Category: Uncategorized

  • Wari uzi ko ingano y’amacandwe isobanuye byinshi mu buzima? #rwanda #RwOT

    Mu buzima amacandwe ni amwe mu matembabuzi y’ingenzi mu mubiri kandi ingano yayo ifite icyo isobanura. Iyo ari macye cyangwa cyangwa menshi bigira ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’ingano yayo.

    Kuva umwana avuka, uko ata inkonda, kugeza ku mugore utwite wirirwa aciragura cyangwa umurwayi wa malariya wabihiwe mu kanwa. Iyo ari macye cyangwa yabaye menshi, byose bifite icyo bisobanuye.

    Nyamara nanone kwanama ku zuba, kugenda cyane ukananirwa, bisozwa no kumagara mu kanwa, aho uba ucira ayumye, nkuko babivuga.

    Ingano y’amacandwe isobanuye iki?

    Mbere yo kureba urugero rw’amacandwe, reka turebera hamwe imwe mu mimaro yayo mu kanwa.

    Ese amacandwe amaze iki ?

    Atuma mu kanwa hahora ububobere
    Agufasha guhekenya, kumva icyanga no kumira
    Arwanya mikorobi no kunuka mu kanwa

    * Arimo poroteyine n’imyunyungugu birinda agahu k’amenyo, bikarinda ishinya
    kwangirika bikanarinda kurwara amenyo
    * Atuma amenyo akomera ntapfe kujegajega

    Uretse kuba asanzwe mu kanwa, ariko mu gihe uri guhekenya, ugize amerwe se, cyangwa uri kunyunguta nka bombo, nicyo gihe nyamukuru yiyongera. Iyo yiyongereye bidafite imwe muri izi mpamvu, haba hari ikibazo cyihariye kiri kubitera.

    Ubusanzwe ku munsi hakorwa angana na litiro hagati 1-2. Gusa amenshi burya akorwa mu masaha y’ikigoroba naho nijoro niho hakorwa macye. Gusa abantu baratandukanye niyo mpamvu tutanagira ingano imwe yayo.

    1.Amacandwe macye umubiri wabuze amacandwe ahagije

    Mu gihe umubiri wawe ukora atagera kuri litiro 1 ku munsi, bivugwa ko ufite amacandwe macye. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi harimo imiti imwe n’imwe ndetse n’indwara zimwe. Iyo ibi bibaye usanga mu kanwa humye bikaba byatera ibindi bibazo nko kubyimba ishinya, gutumba ururimi no kunuka mu kanwa.

    Bishobora kandi gutera indwara z’amenyo ndetse bikanatera kutongera kumva icyanga.

    Ibi bikunze kuba ahanini ku bageze mu zabukuru gusa impamvu nyamukuru ntirasobanuka.

    Zimwe mu mpamvu zishobora gutera urugero rwayo ruri hasi:

    • Indwara nka VIH/SIDA, diyabete n’indwara yo gususumira ifata abashaje
    • Kwangirika cyangwa kwifunga kw’imvubura z’amacandwe
    • Imwe mu miti ya kanseri cyangwa kunyuzwa mu cyuma
    • Kubura amazi mu mubiri, umwuma
    • Ubwoba bukabije bujyana na stress
    • Kunywa itabi
    • Imwe mu miti nk’iyongera appetite, iyivura umuvuduko udasanzwe w’amaraso, irwanya ubwivumbure,ivura kwiheba no kwigunga, imiti isohora amazi mu mubiri, imwe mu miti irwanya uburibwe.

    Nakora iki mu gihe ngira amacandwe macye?

    Mu gihe ugira amacandwe macye, banza usuzume niba bitari guterwa n’imwe mu mpamvu tuvuze haruguru. Hanyuma nusanga irimo, nuyikosora aziyongera. Ariko hari ibyo ugomba kwitaho:

    • Kunywa amazi menshi
    • Guhekenya shikareti zitarimo isukari. Urugero ni orbit
    • Kunyunguta bombo zitarimo isukari

    Ibi nubigerageza ntibigire icyo bitanga, uzagana kwa muganga babe baguha indi miti yabigenewe.

    2.Kugira amacandwe menshi

    Ubusanzwe kugira menshi ntibyagateye ikibazo keretse mu gihe bimaze igihe. Akenshi bitewe n’ibyo urya cyangwa unywa ashobora kuba menshi, gusa n’ubusanzwe urongera ukayamira.

