Category: Uncategorized

  • Abayobozi badakora ibyo bakwiye gukora kandi batabuze ubushobozi bwo kubikora banenzwe bikomeye na prezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo, kandi ubushobozi bwo kubikora butabuze, abereka ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa kuko bitwara igihe kitari ngombwa.

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 ubwo yagezwagaho ibyavuye mu mihigo y'umwaka wa 2019 — 2020 no gusinyana n'abayobozi imihigo y'umwaka wa 2020 — 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko guhora abantu bibutswa ibyo bakwiriye gukora nyamara ntibabikore batesha abandi igihe. Yanenze abatarakoze ibyo biyemeje kandi ingengo y'imari yo kubikora itarabuze.

    Ati 'Ibyo udafitiye ingengo y'imari ntabwo ndi bubikubaze, n'ibyagize izindi ngorane zumvikana umuntu yabyumva ariko iyo bitameze gutyo biba ari iki?'

    Ati 'Ugasanga ngo ntabwo inzego zavuganye, ntabwo zuzuzanya, cyangwa ngo ntabwo byakozwe kubera ko umuntu yategereje ko babanza bakamuha ruswa, …cyangwa ngo ntabwo hakozwe igenamigambi (planning).'

    Yavuze ko imikorere itanoze igaragarira mu manota uturere twagiye tubona, dore ko hari utwaje mu myanya y'inyuma nyamara byari bimenyerewe ko tuza mu tw'imbere.

    Yatanze urugero rw'Akarere ka Musanze ubu kaje ku mwanya wa 27, avuga ko uyu mwanya ushoboka bitewe n'ibyo yabonye muri ako Karere abayobozi badakemura kugeza ubwo na we abyibonera akabibereka akibaza impamvu baba batabitunganyije mbere kandi biri mu byo bashinzwe umunsi ku munsi.

    Yavuze ko umunsi umwe yari yaraye i Musanze abona imyotsi izamuka y'ahantu hasa n'ahahiye, abona abatwika amakara bangiza n'ishyamba, abubaka mu kajagari, isuku nke ku bana, ibi byose ntiyabyihanganira ahamagara abayobozi b'ako Karere n'Intara arabibabaza, bamwemerera ko bagiye kubikemura nyamara bakabaye barabikemuye mbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yahawe ijambo na Perezida Kagame, amwizeza ko ibyo babanenze bagiye gushyiramo imbaraga bigakemuka vuba. Icyakora Perezida Kagame yagaragaje ko igihe ibyo bimaze bivugwa ari kirekire kandi ko igihe cyatakaye kitazagaruka.

    Yatanze urugero rw'ahandi muri Kigali yatembereye agasanga abantu bubaka bangije umuhanda mushya wa kaburimbo bawusutsemo umucanga barawufunga, bibangamira abandi bawukoresha. Yanagaragaje ko hari aho yasanze muri Kigali abubaka bafunze inzira imanukana amazi basukamo ibyo bubakishaga.

    Yavuze ko akibibona atabyihanganiye, ahubwo yahamagaye Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Ambasaderi Claver Gatete, ahamagara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, abereka ko ibyo bintu bidakwiriye, asaba ko abo bantu ibyo bangiza baba bagomba kubisubiranya kandi bakabihanirwa.

    Naho ku byavuye mu mihigo, Umukuru w'Igihugu yavuze ko uturere twose tutaba utwa mbere ariko ko ikinyuranyo kiri hagati y'uturere twa mbere n'utwa nyuma tugaragaza ko hari utudakora ibyo tuba twiyemeje.

    Ati 'Uwa nyuma aramutse agize 70% byaba bimeze neza, ariko iyo bimanutse bikagera muri 40% biba bitameze neza.'

    Mu bijyanye n'imihigo uturere twari twarahize mu mwaka ushize wa 2019-2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu kuyesa n'amanota 84%, naho Rusizi iza ku mwanya wa nyuma n'amanota 50%.

