi wiyoborwa n’ibitekerezo byawe #rwanda #RwOT

    Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe!. 'Erega ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!', niko Uwiteka avuga. Yesaya 55: 7-8

    Mugihe tukibarizwa mu nzira za kera (mu mwijima w’ibyaha) ntabwo twabasha kwinjira mu nzira nziza Kristo atwifuriza kunyuramo . Kuyoborwa n’ibitekerezo byacu bitubera inzitizi cyane mu kugera aho dusiganirwa kugera.

    Satani we nta narimwe azigera yorohereza umuntu, niyo mpamvu ahora aturega ibirego byinshi ku Mana. Mu nzira y’icyaha abantu benshi banyuzemo bakagwa na nubu bakigwamo, ni ibituruka ku biringe byacu byihutira gukora ibyo gukiranirwa, kubeshya, kutiyeza, ishyari, ubwibone, gucika intege, nibindi byose bikubiye mu ijambo “icyaha.”

    Ntushobora kureka inzira zawe mbi utaretse kuyoborwa n’ibitekerezo byawe. Kugira ngo ubohoke uve muri izi nzira zitera umwijima w’icyaha n’ingeso mbi, ugomba kurwana urugamba rwo kwizera no kugambirira kuva mu nzira mbi. Imana izakubabarira cyane niba ushaka kureka iyi nzira mbi n’ibitekerezo bibi.

    Ikindi ubuntu bw’Imana buzakumurikira inzira nziza zo kunyuramo nuramuka uhindukiye ugafata icyemezo cyo kuva mu byaha no mu mwijima, ukitandukanya n’imbaraga za satani. Twihannye ibyaha byacu twahozemo kera, twiyambura umuntu wacu wa kera , ntitugomba guteshuka iyo nzira na gato.

    Ariko noneho ubwo mwabatuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu arizo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho. Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. Abaroma 6:22-23

    Intumwa Pawulo adushishikariza kwibagirwa ibyahise, hagamijwe kugera ku biri imbere. Kuri we yihatiye kugera ku ntego yo guhabwa igihembo cyo guhamagarwa kw’Imana muri Kristo Yesu.

    Ndamaranira kugera aho dutanguranwa , ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. Abafilipi 3:14.

    Kubwibyo rero dukwiye guharanira kuva mu byakera, tukita ku iherezo ryacu n’umurimo Imana yaduhamagariye gukora. Ni ingenzi kuzirikana ko nyuma y’isarura hari ibihembo by’ibyo twakoze, kandi n’inibyo kwishimira kuzabona abera batabarutse rwose. Icyakora ibyo byose bizagerwaho nitwemerera Imana ikatuyobora.

    Wakurikira n’iyi nyigisho: Ibyiza 10 byo kuyoborwa n’ijambo ry’Imana, Pasiteri Desire Habyarimana.

    Source: Active Christianity

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Reka-kuyoborwa-n-inzira-zawe-kandi-wiyoborwa-n-ibitekerezo-byawe.html

  • Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y'umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Polisi idasanzwe yo mu gihugu cy'Ubuholandi yataye muri yombi Joseph Mugenzi w'imyaka 71 wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bikozwe mu gihe umuhungu we nawe afungiwe nawe mu gihugu cy'Ubwongereza aho akurikiranweho kwiba amaturo angana na miloni 270 z'amanyarwanda.

    Joseph Mugenzi ubutabera bw'u Rwanda bumaze igihe busaba ubutabera bw'Ubuholandi ko bwa muta muri yombi akaryozwa ibyaha yakoreye mu Rwanda. Yabaga mu ishyaka rya MDR Pawa akaba ashinjwa kuba yaritabiriye inama zateguraga kwica Abatutsi muri Kigali ndetse no gutegura lisiti z'Abatutsi. KYakoraga muri Banki y'Abaturage anafite Farumasi mu mugi wa Kigali. Yatse ubuhungiro mu Buholandi mu mwaka wa 2000 ariko nyuma y'imyaka itatu yakwa ibyangombwa nyuma yuko bisabwe na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yiki gihugu.

