Category: Uncategorized

  • Ibizamini bisoza igihembwe cya mbere bizakorwa mu byumweru bibiri biri imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu batangiye gutegura abana kuzakora ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy
    Abarimu batangiye gutegura abana kuzakora ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2020/2021

    Abazakora ibyo bizamini bakaba ari abanyeshuri batangiye kuri uyu wa mbere biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri abanza, ndetse n’umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’ayisumbuye.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique, Ugirumurera Pontien yavuze ko bizeye ko abo banyeshuri bazatsinda ibizamini neza kuko biga ari bake bake.

    Ugirumurera yagize ati “Tuzabanza gutanga ibizamini bisoza igihembwe cya mbere mu byumweru bibiri biri imbere, tubone gutangira igihembwe cya kabiri”.

    Hari abanyeshuri bavuga ko bagenzi babo bagiye mu biraka muri aya mezi arindwi amashuri yari amaze afunze kubera kwirinda Covid-19, bashobora kuzatsindwa kuko batabonye umwanya wo kwiyibutsa ibyo bize mu gihembwe cya mbere.

    Uwitwa Emmanuel wiga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza yagize ati “Hari abo nabonye mu biraka nk’ubuyede batagize igihe cyo kwiga, abo biraza kubagora kumva amasomo”.

    Abarimu muri rusange na bo bishimiye kuba batangiye kwigisha umubare muto w’abana muri buri cyumba, ariko ab’i Kagugu bo ni amahirwe y’igihe gito kuko guhera tariki 23 z’uku kwezi hari indi myaka izatangira kwiga.

    Ugirumerera ushinzwe amasomo yakomeje avuga ko ku kigo cy’i Kagugu barimo kwiga ari abana 46 muri buri shuri ariko bitije ibyumba hafi ya byose by’ikigo.

    Mu byumba 63 ikigo cya Kagugu gifite, cyakoresheje 56 muri byo kibitiza abiga mu wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse n’abiga mu wa gatatu w’ayisumbuye gusa.

    Bose batangiye kwiga bambaye udupfukamunwa
    Bose batangiye kwiga bambaye udupfukamunwa

    Ubusanzwe nta cyumba cy’ishuri muri GS Kagugu Catholique kigira umubare w’abana uri munsi ya 90, kandi bakicara ari bane bane ku ntebe. Ni ryo shuri rifite umubare munini wa mbere mu gihugu w’abana baryigamo kuko ubu barenga 7,863.

    Umwaka wa kane w’amashuri abanza n’uwa mbere hamwe n’uwa kabiri w’ayisumbuye nibatangira kwiga mu byumweru bitatu biri imbere, i Kagugu ho ntabwo bazaba bagishoboye kwiga ari 46 muri buri cyumba nk’uko Leta ibyifuza.

    Babanzaga gukaraba intoki
    Babanzaga gukaraba intoki

    Umuyobozi ushinzwe amasomo yakomeje agira ati “Ntabwo ibyumba twabibona dukurikije umubare w’abanyeshuri tuzakira, kereka nidushobora kohereza bamwe ku yandi masite y’amashuri arimo kubakwa”.

    Mu bidasanzwe byagaragaye ku banyeshuri ku munsi wo gutangira kwiga nyuma y’amezi hafi arindwi bari mu rugo, ni uko bamwe babyibushye kandi bagakura, bituma imyenda yanga kubakwira.

    Bapimwaga n
    Bapimwaga n’umuriro
    Muri aya mezi arindwi ashize, abanyeshuri barakuze ku buryo bamwe amapantaro n
    Muri aya mezi arindwi ashize, abanyeshuri barakuze ku buryo bamwe amapantaro n’amajipo bigaragara ko asigaye ababaho magufi

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ibizamini-bisoza-igihembwe-cya-mbere-bizakorwa-mu-byumweru-bibiri-biri-imbere

  • Contrats de Performance entre les maires et Kagame : quel impact sur l’assistance sociale et le développement des districts ? #rwanda #RwOT

    Ce vendredi 30 octobre 2020, il est organisé une session de signature de contrat de performance entre les 30 maires de districts et le Président de la République, Paul Kagame. Quelle est leur impact sur le psychique du maire ? Comprend-il qu’il lui est donné un grand ascendant sur ses fonctions en faisant preuve d’esprit d’initiative et de créativité pour faire évoluer les conditions de vie de ses gouvernés tout en multipliant les infrastructures socio économiques dans son territoire ?

