Category: Uncategorized

  • Umuyobozi wa OMS ari mu kato kubera gutinya ko yaba yanduye COVID-19 #rwanda #RwOT

    Dr Tedros abinyujije kuri Twitter, yanditse ati: “Nta bimenyetso mfite ariko nashyizwe ku rutonde rw’abantu bahuye n’uwanduye Covid-19, meze neza kandi nta bimenyetso ngaragaza ariko niyemeje kwishyira mu kato nk’uko bigenwa n’amabwiriza ya OMS, kandi nkazakomereza akazi mu rugo. Njyewe na bagenzi banjye bo muri OMS tuzakomeza gukorera hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ubuzima no kurinda abadafite intege.”

    Dr Tedros w’imyaka 55 y’amavuko wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri Ethiopia, yavuze ko abantu bose bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurengera ubuzima kugira ngo babashe guhagarika ikwirakwira rya Covid-19 no guhashya burundu coronavirus kugira ngo urwego rw’ubuzima rudakomeza kuhazaharira.

    Tedros ni we Munyafurika wa mbere uyoboye OMS, akaba anengwa cyane n’amahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitemeranya na we uburyo akoresha mu guhangana na coronavirus, icyorezo OMS yatangaje ku mugaragaro ku itariki 30 Mutarama ko ari ikibazo cyo mu rwego mpuzamahanga.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umuyobozi-wa-OMS-ari-mu-kato-kubera-gutinya-ko-yaba-yanduye-COVID-19

  • wari uziko amata avanze n’ubuki ari ingenzi mu mubiri? #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amata afite umumaro kandi ubuki nabwo ni uko, byombi rero iyo bivanzwe birushaho kugi umumaro ntagereranywa bigatuma umubiri wacu uca ukubiri n’indwara zimwe na zimwe bityo umubiri ukagira ubuzima buzira umuze.

    Ubuki bukoreshwa ahanini kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (antioxidants), kurwanya bagiteri n’imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw’umubiri. Amata yo akungahaye cyane kuri vitamin n’imyunyungugu y’ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na calcium.

    Dore umumaro w’imvange y’amata n’ubuki mu mibereho ya muntu:

    Gufasha igogora kugenda neza

    Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n’amara zigafasha mu igogora.

    Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw’izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

    Kurinda no gukomeza uruhu:

    Uruvange rw’amata n’ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw’uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto.

    Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw’uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n’ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.

    Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

    Amata n’ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk’umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje.

    Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

    Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira.

    Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw’ubuki n’amata rushobora kugufasha.

    Kongera imbaraga

    Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y’umwimerere abonekamo.

    Ikirahuri cy’amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n’imikorere y’umubiri.Uru ruvange rwongerera imbaraga abakuze n’abato.

    Gukomeza amagufa

    Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n’umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

    Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw’amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

    Kurinda gusaza

    Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n’ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw’ubuki n’amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto.

    Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

    Amata n’ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw’umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

    Antibiyotike ikomeye

    Ubuki ubusanzwe buzwiho ubushobozi bukomeye bwo kurwanya bagiteri. Ubuki bwongewe mu mata ashyushye bufasha kandi mu kurwanya constipation, gutumba mu nda, kumva imyuka ivuga mu mara n’ibindi bibazo mu mara.

    Bifasha kandi mu kurwanya ibibazo byo mu buhumekero nk’inkorora n’ibicurane.

    Amata n’ubuki bifite akamaro gakomeye ku buzima, niyo mpamvu uzasanga abakwifuriza ibyiza bagira bati 'uyu mwaka uzababere uw’amata n’ubuki'

    Source: https://www.rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/wari-uziko-amata-avanze-n-ubuki-ari-ingenzi-mu-mubiri.html

  • Volleyball: REG VC yasinyishije Dusengimana Wicklif wakinaga mu Misiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa REG aha Dusengimana Wyclif ikaze mu muryango wa REG VC
    Perezida wa REG aha Dusengimana Wyclif ikaze mu muryango wa REG VC

    Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’ikipe ya REG VC kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, REG VC yemeje ko Dusengimana Wicklif ari umukinnyi wayo mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

    Mu kiganiro umuyobozi wa REG VC Geoffrey Zawadi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko batakaje abakinnyi batatu kandi bagomba kubasimbuza byihuse.

