Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bwa Providence Imana yakijije kanseri #rwanda #RwOT

    Waba warigeze gusengera umuntu imyaka myinshi ugasanga utazi niba koko amasengesho yawe yarumviswe n’Imana? Cyangwa ngo wumve ko yagize agaciro? Ese wakora iki Imana ikubwiye mu gicuku ngo byuka usengere umuntu runaka? Igisubizo ni ugusenga ushyizeho umwete. Uku niko byagenze kuri Providence wari urwaye Kanseri yaramuzahaje ariko hamwe n’isengesho ryuzuye ukwizera, yarayikize.

    Pawulo atwibutsa mu rwandiko rwa 1 yandikiye Abatesalonike 5:16-1 ati:”Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima kuko ari byo Imana ibashakamo muri Kristo Yesu”.

    Mu magambo ye Providence aradusobanurira uko byamugendekeye

    “Mu gihe narwanaga na kanseri, Imana yasubije amasengesho yanjye, kandi akenshi yagendaga isubiza amasengesho mbere y’uko menya ko nkeneye gusenga.

    Ibyiringiro byange mu kubasangiza iyi nkuru y’uburyo twasenze tugasubizwa ni uko nagendeye ku magambo ari mu gitabo cy’Imigani 15:23.

    Mugihe nari ndembejwe na kanseri, nari mfite imyaka 31, mbere yaho nari mfite ubuzima bwiza ku buryo buri cyumweru nakoraga irugendo rw’ibirometero 15 ku butumburuke bwo hejuru. Mubyukuri nari mfite ubuzima bwiza. Mugihe nari maze kurwara kanseri, abaganga bakoze ibishoboka byose bica cells zigize iyo kanseri bakoresheje kubaga kandi babikoranye umwete n’ubushishozi bwinshi.

    Icyo gikorwa cyangizeho ingaruka ku mubiri ndetse no mu bitekerezo kuko nahise ndangwa n’agahinda gakabije. Ijoro rimwe Satani yanteje ubwihebe bukomeye numva ntakaje icyizere cyo kubaho. Muri ako gahinda numvise ijwi rimbwira riti:”Senga” Nahise ntangira gusenga cyane nti:”Mana nkiza”.

    Umugore wubaha Imana wari incuti yanjye tukiri urubyiruko, ubwo yari ari mu bitotsi Imana yashyize mu mutima we umuhate wo kunsengera, yubashye Imana koko arabyuka apfukama hasi aransengera cyane nk’usengera umwana we, kugeza ubwo yumvise ko isengesho rye ryumvikanye.

    Hashize igihe gito nyuma y’isengesho, uko uwo mugore yasengaga niko natangiraga kumva kwiheba bigenda bishira, ariko nakomezaga kubona ifoto y’uwo mugore urimo kunsengera igenda iza mu maso yanjye kandi nzi ko tudaherukana bikanyobera, kuko n’ubwo yari arimo kunsengera njyewe sinari mbizi. Igihe rero cyaje kugera narakize duhurira ku rusengero nuko uwo mugore ansobanurira uko byagenze byose igihe yansengeraga”.

    Imana yumva amasengesho

    Mubyukuri nizeye agakiza ka Yesu mu buzima bwanjye bwose hatabayeho gushidikanya cyangwa kureba hirya. Nizeye ko Imana buri gihe idasubiza amasengesho yacu mu buryo twari twiteze, ahubwo isubiza igihe cyayo kigeze kandi ikurikije umugambi wayo.

    Si gombwa ko buri gihe tubona ibisubizo by’amasengesho yacu ariko uko byagenda kose tugomba guhora dusenga kandi twizeye bihagije ko Imana izadusubiza bigendanye n’umugambi wayo.

    Ku bantu murimo gusengera incuti zanyu cyangwa abavandimwe bari mu kaga, ntimucogore ibyiringiro birahari ku bizera.

    Mu gusoza ubuhamya bwe, Providence arashima Imana ko yumvise gusenga ikamukiza kanseri ndetse n’agahinda gakabije yari afite. Arasabira kandi umugisha abamusengeye bose kuko Imana itajya yirengagiza intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro.

