Category: Uncategorized

  • Nyamasheke: Umugabo w'imyaka 34 yagiye kwiba itaka ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, mu masaha ya saa tatu zishyira saa yine z'igitondo, umugabo witwa Fatisuka Jean Pierre yagiye gucukura itaka mu kirombe aryibye kuko bitemewe, maze agira ibyago ikirombe kiramugwira kiramutaba akurwamo n'abandi baturage yapfuye.

    Uyu mugabo akaba yari atuye mu Mudugudu wa Mutusa mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, akaba yaguye aho yari agiye gucukura ingwa basiga ku nzu.

    Amakuru y'uko aho yaricukuraga haridutse hakamugwaho, yamenywe bwa mbere n'abana bari hafi aho. Ntakirutimana Éliphas ati: 

    'Bampamagaye ngo nze ntabare, abantu benshi dukuraho itaka tuza kumugeraho. Batubwiye ko yari amaze isaha bimugwiriye gusa ntabwo byemewe bacukuraga bibye uwo musaza nyiraho.'

    Kagiraneza Simon yunzemo ati: 'Yaguye mu kirombe kuko yari yagiye gutwara itaka, abana bari hirya bari gukina nibo babimenye.'

    Aba baturage bavuga ko nubwo bagize ibyago ariko bibahaye isomo ku buryo batazongera kurenga ku mategeko.

    Murekatete Daphrose ati: 'Nubwo twagize ibyago ariko biduhaye isomo ryo kuhirinda. Twabonye ko nta muntu wemerewe kujyamo adafite ibyangombwa, ni mu rupfu.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, yavuze ko bafashe ingamba zo gusiba uwo mwobo kugira ngo hatazagira abandi bagwamo, asaba n'abaturage kwirinda gucukura muri iki gihe cy'imvura.

    Fatisuka Jean Pierre w'imyaka 34 asize umugore n'abana babiri, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kibogora ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/nyamasheke-umugabo-wimyaka-34-yagiye-kwiba-itaka-ahasiga-ubuzima/

  • Menya iby’ingenzi mu gutoranya Abarinzi b’Igihango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarinzi b
    Abarinzi b’igihango bashobora kubamo n’abanyamahanga

    Ibyo bitangajwe mu gihe mu gihugu hose hari gusozwa igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’igihugu, igikorwa cyatangiranye n’ukwezi k’Ukwakira nk’uko bisanzwe, uku kwezi kukaba kwaranahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge.

    Abarinzi b’igihango batoranywa ku rwego rw’akagari, urwego rw’umurenge, urwego rw’akarere n’urwego rw’igihugu, hashingiwe ku bikorwa bigaragaza umurinzi w’igihango kuri buri rwego. Ni uko bagatorwa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinzwe icyo gikorwa kuri buri rwego.

    Mu gihe cyo gutoranya abarinzi b’igihango kandi hasuzumwa niba abatoranyijwe mu gihe cyashize bakomeje kurangwa n’indangagaciro rusange ndetse n’izihariye ziranga abarinzi b’igihango muri rusange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunjye Fidele Ndayisaba, atangaza ko mu gusuzuma niba abo barinzi b’igihango bakomeje kurangwa no gukora ibikorwa byo gusigasira igihango, biba bigamije kureba amasomo ababyiruka bakura no muri bya bikorwa by’abarinzi b’igihango.

    Agira ati “Ikigamijwe nka gahunda y’abarinzi b’igihango ni ukugira ngo ibyo bikorwa n’izo ngero nziza bishobore kumenyekana kandi bimurikire ababyiruka, aho hanaziraho guha ishimwe abagaragaje ibikorwa byiza by’indashyikirwa”.

    Akomeza agira ati “Na bwo icyo gihe haba hagamijwe gukomeza kugaragaza ibyo bikorwa ngo bibe intangarugero, bimenyekane bitere abandi akanyabugabo, kugira ngo na bo bibashishikarize kurinda igihango cy’Ubunyarwanda”.

