Category: Uncategorized

  • Rutahizamu wari witezwe muri Rayon Sports ntakije, ibya Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Mu muhango w’ihererekanya bubasha kuri komite icyuye igihe ya Rayon Sports na komite nshya, Murenzi Abdallah yemeje ko rutahizamu wa TP Mazembe, Robert Mbelu bari batijwe atakije.

    Uyu munsi nibwo habaye ihererekanya bubasha muri Rayon Sports hagati yakomite nshya na komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

    Muri bimwe Murenzi Abdallah yashyikirije ubuyobozi bushya, harimo abakinnyi bashya baguzwe ndetse n’abo batijwe.

    Yavuze ko mu bakinnyi babiri ikipe ya TP Mazembe yabatije hazaza Vital Aurega naho Robert Mbelu atakije bitewe n’ikibazo cy’abanyamahanga.

    Yagize ati“TP Mazembe yadutije abakinnyi babiri ariko umwe twaramuretse. Dufite ikibazo cy’abanyamahanga, umutoza ni we wamurambagije yatubwiye ko ukenewe cyane ari Vital kuruta Robert Mbelu turamureka.”

    Vital akaba yarageze mu Rwanda ndetse bakaba baranumvikanye hasigaye kumwishyura.

    Kuri rutahizamu Ernest Sugira yavuze ko n’ubwo APR FC yamubatije ariko hari ibyo bagombaga kumvikana ubu bakaba barumvikanye ndetse 50% by’ibyo bumvikanye barabishyize mu bikorwa.

    Yagize ati “Sugira Ernest ni umukinnyi twatijwe na APR FC, n’ubwo twamutijwe hari amasezerano twagombaga kumvikana byaranarangiye. Hari ibyo twumvikanye ndetse 50% twarabimuhaye hasigaye 50% twumvikanye igihe tuzayamuhera.”

    Avuze ibi mu gihe byavugwaga ko uyu rutahizamu ashobora kudakinira iyi kipe kuko itarubahiriza amasezerano bagiranye.

    Mu bandi bakinnyi biteganyijwe ko Moussa Camara agera mu Rwanda uyu munsi gusinyira iyi kipe.

    Umunyezamu Bashunga Abouba baguze we ntabwo arishyurwa akaba yasabye ubuyobozi ko bazamwishyura.

    Sugira yishyuwe 50% by’ibyo bumvikanye

    Mbelu ntakije muri Rayon Sports

    Uyu munsi habaye umuhango w’ihererekanya bubasha

    Murenzi Abdallah yavuze yamurikiye komite nshya abakinnyi bashya n’abo batijwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wari-witezwe-muri-rayon-sports-ntakije-ibya-sugira-ernest

  • Umukinnyi wa Filimi z'urukozasoni yifurije James Rodriguez uherutse kwangirika udusabo tw'intanga gukira vuba:INKURU #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filimi z'urukozasoni yifurije James Rodriguez uherutse kwangirika udusabo tw'intanga gukira vuba,

    Abakunzi ba Eberton yatangiye neza Premier League bababajwe nuko umukinnyi wayoboraga umukino wabo James Rodriguez yangiritse ku dusabo tw'intanga [amabya] ubu akaba ari kwivura akoresheje imashini yabigenewe.

    Uyu mukinnyi uyobora umukino wa Everton,yakiniye ku buribwe mu mukino iyi kipe iherutse gutsindwa na Southampton ibitego 2-0 ariko muri iyi weekend ntabwo azakina.

    Ubwo ikinyamakuru Talksport cyashyiraga kuri Twitter inkuru ivuga ko uyu mukinnyi yagize ikibazo ku mabya,umukinnyi wa filimi z'urukozasoni witwa Kendra Lust yamwifurije gukira vuba.Yagize ati 'Ooh niezere ko ameze neza.'

    James wageze muri Everton muri iyi mpeshyi ishize,akomeje kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego muri iyi kipe gusa kubera iki kibazo ntabwo azagaragara ku mukino wa Newcastle ku cyumweru.

