Category: Uncategorized

  • Miliyoni 500 Frw zigiye gufashishwa imishinga y’urubyiruko yazahajwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y
    Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y’urubyiruko

    Icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka ku bukungu muri rusange, cyane cyane ku mishinga y’urubyiruko. Ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ryerekanye ko imishinga 94.9% y’Urubyiruko yahungabanyijwe na Koronavirusi, imishinga 3% ihindurirwa imiterere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, imishinga 2% ikaba ariyo itarahungabanye.

    “Imishinga y’urubyiruko yagize ibibazo bikomeye babura igishoro, babura ibikoresho by’ibanze, ndetse nimbogamizi zo kugera ku baguzi; ku buryo tuvuga tuti twabafasha iki kugira ngo ya mishanga yari yahanze imirimo ntisubire unyuma?” Mbabazi Rosemary, Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco atangiza ku mugaragaro iki kigega.

    Akomeza agira ati “niyo mpamvu rero twatekereje iki kigega kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari basanzwe bafite imishinga yatanze akazi kuri benshi yahungabanye mu gihe cya COVID19, na ba bandi bahanze ibishya byatanze imirimo mu gihe cya COVID-19.”

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Bwana Maxwell Gomera yasabye urubyiruko kwihatira guhanga ibishya no kubyaza umusaruro amahirwe abakikije nk’inzira yo kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

    Yagize ati “Rubyiruko, muharanire guhora muhanga ibishya kandi mugire inyota yo gukoresha amahirwe yose abakijije, kuko ari byo bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Twishimiye gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubashyigikira”.

    “Kuri mwe nk’urubyiruko, birashoboka guhindura imbogamizi mo amahirwe. Iki kigega kije gushyigikira imishinga yanyu kugira ngo mwiteze imbere, munatange umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu,” Chon Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda.

    Ibisabwa kugira ngo umushinga uterwe inkunga harimo kuba nyirawo ari umunyarwanda uri hagati y’imyaka 16 na 30 kandi aba mu Rwanda. Ku mishanga isanzwe ikora, umushinga ugomba kuba waratangiye mbere ya mutarama 2019, naho ku mishanga mishya igamije guhangana na koronavirusi, umushinga ugomba kuba waravuye mu bitekerezo waratangiye gushyirwa mu bikorwa.

    Gusaba guterwa inkunga byatangiye tariki ya 29/10/2020 bikazasoza tariki ya 18/11/2020, bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/miliyoni-500-frw-zigiye-gufashishwa-imishinga-y-urubyiruko-yazahajwe-na-covid-19

  • Abagore bakora imideri muri COVID-19 babuze abaguzi #rwanda #RwOT

    Abagore bakora imitako irimo uduseke mu karere ka Ngororero bavuga ko babuze abaguzi kubera ihagarikwa ry’ingendo n’ibiriro. Mukamusoni Godlive umuyobozi wa Koperative COVAMU ikorera mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, avuga ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda abagore baboha uduseke babuze isoko. Mukamusoni avuga ko kuboha uduseke byari bimutungiye umuryango harimo no kumufasha kwishyurira umwana amashuri. Agira ati ; 'Mbere ya COVID-19 kuboha uduseke byari bidutunze, (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4365

  • Ngororero abagore bakora ubukorikori bagezweho ingaruka na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abagore akora ubukorikori mu akarere ka Ngororero bavuga ko bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse amasoko yabo. Abanyamuryango ba UCOVANGO bari basanzwe bakora ibikorwa byo kuboha ibirago, ibikapu, imitako yo mu ngo hamwe n’ibikapu abana bajyana ku ishuri n’imipira y’imbeho. Yamfashije Pascasien umuyobozi w’ihuriro rya UCOVANGO avuga ko kuva Corona yagera mu Rwanda ubukwe n’amashuri bigahagarara bahuye n’igihugu kuko batongeye gucuruza. (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4366