    Source: Christian post.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Providence-Imana-yakijije-kanseri.html

  • Amafoto y’umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi Nshuti Appolinaire #rwanda #RwOT

    Nshuti ufatanya ubuhanzi no kuba umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader) mu Itorero rya Living Worship Church i Kanombe, azwi mu ndirimbo zirimo 'Amashimwe, Ku Musozi n’izindi.

    Uyu muhanzi aherutse gushyira kuri WhatsApp, amafoto y’umukobwa atigeze atangaza amazina, gusa yayaherekeje amagambo aryohereye ndetse agaragaza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo.

    Uyu muhanzi yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru ku bijyanye n’uyu mukobwa gusa amakuru atangwa na bamwe mu nshuti ze za hafi ni uko uyu mukobwa yitwa Mutoni Alice ndetse ataba mu Rwanda.

    Muri aya mafoto yashyize kuri WhatsApp, hari iyo yaherekeje amagambo avuga ngo 'Byararangiye namaze guhitamo ! Hehe n’urukundo rw’agahararo.'

    Uyu musore hari ifoto y’uyu mukobwa yashyize kuri Status ye ya WhatsApp ayiherekeza amagambo avuga ngo 'Urukundo rwanjye.'

    Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi yabwiye UKWEZI, ko Nshuti na Mutoni bamaze igihe bari mu rukundo ndetse bitegura kurushinga mu mwaka utaha. Mutoni, umukobwa bivugwa ko yenda kurushinga n’umuhanzi Nshuti Nshuti aherutse kugaragaza ko yamaze guhitamo umukunzi we, Mutoni

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amafoto-y-umukobwa-bivugwa-ko-ari-mu-rukundo-n-umuhanzi-Nshuti-Appolinaire

  • Diamond Platnumz yavuze agahinda yagize nyina arwara akananirwa kugenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz na nyina umubyara
    Diamond Platnumz na nyina umubyara

    Mu kiganiro na Wasafi FM, Diamond yavuze uburyo yajyanye nyina kumuvuza mu buhinde, ibintu avuka ko byamuhenze cyane kuko muri icyo gihe nta mafaranga ahagije yari afite.

    Umuyobozi wa Wasafi avuga ko kimwe mu bintu bimushimisha mu buzima ari ukubona nyina afite ubuzima buzira umuze, kuko uburwayi yagiye muri 2013 bwamuteye ubwoba.

    Ati “Umwaka wa 2012-2013 mama yagize stroke bisaba ko ajyanwa mu Buhinde kuvuzwa. Ni ubwa mbere nari mbonye mama atabasha kugenda, kuvuga cyangwa kugira ikindi kintu akora, hakwiyongeraho amafaranga byasabaga byanteye ubwoba. Iyo bitaba umuziki sinari kubona uko mpikura”.

    Mu myaka ishize uko Chibu Dangote yagiye amenyekana, ahora agaruka ku buryo Sandra Sanura Kassim uzwi nka Mama Dangote nyina umubyara, yamubereye inkingi ya mwamba mu buzima bwe, ndetse no mu kazi ke k’umuziki n’ubuzima bubi babanyemo akura.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/diamond-platnumz-yavuze-agahinda-yagize-nyina-arwara-akananirwa-kugenda

  • Rubavu na Goma bagiye korohereza abakozi n’abanyeshuri kwambuka umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma
    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma

    Kigali Today yavuganye na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwali, avuga ko batafunguye imipaka ahubwo ibiganiro byabaye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 mu Mujyi wa Goma, byari bigamije korohereza abarwayi bakenera kwambukiranya umupaka bajya kwivuza, abakozi bakenera kwambukiranya imipaka bajya mu mirimo hamwe n’abanyeshuri bakenera kujya ku mashuri mu gihe yatangiye.

    Yagize ati “Si ugufungura imipaka, ahubwo abakozi n’abanyeshuri bafite inzandiko z’inzira nka ‘laisser passe na Pass sport’, bakwemererwa kwambuka ariko bakagumayo atari ingendo za buri munsi”.

    Inama yahuje intumwa z’Intara zombi, iz’uRwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse naho ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ziyobowe na Guverineri Nzanzu Carly Kasivita.