    La cérémonie commence par montrer les maires de districts qui ont été les plus performants pour la période 2019-2020. Le Maire de Nyaruguru, M. François Habitegeko est cité en tête de liste avec 84% de note. Il est suivi par Ange Sebutege de District Huye, 82.8%. Tous les deux districts se donnent des frontières. Ils sont dans la Province du Sud. Enfin, la troisième mention échoit à M. le Maire de Rwamagana, 82.4%.

    Les trois derniers étant Nyabihu, Karongi et enfin Rusizi (54%), tous de la Province de l’Ouest.

    Le contrat concerne le plan des activités à réaliser tel que signé devant le Chef de l’Etat au début de l’année. C’est dire que l’évaluation est plus quantitative que qualitative. La question revient à demander ou à constater di le maire a réalisé toutes les activités qu’il s’est engagé devant le Chef de l’Etat à accomplir au tout début de l’année.

    ” Désormais, sauf pour certaines activités comme la collecte des contributions populaires pour l’assurance de santé, Mutuelle de Santé, toutes les activités dont les infrastructures listées par le maire seront côtées maximum 100% ou zéro selon qu’il les aura complètement accomplies ou qu’il aura échoué à les parachever “, a annoncé le Premier Ministre, Dr Edourd Ngirente, qui présidait en second la cérémonie qui s’est déroulée à l’Hôtel Epic de Nyagatare dans le Mutara, à l’Est du Pays.

    Les activités listées par les maires à réaliser au cours de cet exercice 2020-21 sont en rapport avec la réhabilitations des activités mises à mal par cette période de la pandémie du Covid19.

    Beaucoup de districts ruraux mal encadrés ; des contrats plus quantitatifs que qualitatifs.

    Les Maires des districts, tous, montrent, tous, montrent une compétition à améliorer leurs infrastructures urbaines. Mais quelques fois, leurs dirigés travaillent mal. ” Ils ne donnent pas des services nécessaires aux demandeurs comme quoi ils veulent leur soutirer des pots-de-vin. Mais ces citoyens ont déjà payé à travers impôts et taxes. Ils n’ont pas à payer une seconde fois “, a dit le Président Kagame lors de son allocution s’adressant à ces élus et leur demandant de contrôler leurs subalternes.

    Ces hauts dirigeants constatent-ils qu’ils doivent insister sur le Secteur agricole en dotant leurs agronomes de moyens de déplacement nécessaires et en exigeant d’eux des rapports quotidiens de leurs activités relatif à leur encadrement des jeunes fermiers et coopératives agricoles soucieux de transformer leur récolte agricole ?

    Leur demandent-ils de faire des plaidoyers nécessaires auprès des instances bancaires et microfinance, paraétatiques (BDF/Business Development Fund…) et ONGs (formation de techniques de transformation agro élevage) pour accéder à des financements dont ils ont besoin pour aller plus loin ?

    Hélas, non ! Pourtant ce monde d’animation et d’encadrement de plusieurs centaines de milliers de jeunes fermiers rwandais pourrait changer de bout en bout la face du Rwanda socio-économique.

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/Contrats-de-Performance-entre-les-maires-et-Kagame-quel-impact-sur-l-assistance.html

  • Innocent Ndagijimana yasohoye indirimbo”Twarakubonye” yakoranye na Korali Ishimwe #rwanda #RwOT

    Ndagijimana Innocent amaze imyaka 5 akora umuziki ku giti cye, akabifatanya no kuririmba muri korali yo ku rusengero abarizwamo. Amaze gukora indirimbo 4 ari zo; Isi n’ijuru, Warampinduye, Ntirihinduka na Twarakubonye. Iyo yivuga, agira ati “Innocent ni umuntu ukunda Imana n’abantu bayo, ndi umukristo, narakijijwe, ndi umuvugabutumwa mu buryo bwose nshobojwe, ndi umugabo mfite umugore n’umwana umwe”.

    Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Innocent Ndagijimana yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya afatanyije na korali Ishimwe, bashakaga kwibutsa abantu ko n’ubwo bahura n’ibikomeye, Imana ihora ibumva iyo bayitabaje, kandi babibutsa ko Uwiteka ari intwari mu ntambara. Ati “Iyo ndirimbo twashakaga kwibutsa abantu ko n’ubwo twahura n’ibikomeye, intambara, ibihe bikomeye, ibigeragezo,..Imana yo ihora itwumva iyo dukomanze ikingura kandi ari intwari mu ntambara”.

    Yunzemo ati “Duhamya kandi ko twabonye Imana mu bihe byose twanyuzemo ibyo bigomba gutuma duhereye ku byo yavuze ndetse n’ibyo yakoze tuyizera tukanayiringira”. Uyu muhanzi akaba n’umuvugabutumwa yadutangarije intumbero afite mu ivugabutumwa. Ati “Mfite intumbero yo kugeza ubutumwa kuri benshi aba hafi n’abakure bakamenya ko Kristo agira neza kandi ahora yiteguye kumva abamushima, abamusaba,..”.
    Innocent Ndagijimana arangamiye kugeza ubutumwa bwe mu Rwanda hose no mu mahanga

    Ku bijyanye n’ubutumwa yitaho mu myandikire y’indirimbo ze, Ndagijimana yabwiye Inyarwanda.com ati: “Mfite gahunda yo kuririmba ku mibanire myiza Imana yagiriye muntu hamwe n’imibanire myiza umuntu akwiye kugirira Imana. Ni uwo murongo nihaye izo maze gukora zose ziri kuvuga ibyiza, Imana yagiriye muntu hanyuma nzakomeza mvuga ibyiza muntu akwiye kugirira Imana”.
    Innocent Ndagijimana ari kumwe n’umuryango we

    Yavuze ko mu myaka 3 iri imbere yifuza kuba yashyize hanze Album ebyiri ndetse yifuza kuzaba yaragejeje ubutumwa bwe mu ndirimbo mu Rwanda no hanze yarwo. Ati “Imyaka itatu ndashaka kuzaba maze gushyira hanze album 2 kandi nkazaba naramaze kugeza ubutumwa kubantu benshi haba mu Rwanda no mu mahanga”.

    Video y’indirimbo”TWARAKUBONYE” wayisanga hano:

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Innocent-Ndagijimana-yasohoye-indirimbo-Twarakubonye-yakoranye-na-Korali.html

  • Ibyo wamenya ku Ibendera ry’Igihugu n’ibisabwa kugira ngo umuturage aritunge iwe mu rugo #rwanda #RwOT

    Ibendera ry’u Rwanda ni kimwe mu bimenyetso biranga u Rwanda nk’uko biri mu ngingo ya 9 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.Ibindi biruranga ni Intego, Ikirango cya Republika n’Indirimbo y’Igihugu.

    Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda riteganya ko Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’Ibendera ry’Igihugu. Itegeko n° 34/2008 ryo kuwa 08/08/2008 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ni ryo ryubahirizwa uyu munsi.

    Ibendera rya Repubulika y’u Rwanda rikorwa mu buryo butandukanye bukurikira : Ibendera ry’Igihugu rinini n’Ibendera ry’Igihugu ritoya. Ingero za buri bendera zigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite uburinzi bw’Ibendera ry’Igihugu mu nshingano ze.

    Imiterere y’Ibendera ry’u Rwanda :

    Amabara agize Ibendera ry’Igihugu : Icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu burimo izuba n’imirasire yaryo mu ruhande rw’iburyo.

    . Ibisobanuro by’amabara agize Ibendere ry’u Rwanda :

    - Icyatsi kibisi : Gisobanura icyizere n’uburumbuke hakoreshejwe neza imbaraga z’Abanyarwanda n’ibiri mu Rwanda.

    - Umuhondo : Usobanura ubukungu.Abanyarwanda bagomba guhahukukira umurimo kugira ngo bagere ku bukungu burambye.

    Ubururu : Busobanura umunezero n’amahoro. Abanyarwanda bagomba guharanira amahoro azabageza ku bukungu burambye n’umunezero.

    - Izuba n’imirasire by’umuhondo : bisobanura urumuri rugenda rwiyongera rumurikira byose. Byerekana ubumwe, gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji.