    Muri rusange, dore uko twakurikiranye mu kwesa imihigo ya 2019 — 2020

    1. Nyaruguru 84
    2. Huye 82,8
    3. Rwamagana 82,4
    4. Gisagara 78,3
    5. Nyanza 77,9
    6. Nyamasheke 77,4
    7. Ngoma 77,3
    8. Kicukiro 77,1
    9. Gasabo 76,4
    10. Kirehe 76,2
    11. Kayonza 73,9
    12. Kamonyi 73,6
    13. Nyagatare 69,3
    14. Gicumbi 68,7
    15. Bugesera 68,5
    16. Gatsibo 68,4
    17. Ruhango 67,9
    18. Rubavu 67,8
    19. Burera 66
    20. Nyamagabe 65
    21. Rutsiro 64,6
    22. Nyarugenge 62,6
    23. Rulindo 62,3
    24. Ngororero 61,5
    25. Muhanga 58,7
    26. Gakenke 55,9
    27. Musanze 53,2
    28. Nyabihu 52,9
    29. Karongi 51,2
    30. Rusizi 50

    The post Abayobozi badakora ibyo bakwiye gukora kandi batabuze ubushobozi bwo kubikora banenzwe bikomeye na prezida Paul Kagame appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/30/abayobozi-badakora-ibyo-bakwiye-gukora-kandi-batabuze-ubushobozi-bwo-kubikora-banenzwe-bikomeye-na-prezida-paul-kagame/

  • Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo”Amavi”yanditse akiririmba muri korali Impuhwe #rwanda #RwOT

    Umuramyi akaba n’umupasitori, Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Amavi’ yasohokanye n’amashusho yayo agaragaramo we na bagenzi be bambaye kinyarwanda. N’ubwo iyi ndirimbo ayisohoye ubu, yavuze ko yayanditse kera akiririmba muri korali Impuhwe yo mu karere ka Rubavu.

    Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n’abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n’inshingano za Gipasitori.

    Ni we watangije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni ‘Worship Leader’, akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    Pastor Amani yamaze gusohora indirimbo nshya ‘Amavi’

    Muri iyi minsi Pastor Amani ari gukora cyane asohora ubutitsa indirimbo nshya ziherekejwe n’amashusho yazo. Magingo aya yamaze gushyira hanze iyitwa ‘Amavi’. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pastor Emmanuel A. Ganza yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse kera nkiri umuririmbyi muri Chorale Impuhwe yo ku Gisenyi”.

    Ku bijyanye n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye ‘Amavi’, yagize ati “Main message muri yo ni ugutegereza Imana, kandi igakora mu gihe cyayo kuko ntawasa na yo. Ni Imana yumva igihe cyose nyitakiye, ikora ibihabanye n’ibyo abantu dukora. Imana yacu igira ukuri kandi ibyo ivuze irabisohoza. Idukunda ntacyo iduciye, bitandukanye n’abantu bagukundira inyungu runaka”.

    Video y’iyi ndirimbo wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pastor-Emmanuel-Ganza-yasohoye-indirimbo-Amavi-yanditse-akiririmba-muri-korali.html

  • Ubuhamya bwa Dominic watwaye imodoka ikarenga umuhanda, Imana igakinga ukuboko bakavamo ari bazima! #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umucuranzi, akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ashimwe Dominic wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ashimwe’ 'Nditabye’, 'Umubavu’, n’izindi zitandukanye, yasangije abakunzi be n’abandi bakurkiranira bya hafi ibikorwa bye ubuzima bushaririye yanyuzemo. Yavuze uko yatotejwe azira uko yaremwe, kutabona iby’ibanze bihagije mu muryango, n’uko yarokotse impanuka ikomeye.

    Ubuhamya bw’uyu muhanzi burimo ibice byinshi, ibintu bituma ubwumvise agenda y’umva ibisa n’incamacye ku gice kimwe runaka, kuko ngo akirimo kubinoza neza ku gira ngo azabutange bwose uko bwakabaye ku buryo buteguye neza.

    Nk’uko tubikesha Isimbi Tv, Dominic mbere yo gutanga ubuhamya bwe yabanje kumara impungenge abakunzi, n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye ko ataretse umurimo yahamagariwe wo kuvuga ubutumwa mu buryo bw’indirimbo nkuko benshi babikeka, ko ahubwo aba afite n’izindi nshingano zimureba mu buzima busanzwe.