    Umurinzi w’Igihango ni muntu ki?

    Ndayisaba avuga ko kuva muri 2015 (NURC) n’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri, batangije gahunda yo kumenya no kumenyekanisha Abanyarwanda bakoze kandi bagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, hagamijwe gukomeza kwimakaza Ubunyarwanda no gufasha Abanyarwanda kumva isano bafitanye n’igihugu, no gushyira imbere inyungu z’igihugu mu buzima bwabo bwa buri munsi, abo bantu b’indashyikirwa bakaba ari bo barinzi b’igihango.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Fidele Ndayisaba, asobanura ko umurinzi w’igihango ari Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, waranzwe kandi ukomeje kurangwa n’ibikorwa byiza bisigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kudatatira igihango cy’Ubunyarwanda.

    Ni gute abarinzi b’igihango batoranywa?

    Abarinzi b’igihango ku rwego rw’akagari batoranywa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuri urwo rwego, hagendewe ku kuba utoranywa atuye cyangwa yarahoze atuye muri ako kagari kandi atangirwa ubuhamya bwiza n’abaturanyi be.

    Kubera ko abarinzi b’igihango batoranywa mu baturage, hashingirwa ku budashyikirwa bw’ibikorwa byabo, hanarebwa niba utoranywa afite indangagaciro rusange za ‘Ndi Umunyarwanda’ ari zo kugira ubumwe, gukunda u Rwanda n’Abanyarwanya aharanira kururinda ikibi, gukunda umurimo aharanira kuwukora neza no kuwunoza, n’indangagaciro yo kugira ubupfura.

    Umurinzi w’igihango kandi arangwa no kuba inyangamugayo, kurangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro, akarangwa kandi no kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse na Jenoside ubwayo.

    Hari ibikorwa biranga umurinzi w’igihango hakurikijwe urwego atoranywamo

    barinzi b
    barinzi b’igihango batakiriho na bo bahabwa ishimwe n’Umuryango Unity Club rigashyikirizwa ababahagarariye (urugero, ifoto ya Mukandanga ifashwe na Musenyeri Simaragde Mbonyintege)

    Ku rwego rw’akagari, umurinzi w’igihango agomba kuba afite ubuhamya bwiza mu muryango bikagaragazwa n’ibikorwa yakoze bifasha abandi bitavangura kandi bifite inyungu rusange, kuba afasha cyangwa yarafashije abaturanyi n’Abanyarwanda muri rusange kwiyubaka, kwiyunga no gukira ibikomere.

    Umurinzi w’igihango ku rwego rw’umurenge arangwa n’ibikorwa nk’iby’uwo ku rwego rwo ku kagari, ariko hakiyongeraho kuba ibyo bikorwa bye biramba kandi biteza imbere imibereho myiza y’abantu bari aho bikorerwa, bikaba kandi ari umwimerere watekerejwe na nyirawo.

    Umurinzi w’igihango ku rwego rw’akarere na we aba yarakoze ibikorwa nk’iby’uwo ku murenge, ariko ibikorwa bye bikaba bifasha kuva mu bibazo by’amateka banyuzemo birimo ubupfubyi bufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, abapfakazi, gufasha abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, n’ibindi bikorwa bifasha Abanyarwanda gusohoka mu bibazo by’ingutu byatewe n’amateka Abanyarwanda banyuzemo.

    Umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu we aba afite bya bikorwa nk’iby’uwo ku karere, hakiyongeraho kuba ibikorwa bye biba urugero, byera imbuto ku buryo bishobora kwiganwa n’abandi benshi.

    Umurinzi w’Igihango ahabwa ishimwe iyo akoze neza akaba yanavanwa ku rutonde akoze nabi

    Mu gikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya abarinzi b’igihango harebwa niba umurinzi w’igihango yarakomeje kwitwara neza adatatira igihango, akaba yahabwa ishimwe hagamijwe kwimakaza urugero rwiza rw’ibikorwa bye kugira ngo bifashe abandi kandi bibatere akanyabugabo ko kurinda igihango cy’ubumwe b’Abanyarwanda.