    Imyanzuro y’inama yasomwe na Jean Paul Maregani, ivuga ko mu korohereza abantu bamwe na bamwe ku mipaka ihuza Rubavu na Goma, hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, hemerewe kwambuka ibyiciro bikurikira.

    Abaganga n’abarimu bava mu Rwanda bakajya gukorera muri Kongo, cyangwa abaganga n’abarimu bava muri Kongo bakajya mu Rwanda, abanyeshuri biga muri Kongo cyangwa abanyeshuri biga mu Rwanda, kimwe n’abandi bakozi bafite imirimo ihoraho baturiye iyi mijyi.

    Abandi bemerewe kwambuka ni abacuruzi bato bibumbiye mu mashyirahamwe, kugira ngo hirindwe umubare nyamwinshi bakazumvikana uko bazajya bohererezanya ibicuruzwa hirindwa Covid-19.

    Guverineri Munyantwari avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bukorwa mu kohererezanya ibicuruzwa.

    Mu myanzuro y’iyi nama, impande zombi zemeranyije ko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bunyura ku mupaka munini, bagiye kuzajya banyura ku mupaka muto hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakaba basabye ko abaturage birinda ibikorwa byo kunyura mu nzira zitemewe zambukiranya imipaka.

    Iyi myanzuro irafasha ibigo byigisha muri Rubavu byavugaga ko bifite ikibazo cy’abarimu bari mu Mujyi wa Goma bari barabuze uko bagaruka mu kaz, hamwe n’abanyeshuri biga mu Rwanda batuye mu Mujyi wa Goma, kimwe n’abanyeshuri bo mu Rwanda bashaka kujya gukomeza amashuri mu Mujyi wa Goma.

    Icyakora ubu buryo bwo gufasha abaturage bugiyeho buzorohereza abambuka bagaturayo atari abagenda bagaruka nk’uko byari bisanzwe.

    Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bamaze iminsi bataka kuba bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, Abanyekongo babyohererejwe bakabihombya cyangwa bakabambura bigatuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka butagenda neza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-na-goma-bagiye-korohereza-abakozi-n-abanyeshuri-kwambuka-umupaka

  • La Première Dame, Jeannette Kagame, appelle les grands du pays a dépasser leurs sentiments ethnistes #rwanda #RwOT

    'Osez haïr les mauvais sentiments exprimés, quand bien même ils sont proférés par un adulte ou une parenté “, a lancé comme un cri la Première Dame du Rwanda, Mme Jeannette Kagame, à l’endroit des membres de Unity Club faite de hautes personnalités du pays accompagnés de leurs conjoints ce samedi 31 octobre 2020.

    Un nationalisme rwandais autour de NDI UMUNYARWANDA
    'Prenez en charge les jeunes gens et enseignez-leur les bonnes valeurs de NDI UMUNYARWANDA', a-t-elle insisté dans un appel à dépasser les stéréotypes ethnocentristes inculqués et incrustés dans la conscience des plus de cinquante ans depuis 1959, date à laquelle le Rwanda a basculé dans l’idéologie du divisionnisme ethnique savamment inoculé par le colon belge et le clergé romain.

    Prenant appui sur un récent rapport de la Commission Nationale de l’Unité et la Réconciliation qui centre le rayonnement de cette idéologie de l’ethnocentrisme hutu tutsi à partir du noyau familial, la Première Dame exhorte ses pairs à prêcher par exemple dans un effort de combattre et d’éradiquer cette idéologie et d’embrasser carrément celle de NDI UMUNYARWANDA.

    Les élus au festin national rwandais actuel sont de tous bords. Il s’entend que, contrairement aux régimes antérieurs, ici il n’est pas question d’une structure si secrète soit-elle qui ferait une apologie de l’ethnocentrisme. Malheureusement ce courant fait fureur dans les pays voisins du Rwanda.

    ” Soyez fermes sur votre unité. Votre dimension de NDI UMUNYARWANDA devra vous accompagner dans vos préoccupations quotidiennes. Faites souvent vos analyses des problèmes que nous avons connus. Et nous nourrissons espoir que vous serez à l’origine d’une solution durable de ces problèmes “, a dit véhément la Première Dame.

