Category: Uncategorized

  • Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n'ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk'uwataye umutwe. #rwanda #RwOT

    Umugabo Laurent NDAYUHURUME benshi bazi kuri BBC-Gahuzamiryango yigeze kunyihanangiriza, ati:'Numbwira dogiteri, ujye umbwira dogiteri wa nyawe, ureke bimwe bya ba Gasana'.Icyo gihe sinahise numva impamvu uwo munyamakuru ukomeye atemeraga ko Gasana Anastase ari 'Dogiteri'. Aho rero mariye kumva amahomvu n'uburiganya bw'uyu mugabo ushaje yanduranya(uretse ko abamuzi banavuga ko yabikuranye), nibwo namenye ko Ndayuhurume atiyumvishaga ukuntu umuntu uri ku rwego rwa dogiteri agaragaza ubuswa n'ubujiji buruta ubw'umuntu utarakandagiye mu ishuri.

    Sinirirwa ngaruka ku bitakaragasi Gasana yirirwamo ku mbuga nkoranyambuga, akoronga, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azi neza ko isi yose yamaze kuyemeza,ndetse ubutabera mpuzamahanga bukanahana benshi muri baruharwa bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.

    Undi rero uteye ikirenge mu cya Rusisibiranya Anastase Gasana mu kwiyita Dogiteri Porofeseri kandi nawe yitwara giswa, gihubutsi, kigambanyi n'ibindi biranga umuntu utabarizwaho indangagaciro n'imwe, ni uwitwa Charles KAMBANDA umaze kuba kimenyabose mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi myitwarire ye ariko si iya none, kuko mu mwaka w'2009 ajya no guhunga uRwanda yari yamenye ko agiye gukurikiranwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Yahise ayabangira ingata, ajya kubeshya muri Amerika aho batamuzi.

    Mu bigambo Kambanda yirirwa ahuragura, aranivuguruza cyane nk'aho avuga ko nta jenoside yabaye, mu kandi kanya ati:'..Abahutu bishe Abatutsi kugirango badashyigikira bene wabo barwanyaga leta'! Mu kiganiro yagiranye n'uwitwa Ann GARRISON nawe uzwiho cyane imyumvire nk'iy'abajenosideri, Charles Kambanda yavuze ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ngo itari jenoside ahubwo yari amayeri yo gutsinda umwanzi(military tactics). Ukibaza rero, uretse ubusazi, uburyo umuntu muzima yashyigikira ko Leta yica igice kimwe cy'abaturage bayo, ngo irashaka uko yatsinda intambara. Niba ariyo nama Charles Kambanda yagiriye bazina we Yohani Kambanda na leta ye y'abatabyi, yaramubeshye cyane, kuko yisize amaraso y'inzirakarengane, arangije anatsindwa intambara ruhenu. Ikibazo ni uko Kambanda umwe ari mu buroko bwa burundu, undi akaba yirenza amafiriti iyo za Amerika.

    Charles Kambanda yihisha inyuma y'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, akaroha ubuvunderi mu bamukurikira, barimo n'urubyiruko yirirwa aroga ngo ararwigisha muri SAINT JOHN'S University . Igitangaje ariko , ni uko abamukoresha barebera ubwo bugome, kandi ku rubuga rwa internet rw'iyo kaminuza yivugira ko ..'itazihanganira umuntu wese urangwa n'amacakubiri ashingiye ku moko'.

    Imvugo rero yagombye kuba ingiro Saint John's ikagerera Charles Kambanda mu kebo OBERLIN College( nayo yo muri Amerika) yagereyemo umwarimu witwa Joy KAREGA ,wari wavuze ko wa mutwe w'iterabwoba wa 'Islamic State' ari ishami ry'igisirikari cya USA na Israel.Icyo gihe muw'2016, yirukanywe ashinjwa urwango rukomeye afitiye Amerika na Israel.

    Ese kuba Kambanda adahanirwa ingengabitekerezo ya jenoside yirirwa akongeza, byaba bivuze ko Abatutsi nta gaciro bafite nk'Abanyamerika n'Abayahudi?Bibaye ari uko bimeze byaba bihabanye n'amahame mpuzamahanga avuga ko jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa isi yose.Twe icyo twabwira Charles Kambanda na bagenzi be bahagurukiye kugoreka amateka, ni uko ikinyoma kihuta ariko kitaramba, kuko ukuri kudapfukiranwa ubuziraherezo.Les faits sont têtus!!!!