    Kuzamuka mu ntera biterwa kandi n’ibikorwa akomeje gukora n’amakuru agenda amutangwaho agasesengurwa, ibikorwa bye bikamenyakana akaba yanabiherwa ishimwe.

    Iyo umurinzi w’igihango yitwaye nabi ngo nubwo bidashimishije kandi bikaba bibabaje binagayitse, iyo agize ubusembwa agatatira igihango ashinzwe kurinda, igihe cy’isuzuma ashobora kuvanwa ku rutonde rw’abarinzi b’igihango n’urwego rwamwemeje, kandi bigatangarizwa Abanyarwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-iby-ingenzi-mu-gutoranya-abarinzi-b-igihango

  • Umuhanzi Muchoma yavuze impamvu yaciye Bibiliya, yaratutswe bikomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye nka Muchoma nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Nikibazo’ aho agaragara aca Bibiliya, yavuze ko yashakaga kugaragaraaza ko n’ubwo abantu abantu benshi bagendana Bibiliya ariko babaswe n’uburiganya.

    Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi yasohoye iyi ndirimbo yise ‘Nikibazo’, mu mashusho yayo agaragara aca Bibiliya Ntagatifu isanzwe ikoreshwa na Kiliziya Gatulika.

    Ibi ntabwo byakiriwe neza n’abantu babonye iyi ndirimbo, benshi bakaba baramututse bamubwira ko yarengereye.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Muchoma yavuze ko n’ubwo yaciye Bibiliya ataciye amagambo ayirimo, ahubwo ko ari ubutumwa yashakaga gutanga.

    Ubutumwa yashakaga gutanga ngo ni uko abantu ubwabo biciriye Bibiliya kuko badakurikiza amagambo y’Imana yanditsemo, aho usanga umuntu yirirwa agendana Bibiliya ariko ugasanga ari we wabaswe n’ibyaha, ahora mu mariganya n’ibindi.

    Reba ikiganiro na Muchoma

    Reba indirimbo Nikibazo ya Muchoma

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-muchoma-yavuze-impamvu-yaciye-bibiliya-yaratutswe-bikomeye

  • Abashyigikiye gukuramo inda bafunze imihanda bamagana icyemezo cy'urukiko muri Pologne #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu bihumbi bafunze imihanda mu bice bitandukanye bya Pologne (Poland) ku munsi wa gatanu wikurikiranya w'imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cy'urukiko rusa nkaho rwaciye burundu gukuramo inda.

    Mu murwa mukuru Varsovie (Warsaw), abigaragambya bafunze amasangano y'ingenzi y'imihanda, bahagarika imodoka n'ibinyabiziga bitwara abantu bizwi nka 'trams' mu gihe kigera hafi ku isaha.

    Bamwe mu bigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo nka 'Iyaba byashobokaga ngo nkuremo inda ntwite ya leta yanjye'.

    Iyi myigaragambyo ifatwa nk'ikintu kidasanzwe muri iki gihugu aho abarenga 92% bya miliyoni 37 zigituye ari abanyagatolika.

    Ikurikiye icyemezo cy'urukiko rw'itegekonshinga rwa Pologne kivuga ko gukuramo inda, niyo byaba ari mu gihe umwana ukiri mu nda agaragaza ko afite inenge zishobora kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga, bitewe n'amategeko.

    Ibi bivuze ko ubu ahantu honyine gukuramo inda byemewe ari mu gihe habayeho gufatwa ku ngufu cyangwa kubyarana hagati y'abafitanye isano mu muryango, cyangwa mu gihe cyo kugira ngo barokore ubuzima bw'umubyeyi.