    Ati' Ntabwo nkora umuziki nk’akazi kambeshaho mu buzima bwa buri munsi, ngo nishyure inzu, ngure umwenda, mbone ibiryo ari uko nafashe mikorofone ( Microphone) ndirimba. Kuva kera murabizi nabifatanyaga n’akazi k’ubuzima busanzwe, ako kazi rero njya kugakora ni uko nifuzaga ko umuziki ukorwa nk’umuhamagaro gusa. Kuva kera niko byari biri'

    Buriya kera impamvu mwabonaga bimeze nk’ibifite imbaraga, abahanzi bari bakeya ku buryo wisangaga ntawundi muntu uhari wo kumvwa. Uyu munsi rero Imana yatuzaniye abaririmbyi benshi, baririmba neza, bafite impano ku buryo aririmba ukumva neza uruzuye. Ariko ntabwo biba bivuze ko umuntu atarimo gukora'

    Atwaye yarokotse urupfu ubwo inka yamwitambikaga mu muhanda

    Ubwo baganaga ku musozo w’ikiganiro yagiranaga n’umunyamakuru Sabin, mu buryo bw’impine nibwo bibukiranyije uko Imana yabitamururiye ubwo yabarokoraga impanuka y’imodoka, dore ko ngo nyuma y’iyo myaka ishize arinabwo bari baherukanye.

    Sabin asoza amushimira ati' …Urakoze twanaherukanaga kera uwo munsi unadutwaye twakoze impanuka…’ uribuka? Dominic abyibutse ati' Uriya mupolisi waje kutureba, yarambwiye ati ' sha muri abanyamugisha’ inka yambutse, mwari gukora ibitangaza!.'

    'Inka yarambutse noneho ndayikwepa. Kiriya gihe iyo mbyibutse Sabin, ndavuga nti Imana yari ifite umugambi yuko Sabin agomba kuzashiga urugo akagira n’abazamukomokaho, yari izi ko uyu munsi nzaba mfasha abantu mu magambo meza ndirimba mu ndirimbo. Ibyo byose rero iyo biri mu mugambi w’Iman niyo Satani yazana iki, ntashobora kwica uwo mugambi. Ibyo byose rero iyo mbyibutse birema ishimwe'

    Ashimwe Dominic ni umwana w’imfura mu muryango wabo, dore ko amaze gukura ari nawe wabaye nk’aho asigaranye inshingano zo kwita kuri barumuna be kuko umubyeyi( Ise) wabo yitabye Imana. Kwitabwaho na mama wabo wenyine, nawe utari ufite isoko y’ibitunga urugo ifatika, nibyo byatumye ubuzima bubasharirira. Rimwe na rimwe ibyo kurya byababeraga ingorabahizi, ibyo kwambara byo ngo hambara uwariye. Ati”

    'Papa yapfuye tukiri bato, dukubitwa n’ubuzima bukomeye ku buryo byageze aho nkajya mbwira Imana ngo ‘ni ikihe cyaha twakoze, yaba twebwe abavutse, cyangwa ababanje mbere yuko tuvuka ngo tukihane ariko byibura udufashe mu rugo tujye tubasha kurya duhage?’. Kimwe mu bintu byangoye ni ukubona mu rugo tubasha kubona turiye tugahaga! Byari ibintu bikomeye.

    Ariko kimwe buriya mu bintu binezeza rero uyu munsi, ni ukuntu twageze aho tukiga, tugakura, tukaba abantu b’abagabo babasha kwifatira ibyemezo. Bya biryo wumvaga, uyu munsi urabyigurira, ni igitangaza!, ibyo binareme umutima umuntu ubona ubuzima bumeze nk’aho upfundikanya byanga. Hari Imana ijya ihindukiza amateka, mu isegonda rimwe'

    Dominic ntiyihanganira na gato, kubona umuntu umena ibiryo

    'Twebwe hari ubwo twajyaga kwishuri mama akatwigisha, akatubwira ati’ muragiye, ariko niba bishoboka ko utaribugaruke Saa sita ugume ku ishuri.’ Kuko nuza, dore amasafuriya nta kintu kirimo mwihangane!, ariko ni mugoroba turarya.'