    Yagize ati “Navuga ko twatakaje abakinnyi babatu barimo Otama Sevior tutatangiranye shampiyona, Mukunzi Christopher na Mutabazi Yves tutari kumwe mu mikino ya Playoffs, navuga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukabasimbuza”.

    Ku bijanye no kuba ikipe itaritwaye neza mu mikino ya kamarampaka, uyu muyobozi yavuze ko kubura abakinnyi batatu kandi b’igenzi byatumye bagira umusaruro mubi.

    Abayobozi ba REG VC bamuhaye ikaze
    Abayobozi ba REG VC bamuhaye ikaze

    Yagize ati “Urabizi ko twakinnye iyi mikino tudafite abakinnyi batatu bacu navuze haruguru, kandi navuga ko byatugizeho ingaruka bituma dutahukana umwanya wa gatatu”.

    Yakomeje avuga ko ikipe igomba kwitegura kuzakina imikino mpuzamahanga (CAVB Championship) dore ko ubusanzwe yari ifite tike yo kuzakina iyi mikino mu kwezi kwa Mata 2020 ikabangamirwa n’icyorezo cya COVID-19.

    Dusengimana Wicklif werekeje muri REG VC yakinnye mu makipe ya Canal Sports Club yo mu Misiri na Gisagara VC na APR VC yo mu Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-reg-vc-yasinyishije-dusengimana-wicklif-wakinaga-mu-misiri

  • Perezida Kagame yanenze abayobozi baca intege bagenzi babo baba baje mu kazi ari bashya #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, Perezida Kagame yavuze ko zimwe mu mpamvu zidindiza ikorwa ry’ibintu abayobozi baba baremeranyijeho harimo kuba inzego zitavugana, ngo zuzuzanye.

    Yavuze ko hari n’abandi bananiza bagenzi babo bakabasaba 'ka bituga’ kugira ngo ikintu runaka gikorwe.

    Perezida Kagame yavuze ko indi mpamvu idindiza iterambere ry’Abanyarwanda kandi biturutse ku bayobozi ari ugukora ibintu batashyiriyeho gahunda ihamye, bidafite igenamigambi rihamye (planning).

    Paul Kagame yatinze ku ngingo avuga ko mu bayobozi basanzwe mu mirimo baca intege bagenzi babo baba baherutse guhabwa inshingano muri Leta ariko barahoze bakorera cyangwa biga mu mahanga.

    Avuga ko abo basore n’inkumi baba barakuriye mu bihugu aho umuntu yiga kandi agakora mu buryo buri ku murongo, bukurikije gahunda ihamye, uyishe akabihanirwa.

    Iyo bagarutse mu Rwanda mu mirimo ya Leta cyangwa iyabo ku giti cyabo, hari ubwo abo bayisanzemo bababera inzitizi mu gusohoza neza inshingano zabo.

    Ubusanzwe aho baba baturutse baba baramenyereye imikorere ituma umuntu akora neza, akurikiza amategeko aguhemba neza ariko yahusha gato ukabyishyura, ndetse akaba yanafungwa.

    Perezida Kagame yerekenye ikibazo abantu nkabo bahura nacyo iyo baje gukorera u Rwanda.

    Perezida Kagame yabajije abari bamuteze amatwi niba imikorere nk’iyo bumva ibanyuze, bumva bayishimiye, ikabatera ishema.

    Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko n’abandi bakozi mu nzego za Leta babibona bakabifata nk’urwenya ntibabibonemo ikibazo.

    Aho kugira ngo babyamagane, usanga ahubwo babifata nk’ibisanzwe

    Umukuru w’igihugu yasabye abandi bayobozi bakuru bacyo kureka iyo migirire ahubwo bagafatanya bose uko bakabaye kugira ngo bazamure imibireho myiza y’Abanyarwanda.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Kagame-yanenze-abayobozi-baca-intege-bagenzi-babo-baba-baje-mu-kazi

  • Rulindo: Launch of a 20-year Agroforestry for Livelihoods Project to promote resilience to climate change #rwanda #RwOT

    More than 3,500 trees were planted over 19.5 hectares; the most dominant tree species planted include Grevillea robusta trees, but there were also 215 indigenous tree species (including Erythrina, Mitragyna, Marhkamia lutea and Ficus sp).