    Elle a tout dit cette grande dame. Elle a fait allusion aux puissants lobbies internationaux qui tuent dans l’œuf toute tentative et initiative de stratégies assises par le régime rwandais actuel pour construire son nationalisme et dépasser les barrières morales ethniques.

    Une insistance renforcee

    Elle comme son grand prince trônant,le Prsidant Paul Kagame, adopte le raisonnement dialectique sur la question de NDI UMUNYARWANDA. Elle ne doute pas un seul instant que cette idéologie ancestrale rwandaise va se ré enraciner dans la conscience populaire. Mais elle pose des préalables.

    ” Dans notre pays, nous avons construit des institutions et structures qui luttent pour que chaque citoyen rwandais ait le minimum, la base lui permettant de faire évoluer ses conditions de vie. Cela se fait parce que nous mettons en avant la valeur de la personne humaine et ses qualités et aspirations souhaitées. Voilà ce qui nous attire des aigris, des mécontents qui, voulant assouvir leurs intérêts individuels, brandissent leurs régions d’origine et trahissent ainsi leur rwandité “. Elle aura tout dit la Première Dame. A bon entendeur salut !

    Pour elle, c’est ça la ligne philosophique, le fondement de la Unity Club-Intwararumuri (le porte-flambeau)
    ” Nos focalisons notre lutte contre le génocide et son idéologie autant que cela est inscrit dans notre Constitution “, a-t-elle ajouté appelant les membres du Club à faire chacun un examen de conscience pour évaluer dans quelle proportion sa famille éclaire celles de ses alentours à ce sujet de la rwandité et de l’amour de la patrie.

    La Première Dame ne finira pas son discours sans donner son héritage idéologique devant gouverner au quotidien les faits et gestes des hautes personnalités du pays- membres de la Unity Club- Le Porte Flambeau.
    En d’autres termes, elle a posé des démarches intellectuelles permettant audit membre d’améliorer son aura dans la société dans la dynamisation de NDI UMUNYARWANDA.

    ” Il faut se sentir appelé, engagé dans la lutte. Cela transparaîtra dans la façon de percevoir les choses et les problèmes, dans la réalisation de ses responsabilités sociales, dans le travail bien fait, dans la discipline qu’on se sera imposée, dans la confiance-de-soi, dans l’humilité et la maîtrise de ses sentiments personnels, dans la patience et l’honnêteté qui gouverneront ses faits et gestes quotidiens et surtout la la connaissance de soi afin de mieux comprendre avec esprit de suite l’univers qui vous entoure.

    Une grande leçon du vivre ensemble !!
    Mais la Grande dame aurait dû aussi parler de la quantité d’efforts surhumains à être fourni par le Membre de son club pour ne pas tomber dans les vices trop tentants du capitalisme sauvage qui est en cours dans le monde et au Rwanda en particulier.

    Images de la rencontre

    La Premiere Dame fonde tout espoir dans la jeunesse pour eradiquer cet ethnocentrisme et asseoir la rwandite

    Communication de Mgr Ruchahana, President de la Commission Unite et Reconciliation

    Dr Senateur Emmanuel Havugimana ; sa communication s’etant sur la genese du genocide des Tutsi depuis la mise sous tutelle belge du Rwanda par la Societe des Nations

    Basile Uwimana, journaliste a RBA, Moderateur des travaux de debats du jour

    Jeannette Bayisenge : Ministre de la Promotion feminine et Gender. Sa communication tourne autour de la stricte importance de la rwandite dans la conscience nationale rwandaise

    Patrick Kurumvune se sent apaise par l’ideologie de Ndi Umunyarwanda. Cette ideologie lui a remonte le moral lui dont le pere est en prison pour pillage dans le genocide des Tutsi de 1994

    Uwacu Julienne, DG de FARG/Fonds d’Appui aux Rescapes du Genocide

    Dr Nsanzabaganwa Monique, Vice presidente de Unity Club

    Hon. Bernard Makuza, ancien Premier Ministre, puis ancien President du Senat

    Ministre Shyaka Anastase, Ministre de la Bonne Gouvernance et Administration du territoire

    Inspecteur General de la Police Dan Munyuza

    doc26915|center>

    Deputee Muhongayire Christine

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/La-Premiere-Dame-Jeannette-Kagame-appelle-les-grands-du-pays-a-depasser-leurs.html

  • uwahoze ari umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco warufunzwe yabaye arekuwe byagateganyo #rwanda #RwOT

    Inkuru y'ifungwa rya Mutangana Jean Bosco yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangazaga ko uyu wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye Umuseke ko Mutangana Jean Bosco yarekuwe ejo hashize ku wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020.