    Joseph Mugenzi ari kandi mu bashinze FDU Inkingi afatanyije na Victoire Ingabire. Siwe wenyine w'umwicanyi uba muri iryo shyaka kuko na Ndereye nabandi nka Nyabusore Jean Baptiste bose bihishe muri icyo gihugu bafashije Ingabire gushinga iryo shyaka.
    Tariki ya 12 Ugushyingo 2016, nibwo indege y'ikompanyi y'Ubwami bw'u Buholandi, KLM, yasesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe, izanye abajenosideri babiri aribo Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyue Jean Claude, bombi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bo,bi bakatiwe n'inkiko igihano cya burundu

    The post Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y'umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/joseph-mugenzi-nawe-mu-gihome-nyuma-yumuhungu-we-rene-mugenzi-akurikiranweho-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Aho yambariye inkindi ahambariye ubucocero: Umujenosideri,umuterankunga mukuru w'abajenosideri, Kabuga Félicien, yaraye ijoro rye rya mbere mu buroko bw'I La Haye mu Buholandi, aho yajyaga yidegembya nk'umuherwe ukomeye! #rwanda #RwOT

    Aho mu Buholandi kimwe no mu bindi bihugu byo ku mugabane w'uBurayi, Kabuga yahanyuraga yubashywe cyane, nk'ukushoramari ukomeye, yibwira ko abo yishe ari 'ibimonyo' bitagira kirengera.

    Ntiyumvaga ko umunsi umwe, nyuma y'imyaka 26, azaharara noneho ari imfungwa, igomba kubazwa uruhare rwayo mu guhekura urwamubyaye. Ni bya bindi Umunyarwanda yavuze ngo: ' Aho wambariye inkindi ntuzahambarire ubucocero'!

    Amakuru dukesha abamubonye yinjizwa muri gereza kuri uyu wa mbere tariki 26 Ukwakira 2020, aravuga ko yazanywe mu kagare ubundi gatwara abafite ubumuga(batiteye), ahinda umushyitsi ngo agaragaze ko ari umusaza cyane, umurwayi udakwiriye gufungwa, kandi ari ubwoba bwo kubazwa urupfu rw'abantu basaga miliyoni bari ku gahanga ke.

    Amakuru dukesha RFI, aravuga ko Félicien Kabuga yinjijwe muri gereza ya Sheveningen, agahita ashyirwa mu kato mu cyumba cya wenyine, amategeko akavuga ko azategereza iminsi 10 kugirango agezwe imbere y'abacamanza ngo yemere cyangwa akomeze kurushya iminsi ahakana ibyaha aregwa. Nyuma y'iyo minsi 10 ni nabwo azaba ashobora kubonana n'abaturanyi be bashya(abandi bahafungiye) barimo aba serbes bo muri Bosiniya, Radovan Karadzic na Ratko Mladic, nabo baregwa ubwicanyi ndengakamere nka mugenzi wabo Félicien Kabuga.

    Twibutse ko Kabuga yatawe muri yombi mu mpera za Nzeri uyu mwaka, avumbuwe mu muheno mu nkengero za Paris mu Bufaransa. Uwo muherwe akurikiranyweho ibyaha 7 bikomeye cyane,birimo gucura umugambi wa jenoside no kuwushyira mu bikorwa, hakaba no gushishikariza abandi umugambi wa jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu. Bimwe mu bimenyetso bimuhamya ibi byaha, ni ukuba ari mu bashinze RTLM, radio rutswitsi yakoze ubukangurambaga ngo Jenoside ihitane benshi bashoboka, no kuba yaratanze amafaranga menshi n'ibikoresho Interahamwe n'Impuzamugambi zifashishije mu gutsemba Abatutsi n'Abahutu batari muri uwo mugambi.

    Kabuga yagombye kuba yaroherejwe I Arusha muri Tanzaniya, muri gereza y'urwego rwashinzwe kurangiza imanza z'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, ariko kubera uburwayi, biza kwemezwa ko ajyanwa I La Haye 'by'agateganyo', kugirango abanze ahabwe ubuvuzi butapfa kuboneka muri Tanzaniya, hanarebwa aho iki cyorezo cya COVID-19 cyerekeza. Ntibyatangajwe igihe ako 'gateganyo' kazamara, kimwe n'igihe urubanza rwe ruzatangirira. Icyakora abasesenguzi bahamya ko bizatwara igihe kinini, kugirango Umushinjacyaha Mukuru, Serge Brammertz , abone umwanya wo kongera gusesengura iyi dosiye yari imaze imyaka hafi 10 isa n'iyasinziriye, dore ko no gufata Kabuga, ari muzima, hari ubwo byageze aho bifatwa nk'ibitagishobotse.