    Gusa akenshi usanga yiyongera, iyo imwe cyangwa nyinshi mu mvubura z’amacandwe zikora cyane cyangwa se ukaba ufite ikibazo cyo kumira nko mu gihe urwaye mu mihogo.

    Iyo atari izi mpamvu biba bishobora guterwa nuko hari imiti uri gufata cyangwa se hari izindi mpamvu zidasanzwe.

    • Zimwe mu mpamvu zitera kugira amacandwe menshi:
    • Kugira ururimi runini
    • Gusyigingira mu mikurire y’ubwonko
    • Ibisazi by’imbwa (yakurumye)
    • Indwara ya stroke (guturika k’umutsi ujyana amaraso mu bwonko)
    • Ikirungurira
    • Uburozi bunyuranye
    • Kuba utwite
    • Imiti nka clonazepam, clozapine, pilocarpine

    Ni iki cyakorwa?

    Mu gihe wagize amacandwe menshi ukaba wabitewe n’imwe mu mpamvu zishobora gukosorwa, iyo impamvu ibitera ikosowe nabyo birakira. Naho mu bindi byakorwa harimo:
    • Imiti yandikwa na muganga
    • Inshinge za botox
    • Kubagwa

    Gusa ahanini muganga azakwandikira imiti yo kuyagabanya, imwe muri yo ni scopolamine na glycopyrrolate. Gusa akenshi ishobora no kugutera kunyaragura, gutera cyane k’umutima, kureba ibicyezicyezi no guhondobera.

    Iyo bikabije cyane niho uterwa botox iterwa mu mvubura ariko uyu muti umara amezi macye, ugasubira kwiteza undi gutyo gutyo. Iyo rero ari imvubura ikora bidasanzwe irabagwa igakurwamo.

    Source: www.rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-ingano-y-amacandwe-isobanuye-byinshi-mu-buzima.html

  • Abandi batatu basezerewe mu Mavubi, umukino wa Cap-Vert wongera kwimurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mBere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bari bataritabira ubutumire bw’Amavubi bamaze gusanga abandi mu mwiherero, byabaye ngombwa ko hasezererwa abandi bakinnyi batatu bari bamaze ibyumweru bitatu bakora imyitozo.

    Imyitozo y
    Imyitozo y’Amavubi irakomeje

    Mu bakinnyi bahise basezererwa, harimo Iradukunda Jean Bertrand ukinira ikipe ya Gasogi United, hakabamo kandi Mico Justin na Twizerimana Marin Fabrice bakinira ikipe ya Police Fc.

    Uyu mukino w’Amavubi wari uteganyijwe bwa mbere tariki 13/11 nyuma ukaza kwimurirwa tariki 11/11, ubu ukaba wongeye kwimurirwa tariki 12/11/2020, mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali kugeza ubu ukiri tariki 17/11/2020.

    Biteganyijwe ko iyi kipe y’igihugu izahaguruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 08/11/2020 n’indege yihariye, aho bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bazahurira nayo muri Cap-Vert.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abandi-batatu-basezerewe-mu-mavubi-umukino-wa-cap-vert-wongera-kwimurwa

  • Mashami yasezereye 3 mu mwiherero w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imitozo y’ejo hashize y’ikipe y’igihugu, umutoza Mashami Vincent akaba yahisemo gusezerera abandi bakinnyi 3 barataha, ni mu gihe akomeje kwitegura umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Abakinnyi basezerewe ni rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand, umukinnyi ukina hagati afasha abashaka ibitego muri Police FC, Mico Justin na Twizerimana Martin Fabrice na we ukina hagati mu kibuga Police FC.

    Asezereye aba bakinnyi nyuma y’uko ku munsi w’ejo yari yakiriye 11 bavuye muri APR FC batatangiranye n’abandi imyitozo, batatu bavuye hanze nabo bamaze kugera mu mwiherero, ni mu gihe n’abandi bakomeza kuza uyu munsi.

    Ni ku nshuro ya kabiri Mashami asezereye abakinnyi, ni nyuma yo gusezerera abagera kuri 6 mu gice cya mbere cy’imyitozo yari yabanje.