    Dr Murangira B. Thierry avuga ko Mutangana yarekuwe by'agateganyo azakomeza gukurikiranwa ari hanze ndetse ko iperereza ku cyaha akekwaho, rigikomeje.

    Muri Nyakanga, Jean Bosco Mutangana yarahiriye kwinjira mu basanzwe bakora umwuga wo kunganira abandi mu mategeko (Avoka) ndetse biza kuvugwa ko yashinze inzu (cabinet) yo kunganira abantu mu mategeko.

    Mutangana Jean Bosco amaze igihe mu rwego rw'Ubutabera by'umwihariko mu rwego rw'Ubushinjacyaha kuko yanigeze kuba umuvugizi w'uru rwego.

    Yanabaye Umushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu igihe kinini, akaba yaranaburanye imanza zikomeye zirimo urwaregwagamo Emmanuel Mbarushimana alias Kunda woherejwe na Denmark ngo aburane ku byaha bya Jenoside

    The post uwahoze ari umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco warufunzwe yabaye arekuwe byagateganyo appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/03/uwahoze-ari-umushinjacaha-mukuru-mutangana-jean-bosco-warufunzwe-yabaye-arekuwe-byagateganyo/

  • Umukobwa w' imyaka 26 yiyahuye nyuma yo gusanga umukunzi we aryamanye n'undi mukobwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri umukobwa w' imyaka 26 y' amavuko wo mu gihugu cya Tanzania witwa Roby Chinara, yatunguranye bikomeye nyuma yo gusangwa mu nzu yiyahuye bikekwa ko byatewe n' umukunzi we nyuma yo gusanga aryamanye n'undi mukobwa.

    Ababyeyi banyakwigendera batangaje ko ku munsi w'ejo aribwo yavuze ko agiye gusura umuhungu bakundana, hanyuma hashize iminota nka mirongo itatu agiye, bajya kubona babona aragarutse, ngo babajije uyu mukobwa impamvu ahise agaruka, asubiza ko uwo yari yagiye kureba amusanze mu bye.

    Nyina w'umukobwa ngo ntiyabitinzeho cyane, ngo kuko yumvaga araza kubimubaza neza nijoro ngo kuko aribwo yari kuba afite umwanya urambuye.

    Umukobwa ngo yahise abwira nyina ko agiye kuba aryamyeho gato, nuko nijoro amasaha yo kujya kumeza ageze bategereza ko umukobwa aza baraheba. Nyina rero ngo yahise ajya mu cyumba cy'umukobwa nuko amusanga ku buriri yashizemo umwuka.

    Bamugejeje kwa muganga basanga umukobwa yashizemo umwuka koko. Nyuma y'ibizamini byafashwe n'abaganga, batangaje ko uyu mukobwa yafashe imiti isanzwe ihabwa inyamanswa.

    Nyina w'umukobwa yakomeje gutangaza ko yaje kureba muri telefoni ye agasanga umukobwa yandikiranye n'umushuti we witwa Esther mbere y'uko apfa amutekerereza byose uko byagenze.

    Kugeza ubu, uwo musore wakundanaga na Chinara kuri ubu ari mu maboko y'ubuyobozi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/umukobwa-w-imyaka-26-yiyahuye-nyuma-yo-gusanga-umukunzi-we-aryamanye-nundi-mukobwa/

  • Nyuma yo guhagarika ku kazi abayobozi bakuru ba REB, hagiye gukurikiraho iki? – Minisitiri Uwamariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Velentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kari, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.