    The post Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n'ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk'uwataye umutwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/prof-charles-kambanda-wahungiye-ubutabera-muri-amerika-yamunzwe-ningengabitekerezo-ya-jenoside-abamuzi-bakemeza-ko-ameze-nkuwataye-umutwe/

  • Gishwati-Mukura National Park designated UNESCO Biosphere Reserve #rwanda #RwOT

    Gishwati Mukura landscape was declared as UNESCO biosphere reserve during the UNESCO Man and the Biosphere Programme (UNESCO MAB) International Co-coordinating Council meeting on October 27th-28th, 2020 at the organizations head offices in Geneva.

    A biosphere reserve is made up of the parts of earth where life exists—all ecosystems, and extends from the deepest root systems of trees, to the dark environments of ocean trenches, to lush rain forests, high mountaintops, and transition zones like this one, where ocean and terrestrial ecosystems meet.

    The UNESCO MAB Programme develops the basis within the natural and social sciences for the rational and sustainable use and conservation of the resources of the biosphere and for the improvement of the overall relationship between people and their environment.

    'We are proud to welcome Gishwati Mukura Landscape Biosphere Reserve #Rwanda to the World Network of Biosphere Reserves,' the organization said in a Twitter message.

    This means that Gishwati Mukura Landscape in Rwanda is now one of the 701 Biosphere Reserves globally where humans have played a role in co-existence with their eco-system around them.

    'Congratulations to all partners involved in this historic achievement including Global Environment Facility (GEF), World Bank. This will bring a range of benefits for local communities and biodiversity in Gishwati Mukura,' said Juliet Kabera, Director General, Rwanda Environment Management Authority (REMA).

    On Friday, May 22, 2020, Rwanda joined the international community in celebrating the National Day for the Protection of the Biodiversity Network celebrated with the theme: 'Our solutions are in Nature'.

    Rwanda used the opportunity to encourage planting trees, especially fruits because they give off fresh air and provide with seeds, avoiding waste everywhere and dumping contaminated waste wherever it occurs as it ends up in floodwaters during rainy seasons.

    UNESCO also boosts of 252 natural World Heritage sites, 161 UNESCO Global Geoparks of which Rwanda is currently pushing to have three of its genocide memorial sites included in the former package.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/gishwati-mukura-national-park-designated-unesco-biosphere-reserve

  • COVID-19: Rwanda records 45 new cases #rwanda #RwOT

    The new cases bring the total number to 5129 while no one was registered to have recovered, leaving recoveries at 4851 and while the active cases are now 243 active cases.

    Of the new cases, two were found in Kigali, while in Kirehe recorded 40 new cases from new cases in a refugee camp, Nyamagabe also recorded two new cases.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-45-new-cases

  • Philippines: Umupolisi yishwe n’isake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu
    Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu

    Inkuru yatangajwe na televeision CNN iravuga ko ibi byabereye mu Ntara yitwa Samar iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu, ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo guhagarika iyi mikino yari irimo kubera mu nzu iri munsi y’ubutaka cyangwa se ‘cave’.

    Uyu mupolisi rero yagerageje guterura iyi nkoko ariko icyuma cyari cyashyizwe ku maguru yayo mu gihe yari irimo kurwana kimutema umutsi wo ku kuguru.

    Ubusanzwe inkoko zishyirwa mu mikino yo kurwana zambikwa ibyuma ku maguru ari na byo bituma imwe yica ngenzi yayo bityo ikaba iratsinze.

    Umuvugizi wa polisi yavuze ko uyu mupolisi witwa Christina Bolok yajyanywe kwa muganga arimo kuvirirana, ariko bamugezayo amaraso yamushizemo ahita ashiramo umwuka.

    Imikino yo kurwanisha inkoko aho muri Philippines yari yarahagaritswe mu kwezi kwa munani nyuma yo gusanga aho ibera ari hamwe mu hantu haturukaga abarwayi benshi ba Covid-19.

    Usibye iyi nkoko yishe umupolisi, aho byabereye bahasanze izindi nkoko zirindwi, mu gihe abantu batatu bari bahari batawe muri yombi, naho abandi batatu baratoroka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/philippines-umupolisi-yishwe-n-isake

  • Will Next Generation Of Tennis Stars Bear Pressure At The Top? #rwanda #RwOT

    World No. 1 Tennis player Novak Djokovic has observed that the biggest challenge for next generation of tennis stars will be to endure at the top in order to establish themselves as great champions in the sport.