    U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Iradukunda Jean Bertrand yatashye muri 3 umutoza yarekuye

    Mico Justin yasezerewe

    Martin Fabrice na we yasezerewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yasezereye-3-mu-mwiherero-w-amavubi

  • Umunyemari Nkubiri Alfred arwariye muri CHUK #rwanda #RwOT

    Nkubiri yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, kuri uyu wa Mbere kugira ngo yitabweho byisumbuyeho.

    Kuva yatangira kuburana, yakunze gusaba urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze kuko arwaye umuvuduko w’amaraso na diabète.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Umunyemari-Nkubiri-Alfred-wari-umaze-igihe-afunzwe-yapfuye

  • Itorero Inganzo Ngari ryashyize hanze indirimbo itaka ikanakundisha abandi u Rwanda #rwanda #RwOT

    Iri torero ryashinzwe mu 2006, rimaze kubaka ibigwi ntabwo ryari rikunze gushyira hanze indirimbo zaryo cyane ko ibikorwa bibandagaho ari ukubyina gusa.

    Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo bise 'Rwanda Rwatubyaye’ yasohotse ku wa 1 Ugushyingo 2020, itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye UKWEZI, ko igihe kigeze ngo nabo bajye bakora indirimbo zitandukanye, ibintu bazajya bafatanya no kubyina nk’uko bisanzwe.

    Ati 'Uyu ni wo mwanya dufite indirimbo nyinshi duteganya gusohora kugira ngo abakunzi bacu babashe kuzumva.'

    Umva hano indirimbo 'Rwanda Rwatubyaye’

    Avuga kandi ko mu bihe biri imbere ubwo ibikorwa by’imyidagaduro bizaba bifunguwe nyuma ya COVID19, bitegura gukora igitaramo gikomeye cyane ko n’abantu benshi bari bakumbuye kubona umudiho n’umushayayo by’abasore n’inkumi bagize Inganzo Ngari.

    Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari yashimiye kandi abakunzi n’abafana baryo, abakunzi ba gakondo bakomeje kubaba hafi anabashishikariza gukunda u Rwanda n’umuco warwo.

    Iyi ndirimbo 'Rwanda Rwatubyaye’ yahimbwe na Mukamulisa Betty. Itunganywa mu buryo bw’amajwi na Bob n’aho amashusho yafashwe na Trancy.

    Umva hano indirimbo 'Rwanda Rwatubyaye’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Itorero-Inganzo-Ngari-ryashyize-hanze-indirimbo-itaka-ikanakundisha-abandi-u-Rwanda

  • Amajyepfo: Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibanga ryo kuza mu myanya y’imbere mu mihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bane b
    Abayobozi bane b’uturere twaje mu myanya itanu ya mbere mu mihigo ya 2019-2020

    Utwo turere twaje mu myanya y’imbere ni aka Nyaruguru kabaye aka mbere kavuye ku mwanya wa 24 mu mihigo iheruka, aka Huye kabaye aka kabiri kavuye ku mwanya wa 19, aka Gisagara kabaye aka kane karaherukaga ku mwanya wa 25 n’aka Nyanza kabaye aka gatanu karaherukaga ku wa 30, ari na wo wa nyuma.

    Urebye mu mihigo iheruka, uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twarakoze cyane ugereranyije n’ubusanzwe, kuko ubungubu akari inyuma ari Muhanga iri ku mwanya wa 25, nyamara mu mihigo iheruka aka mbere kari Muhanga yari ku mwanya wa 16, igakurikirwa na Huye yari ku wa 19. Utundi twose twari mu y’inyuma uhereye kuri Nyaruguru yari ku wa 24.

    Abayobozi b’utu turere bavuga ko mu byo bagezeho bishimira harimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

    Nko mu Karere ka Gisagara bubakiye imiryango y’abatishoboye 515 yasemberaga nyuma yo gukurwa muri nyakatsi, muri Nyanza bubakira 404 ku buryo na 44 bari basigaye umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 usozwa ubu bubakiwe, hakaba hasigaye bane gusa.

    Mu Karere ka Huye bubakiye 193, naho muri Nyaruguru bubakira 328 kandi aha hombi ngo nta wakuwe muri nyakatsi uhasigaye ugisembera.