    Abivuze nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo muri REB bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo, bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

    Bo bbayobozi bahagaritswe ni Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/nyuma-yo-guhagarika-ku-kazi-abayobozi-bakuru-ba-reb-hagiye-gukurikiraho-iki-minisitiri-uwamariya

  • TWAHASUYE : Ibitangaje ku rugo Perezida Habyarimana yabayemo imyaka irenga 30 – Video #rwanda #RwOT

    Uru rugo twarusuye. Ni ahantu hafite amateka akomeye, ariko ubu hasigaye hari ingoro ibarizwamo ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni. Twatembereye ibice bitandukanye bigize uru rugo, tunaganira n’umuyobozi w’iyi ngoro adutangariza byinshi ku mateka yaho no ku bikorwa birimo binasurwa, birimo ibihangano by’ubugeni n’igice cy’ibisigazwa by’indege.

    REBA VIDEO IGARAGAZA AHA HANTU NEZA HANO :

    Juvénal Habyarimana ni mwene Jean-Baptiste Ntibazirikana na Suzanne Nyirazuba. Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937 mu Gasiza mu Bushiru (Gisenyi). Yavukanaga n’abana 8, abahungu 4 n’abakobwa 4. Babiri muri bashiki be babaye abihaye Imana bo mu muryango w’Abenebikira. Sekuru Rugwiro yari umukozi ushinzwe gutekera abapadiri bera bari barashinze Paruwasi ya Rambura mu 1914. Se wa Habyarimana Juvénal witwaga Jean Baptiste Ntibazirikana, yari umu kateshisite (catéchiste).

    Afite imyaka 8 y’amavuko, Juvénal Habyarimana yatangiye amashuri abanza i Rambura aho yize imyaka itanu y’amashuri abanza, hanyuma ajya kurangiza umwaka wa 6 w’amashuri abanza kuri Paruwasi Gatorika ya Nyundo. Yatangiriye amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi, ariko kubera ko yashakaga kuba umuganga yavuye i Kabgayi ajya kwiga i Bukavu muri Kongo, muri Collège Interracial de Bukavu. Arangije yagiye kwiga mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Louvanium i Kinshasa.

    Ku itariki ya 17 Kamena 1960, Ingabo z’igihugu cya Kongo zarivumbagatanije, icyo gihe Juvénal Habyarimana yari amaze imyaka 2 mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza. Nk’abandi banyeshuri b’abanyamahanga byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo agataha mu Rwanda.

    Juvénal Habyarimana yageze mu Rwanda igihe Dominique Mbonyumutwa, waje kuba Perezida wa Repubulika w’agateganyo mu Rwanda, yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, icyo gihe akaba yarashakaga abasore bo kujya mu ishuri ry’aba ofisiye (Officiers) ry’i Kigali.

    Juvénal Habyarimana yinjiye muri iryo shuri tariki ya 10 Ugushyingo 1960 ari kumwe n’abandi basore b’abanyarwanda 6, ari bo : Pierre Nyatanyi (Se wa Nyakwigendera Minisitiri Nyatanyi Christine), Aloys Nsekalije, Sabin Benda, Epimaque Ruhashya, Alexis Kanyarengwe, na Bonaventure Ubalijoro.

    Juvénal Habyarimana niwe wasohotse muri iryo shuri ari uwa mbere afite inimero ya gisirikare imuranga (matricule 001). Amaze kubona impamyabumenyi yo kumanukira mu mutaka (brevet parachutiste), Juvénal Habyarimana yabonye ipeti rya Sous-Lieutenant ku itariki ya 23 Ukuboza 1961, ubwo aba abaye umusirikare wa mbere w’umunyarwanda wo mu rwego rwa ofisiye.

    Yabaye Lieutenant tariki ya 1 Nyakanga 1962, aba ariwe unahabwa icyubahiro cyo gufata ibendera rya mbere rya Repubulika y’u Rwanda ku munsi mukuru w’ubwigenge wabaye tariki ya 1 Nyakanga 1962. Icyo gihe yari afite imyaka 25 gusa.

    Akuriwe na Major François Vanderstraeten w’Umubiligi wari umugaba w’Ingabo, kuva tariki ya 31 Kanama 1962 kugera muri Werurwe 1963, Juvénal Habyarimana yoherejwe gukorera i Cyangugu ashinzwe ako karere ka gisirikare. Aho harebana na Bukavu muri Kongo ahari hatangiye ibikorwa byo kurwanya Leta y’i Kinshasa hakoreshejwe intwaro.