    The project is expected to plant more than six million trees (6,000,000), including agroforestry trees, fruit trees and woodlots as well as indigenous species on 15,209 hectares in Rulindo and Bugesera Districts.

    The project will also contribute to combating air pollution where more than 3 million tons of carbon dioxide (CO2) are expected to be sequestered by planted and well maintained trees and through sustainable agricultural practices over the period of 20 years, starting from January 2020.

    This project is implemented by the Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network) in collaboration with the Ministry of Environment (MoE) through its agencies Rwanda Forestry Authority (RFA) and Rwanda Environment Management Authority (REMA), and other partners from private sectors and civil society as well as smallholder farmers from Rulindo and Bugesera Districts, with the goal to build resilient ecosystems for carbon sequestration and to empower a network of community groups as champions of change for inclusive and sustainable livelihoods. The project is funded by Livelihoods Funds.

    Besides carbon sequestration, more than 30,000 households and more than 120,000 people will benefit from the project, more than 5,000 green jobs will be created, with 60% of project beneficiaries being women and youth. 1,000 grassroots community groups will be established and supported in income generation activities as champions of sustainable development with focus on environmental protection and biodiversity conservation.

    Some residents who spoke to IGIHE said they were pleased with the recent planting of agroforestry trees on their farms and the training they receive from ARCOS Network on sustainable agricultural land management practices that includes soil erosion control will help them increase their crop yields and livestock productivity and satisfy their food and market needs.

    KAMANA Jonas, a resident of Ngoma Sector, Karambo Cell, where the project was launched, said, 'It is also difficult to get seedlings due to lack of money to buy them, but ARCOS has helped us by providing them freely, so we are very happy for that.'

    Mulindwa Prosper, the Vice-Mayor in charge of Economic Development in Rulindo District, urged smallholder farmers who will plant trees not to harvest them in unsustainable way, that they should wait till trees are mature enough according to the project requirements.

    'Farmers will be trained on short-term forestry and other livelihoods projects. The project will focus on the Yanze, Cyohoha and Muyanza sub-catchments, thus covering 12 out of 17 sectors in Rulindo District.'

    The Executive Director of ARCOS Network, Dr. Kanyamibwa Sam, said that the project is in a bid to cope with the process of tackling climate change and that the community should contribute to that.

    “The project is part of the process of tackling climate change, and in order to do that, the tree has to be planted and maintained for a long time. If the citizen was to plant it today and tomorrow, he got rid of it would have all been for nothing. The Community participation is needed to achieve this. ,” he said.

    Speaking of when and how these trees will be harvested, he said: “This project will take 20 years, yet it does not mean that the tree cannot be harvested in that period of 20 years, the trees will be harvested when the time comes, especially since we have brought the people together into groups where we will connect them with the buyers to harvest them at the same time and plant new ones.'

    Dr. Kanyamibwa said a variety of tree species will be planted, including agroforestry trees, fruits trees, forests and indigenous trees and all these trees are need to meet different community needs such as erosion control, soil fertility restoration, construction, etc.

    Mr. Jean Pierre Mugabo, Director of the Rwanda Forestry Agency (RFA), said that 'agroforestry is a nationwide program', he said. He added that those farmers who have planned to plant trees on their farms for this season should start planting early, i.e. by end of November, since, according to the weather forecast, the rains in this season might end sooner than normally expected.

    He thanked the ARCOS Network for its continued contribution to the implementation of the government programs, especially those related to the protection of the environment and the welfare of the people.

    ARCOS Network commends the people of Rulindo and Bugesera Districts for their dedication and sincere collaboration in implementing the project and urges them to continue to maintain well planted trees for sustainable agriculture and development.

