Category: Uncategorized

  • Burundi: Imirambo ikomeje kugaragara mu nkengero z' umugezi wa Rusizi. Abaturage bakomeje kwibaza ikihishe inyuma? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, abaturage bo muri Zone ya Cibitoke ho mu Burundi bakomeje kwibazwa ikihishe inyuma y'imirambo ikomeje kugaragara mu nkengero z'umugezi wa Rusizi, nyuma yuko hatoraguwe imirambo y'abantu 2 batamenyekanye.

    Iyi mirambo uko ari ibiri, umwe w'umugabo n'undi w'umugore, yabonwe n'abantu bitambukiraga ku muhanda wa 6 munsi y'agasozi ka Kagazi, zone ya Cibitoke, muri Komini Rugombo, ho mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Burundi.

    Nubwo hatamenyekanye ba nyiri iyo mirambo, mu gihe ubuyobozi bwahise bumenyeshwa aya makuru, bivugwa ko bwahise butegeka ko ishyingurwa igitaraganya nta perereza rikozwe.

    Biravugwa ko Umuyobozi wa Komini Rugombo wahise amenyeshwa aya makuru yohereje umuyobozi wa zone Cibitoke ndetse na OPJ (officier de police judiciaire) kureba

    Mu kuhagera, uyu muyobozi witwa Antoine Mbonimpa, yahise ategeka ko iyo mirambo ishyingurwa. Yasobanuye ko biri mu rwego rwo 'kurinda abaturage indwara bashobora kwandura'.

    Abatangabuhamya bavuga ko iyi mirambo yasanzwe mu kidendezi cy'amaraso kandi yari itarangirika, byumvikana ko nta gihe kinini cyari gishize aba bishwe. Umwe mu bavuganye n'urubuga, SOS Médias Burundi, dukesha iyi nkuru, yagize ati:

    'Yari itarangirika. Yarerembaga mu maraso. Mu kubareba, abishwe bari bishwe vuba. Ntabwo twabashije kubamenya.'

    Abaturage ariko ku ruhande rwabo baravuga ko bafite ubwoba bw'imirambo ikomeje kugaragara mu mugezi wa Rusizi, aho bemeza ko iteka uko iyo mirambo igaragaye ihita ishyingurwa igitaraganya nta perereza rikozwe.

    Muri uku kwezi kwa cumi gushize, abaturage ba Komini Rugombo na Buganda bavuga ko bamaze kubara imirambo igera muri 16 babonye ku nkengero z'Umugezi wa Rusizi kandi igashyingurwa igitaraganya.

    Guverineri w'Intara ya Cibitoke we aherutse gutangaza ko abo bantu baba bishwe atari abo mu ntara ye ariko ntiyagira byinshi abitangazaho.

    Hagati aho, abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga hakamenyekana ukuri kuri ubwo bwicanyi.

    Ibi biributsa imirambo yigeze kujya igaragara mu Kiyaga cya Rweru nyuma y'imvururu zadutse mu Burundi zivuye kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, ndetse u Burundi bukaba bwaragiye bugerageza gutwerera iyo mirambo u Rwanda mu gihe nyamara yabaga yagaragaye ku ruhande rw'u Burundi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/burundi-imirambo-ikomeje-kugaragara-mu-nkengero-z-umugezi-wa-rusizi-abaturage-bakomeje-kwibaza-ikihishe-inyuma/

  • RIB yatangaje ko Jean Bosco Mutangana wabaye Umushinjacyaha Mukuru yafunguwe by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Inkuru y’ifungwa rya Mutangana Jean Bosco yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangazaga ko uyu wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Mutangana Jean Bosco yarekuwe ejo hashize ku wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, gusa akavuga yarekuwe by’agateganyo azakomeza gukurikiranwa ari hanze ndetse ko iperereza ku cyaha akekwaho, rigikomeje.

    Muri Nyakanga, Jean Bosco Mutangana yarahiriye kwinjira mu basanzwe bakora umwuga wo kunganira abandi mu mategeko (Avoka) ndetse biza kuvugwa ko yashinze inzu (cabinet) yo kunganira abantu mu mategeko.

    Mutangana Jean Bosco amaze igihe mu rwego rw’Ubutabera by’umwihariko mu rwego rw’Ubushinjacyaha kuko yanigeze kuba umuvugizi w’uru rwego.

    Yanabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu igihe kinini, akaba yaranaburanye imanza zikomeye zirimo urwaregwagamo Emmanuel Mbarushimana uzwi ku izina rya Kunda woherejwe na Denmark ngo aburane ku byaha bya Jenoside.

    Source : https://www.imirasire.rw/?RIB-yatangaje-ko-Jean-Bosco-Mutangana-wabaye-Umushinjacyaha-Mukuru-yafunguwe-by

  • Rwatubyaye Abdul yavuze ikintu kizabagora ku mikino ya Cape Verde #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC muri America, Rwatubyaye Abdul avuga ko nyuma yo kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yasanze imbogamizi bashobora kuzahura nazo ari uko abakinnyi bamaze igihe kinini batitoza.

    Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu mu cyumweru gishize avuye muri America ahita ajya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, aho yavuze ko akabazo k’imvune yazanye kacyemutse.

    Ati'Nari mfite ikibazo cy’imvune ariko ndimo kwitabwaho n’umuganaga ubu meze neza 100% nta kibazo.'

    Akomeza avuga ko abona bashobora kuzahura n’imbogamizi z’uko abakinnyi bamaze igihe badakora imyitozo ariko bafite icyizere cy’uko bazitwara neza.

    Ati'navuga ko wenda hari imbogamizi nyinshi wenda abakinnyi kuba baramaze igihe kinini batitoza, igihe kitaranabaho muri ruhago kuva twatangira gukina, ariko urebye dusabwa ko tuba maso mu myitozo tugaragaza ko dufite inyota yo kugaruka mu bihe byacu, icyizere kirahari cyane turasabwa kwitegura mu mutwe.'

    U Rwanda ruzakina na Cape Verde tariki ya 12 Ugushyingo muri Cape Verde ndetse na tariki ya 17 Ugushyingo mu Rwanda, ni mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Rwatubaye Abdul avuga ko ikibazo cyo kumara igihe nta myitozo bakora ari cyo gishobora kubagonga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ikintu-kizabagora-ku-mikino-ya-cape-verde

  • REB top bosses suspended #rwanda #RwOT

    Among the suspended is also James Ngoga, Head of the Teacher Development and Management and Career Guidance and Counselling Department.

    These suspensions were announced through a twit by the Office of the Prime Minister.

    The following officials from @Rwanda_Edu have been suspended from their duties for failure to properly manage and coordinate the ongoing teacher recruitment process:

    1. Dr. Irenée Ndayambaje, Director General of Rwanda Education Board (REB)
    1. Ms. Angelique Tumusiime, Deputy Director General of Rwanda Education Board (REB)
    1. Mr. James Ngoga, Head of Teacher Development and Management Department at Rwanda Education Board (REB)

    The issue of how teachers are recruited has often been a problem and there are even those that have passed job exams and yet don’t find themselves on job lists.

    In the past 7,800 teachers passed exams but out of them only 4657 were placed in various positions, including 3687 in primary and 970 in secondary schools.

    However, news has it that more than 3,143 were surprised not to be on the list yet they had passed the test.

    The REB acknowledged that there had been a mistake in appointing the teachers but assured them that the issue was to be rectified.

    In October this year, the Public Service and Labor Commission announced that 1566 teachers working in public schools do not have the required qualifications to allow them to hold their positions, according to the commission’s annual report, 2019/2020.

    According to the report, these teachers make up 6.6% of all professionals, who continue to work and do not have complete qualifications, largely due to the inadequate capacity of some supervisors.

    Statistics from the Ministry of Education shows that there are 63,000 teachers in the country, of which 98.6% are eligible in primary schools and 76% in secondary schools.

    Dr. Irenee Ndayambaje, Director General of REB has been suspended from his duties 'for failure to properly manage and coordinate the ongoing teacher recruitment process.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/reb-top-bosses-suspended

  • Muhanga: Abagarutse ku mashuri barasaba Leta kwita ku bafite ubushobozi buke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri batangiye amasomo
    Abanyeshuri batangiye amasomo

    Abayobozi b’igibo by’amashuri bavuga ko ku munsi wa mbere w’amasomo hibanzwe ku gusubira mu masomo hitegurwa ibizamini by’igihembwe cya mbere bahagaze bagezemo, mu gihe hari n’abandi banyeshuri bagitegerejwe ku bigo.

