Category: Uncategorized

  • Umuraperi Armanie yashyize hanze indirimbo ivuga inkuru y’umuntu ugira ineza abe bakiturwa inabi #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Kuki’ ya Armanie yagiye hanze ku wa 22 Ukwakira 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ije uikurikira iyitwa 'Sigaho’, yigisha rubanda kwigira muri byose kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

    Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyabaye ku muntu baziranye aho ngo yakuze afite ababyeyi be bose kandi bakize ku buryo yari afite ibyo yifuzaga byose gusa ngo byaje guhinduka ubwo ababyeyi be bapfaga maze akajya kuba mu miryango bakamufata nabi bakanigarurira imitungo y’ababyeyi be bose bakajya bamukoresha imirimo yo mu rugo n’ibindi bibi.

    Gusa amaze gukura Imana yabanye nawe maze abona ubuzima bwiza gusa ntiyifuza kugirira nabi abari baramugiriye nabi kuko nabo bari basigaye baracyennye arko we yarababonye arabafasha kuko ntawagira nk’undi.

    Bityo, aha buri wese yakuramo isomo rikomeye, nk’umuhanzi nashakaga guha inyigisho abantu bose bari ku isi ko bakwitwara neza bakarangwa n’urukundo bagakundana, bityo n’ababakomokaho bagakundana Isi ikaba nziza.

    Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yakozwe na AB Godwin.

    Armanie aba muri Canada aho yagiye muri gahunda zirimo kongera ubumenyi nk’umunyeshuri, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu zose zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Indirimbo za Armanie zirimo iyitwa 'Ivu rihoze, Akadasohoka, Make it Higher, Sigaho n’iyi iheruka yitwa 'kuki’.

    Reba hano indirimbo ‘Kuki’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuraperi-Armanie-yashyize-hanze-indirimbo-ivuga-inkuru-y-umuntu-ugira-ineza-abe-bakiturwa-inabi

  • UTEXRWA yashyikirije Leta ishuri rigezweho ryatwaye akayabo ka miliyoni 400Frw #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryashyikirijwe Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, ryubatswe ku gitekerezo cy’uwashinze uru ruganda rwa UTEXRWA, Chairman Kishor Jobanputra ndetse ahita aryitirira Sekuru, Jetha Jobanputra (yitabye Imana).

    Jetha Jobanputra witabye Imana, ari mu Bahinde ba mbere baje gutura mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Rwamagana ari naho yaje kubyarira umuhungu we witwa Liladhar Jobanputra ari nawe wabyaye Kishor washinze uruganda rwa UTEXRWA.

    Kuba yaravukiye mu Karere ka Rwamagana, Kishor yagiye ahakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage bo muri aka karere ndetse aza no gutekereza kububakira ishuri rizaba nk’igihango bagiranye.

    Umuyobozi wa UTEXRWA, Ritesh Patel yavuze ko abashinze uruganda rwa UTEXRWA bahoranye igitekerezo cyo kuzagira igikorwa gikomeye bakorera abanyarwanda cyane ko ari igihugu babayemo imyaka myinshi.

    Yagize ati 'Kuva uruganda rwatangira gukorera mu Rwanda, abarutangije bahoraga batekereza kucyo bakorera abanyarwanda nk’abakiliya barwo ariko nanone abarushinze bakaba baravukiye hano mu Rwanda.'

    Iri shuri ryuzuye neza rifite ibyumbba 10 byisanzuye ndetse birimo n’ibikoresho nk’intebe zakozwe hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19, rifite kandi icyumba cya Laboratwari, icyumba cya za mudasobwa, ibiro by’abarimu n’abayobozi, igikoni ndetse n’ubwiherero bugezweho.

    Nubwo ryubatswe n’aba Bahinde bahawe ubutaka n’akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kabiri ryashyikirijwe akarere ndetse nk’uko byatangajwe ni ishuri rya leta 100%, ryiteguye guhita ryakira nibura abanyeshuri 300 bo mu mashuri abanza ku mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimye ubuyobozi bwa UTEXRWA avuga ko butanze umusanzu mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

    Yakomeje agira ati 'Aya mashuri yubatswe aje gukemura ibibazo bibiri by’ingenzi birimo urugendo rurerure abana bajyaga bakora ndetse tunakemure ikibazo cy’ubucucike ku bigo by’amashuri aho wasangaga icyumba kirimo abana benshi kandi amabwiriza avuga ko nibura batakarenze 46.'