    Ejo ku wa mbere, habayeho gufunga imihanda mu mijyi igera hafi kuri 50 mu gihugu

    Ku munsi wabanje wo ku cyumweru, abigaragambya bateje akajagari mu misa ndetse bandika ku nkuta za kiliziya z'i Varsovie.

    Gukuramo inda ni ikibazo kitavugwaho rumwe mu buryo bukomeye muri Pologne

    Ikusanyabitekerezo ryo mu mwaka wa 2014 ryakozwe n'ikigo CBOS cy'ubushakashatsi ryasanze ko 65% by'abanya-Pologne babajijwe badashyigikiye gukuramo inda, 27% babishyigikiye naho 8% batarabifataho icyemezo.

    Ariko, mu myaka ishize amakusanyabitekerezo yasanze ko hari ubwiganze bw'abadashyigikiye uku gukaza amategeko ajyanye no gukuramo inda.

    Imibare ya leta igaragaza ko buri mwaka muri Pologne hakurwamo inda zirenga gato 1,000 mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ariko imiryango iharanira uburenganzira bw'abagore ivuga ko imibare yo gukuramo inda bikorwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyangwa bikorerwa hanze y'igihugu ishobora kuba iri hagati y'inda 80,000 na 120,000 ku mwaka.

    Imyigaragambyo yanabereye hanze ya ambasade ya Pologne i London mu Bwongereza n'i Kyiv muri Ukraine.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/abashyigikiye-gukuramo-inda-bafunze-imihanda-bamagana-icyemezo-cyurukiko-muri-pologne/

  • Igisirikare cya Congo FARDC kiravuga ko cyirukanye inyeshyamba z'Abarundi za FNL #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Congo kiravuga ko cyafashe ibirindiro by'umutwe w'abarwanyi b'Abarundi barwanira mu burasirazuba bwa Congo.

    Umuvugizi w'ingabo za FARDC yavuze ko abarwanyi b'umutwe uvuga ko uharanira kwibohora, FNL, bahungiye mu ishyamba nyuma y'iminsi itatu y'imirwano ikaze.

    Yanavuze kandi ko ingabo za leta zarwanye n'undi mutwe w'inyeshyamba z'Abanyarwanda uzwi nka CNRD kimwe n'undi w'Abarundi wa Red Tabara wagabye ibitero mu Burundi mu kwezi gushize.

    Mu burasirazuba bwa Congo hari imitwe y'abarwanyi b'Abanyarwanda n'Abarundi irimo n'iy'inyeshyamba zo muri Congo.

    BBC dukesha iyi nkuru,yavuze ko umuvugizi w'igisirikare cya Congo mu burasirazuba bw'igihugu, Kapiteni Dieudonné Kasereka, yavuganye na Jacques Niyitegeka atangira amubwira uko imirwano yagenze n'uburyo birukanye FNL.

    Ubusanzwe mu Burasirazuba bwa Congo hakunze kumvikana imitwe myinshi yitwara gisirikare,ikaba ari yo ikunze kuvugwaho kub intandaro y'umutekano muke uvugwa mu gace k'ibiyaga bigari.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/igisirikare-cya-congo-fardc-kiravuga-ko-cyirukanye-inyeshyamba-zabarundi-za-fnl/

  • Sugira ashobora kudakinira Rayon Sports #rwanda #RwOT

    N’ubwo yongeye gutizwa muri Rayon Sports, rutahizamu Ernest Sugira ashobora kudakinira iyi kipe kuko ataramvikana nayo kubyo igomba kumuha kugira ngo azayikinire.

    Mu mpera za 2019 ni bwo APR FC yatije Sugira Ernest muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6. Nyuma yo gusoza intizanyo ye, iyi kipe yongeye kwegera APR FC kugira ngo yongere ibatize uyu rutahizamu.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira, ni bwo APR FC yongeye kwemera gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe ari na wo yari asigaraniye APR FC.