    'Niba rero hari ikintu kimbabaza kuburyo umuntu ntashobora kwihanganira kutakimubwira, ni umuntu umena ibiryo!, kuko bihita bigarura filime mu maso yanjye y’uburyo twamaze imyaka myinshi twumva mu bakwiriye kurya bagahaga tutarimo, twumva mu bantu bagirirwa neza n’ubwo imyambaro yabura ariko twajya ku ishuri turi bugaruke tukarya tutarimo.

    Iyo umuntu abimennye rero cyangwa kwakundi ikigali ku muhanda bahashyira imifuka irimo ibishingwe , hari igihe ubinyuraho ukareba ugasanga hafi bibiri bya gatatu ni umuceri n’ibirayi birunzemo, biriya bintu ndabibona agahinda kakanyica! '

    Yaratotejwe kubera kwandikisha imoso

    Ubwo umunyamakuru yamubazaga ikintu yaba yarakubitiwe , wenda anazira ubusa, Dominic yamusubije muri aya magambo ati' Ni nka bitatu, ariko ndakubwira kimwe. Kuva mvuka nandikisha imoso, babyita ( Kamoso), nandikishaga imoso, gukina umupira nabwo nakinishaga imoso. Nifuje gukina umupira ariko mpura n’umwarimu utarambereye mwiza, arambwira ati ' ukina neza ariko kuba ukinisha imoso, arambwira ati wapi! nta hantu wagera rwose wikwirirwa wirushya.

    Haza kwiyongeraho uburyo nakubitiwe kwandikisha imoso igihe kinini. Uziko kubera gukubitirwa kwandikisha imoso nageze aho mbibara nk’ikosa ngomba kwishyiramo ko ngomba kuryihana nkarireka. Byanamviriyemo no kureka kubibwira mu rugo kuko numvaga ko nabo bari bubimpanire nk’ikosa. Ibyo byarangoye kumva ko umwarimu yangiriye neza, byari bigoye cyane. Ariko uwo mwarimu naramubabariye.'

    Mu bintu byose Ashimwe Dominic abikuramo isomo, ariko isomo rikomeye yaryigiye ku 'muntu wese utishimira ibyiza mugenzi we yagezeho’ ngo uwo bizamugora gutera imbere’. Nubwo adaheruka, gusohora indirimbo cyangwa kugaragara ku rubyiniro kenshi nkuko byahoze mbere, ntibisobanuye ko adakora umurimo w’Imana.

    Mu minsi ishize yatangije televiziyo y’ivugabutumwa ikorera kuri murandasi yitwa 'Sinai Tv’, aho uhasanga ubuhamya, n’ibindi byinshi byungura umugenzi ugana mu ijuru. Uyu muhanzi kandi anazwi mu kiganiro cyo gushima Imana, gitambuka kuri Radio 'Isango Star’ ku cyumweru mu gitondo kitwa 'Gosple time show’ .

    Reba ubuhamya bw’umuhanzi Dominic Ashimwe

    Reba indirimbo ye ‘ Ashimwe’ ifatwa nk’iy’ibihe byose ku batari bake

    Source: Isimbi Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Dominic-watwaye-imodoka-ikarenga-umuhanda-Imana-igakinga-ukuboko.html

  • Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basizeyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda
    barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda

    Aba Banyarwanda barasaba Leta y’u Rwanda kubafasha gukurikirana imitungo yabo basize muri Uganda.

    Ushizimpumpu Steven ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2017. Ngo yari afite Umushinwa bafatanya gucuruza ibijyanye n’imikino y’amahirwe. Avuga ko yari amaze gufungura amashami 13 ahitwa Mubende.

    Kuwa 07 Ukwakira 2020, ngo yabonye abasirikare 14 bamutera iwe mu ijoro basaka inzu yose birangira bamujyanye mu Mujyi wa Kampala afunze igitambaro mu maso.