    François Habitegeko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ati “Nyuma yo kurwana no kubashakira aho barambika umusaya, ubu noneho dushyize imbaraga ku bafite amazu atabahesheje agaciro. Yose hamwe ni 1,673, kandi n’abahuye n’ibiza 627 tuzabitaho. Dushyize imbaraga kandi ku isuku, tutibagiwe no kurwanya imirire mibi”.

    Mu bindi bikorwa utu turere twagezeho harimo kugeza amazi meza ku baturage ndetse n’amashanyarazi, ku buryo muri Gisagara bayagejeje ku ngo 8,110 mu mwaka umwe gusa w’ingengo y’imari.

    Jérôme Rutaburingoga uyobora aka karere yungamo agira ati “Twanateye ibiti by’imbuto 275,000 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Kwitabira mituweli turi aba mbere, kandi Gisagara yanabaye mu turere dutatu twa mbere twejeje umuceri mwinshi”.

    Muri Gisagara n’i Nyaruguru hari n’umwihariko ko ubu bagejejweho kaburimbo, byatumye guhahirana n’abaturutse ahandi birushaho kuborohera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyepfo-gukemura-ibibazo-bibangamiye-imibereho-myiza-y-abaturage-ibanga-ryo-kuza-mu-myanya-y-imbere-mu-mihigo

  • Umunyemari utarize ! Imvano y’ubukire bwa Kabuga Félicien #rwanda #RwOT

    Mu 1935, nibwo uyu Kabuga Félicien wabaye ikimenyabose abikesha ubucuruzi n’ubushabitsi yavukiye muri aka gace ubu ni mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Kuba umucuruzi wari uzwi cyane ntacyo byari bitwaye ariko aho kugira ngo ubucuruzi n’ubukire bwe bube isoko y’ubuzima bw’abanyarwanda bwabaye isoko y’amarira n’imiborogo bitewe n’uruhare rw’ubu bucuruzi bwe mu gutera inkunga Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.

    Kwitwa 'umuterankunga wa Jenoside', Kabuga yari umucuruzi ukomeye wabanaga bya hafi n’umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

    Yagize uruhare mu ishingwa rya komite y’agateganyo y’ikigega cy’umutekano w’igihugu ('Comité Provisoire du Fonds de Défense Nationale — FDN'), ayibera umuyobozi, ndetse anaba umuyobozi wa komite nyobozi ya radiyo/televiziyo RTLM.

    RTLM yahamagariraga abahutu kwica abatutsi. Urutonde rw’abanyamigabane b’ibanze b’iyi radiyo, rwariho abantu 1136, aho umugabane utagombaga kujya munsi y’amafaranga ibihumbi Frw.

    Kabuga ni umwe mu banyamigabane b’iyi radiyo batanze amafaranga menshi mu ishingwa ryayo, aho yatanze ibihumbi 500,000.

    RTLM ikimara gutangizwa, imikorere yayo yari ishinzwe Félicien Kabuga wari Perezida wayo, Ferdinand Nahimana, Umuyobozi wayo (directeur), Jean Bosco Barayagwiza, akaba yari yungirije umuyobozi.

    Mu bikorwa bindi bikomeye Kabuga yamenyekanyemo cyane harimo icyo kugura toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside.

    Muri Gashyantare 1994, umukozi wa sosiyete CHILLINGTON yemeje ko isosiyete yabo yari imaze kugurisha u Rwanda mu mezi make, imihoro myinshi iruta kure ubwinshi iyo bari baratumije mu mwaka wose wa 1993.

    Impapuro zisaba impushya zo kuzana ibintu mu gihugu zasuzumwe na 'Human Rights Watch’ hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, zigaragaza ko toni 581 z’imihoro zinjijwe mu Rwanda.

    Iyo mihoro yatumijwe yose hamwe ku giciro cya miriyoni 95 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe n’umunyemari Kabuga abinyujije muri Kompanyi ye yitwaga ETS.

    Ikiganiro na Katabarwa, umuvandimwe wa Kabuga..

    Kabuga kandi yari umurwanashyaka w’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), rya Perezida Habyarimana, ndetse n’umutwe w’urubyiruko wari urishamikiyeho waje no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Kabuga kandi yari umuterankunga w’imena w’iyo mitwe yose, ndetse n’umuterankunga w’ibikorwa byayo byo gutegura, gutera inkunga no gushyira mu bikorwa Jenoside, ibikorwa yahaye imbaraga cyane hagati ya 1990-1994.