    Ni muri icyo gihe bivugwa ko Habyarimana yaba yarahuye bwa mbere na Joseph Désiré Mobutu wari Colonel akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Kongo (armée nationale congolaise). Tariki ya 23 Kamena 1963, Juvénal Habyarimana wari ufite ipeti rya Captaine, amaze kugirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zitwaga Garde nationale icyo gihe, yatanze amategeko ko Ingabo z’u Rwanda zitera inkunga ingabo za Kongo (armée nationale congolaise). Habyarimana yagizwe umugaba mukuru w’ingabo afite imyaka 26 gusa kandi ari bwo agihabwa ipeti rya Capitaine !

    Capitaine Juvénal Habyarimana na Colonel Joseph Désiré Mobutu, bashyize hamwe bashoboye gutsinda inyeshyamba zari ziyobowe n’uwitwa Pierre Mulele (Rebelles Mulélistes), muri Kamena 1964, mu rugamba rukomeye rwabereye ahitwa Kamanyola. Abari bamukuriye icyo gihe bari Ministre w’Ingabo Calliope Mulindahabi na Perezida Grégoire Kayibanda.

    Tariki ya 17 Kanama 1963, Capitaine Juvénal Habyarimana yashakanye na Agathe KANZIGA, wari urangije mu Ishuri ry’Imbonezamubano ryo ku Karubanda i Butare (Ecole sociale de Karubanda). Mu 1964, Habyarimana yinjiye muri Guverinoma ya Perezida Grégoire Kayibanda mu 1965 asimbuye Calliope Mulindahabi ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo (Ministère de la Garde Nationale). Icyo gihe Habyarimana yari Major.

    Kayibanda Grégoire, yayoboye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 12 kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara akaba yari yaranamugize Minisitiri w’ingabo icyo gihe. Habyarimana yamuhiritse amushinja gutonesha abo mu gace k’Amajyepfo y’u Rwanda, n’ibindi bikorwa by’ivangura rishingiye ku moko n’akarere.

    JPEG - 122.7 ko

    Kayibanda yahise afungwa hamwe n’umugore we, babagenera igihano cy’urupfu kuwa 26 Kamena 1974. Icyo gihano cyaje guhindurwamo gufungwa burundu maze bavanwa muri Rwerere aho bari bafungiwe, bafungirwa kwa Kayibanda mu rugo i Kavumu ho muri Gitarama hafi y’i Kabgayi, hari kuwa 11 Nzeri 1974, aha bakaba ari naho baje gupfira. Bivugwa ko Habyarimana yabicishije inzara kugeza bashizemo umwuka. Kayibanda Grégoire yapfuye afite imyaka 52 kuko yari yaravutse tariki 01 Gicurasi 1924.

    Mu 1975, Habyarimana yasheshe ishyaka rya MDR PARMEHUTU arisimbuza MRND (Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement), iri riba ishyaka rukumbi ryayoboraga igihugu kuva mu 1973 kugeza mu 1991, ubwo hadukaga inkubiri y’amashyaka menshi.

    U Rwanda rwayobowe gisirikare imyaka itanu yose, kuva mu 1973 kugeza mu 1978, ubwo hemezwaga Itegeko Nshinga rishya. Muri uwo mwaka, Perezida Habyarimana Juvénal yaritoje mu matora kandi yiyamamaza ari umukandida rukumbi, kuko amategeko agenga MRND n’Itegeko Nshinga yari yashyizeho yavugaga ko Perezida wa MRND ari na we ugomba kuba Perezida wa Repubulika.

    Byakomeje bityo gutyo kuko Habyarimana mu 1983 yabaye umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse byongera no kuba mu 1989, kuko icyo gihe manda ya Perezida yari imyaka itanu.

    Abantu benshi batandukanye bemeza ko ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwaranzwe n’ ivangura ry’amoko n’uturere ndetse n’ivangura mu kazi kuva mu 1973 kugeza mu 1990, ubwo ubwicanyi bwakajije umurego.

    Umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga, yigize umujyanama w’umugabo we, yivanga mu kazi k’imiyoborere y’igihugu, Habyarimana arabyemera. Icyo gihe ni bwo abantu batangiye kwicwa, abari biswe ibyitso by’Inkotanyi barafatwa barafungwa abandi baricwa.

