Category: Uncategorized

  • Zimwe mu mpunzi z’Abanye Congo zimuriwe mu nkambi ya Mahama nyuma y’imyaka umunani #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zimuriwe I Mahamga ni izari zicumbikiwe ahantu hari hateye impungenge ko hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga dore ko hari mu manegeka ndetse hegereye impanga n’ishyamba cyane ku buryo zitari zizeye umutekano wazo.

    Bamwe muri izi mpunzi bari bamaze imyaka umunani bacumbikiwe muri iyi nkambi bishimiye iki cyemezo cyafashwe na leta y’u Rwanda ku bufatanye n, gusa bavuga ko hari ibikorwa by’iterambere bari bamaze gukora muri aka gace ku buryo kubisiga ari ikibazo.

    Abaganiriye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, ubwo bari bategereje gufata imodoka zibahagurutsa i Nyamagabe ziberekeza i Kirehe bavuze ko babanye neza n’abaturage bo mu kagari ka Kigeme ariko nanone kuva bavanywe mu manegeka ari ibyo kwishimira.

    Uwimana Mariette yagize ati 'Twari dufite impungenge z’ishyamba twari dutuyemo, tukagira impungenge z’inkangu itwugarije, ubwo rero barakoze cyane kudukura muri ayo manegeka, barakoze Imana ibahe umugisha.'

    Yakomeje agira ati 'Twabanye neza n’abaturage bo mu Kagari ka Kigeme, twarahahiranye, turasabana mbese nabo Imana ibahe umugisha.'

    Umusaza witwa Ngabujabami yagize ati 'Ahantu nari ntuye ni ahantu h’ishyamba twugarijwe n’inkangu n’amanegeka ariko turishimye cyane kubona bahatuvanye twari dufite impungenge ko bishobora kutugwira, Imana ishimwe kuko tuhavuye twese tukiri bazima.'

    Kuva mu 2012, izi mpunzi zigeze muri iyi nkambi ya Kigeme iherereye mu Kagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, hari ibikorwa by’iterambere bamwe muri izi mpunzi bari bamaze gukorera muri aka gace.

    Ibi ni bimwe mu biteye impungenge abanyarwanda batuye muri aka gace kuko nabo hari ibikorwa bakoranaga n’izi mpunzi ndetse na bamwe mu bari bafite ibikorwa byari bifite abakiriya biganjemo izi mpunzi.

    Inkambi ya Kigeme yari isanzwe irimo impunzi z’Abanye Congo zisaga ibihumbi 21, zirimo izageze mu Rwanda mu 2012, ndetse n’abagiye baza mu myaka yagiye ikurikiraho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Zimwe-mu-mpunzi-z-Abanye-Congo-zimuriwe-mu-nkambi-ya-Mahama-nyuma-y-imyaka-umunani

  • Abayobozi bakuru ba REB bahagaritswe mu kazi kabo by'agateganyo. Impamvu nyamukuru ni iyihe? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB cy' ahagaritse by'agateganyo abayobozi batatu barimo Dr. Ndayambaje Irenée ku mirimo kubera kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry'abarimu uko bikwiriye.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko abahagaritswe ari :

    . Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

    . Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

    . Bwana Ngoga James, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)'

    Aba bayobozi hashize iminsi abarimu bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ibijyanye no gushyira mu myanya abarimu birimo ibibazo. Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) nabyo giherutse kugaragaza ko ibi bibazo bitarakemuka mu gihe itangira ry'amashuri ryo ryaburaga iminsi micye.

    Aba bayobozi bahagaritswe mu gihe harihashize iminsi ibiri REB itangaje ko abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

    Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. REB kandi yatangaje ko gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.


    Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi Mukuru wa REB yahagaritswe by' agateganyo

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/abayobozi-bakuru-ba-reb-bahagaritswe-mu-kazi-kabo-byagateganyo-impamvu-nyamukuru-ni-iyihe/

  • Binjiza atubutse kubera imbuga nkoranyamvaga, akazi bakabona gute? 4 agomba kuba yujuje, 5 bafatwa nka ba mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda ishira niko Isi igenda itera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bikoreshwa n’abantu benshi bamwe bakazibyaza umusaruro, ababikora mu Rwanda bemeza ko ushobora kubikora bikagutunga nta kandi kazi ufite.

    Ababyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwamariza amakompanyi runaka, bazwi mu rurimi rw’icyongereza nka Influencers.

    Influencer ubundi biva ku ijambo Influence, bivuze kuba wabasha kumvisha umuntu ikintu cyangwa ugatuma agikora mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu Rwanda aba Influencers bamaze kuba benshi aho bagenda basinyana amasezerano na kompanyi amwe na namwe akomeye, ibintu bahamya ko byijiza agatubutse.

    Rukundo Patrick wamenyekanye gisata cy’imyidagaduro nka Patycope, ni umwe mu ba Influencer bakomeye mu Rwanda, aho ubu arimo gukorana na kompanyi zikomeye, mu kiganiro n’ikinyamamuru ISIMBI yavuze ko aka ari akazi gashobora gutunga ugakora nta kandi afite.

    Yagize ati'Nibyo, birashoboka cyane ko wagakora kakaba ariko konyine kagutunga. Ubundi niba hari icyo ushaka mu buzima wirinda abaguca intege ubundi ukizera.'

    Uyu mugabo ubu akorana na kompanyi zikomeye mu Rwanda zirimo Canal, Airtel, urubuga rufasha abantu kugura no kugurisha rwa Catchyz Rwanda, afasha mu iyamamaza bikorwa Sensitive Limited ndetse akaba akorana bihoraho na Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda. Ibi byose bikaba bimwinjiriza atari make nubwo atifuje kuvuga umubare wayo.

    Patycope yemeza ko ari akazi katunga umuntu nta kindi akora

    Edmund Kagire umunyamakuru wa Kigai Today ni umwe na we mubinjiza menshi biturutse mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga, aho mu bo bakorana kuri ubu harimo na Airtel, avuga ko uko iminsi igenda ishira indi ikaza mu Rwanda abantu bagenda bumva akamaro ko gukorana n’aba Influencers.

    Avuga kandi ko uburyo bo babonamo akazi batajya kugasaba ahubwo kompnyi zibegera bakavugana kuko bazi ko bavuga ijambo rikagera kure bitewe n’ababakurikira.

    Ati'mu Rwanda biragenda bizamuka, amakompanyi aratwegera akumva ko tuvuga ijambo rikagera kure bitewe n’abantu badukurikira, icyo uvuze bakacyumva niba ari ibyo ugurisha bakabigura, birimo biragenda iyo twamamarije umuntu ibicuruzwa bye biragurwa. Ntabwo mu Rwanda ujya kureba kompanyi ngo igufate nka Influecner akenshi nibo baza banshaka bitewe n’ibyo bakeneye ko mbakorera, nibo baba babona ko nabibasha, ntabwo tujya kwisabira baza batugana.'

    Edmund Kagire akomeza avuga ko kandi kugira ngo ube umu Influencer byibuze hari ibintu bine ugomba kuba wujuje n’ubwo benshi bibwiraga ko umubare w’abantu babakurukira uhagije(followers).

    Ati'uwo muntu rero akenshi ntabwo ashingiye kubamukurikira(followers) gusa nabo ni ingenzi kuko ni kimwe mu byo ugomba kuba ufite kugira ngo ube Influencer. Icya kabiri ni ukuba ufite urubuga(platform) rutuma abantu bumva, niba uri umuhanzi, niba uri umunyamakuru abantu bakwibanamo gute? Izina wubatse ufite mu bantu riragufasha, dufate urugero Kimenyi Yves ni umunyezamu mwiza ariko si uko arusha abandi bose hari n’abakinnyi bamurusha abafollowers ariko hari izina yubatse rituma kompanyi runaka imwegera bagakorana.'