    ARCOS also thanked the Government of Rwanda and other stakeholders for their commitment to work together to ensure that the project will achieve its goals.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rulindo-launch-of-a-20-year-agroforestry-for-livelihoods-project-to-promote

  • Gahunda y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze, umukinnyi wa kabiri ntakitabiriye ubutumire #rwanda #RwOT

    Nyuma y’abakinnyi 3 bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu ku mukino wa Cape Verde, abandi baratangira kugera mu Rwanda guhera ku munsi w’ejo ni mu gihe Kevin Monnet Paquet yiyongereye kuri Nirisarike Salomon bakaba batazitabira ubutumire bw’u Rwanda.

    Rwatubyaye Abdul, Meddie Kagere na Rubanguka Steve ni bo bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda mu bakinnyi 10 umutoza Mashami Vincent yari yahamagaye kwifashisha kuri uyu mukino.

    Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri biteganyijwe ko ari bwo Muhire Kevin ukinira Misr El Gaish mu Misiri ari bwo azagera mu Rwanda.

    Abakinnyi babiri bakina muri Tanzania, Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ukinira Yanga, Ally Niyonzima wa Azam FC bo biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda tariki ya 6 Ugushyingo 2020.

    Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF muri Sweden ndetse na Djihad Bizimana wa Waasland Beveren mu Bubiligi bo bazahurira n’abandi muri Cape Verde.

    Abandi bakinnyi bahamagawe harimo myugariro Nirisarike Salomon wa FC Pyunik muri Armenia ntabwo azitabira kubera ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

    Rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet wari witezwe n’abanyarwanda benshi amakuru ahari ni uko atazitabira ubutumire bw’u Rwanda.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo gahamagarwa kugeza ubu nta kintu na kimwe arasubiza bivuze ko atazaza ndetse n’abatoza batangiye kwitegura batamubara mu bakinnyi bazakoresha.

    U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Bizimana azahurira n’abandi muri Cape Verde

    Kevin Monnet Pawuet ntabwo azitabira ubutumire

    Haruna azagera mu Rwanda ku wa Gatanu

    Yannick na we azahurira n’ikipe muri Cape Verde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gahunda-y-abakinnyi-b-amavubi-bakina-hanze-umukinnyi-wa-kabiri-ntakitabiriye-ubutumire

  • Yarwanyije Interahamwe akiza Abatutsi afite imyaka 18 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habumugisha warwanyije Interahamwe afite imyaka 18 gusa
    Habumugisha warwanyije Interahamwe afite imyaka 18 gusa

    Habumugisha yahaye ubuhamya yatangarije Kigali Today ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, ubwo mu Karere ka Musanze kari katoranyijwe nka imwe mu ma site yakurikiraniwemo ibiganiro by’ihuriro rya 13 rya Ubnity Club Intwararumuri.

    Uwo mugabo uvuga ko muri Jenoside yari umusore w’imyaka 18, kandi ko kurengera Abatutsi atabikoze agamije izindi nyungu zijyanye n’imitungo, ahubwo ngo ari umutimanama we wabimutegetse.

    Ati “Njya kuba umurinzi w’igihango byaturutse ku bikorwa by’indashyikirwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge nakoze, kandi mbikora ntatekereje ko hari umusaruro ubirimo, ni umutimanama wanjye wabintegetse. Nari umwana muto w’imyaka 18 ariko ndi umwe mu banyamabanga b’icyahoze ari serile Kibirizi”.

    Avuga ko imisozi yo mu gace yari atuyemo ari kimwe mu byabafashije kwirukana ibitero by’Interahamwe, aho izo mbaraga yazihawe n’urubyiruko bakinanaga umupira, dore ko ngo bose bamukundiraga uburyo yakinaga neza umupira.

    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intararumuri i Musanze
    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intararumuri i Musanze

    Ati “Mu cyahoze ari serile Kibirizi ni ho niyambaje urubyiruko rwankundiraga gukina umupira, nabasaba kuza mu nama yo kurwanya ibitero by’Interahamwe bakanshyigikira ku buryo ibitero byazaga muri iyo serile bamfashaga kubikumira, ndetse n’abaturage bose barabyumva dushyira hamwe turazirwanya, Jenoside ihagarikwa nta Mututsi wiciwe muri iyo serile”.