    James amaze gutsinda ibitego 3 muri Premier League atanga n'imipira myinshi yavuyemo ibitego ariyo mpamvu Everton iyoboye shampiyona n'amanota 13 inganya na Liverpool.

    James aherutse gushyira hanze ifoto ari mu rugo rwe yambaye imashini imufasha gukira vuba.

    Umutoza wa Everton Carlo Ancelotti yasabye abakinnyi be basigaye gukora cyane kugira ngo bazibe icyuho cya bagenzi babo bavunitse n'abahawe amakarita muri iyi weekend.

    Yagize ati 'Twagaruye Jonjoe Kenny na Jarrad Branthwaite. James na (Seamus) Coleman ntabwo bazaboneka.Richarlison na Lucas Digne barahagaritswe.

    Kuba dufite abakinnyi benshi hanze,biraza kutwereka ubuhanga bw'abakinnyi bose dufite mu ikipe.'

    Richarlison yahagaritswe imikino 3 kubera gukinira nabi Thiago wa Liverpool mu gihe Digne nawe yahawe umutuku ku mukino wa Southampton.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPATRAZZI.RW/TV

     4 total views,  4 views today

    The post Umukinnyi wa Filimi z'urukozasoni yifurije James Rodriguez uherutse kwangirika udusabo tw'intanga gukira vuba:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/30/umukinnyi-wa-filimi-zurukozasoni-yifurije-james-rodriguez-uherutse-kwangirika-udusabo-twintanga-gukira-vubainkuru/

  • Uko uturere twesheje imihigo kuva kuri Nyaruguru ya mbere kugera kuri Rusizi yaherutse utundi #rwanda #RwOT

    Uturere tw'u Rwanda twose kuri uyu wa 30 ukwakira 2020 twasinyanye imihigo na Perezida wa Repubulika Kagame Paul. Nyaruguru niyo yaserutse ku mwanya wa mbere mu mihigo ya 2019-2020, mu gihe Akarere ka Karongi kaherekeje utundi.

    Perezida Kagame, yavuze ko ubushize yanze ihigurwa n'isinywa ry'imihigo bitewe nuko itatangaga ibisubizo nyabyo bibangamiye imibereho y'abaturage. Yasabye abayobozi gutera intambwe bagakora kurushaho ku buryo bazahigura bagasinya n'indi hari intambwe isumbye kuya none. Yasabye kandi buri wese kwita ku muturage, by'umwihariko serivise ahabwa.

    Umukuru w'Igihugu, yibukije ko amategeko atabereyeho kuyica ariko kandi ko atanabereyeho gutuma abantu badakora ibyo bakwiye gukora batazaririye, batihuta kubera kuyitwaza. Yabwiye aba bayobozi ko ushobora kwihuta ugakora neza kandi utanyuranije n'amategeko, ko kandi atabona urwitwazo mu bananirwa ibyo bakora kuko Igihugu kiba cyabahaye byose, ko nutabona umwanya yakwishyura umukorera ariko ibigomba gukorwa bigakorwa neza nta kudindira.

    Uhereye iburyo ni; Mayor wa Nyaruguru wahize abandi, hakurikiraho Perezida Kagame, hagakurikiraho Mayor wa Huye yabaye iya kabiri hanyuma Mayor wa Rwamagana yabaye iya Gatatu.

    Uko uturere dukurikirana;
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/uko-uturere-twesheje-imihigo-kuva-kuri-nyaruguru-ya-mbere-kugera-kuri-rusizi-yaherutse-utundi/

  • Uwo wita chr ni uko uba umwubaha – Perezida wa Rayon avuga ku mubano wabo na APR FC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko kuba Rayon Sports na APR FC Ari amakipe akomeye kandi ahanganira igikombe, kuba yatizanya abakinnyi nta kibazo kirimo.

    Tariki ya 24 Ukwakira 2020 nibwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 4.