    'Bizafasha cyane ko umwana azajya yiga hafi atavunitse, atakoze urugendo rurerure ariko na mwarimu azaba yigisha abana bake abashe kubitaho neza cyane bitume abana bagira ubumenyi buhagije.'

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko iri shuri ryahawe izina rya EP Cyarukamba Jobaniputra, rije ari igisubizo kandi bugasaba abaturage kuzarifata neza kandi ntihagire umwana uzacikanwa ngo ananirwe kwiga kuko yegerejwe ishuri.

    Abaturage baganiriye na UKWEZI, bavuze ko hari abana bamwe batabashaka kujya kwiga abandi bakiga nabi bitewe n’urugendo runini bakoraga bajya kwiga ku bigo by’amashuri ya GS Mwurire (aho bakoraga urugendo rwa kilometero eshanu) ndetse n’abandi bajyaga kwiga hakurya I Munyagiro aho bakoraga urugendo rw’ibirometero bisaga 12.

    Mutezinka wo mu Mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya yagize ati 'Mfite abana batatu bigaga I Mwurire aho byabasabaga kwambuka umuhanda wa kaburimbo kandi ntabwo hari hafi, urumva rero twishimiye ko twegerejwe amashuri, ni ibintu bizadufasha haba mu myigire y’abana ndetse natwe nk’ababyeyi.'

    Kaneza Prisca yagize ati 'Twabaga dufite impungenge kuko abana bacu bambukaga umuhanda kandi bakajya no kwiga kure, twishimiye ko amashuri aje hafi, tuzajya tubageza ku mashuri kare kandi tunabakurikirane byoroshye.'

    Umuryango wa Liladhar Jetha Jobanputra wageze muri Rwamagana mu yahatuye mu 1919 , ni ukuvuga ko hashize imyaka irenga ijana abo muri uyu muryango batuye mu Rwanda, ndetse umwuzukuru we, Kishor Jubanputra akaba ariwe washize uru ruganda rwa UTEXRWA ruri mu zikomeye zikora imyenda mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Guhera muri 1984, rukorera mu Rwanda ibijyanye n’imyenda itandukanye, impuzankano (uniforme) z’banyeshuri, abasirikare n’abakozi b’ibigo binyuranye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/UTEXRWA-yashyikirije-Leta-ishuri-rigezweho-ryatwaye-akayabo-ka-miliyoni-400Frw

  • IMF says Rwanda’s economic growth to contract by 0.2% this year #rwanda #RwOT

    The projections come after previous expectations and projections that the economy would grow by about 2 per cent.

    After weeks of holding meetings with various government agencies, the IMF mission led by Haimanot Teferra revised downward informed by the extent of local and domestic shocks.

    'Given the size of external shocks and the domestic shock caused by containment measures, real GDP growth is now projected to contract to -0.2 per cent in 2020 and rebound to 5.7 per cent in 2021,' the mission noted.

    The IMF however noted that economic activity has started to show signs of recovery following a sharp contraction in the second quarter of 2020 caused by the COVID-19 pandemic and the stringent containment measures.

    The continued monetary and financial measures and large fiscal packages deployed in response to the crisis were also found to have played an important role supporting the economy.

    With the global economy quite uncertain, it is not possible to predict its effect on the Rwandan economy with regard to economic disruptions in Rwanda and in trading partners, the mission further noted.

    The financial and banking system was found to be stable, liquid and well capitalized to foster economic recovery.

    'Inflation remained high, partly reflecting supply disruptions, but it is expected to stay closer to the upper bound of the National Bank of Rwanda inflation benchmark band in 2020. The banking system has remained stable, liquid and well capitalized,' the mission’s statement noted.