    Ariko nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya APR FC itanga Sugira Ernest muri Rayon Sports, iyi kipe yamenyeshejwe ko Sugira Ernest ahawe uburenanzira bwose bwo kuvugana n’iyi kipe ku byo igomba kumuha kugira ngo akore akazi yishimye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza uyu munsi ataramvikana na Rayon Sports ku byo igomba kumuha cyane ko we yifuza ko agomba kubanza kwishyurwa amafaranga y’umwaka ushize iyi kipe imurimo bakabona kumvikana kuri uyu mwaka.

    Ikindi ni uko uyu mukinnyi aramutse abonye indi kipe yiteguye kumuha ibyo ashaka yahita amenyesha APR FC ko yananiwe kumvikana na Rayon Sports ubundi bagahita bamuha urwandiko rumurekura nk’uko babyumvikanye ko aramutse abonye ikipe yabamenyesha bakamuha urupapuro rumurekura 'release letter’.

    Sugira ashobora kudakinira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ashobora-kudakinira-rayon-sports

  • 'Abanyamakuru bamwe bandika bakora mu buryo budashyira mu gaciro iyo barimo kwandika' , Ngiye kurega mu nkiko abatangaje n'abakwirakwije aya makuru y'ibinyoma 100%' _ Paul Pogba #rwanda #RwOT

    Paul Pogba, umukinnyi wo hagati wa Manchester United n'uw'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa, avuga ko agiye kurega mu nkiko kubera amakuru y’'ibinyoma uko yakabaye yose' avuga ko agiye kureka gukinira Ubufaransa.

    Pogba w'imyaka 27, yatangajwe ko agiye kureka gukinira ikipe y'igihugu y'Ubufaransa kubera amagambo yavuzwe na Perezida Emmanuel Macron ku idini ya Isilamu.

    Yagize ati: '100% ni amakuru adafite ishingiro na busa arimo gukwirakwizwa kuri jyewe, avuga ibintu ntigeze na rimwe mvuga cyangwa ntekereza'.

    Mu butumwa yatangaje kuri Instagram, yavuze ko: 'atewe ubwoba, ababajwe, yaguye mu kantu kandi yabihiwe' kubera ibitangazamakuru bimwe 'bimukoresha mu kwandika imitwe y'inkuru y'ibinyoma'.

    Yavuze ko ibyo binyamakuru :'byongeraho ikipe y'igihugu y'Ubufaransa n'idini ryanjye bikabishyira mu gatebo kamwe'.

    Yagize ati: 'Namagana iterabwoba n'urugomo aho biva bikagera'.

    'Ikibabaje, ni uko abanyamakuru bamwe bandika bakora mu buryo budashyira mu gaciro iyo barimo kwandika amakuru, bakoresha nabi ubwisanzure bwabo bw'itangazamakuru, ntibagenzure ibyo bandika cyangwa bagiye gusubiramo…

    'bagatuma habaho uruhererekane rw'impuha batitaye ku kuba ibyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu no ku buzima bwanjye'.

    'Ngiye kurega mu nkiko abatangaje n'abakwirakwije aya makuru y'ibinyoma 100%'.

    Pogba ni umuyisilamu. Amaze gukinira ikipe y'igihugu y'Ubufaransa imikino 72 atsindamo ibitego 10.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/abanyamakuru-bamwe-bandika-bakora-mu-buryo-budashyira-mu-gaciro-iyo-barimo-kwandika-ngiye-kurega-mu-nkiko-abatangaje-nabakwirakwije-aya-makuru-yibinyoma-100-_-paul-pogba/

  • Inkuba yakubise inka eshanu z'umuturage zihita zipfa , imvura nyinshi isenya inzu 69 muri Nyagatare #rwanda #RwOT

    Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2020, mu karere ka Nyagatare mu Mudugudu wa Karungi, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, yabonetsemo inkuba yakubise inka eshanu zikaba ari iz'umuturage witwa Muhutu Samuel, yiyongera ku yaguye ku cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, isenya inzu 69 z'abaturage bo mu Murenge wa Musheri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko inka zakubiswe n'inkuba ari eshanu zose ngo zahise zipfa ako kanya. Yagize ati :'Inka eshanu zakubiswe n'inkuba ni izo mu Murenge wa Nyagatare, ubu turacyahuza imibare ngo turebe ibyangiritse.'