    Speaking to press after his hard-fought victory against 23-year-old Borna Coric in the second round of the Erste Bank Open in Vienna, Djokovic reflected on the rise of young stars — including Alexander Zverev, Stefanos Tsitsipas, Jannik Sinner and Andrey Rublev — and what they can do to establish themselves at the top.

    'I definitely see a lot of quality in the young players,' said Djokovic, highlighting 19-year-old Sinner as 'one to watch'.

    '[Sinner] definitely possesses a game that is powerful and is with a lot of quality, and you can say he has the potential to be a top player of the world.

    'Sinner is definitely, I would say, the leader of the guys younger than Zverev and Tsitsipas, who I think by many experts' opinions [is] the next 'top' top player.'

    Djokovic also reserved some words of praise and caution for 23-year-old Zverev and 22-year-old Tsitsipas, who have become fixtures in the Top 10 of the FedEx ATP Rankings and lifted the trophy at the Nitto ATP Finals in 2018 and 2019, respectively.

    'These are the guys of the 'next' generation, so to speak,' said Djokovic. 'They're still very young, but they have a lot of titles. Both Zverev and Tsitsipas won the [Nitto ATP] Finals, which after Slams is the biggest event in our sport. So those guys are already established top guys. I can't speak of them as 'potential' in tennis, because they already have achieved some great heights in tennis… But let's see.

    'Many things have to come together in a career and life of a tennis player in order for him to be able to find his best and maximise his potential and to thrive every single year,' he added. 'And to endure, because I think you have a much better chance to have a great Grand Slam or a great season. But can you endure for three, four, five, 10 years? Fifteen years?'

    Wimbledon Tennis Championships 2019

    It's something that Djokovic has a career of experience in doing, ever since lifting his first Grand Slam title at the 2008 Australian Open at 20 years old. He's since gone on to break some of the longest standing records in the sport, racking up 17 Grand Slam titles as well as holding the No. 1 spot in the FedEx ATP Rankings for 292 weeks and counting.

    'Obviously winning a Grand Slam is one of the biggest successes and achievements that you can have in our sport. And of course, anyone can have an unbelievable couple of weeks, but then can you really do that year after year, be No.1 in the world and finish the year as No.1?' Djokovic pondered.

    'I think that's probably the ultimate goal really, is how to find your balance in your private and professional life in order for you to thrive throughout the entire year and to be one of the contenders for No.1 in the world.' Djokovic continues his Vienna quest against Hubert Hurkacz or Lorenzo Sonego in the next round for a spot in the semi-finals.

    atptour

    The post Will Next Generation Of Tennis Stars Bear Pressure At The Top? appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/will-next-generation-of-tennis-stars-bear-pressure-at-the-top/

  • Reba uko isura ye yabaye nyuma yo kujya mu muriro mwinshi agiye gutabara abana bahiraga mu nzu #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Zikhaya Sithole wo muri South Africa, yashyizwe mu bantu bagaragaje ubutwari bukomeye, nyuma y'uko agiye mu nzu yari irimo gushya akajya gutabara abana barimo guhiramo.

    Nk'uko byatangajwe n'uyu mugabo we ubwe, ngo yagiye kumva yumva umubyeyi arimo arasakuza cyane ataka kandi asaba ubufasha. Uyu mugabo ngo n'ubwo atazi icyarizaga uwo mugore, ngo yaretse ibyo yari ari gukora n'uko ajya kureba uwo mubyeyi wari uri gutabaza.

    Akigera ku rugo rw'uwo mubyeyi, yahise abona inzu irimo kugurumana, uwo mugabo ngo adatindiganjije yahise yinjira mu nzu yari irimo gushya, n'uko akigera mu nzu yumva amajwi y'abana barimo barira. Uyu mugabo yirukiye mu cyumba aba bana bari baryamyo n'uko abanza gukiza akana gato kuko ariko yabonaga gakeneye kubanza gukurwa mu nzu.

    Uwo mugabo yagejeje umwana muto hanze asubira kuzana n'umukuru ariko ku bw'amahirwe make umuto ntago yabashije gukomeza kubaho, ahubwo umukuru niwe nanubu ukiri kwitabwaho n'abaganga.

    Nyuma y'uko abaturage bari bamaze kubona ubwo bwitange bw'uwo mugabo wagaragaje igikorwa kitapfa gushobokera benshi, barasa ubuyobozi bwa South Africa ko rwose uwo mugabo Zikhaya Sithole, yazashyirwa mu ntwari za kiriya gihugu

    Dore inzu yariri guhiramo abana babiri

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/29/reba-uko-isura-ye-yabaye-nyuma-yo-kujya-mu-muriro-mwinshi-agiye-gutabara-abana-bahiraga-mu-nzu/

  • Three arrested trafficking over 20, 000 pieces of plastic bags #rwanda #RwOT

    The suspects identified as Felicien Kimenyi, Jean de Dieu Nizeyimana and Frank Dusengimana were intercepted in Rwempasha Sector, Ryeru Cell.