    Ikindi kandi cyaranze umwaka wa 1990, ni uko abanyarwanda b’impunzi bari barahungiye ishyanga, nyuma yo gutakamba basaba gutaha mu mahoro, bakabwirwa kenshi ko ikirahure cyuzuye amazi, kandi ko haramutse hongewemo andi mazi arimo yameneka. Ibi byatumye abari impunzi bahitamo gutaha ku ngufu, kuva ubwo harota intambara kuva mu 1990. Aha habaye isibaniro mu Rwanda, ingabo za Mobutu zirahurura, iz’Abafaransa na zo ziyongeraho, inzirakarengane mu gihugu zipfa ubutitsa.

    Kuva mu 1990 kugeza mu 1993, u Rwanda rwarimo intambara, abapfa barapfa, abafungwa barafungwa, amagerenade hirya no hino mu gihugu atangira guterwa ku bwinshi. Ubwicanyi mu gihugu bwahitanye abatari bacye za Bugesera, Bicumbi, Murambi, Kanzenze ; imyigaragambyo iba myinshi mu mujyi wa Kigali, igihugu cyose kiba akajagari, agahenge kaje mu 1993 ubwo Perezida Habyarimana yemeraga imishyikirano ya Arusha.

    Ihanurwa ry’indege n’iyicwa rya Habyarimana

    Tariki ya 6 Mata 1994, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari itwaye Habyarimana na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yararashwe igwa ku rugo rwe i Kanombe. Uru rugo rwaje kuba icumbi rya Perezida Pasteur Bizimungu kugeza avuye ku butegetsi.

    JPEG - 420.3 ko

    Pasteur Bizimungu, niwe wahise ayobora u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, akaba yaricaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari nawe wari umugaba mukuru w’ingabo.

    Pasteur Bizimungu yayoboye u Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka 6, kugeza ubwo yatangazaga ko yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000. Icyo gihe cyose yabaga muri uru rugo ruri i Kanombe.

    REBA VIDEO IGARAGAZA AHA HANTU NEZA HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/TWAHASUYE-Ibitangaje-ku-rugo-Perezida-Habyarimana-yabayemo-imyaka-irenga-30-Video

  • Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara , urwaye COVID-19 yakuwe mu byuma bimufasha guhumeka #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara wari umaze iminsi arembye kubera indwara ya COVID-19 yakuwe mu byuma bimufasha guhumeka, aratanga icyizere cyo gukira.

    Tariki 20 Ukwakira 2020 nibwo byatangajwe ko Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara yanduye COVID-19 ndetse ari kwitabwaho n'abaganga kugira ngo barokore ubuzima bwe.

    Nyuma y'aho byakomeje kwanga ndetse ashyirwa mu cyumba kivurirwamo indembe ndetse ahabwa ibyuma bimufasha guhumeka neza kuko umwuka utasohokaga neza.

    Nyuma y'icyumweru Padiri Ubald Rugirangoga ari gufashwa guhumeka, yamaze gukurwa kuri ibi byuma nk'uko byatangajwe mu isengesho rya Rozari ryo ku mugoroba wo ku wa Mbere.

    'Ejo hashize nitabye telefone y'umuganga ambwira ko yatangiye kumera neza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bamukuraho ibikoresho bimufasha guhumeka.'

    Uyu mukecuru uyobora isengesho rya Rozari ryo gusabira Padiri Ubald, yavuze ko bategereje kumenya niba uyu munsi bari bumuvane mu cyumba cy'indebe akajya ahari abarwayi basanzwe.

    Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira gukwirakwira mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda, Padiri Ubald Rugirangonga yari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yagiye mu bikorwa byo gusengera abantu.

    Uyu mupadiri ufite ingabire yo gusengera abantu bagakira indwara za roho n'umubiri, yakomeje kubikora akoresheje facebook ndetse abantu bakomeza gutanga ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye biciye mu mugaragu wayo.

    Padiri Ubald Rugirangoga yakuwe mu byuma bimufasha guhumeka

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/padiri-ubald-rugirangoga-uzwi-cyane-mu-gusengera-abantu-bagakira-indwara-urwaye-covid-19-yakuwe-mu-byuma-bimufasha-guhumeka/