    Ese umuturage yatunga ibendera ry’igihugu ?

    Minisitieri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda ko Ibendera ry’Igihugu ni umutungo wa Leta.

    Umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, imiryango itari iya Leta ifite ubuzima gatozi, amasosiyete n’amakoperative bifite ubuzima gatozi byemerewe gutunga no gukoresha Ibendera ry’Igihugu bubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

    Abo kandi bashobora gukora, gutunga no gukoresha ibisa n’Ibendera ry’Igihugu mu buryo budatesha agaciro Ibendera ry’Igihugu.

    Iyi Minisiteri isobanura ko ariko umuturage atemerewe kuzamura ibendera iwe mu rugo cyangwa aho akorera nk’uko bigenwa mu ngingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri N◦004/07.01/2014 rigena imikoreshereze yaryo. Umuturage ashobora gutunga ibendera iwe mu rugo ariko akarikorsha hagendewe ku biteganywa n’amategeko

    Ibendera ry’Igihugu rinini rizamurwa imbere y’inzu z’ubutegetsi n’ahantu hagenwe gukorerwa imihango y’Igihugu n’inzego zibifitiye ububasha cyangwa ahandi hateganywa n’amategeko. Icyo rizamuyeho kigaragara mu ruhande ruteganye n’aho izuba rishushanyije.

    Ibendera ry’Igihugu rinini rishyirwa kandi mu biro by’abayobozi mu nzego za Leta hubahirizwa amabwiriza ya Minisitiri ufite uburinzi bw’Ibendera ry’Igihugu mu nshingano ze.

    Ibendera ry’Igihugu kandi ntabwo ryururutswa keretse iyo : ricitse ; rishaje ; ryanduye ; ricuyutse cyangwa imihango ryakoreshejwemo irangiye.

    Ku bijyanye no kurahira, umuntu wese urahira imbere y’Ibendera ry’Igihugu arahira arifatishije ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru. Umuntu ufite ubumuga usabwa kurahira adashobora kubahiriza ibisabwa nk’uko bimaze kuvugwa, muri icyo gihe araryambikwa.

    Ku bemerewe n’Iteka rya Perezida ko bagomba gukoresha Ibendera ry’Igihugu mu gihe cyo gushyingurwa, icyo gihe hakoreshwa Ibendera ry’Igihugu rinini mu gutwikira isanduku irimo umurambo. Icyo gihe Ibendera ry’Igihugu rigomba kugerekwa hejuru y’isanduku ridakora ku butaka kandi ntihagire ikintu kigerekwa hejuru yaryo. Mu gihe cyo kururutsa umurambo mu mva Ibendera ry’Igihugu rikurwaho.

    Ayo mategeko nk’uko twayavuze haruguru ateganya ko Ibendera ry’Igihugu rigomba gufatwa neza, haba mu bubiko cyangwa mu gihe rikoreshwa mu mihango inyuranye kugira ngo ritangirika. Igihe ibendera ryangiritse, ricitse, ryanduye rishaje cyangwa ricuyutse, rigomba gusimbuzwa irindi vuba.

    Birabujijwe kandi gutegura Ibendera ry’Igihugu ku meza y’inama kimwe n’ahandi hantu hose rishobora kurambikwaho ibintu hejuru.

    Mu gihe Ibendera ry’Igihugu rizamuye hamwe n’iry’ishyirahamwe, iry’Igihugu rizamurwa mbere kandi rikururutswa nyuma. Naho mu gihe Ibendera ry’Igihugu rizamuwe hamwe n’andi mabendera ahasengerwa, iry’Igihugu rijya iburyo bw’usengesha, andi yose akajya ibumoso bwe.

    Nanone mu gihe Ibendera ry’Igihugu ritambagijwe hamwe n’irindi bendera, iry’u Rwanda rigomba kuba iburyo muri iryo tambagizwa. Iyo ritambagijwe hamwe n’andi mabendera ari ku murongo utambitse, rishyirwa imbere y’iriri hagati y’uwo murongo.