  • Muri COVID-19 abagabo babonye icyuho cyo gushaka abandi bagore #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Ngororero avuga ko COVID-19 hari aho yagize ingaruka mu muryango harimo amakimbirane no gucana inyuma. Kampire Christine ukuriye inama y’igihugu y’abagore abitangaje mu gihe mu murenge wa Sovu Akagari ka Birembo mu Mudugudu wa Muyange umugabo yashatse undi mugore mu gihe cya Guma mu rugo kandi bari basanzwe babana neza. Aganira n’Agasaro Magazine, Kampire avuga ko mu gihe cya COVID-19 abanyarwanda bari muri gahunda ya Guma mu rugo yagiye (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4367

  • Imyaka 74 irashize: Dore uko byagenze kugira ngo u Rwanda rweguriwe Krisitu Umwami #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n
    Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n’abayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda

    Umwami Mutara III Rudahigwa wari umaze imyaka itatu abatijwe Charles Leon Pierre, kuko yabatijwe mu 1943, yatangiye agira ati “Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.”

    “Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.”

    Umwami Mutara III Rudahigwa ati, “Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye nanjye ubwanjye. Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose”.

    Pasitoro Ezra Mpyisi,umwe mu Banyarwanda bakuze unafite amakuru ajyanye n’u Rwanda mu gihe cy’ubwami,nawe yari ahari.

    Pasitoro Ezra Mpyisi avuga ko iryo sengesho ryakurikiwe na ryavuzweho byinshi bitandukanye, cyane ko byari bibaye nyuma y’imyaka 16, Ise ari we Umwami Yuhi V Musinga, mu buryo bubabaje aciye abana be na Rudahigwa arimo,kuko bari bagiye mu gikirisitu.

    Mpyisi agira ati, “Abantu bumvise nabi Umwami Mutara III Rudahigwa, baketse ko yahaye igihugu Papa na kiliziya Gaturika, ariko yagihaye Kirisitu ntabwo ari kiriziya”.

    “Yari asobanukiwe iby’umwami bwa Kirisitu kurusha umuntu uwo ari we wese,n’Abapadiri bari mu gihugu icyo gihe ntibashoboraga gutandukanya ubukirisitu n’ubugaturika(Christianity and Catholicism), ariko Umwami we yari abisobanukiwe”.

    Impuguke mu bijyanye n’amateka Dr Nkaka Raphael,avuga ko gutura u Rwanda Kirisitu Umwami, “ bitari bisobanuye gutanga igihugu. U Rwanda rwagumye aho rwahoze kandi rukomeza kuba urw’Abanyarwanda,ntaho rwigeze rujya.”

    “Byari bivuze ko yemera ko u Rwanda rwaremwe n’Imana kandi rukaba ari urwa Kirisitu”.

    Nkaka yongeraho ko gutura igihugu Kirisitu Umwami “ byari bisobanuye ko igihugu gihundutse,cyagiye mu bya gikirisitu , bitandukanye n’uk byari bimeze ku ngoma ya Se, Yuhi V Musinga.”

    Nkaka ngo yibuka ko nyuma y’uko Umwami Mutara III Rudahigwa avuze iryo sengesho, “abahagarariye Kiriziya barishimye ku buryo na Papa yambitse Umwami umudari.”

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntawamenyaga ngo umukirisitu ni uwuhe utari we ni uwuhe.

    Hari byinshi byabaye kuri iki gihugu cyatuwe Kirisitu Umwami,uhereye igihe Umwami Mutara III Rudahigwa yatangiye muri Nyakanga 1959 i Bujumbura, kugeza ubu hari ibyagiye biba byerekana ko Igihugu yifurizahaga kugira amahoro, cyakomeje guhura n’ibibazo kugeza mu myaka ya vuba aha.

    Ibibazo igihugu cyagiye gihura nabyo kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, byagiye bitezwa n’abantu ubundi bagombye kuba bazi ubwami bwa Kirisitu.