    Tax revenues have been stronger than expected at the time of the second IMF emergency financing under the Rapid Credit Facility (RCF), but expenditures are also expected to be higher as the fiscal measures to support vulnerable families and hard-hit firms are being extended.

    An economic contraction means a decline in national output measured by the value added and created through the production of goods and services in the country during a certain period. It signifies a drop in real personal income, industrial production, and retail sales among others as was evidenced during the lockdown and consequent months.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/imf-says-rwanda-s-economic-growth-to-contract-by-0-2-this-year

  • Rusizi: Umugabo yaguwe gitumo mu irimbi ari gutaburura umurambo #rwanda #RwOT

    Mu irimbi rusange rya Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hafatiwe umugabo ari gutaburura imva y'umuntu umaze iminsi ibiri ashyinguwe, aho bivugwa ko yari ari gushaka kwiba imbaho ziyubakishije.

    Byabaye mu masaha ya saa kumi n'ebyiri z'igitondo aho uyu mugabo w'imyaka 27 yaguwe gitumo n'abaturage amaze gukuraho imbaho. Yatangaje ko yari yabisabwe n'ushinzwe kurinda iri rimbi wari wamwereye ko aza kumugurira icyayi.

    Urinda irimbi we yemereye abaturage ko izo mbaho yari yamaze kubona abantu baza kuzimugurura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Burunga, Niyomungeri Jean Baptiste, yatangaje ko uyu mugabo bamufashe bakamushyikiriza Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Kamembe. Ati :

    'Byabaye ahagana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo. Yafashwe ari gukura imbaho ku mva y'umusore warohamye, bashyinguyemo ku Cyumweru gishize. Twamushyikirije RIB kuri Sitasiyo ya Kamembe.'

    Abaturage bo muri aka kagari bavuze ko atari ubwa mbere muri iri rimbi hagaragara abajura bashaka kwiba amasanduku ashyinguyemo abantu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/rusizi-umugabo-yaguwe-gitumo-mu-irimbi-ari-gutaburura-umurambo/

  • Kigali: ba Ambasaderi batatu bashya ba Vietnam, Oman na Koreya y'Epfo bakiriwe na Prezida Kagame kuri uyu wa kabiri #rwanda #RwOT

    Ibihugu bya Koreya y'Epfo, Oman na Vietnam byoherereje ababihagararira mu Rwanda, bakaba bagejeje inyandiko z'ubutumwa bwabo (credential letters) kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020.

    Ambasaderi mushya wa Koreya y'Epfo, Jin-Weon Chae ufite icyicaro i Kigali, yijeje Perezida Kagame ko umubano w'ibihugu byombi ugiye kurushaho guteza imbere ubutwererane busanzweho, ubukungu n'ubucuruzi by'umwihariko.

    Koreya y'Epfo isanzwe ifite Ikigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) cyohereza amafaranga, ibikoresho n'abakozi bashinzwe kwigisha no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye n'uburezi, ubuhinzi n'ikoranabuhanga.

    Jin-weon Chae, Ambasaderi wa Korea y'Epfo mu Rwanda, ufite icyicaro i Kigali

    Uretse ubwo butwererane, mu Rwanda hamaze kuza ibigo icyenda by'abashoramari b'Abanya-Koreya y'Epfo kuva muri 2012-2020, byashoye imari ingana n'amadolari ya Amerika miliyoni 265.5 (ararenga amanyarwanda miliyari 260).

    Ibigo bizwi cyane birimo icyitwa Korea Telecom (KT) gicuruza ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi yihuta cyane ya 4G, ndetse n'icyitwa HeWorks gihinga ibobere kikanatunganya indodo zituruka ku dusimba twitwa amagweja (silk) turya ibobere.

    Iki kigo HeWorks kivuga ko mu mwaka utaha wa 2021 kizaba cyashinze uruganda rutunganya indodo z'amagweja mu Bugesera, rukazatanga imirimo ku bakozi b'Abanyarwanda barenga 3,000.

    Undi Ambasaderi Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, ni uwitwa Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi w'Ubwami bwa Oman, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Saleh avuga ko umubano wa Oman n'u Rwanda uhera ahagana mu myaka ya 1900, ukaba ushingiye ahanini ku guhererekanya ibicuruzwa, ugiye kurushaho gutera imbere.

    Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, Ambasaderi wa Oman mu Rwanda

    Mu bicuruzwa Oman yohereza mu Rwanda higanjemo ibikomoka kuri peterori biri ku rugero rwa 82%, naho ibyo u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu bikaba ari imboga n'ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda.

    Mu myaka ya 2017 na 2018, abashoramari b'Abanya-Oman bazanye mu Rwanda ubucuruzi bufite agaciro k'amadolari ya Amerika miliyoni 3.2 (ahwanye n'amanyarwanda hafi miliyari eshatu).

    Ambasaderi Saleh yavuze ko umubano n'ubuhahirane bigiye kwagukira mu bijyanye n'uburezi, mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro ndetse no mu bukerarugendo.

    Yagize ati 'Muri Oman natwe dutegereje Abanyarwanda baza bakareba amahirwe dufite, ni igihugu gikora ku nyanja gifite ibyambu binini, turabararitse'.

    Uwa gatatu mu Bambasaderi Perezida Kagame yakiriye ni Nguyen Nam Yien uhagarariye igihugu cya Vietnam mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Dar Es Salam muri Tanzania.

    Vietnam isanzwe ifitanye umubano n'u Rwanda kuva mu 1975, ariko amasezerano y'ubutwererane akaba yarashyizweho umukono n'ibihugu byombi mu mwaka wa 2000, ndetse na nyuma yaho muri 2008, Perezida Kagame akaba yarasuye icyo gihugu ku butumire bwa mugenzi we.

    Icyo gihe Leta zombi zashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi ubuzima n'uburezi.

    Nguyen Nam Tien, Ambasaderi wa Vietnam mu Rwanda

    Ambasaderi Nguyen avuga ko umubano w'ibihugu byombi uzanashingira ku nkunga bihana mu mahuriro mpuzamahanga, nko mu muryango w'Abibumbye (UN) ndetse no muri Afurika yunze Ubumwe (AU).

    The post Kigali: ba Ambasaderi batatu bashya ba Vietnam, Oman na Koreya y'Epfo bakiriwe na Prezida Kagame kuri uyu wa kabiri appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/27/kigali-ba-ambasaderi-batatu-bashya-ba-vietnam-oman-na-koreya-yepfo-bakiriwe-na-prezida-kagame-kuri-uyu-wa-kabiri/

  • Gufatwa kwa Joseph Mugenzi byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera – CNLG #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joseph Mugenzi yafatiwe mu Buholandi
    Joseph Mugenzi yafatiwe mu Buholandi

    Ibi bivuzwe nyuma y’uko Polisi yo mu Buholandi, yari yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utari wavuzwe amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Jean Damascene Bizimana aganira na Kigali Today yagize ati “Ni amakuru dusanga ari meza kuko abantu bakoze mu nda u Rwanda bakica Abatutsi muri 94 bagahungira mu mahanga, icya mbere bari bizeye ko bacitse ubutabera nta rwego ruzigera rubakurikirana”.

    Arongera ati “Nubwo hashize imyaka 26, inzego z’ubutabera z’u Rwanda zashyizemo imbaraga kugira ngo abakekwaho kuba barakoze Jenoside bakurikiranwe, tukaba dushima ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo kubakurikirana harimo n’u Buholandi, kuko Joseph Mugenzi si we wa mbere u Buholandi bukurikiranye, bwagiye bukurikirana n’abandi kandi haracyari dosiye (dossier) bugisuzuma”.

    Joseph Mugenzi yize mu Burusiya ibijyanye no gukora imiti (farumasi), akaba yari afite farumasi mu Rwanda, aho yari n’umuyoboke w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ari na ryo ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr. Joseph Bizimana, yakomeje abwira Kigali Today ko Mugenzi yari ari no mu mitwe y’iterabwoba na nyuma ya Jenoside.