    'Ikindi ugomba kumenya ko utaba Influencer mu bintu byose, ushobora gusanga ukomeye kuri Instagram ariko kuri Twitter bikanaga, bigusaba kumenya aho ufite imbaraga akaba ari ho ushyira imbaraga. Ikindi imyitwarire y’umuntu irafasha, ese abantu bakuzi bate? Urasinda? Imyitwarire y’umuntu nayo ni ngombwa kugira ngo bakwizere.'

    Kagire Edmund ahamya ko umubare w’abagukurikira udahigije kugire ngo ube Infkuencer, hari ibindi ugomba kuba wujuje

    Na we ahuza na Patycope ko umuntu ubikora bishobora kumutunga, gusa ngo kuko rimwe na rimwe ari ibintu biza bikagenda kuko amakompanyi menshi abakoresha iyo hari ibikorwa runaka bashaka kwamamaza kugira ngo bimenyekane(campaign), ibi bigatuma bajya gushaka n’akandi kazi ku ruande.

    Uretse Patycope na Kagire Edmund abandi bazwi mu Rwanda bafatwa nk’abakomeye ni Richard Kwizera, Musoni Edwin na Fiona Kamikazi

    Si aba gusa kuko hari n’andi mazina menshi nk’asanzwe azwi na benshi bitewe n’akazi bakora harimo abanyamakuru Lucky Nzeyimana na Anita Pendo, umwamikazi wa Instagram Shaddyboo, aba bose bahuriye ku kuba bamamariza kompanyi ya Catchyz Rwanda ifasha mu kugura no kugurisha kuri murandasi, ni bamwe mu barimo gukigita ifaranga babikesha kwamamaza ku mbuga nkoranyamabaga.

    Saddyboo ni umwe mu bakobwa barimo kwinjiza amafaranga kubera imbuga nkoranyambaga, we akorera kuri Instagram cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/binjiza-atubutse-kubera-imbuga-nkoranyamvaga-akazi-bakabona-gute-4-agomba-kuba-yujuje-5-bafatwa-nka-ba-mbere-mu-rwanda

  • Rayon Sports yasubukuye imyitozo, Sugira bivugwa yo yavunikiye mu Mavubi nawe yakoze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yingeye gusubukura imyitozo, ni nyuma yo gupimwa COVID-19 ndetse bakanatangira umwiherero uri kubera mu macumbi ya Skol aherereye mu Nzove.

    Mu bakinnyi bakoze imyitozo, harimo abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo nka Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi, Niyigena Clement wavuye muri Marines, Jean Vital Ourega batijwe na TP Mazembe, Niyonkuru Sadjati wavuye muri Marines, Mudacumura Jackson bita ‘Rambo’ wavuye muri Heroes na Mujyanama Fidele wavuye muri Heroes Fc.

    Muri iyi myitozo hagaragayemo kandi Sugira Ernest wavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi bivugwa ko yagize imvune, gusa ntihagaragayemo Nshimiyimana Imran na Sekamana Maxime baje muri iyi kipe bavuye muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino.

    Iyi kipe yanasuwe na Komite nshya iheruka gutorwa

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasubukuye-imyitozo-sugira-bivugwa-yo-yavunikiye-mu-mavubi-nawe-yakoze-amafoto

  • Impunzi 620 z’Abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kigeme zimuriwe i Mahama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impunzi z
    Impunzi z’Abanyekongo 620 zimuriwe i Mahama

    Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, yavuze ko kwimura izo mpunzi biri muri gahunda yo kurengera no kunoza imibereho imibereho y’impunzi, ndetse no gukumira iyangirika ry’ibidukikije mu nkambi ndetse n’inkengero zazo.

    Inkambi ya Kigeme isanzwe icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 18, zahunze imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Naho inkambi ya Mahama izo mpunzi zimuriwemo, yari isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga 43,500 muri za 2015.

    Muri uyu mwaka wa 2020, bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi basabye gusubira mu gihugu cyabo ku bushake, maze Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ifasha ababyifuza gutaha.