    They were also caught with 16 litres of the illicit crude gin locally known as Kanyanga, which is outlawed and classified as a psychotropic substance in Rwanda.

    Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, the Police spokesperson of the Eastern region, said that the suspects had used a porous border to sneak the outlawed polythene bags and kanyanga into Rwanda from neighboring Uganda.

    'Members of the public residing on the borderline called the Police after they saw the three suspects using a porous border to cross into Rwanda from Uganda with the luggage.

    Police officers were immediately dispatched and they arrested the trio carrying boxes of plastic bags amounting to 20, 000 pieces, and with 16 liters of kanyanga, which they had put in soft drink bottles to prevent being detected,' CIP Twizeyimana said.

    He commended the role of the residents in fighting trafficking and selling plastic bags as well as narcotic drugs and psychotropic substances.

    Last month, three people were also arrested in Matimba Sector with four sacks of plastic bags.

    Another suspected trafficker of plastic bags was also intercepted in Nyagatare town in July with 18, 600 pieces of the non-biodegradable products.

    CIP Twizeyimana warned that such illegal cross-border movements could be the source of further COVID-19 spread, and urged the public to continue reporting such errant individuals.

    Article 10 of law N° 17/2019 of 10/08/2019 relating to the prohibition of manufacturing, importation, use and sale of plastic carry bags and single-use plastic items, states that any person, who imports plastic carry bags and single-use plastic items is liable to the dispossession of those plastic carry bags and such items, and to an administrative fine equivalent to ten times the value of those plastic carry bags and single-use plastic items.

    In article 11, a wholesaler of plastic carry bags and single use plastic items is liable to an administrative fine of Frw700, 000 and dispossession of those plastic carry bags and such items.

    In article 12 of the same legal instrument, a retailer of plastic carry bags and single-use plastic items is liable to an administrative fine of Rwf300, 000 and dispossession of those plastic carry bags and such items.

    On the other hand, kanyanga is listed among simple narcotic drugs under Ministerial Order Nº 001/MoH/2019 of 04/03/2019 establishing the list of narcotic drugs and their categorization.

    Article 5 defines simple narcotic drugs, psychotropic substances, precursors and unauthorised drinks as alcoholic drinks produced without complying with standards and other laws; chemical substances whose original intended use has been altered, and applied as narcotic drug; use of 116 controlled substances listed in the same Order.

    Anyone convicted for simple narcotic drugs under article 263 of the law determining offences and penalties in general, face between seven and ten years in prison and a fine of between Frw5 million and Frw10 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/three-arrested-trafficking-over-20-000-pieces-of-plastic-bags

  • Abarenga ibihumbi 200 bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe kubera ibiyobyabwenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyarugenge kashyizeho ingamba nshya zo guca ibiyobyabwenge
    Akarere ka Nyarugenge kashyizeho ingamba nshya zo guca ibiyobyabwenge

    Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mutwe, Dr Yvonne Kayiteshonga, yabitangarije inama ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020.

    Dr Kayiteshonga yavuze ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko 1/2 cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

    Dr Kayiteshonga yagize ati “hashyizweho ingamba z’ubuvuzi bwihariye guhera ku bigo nderabuzima, ariko kubera ubukana bw’iyangirika ry’ubwonko hanagiyeho servisi zihariye ku kigo kimwe kiri ku Kicukiro ikindi kiri i Huye”.

    Yavuze ko igisubizo gitegerejwe ku bayobozi b’amasibo, ku bufatanye bw’inzego ndetse no ku matsinda (clubs) ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri. Akaba asaba raporo za buri kwezi z’ibyakozwe n’ihuriro ry’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

    Dr Kayiteshonga avuga ko abarwara mu mutwe ari benshi kubera ibiyobyabwenge
    Dr Kayiteshonga avuga ko abarwara mu mutwe ari benshi kubera ibiyobyabwenge

    Umwe mu bakuriye komite ihuriweho n’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu, Musenyeri Alex Birindabagabo wa Anglican, yasabye abagize iri huriro bose kurakara kuko urubyiruko rwangizwa n’ibiyobyabwenge ari abana babo.

