Category: Uncategorized

  • Ese ufite ubwoba bw’ahazaza? #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi ubwoba ni kimwe mu bintu biyoboye isi, aho usanga abantu badafite icyizere cy’ahazaza. Icyakora abantu bamenye Kristo bakamwizera, ntibakwiye kuyoborwa n’umwuka w’ubwoba. Bibiliya ibisobanura neza iti:”Kuko hariho ingororano koko, kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho” Imigani 23:18.

    Umutwe w’iyi nyigisho ntabwo ugamije kutwinjiza mu bitekerezo bitubuza gutekereza ejo hazaza cyangwa ngo duhindure ubuzima tubayemo, ahubwo ikigamijwe ni ukudufasha kwikuramo ubwoba no guhangayikishwa n’ukuntu tuzabaho, aho usanga twibwira ko amateka y’ahahise azangiza ahazaza hacu. Ku bantu bizera Imana siko bimeze.

    Abantu benshi bagize ihungabana kuva mu bwana bwabo. Bamwe bakuriye mu miryango itubakitse cyangwa se yasenyutse, ubwoba ni kimwe mu bintu byahoraga biranga imyaka y’ubuzima bwabo mu gihe cyahise. Bamaze gukura, bizera ko ejo hazaza habo hazarangwa n’ibihe byashize. Batekereza ko hamwe n’ahahise, batazigera bashobora kugira ejo hazaza heza. Ibitekerezo nk’ibi byangiza kubaho kwabo. Ntabwo babona ejo hazaza hatandukanye nigihe kibi banyuzemo kuko ibitekeerezo byabo ariho bifungiye.

    Ntiwemerere ibitekerezo by’ahahise ngo bitegeke ahazaza hawe

    Ese birashoboka ko uri mu bihe bikugoye?

    Ahari urareba ejo hazaza ukagira impungenge zo kunyura mu byo wahuye na byo mu gihe cyahise?

    Ndashaka kubabwira nizeye ngira nti: “Tekereza ejo hazaza uzirikane amasezerano y’Imana ku buzima bwaawe. Injira muburyo bushya bwo gutekereza ejo hazaza kandi wizere ko ibyiza biri imbere yawe. Biharire Imana ikubwire ahazaza hawe kandi wubahirize amasezerano yayo”.

    Kuki Abisiraheli bazengurutse imyaka 40 mu butayu mugihe byatwaye iminsi icumi kugira ngo bave muri Egiputa bajya i Kanani? Kuberako batekereje ahazaza habo bashingiye ku bucakara bwabo bw’ahahise. Batekereje ko ibihangange bya Kanani bizabatsinda, bikabagira imbata. kandi bibwiraga ko ahazaza habo hazaba nk’ahahise.

    Rimwe na rimwe, tuzenguruka mu ruziga imyaka myinshi. Kubera iki? Kuberako tureka ibihe byacu btahise bigahindura ibitekerezo byacu ku hazaza hacu.

    Uyu munsi niwo munsi ushobora gutekereza ku haza hawe, bitabaye guhora dutsindwa n’amateka y’ibyatubayeho , ahubwo tukizera Imana yabanye natwe ikaturwanirira.

    Umwanzuro w’uyu munsi

    Mukiza, mfashe icyemezo cyo kutazongera kureka ibyambayeho bibabaje mu gihe cyahise ngo biyobore ejo hazaza hanjye. Kuko ndi kumwe nawe natuye ko ibyiza biri imbere yanjye. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ufite-ubwoba-bw-ahazaza.html

  • Umuhungu wa Bebe Cool yahamagawe mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Uyu muhungu wa Bebe Cool yatoranyijwe n’umutoza Morley Byekwaso amushyira ku rutonde rw’abakinnyi 46 b’agateganyo ari nabo bagiye mu myiteguro yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, U-20 AFCON.