    Umuturage witwa Muhutu w'imyaka 67 yari atunze inka icyenda, ahagana saa Kumi n'imwe z'umugoroba ubwo hagwaga imvura nyinshi ngo nibwo inkuba yakubise inka ze hahita hapfamo eshanu zirimo imbyeyi ebyiri n'ibimasa bitatu. Ibi byiyongera ku mvura yaguye ku cyumweru aho mu Murenge wa Musheri, yasize isenye inzu 69 z'abaturage.

    Imvura yaguze mu Karere ka Nyagatare ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, yasenye inzu 69

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musheri, Kamu Stiven, yavuze ko abaturage bagiye bacumbikira bagenzi babo bagizweho ingaruka n'iyi mvura mu gihe hategerejwe imiganda yo kongera kubafasha gusubizaho ibisenge neza.

    Yakomeje avuga ko aba baturage leta izabafasha mu kubaha amabati ku bo yangiritse, asaba baturage kwibuka kuzirika inzu zabo neza kugira ngo zidakomeza gusenywa n'imvura.

    Abaturage barasabwa gufata ubwishingizi bw'amatungo kugira ngo ugize ibibazo byorohe gushumbushwa.

    Mu byumweru bishize imvura nyinshi nabwo yari yasenye inzu zisaga 200 mu Karere ka Kirehe ndetse inangiza imyaka myinshi.

    Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/inkuba-yakubise-inka-eshanu-zumuturage-zihita-zipfa-imvura-nyinshi-isenya-inzu-69-muri-nyagatare/

  • UN Says 3.6 Million People Affected By Floods, Landslides In East Africa Since June #rwanda #RwOT

    At least 3.6 million people were impacted by floods and landslides across large swathes of East Africa since June, the UN humanitarian agency said on Saturday.

    The UN Office for the Coordination of Humanitarian Affairs (OCHA) said the floods have compounded an already challenging situation for people across the region, many of whom were already faced with conflict, violence, the desert locust upsurge and COVID-19.

    'Water levels of several lakes in Kenya and Uganda are rising, impacting thousands of people,' said OCHA in its latest humanitarian report.

    The report says flooding in South Sudan affected an estimated 856,000 people since June, including nearly 400,000 who have been displaced.

    Jonglei, which experienced devastating sub-national violence earlier this year, was amongst the areas hardest-hit by floods.

    The UN said nearly 1.1 million people in Ethiopia have been affected by floods, including over 313,000 people displaced.

    In Kenya, the water levels of several Rift Valley lakes, especially Baringo and Naivasha, are historically high, following the highest seasonal rains in decades in October to December 2019 and above-average rains in 2020, displacing thousands of people and impacting livelihoods, schools and health facilities. 

    The post UN Says 3.6 Million People Affected By Floods, Landslides In East Africa Since June appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/un-says-3-6-million-people-affected-by-floods-landslides-in-east-africa-since-june/

  • Checkout

    Checkout👇 🍹🍹🍹 @eagle_fruits For more info 0725893128 🏞 @kigaliupdates_official #kigaliupdates #Repost #gainwithsocialitesgallery #iamnairobian #gainwithmtaaraw #rwanda #nairobikenya #gainwithpaula #gainpost #gainwithlarrymemes #fff #kenyamemes #gainwithcarlz #tembeakenya #bellanaija #gainwithmchina #outfitoftheday #publicity254 #gainwithmugweru #streetportrait #gainwithspikes #visitrwanda #portraitstream #gainwithxtiandela #kigali #igerskenya #gaintrick #girl #bbnaija #ignairobi

    Source : https://www.instagram.com/p/CFM9XoXhP7P