Category: Uncategorized

  • Mu mafoto : Perezida Kagame yasuye abofisiye bari gutorezwa i Gako #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yasuye aba banyeshuri batorezwa i Gako kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2020.

    Ntihatangajwe ibikubiye mu mpanuro Perezida Kagame yageneye aba banyeshuri bitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy’u Rwanda.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu.

    Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.

    Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

    Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Perezida-Kagame-yasuye-abofisiye-bari-gutorezwa-i-Gako

  • Kagame Meets Over 1000 Officer Cadets #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame and Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force (RDF) met with over 1000 Officer Cadets at Rwanda Military Academy in Gako on Thursday.

    He urged the Officer Cadets to be ready mentally and physically to defend national interests at the highest level. 'We must build our capacity to defend our interests, our development, our people… do the best you can do. Do everything to the best level that you can, with precision and the way it should be done'.

    President Kagame reminded Officer Cadets that the rigorous training they undertake was to prepare them to handle challenging situations. 'It teaches you to be aware, to alert you that life is not as smooth as everyone wants'.

    The Officer Cadets who interacted with the President are in different intakes and faculties; Social and Military Sciences, Engineering, General Medicine, Mathematics, Biology, Chemistry, Physics as well as the one-year Officer Basic Training intake.

    The meeting of Officer Cadets with the President, the first of its kind at the Rwanda Military Academy, was also attended by the Minister of Defence, Major Gen Albert Murasira, Chief of Defence Staff, Gen Jean Bosco Kazura, Security Advisor to the President, Gen James Kabarebe, Service Chiefs and the RMA Gako Commandant, Maj Gen Innocent Kabandana.

    The post Kagame Meets Over 1000 Officer Cadets appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/kagame-meets-over-1000-officer-cadets/

  • Huye: Amaze imyaka itanu yubakishijwe ikiraro ngo ahabwe inka, amaso yaheze mukirere #rwanda #RwOT

    Sinumvayahari Honire, umukecuru w'imyaka 70 y'amavuko atuye mu kagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura mu karere ka Huye, avuga ko amaze imyaka itanu yemerewe inka muri gahunda ya girinka aho yasabwe kubaka ikiraro azayitungiramo ariko amaso yaheze mukirere. Avuga ko iyo abayobozi baziko Perezida azaza bamubuza kubaza ikibazo.

    Uyu mukecuru avuga ko uko umwaka utangiye bamubwira ko ari ku rutonde rwabagomba guhabwa dore ko abaturage aribo bamutoranije kugirango ajye ku rutonde ariko birangira amaso aheze mukirere ayitegereje.

    Sinumvayahari aganira n'umunyamakuru w'intyoza, yavuze ko amaze igihe kingana n'imyaka itanu yubatse ikiraro cyo kororeramo iyi nka ariko akaba yarahebye.

    Yagize ati:'Reba iki kiraro kimaze imyaka itanu ncyubatse ariko abana bagakomeza gukura ibiti babicana nkashyiraho ibindi ntegereje ko nabona inka nemerewe ariko maze imyaka itanu ntarayibona, nyamara nyibonye nabasha kubona amata nanjye nkanywa umwerera n'abuzukuru banjye bakabona ku mata, nkabona n'ibishingwe byo gushyira mu karima kanjye ariko wapi, iyo bumvise Perezida aribuze baravuga ngo sintere akaboko hejuru'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura uyu mukecuru atuyemo Ngabo Fideli, abajijwe niba ikibazo cy'uyu mukecuru akizi, yavuze ko ataramuzi ndetse atazi niba yaremerewe inka koko, yongeraho ko agiye kumushaka bakareba koko niba yaba ari mubakwiye guhabwa inka.
    Yagize ati:'Ntabwo amazina y'uwo mukecuru narinyazi ntanubwo narimuzi ariko ubwo mumenye ngiye gukurikirana ikibazo cye nzatanga amakuru nimara kumugeraho'.

    Girinka ni ijambo ryabayeho kuva kera mu muco nyarwanda ku buryo wasangaga no mu ndamukanyo Abanyarwada bifurizanya ubutunzi bakaramukanya bagira bati “Girinka”. Nubwo gahunda ya girinka Munyarwanda yafashije benshi kwivana mu bukene hari abaturage bagaragaza ko mu itangwa rya girinka bashyiramo amarangamutima bigatuma hari abazikwiye batazibona, n'abazibona batazikwiye.

    Mwitangizwa ry'iyi gahunda, intego nyamukuru yari iyo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw'imiryango ikennye. Ibyo byagezweho kandi hifashishijwe guha inka buri muryango ukennye bityo amata mu miryango ariyongera. Iyi gahunda n' imwe muri Gahunda z'ingenzi mu gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa mu gihugu ikaba ikorera mu turere twose tw'igihugu kuva mu mwaka wa 2006 yatangizwaga na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul KAGAME.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-amaze-imyaka-itanu-yubakishijwe-ikiraro-ngo-ahabwe-inka-amaso-yaheze-mukirere/

  • RBC iratangaza ko mu Rwanda abantu basaga 200 bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe kubera ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mutwe, Dr Yvonne Kayiteshonga, yabitangarije inama ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020.

    Dr Kayiteshonga yavuze ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko 1/2 cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

    Dr Kayiteshonga yagize ati: 'Hashyizweho ingamba z’ubuvuzi bwihariye guhera ku bigo nderabuzima, ariko kubera ubukana bw’iyangirika ry’ubwonko hanagiyeho servisi zihariye ku kigo kimwe kiri ku Kicukiro ikindi kiri i Huye.”