    Uwayezu Jean Fidele akaba yarasimbuye komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah yari yasimbuye iya Munyakazi Sadate yahagaritswe muri Nzeri 2020.

    Nyuma y’umuhango w’ihererekanya bubasha wabaye uyu munsi ku cyicaro cya Rayon Sports kiri Kimihurura, mu kiganiro n’itangazamakuru, Uwayezu Jean Fidele abajijwe niba gutizanya abakinnyi kwa APR FC na Rayon Sports bitazica uburyohe bwa ruhago nyarwanda cyane ku bafana, yavuze ko nta kibazo kirimo.

    Yagize ati“Nibyo APR FC na Rayon Sports ni amakipe akomeye ahangana mu mupira w’amaguru, bakunze kwita abakeba n’ubwo ngewe ntabyemera kuko guhangana njye mbibona ukundi, rero kuba batizanya abakinnyi nta kibazo kibirimo.”

    Kuba aya makipe asigaye afatwa nk’abakunzi bitewe n’imibanire yayo, yavuze ko nabyo nta kibazo kibirimo.

    Ati“Kuba bakwitana Chr si ikibazo kuko uwo wita chr ni uko uba umwubaha.”

    Ibi abitangaje nyuma y’uko iyi kipe ya Rayon Sports yongeye gutizwa ku nshuro ya 2 rutahizamu Sugira Ernest. Uyu musore mu mpera za 2019 nibwo Sugira Ernest yatijwe Rayon Sports, intizanyo yarangiye muri Kamena uyu mwaka yongera gutizwa undi mwaka.

    Sugira Ernest yongeye gutizwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/uwo-wita-chr-ni-uko-uba-umwubaha-perezida-wa-rayon-avuga-ku-mubano-wabo-na-apr-fc

  • Amateka y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, ibyishimo biratangiye-Perezida mushya wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye kuri uyu wa Gatanu hagati ya Komite y’inzibacyuho ndetse na Komite nshya za Rayon Sports, Umuyobozi mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibyabaye mu ikipe bigomba gusigara inyuma, ubu hatangiye amateka mashya.

    Yagize ati “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n’abagore beza ntihagwa ibara”

    Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
    Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

    “Rayon igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y’ikibuga”

    “Rayon yicajwe ku bibero by’abanyamuryango, ishyirwa mu gituza cy’abakunzi, ubu iri mu biganza by’abakunzi bayo, ngaho nimuhobere ikipe yanyu, nimukikire Rayon Sports yanyu, nimutatira icyo gihango amateka azabibabaza”

    Umuyobozi mushya wa Rayon Sports yatangaje kandi ko ikipe bitarenze ku wa Mbere, igomba kuba yatangiye imyitozo ndetse ikanapimisha abakinnyi mbere yo gutangira umwiherero


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amateka-y-ibibazo-muri-rayon-sports-ararangiye-ibyishimo-biratangiye-perezida-mushya-wa-rayon-sports

  • Tanzania: Umuhanzi Mwana FA wakoranye indirimbo na Active bo mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    umuhanzi Mwana FA ubu yinjiye muri politiki nk
    umuhanzi Mwana FA ubu yinjiye muri politiki nk’umudepite

    Mwana FA amazina ye ya nyayo ni Hamis Mwinjuma, akaba ari umudepite mushya uhagarariye agace ka Muheza.

    Igitangaje kuri uyu muhanzi ni uko ari umwe mu bantu ba mbere batangaje ku mugaragaro ko banduye icyorezo cya coronavirus kicyaduka muri Tanzania, nyuma akaza gukira.

    Icyakora Leta ya Tanzania iyobowe na Magufuli yaje kuvuga ko icyorezo cya COVID-19 kitakirangwa muri Tanzania, ndetse avuga ko icyorezo cyirukanywe n’imbaraga z’amashengesho, Leta ihita inahagarika kongera gutangaza ibirebana n’imibare mishya yaba iy’abapfuye n’abanduye.