    Avuga ko nubwo bari bahanganye n’abafite intwaro mu kurwanya ibyo bitero, bo ngo bifashishije ibibando n’amadebe, ibyo bigatera Interahamwe ubwoba zigatinya kwinjira muri ako gace, dore ko yahaga abo baturage amabwiriza yo kwirinda kwijandika mu bwicanyi, abasaba guharanira gukiza inzirakarengane z’Abatutsi bahigwaga.

    Si Habumugisha gusa wagaragaje ubutwari muri Jenoside, na Karamaga Thadée wo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera yarokoye abana 17, ubwo yari umusirikare ufite ipeti rya Kaporali mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR), aho yabahunganye muri Kongo aranabahungukana.

    Uwo mugabo wari ufite imyaka 39 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kurokora abo bana b’Abatutsi ngo yabifashijwe n’Imana.

    Karamaga na we yarokoye abana 17
    Karamaga na we yarokoye abana 17

    Ati “Nabifashijwemo n’Imana, icyo gihe nari mfite igipangu haruguru y’ikigo cya gisirikare i Kanombe ubwo nari nshinzwe gushyingura imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba mfite imodoka imfasha, ni yo natwaragamo abo bana nkabajyana mu gipangu cyanjye. Nabonye Interahamwe zikamejeje mbakura mu rugo njya kubahisha mu kigo cya gisirikare, mbonye intambara ikomeje gukaza umurego ndabahungana mbajyana muri Zaïre”.

    Arasaba Abanyarwanda kumufatiraho urugero, ati “Kuba nambaye uyu mudari numva binshimishije cyane, isomo bakuramo ni uko Umunyarwanda uwo ari we wese yamfatiraho urugero rwo gukunda Abanyarwanda bagenzi be”.

    Muri iryo huriro rya 13 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryaranzwe n’insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV wakurikiranye ibyo biganiro, yasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cy’urwaranzwe n’imikorere myiza, birinda gufata Ndi umunyarwanda nk’ikintu cyoroheje, avuga ko umuntu wese yagombye guharanira kugira indoto zo kuzagira igihugu cyiza gifite izina n’ijambo ku isi.

    Habumugisha na Karamaga bombi ni abarinzi b
    Habumugisha na Karamaga bombi ni abarinzi b’igihango

    Giuverineri Gatabazi kandi, yasabye abaturage kugira Ndi umunyarwanda nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi, ati “Ibiganiro twakurikiye ni byiza, mwumvise ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima bwacu bwa buri munsi. Nk’uko urubyiruko rwakomeje kubigaragaza, tugomba kuyiharanira, tukayikorera, tukazashobora gusiga abana bacu n’abazabakomokaho mu cyizere cy’ubuzima bwiza”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yarwanyije-interahamwe-akiza-abatutsi-afite-imyaka-18

  • Abakuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania bafunzwe #rwanda #RwOT

    Lazaro Mambosasa, umukuru wa polisi ya Dar es Salaam uyu munsi tariki 02 Ugushyingo 2020, yatangaje ko bataye muri yombi bamwe mu bo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi barimo batatu mu bakuriye ishyaka CHADEMA.

    Freeman Mbowe, ukuriye ishyaka CHADEMA, ari muri abo bafashwe bagafungwa.
    Mambosasa yabwiye igitangazamakuru cya leta ko hari amakuru y'ubutasi bafite ko abo bantu bateguraga imyigaragambyo y'urugomo no gutwika amasoko.

    Muri weekend, abakuriye amashyaka ya CHADEMA na ACT-Wazalendo basabye abarwanashyaka bayo mu gihugu kwamagana mu mahoro ibyavuye mu matora no gusaba ko haba andi mashya.

    Uruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi rurasaba kandi ko komisiyo y'amatora iseswa nyuma kuko bemeza ko habayeho kwiba amajwi mu buryo bukomeye mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

    Ibivugwa n'aba byamaganywe na komisiyo y'amatora ko atari ukuri, ambasade ya Amerika i Dar es Salaam yo yavuze ko ibivugwa n'abo batavuga rumwe n'ubutegetsi ari ukuri.