    Kuva mu 1961, hakurwaho ubwami mu Rwanda. Gregoire Kayibanda wategetse u Rwanda muri Repubulika ya mbere, yari yarize mu ishuri ry’Abamisiyoneri(petit seminaire Saint Leon) ubu ni mu Karere ka Muhanga nyuma akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Ibyo byarakomeje no muri repubulika ya kabiri, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, icyo bahuriragaho bose no ivangura rishingiye ku ironda-karere ‘regionalism’ n’ubundi bwoko bw’ivangura butandukanye.

    Igice kimwe cy’abaturage, Abatutsi babaye inzirakarengane, z’iryo vangura, bamwe baratwikirwa, abandi babona abagize imiryango yabo bicwa,bamwe bahunga u Rwanda,abatarashoboye guhunga bakomeje guhura n’ibibazo iyo myaka yose. Gusa umuco wo kudahana wakomeje kuba ikintu kimenyerewe.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni, yatumya abantu bibaza icyo ubukirisitu bwamaze mu guhugu cyangwa se niba abantu barasobanukiwe umugisha Umwami Mutara III Rudahigwa yifurizaga u Rwanda.

    Hari n’aho Umwami Mutara yasenze ati, “Abatware bose b’u Rwanda, barutegekane ubutabera, bace imanza zitabera,ntibagatoneshe, kugira ngo hatagira umuntu n’umwe urengana,bareke ibibi byose, kwangana cyangwa no kuryaryana. Ntibakirememo ibice,ahubwo bose bahurize hamwe mu rukundo rwawe.”

    Jenoside yaje inyuranya cyane n’iri sengesho kuko yaranzwe n’akarengane ndetse n’urwango.

    Bamwe mu bantu bigishaga inkuru nziza ya Kirisitu Umwami, babaye aba mbere mu gutegura jenoside ndetse bayigiramo uruhare.Ubu yaba inkiko z’u Rwanda ndetse n’inkiko mpuzamahanga zose zakiriye imanza z’Abapasiteri n’Abapadiri bagize uruhare muri Jenoside.

    Mu gihe bamwe bari muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside,abandi barakihishahisha,hari n’abagize uruhare muri Jenoside n’ubu bagikora, bavuga ko babwiriza inkuru nziza y’Imana Se wa Kirisitu Umwami,harimo na Padiri Munyeshyaka Wenceslas,uvugwa ko agikora umurimo wo kwigisha inkuru nziza mu Bufaransa nyamara yaragize uruhare muri Jenoside nk’uko byagiye bivugwa mu buhamya butandukanye.

    Pasitoro Mpyisi wumvise isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ko n’Abakirisitu batazi Kirisitu Umwami.

    Yagize ati, “Turababwira ariko ntibumva, ntibashaka kubaho nka Kirisitu Umwami”.

    Gusa, urukundo,amahoro n’ubumwe Umwami Mutara III Rudahigwa yasengeye, ubu noneho bitangiye kugerwaho mu Rwanda, guhera muri Nyakanga 1994, Jenoside ihagaritswe, igihugu kigatangira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gushyira imbere ubunyarwanda nk’igihuza Abanyarwanda bose.

    Umwami Mutara III Rudahigwa ntiyibukirwa ku isengesho ry’i Nyanza gusa, kuko hari n’ibindi yakoreye igihugu byatumye ashyirwa mu ntwari z’igihugu mu cyiciro cy’Imena.