    Mwana FA yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo n’itsinda rya Active, indirimbo bise “Go Mama” yanakunzwe na benshi.

    Mwana FA yiyamamarizaga ku itike y’ishyaka rya CCM (chama cha mapinduzi) riri ku butegetsi aho yatowe n’abantu basaga gato ibihumbi mirongo ine na birindwi na magana atanu (47,578). Uwo bari bahanganye Yosepher Komba wo mu ishyaka rya Chadema na ryo rikomeye ariko ritavuga rumwe n’ubutegetsi yabonye amajwi ibihumbi cumi na bibiri (12.034).

    Mwana FA abaye umuhanzi wa kabiri winjiye muri politiki nyuma y’undi muhanzi na we w’umuraperi Joseph Haule uzwi cyane ku izina rya “Professor Jay” na we wari usanzwe ari umudepite ariko akaba yaratakaje umwanya aho yatsinzwe nyuma yo kubura amajwi. Ubu na we yari yiyamamarije ku itike ya Chadema ariko abona amajwi 17.375.

    Amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko muri Tanzania yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020. Icyakora ayo matora ntiyavuzweho rumwe, hakaba hari impungenge ko ibizayavamo bishobora kutazumvikanwaho n’impande zari zihanganye ndetse n’amahanga.

    Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije muri Ambasade yazo muri Tanzania zavuze ko zifite impungenge z’imigendekere y’amatora n’ibizayavamo kuko ngo ibirego by’amashyaka atavuga rumwe na Leta n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gushimangira ko yabayemo uburiganya bw’amajwi kandi ngo n’ibirego bifite ishingiro.

    Biteganyijwe ko ibyavuye muri ayo matora bizamenyekana nyuma y’icyumweru kimwe (bishobora gutangazwa ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha).
    Perezida John Magufuli wiyamamaje ahagarariye ishyaka Chama Cha Mapenduzi (CCM) arahabwa amahirwe yo gutsindira kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri.

    Uvugwa cyane mu bo bahanganye ni Tundu Lissu, wagarutse mu gihugu aturutse mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuriza ibikomere yatewe n’amasasu menshi yarashwe mu myaka itatu ishize.

    Muri rusange abakandida 15 ni bo bahataniye kuyobora icyo gihugu mu matora aherutse gukorwa.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/tanzania-umuhanzi-mwana-fa-wakoranye-indirimbo-na-active-bo-mu-rwanda-yatorewe-kuba-umudepite

  • Abo kwa Rusesabagina ni umuti w'amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w'Ibihugu bya Afrika y'Uburasirazuba! #rwanda #RwOT

    Kuva Rusesabagina yashyikirizwa ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha birimo kurema no kuyobora umutwe w'iterabwoba, ntiwabara inshuro we n'abamushyigikiye bamaze guhuzagurika mu mvugo.

    Barabanje bati 'Rusesabagina yarashimuswe, nyir'ubwite yibwirira ibitangazamakuru, bisanzwe binamwamwamaza ko yibeshye indege, aho kujya mu yagombaga kumujyana I Bujumbura, yurira imuzana mu Rwanda.Uretse n'ibi kandi, mu matakirangoyi birirwamo, nta kimenyetso na kimwe baragaragaza, ngo berekane badategwa aho uRwanda rwaba rwaramushimutiye, uko byakozwe, n' amazina y'abamushimuse'.

    Barongera bati abunganira Rusesabagina mu mategeko ntitubemera kuko ari abo yahawe ku gahato. Itangazamakuru ntiribajije nyir'ubwite ati ninjye wabihitiyemo, kandi kugeza ubu barakora akazi neza.Ejobundi Rusesabagina ati simburanira mu Rwanda kuko ndi Umubiligi. Abasesenguzi bati ko uvuga ko uri umubiligi se, politiki z'uRwanda uzizamo nk'umukoloni?!
    Igisekeje kurusha ibindi ariko, abavoka ngo bazobereye mu mategeko mpuzamahanga baradutse bati tukaregera Urukiko rw'Umuryango w'Ibihugu bya Afrika y'Uburasirazuba(EACJ).