    Dr. Bizimana ati “Mugenzi yabaye no mu mitwe y’iterabwoba irimo FDU Inkingi, ari mu bantu bari bayikuriye mu Buholandi, ndetse byabaye ngombwa ko hamaze gutangwa ikirego amaperereza yakozwe, aza kwamburwa ubwenegihugu bw’u Buholandi nyuma arajurira arongera arabusubirana, hanyuma yimukira mu Bubiligi rwihishwa. Uyu munsi ni bwo twamenye ko u Buholandi bwamufashe ari uko amaze kunyura ku mupaka uhuza u Buholandi n’u Bubiligi”.

    Kimwe n’abandi Banyarwanda bahungiye mu mahanga bashinjwa ibyaha bya Jenoside, Leta y’u Rwanda yasabye u Buholandi kuyoherereza Mugenzi akaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

    Hari n’andi makuru avuga ko umuhungu we Mugenzi Rene, mu cyumweru gishize yakatiwe igifungo cy’amezi 27 n’Urukiko rwa Norwich azira kurigisa ama pound 220.000 muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yohani Umubatiza (St John the Baptist Cathedral).

    Muri Werurwe 2019, na bwo Polisi y’u Buholadi yataye muri yombi uwitwa Venant Rutunga w’imyaka 69 wari umuyobozi wa ISAR Rubona, ikigo cyakoraga ubushakashatsi ku buhinzi ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, muri ISAR Rubona hari hahungiye abantu basaga 100 barimo abagago, abagore n’abana bose biciwe imbere mu kigo nyuma y’uko Venant Rutunga ahamagaje interahamwe n’abasirikare kuza kubica.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/gufatwa-kwa-joseph-mugenzi-byereka-abakoze-jenoside-ko-badashobora-gucika-ubutabera-cnlg

  • Umuhanzi Padiri agiye gusohora indirimbo yakoranye na Sergent Robert #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri na Sergent Robert bagiye gusohora indirimbo bise
    Padiri na Sergent Robert bagiye gusohora indirimbo bise ‘Onja’

    Iyi ndirimbo bagiye gushyira hanze bayise ‘Onja’ bishatse kuvuga ‘sogongera’ cyangwa se guha umuntu duke ngo abanze yumve uko ibisigaye bimeze.

    Ngo batekereje kuyita gutyo kubera ko umuziki ari ifunguro rya buri muntu, buri umwe wese uramunyura kandi ukamubera ubuzima.

    Padiri yagize ati “Iyi ndirimbo ikoze mu Giswahili ni cyo cyinshi harimo n’Ikinyarwanda, tuba tubwira abantu gusogongera no gusogongeza umuziki, icyo ukora cyose iyo ufite umuziki uryoherwa n’ubuzima, abasirikare n’abasivili iyo bari kumwe barishima bumva umuziki, abahanzi n’abagore babo bikaba uburyohe, abayobozi n’abo bayobora bikaba uko”.

    Iyi ndirimbo Padiri agiye kuyikorana na Sergent Major Robert cyane ko bombi baririmbye indirimbo zirata ubutwari bw’ingabo z’igihugu, bakaba barifuje ko bahuza bagakora indirimbo nziza bahuriyeho.

    Padiri atangiye kwamamara kubera umuziki
    Padiri atangiye kwamamara kubera umuziki

    Yagize ati “Naririmbye indirimbo yo kwibohora ndirimba izindi nka ‘Mbaya Golilla ya RPA’ n’izindi ndetse na SM Robert na we arazwi cyane mu ndirimbo za gisirikare, birumvikana ko iyi ndirimbo izaba iryoshye cyane”.

    Biteganyijwe ko niba nta gihindutse, iyi ndirimbo ‘Onja’ iza kujya ahagaragara n’amashusho yayo muri iki cyumweru cyangwa igitaha.