    Yavuze ko igisubizo gitegerejwe ku bayobozi b’amasibo, ku bufatanye bw’inzego ndetse no ku matsinda (clubs) ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri. Akaba asaba raporo za buri kwezi z’ibyakozwe n’ihuriro ry’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

    Umwe mu bakuriye komite ihuriweho n’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu, Musenyeri Alex Birindabagabo wa Anglican, yasabye abagize iri huriro bose kurakara kuko urubyiruko rwangizwa n’ibiyobyabwenge ari abana babo.

    Musenyeri Birindabagabo avuga ko mu myaka 15 ishize abajura bamwibye inka akayigaruza akoresheje abayoboke b’Itorero Anglican muri Diyoseze ya Gahini, ndetse akaba yarabifatiye akabageza kuri polisi.

    Yagize ati 'Kandi abantu baha aba bana ibiyobyabwenge bahera ku b’abayobozi, abantu barimo kudusenyera, baratwangiriza none munyemerere turakare'!

    Ubu buryo bwo gukoresha abaturage binyuze mu madini basengeramo no mu yandi mahuriro, ni bwo Musenyeri Birindabagabo yavuze ko bugomba gukoreshwa n’amadini n’amatorero, ku buryo buri dini ryajya rihabwa agace runaka rizajya rigenzura rigatanga raporo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko amadini yari asanzwe agira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu nyigisho atanga, ariko ko agomba kongeraho ibijyanye no kumenya inzira zose binyuzwamo agatungira agatoki inzego z’umutekano.

    Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyarugenge, Nkusi, avuga ko muri ako karere bakiriye ibirego 104 by’abantu bafatirwa mu biyobyabwenge mu mezi ane ashize, barimo abamotari 35 bari barahawe kubitunda.

    Komite yaguye y’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge igizwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Ingabo, Polisi, DASSO, Ubuyobozi bwa RBC, Imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero akorera muri ako karere, n’amashyirahamwe atwara abantu n’ibintu.

    Source : https://www.imirasire.rw/?RBC-iratangaza-ko-mu-Rwanda-abantu-basaga-200-bagezweho-n-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Insuhuzanyo nshya no kunoza isuku amasomo COVID-19 ibasigiye #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana na bagenzi be bavuga ko bamenye uburyo bushya bwo gusuhuzanya bubarinda kwandura indwara ziterwa n’umwanda na virusi ndetse banasobanukirwa neza ibyiza byo gukaraba intoki hanozwa isuku. Uwizeyimana Marthe atuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Avuga ko ubusanzwe mu muco Nyarwanda gusuhuzanya bahana ibiganza aribyo byari bimenyerewe. Gusa nyuma y’ubukangurambaga bwagiye butangwa mu bitangazamakuru no mu midugudu basaba abantu kwirinda guhana ibiganza basuhuzanya kuko (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4362

  • COVID-19 yatumye akorana n’ibigo by’imari abona icyo gukora #rwanda #RwOT

    Ingaruka za COVID-19 zatumye Dusabemariya Clarisse wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yagura ibitekerezo, akura amaboko mu mifuka ashaka icyazamura umuryango we. Dusabemariya ni umubyeyi ufite abana babiri. Ubuzima bw’ubukene babanagamo n’umugabo we bwatumaga batabasha kubona ibyo bakeneye byose mu muryango. Byaje kuba agahumamunwa mu gihe cya COVID-19 aho umugabo we ubusanzwe w’umumotari, yajyaga muri gahunda ya guma mu rugo bituma ubuzima bugorana cyane kuko gukora (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4363

  • COVID-19 yatumye bavugurura amasezerano n’abo babakodesheje imyenda birabahombya #rwanda #RwOT

    Uwababyeyi Pascaline avuga ko kubera COVID-19 byabasabye kuvugurura amasezerano n’abo bari barakodesheje imyenda kuko ubukwe bwahinduye isura n’umubare w’ababutaha ukagabanywa. Uwababyeyi ni umubyeyi akorera akazi ke ko gukodesha imyenda y’abageni n’abandi bashaka gukora ibirori mu mujyi wa Muhanga. Yemeza ko COVID-19 hari byinshi yahinduye mu mikorere yabo bibatera igihombo. Muri byo avugamo nko kuvugurura amasezerano hagati y’abakodesha imyenda n’abiteguraga gukora ubukwe cyangwa ibindi birori (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4360

  • Covid-19 yaramutinyuye ava mu rugo yihangira umurimo #rwanda #RwOT

    Uwambajimana Ange ni uwo mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe. Yemeza ko COVID-19 yamuteye guhaguruka yihangira imirimo none yinjiza arenga ibihumbi 10 ku munsi iyo yakoze. Uwambajimana avuga ko ubusanzwe umugabo we ari we wakoraga akazi ko gucuruza imigati n’amandazi hamwe na hamwe mu mugi wa Kigali n’I Muhanga. Ibi bikaba byaratumaga ari we umenyera urugo buri kimwe cyose ku buryo nawe ubwe yabonaga ko bisa n’ibigora umugabo. Akomeza avuga ko indwara ya COVID -19 imaze gutera bikaba (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4361

  • Uturere turasinyana imihigo na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 - 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika
    Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 – 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika

    Ubusanzwe cyaberaga i Kigali, ariko biravugwa ko kubijyana i Nyagatare ari mu rwego rwo guteza imbere abahafite ibikorwa byakira abitabira bene uwo muhango kugira ngo na bo ayo mahirwe abagereho.

    Ni umuhango wari umaze imyaka ibiri utaba, dore ko waherukaga kuba hahigurwa imihigo y’umwaka wa 2017/2018, icyo gihe habaho no guhiga imihigo ya 2018/2019.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uturere-turasinyana-imihigo-na-perezida-kagame-kuri-uyu-wa-gatanu