    Kuri uyu wa mbere kugeza mbere ya saa sita ku masaha yaho, nta myigaragambyo yari yaba muri Tanzania cyangwa muri Zanzibar. Polisi yaburiye ko ikoresha imbaraga mu gushyira ku murongo umuntu wese wajya mu mihanda ari kwigaragambya.

    Ibyavuye mu matora muri Tanzania, amategeko yaho avuga ko bidashobora kugira ahandi bijuririrwa.

    Ishyaka riri ku butegetsi Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryatsinze amatora ku buryo bw'ubwiganze muri Tanzania na Zanzibar.

    Muri iki gitondo muri Zanzibar hatangiye imihango yo kurahiza perezida watowe Hussein Mwinyi kuri ibi birwa bifite ubwigenge bucagase kuri Tanzania.

    Tundu Lissu wo kuruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi wari uhatanye mu matora na Perezida John Magufuli, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu batazi aho Freeman Mbowe ubakuriye muri CHADEMA aherereye.

    Bwana Lissu yemeje ko Bwana Mbowe yafashwe bigendanye n'imyigaragambyo yari iteganyijwe kuwa mbere. Avuga ko polisi itarababwira aho Mbowe n'abandi bakuru bo muri iri shyaka bafungiye.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abakuriye-ishyaka-chadema-ritavuga-rumwe-nubutegetsi-muri-tanzania-bafunzwe/

  • Remains Of Over 140 Genocide Victims Buried #rwanda #RwOT

    Remains of 140 victims of the 1994 Genocide against the Tutsi were reburied on Sunday at Nyanza memorial site in Kicukiro district.

    The remains were discovered in August from a pit at the backyard of a house in Nyarugenge district, which belongs to a genocide convict. 

    After the exhumation in August, the remains of only 16 victims were identified by their relatives based on the clothes they wore, according to Emmy Ngabonziza, mayor of Nyarugenge district, during the burial ceremony attended by several government officials, local residents, and survivors.

    Residents with information on where genocide victims were dumped should come forward and tell authorities so as to give them decent reburial, he said, adding that it is one way of fostering national unity and reconciliation.

    Remains of the genocide are still being discovered in many parts of the country.

    Last week, local authorities, residents, and Ibuka jointly started exhuming a mass grave believed to contain remains of about 5,000 victims of the genocide in Gatsibo District, Eastern Province.

    The post Remains Of Over 140 Genocide Victims Buried appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/remains-of-over-140-genocide-victims-buried/

  • Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Musenyeri Antoine Kambanda wagizwe Karidinali #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Ukwakira 2020, nibwo Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje abakardinali bashya 13 barimo Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda wahise yandika amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugizwe Kardinali (Cardinal).

    Perezida Kagame yabwiye Karidinali Antoine Kambanda ko 'u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya wahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francisco, wakugize Karidinali.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda’.

    Yabwiye Karidinali Antoine Kambanda ko ikamba yambitswe ari ishema kuri we ndetse no kuri Kiliziya Gatolika ; bikaba agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu.

    Perezida Kagame yabwiye Antoine Kambanda ko kuba yagizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ishize agizwe Arkiyepiskopi wa Kigali ari 'ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana’.

    Yamubwiye kandi ko ari ikimenyetso 'cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda’.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, 'cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda’.

    Perezida Kagame avuga kandi ko Kiliziya Gatolika ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima, n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.

    Umukuru w’Igihugu yijeje Karidinali Antoine Kambanda 'ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko na Kiliziya Gatolika muri rusange’.

    Aba bakardinali bashya 13 barimo Antoine Kambanda bazatangira inshingano zabo tariki 28 Ugushyingo 2020 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru gitangaza amakuru y’i Vatican.

    Abakardinali ni bo batora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, ibisobanuye ko buri mu Kardinali aba ari umukandida wo kuba Papa. Ni abantu kandi baba hafi ya Papa bakamugira inama mu bintu bitandukanye.

    Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika umuntu ageraho mbere yo kuba Papa. Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219, muri abo 29 gusa nibo bo mu ku mugabane wa Afurika. Ni mu gihe u Butaliyani bufite Abakardinali 41.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Perezida-Kagame-yifurije-ishya-n-ihirwe-Musenyeri-Antoine-Kambanda-wagizwe-Karidinali