    Buri muntu agomba kubaha Ibendera ry’Igihugu, kuko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha giteganya igifungo ndetse n’izahazabu ku muntu wese ukora ibinyuranyije n’ibiteganywa n’aya mategeko twavuze, yaba ukoresheje nabi ibendera ry’Igihugu, utubahiriza Ibendera ry’Igihugu n’ukoresheje nabi uburenganzira bwo gutunga no gukoresha amabara y’ibendera ry’Igihugu. Ibendera ry’u Rwanda rifite amabara atatu, Ubururu, Umuhondo n’Icyatsi kibisi

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibyo-wamenya-ku-Ibendera-ry-Igihugu-n-ibisabwa-kugira-ngo-umuturage-aritunge-iwe-mu-rugo

  • Tanzania: Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, ni umwe mu batawe muri yombi

    Umuyobozi w’ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu ishyaka rye, bashinjwa ko barimo gutegura imyigaragambyo irimo ubugizi bwa nabi nk’uko bivugwa na Polisi.

    Perezida John Pombe Magufuli ni we wegukanye intsinzi mu matora nk’uko bigaragazwa n’imibare yashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu ku majwi 84%.

    Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko amatora yo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020 yabayemo uburiganya ndetse bahamagarira abayoboke babo gukora imyigaragambyo bo bavuga ko ari iy’amahoro.

    Umukandida wa Chadema Tundu Lissu yabwiye BBC ko yumvise ko hari n’abandi bayobozi b’ishyaka rye batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi ba Chadema n’ab’irindi shyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi ACT-Wazalendo, basabye abayoboke babo kwitabira ari benshi imyigaragambyo yo gusaba ko amatora asubirwamo.

    Polisi na yo yababuriye ibabwira ko abaza kujya mu mihanda baza guhura n’akaga no gutabwa muri yombi rugeretse.

    Komisiyo y’amatora muri Tanzania yamaganye ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bemeza ko amatora yabayemo uburiganya, ndetse umwe mu ndorerezi zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku wa gatanu yavuze ko amatora yo muri Tanzania yagenze neza.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/tanzania-bamwe-mu-batavuga-rumwe-n-ubutegetsi-batawe-muri-yombi

  • Dr Tedros uyobora OMS ari mu kato kubera COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Dr Tedros abinyujije kuri Twitter, yanditse ati: “Nta bimenyetso mfite ariko nashyizwe ku rutonde rw’abantu bahuye n’uwanduye Covid-19, meze neza kandi nta bimenyetso ngaragaza ariko niyemeje kwishyira mu kato nk’uko bigenwa n’amabwiriza ya OMS, kandi nkazakomereza akazi mu rugo”.

    Dr Tedros akomeza agira ati: “Njyewe na bagenzi banjye bo muri OMS tuzakomeza gukorera hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ubuzima no kurinda abadafite intege”.

    Dr Tedros w’imyaka 55 y’amavuko wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri Ethiopia, yavuze ko abantu bose bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurengera ubuzima kugira ngo babashe guhagarika ikwirakwira rya Covid-19 no guhashya burundu coronavirus kugira ngo urwego rw’ubuzima rudakomeza kuhazaharira.

    Tedros ni we Munyafurika wa mbere uyoboye OMS, akaba anengwa cyane n’amahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitemeranya na we uburyo akoresha mu guhangana na coronavirus, icyorezo OMS yatangaje ku mugaragaro ku itariki 30 Mutarama ko ari ikibazo cyo mu rwego mpuzamahanga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/dr-tedros-uyobora-oms-ari-mu-kato-kubera-covid-19

  • Gisagara: Umuturage yafatanwe amasashe 6,000 n’isukari itujuje ubuziranenge #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa Hategekimana byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye ajyanye ku isoko ayo masashe n’isukariguru.

    Yagize ati: “Abaturage bari bafite amakuru ko afite amasashe na turiya dusukari, bahamagaye abapolisi baza kumureba basanga abifite mu gikapu. Amaze gufatwa yavuze ko yari agiye kubigurisha mu bacuruzi bo mu gasantire ka Ndora.”

    Hategekimana yavuze ko ibyo bintu yafatanwe ubusanzwe abikura mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru, abibutsa ingaruka zituruka ku masashe, ingaruka ziganjemo kwangiza ibidukikije.