    Thierry ufite imyaka 17, akina ku ruhande yinjiye muri iyi kipe asanzemo abandi bakinnyi bakomeye barimo Ivan Bogere ndetse na Jamal Masiko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umuhungu-wa-Bebe-Cool-yahamagawe-mu-ikipe-y-igihugu

  • Umuyobozi Mukuru wa REB ari muri batatu bahagaritswe ku mirimo yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ndayambaje Irenée
    Dr. Ndayambaje Irenée

    Abo bayobozi ni:

    1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    Abayobozi bakurikira bo muri @Rwanda_Edu bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

    1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 2, 2020


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuyobozi-mukuru-wa-reb-ari-muri-batatu-bahagaritswe-ku-mirimo-yabo

  • Waba ufite ijwi rigutangira ubuhamya? #rwanda #RwOT

    Ni ubuhe buhamya ufite ku kazi aho ukora?, ni buhe buhamya ufite muri Kompanyi( Company) yawe?, ni ubuhe buhamya umugore wawe n’abana bawe bagutangira?, ni buhe buhamya umugabo wawe agutangira?, ni ubuhe buhamya abo muturanye bagutangira?, ni ubuhe buhamya abo mukorana umurmo w’Imana bagutangira?.

    Yesu aramusubiza ati' Emera ubikore, kuko aribyo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.' Ahera ko aremera. Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi , ijuru riramukingukira abona Umwuka , maze ijwi rivugira mu ijuru riti' Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.' Matayo 3: 15-17

    Nkuko twabibabwiye ubushize , tuzakomeza kubagezaho urukurikirane rw’ibiganiro bigaruka ku majwi akomeye( adasanzwe ) yabayeho mu isezerano rishya. Ubushize twababwiye ku ijwi ry’urangururira mu butayu( ijwi ryo kwihana) , ni ijwi umuntu yumva agahindukira akava mu byaha akakira ubugingo buhoraho.

    Ijwi ritangira umuntu ubuhamya

    Mu rukurikirane rw’ibiganiro bizagaruka ku majwi akomeye yabayeho, agaragara mu isezerano rishya nkuko tubikesha Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire aragaruka ku ijwi rya kabiri ariryo 'jwi ritangira umuntu ubuhamya’.

    Ni ijwi rihamiriza umuntu umaze kwakira agakiza muri we , maze Imana ikamuhamiriza. Iri jwi rya kabiri ryabayeho rikomeye, ni iryo Imana yahamirije Yesu imbere y’abantu nyuma yo kubatizwa. Bibiliya ivuga ko ' Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana' Yohana 1: 12.

    Iyo umuntu amaze kwakira agakiza, muri we yumva ubuhamya bw’Ijuru rimubwira ngo uri umwana w’Imana , winjiye mu muryango w’abera. Wumva ubuhamya bukubwira ko uri ishyanga ryera , uri mu bantu bahindutse bemeye kuba abana b’Imana bafite umurage w’ubugingo buhoraho. Ese wumva uri Umuraganwa n’abera?

    Hari ubwo ubaza umuntu uti’ uzajya mu ijuru?’ akagusubiza ngo ' nta wamenya!, Imana irabizi ko turi abantu…, arko si byo kuko iyo umuntu yabaye umwana w’Imana aba abizi neza. Bibiliya ivuga ko Umwuka w’Imana yemeranywa n’Umwuka wacu ko turi abana b’Imana. Niba nta buhamya utangirwa n’umutima wawe ngo ujye wumva uri umwana w’Imana , urebe niba warinjiriye mu irembo ry’ukuri, aho Yesu yavuze ngo 'Ni njye rembo ry’intama' , wakagombye kuba warahindutse kuba intama, ukwiye kujya wumva uri umwana w’Imana.

    Bibiliya yatubwiye ko Yesu amaze kubatizwa Umwuka w’Imana wamujeho uramuhamiriza. Ngo ijuru ryaramukingukiye, niko kumutangira ubuhamya. Gukingurirwa ijuru kuri wowe, mu yandi magambo ni uko ijuru riguhamiriza ko uri umwana w’Imana. Niba nawe Umwuka w’Imana yarakujeho, wera imbuto?, ugira urukundo?, urihangana?, uri umunyamahoro?, uri umugwaneza?, n’izindi mbuto zose z’Umwuka zikuriho?.

    Niba Umwuka w’Imana yarajeho, bizamenyekana Imana izagutangira ubuhamya, izagusibaho ibya kera ntibibe bikibukwa iguhe izina rishya. Abantu bazakwizera kuko Imana yakwizeye, abantu bazagutangira ubuhamya kuko Imana nayo igutangira ubuhamya.