    Nonese ko Rusisibiranya wanyu avuga ko ari Umubiligi, uru rukiko rukaba ruburanisha gusa imanza z'abaturage bo muri bihugu bigize uyu muryango, uBubiligi bwaje kuba umunyamuryango wa East African Community ryari? Uretse ko uru rukiko rutanasimbura inkiko zo mu bihugu bigize uyu muryango, uRwanda rufite ubutabera bwubashywe ku rwego mpuzamahanga, ari nayo mpamvu rwirirwa rwakira rukanaburanisha abanyabyaha bafatiwe mu bihugu birimo n'ibyakataje mu bucamanza nka Amerika, Canada, Norvège n'ibindi byinshi.

    Uku guhuzagurika kwa Rusesabagina n'abamushyigikiye kurumvikana ariko, kuko batazi uko bazaburana bahakana ibyaha we ubwe yiyemereye, haba atarafatwa, haba na nyuma y'aho gashyiga imushyiguriye. Ni hahandi ariko, kwaba ari ugucanganyikirwa, kwaba ari uguhimbahimba impavu zo gutinza urubanza, amaherezo ruzaba kandi abo yahemukiye bazahabwa ubutabera.

    The post Abo kwa Rusesabagina ni umuti w'amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w'Ibihugu bya Afrika y'Uburasirazuba! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abo-kwa-rusesabagina-ni-umuti-wamenyo-mu-kanya-kamwe-ati-ndi-umubiligi-mu-kandi-ati-ndaregera-urukiko-ruburanisha-abaturage-bo-mu-muryango-wibihugu-bya-afrika-yuburasirazu/

  • Ibitangaje ku nzu Kabuga Felicien na murumuna we bubatse iwabo mucyaro bakomokamo- Amafoto #rwanda #RwOT

    Twasuye ahubatse iyi nzu yahoze ari iya Kabuga Felicien, dore ko ubu itakibarizwa mu mitungo ye kuko mu gihe yari yaraburiwe irengero yatejwe cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu y’abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo. Ni inzu nini cyane, umwuzukuru we twasanze atuye hafi aho akaba yaradutangarije ko ifite ibyumba bigera muri 20. Nta bantu ubu bayibamo, igice kimwe cy’igipangu cyarasenyutse, ku mbuga hameze ibyatsi twasanze binaziritsemo ihene. Ikindi gice mu rugo imbere hateye imyaka irimo ibirayi n’ibigori.

    Hari ibyakunze kuvugwa ko iyi nzu ya Kabuga yabagamo icyumba kitakingurwaga ngo cyabagamo imbaraga zidasanzwe, gusa umwuzukuru we yabihakanye mu kiganiro twagiranye. Yavuze ko ari ibyo abantu bagenda babeshya. Ku rundi ruhande yavuze iby’uko ategereje niba sekuru azahamwa n’ibyaha, gusa yemera ko aterwa ipfunwe no kuba sekuru ashinjwa ibyaha bya Jenoside, kuburyo hari n’aho yagiye ajya agahisha ko amukomokaho.

    Aha kandi hari umuturirwa muremure wa Nsanzumuhire, uwo akaba murumuna wa Kabuga Felicien witabye Imana mu myaka irenga gato 10 ishize. Mu rugo rwe haba umugore yasize n’umwana we w’umuhungu, aba bo imitungo yabo ntiyakozweho nk’uko babihamije mu kiganiro twagiranye.

    IREBERE VIDEO Y’IYI NKURU YOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibitangaje-ku-nzu-Kabuga-Felicien-na-murumuna-we-bubatse-iwabo-mucyaro-bakomokamo-Amafoto

  • Menya uko abapolisi b’u Rwanda barutanwa haba mu mapeti no mu mishahara bahembwa #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n’imishahara y’abapolisi b’u Rwanda, turabishingira mu byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14/10/2015, ubwo Perezida wa Repubulika yemezaga iteka rigena imishara y’abapolisi, iyi ikaba ari imishahara abapolisi batangiye guhabwa guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2016. Iyo tubagezaho, ni imishahara mbumbe, iba itarakurwamo imisoro, ubwishingizi n’ibindi bibanza gukatwa ku mishahara.