    Iyo Félicien Kabuga ajyanwa muri gereza Arusha,wari umwanya mwiza wo kongera kubonana n'umukwe we Augustin Ngirabatware, wahoze ari minisitiri muri Leta y'abatabyi biyise abatabazi, Umunyarwanda rukumbi ukiri muri iyo gereza kubera uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    The post Aho yambariye inkindi ahambariye ubucocero: Umujenosideri,umuterankunga mukuru w'abajenosideri, Kabuga Félicien, yaraye ijoro rye rya mbere mu buroko bw'I La Haye mu Buholandi, aho yajyaga yidegembya nk'umuherwe ukomeye! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/aho-yambariye-inkindi-ahambariye-ubucocero-umujenosideriumuterankunga-mukuru-wabajenosideri-kabuga-felicien-yaraye-ijoro-rye-rya-mbere-mu-buroko-bwi-la-haye-mu-buholandi-aho-yaj/

  • Muhanga: Abatuye mu cyanya cyahariwe inganda barasabwa kwitonera kugurisha ubutaka bwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inganda zimwe zatangiye kubaka
    Inganda zimwe zatangiye kubaka

    Ubuyobozi bubitangaje nyuma y’uko hari abaturage bavuga ko bahatirwa kwemera ingurane nkeya ku butaka bwabo ngo bimuke, mu gihe akarere ko kavuga ko igihe cyo kubimura kitaragera kuko amafaranga yagenewe kuzabimura igice cyayo cya mbere kizasohoka muri Gashyantare 2021.

    Ugeze mu gice cyahariwe inganda mu Mudugudu wa Gihuma, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, usanga imashini ziri gusiza mu mirima yahoze ari iy’abaturage, inzu zimwe zanatangiye kubakwa, mu gihe hari abandi bashoramari bari kuza kwihahira ubutaka n’abaturage ngo bimuke.

    Abaturage bavuga ko bari kwishyurwa amafaranga hagati ya 2,500frw na 3,500frw kuri metero kare imwe, igiciro bavuga ko kiri hasi ugereranyije n’agaciro k’ubutaka bwo mu mujyi, ku buryo hari abafite impungenge z’uko bashobora kutazabonamo ibibanza byo guturamo aho bazimukira.

    Abaturage bavuga ko ababagurira ubutaka babategeka kwemera ayo mafaranga bitwaje ko aho hantu bahimurwa ku nyungu rusange, kandi hakaba n’abavuga ko nibatemera ayo mafaranga ngo bazahakurwa ku ngufu n’ubuyobozi bw’akarere.

    Uwamahoro Apollinarie, avuga ko abashoramari baje bavuga ko akarere kagennye agaciro k’ubutaka bwabo, nyamara ngo bakumva bitandukanye.

    Imashini zatangiye gusiza mu mirima y
    Imashini zatangiye gusiza mu mirima y’abaturage bemeye kugurisha nta gutegereza akarere

    Agira ati “Akarere ntituzi amafaranga kageneye aha hantu, hari abahawe ibihumbi birindwi kuri metero kare imwe none abashoramari baraza batubwira ko baduha atagera no ku 3,000frw, turasaba kurenganurwa, kuko amafaranga baduha ntacyo yatumarira”.

    Hari kandi abaturage basabwe kubarirwa kuri 3,500frw igihe bakwemera kwishyurwa batabarishije ibikorwa byo hejuru, bakifuza ko nibura bakishyuwe kuri 7,000frw kuri metero kare imwe.

    Nzayisenga Innocent, avuga ko ubutaka buhenze ku buryo kubarirwa kuri 2,500frw ari igihombo, kuko badashobora kuzabona ahandi hantu ho gutura kuko ubutaka buri kuzamuka aho bajya kubaza ibibanza, akifuza ko babishyura hagati ya 5,000frw na 7,000frw.

    Icyakora hari n’abanangiye bavuga ko batatanga ubutaka bwabo ku giciro gito bakaba bategereje izo ngufu zo kubimura ku gahato.

    Nta muturage uhatirwa kugurisha ngo yimurwe

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacquelinne, avuga ko ibiri gukorwa mu cyanya cyahariwe inganda ari ba nyir’ubutaka ubwabo bari kubigiramo uruhare, kuko akarere kataratangira igikorwa cyo kubimura.

    Avuga ko akarere katabuza ushaka kugurisha ngo yimuke ariko katategeka ko umuntu yemera igiciro kitamunyuze, agasaba ko abari guhatirwa ayo mafaranga bayanga bagategereza ko akarere ari ko kazabimura kababariye ku gaciro kemewe.