    Ati “Twageze Mityana bamfunga igitambaro mu maso ndi ku mapingu, nongeye kumenya ubwenge nisanze mu cyumba cya jyenyine muri go down (inzu zo hasi) ahitwa i Mbuya muri CMI”.

    Ushizimpumpu avuga ko agiye kubazwa yabajijwe impamvu akunze kuvugana n’abantu bari mu Rwanda, icyo bavugana n’abo ari bo. Avuga ko aho yari afungiye yahabwaga ibiryo buri nyuma y’iminsi itatu.

    Avuga ko ibikorwa yakoraga yabitaye gutyo, ubutaka yaguze arabuta, imodoka ndetse n’amafaranga yari yarashoye. Yifuza ko bishoboka Leta y’u Rwanda yavugana n’iya Uganda nibura akabona imitungo ye.

    Ati “Twasabaga Leta y’u Rwanda ko yadufasha ikatwishyuriza imitungo dusizeyo. Dusizeyo imitungo myinshi kandi mu by’ukuri ntawe tubisigiye. Ikindi niba ari EAC kuki batayidusubiza kuko dukorera ahemewe, twemerewe gukorera muri ibyo bihugu bigize uwo muryango”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarwanda-bari-bafungiye-muri-uganda-barasaba-leta-kubakurikiranira-imitungo-basizeyo

  • Minisitiri Gatete yasobanuye impamvu ingufu atomike zigomba gutunganyirizwa mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Gatete avuga ko ingufu atomike nu Rwanda nta kibazo zizateza
    Amb Gatete avuga ko ingufu atomike nu Rwanda nta kibazo zizateza

    Depite Habineza yabwiye Radiyo y’Abongereza BBC ko azakomeza kubiganiraho na Guverinoma, kugira ngo ingufu atomike (zikomoka ku butare bwa uranium) zoye gutunganyirizwa mu Rwanda, bitewe n’uko ari igihugu gito ngo kitagira umwanya zatunganyirizwamo.

    Dr Habineza yagize ati “hari ingufu nyinshi zisubira dushobora kubona zikomoka ku ngomero z’amazi, iz’imirasire, tugira n’amahirwe kuko dufite gazi metane ishobora kuvamo ingufu zihagije twanasagurira amahanga, ndetse n’iziva mu butaka (nyiramugengeri), ku buryo bitari ngombwa gukoresha izo ngufu za kirimbuzi (atomike)”.

    Mbere yaho Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete na we yari yabwiye itangazamakuru ko uko u Rwanda rurimo gutera imbere, ari nako rukenera amashanyarazi menshi aturuka ku bintu bidafite ubushobozi bwo gutanga ahagije.

    Avuga ko inganda n’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda bizakenera amashanyarazi ingomero za Mukungwa, Ntaruka, Rusizi n’Akagera zidashobora gutanga.

    Yakomeje asobanura ko amashanyarazi akomoka kuri gazi metane na yo atazarenza MegaWati 300, kandi ko ava ku mirasire y’izuba na nyiramugengeri na yo ashobora kuba iyanga mu guhaza inganda z’u Rwanda zigifite uruhare rwa 17% mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

    Minisitiri Gatete yagize ati “niba dushaka ko inganda zacu n’ibindi bikorwa bitera imbere, tuzakenera amashanyarazi menshi arenze ayo dufite, kandi ibyo akomokaho biragenda biba bike cyane, ni yo mpamvu tuzakenera ingufu za ‘nuclear’ (atomike)”.

    Minisitiri Gatete avuga ko mu gihugu cy’u Bwongereza ingufu atomike ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu zikoreshwa, akabaza impamvu hari ibihugu byemerewe kuzikoresha ariko u Rwanda ntirubyemererwe.

    Amb Gatete yakomeje arondora bimwe mu bikorwa u Rwanda ruzifashisha mu kuzamura ubukungu, aho ingufu atomike zizakoreshwa mu biribwa zikabibuza kwangirika, ku buryo bigezwa ku masoko mpuzamahanga bikiri bizima.