    Uko ubukire bwa Kabuga bwaje

    Itsinda ry’abanyamakuru ba UKWEZI ryakoreye uruzinduko muri aka gace kavukamo Kabuga ndetse kubw’amahirwe tuza kuhasanga bamwe mu bo mu muryango we barimo Katabarwa Martin uvuga ko ari umuvandimwe wa hafi wa Kabuga cyane ko bahuje Sekuru.

    Mu kiganiro twagiranye na Katabarwa yatuviriye imuzi ibijyanye n’uko Kabuga yatangiye ibikorwa by’iterambere kugeza ubwo yaje kuba umuherwe wari uri mu bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Kabuga yakuze ari umwana kimwe n’abandi, yaje kuba umuhinzi n’utundi tuntu tw’ubucuruzi ariko mu Rwanda haza kuza ikintu cyo gukora forode abantu bakuraga mu Rwanda bajyana muri Uganda.'

    'Kabuga we yabanje kujya afata impu z’inka akazijyana I Kabare muri Uganda agakuramo amafaranga, bukeye haza kuza ikindi kintu cyo kugurisha ikawa, ubwo akajya za Kiramuruzi ajyanye igare kuzana ikawa, ubwo akazijyana muri Uganda.'

    Uyu musaza Katabarwa uvuga ko afite imyaka isaga 90, ahamya ko yabyirutse imbere ya Kabuga, ariko ngo yamubonagamo umuntu ufite umutima wo gushakisha no gushabika cyane ko atigeze yicara adafite ibintu acuruza.

    Katabarwa avuga ko Kabuga iyo aza kuba yarize yari kuba umuherwe cyane ko abantu babashaga gukora izo forode baranageze mu ishuri babashaga kujyana ibyo bintu mu bindi bihugu by’amahanga.

    Ati 'Ntabwo yize, yewe no kumenya gusoma no kwandika amaze kugera I Kigali, yaje gushyiraho umuntu wamwandikiraga akanamusomera ubundi akajya amwigisha gusoma no kwandika.'

    Muri rusange uyu Katabarwa avuga ko Kabuga yacuruje imiti y’inka, impu, ikawa ndetse n’imyenda ya caguwa.

    Ati 'Caguwa imaze kuboneka, Kabuga yahise atangira kuyicuruza cyane, akajya akorera hariya iwabo.'

    Mu gihe cye, kimwe n’abandi bose babaga bamaze kugira amafaranga bahitaga bajya kubaga mu Mujyi wa Kigali ndetse akaba ariho bakomereza ibikorwa byabo. Ibi niko byagenze kuri Kabuga.

    Katabarwa kandi anyomoza amakuru y’ibihuha yakunze kuvugwa ko Kabuga yari afite imbaraga zidasanzwe yakoranaga nazo ari nazo zatumaga abantu bamutinya ndetse bakanatinya kugera mu rugo rwe.

    Yakomeje agira ati 'Ninjye wamwubakishiriza ndetse nkaba na Chef w’abamukoreraga mu Cyayi, nawe yamfataga neza nk’uko bisanzwe. Na nyuma amaze gukira yavaga I Kigali akaza I Byumba abantu bose akabaha akazi.'

    Uyu musaza avuga kandi ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga yari asanzwe ari umucuruzi w’ibitiyo, amasuka, imihoro n’ibindi bintu byinshi yajyaga kuzana mu mahanga akaza kuranguza mu Rwanda.

    Ikiganiro na Katabarwa, umuvandimwe wa Kabuga..

    Katabarwa avuga ko muri rusange kugira ngo Kabuga abe umuherwe, ubukire bwe yabukomoye ku bushabitsi ariko by’umwihariko Abahinde bakoreraga mu Rwanda aribo babaye nk’ikiraro cye cyo kuba umunyemari wo ku rwego rwo hejuru.
    Uyu musaza nubwo ashidikanya avuga ko Kabuga yabyaye abana batanu barimo umuhungu umwe n’abakobwa bane.

    Ati 'Ntabwo yabyaye abana benshi kuko atigeze ashaka abagore barenze umwe, we yiberaga mubyo gushaka amafaranga gusa akirundaho imitungo ibyo kubyara ntabwo yigeze abibonera umwanya.'