    Ubutabera Umwami Mutara III Rudahigwa yasengeraga u Rwanda, nabwo baragenda bugerwaho nk’uko Pasiteri Mpyisi abivuga.Yagize ati, “Niba u Rwanda ku buryo bw’igitangaza rutangiye gukira inkovu za Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukubera ko Umwami yarutuye Kirisitu Umwami. Imana ikunda u Rwanda, Kirisitu akomeze areberere igihugu cye cy’u Rwanda”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imyaka-74-irashize-dore-uko-byagenze-kugira-ngo-u-rwanda-rweguriwe-krisitu-umwami

  • Ngororero COVID-19 yatumye abahingira amafaranga bahembwa ibiryo #rwanda #RwOT

    Abagore batifashije mu karere ka Ngororero ibihe bya COVID-19 byarabagoye kugera naho Babura uwo bacaho inshuro. Mukankusi Beatty ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo mu kagari ka Kabarondo mu murenge wa Bwira. Avuga ko muri Ngororero ubuzima bwari bugoye kubantu batifite kuko imirimo yari yarahagaze. Agira ati ; ” Ubusanzwe umuntu ukennye ajya guca inshuro, ariko mu bihe bya COVID-19 byari bigoye kuko utabonaga aho ujya guca inshuro ngo ubune igitunga umuryango. ” Akomeza avuga ko kubera (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4368

  • Umuherwekazi wa mbere muri Afurika yapfushije umugabo!! INKURU>> #rwanda #RwOT

    Sindika Dokolo, umugabo w'umugore ukize cyane muri Afurika, Isabel Dos Santos, yapfiriye i Dubai aho yari amaze igihe yibera, yapfuye ubwo yari ari muri siporo yo kwibira (diving), akaba yari afite imyaka 48.

    Ni nyuma gato yuko yari amaze iminsi mike yitaba urukiko rw'ikirenga rwa Angola rwamushinjaga kugira uruhare mu nyerezwa ry'umutungo wa Leta bifitanye isano n'umugore we Isabella dos Santos, nibwo uyu muryango wahisemo kwerekeza i Dubai.

    Amakuru y'urupfu yatangajwe mbere na Africa Insight. Nk'uko amakuru amwe abivuga, Dokolo yarimo akora sport yo kwibira ubwo yarohamaga. Ubu akaba ari bwo buryo abanyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batangajemo iyi nkuru, ariko, amakuru yo muri Angola yerekanye ko icyateye urupfu rw'uyu mugabo ari embolism (kubuza cg kubangamira imiyoboro y'amaraso bitewe n'amaraso yavuze cyangwa utubumbe tw'umwuka).

    Sindika Dokolo umushakashatsi n'umubitsi w'ibinyabugeni ndetse akaba n'umucuruzi ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yashakanye na Maria Isabella dos Santos, imfura w'uwahoze ayobora Angola, Jose Edourdo dos Satos mu mwaka 2002.

    Sindika Dokolo w'imyaka 48 y'amavuko na Isabella w'imyaka 47 bafitenya abana 3.

    Kugeza ubu Isabella dos Santos abarwa nk'umugore ukize kurusha abandi muri Afurika, aho ikinyamakuru Forbes kibara ko atunze arenga miliyari 2 z'amadorai ya Amerika.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     4 total views,  4 views today

    The post Umuherwekazi wa mbere muri Afurika yapfushije umugabo!! INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/30/umuherwekazi-wa-mbere-muri-afurika-yapfushije-umugabo-inkuru/

  • Imbogamizi kuri rwiyemezamirimo wahombejwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Niyongira Felecite ni umugore watinyutse kwikorera mu karere ka Ngororero mu bikorwa byo gupiganira amasoko yo kugaburira amashuri. Ni umwe mubagore bakeya babikora mu karere ka Ngororero kuko benshi bakitinya kubera igishoro bakeka gihenze, kudasobanukirwa imisoro no kuyimenyekanisha bigatuma badafungura ibigo by’ubucuruzi. Niyongira avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda yarabonye amasoko yo gutanga ibiryo ku mashuri ariko bataramwishyura, ibintu avuga ko byamuteje igihombo kuko (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4364

  • Abanyarwanda bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99,2% (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bakaba babihera ku iterambere amaze kugeza ku gihugu mu myaka amaze akiyobora hamwe n’umwete agira mu gukemura ibibazo.