    Avuga ko n’abari kwitwaza kuza kugura ubutaka bw’abaturage bashobora kuzabihomberamo igihe batangira kubaka inganda bateretswe imiterere izaranga imyubakire y’izo nganda, akavuga ko ibyo biri gukorwa nko kumama abaturage.

    Agira ati “Ikiri kudutungura ni ukumva umuturage yagurishije nyuma ukamusanga ataka ngo bamuhenze, ni uburenganzira bwe bwo kwanga ayo amafaranga kuko si agahato kugurisha n’uwo adashaka, ariko niba bari kwemera ayo mafaranga na bo bari kugira uruhare mu bihombo barimo gutaka”.

    Hari gushyirwa n
    Hari gushyirwa n’ikigega cy’amazi

    Arongera ati “Turabagira inama yo kuba baretse kwakira ayo mafaranga kugira ngo tuzabishyure, ibya ngombwa byabo turi kubinoza, kandi urutonde rwabo turarufite, kuko akarere ni ko gateganyijwe kuzabimura twamaze kuvugana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ko amafaranga y’igice cya mbere azatangira kutugeraho mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha”.

    Naho ku kuba hari abakekwa kugura ubutaka bw’abaturage hakiri kare ngo baziyungukire, ngo byaba bigamije kubwigwizaho ngo na bo bazabugurishe n’akarere, ibyo ngo bikaba byaba bihabanye n’amabwiriza yo kwimura abaturage ku nyungu rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-abatuye-mu-cyanya-cyahariwe-inganda-barasabwa-kwitonera-kugurisha-ubutaka-bwabo

  • Rutsiro: Polisi yacakiye uwari ufite udupfunyika 2200 tw'urumogi #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira  Polisi y'u Rwanda yacakiye  Mugisha Olivier w'imyaka 25 afite udupfunyika 2,200 tw'urumogi.

    Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yari avuye mu Karere ka Rubavu agiye mu Karere ka Karongi. Mugisha yafatiwe mu nzira bageze mu Mudugudu wa Kabuye, akagari ka Kabujenje mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu Mugisha yafashwe n'abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda basaka imodoka zavaga mu Karere ka Rubavu zerekeza mu Karere ka Karongi. Muri icyo gikorwa, basanze  mu mwanya wari wicayemo Mugisha Olivier hari igikapu kirimo urumogi. Yagize ati 

    'Abapolisi basakaga imodoka zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange baza kugera kuri imwe muri izo modoka.  Mu mwanya wari wicayemo Mugisha n'undi mukobwa wahise acika harimo igikapu kirimo urumogi, udupfunyika 2200.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Mugisha amaze gufatwa yavuze ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyanye mu Karere ka Karongi. Undi mukobwa bari bafatanyije urwo rumogi we yahise acika  ubu aracyarimo gushakishwa.

    Mugisha Olivier yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo akorerwe idosiye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko atari ubwa mbere muri uriya muhanda Rubavu-Karongi hafatiwe abatwaye ibiyobyabwenge, akenshi baba baruhetse kuri za Moto. Yakanguriye abantu gucika ku muco mubi wo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, aribyo urumogi rubarirwamo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/rutsiro-polisi-yacakiye-uwari-ufite-udupfunyika-2200-twurumogi/

  • Nyagatare: Abagore bagabiwe muri Girinka yabakuye mu bukene ibageza mu bakire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mujawamariya Rose atuye mu Murenge wa Karama. Ni umupfakazi w’abana batatu, ndetse n’undi wa musaza we arera.

    Avuga ko yahawe inka ya Girinka mu mwaka wa 2013, ikaba imaze kubyara ibyaro eshanu. Kuri ubu mu rugo rwe hari inka eshatu zose zihaka.

    Avuga ko inka yahawe yamufashije kwigisha abana be amashuri yisumbuye, ndetse ngo ubu babiri basoje kaminuza, abandi na bo ni yo barimo kwiga.

    Uretse kwigisha abana be ngo yabonye ifumbire ku buryo ahinga akeza akabasha kubona ibitunga umuryango.

    Avuga ko mu kwezi nibura abona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 70 na 65, akavuga agiye kongerera amaraso inka ze kugira ngo abone umukamo utubutse, bityo n’ayo yinjiza yiyongere.