    Yamaze imyaka 26 yihishe, uko yagiye acika ibitero byo kumufata

    Nkuko bigaragazwa n’inyandiko yemewe n’amategeko, Kabuga yasabye ubuhungiro mu Busuwisi ku itariki ya 22 Nyakanga 1994, kuri viza yemewe.

    Yaje kugarurwa mu Rwanda ku itariki ya 18 Kanama 1994, ariko abasha guhita ahungira i Kinshasa muri RDC, mbere y’uko ihuriro ry’Abanyarwanda babaga mu Busuwisi ritanga ikirego kuri we.

    Igihugu cy’u Busuwisi cyishyuye urugendo rwe n’abana be barindwi, ku mafaranga 21,302 y’Amasuwisi.

    Raporo ivuga ko 'Uretse ibyo, mbere yo kwirukanwa, bigaragara ko yabashije kubona uko ajya muri banki yari iri i Geneve, abasha kubikuramo amafaranga.'

    Tariki ya 18 Nyakanga 1997, yacitse umukwabu wo kumuta muri yombi wari wiswe 'Naki', wakorewe ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Bivugwa ko umupolisi w’Umunyakenya yaretse Kabuga akigendera.

    Nkuko abagenzacyaha ba ICTR babivuga, Kabuga ngo yaba yarahawe umutekano n’uwari Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi.

    Muri Mata 1998, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu nzu yari iya mwisywa wa Perezida Moi, yari yegeranye n’iy’umuhungu wa Moi.

    Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukurikirana intwaro zaguzwe n’umutwe witwaraga gisirikare wa Leta y’u rwanda, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu burasirazuba bwa Asia muri Nzeri 1998.

    Nyuma muri 2000, bivugwa ko yahise ajya mu Bubiligi, aho bivugwa ko umugore we atuye.

    Tariki ya 11 Kamena 2002, Leta zunze ubumwe za Amerika, zatangije ubukangurambaga mu itangazamakuru bwo guta muri yombi Kabuga, ndetse ubwo bukangurambaga bwaje no kugera ku gihembo cya miloyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, ku muntu wari gutanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

    Kabuga Félicien akurikiranweho ibyaha birindwi : Ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ikiganiro na Katabarwa, umuvandimwe wa Kabuga..

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyemari-utarize-Imvano-y-ubukire-bwa-Kabuga-Felicien

  • Amerika : Abacuruzi bafite ubwoba ko hashobora kuba imyigaragambo ikurikiye amatora #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, aribwo muri iki gihugu basoza amatora ya Perezida ugomba kuva hagati ya Donald Trumo wari usanzwe kuri uyu mwanya ndetse na Joe Biden wigeze kuba Visi Perezida ku ngomba ya Barack Obama.

    Impungenge ko ibiva muri aya matora yo kuri uyu wa kabiri bishobora kutavugwaho rumwe zanagize ingaruka ku masoko y’imari n’imigabane.

    Gusa ibipimo by’ingenzi ku masoko y’imari n’imigabane ya Amerika byasoje umunsi wo ku wa mbere biri hejuru, bihindura ingendo y’igabanuka rikomeye ryabayeho mu Cyumweru gishize.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko amakusanyabitekerezo yo mu gihugu agaragaza ko Joe Biden ari imbere mu kugira amahirwe menshi yo gutorwa ugereranyije na mukeba we Perezida Donald Trump.

    Ariko uko kuba imbere kwa Biden kugabanukaho muri leta nkeya zishobora kugena ibiva muri aya matora. Imanza ku majwi azabarurwa zamaze gutangira muri za leta nyinshi.
    Mu mwaka wa 2000, kongera kubara ibyavuye mu matora muri leta ya Florida byateje urujijo ku biva mu matora y’Amerika, amasoko y’imari n’imigabane agabanukaho hafi 5%, nkuko bivugwa na Brian Gardner ukuriye igenamigambi i Washington muri banki ya Stifel.

    Gardner araraguza umutwe ko Biden ashobora gutsinda aya matora ariko akaburira ko ibibazo bishobora kuvuka nyuma y’amatora n’ibikorwa by’urugomo, bishobora gutuma amasoko y’imari n’imigabane ahungabana cyane kurushaho kuri iyi nshuro.