    Rimwe na rimwe hari igihe turwana kugira ngo abantu batwizere, tugakora ibishoboka byose kugira ngo abantu babone ko turi abo kwizerwa. Ariko ntabwo babirwanira, niba uri uwo kwizerwa abantu bazabibemenya, tindana n’Umwuka Wera, tindana n’Imana, emera guhinduka no gukora ubushake bw’Imana, Imana izagutangira ubuhamya.

    Hari abantu bigeze gukizwa, ariko igihe kiza kugera bacika intege, baragwa bajya mu byangwanamaso y’Uwiteka, kuri ubu barabizi ko bafite ubuhamya bubi ntibacyumva uburyohe bwo kubana n’Imana, ntibacyumva uburyohe bwo kuzura Umwuka Wera, babifite mu mateka. Akenshi uzumva bavuga ngo 'kera, twagize gutya, kera twarasenze, kera twakoreye Imana nubwo mutureba tumeze dutya ariko kera!’.

    Kera rero, ntabwo izaguhesha ingororano ahubwo uyu munsi, ni ubuhe buhamya Imana igutangira? Kera Imana yabanye nawe yego, ariko se uyu munsi bimeze bite?. Ntabwo Imana izakugororera ishingiye kuri kera, izakugororera uko izasanga uhagaze uwo munsi. Ese ubungubu urupfu ruje, urumva udafite ubwoba? Impanda se iramutse ivuze urumva nta kibazo wageira?

    Hari abandi bantu bafite ubuhamya bubi kandi babizi ko batigeze bakizwa, bakeneye inzira yabageza ku buhamya bwiza bagahindura uko babayeho. Ni ahawe rero ho kwihana kugira ngo Imana iguhamirize ko uri umwana wayo.

    Reba hano inyigisho yose, ' Ijwi ritangira umuntu ubuhamya’

    Source: Agakiza Tv

    Daniel@Agakiza,org

    Source : https://agakiza.org/Waba-ufite-ijwi-rigutangira-ubuhamya.html

  • Impungenge ni zose ku bafungirwa ahantu by’igihe gito 'Transit Center’ kubera COVID19 #rwanda #RwOT

    Ni ibintu byanatumye hafatwa zimwe mu ngamba zirimo no kunoza uburyo bwo gufunga abanyabyaha n’ababikekwaho nko kutabafatanya mu ipingu rimwe kwirinda gusangirira igikoma ku ijerekani imwe n’ibindi.

    Ntibyoroshye kubona amakuru nyayo mu bigo bifungirwamo abantu by’igihe gito yemwe n’uyatanze ntiyifuza ko amazina ye atangazwa.

    Aha ni muri kimwe mu bigo bifungirwamo abantu by’igihe gito, giherereye mu ntara y’Uburasirazuba.

    Ni mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2020, uwinjiye akirenga umuryango, apimwa ubushyuhe kandi akerekwa aho akarabira mu ntoki. Mu mabwiriza yatanzwe, abafungwa babujijwe gukina amakarita kugirango bategerana.

    Mu nzu imbere ahafungirwa, hateretse ibase n’ijerekani y’amazi, ndetse n’isabune,Hari kandi indobo bakoresha bihagarika, harimo umugozi bamanikaho imyenda iyo bayimeshe, buri wese n’agapfurumba ke karimo ibikoresho bye.

    Inzu yahoze ifungirwamo abagore yo ifite idirishya rimwe, ariko ubu irimo abagabo.abagore bashakiwe ikindi cyumba kuko ubwinshi bwabo butangana n’ubwabagabo , ibi siko byahoze mu ntangiriro za Covid-19.

    Hafashwe ingamba ngo hagezwe ibikoresho by’isuku bihagije nk’udukarabiro(washing stations), kandi bagerageza guhana intera ya metero hagati y’umuntu ariko ahenshi umwuka ntuba uhagije.

    Bamwe mu bakozi bo muri ibigo, na bamwe mu babinyujijwemo muri iki gihe cya Covid-19, bavuga ko urujya n’uruza rwa buri munsi muri ibi bigo n’uburyo inyubako ziteye bibatera impungenge zo kwandura icyorezo cya Covid-19 .

    Habonetsemo umurwayi hafatwa ingamba

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, umwe mu bashinzwe umutekano w’Ikigo cya Gikondo Transit Center hazwi nko kwa Kabuga, avuga ko hari ibidashoboka usibye kugerageza.