    Urugero ni nk’aho amafi acuruzwa mu dukopo (sardine) cyangwa amata agurishwa mu makarito, bishobora kumara amezi menshi mu nzira biva hanze y’igihugu, byagera mu Rwanda bikongera kumara imyaka mu maduka bitarangirika.

    Uretse n’ibyo, imirasire ituruka kuri izi ngufu ikoreshwa mu byuma bisaka cyangwa bifotora mu nda y’ikintu hakamenyekana ibigikoze n’ibihishwemo, haba imbere mu mubiri w’umuntu, mu gikoresho runaka cyangwa mu nda y’umusozi.

    Ibi bikaba bifasha mu bikorwa by’ubuvuzi, ibyo gucunga umutekano, iby’ubwubatsi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu bushakashatsi.

    U Rwanda rwiteguye kuzakoresha imirasire y’ingufu atomike mu gushiririza ibisebe n’ibibyimba bya kanseri, ku buryo abafite ubwo burwayi batazongera kujya kwivuriza mu mahanga.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko nyuma yo gushyiraho ikigo RAEB gishinzwe imicungire no guteza imbere ingufu atomike, hazanashyirwaho ikigo gishinzwe kwigisha ibijyanye na zo.

    Ni ingufu ashima ko nta ruhare na ruto zigira mu guhumanya ikirere n’umwuka muri rusange, kandi ngo zicungwa mu buryo buhagije, bwizewe, butuma hadashobora kugira izisohoka ngo zice abantu n’ibindi binyabuzima.

    Ibyo Depite Habineza avuga ko inganda za ‘nuclear’ (atomike) zikenera ahantu hanini cyane hategereye abantu cyangwa inyamaswa, Minisitiri Gatete abisobanura ko yasuye zimwe mu nganda z’u Burusiya zitunganya ingufu atomike, agasanga nta kibazo na kimwe zishobora guteza, ndetse ko abahakora baba bameze nk’abibereye mu biro.

    Kuri ubu hari abantu barenga 50 u Rwanda rumaze kohereza muri icyo gihugu cy’u Burusiya kwiga imikoreshereze y’ingufu atomike, bakazasoza bashobora kuzikoresha mu buryo butandukanye bufasha u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rwiyemeje.

    Ntibiramenyekana igihe ikigo RAEB kizatangirira imikorere, ariko kuva aho Inama y’Abaminisitiri ibyemereye, igisigaye ni Iteka rya Perezida rizagishyiraho.

    Minisitiri Gatete avuga ko Leta ishobora gutanga amafaranga menshi mu kubaka uruganda rukora amashanyarazi atomike, ariko ko nyuma yaho nta kizaba gisigaye gituma igihugu gihendwa no gushaka ingufu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-gatete-yasobanuye-impamvu-ingufu-atomike-zigomba-gutunganyirizwa-mu-rwanda

  • Lil Wayne yatangaje ko ashyigikiye Donald Trump mu matora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lil Wayne yatangaje ko mu biganiro bagiranye harimo ibirebana n’amavugurura agomba gukorwa mu butabera, cyane ku birebana no gufunga abantu, ndetse na gahunda idasanzwe ya Donald Trump, ifitiye abirabura inyungu.

    Lil Wayne yagize ati “Maze kugirana ikiganiro na Donald Trump, ku bijyanye n’ibyo amaze guhindura kugeza ubu mu butabera, kandi na gahunda ye izagirira abaturage akamaro. Yumvise ibyo twavuganye byose, kandi yavuze ko azakora uko ashoboye akabishyira mu bikorwa”.

    Muri gahunda idasanzwe ya Donald Trump, harimo ko azatanga miliyari 500 z’amadorari ku baturage b’abirabura batishoboye, akazabaha ubuvuzi budahenze kandi bukwiye, ndetse agaha igishoro ku mishinga mito y’abirabura kugira ngo bizamure mu bukungu.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/lil-wayne-yatangaje-ko-ashyigikiye-donald-trump-mu-matora

  • Ntimukwiriye gutegereza ko mbereka ibibazo kugira ngo mubone kubikemura – Perezida Kagame abwira abayobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 ubwo yagezwagaho ibyavuye mu mihigo y’umwaka wa 2019 – 2020 no gusinyana n’abayobozi imihigo y’umwaka wa 2020 – 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko guhora abantu bibutswa ibyo bakwiriye gukora nyamara ntibabikore batesha abandi igihe. Yanenze abatarakoze ibyo biyemeje kandi ingengo y’imari yo kubikora itarabuze.