    Mu mashuri abanza hatangiye abo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, ku rwunge rw’amashuri rwa Gitarama abana batangiye kwitabira aho bicaye nibura babiri ku ntebe, abarezi na bo batangiye kubafasha gusubiramo amasomo.

    Abana bitabiriye kandi bishimiye gusubira ku mashuri kuko iwabo bari bamaze kuharambirwa, kandi bavuga ko biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Umwe mu bana agira ati “Mu rugo nari maze kuharambirwa, hari abana bari barabaye ibirara ndetse hari n’abatarabashije kugaruka, ndashimira Leta yatugaruye ku mashuri, natwe tuzihatira kwirinda”.

    Undi na we yagize ati “Mu rugo twigiraga kuri radiyo na televiziyo, ariko ubu tugarutse kwiga turishimira kongera kwiga twiteguye gukora ibizamini ubu twatangiye gusubiramo amasomo”.

    Umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri GS Gitarama, avuga ko abana bamaze kuhagera babarirwa muri 300 mu mashuri abanza, hari hateganyijwe ababarirwa muri 400.

    Mu mashuri yisumbuye umwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu ku munsi wa mbere haje ababarirwa muri 300 hari hateganyijwe ababarirwa muri 500.

    Avuga ko muri rusange ubwo bwitabire bugaragaza ko nka nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine abanyeshuri bose bazaba bahageze, wenda hasigaye gusa abagize ibibazo bitandukanye ari na bwo ubuyobozi bw’ikigo buzatangira gukurikirana icyaba cyaratumye batagaruka kwiga.

    Naho ku bijyanye n’imyiteguro isanzwe, ngo hari ibikoresho bitarashyirwa neza mu myanya birimo n’urukarabiro rutaruzura, ubu hakaba hari kwifashishwa kandagira ukarabe zisanzwe.

    Ibigo bicumbikira abanyeshuri na byo biri kwakira abahagaze

    Ingamba zo kwirinda zirakurikizwa
    Ingamba zo kwirinda zirakurikizwa

    Mu bigo bicumbikira abanyeshuri na ho bari kwakira abahageze abandi bagitegerejwe, abayobozi b’ibigo bakaba bakomeje gusaba Leta ko yashyira imbaraga mu gufasha abashobora guhura n’ibibazo byo kuza ku mashuri kubera ubushobozi, no gufasha ibigo by’amashuri bishobora kugira ibibazo by’amikoro makeya.

    Ntiyamira André Hervé, wiga mu mwaka wa gatandatu mu Iseminari Nto ya Kabgayi, avuga ko bari gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bakihatira kwiga bashyizeho umwete, kugira ngo amasomo yabo atazasubira inyuma.

    Agira ati “Nk’ubu badukoreye udupfukamunwa, aho bishoboka hose duhana intera haba mu ishuri haba aho turara n’aho turira, turasaba ko Leta ikomeza kudufasha abana bafite ibibazo byo kugaruka ku mashuri bakiga, ndetse n’ibikoresho bikongerwa mu mashuri kugira ngo hatagaragara ubucucike bwinshi”.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminai Nto yitiriwe Mutagatifu Leon i Kagayi, Padiri Sixbert Byingingo, avuga ko imyiteguro imeze neza mu kigo kandi ko abanyeshuri baje bigaragara ko biteguye kwiga nk’abari barambiwe kuguma mu miryango.

    Avuga ko nubwo bitari byoroshye kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda COPVID-19, byagenze neza abana bakaba bagenda bamenyera, agasanga Leta ikwiye gukomeza kuba maso kugira ngo hatazaduka ubwandu bushya igihe abanyeshuri baba bageze ku mashuri.

    Agira ati “Hari ibigo bishobora kugorwa no kubahiriza izo ngamba zo kwirinda, ingamba zigakazwa hose kugira ngo icyorezo kitazongera kuzana ubukana amashuri akaba yakongera gufungwa”.

    Arongera ati “Ku bijyanye n’ubushobozi bw’ababyeyi, hari impungenge z’uko hari abatazabasha kwishyura kuko hari ababyeyi bamwe babuze akazi, aho ubufasha bwaboneka hose badufashije natwe cyaba ari ikintu cyiza kugira ngo abana batazatakaza amasomo bitewe n’ubushobozi bukeya”.