    Ati “Kuva muri Kamena ikigo cyahinduriwe inshingano, mbere twakiraga abantu baturutse mu masitasiyo ya Polisi n’abafashwe mu nzererezi, ariko ntitukibikora. Ubu habaye ikigo cyo kwita ku barwayi ba Corona. Twakajije isuku irakorwa cyane harimo kandagira ukarabe.”

    Uyu muntu ushinzwe umutekano utarifuje ko imyorondoro ye itangazwa yakomeje agira ati 'Mbere hari hariho gahunda ko abantu bagomba kubanza kumara iminsi 9 kuri station ya polisi mbere y’uko babatuzanira. Nyuma rero twaje kurekura umwana ageze iwabo bamusangamo covid-19 bamubajije avuga ko avuye I Gikondo.”

    “Bahise baza gupima iwacu bahasanga abantu barenga 80 banduye barimo umuyobozi w’ikigo n’abadasso babiri, bashatse gutwara abo bantu ngo bajye kubakurikirana basanga ntibyashoboka kuko ari benshi nibwo bahisemo kuhagira treatment center nibwo bahazanye n’abandi”.

    Gusa ku bijyanye no guhana intera, na we avuga ko bitashoboka, ariko ngo umujyi wa Kigali watanzeyo udupfukamunwa, kandi hinjiramo abamaze gupimwa.

    Mu ngamba zafashwe kandi harimo no kongera amafunguro.

    Uyu mukozi ati 'Hafashwe ingamba nshya zirimo kwambara udupfukamunwa, gushyiramo udukarabiro (washing stations), kugabura kabiri ku munsi kandi banyweye igikoma mu gitondo na saa saba bakanywa icyayi kirimo tangawizi nyinshi'.

    Ku birebana n’umwuka urimo imbere, ahamya ko ‘Umwuka urimo ugereranyije’, nubwo nta cyahinduwe ku nyubako.

    Gikondo Transit Center hazwi nko kwa Kabuga ni hamwe muhafungirwa abantu by’igihe gito

    Izi ngamba zafashwe kandi zishimangirwa na Kajisho (izina rihimbano), na we ukora mu kigo nk’iki mu ntara y’Uburasirazuba. Asobanura uburyo bakoresha mu kwirinda Covid 19 imbere muri kasho.

    Agira ati ' mbere ya Covid 19 twakiraga abantu by’igihe gito nyuma bakoherezwa Iwawa , Gereza ya Rwamagana cyangwa iya Kibungo, ariko ubu dusabwa kubamarana iminsi 9 kugirango harebwe nta bwandu bafite.”

    “Ubundi abantu bose twabashyiraga muri cyuma kimwe kinini, ariko ubu siko biri kuko umubare w’abagore n’abakobwa bafunze uba ari muke ugeranyije n’uw’abagabo , hari ikindi cyumba twafashe tugiha abagore ,hanyuma aho abagore bari bari tugabanyirizamo abagabo gusa n’ubundu ubwinshi bwabo butuma gushyiramo metero bigorana '.

    Nta bagororwa babiri mu ipingu, nta kunywera igikoma ku ijerekani

    Ikindi Kajisho avuga ni ngamba bafashe yo kongera isuku, nko koga kabiri ku munsi.

    Ati 'Iyo twabajyanaga ku bwiherero twatwaraga abantu babiri ku ipingu rimwe ,ubu hagenda umwe ku ipingu rimwe ,ndetse n’ubwiherero bugakorerwa isuku y’umwihariko.”

    “Imbere muri kasho haterwa imiti inshuro nyinshi ,twongereye kandi ibikombe n’amasahani. Mbere umuntu yanyweshaga umunwa ku ijerekani y’igikoma ,agahereza undi na we akanywa akoresheje umunwa ubu bakoresha ibikombe kugira ngo batanduzanya'.

    Iyo urebye muri iyi nyubako Kajisho avuga ko bagerageza gukora ibisabwa ngo birinde Covid 19 usanga mo imbere ku mwanywa abantu bahana intera kuko bamwe baba bagiye kuburana.