    Ati “Ibyo udafitiye ingengo y’imari ntabwo ndi bubikubaze, n’ibyagize izindi ngorane zumvikana umuntu yabyumva ariko iyo bitameze gutyo biba ari iki?”

    Ati “Ugasanga ngo ntabwo inzego zavuganye, ntabwo zuzuzanya, cyangwa ngo ntabwo byakozwe kubera ko umuntu yategereje ko babanza bakamuha ruswa, …cyangwa ngo ntabwo hakozwe igenamigambi (planning).”

    Yavuze ko imikorere itanoze igaragarira mu manota uturere twagiye tubona, dore ko hari utwaje mu myanya y’inyuma nyamara byari bimenyerewe ko tuza mu tw’imbere.

    Yatanze urugero rw’Akarere ka Musanze ubu kaje ku mwanya wa 27, avuga ko uyu mwanya ushoboka bitewe n’ibyo yabonye muri ako Karere abayobozi badakemura kugeza ubwo na we abyibonera akabibereka akibaza impamvu baba batabitunganyije mbere kandi biri mu byo bashinzwe umunsi ku munsi.

    Yavuze ko umunsi umwe yari yaraye i Musanze abona imyotsi izamuka y’ahantu hasa n’ahahiye, abona abatwika amakara bangiza n’ishyamba, abubaka mu kajagari, isuku nke ku bana, ibi byose ntiyabyihanganira ahamagara abayobozi b’ako Karere n’Intara arabibabaza, bamwemerera ko bagiye kubikemura nyamara bakabaye barabikemuye mbere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yahawe ijambo na Perezida Kagame, amwizeza ko ibyo babanenze bagiye gushyiramo imbaraga bigakemuka vuba. Icyakora Perezida Kagame yagaragaje ko igihe ibyo bimaze bivugwa ari kirekire kandi ko igihe cyatakaye kitazagaruka.

    Yatanze urugero rw’ahandi muri Kigali yatembereye agasanga abantu bubaka bangije umuhanda mushya wa kaburimbo bawusutsemo umucanga barawufunga, bibangamira abandi bawukoresha. Yanagaragaje ko hari aho yasanze muri Kigali abubaka bafunze inzira imanukana amazi basukamo ibyo bubakishaga.

    Yavuze ko akibibona atabyihanganiye, ahubwo yahamagaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Ambasaderi Claver Gatete, ahamagara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, abereka ko ibyo bintu bidakwiriye, asaba ko abo bantu ibyo bangiza baba bagomba kubisubiranya kandi bakabihanirwa.

    Naho ku byavuye mu mihigo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko uturere twose tutaba utwa mbere ariko ko ikinyuranyo kiri hagati y’uturere twa mbere n’utwa nyuma tugaragaza ko hari utudakora ibyo tuba twiyemeje.

    Ati “Uwa nyuma aramutse agize 70% byaba bimeze neza, ariko iyo bimanutse bikagera muri 40% biba bitameze neza.”

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ntimukwiriye-gutegereza-ko-mbereka-ibibazo-kugira-ngo-mubone-kubikemura-perezida-kagame-abwira-abayobozi

  • Reba hano uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo 2019/2020 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, igikorwa cyabereye bwa mbere hanze y'Umujyi wa Kigali, kikaba cyabereye muri Epic Hotel mu karere ka Nyagatare kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Minisitiri w'Intebe yatangaje ko imihigo ya 2019/20 yitaye ku mahame arimo ko buri mwaka hazajya hasuzumwa ibyagezweho, hanyuma buri myaka itatu hagasuzumwa ibyakorewe abaturage.

    Uturere tune twa mbere.