    Agira ati “Nahawe inka nk’umupfakazi wa Jenoside, nari mbayeho nabi mpora nsaba inkunga. Perezida yampaye inka ndayorora na yo irankundira, mbona ifumbire mbona amata abana baranywa nanjye ndanywa nkira indwara nahoranaga. Umushinga nabanje ni ukwigisha abana babiri, basoje kaminuza abandi babiri umwe arasoza uyu mwaka”.

    Akomeza agira ati “Umushinga nshyize imbere ubu ni ukuzongera amaraso zigakamwa amata menshi kandi narabitangiye, inka eshatu ziri mu rugo naziteje intanga zigezweho. Girinka urayivuga! Nahoraga ntera urutoki rurimbuka ariko uwakwereka igitoki neza kubera ifumbire”!

    Tumuhirwe Joyeuse, na we ni umupfakazi utuye mu Murenge wa Kiyombe. Avuga ko yahawe inka ya Girinka mu mwaka wa 2006 atagira aho aba atunzwe no guca inshuro.

    Inka ngo yarayoroye abona umukamo ndetse n’ifumbire atangira gufumbira imirima akodesha abona umusaruro.

    Avuga ko ubu yabashije kwiyubakira inzu ndetse agura n’isambu yo guhinga. Tumuhirwe avuga ko ateganya kugura moto akayishyira ku muhanda na yo ikajya imuha amafaranga buri munsi, bityo akarushaho gutera imbere.

    Agira ati “Ubuzima nari mbayeho bwari bubi cyane mba muri nyakatsi, ntunzwe no guhingira rubanda. Ubu meze neza ntiwareba inka zanjye nazikuyemo inzu yo kubamo, isambu mpingamo ibishyimbo nkakuramo ibiro 400, naguze ishyamba ry’inturusi ibihumbi 850, kuri konti mfiteho miliyoni n’igice. Mu minsi ya vuba ndashaka kugura moto ikajya impa amafaranga buri munsi”.

    Tumuhirwe avuga ko ubu na we asigaye yibara mu bakire kuko buri cyo ashaka cyose akigezaho. Ashima Perezida wa Repubulika wahinduye imibereho ye abinyujije mu nka ya Girinka.

    Ati “Jye sinabona uko mbivuga gusa ndashimira Perezida wacu, Imana imwongerere imigisha, yampaye inka inkura mu batindi ingeza mu bakire. Sinkiri umukene ndi umukire mu bandi kubera Perezida”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko hari benshi Girinka yagiriye akamaro, uretse ko ngo hari n’ababonye inka bakazifata nabi bagahera mu bukene.

    Asaba abahabwa inka kuzifata neza kugira ngo zigere kuri benshi kandi na bo ubwabo bagire icyiciro bavamo bajye mu kindi.

    Agira ati “Intego n’ubundi ni ugukura abantu mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi, tubashishikariza buri gihe gufata neza inka, bakazivura, bakazigaburira, bakanirinda kuzigurisha ariko bakibuka no kwitura. Bikozwe uwo yagezeho wese yakwikura mu bukene kubera amata n’ifumbire”.

    Kuva mu mwaka wa 2006 gahunda ya Girinka yatangira, mu Karere ka Nyagatare hamaze gutangwa inka 9,432, hakaba harituwe inka 4,947 na zo zihabwa abaturage.

    Kuri ubu inka zimaze gutangwa zose hamwe ni 14,379. Uyu mwaka by’umwihariko hakaba hagomba gutangwa inka 800.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/nyagatare-abagore-bagabiwe-muri-girinka-yabakuye-mu-bukene-ibageza-mu-bakire

  • Hatangijwe umushinga uje gukumira amakimbirane mu miryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Vincent Harorimana ni we watangije uwo mushinga
    Musenyeri Vincent Harorimana ni we watangije uwo mushinga

    Mu muhango wo gutangiza uwo mushinga wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri buhagarariye ishyirwa mu bikorwa by’awo, bwagaragaje ko uwo mushinga ugiye kwifashisha imfashanyigisho yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yiswe “Noza imibanire mu muryango wawe”.

    Ni umushinga ushingiye ku ntego eshanu z’ingenzi, arizo gufasha abashakanye n’urubyiruko kwitoza kubaho bagendeye ku ndangagaciro z’umuryango utekanye, ufite ingo zinezerewe, zitekanye kandi ziteye imbere, gutuma haboneka ingo z’icyitegererezo, gufasha ingo z’icyitegererezo kwibumbira mu mashyirahamwe no gushyiraho umugoroba w’umuryango uhamye.