    Ati, 'intera iba irimo, kuko abenshi ku mwanywa baba bagiye kuburana gusa abenshi ntibaba bambaye udupfukamunwa kubera ubushyuhe buba muri iyi nzu, amwe mu madirishya, ariho ibibati kugirango abafungwa batareba ibibera hanze kimwe mu byongera ubushyuhe cyane muri iyi nzu '.

    Ntibemera ko barwaye, babifata nko gufungwa

    Abafungirwa muri ibi bigo bapimwa Covid-19, ariko bakayikerensa, ahubwo bakabona ko ari uburyo bwo kubongerera iminsi yo gufungwa.

    Mawaya (izina ryahinduwe) ni umwe mu bamaze amezi atatu muri ibi bigo, avuga ko yapimwe incuro eshatu zose, kuva muri Kamena afatwa kugeza muri Nzeri arekuwe.

    Arasobanura urugendo yahagiriye avuga ko “Nafashwe tariki 26 Kamena mbanza Kacyiru ku murenge, mpamara iminsi 11. Icyo gihe ntabwo byari bikaze wabonaga bisa n’aho Covid-19 itarabaho.”

    Akomeza agira ati “Gukaraba byari ibisanzwe, ariko nta sanitayiza, kandi mo imbere twabaga twegeranye kandi nta dupfukamunwa twambaraga. Nahavuye nya kuri sitasiyo ya Gikondo, aho bavugaga ko nakoreye icyaha. Aha naho hari nka Kacyiru, nyuma nibwo banjyanye Kicukiro kuri Polisi, ho baradupimye, bucya twese batujyana kwa Kabuga. Aha Kicukiro hari abo twasanzemo bamaze nk’ukwezi, kandi umuntu aryama mu maguru y’undi'.

    Aha kwa Kabuga ngo hahuriye abasaga 200 bakuwe mu masitasiyo anyuranye yo mu mujyi wa Kigali. Bahajyanywe nk’abarwayi, ntibari inzererezi.

    Mawaya ati “Nagombaga gufungurwa tariki 17 Nyakanga, ariko banyongeje amezi abiri ngo ndwaye Covid-19. Kwa Kabuga ho nibura hari akayaga kuko twirwaga mu kibuga, ariko nta gapfukamunwa kandi twabaga twegeranye.”

    “Nyuma yaho basomye urutonde rw’abamaze gukira babasubiza aho bavuye, njye banyohereza I Gasogi, muri College de l’Espoir. Ho yari amashuri, dusa n’abafunzwe, ku buryo no kwituma bitari byoroshye, ari ugusaba uruhushya. Aha naho nahamaze ibyumweru bibiri n’igice, nahavuye tariki ya 19 Nzeri 2020.”

    Mawaya avuga ko yafunzwe amezi atatu y’akamama, nyamara abiri yose yayamze yitabwaho nk’umurwayi wa Covid-19.

    Ati, ' Bavuze ko ndwaye Covid-19 nta kimenyetso na kimwe ngaragaza habe n’igicurane. Bavuze ko nayikize kandi nta muti bampaye, usibye kurya no kunywa icyayi cya Tangawizi. Napimwe incuro eshatu zose, bituma nzengurutswa ibigo bitanu byose, bamfunga amezi atatu naragombaga kurekurwa tariki 17 Nyakanga'.

    Mu mpera za Kamenya nibwo babonetse bwa mbere abanduriye mu bigo bifungirwamo abantu by’igihe gito, barimo 72 bo mu karere ka Ngoma. Uko kwezi kose habaruwe abagera ku 150 bafungiye muri ‘cachots’ za polisi babasanzwemo.

    Minisiteri y’Ubuzima yahise ifata ingamba z’uko abafashwe na polisi mbere yo kujyanwa muri ‘cachots’ bazajya babanza gushyirwa mu bigo yise ‘Transit sites’ bagasuzumwa Covid-19, kandi ko n’abo basanze muri ‘cachot’ na bo bazajya basuzumwa, abanduye bakajyanwa aho bavurirwa, abasigaye bazima bahuzwe n’abaturutse muri ‘transit sites’ batanduye .

    Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe Coronavirus.

    Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 5146 bayanduye mu bipimo 558 977 bimaze gufatwa. Muri bo 4921 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 190 bakirwaye mu gihe 35 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ahafungirwa-abantu-by-igihe-gito-hashobora-kubanduza-Covid-19

  • Umuyobozi mukuru wa REB n’abandi bayobozi babiri muri iki kigo bahagaritswe ku mirimo yabo #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko abahagaritswe ari Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

    Hashize iminsi abarimu bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ibijyanye no gushyira mu myanya abarimu birimo ibibazo. Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) nabyo giherutse kugaragaza ko ibi bibazo bitarakemuka mu gihe itangira ry’amashuri ryo ryaburaga iminsi micye.

    Hashize iminsi ibiri REB itangaje ko muri rusange abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

    Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. REB kandi yatangaje ko gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umuyobozi-mukuru-wa-REB-n-abandi-bayobozi-babiri-muri-iki-kigo-bahagaritswe-ku-mirimo-yabo

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 9, umwe ni we wakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,310 bakaba barimo babiri babonetse i Kigali, bane babonetse i Kirehe, babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Rubavu.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,155 muri bo abamaze gukira ni 4,922 naho abakivurwa ni 198.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-9-umwe-ni-we-wakize

  • Amajyaruguru: Ubuyobozi bw’Intara bwagenzuye itangira ry’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi abiteganya, abanyeshuri batangiye amasomo ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu mu gihe abo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane bazagaruka mu masomo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020 muri uyu mwaka.

    Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri
    Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri

    Ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwasuraga ibigo by’amashuri binyuranye byo mu Karere ka Musanze barebaga imigendekere y’itangira ry’amashuri, itsinda ryari riyobowe na Guverineri Gatabazi JMV mu bigo ryasuye byagaragaye ko ubwitabire mu mashuri acumbikira abanyeshuri buri hejuru kurusha mu mashuri aho abana biga bataha ya 12 YBE.

    Muri Ecole des Sciences de Musanze, ishuri ricumbikira abanyeshuri ubwitabire bwari hejuru ya 90% aho abanyeshuri bicaye ku ntebe (Pupitre) ari babiri.

    Ni mu gihe mu rwunge rw’amashuri ya Cyabagarura mu murenge wa Musanze, ubwitabire bwari kuri 63%, aho umunyeshuri yicara ari umwe ku ntebe.

    Ubuyobozi bwa GS Cyabagarura, buvuga ko n’ubwo mu kwirinda COVID-19 bashyize umunyeshuri umwe ku ntebe ko ari mu buryo bw’agateganyo, mu gihe bagitegereje abazatangira ku itariki 23 Ugushyingo 2020, aho intebe izajya yicarwaho n’abanyeshuri babiri.

    Byagaragaye ko hirya no hino mu mihanda igize Akarere ka Musanze hakiri abanyeshuri bakiri mu mirimo isanzwe, by’umwihariko abiga bataha aho abenshi muri bo bavuga ko bagifite umwanya wo gukorera amafaranga bakaba bateganya gusubira ku ishuri nyuma y’icyumweru.

    Abenshi baragaragara mu bucuruzi, mu masoko no mu yindi mirimo batumwemo n’ababyeyi.

    Mu mashuri abanza na ho ku bana biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu amasomo yatangiye, urugero ni mu ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze ryasuwe na Guverineri Gatabazi, ahagaragaye ubwitabire buri hejuru n’ishyaka ryinshi mu bana bagaragaje inyota y’ishuri.

    Guverineri Gatabazi JMV asura ibyo bigo yahaye abana impanuro abasaba kurangwa mbere na mbere n’ikinyabupfura, kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 no gukurikira neza amasomo yabo baharanira gutsinda uko bikwiye.

    Uwo muyobozi yashimye n’uburyo bimwe mu bigo by’amashuri byiteguye neza, mu rwego rwo kurinda abanyeshuri COVID-19 ahubatswe amakarabiro agezweho, n’ibindi byifashishwa mu kwirinda kwandura icyo cyorezo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amajyaruguru-ubuyobozi-bw-intara-bwagenzuye-itangira-ry-amashuri

  • RIB yafashe abantu batatu bakekwaho kwica umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakekwaho kwica Nyirampfakaramye Virginie tariki ya 28 Ukwakira 2020, babisabwe na Uwimana Alphonsine bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, uyu na we akaba yamaze gufatwa.

    RIB iravuga ko Nyirampfakaramye yiciwe mu Kagari ka Gatovu, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi aho yari atuye.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-yafashe-abantu-batatu-bakekwaho-kwica-umuntu