    1.Nyaruguru 84%
    2.Huye 82,8%
    3.Rwamagana 82,4%    
    4.Gisagara28.Nyabihu 52,9%

    Uturere tubiri twa nyuma.

    29.Karongi 52,7%
    30.Rusizi 50%

    Reba hano uko uturere dukurikirana twose

    1. Nyaruguru: 84%
    2. Huye: 82.8%
    3. Rwamagana: 82.4%
    4. Gisagara
    5. Nyanza
    6. Nyamasheke
    7. Ngoma
    8. Kicukiro
    9. Gasabo
    10.Kirehe
    11.Kayonza
    12.Kamonyi
    13.Nyagatare
    14.Gicumbi
    15.Bugesera
    16.Gatsibo
    17.Ruhango
    18.Rubavu
    19.Burera
    20.Nyamagabe
    21.Rutsiro
    22.Nyarugenge
    23.Rurlindo
    24.Ngororero
    25.Muhanga
    26.Gakenke
    27.Musanze
    28.Nyabihu
    29.Karongi
    30.Rusizi

    Akarere ka Nyaruguru niko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo 2019/2020

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/30/reba-hano-uko-uturere-twakurikiranye-mu-kwesa-imihigo-2019-2020/

  • Perezida Kagame yibukije abitegura kuba ba Ofisiye muri RDF ko bagomba kurangwa n’imyifatire myiza #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, ubwo yari yasuye abo bitegura kuba ba Ofisiye, akaba yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert ndetse n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen Kabarebe James.

    Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba rufite intego nziza, ndetse zitangana n’amikoro igihugu gifite, ariko ko mu muco w’Abanyarwanda hakaba harimo gukora byinshi birenze amikoro.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bisaba uburyo, ubushobozi, ubwitange, gukorera hamwe ndetse bikabamo n’imyifatire myiza.

    Perezida Kagame yibukije aba bitegura kuba ba Ofisiye ko mu Gisirikare cy’u Rwanda, kurangwa n’imyifatire myiza biri mu by’ibanze.

    Yagize ati: “Imyifatire (discipline) muri RDF, ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho. Imyifatire itarimo ruswa, itarimo ubusinzi, itarimo ubugambanyi, irimo kureba mugenzi wawe mufatanyije umwuga, kureba umuturage, ukumva ko buri umwe akorera undi. Ibyo ni ibijyanye n’imyimvire y’impamvu abantu baba bari mu ngabo.”

    Perezida Kagame kandi yasabye aba bitegura kuba ba Ofisiye kurushaho gukora cyane no kwitangira abaturage. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, aho zifatanyije kandi zigafatanya n’abaturage kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kigere aho kimaze kugera.

    Perezida kagame yabibukije ko ibihe isi irimo ubu, bisaba abantu kubanza kwimenya mbere yo kugira ngo bafatanye n’abandi.

    Yagize ati: “Ubu rero turi mu bihe mu karere, mu isi, aho ibintu bisaba abantu mu gice barimo, bidusaba twebwe nk’Abanyarwanda, icyo nakwita kwimenya, ukamenya ibyawe, ukabirinda, ukabigwiza, ukabikuza, hanyuma igikurikiraho ni ubufatanye. Gufatanya n’ibindi bihugu, buri wese akabigiramo inyungu, ni byo byiza, ni byo byifuzwa.”

    Yakomeje agira ati: “Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi, abantu batabona icyiza mu bufatanye, bashobora noneho kwifuza gusenya ibyawe wubaka cyangwa wubatse, cyangwa se kugusenya wowe ubwawe. Aho rero ni ho mvuga ngo kwimenya. Ndabivuga mu buryo bwo kubaka ubushobozi,… Ntabwo tubeshwaho n’uko hari udukunze, hari udushaka, hari utwifuriza ineza, oya! Tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu.”

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Hari ababa barangije kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije kamunuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda bo bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, hamwe n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ubumenyi bwa gisirikare, bo bakiga imyaka ine.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Kagame-yibukije-abitegura-kuba-ba-Ofisiye-muri-RDF-ko-bagomba-kurangwa