    Diyosezi Gatolika ya Rugengeri, yateguye uwo mushinga hagendewe ku makimbirane yagiye agaragara hirya no hino mu ngo z’abashakanye, nk’uko Padiri Ashille Bawe, Umuyobozi wa Komisiyo ya Diyosezi Gatolika ya Rugengeri ishinzwe umuryango yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Ni umushinga twatekerejeho kuva kera, mu rwego rwo gufasha ingo z’abashakanye n’abitegura kurushinga, twaritegereje dusanga muri iki gihe hari ingo nyinshi zibanye mu makimbirane, mu bwumvikane buke hagati y’abashakanye, ibyo bikaba bidindiza cyane iterambere ry’abazituye ndetse n’imibereho yabo”.

    Arongera agira ati “Nyuma twaje kureba dusanga Minisiteri ibishinzwe y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yateguye imfashanyigisho ikubiyemo inyigisho nziza cyane, abantu bashobora kugenderaho bakamenya indangagaciro zabafasha kubaho no kubana mu muryango utekanye, duhitamo gutegura umushinga utuma dufasha Abaturarwanda kumenya izo ndangagaciro”.

    Uwo mushinga wa Diyosezi ya Ruhengeri ugiye guterwa inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNPD), aho ku ikubitiro ugiye gukorana n’imirenge itanu yo mu turere iyo Diyosezi ikoreramo ubutumwa.

    Harimo umurenge umwe mu Karere ka Musanze, imirenge ibiri mu Karere ka Gakenke n’imirenge ibiri mu Karere ka Burera, ariko uko umushinga uzakomeza kwaguka ukazagera mu duce twose iyo Diyosezi ikoreramo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burafata uwo mushinga nk’igisubizo ku kibazo cy’amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino mu miryango igize ako karere, nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Kamanzi Axelle abivuga.

    Ati “Uyu mushinga turawubona nk’igisubizo cy’ibibazo dukomeje kugenda tubona hirya no hino ahakomeje kugaragara amakimbirane mu miryango. Ni umushinga ugiye kuzamura imyumvire y’abashakanye mu gukemura ayo makimbirane, ikindi no kuba haratekerejwe no kuganiriza urubyiruko, ni kimwe mu bigiye kudufasha no kurinda amakimbirane mu ngo nshya zivuka”.

    Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Musenyeri Harolimana Vincent, avuga ko uwo mushinga ari umuganda Kiliziya yiteguye gutanga ku gihugu, hagamijwe kubaka imiryango itekanye.

    Bafite icyizere ko uwo mushinga uje guhosha amakimbirane mu ngo
    Bafite icyizere ko uwo mushinga uje guhosha amakimbirane mu ngo

    Agira ati “Ikigamijwe twizeye kuzageraho, ni ukugira ngo mu Rwanda tugire umuryango mwiza, umuryango utekanye, mpamya ntashidikanya ko ari umuganda mwiza ku gihugu nk’uko Kiliziya Gatolika mu butumwa bwayo ari ukugira ngo tugire uruhare mu kubaka igihugu na Kiliziya, igihugu kidafite imiryango itekanye ntigishobora gutera imbere”.

    Arongera ati “Iyo imiryango y’abashakanye irwaye igihugu kiba kirwaye, iyo imiryango y’Abakirisitu irwaye na Kiliziya ibereye ishingiro iba irwaye. Icyo twifuza ni ukubaka imiryango mizima duhereye kuri iyi tuzaherekeza uyu mwaka, icyo twiteguye kugeraho ni ugufasha imiryango y’Abanyarwanda”.

    Musenyeri Harolimana kandi arabona ko hakomeje kugaragara imiryango ifite ibibazo, aho yemeza ko hakomeje kugaragara ihohoterwa hagati y’abashakanye nubwo ari yo mike, ari byo ngo bigira ingaruka zinyuranye zibangamira imibereho myiza y’abaturage, kandi hakazahugurwa abaturage hatagendewe ku idini.

    Mu migendekere myiza y’uwo mushinga, hagiye guhugurwa abakangurambaga b’umuryango bazatozwa ibikubiye mu mfashanyigisho y’uwo mushinga, bakaba bitezweho kuzajya gufasha imiryango inyuranye bahereye ku ngo 30 zagiye zirangwaho amakimbirane akabije.