    Mu cyumweru gishize, iguriro rizwi nka Walmart ryatangaje ko ribaye rihagaritse gucuruza imbunda n’amasasu mu mashami yaryo abarirwa mu bihumbi muri Amerika, rivuga ko rifite impungenge ko habaho “imidugararo mu baturage”.

    Ariko nyuma y’umunsi umwe ryisubiraho kuri icyo cyemezo.

    Mu minsi ya vuba ishize, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Australia byatanze amakuru mashya ajyanye n’ingendo, biburira abaturage ba Australia kwirinda kwerekeza muri Amerika kuko bishoboka ko haba urugomo.

    Ibyo biro bya Australia byagize biti 'Mufate ingamba zo kwirinda muri iki gihe cy’amatora. Mwirinde kujya mu turere tuberamo imyigaragambyo.'

    Abanyamerika barenga miliyoni 96 bamaze gutora mbere y’iyi tariki nyirizina y’amatora. Biraca amarenga ko aya matora ashobora kuba aya mbere yitabiriwe cyane mu myaka 100 ishize.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amerika-Abacuruzi-bafite-ubwoba-ko-hashobora-kuba-imyigaragambo-ikurikiye-amatora

  • Kamonyi: Abantu bane bakekwaho kwica umukecuru Nyirampfakaramye bafashwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, ku mugoroba w'uyu wa 02 Ugushyingo 2020 rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica umukecuru Nyirampfakaramye Vilijiniya w'imyaka 66 y'amavuko. Hanatawe muri yombi kandi umugore witwa Uwimana Alphonsine ukehwaho kuba ariwe watanze akazi ko kwica uriya mukecuru.

    Dore uko RIB yatangaje ifatwa ry'aba bakekwa;

    Soma hano inkuru ivuga ku iyicwa ry'uyu mukecuru;Kamonyi/Rugalika: Umukecuru w'imyaka 66 yishwe atewe icyuma
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-abantu-bane-bakekwaho-kwica-umukecuru-nyirampfakaramye-bafashwe/

  • Rayon Sports yasubukuye imyitozo, Sugira bivugwa ko yavunikiye mu Mavubi nawe yakoze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yingeye gusubukura imyitozo, ni nyuma yo gupimwa COVID-19 ndetse bakanatangira umwiherero uri kubera mu macumbi ya Skol aherereye mu Nzove.

    Mu bakinnyi bakoze imyitozo, harimo abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo nka Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi, Niyigena Clement wavuye muri Marines, Jean Vital Ourega batijwe na TP Mazembe, Niyonkuru Sadjati wavuye muri Marines, Mudacumura Jackson bita ‘Rambo’ wavuye muri Heroes na Mujyanama Fidele wavuye muri Heroes Fc.

    Muri iyi myitozo hagaragayemo kandi Sugira Ernest wavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi bivugwa ko yagize imvune, gusa ntihagaragayemo Nshimiyimana Imran na Sekamana Maxime baje muri iyi kipe bavuye muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino.

    Sugira Ernest nawe yakoze imyitozo

    Sugira Ernest nawe yakoze imyitozo

    Bashunga Abouba wavuye muri Buildcon yo muri Zambia nawe yarakoze

    Bashunga Abouba wavuye muri Buildcon yo muri Zambia nawe yarakoze

    Umutoza Guy Bukasa yakoresheje imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

    Umutoza Guy Bukasa yakoresheje imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

    Drissa Dagnogo mu myitozo

    Drissa Dagnogo mu myitozo

    Manasseh Mutatu nawe yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

    Manasseh Mutatu nawe yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

    Manasseh Mutatu na Mugisha Gilbert

    Manasseh Mutatu na Mugisha Gilbert

    Mugisha Gilbert, umwe mu bakinnyi bamaze iminsi muri Rayon Sports

    Mugisha Gilbert, umwe mu bakinnyi bamaze iminsi muri Rayon Sports

    Jean Vital Ourega wavuye muri TP Mazembe

    Jean Vital Ourega wavuye muri TP Mazembe

    Iyi kipe yanasuwe na Komite nshya iheruka gutorwa

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Rayon-Sports-yasubukuye-imyitozo-Sugira-bivugwa-ko-yavunikiye-mu-Mavubi-nawe-yakoze-AMAFOTO