    Perezida Kagame kuva muri 2019 yari yarahagaritse kongera gusinyana imihigo n’abayobozi b’Uturere na za Minisiteri kubera ko uburyo yakorwagamo butakemuraga ibibazo by’abaturage, ntibunateze imbere imibereho yabo uko byifuzwa. Icyo gihe yasabye ko hanozwa uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage no kubakura mu bukene.

    Uretse kuba yizerwa n’abaturarwanda bamugezaho ibibazo, ni umwe mu bayobozi ku mugabane wa Afurika bakunzwe kandi bizewe kuba bashobora gukemura ibibazo uyu mugabane uhura na byo, ibi bikagaragarira mu nshingano ahabwa ku rwego mpuzamahanga, urugero nko mu kuvugurura imikorere y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hamwe no guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga.

    Dr Usta Kaitesi
    Dr Usta Kaitesi

    Ubushakashatsi bwatangajwe na Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bukuru bw’igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk’intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92.8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88.7%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera inzego z’umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n’igipolisi hejuru ya 90%.

    Bukomeza bugaragaza ko abaturage bari kuri 71.3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze naho 77.17% bishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.

    Iki cyegeranyo cyamuritswe kuri uyu 30 Ukwakira 2020 kigaragaza ko n’ubwo abaturage bagaragaza ibyo bishimira, hari n’ibyo batishimira birimo uburyo bamwe mu baturage basiragizwa bitewe n’abayobozi batanga serivisi batitaye ku wo bayiha.

    Icyegeranyo cya 2019 cyakozwe na RGB kigaragaza ko abaturage bishimiraga uburyo batekanye ku kigero cya 94.29%, bizeraga ubuyobozi bwabo n’ubwisanzure ku kigero cya 85.17%, naho gushora imari mu bikorwa by’imibereho myiza byari kuri 68.53%.

    Perezida Kagame akunze gutega amatwi abaturage bagasabana bakamugezaho n
    Perezida Kagame akunze gutega amatwi abaturage bagasabana bakamugezaho n’ibibazo

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abanyarwanda-bizera-perezida-kagame-ku-kigero-cya-99-2-ubushakashatsi

  • Umupolisikazi wo muri Ghana ufite imiterere idasanzwe yavugishije benshi barimo n'abifuza gufungwa nawe:INKURU>> #rwanda #RwOT

    Umupolisikazi witwa Ama Serwaa akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye aho bamwe mu bagabo bamwandikira bamusaba ko yaza kubafunga.

    Uyu mupolisikazi yatowe na benshi ko ariwe mwiza kurusha bagenzi be bakorana uyu mwuga muri Ghana kubera imiterere ye by'umwihariko ikibuno.

    Uyu mugore akurikirwa n'abasaga ibihumbi 200 kuri Instagram ndetse benshi biganjemo abagabo bamukundira ko ateye neza ndetse ko abakurura.

    Mu minsi ishize amafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi bituma benshi bacika ururondogoro.

    Nubwo abapolisi batinywa na benshi,ariko uyu Ama Serwaa yakira ubutumwa bwinshi bw'abagabo bamutereta n'abashimagiza ubwiza bwe.

    Ikibuno cya Ama Serwaa gikurura abagabo benshi, cyane ko n'imyenda ya Polisi iba imufashe cyane.

    Mu gutebya,bamwe mu bagabo bandikiye uyu mupolisi bamusaba ko yaza kubafata akabafunga kubera ubwiza bwe.





    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     8 total views,  8 views today

    The post Umupolisikazi wo muri Ghana ufite imiterere idasanzwe yavugishije benshi barimo n'abifuza gufungwa nawe:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/30/umupolisikazi-wo-muri-ghana-ufite-imiterere-idasanzwe-yavugishije-benshi-barimo-nabifuza-gufungwa-naweinkuru/