    Musenyeri Birindabagabo avuga ko mu myaka 15 ishize abajura bamwibye inka akayigaruza akoresheje abayoboke b’Itorero Anglican muri Diyoseze ya Gahini, ndetse akaba yarabifatiye akabageza kuri polisi.

    Yagize ati “Kandi abantu baha aba bana ibiyobyabwenge bahera ku b’abayobozi, abantu barimo kudusenyera, baratwangiriza none munyemerere turakare”!

    Ubu buryo bwo gukoresha abaturage binyuze mu madini basengeramo no mu yandi mahuriro, ni bwo Musenyeri Birindabagabo yavuze ko bugomba gukoreshwa n’amadini n’amatorero, ku buryo buri dini ryajya rihabwa agace runaka rizajya rigenzura rigatanga raporo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko amadini yari asanzwe agira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu nyigisho atanga, ariko ko agomba kongeraho ibijyanye no kumenya inzira zose binyuzwamo agatungira agatoki inzego z’umutekano.

    Musenyeri Birindabagabo avuga ko ikibazo cy
    Musenyeri Birindabagabo avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikwiye gutera abantu kurakara kugira ngo bagifatire ingamba

    Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyarugenge, Nkusi, avuga ko muri ako karere bakiriye ibirego 104 by’abantu bafatirwa mu biyobyabwenge mu mezi ane ashize, barimo abamotari 35 bari barahawe kubitunda.

    Komite yaguye y’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge igizwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Ingabo, Polisi, DASSO, Ubuyobozi bwa RBC, Imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero akorera muri ako karere, n’amashyirahamwe atwara abantu n’ibintu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-200-bagezweho-n-uburwayi-bwo-mu-mutwe-kubera-ibiyobyabwenge

  • Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahanka n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever #rwanda #RwOT

    Judi Rever wamamaye kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse guhabwa ijambo yidoga ibitekerezo bye kuri Radiyo y'ubufaransa yitwa Radio Sud kugirango amenyekanishe igitabo cye. Ni igitabo cyuzuye ibinyoma bisa aho usanga abogamiye kubasize bamennye amaraso y'Inzirakarengane z'Abatutsi.

    Ababikurikiranira hafi bavuga ko batangazwa n'uko 'radiyo yiyubaha ishobora gutanga ijambo k'umuntu uzwi cyane nk'umuhakanyi wa Jenoside nka Rever kugira ngo yerekane ibitekerezo bye by'ivangura ritanya Abanyarwanda kandi intambwe bagezeho igaragara haba mu bumwe n'ubwiyunge cyangwa iterambere ntavangura.'

    Muri icyo kiganiro, Rever yasubiyemo ibyo asanzwe avuga ko yabonye 'raporo z'ibanga' ngo yakuye mu cyahoze ari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'u Rwanda (ICTR), aho avuga ko yasomye ko 'Abasirikare ba RPA bari mu myitozo kuva mu 1992, ngo boherejwe muri perefegitura zose z'igihugu muri Mutarama 1994 kugira ngo binjire mu nterahamwe kandi bifatanye mu kwica Abatutsi mu gihe cya jenoside. Agaragaraza ko Ingabo za RPA zacengeye mu migi n'ibyaro nyamara uzi gusesengura yibaza aho zaca ingabo za Ex FAR ukahabura kuko nazo zabaga ziryamiye amajanja,Iyo rero ukurikiye neza wumva agamije gusiga ibyondo ubuyobozi bw'u Rwanda nyamara ibi nta kidasanzwe abizwiho.

    Nk'uko abakurikiranye icyo kiganiro babivuga, ibyo bita 'raporo y'ibanga' ya Jude Rever bakomeza kuvuga ko itigeze ibaho habe na mba. Rever yerekanye kuva kera ko ari umuntu uzwi nk'interahamwe y'umuzungu, kubera ko yifuza kandi agahoza mu kanwa kubeshya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze igihe kinini ashyirwa ahagaragara n'abashakashatsi benshi, barimo intiti zizwi cyane za Jenoside ariwe Linda Melvern, Judi Rever yanzwe n'abategura igihembo cya Bayeux Calvados-Normandy, kubera uruhare akomeje kugira mu guhakana Jenoside kandi akabikora mu izina ry'itangazamakuru kugirango bigere kure we ntazi ko n'abantu bamaze gukerebuka bareba kure bagahitamo ikiri ukuri.