    Mu kubagezaho uko amapeti y’igipolisi cy’u Rwanda akurikirana, ibirango byayo n’umushahara wa buri mupolisi, turahera ku ipeti rito tugenda tuzamuka ku ipeti risumba ayandi :

    • Ipeti rya mbere mu gipolisi rya Police Constable (PC), nta kirango rigira, bivuga ko umupolisi wese ugitangira mu ishuri ry’abapolisi bato, ahita atangirana iri peti. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 70,799 ku kwezi.
    • Ipeti rya kabiri mu gipolisi, ni irya Corporal (CPL) rirangwa n’ikirango cy’inyuguti za V ebyeri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 83,829 ku kwezi.
    • Ipeti rya gatatu mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Sergeant (SGT), rirangwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za V. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 96,877 ku kwezi.
    • Ipeti rya kane mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Senior Sergeant (SSGT), rirangwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za “V” hakajyaho n’akamenyetso kari mu ishusho y’umwashi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 164,045 ku kwezi.
    • Ipeti rya gatanu mu gipolisi, ni irya Chief Sergeant (CSGT) rirangwa n’ikirango cy’inuma izengurutswe n’uruziga rwanditsemo “Rwanda Police”, iri rikaba ari naryo peti rya nyuma mu bapolisi bato. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 213,130 ku kwezi.
    • – Ipeti rya gatandatu ari naryo rya mbere mu cyiciro cy’abapolisi b’abofisiye (officers) ni irya Assistant Inspector (AIP) rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri imwe, cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 264,399 ku kwezi.
    • Ipeti rya karindwi ni irya Inspector (IP) rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri ebyiri cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 323,804 ku kwezi.
    • Ipeti rya munani ni irya Chief Inspector(CIP), rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri eshatu cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 432,469 ku kwezi.
    • Ipeti rya cyenda, ni irya Superintendent (SUPT) rirangwa n’ikirango gifite ishusho y’ikirangantego cy’igihugu, cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 559,406 ku kwezi.
    • Ipeti rya cumi, ni irya Senior Superintendent (SSP) rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego kiri kumwe n’inyenyeri imwe. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 671,288 ku kwezi.
    • Ipeti rya cumi na rimwe, ni irya Chief Superintendent (CSP) rirangwa n’ikirango kirimo ikirangantego n’inyenyeri ebyiri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 806,957 ku kwezi.
    • Ipeti rya cumi na kabiri, ni irya Assistant Commissioner (ACP) rirangwa n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu n’ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukoze mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,104,565 ku kwezi.
    • Ipeti rya cumi na gatatu, ni irya Commissioner (CP), rirangwa n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye, hanyuma hagati y’ibi birango hakaba harimo inyenyeri imwe. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,146,739 ku kwezi.
    • Ipeti rya cumi na kane, ni irya Deputy Commissioner General (DCGP), rirangwa n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye, hanyuma hagati y’ibi birango hakaba harimo inyenyeri ebyiri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,329,839 ku kwezi.
    • Ipeti rya cumi na gatanu ari naryo rya nyuma mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Commissioner General (CGP). Iri rirangwa n’ikirango kirimo ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rurimo inuma ndetse n’ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati harimo imishyo ibiri isobekeranye. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,735,800 ku kwezi.

    Icyitonderwa : Inspector General (IGP) na Deputy Inspector General (DIGP) si amapeti, ahubwo ni imyanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. Urugero, Inspector General (IGP) Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u Rwanda, afite ipeti rya nyuma mu gipolisi cy’u Rwanda, rya Commissioner General.