    Yagize ati: “Inzobere mu by’ibidukikije bavuga ko ariya masashe agira ingaruka ku bidukikije harimo gutuma ubutaka butera kuko aho yageza atabora, hari n’abayatwika umwotsi wayo ukangiza ikirere. Turiya dusukari natwo ntabwo twujuje ubuzirange kuko twamaze kumenya ko turi mu byo bifashisha bakora za nzoga zitujuje ubuziranenge.”

    Yabibukije ko amategeko ahana umuntu wese ufatanwe amasashe, Hategekimana yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ndora kugira ngo hakorwe iperereza.

    Polisi y’u Rwanda imaze igihe iri mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’amasashe kuko no mu minsi ishize mu Karere ka Nyagatare umuturage yafatanwe amasashe imihumbi 20.

    Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Gisagara-Umuturage-yafatanwe-amasashe-6-000-n-isukari-itujuje-ubuziranenge

  • Rwanda: ishusho y'itangira ry'amashuri mu Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyeshuri bicaye murugo #rwanda #RwOT

    Agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda kwegerana ni ibishya biri ku mashuri yongeye gutangira mu Rwanda uyu munsi mu gitondo, nyuma y'amezi umunani afunze kubera coronavirus.

    Amashuri yafunguwe mu byiciro, mu mashuri yisumbuye hariga abo muwa gatatu n'uwa gatandatu naho mu abanza hatangiye abo muwa gatanu n'uwa gatandatu.

    Amabwiriza ariho ni uko abanyeshuri batagomba kurenga 23 mu ishuri, ariko hamwe ntibishoboka kubera ubwinshi bw'abanyeshuri, hari aho bakubye kabiri uwo mubare.

    Umunyamakuru wa BBC ari nawe dukesha iyi nkuru, Yves Bucyana i Kigali avuga ko iri tangira ry'amashuri riri kurangwa no kwitwararika isuku n'agapfukamunwa, n'impungenge z'ababyeyi zo kubasha kwishyura amashuri.

    Covid-19 yagize ingaruka ku mibereho y'ababyeyi bohereje abana ku ishuri uyu munsi. I Kamembe, umujyi wiganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bibakomereye kurushaho.

    Mukagasana Esperance yabwiye BBC ati: 'Nakorega i Bukavu none umupaka urafunze kuva mu kwa gatatu, ubu kohereza abana ku ishuri bisa n'ibidashoboka kuri njye.'

    Hejuru y'amafaranga y'ishuri asanzwe, ibigo bimwe byigenga ubu birategeka buri munyeshuri kugura ku ishuri udupfukamunwa tune dusa n'impuzankano zabo.

    Nzabamwita Vianney, uyobora ishuri ribanza ryigenga rya St Joseph ku Kicukiro, avuga ko uko covid yazahaje amashuri yigenga ari nako yazahaje ababyeyi bayareremo.

    Avuga ko ababyeyi benshi bagerageje kwishyura amafaranga y'ishuri, ariko n’'utabishoboye nawe aratwegera akatubwira uko ashoboye kuko tuzi ko nabo bahuye n'ibibazo'.

    Agapfukamunwa — imwe mu ntwaro mu kwirinda Covid-19 — kukabara amasaha menshi mu ishuri ni imwe mu mpungenge y'ababyeyi n'abarezi ku buzima bw'abana, kuri bamwe bisa n'ibidashoboka.

    Mu mabwiriza ya leta, byavuzwe ko hari aho bizaba ngombwa ko abanyeshuri biga mu by'iciro, bamwe bakiga mu gitondo abandi n'imugoroba, kandi ko amasaha isomo ryafataga nayo ashobora kugabanuka.

    23 mu ishuri, hari aho bidashoboka

    Kuri Remera Catholique i Kigali — ishuri rya leta ridahenze — hasanzwe higa abanyeshuri benshi, ubusanzwe bagira abanyeshuri bashobora kurenga 60 mu cyumba cy'ishuri.

    Mujawamriya Odette urikuriye ati: '[gutangira] muri rusange byagenze neza, abana binjiraga bakabapima umuriro, bagakaraba [mu ntoki] bakajya mu ishuri.

    'Mw'ishuri hagomba kwicara abana 23, ariko kubera ubwinshi bw'abana n'ubuke bw'abalimu twashyize abana babiri ku ntebe bicaye bahanye intera, mu ishuri harimo abana 46.'