    Kugeza ubu, impunzi z’Abarundi zirenge 2000 zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, zamaze gutahuka mu gihugu cyabo ku bushake.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impunzi-620-z-abanyekongo-zabaga-mu-nkambi-ya-kigeme-zimuriwe-i-mahama

  • Mbabazi watawe n’ababyeyi, afite ubumuga bukomeye n’amateka ababaje #rwanda #RwOT

    Mbabazi Farida ni umukobwa w’imyaka 11 ubana n’ubumuga bwo kutavuga n’ubw’ingingo ntabasha kwikura aho ari. Bamutaye afite imyaka 3 atoragurwa n’umugiraneza.
    Mbabazi ntazi ababyeyi be, ntavuga, ntiyikura ku buriri, akorerwa byose. Aratamikwa yewe anahindurirwa n’imyenda y’imbere. Yatoraguwe na Mukamugema Sarah mu mwaka wa 2009, hafi ya Stade ya Muhanga.
    Mukamugema wamutoraguye,babana iwe mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gifumba, umudugudu wa Rugarama, mu nzu y’icyumba (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4375

  • Children with special needs face learning challenges due to COVID-19 #rwanda #RwOT

    While adjusting to the online learning system has been hard for students of various grades, this dramatic change has made it uniquely hard for students with special needs.
    Umutesi Lisa is an assistant teacher in the special needs department. She assists children of various ages, from nursery to high-school. Living with special needs means that an individual whether a child or a young adult, requires extra help or extensive care when it comes to academic learning. Usually, these children (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4372

  • The Agricultural sector is acquiring more women due to COVID-19 #rwanda #RwOT

    Some women in Rwanda have lost their businesses and others their jobs as a result of COVID-19, making it harder for them to support their families. 'My business was just kicking off when the pandemic happened. I had to shut down before I invest more money into it,' said a previous restaurant owner. These women, however, have made their experience a success. Various women are now contributing directly to the agricultural sector. The pandemic enabled one of them to transition from the wedding (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4373

  • Byamusabye guhindura imibereho y’urugo ngo ahangane n’ingaruka za Covid-19 #rwanda #RwOT

    Bugenimana Liberee ucuruza inkweto mu isoko rya Muhanga avuga ko byamusabye guhindura imibereho y’urugo rwe kugira ngo ahangane n’ingaruka za COVID-19.
    Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye ubucuruzi muri Mutarama 2020, atangirana igishoro cy’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
    Mu mezi make abanziriza COVID-19 yakozemo, yabashaga kwinjiza ku munsi, inyungu iri hagati y’ibihumbi 8 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 15 igihe byagenze neza.
    Nyamara ngo COVID-19 ije, yatumye ubucuruzi buhagarara bajya (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4370

  • Abakandida 1,214 barahatanira kuyobora USA : Ibintu bitanu bitangaje kuri aya matora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’icyo gihugu, uwo ari we wese, agira ingaruka ku buzima bw’abanyamerika n’abatuye isi muri rusange, ari na yo mpamvu ibiri buve mu matora y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa kabiri bizagira ingaruka kuri buri wese.

    Dore bimwe mu by’ingenzi ukwiye kumenya ku matora yo muri USA:

    1.Amashyaka

    Politiki yo muri USA iganzwa cyane n’amashyaka abiri ari yo iry’Abarepubulikani (Republicans) n’iry’Abademokarate (Democracts). Ari na yo mpamvu umukuru w’igihugu buri gihe ava muri rimwe muri aya mashyaka.

    Ariko aya mashyaka si yo yonyine akorera muri icyo gihugu kuko hari andi mashyaka abarirwa mu majana harimo azwi cyane nka Libertarian Party, Green Party, Constitution Party na Party for Socialism and Liberation. Harimo kandi amashyaka aharanira inyungu z’ikintu runaka nka Legal Marijuana Now Party riharanira ko ibiyobyabwenge byemerwa cyane cyane urumogi. Nk’uko tuza kubibona mu kanya, amenshi muri aya mashyaka afite abakandida na bo bari guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

    2. Inteko itora (Electoral College)

    N’ubwo abaturage barenga miliyoni 255 ari bo bagomba kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri USA, mu by’ukuri abantu 538 bagize inteko itora ni bo bazahitamo uzaba Perezida. Uzaba perezida akaba agomba kugira byibuze amajwi 270 muri aya 538.