    Ufite umwanya w’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ari we Inspector General, ahemberwa uwo mwanya, akaba ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,395,449 buri kwezi hanyuma n’abamwungirije ku buyobozi Deputy Inspector General bagahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,177,430 buri kwezi.

    Ikindi ukwiye kumenya ku bijyanye n’ibirango by’amapeti y’igipolisi cy’u Rwanda, ni uko uretse ibirango byambarwa ku rutugu, guhera ku ipeti rya Chief Superintendent hatangira kwambarwa n’ibindi birango bakunda kwita ibirokoroko, byambarwa ku ikora ry’umwambaro wa Polisi.

    SOMA INKURU BIJYANYE : Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Menya-uko-abapolisi-b-u-Rwanda-barutanwa-haba-mu-mapeti-no-mu-mishahara-bahembwa

  • Abanyarwanda baba i Dubai basabye gushyirirwaho visa z’ubuntu nka Qatar #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakuriye Diaspora bagejeje ibibazo kuri Minisitiri Biruta
    Abakuriye Diaspora bagejeje ibibazo kuri Minisitiri Biruta

    Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda iba mu Mujyi wa Dubai, babisabye Minisitiri Dr Vincent Biruta tariki ya 29 Ukwakira 2020, mu biganiro byamuhuje na bo na Ambasade y’u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yabashimiye uburyo bitwaye mu gihe cya COVID-19 bafashanya ku bafite intege nkeya, abagezaho amakuru y’u Rwanda n’uburyo ruri kubana neza n’ibindi bihugu.

    Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Dubai babisabye Minisitiri Dr Biruta, mu gihe Abanyarwanda bajya muri Qatar bahabwa visa y’ukwezi batishyuye, Abanyarwanda bagana mu Mujyi wa Duabi bakifuza gushyirirwaho ayo mahirwe.

    Minisitiri Biruta akaba avuga ko bizaganirwaho kandi hakagenderwa ku myitwarire y’Abanyarwanda bahaba.

    Minisitiri Biruta ageza ku bakuriye Diaspora amakuru y
    Minisitiri Biruta ageza ku bakuriye Diaspora amakuru y’u Rwanda

    Agira ati “Biterwa n’ibiganiro ibihugu byombi byagiranye gusa twe ntibiragerwaho, ariko umubano ni mwiza cyane kuko hari ibikorwa binini bari kuza gukora iwacu harimo hoteli nini ndetse n’izindi business nini”.

    Minisitiri Biruta yamenyesheje abayobozi ba Diaspora muri UAE uko umutekano mu gihugu wifashe ndetse n’uko u Rwanda rubanye n’ibihugu bihana imbibi, avuga ko birimo kugenda neza ndetse n’igihugu cy’u Burundi batangiye ibiganiro kandi biratanga icyizere.

    Minisitiri Biruta avuga ko mu Rwanda hari icyorezo cya COVID-19 kandi gupimwa bikomeje, aburira abavuga ko kidahari batekereza ku miryango y’ababuze ababo banatanga ubuhamya.

    Minisitiri Biruta hamwe n
    Minisitiri Biruta hamwe n’umwe mu bakuriye Diaspora

    Mnisitiri Biruta ashima abayobozi ba Diaspora uburyo bitwara muri UAE bafasha Abanyarwanda bahatuye cyane muri ibi bihe bya Covid-19, aho Abanyarwanda bitaweho mu nguni zose ndetse bamwe bafashwa no gusubira mu gihugu cyabo.

    Abakuriye Diaspora Nyarwanda mu bihugu by’Ubumwe bw’Abarabu bavuga ko bashimira ambasade y’u Rwanda uburyo yabafashije mu gihe cya COVID-19, bashobora kugera kuri bagenzi babo igihe abantu bari muri guma mu rugo, ikindi bashimira ambasade ni uburyo yaborohereje kubona impapuro z’inzira igihe abantu batari bemerewe gusohoka.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abanyarwanda-baba-i-dubai-basabye-gushyirirwaho-visa-z-ubuntu-nka-qatar