    MPC (Munyabugingo Pierre Claver) Padiri amaze kwamamara ku ndirimbo ari gukora ziri gukundwa na benshi nka ‘I Miss You’, ‘Rwatubyaye’, ‘Ibihe bibi’ n’izindi nyinshi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-padiri-agiye-gusohora-indirimbo-yakoranye-na-sergent-robert

  • Ubuhamya bwa Karekezi wageragejwe bidasanzwe n’umugore we ariko akanesha #rwanda #RwOT

    Umuhamagaro w’Imana ubamo intambara n’ibikomere bitandukanye, niko byagenze ku mukozi w’Imana Karekezi Isaie wageragejwe n’umugore we, yaramutukaga,yaramukubitaga, akamwima ibiryo, akamusebya ariko kuko Karekezi yari akijijwe neza yihaganiraga ibyo byose ntiyihorere. Nyuma Imana yaje kumutabara umugore we arakizwa maze bubaka urugo rw’umugisha.

    Mu gukizwa kwa Karekezi, yakijijwe neza atabivanga ariko umugore we ntiyari akijijwe ari naho yaheraga amwita umusazi kuko yumvaga ijwi ry’Imana nyamara abandi badakijijwe ntibaryumve, hari ubwo yumvaga ijwi ry’Imana rimubwira ngo agende hanyuma bamubaza uko agiye akabasobanurira, naho umugore we ati: “Genda warahobagiye”. Kuko batari bafite ubushobozi bwo kubyumva.

    Umunsi umwe Karekezi n’umugore we bari baryamye maze abona igitabo kirabumbuwe batangiye gusoma amazina. Yakomeje gutega amatwi yumva bahamagaye Karekezi Isaie maze ahita yishimira ko izina rye ryanditse mu gitabo, n’ubwo nyuma yahuye n’itotezwa ryinshi mu rushako, ariko yarwanye intambara nziza yo gukiranuka.

    Mu magambo ye Karekezi arasobanura uko byamugendekeye n’intambara yahuriye nazo mu rushako ati:

    “Niba hari abantu b’abunzi, nta muntu n’umwe uzunga umucyo n’umwijima ngo byicarane bishyikirane. Uko niko umunyamwuka n’umunyamubiri badashobora guhuza na rimwe mu buzima.

    Umugore yarangerageje ku buryo bwose bushoboka. Igihe kimwe yigeze kuza kunkubita kuko yahoraga ankubita, icyo gihe yaje kunkubita mufata amaboko nti:”Mu izina rya Yesu Kristo!” nzamura amasegesho nsenga Imana nuko imbaraga z’Imana ziramanuka umugore aba acitse intege ndamurekura. Bigeze nijoro Imana yarambajije icyatumye nirwanirira, ndasubiza nti:”Ese nirwaniriye wabonye mukubita?” Iramabaza ngo wamufatiraga iki? Ko nakubwiye ko nzakurwanirira nakubwiye ko naza kugukubita uzamufata? nuko nsaba Imana imbabazi ariko imbwira ko ngomba kumusaba imbabazi kandi narabikoze we ahita yumva uburenganzira bwo kunkubita uko yishakiye”.

    Hari igihe yazaga akaniga hanyuma ngafata imyenda yanjye nkayica kugirango ntaba ariwe mfata ibiganza byanjye bikagibwaho n’urubanza. Yigeze kunkubita urushyi mu gutwi nuzuye umwuka wera kuko nari nuzuye imbaraga z’Imana mpita mubwira nti:”Uzi ko unyibukije urushyi bakubise umwami wanjye sha! Nti kubita no mu kundi gutwi, nuko umugore aratinya. Namwicaje hasi ndamubwira nti ibiganza byanjye ntibizongera kugutaho igihe kuko Imana yampinduriye akazi, mbirambika ku barwayi bagakira, abadayimoni bakagenda, sinzogera gutakaza igihe cyanjye, akambwira ngo musengere nkabikora ariko abadayimoni bakikuba 6″.

    Igihe kimwe nafashe amasengesho y’iminsi 3, nyarangije ndataha ngeze mu rugo anshigishira igikoma , akizanye ndasenga umuhungu mba ngiye mu mwuka ntindayo, kwa gutindayo kwanjye, nawe satani aba yamwibukije ko ntaheruka no guhinga, aromboka igikoma aragitwara n’ibikombe byose, ndakomeza ndasenga ndangije nsengera igikoma ngo Icyeze n’uwagitetse imuhe umugisha, ndebye nsanga ameza yayakoze isuku. Narasenze nti:”Mana ndagushimye ko n’ubundi wari ubonye ko ntayashoje, ndagushimye ko unyongereye ibihe byo gusenga, ndakomeza ndisengera nirinda kwiyanduza ndihangana”.