    Buri Leta muri 50 zigize USA igenerwa umubare w’abantu bagomba kuyihagararira muri iyi nteko itora hashingiwe ku mubare w’abantu batuye iyo Leta. Ni ukuvuga ko abaturage basanzwe baba barimo gutora ku rwego rwa Leta yabo kugira ngo bahe umukandida runaka amajwi ahagije y’abazamuhagararira mu nteko itora. Ni na yo mpamvu umukandida ashobora kugira amajwi menshi y’abaturage bamutoye (popular vote) ariko ntagire amajwi ahagije y’abamuhagarariye mu nteko itora. Ibi ni byo byabaye kuri Hillary Clinton mu mwaka wa 2016, ubwo yatsindwaga na Donald Trump.

    Ikindi ni uko umukandida ugize amajwi menshi muri Leta ahita ahabwa amajwi yose y’abahagarariye iyo Leta muri ya nteko itora.

    3. Hari Leta zifite ingufu kurusha izindi

    Nyinshi muri Leta zigize USA ziba zifite ishyaka runaka zizwiho gushyigikira. Ni na yo mpamvu muri Leta 50 zigize icyo gihugu, inkeya ari zo zihabwa umwanya munini iyo abakandida barimo kwiyamamaza kuko zo ziba zizwiho kuba zashyigikira umukandida umwe cyangwa uwundi. Izo Leta zizwi nka «swing states ».

    Zimwe muri zo harimo Florida na Ohio, mu gihe Arizona na Texas zari zisanzwe ari iz’Abarepubulikani, mu matora yo muri uyu mwaka na zo zirimo guhatanirwa n’abakandida bombi. Izindi Leta zishobora kubogamira ku Barepubulikani cyangwa Abademokarate ni Georgia, Iowa, Michigan, Minnesota, Nevada, New Hampshire, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin.

    4. Ntabwo harimo gutorwa umukuru w’igihugu gusa

    N’ubwo hakomeje kuvugwa amatora y’umukuru w’igihugu muri USA, ntabwo ari bo bategetsi bonyine barimo gutorwa. Abaturage ba Amerika barimo kandi gutora abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri).

    Imyanya yose uko ari 435 y’Abadepite irimo guhatanirwa, mu gihe muri Sena harimo guhatanirwa imyanya 33. Abademokarate barimo gushaka kugira abadepite benshi n’abasenateri benshi kugira ngo mu gihe perezida Donald Trump yakongera gutorwa bazabe bafite ubushobozi bwo gusubiza inyuma bimwe mu byemezo yafata.

    5. Abakandida 1,214

    Nk’uko twari tumaze kubivuga abakandida bahagarariye Abademokarate n’Abarepubulikani ni bo barimo kuvugwa cyane muri aya matora y’umukuru w’igihugu, ariko mu by’ukuri aya matora arimo abakandida 1,214 bahatanira umwanya wa Perezida.

    Harimo abakandida bahagarariye ariya mashyaka yandi twavuze nka Jo Jorgensen uhagarariye ishyaka Libertarian Party, Howie Hawkins uhagararriye Green Party, Gloria La Riva uhagarariye Socialism and Liberation Party, n’abakandida bigenga, barimo icyamamare Kanye West.

    Usibye Jo Jorgensen wabashije kwiyandikisha kuri lisiti y’itora muri Leta 50 zose zigize USA, abandi bakandida bagiye banditse kuri lisiti y’itora muri Leta zimwe mu gihe batagaragara kuri lisiti yo mu zindi.

    Amategeko agenga itora aho muri Amerika kandi ateganya ko umukandida utagaragara kuri lisiti y’itora, ashobora gusaba abamushyigikiye kwandika izina rye ku rupapuro rw’itora bemeza ko ari we bahaye ijwi ryabo (write-in candidate).

    Hifashishijwe BBC & Wikipedia

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abakandida-1-214-barahatanira-kuyobora-usa-ibintu-bitanu-bitangaje-kuri-aya-matora