    Ibi byatumye hano bongera umubare w'amashuri ku myaka yabaye itangiye ubu, ariko avuga ko kwicara gutya bisa n'aho bitazashoboka igihe abo mu myaka yose bazaba bongeye gutangira.

    Imibare y'abatangazwa banduye covid mu Rwanda yaragabanutse, mu minsi irindwi ishize hamaze gutangazwa abantu 72 bayanduye n'umwe yishe.

    Abamaze gutangazwa bayanduye bose hamwe mu Rwanda ni 5,146, leta ivuga ko abagera ku 190 aribo gusa basigaye bakiyirwaye.

    The post Rwanda: ishusho y'itangira ry'amashuri mu Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyeshuri bicaye murugo appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/02/rwanda-ishusho-yitangira-ryamashuri-mu-rwanda-nyuma-yigihe-kinini-abanyeshuri-bicaye-murugo/

  • Mu Ntara 3 hagiye kwiyongera kw' imvura nyinshi ikabije #rwanda #RwOT

    Hagati ya tariki ya 1 na 10 Ugushyingo mu Ntara 3 hagiye kwiyongera kw' imvura nyinshi ikabije, nkuko ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere, Meteo Rwanda cy'abitangaje.

    Meteo Rwanda yasohoye itangazo ku wa 31 Ukwakira 2020 , aho yatangaje ko iyi mvura izagwa hirya no hino mu gihugu, ariko hateganyijwe ko Intara y'Amajyaruguru_ Uburengerazuba_

    n'Amajyepfo, arizo zizabona imvura nyinshi cyane.

    Meteo Rwanda yatangaje ko iyi mvura nyinshi izaturuka ku kuba mu karere u Rwanda ruherereyemo hagaragara isangano ry'umuyaga ndetse n'ubuhehere bw'umwuka buturuka mu Nyanja y'Abahinde, bwiyongereyeho gato ugereranyije n'uko byari bimeze mu minsi ishize.

    Meteo Rwanda yatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu Rwanda hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya milimetero 60 na 160.

    Imvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 140 na 160 mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y'Akarere ka Gakenke n'igice gito cy'amajyarurugu y'Akarere ka Ngororero na Muhanga.

    Iteganyijwe kandi mu burasirazuba bw'akarere ka Rusizi, mu bice by'amajyepfo y'Akarere ka Karongi, no mu bice byinshi by'uturere twa Burera, Nyaruguru, Nyabihu, Nyamagabe na Nyamasheke.

    Naho imvura nke iri hagati ya ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu Burasirazuba, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo no mu gace gato k'akarere ka Kayonza kugera kuro pariki y'igihugu y'Akagera.

    Iyi mvura kandi iziyongera ku matariki ya mbere n'iya kabiri no kuva tariki ya gatandatu kugeza mu mpera z'iminsi icumi, ariko ku yindi minsi hazaba hazagwa imvura nke.

    Mu Ntara 3 hagiye kwiyongera kw' imvura nyinshi ikabije

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/02/mu-ntara-3-hagiye-kwiyongera-kw-imvura-nyinshi-ikabije/

  • Huye: Nsengimana bitaga Gicumba wari uzwiho gutegura neza ‘Akabenzi’ yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana
    Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, aho bamwe bavugaga ko yaba yazize indwara ya Diyabete, abandi bakavuga ko ari stroke, ni ukuvuga guturika k’udutsi two mu bwonko bitewe n’umuvuduko w’amaraso.

    Icyakora abo mu muryango we bavuga ko n’ubwo uyu mugabo yari asanzwe arwara diyabete atari yo yazize, ahubwo yazize stroke.

    Umwe muri bo yagize ati “Yafashwe mu byumweru bibiri bishize ahita ajya muri koma, tujya kumuvuza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Kuva icyo gihe ntiyigeze yoroherwa, none birangiye yigendeye.”

    Nsengimana apfuye mu gihe utubari twari dufunze kubera Coronavirus, ku buryo abakunda akabenzi k’iwe ngo batari bagaherutse.

    Icyakora abo mu muryango we bavuga ko umunsi utubari twongeye gufungura n’ubundi uwo murimo bazawukomeza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-nsengimana-bitaga-gicumba-wari-uzwiho-gutegura-neza-akabenzi-yapfuye