    Intego nyamukuru uwo mushinga ugiye gushingiraho, ni ugufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, no kugera ku iterambere rirambye, byose bigashingira ku muryango utekanye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-uje-gukumira-amakimbirane-mu-miryango

  • Ni gute twaha Imana icyubahiro? #rwanda #RwOT

    Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw’Imana burushaho gusaga, abe ari ko n’ishimwe rya benshi rirushaho gusaga ngo Imana ihimbazwe (2 Abakorinto 4:15).

    Icyubahiro cy’Imana gishobora kwigaragaza no kwiyongera ku bw’ubuntu bw’Imana igirira abantu bayo. Nk’abakozi bayo, igice kimwe kigize inshingano zacu ni ugufasha kuzamura icyubahiro cyImana hano mu isi.

    Intumwa Pawulo yanditse kuri iyi ngingo mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Abakorinto 4:15 yavuze ko icyubahiro cy’Imana kiyongera kubwo gushima Imana kubera ineza yayo ku buzima bwacu bityo icyubahiro cy’Imana kikiyongera.

    Icyubahiro cy’Imana kiyongera mugihe twibuka ubwiza bwayo ndetse n’ineza yayo

    * Imana ihabwa icyubahiro iyo twibutse ibyo yadukoreye byose n’ubuntu bwayo busaga.

    * Imana ihabwa icyubahiro iyo tuyishimiye, kandi ubuntu bwayo bugaragarira mu buryo idukiza.

    * Imana ihabwa icyubahiro iyo tuyishimiye kandi ubuntu bwayo bugaragarira mu bukungu (umutungo) bwacu.

    * Imana ihabwa icyubahiro iyo tuyishimiye kandi ubuntu bwayo bugaragara iyo uwazimiye yongeye kuboneka.

    Igikorwa cyo guha Imana icyubahiro gitangira iyo twaguye uburyo bwo kuyihimbaza no kwibuka ineza yayo ku buzima bwacu. Tujye twibuka ibyo Imana yadukorye mu gihe cyahise hanyuma tuyiragize n’ibiri imbere kandi tuyigirire icyizere.

    Mubyukuri Imana ikunda amashimwe y’abana bayo kandi nk’uko umubyeyi wese ashimishwa no kubona umwana we yitwara neza, niko Data wo mu ijuru yishimira abafite imitima ishima. Bibiliya itubwira ko muri byose dukwiye gushima. Icyubahiro cy’Imana dukwiye kuzirikana kugitanga kuko na mbere y’iremwa ry’umuntu, Imana yari ifite icyubahiro.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Reka kwinubira ibibazo byawe hanyuma utangire gushimira Imana ku bw’ubuntu bwayo n’amasezerano yayo. Haguruka ku bwo kwizera hanyuma utangire gushimira no guhimbaza Imana kuko ubwiza n’imbabazi byayo bidahwema kugaragara ku buzima bwawe. Nubigenza utya, uzabona uburyo icyubahiro cy’Imana kiyongera.

    Source: topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-twaha-Imana-icyubahiro.html

  • Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma ya Uganda yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Col. Shaban Bantariza, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma ya Uganda akaba n'umuyobozi wungirije w'ikigo Uganda Media Centre yitabye Imana. Nkuko Daily Monitor yabitangaje dukesha iyi nkuru.

    Aya makuru yemeje n' Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwso mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko UPDF ibabajwe n'urupfu rw'umwe mu bahoze ari abasirikare beza bayo.Yagize ati:

    'Umuryango mugari w'ingabo za Uganda UPDF, tubabajwe n'urupfu rw'umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Wungirije akaba n'umuyobozi wungirije w'ikigo Uganda Media Centre rtd.Col.Shaban Bantariza.'

    Col. Shaban Batariza, ni umwe mu bari abarwanyi ba National Resistance Army bari bayobowe na Museveni mu ntambara yo mu mwaka 1985 yaje kurangira bahiritse ubutegetsi Milton Obote.

    Col. Shaban Bantariza yanabaye umuvugizi w'igisirikare cya Uganda UPDF imyaka irenga 10. Kuri ubu yari umuyobozi wa NRM mu gace k'uburengerazuba bwa Uganda.


    Col. Shaban Bantariza yaguye mu bitaro bikuru bya Mulago aho yari amaze iminsi avurirwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/umuvugizi-wungirije-wa-guverinoma-ya-uganda-yitabye-imana/