    Ikindi gihe navuye gusenga amasengesho y’igihe kinini mvayo nshonje, nuko ngeze mu rugo umugore arambwira ngo aho maze iminsi bangaburire nanjye ndamubwira nti:”Bijyane ntunyihariye” Yagiye mu cyumba ararya nanjye nicara muri salon. Birangiye tujya kuryama. Bigeze mu gicuku nza gusinzira njya mu iyerekwa mbona ameza magari ari imbere yanjye hari umugati wuzuye ameza hasigaye akantu gato gateretseho igicupa cy’ubuki cyajyamo nka litiro 3 n’icyuma cyo ku meza, nuko ntangira gukata umugati nsomeza ubuki ndahaga nsinziriye, nuko nicuye numva ndahaze maze mbwira wa mugore ngo azane ukuboko yumve uburyo mpaze, aratangara ati:”Byagenze gute?” nti:”Sinakubwiye ko utanyihariye? ijuru ryangaburiye”.

    Igihe cyaje kugera umugore arakizwa nk’uko Karekezi Isaie abisobanura:
    “Nafashe amasengezo nsengana umwete iminsi 5. Naho umugore wanjye aba yashatse inkoni yarazegeranyije ati ubwo yagiye muri babagore be azashyira aze, nari mfite andi maso areba iyo namubonaga yahindutse nabonaga inzoka zirimo kujagata mu maso. Naratungutse ambonye arahaguruka ajya gushaka inkoni aho yazibitse arazizana. Muri gahunda Imana yari yarampaye, nta kumufata, nta kumuhunga, nta no gufata inkoni ye.

    Yazanye inkoni mba namubonye nti:”Mu izina rya Yesu Kristo”Nawe ati:”Urabeshya uravuga aho wari uri” aba arankubise nti:”Mu izina rya Yesu ” ubwo mba mfite ibitabo byanjye, arankurikira nkomeza gutokesha ninjira mu nzu mbika ibitabo arongera arakubita nabwo ntokesha mu izina rya Yesu ubwo akavura karajojobaga kandi twari dufite inama kuri paruwasi, nibwira mu mutima ko imvura ninyugama mu rugo, umugore aza kunyanduza, nuko mfata gahunda yo kwigendera, ngeze mu muryango umwuka wera aramfata nuko mpindukirira umugore ndamucyaha mu izina rya Yesu Kristo.

    Umugore yahise yikubita mu kirambi ndagenda ndamusengera, yewe naramusengeye umwanya muremure, ni nko kubona umuntu mwaserereye igihe kirkire hanyuma ukabona amahirwe yo kumwigaranzura. Naramusengeye nti:”Mwa bazimu mwe mutuma umugore wanjye amenaho amarongano, abaciraga mu biryo byanjye, abankubitaga mumvire mu mugore mwese mugende”Abazimu bamusotsemo baragenda.

    Ndangije kumusengera ndamubaza nti:”Ubona ibyo bizakugeza ku ki?” Nawe ati: “Ntabwo mba mbizi simba nzi n’aho byaturutse”. Ndamubwira nti: “Rero ntuzongere nigiriye mu nama”. Yahise ambwira ati:” Wabaye uretse nkagutekera igikoma! “Ako konyine kagombaga kuntunga, nahise njya mu nama ngarutse nsanga igikoma yagitetse kirimo isukari. Ndashima Imana ko yandwaniriye ikampoza inkeke yo mu rushako”.

    Asoza ubuhamya bwe, Karekezi Isaie arashishikariza abakristo by’umwihariko abashakanye guhirimbanira kwishimirwa n’Imana, kuko ari byo bizabafasha kugira iherezo n’ubwo Satani yabanga ariko ntacyo azabatwara.

    Source: Zaburi Nshya

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Karekezi-wageragejwe-bidasanzwe-n-umugore-we-ariko-akanesha.html