    Mu byo yavuze mu kiganiro yagiranye na radiyo harimo ko 'Ubufaransa bubanira neza u Rwanda nta mbereka', aya magambo akaba atandukanye rwose n'ukuri, amateka yerekana ko Ubufaransa bwari umufatanyabikorwa ukomeye w'ubutegetsi bwa Habyarimana kandi bukanatanga inkunga ya gisirikare mu kurwanya ingabo zabohoye u Rwanda zahoze ariza FPR/Inkotanyi.

    Umussesenguzi w'ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Ibintu nk'ibi ntibishobora kuvuguruzanya, ahubwo wakwizera abasaba imbabazi za Jenoside bagizemo uruhare kugira ngo bakomeze kugerageza guhindura amateka abe meza kuruta ayarangiye'. Rever yiyemeje gushaka amafaranga n'izindi ndonke zinyuze mu nyigisho zivuguruza amateka y'u Rwanda, ibyo akabikorana ingufu nyinshi kuko afitanye isano na Jenoside n'abayikoze mu buryo bwo kubeza no gusiga icyasha abashushubikanyije inkoramaraso.'

    Abahanga kuri Jenoside babona ko guha urubuga umuntu nka Judi Rever bishyigikira gukomeza ipfobya rya Jenoside gusa abazi ukuri bo bakabifata nk'ubusazi cyangwa kwirengagiza ukuri ukureba, kubera ko guhakana ariyo ntambwe ya nyuma yo gukora Jenoside. Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati: 'Noneho ko guverinoma y'Ubufaransa yasohoye itegeko ryo kumenya no kudapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko nanone iki gihugu nacyo gikwiye gutera intambwe kigafata iya mbere mu kubuza abahakana kubona urubuga rusange, nk'uko babikora n'abahakana itsembabwoko ry'Abayahudi.'

    The post Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahanka n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/radiyo-yo-mu-bufaransa-itanga-urubuga-ku-bahanka-nabapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-nka-judi-rever/

  • Kamonyi/Rugalika: Umukecuru w'imyaka 66 yishwe atewe icyuma #rwanda #RwOT

    Nyirampfakaramye Virijiniya, ku myaka 66 y'amavuko mu ijoro ry'uyu wa 28 Ukwakira 2020 yasanzwe yapfuye mu gashyamba kari hafi y'iwe muri Gatovu, Akagari ka Sheri. Bivugwa ko yavuye mu rugo yitabye abantu bamuhamagaye kuri terefone igendanwa.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mukecuru yamenyekanye mu ma saa mbiri z'ijoro nyuma y'abamubonye aryamye mu gashyamba kari hafi y'iwe, bareba bagasanga yapfuye, iruhande rwe hari icyuma kandi bigaragara ko yagitewe, bahita batabaza.

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ati ' Ni amakuru atari meza y'umukecuru wavukijwe ubuzima. Bamusanze mu gashyamba kari hafi y'iwe nko mu ma saa mbiri y'ijoro, bamubonye ko aharyamye kandi basanga yapfuye, ntawe uzi niba bahamushyize apfuye, ntawe uzi niba bahamuzanye bakahamwicira akahaguma, yari mugashyamba kandi yatewe icyuma kandi kinamuri iruhande'. Akomeza avuga ko icyuma yagitewe mu mbavu.

    Gitifu Umugiraneza, avuga ko ku makuru bahawe ari uko uyu mukecuru yavuye iwe hagati ya saa kumi n'ebyiri n'igice na saa kumi n'ebyiri na mirongo itanu akazamuka ari abantu bamuhamagaye kuri terefone, kuva icyo gihe agenda ngo bongeye ku mubona aryamye aho mu gashyamba yapfuye. Akomeza avuga ko abaturage batabaye, inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano nazo zikahagera. Umurambo wajyanwe kwa muganga mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko bamwe mu baturage bavuga ko urupfu rw'uyu mukecuru ngo rushobora kuba rufite umuzi mu bibazo mu muryango, aho ndetse ngo uyu mukecuru bigeze no kumupatana ngo yicwe ariko icyo gihe uwari uje kumwica ngo akamugirira impuhwe.

    Ku bijyanye n'uyu muzi w'ikibazo abaturage bakeka ko cyaba gifitanye isano n'urupfu rw'uyu mukecuru, turacyabicukumbura. Gusa ngo abamuhamagaye bivugwa ko bari bigize abakomisiyoneri, aho bwambere bavuganye nyuma bakagaruka bamuhamagara ngo aze barangize ibyo bavuganye.

    Ubwanditsi

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rugalika-umukecuru-wimyaka-66-yishwe-atewe-icyuma/