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko na yo izi ibibazo by’abana bashobora kutagarukira igihe ku mashuri kubera ibibazo bitandukanye birimo guterwa inda z’imburagihe, abo ngo bakaba bagomba kutavutswa amahirwe igihe bazaba bamaze kwibaruka, naho abagiye mu mirimo itandukanye bakaba bazashakishwa bagasubizwa mu masomo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/muhanga-abagarutse-ku-mashuri-barasaba-leta-kwita-ku-bafite-ubushobozi-buke

  • Côte d’Ivoire: Alassane Ouattara yatorewe manda ya gatatu itavugwaho rumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwitabire bw’abatora bwari ku kigero cya 54%, ibyavuye muri aya matora bikaba bitegereje kwemezwa n’urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga.

    Ku wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, abatavuga rumwe na Leta batangaje ko barimo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho igomba gutegura andi matora.

    Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Pascal Affi N’Guessan yavuze ko imwe mu nshingano z’iyo Guverinoma y’inzibacyuho ari ugutegura amatora y’umukuru w’igihugu agomba kubera mu mucyo kandi ahuriyemo abaturage bose ba Côte d’Ivoire.

    Pascal Affi N’Guessan uyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko hashyizweho akanama k’inzibacyuho y’igihugu kazashyiraho Guverinoma iyobowe n’uwahoze ari perezida Henri Konan Bédié, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi rya Côte d’Ivoire. Uyu muyobozi kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yagabweho ibitero n’abantu bataramenyakana. Mu mujyi atuyemo humvikanye imirwano yakoreshwagamo imbunda ziremereye, kandi ko ibi bitero byibasiye n’abayoboke b’abayobozi batavuga rumwe na Leta ya Alassane Ouattara.

    Bwana N’Guessan ati: “Kugumana Ouattara nk’umukuru w’igihugu birashoboka cyane ko bigiye gutera intambara hagati y’abenegihugu.”
    Ishyaka riri ku butegetsi ryihanangirije abatavuga rumwe n’ubutegetsi ribasaba kutagerageza guhungabanya umutekano w’ igihugu.

    Bwana Ouattara yongeye kwiyamamaza nyuma y’uko muri Nyakanga 2020, uwo ishyaka rye ryari ryemeje nk’umusimbura we Ibrahim Coulibaly; yitabye Imana bitunguranye bivugwa ko yazize uburwayi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyise gutera “coup d’etat” amatora.

    Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abantu babarirwa muri 30 bari bamaze kwicwa kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira no kugera ku umunsi w’itora.

    Hari impungenge ko imvururu zadutse muri 2003, zakongera kwaduka nyuma y’uko uwahoze ari perezida Laurent Gbagbo atsinzwe amatora na Alassane Quattara; ariko akanga kuva ku butegetsi, imirwano yashyamiranyije impande zombi muri icyo gihe yaguyemo abaturage barenga ibihumbi bitatu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/Cote-d-Ivoire-Alassane-Ouattara-yatorewe-manda-ya-gatatu-itavugwaho-rumwe

  • Ni gute twafasha abantu? #rwanda #RwOT

    Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe (Ibyakozwe n’Intumwa 3:6)

    Bibiliya ivuga inkuru yo gukira k’umuntu wabanaga n’ubumuga bwo kutagenda wabaga ku irembo ry’urusengero:”Petero aramubwira ati:Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende. Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’utugombambari birakomera” (Ibyakozwe n’Intumwa).

    Kimwe na Petero nawe ukwiye gukora nka we ukwiriye gutekereza ku byiciro bitatu mbere yo gufasha umuntu

    1. Kubatega amatwi

    Pierre abwira umurwayi ati: “Turebe” (Ibyakozwe 3.4) Abantu bafite ibikomere byo mu buzima bakunze guhangayikishwa n’ububabare bwabo, ibyababayeho kera ndetse n’ubwoba bwabo bw’ejo hazaza. Birakwiye kubitaho kugira ngo babashe kumererwa neza.

    2. Kubamenyesha uri hejuru y’ibibazo byabo

    Yitwa Yesu aruta kure cyane indwara iyo ariyo yose cyangwa indi mibabaro yose. Abasha gukiza cyane ububata ubwo aribwo bwose yaba ibiyobyabwenge, indwara, agahinda gakabije n’ibindi. Bibiliya ibihamya igira iti: “Kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi” (1Abakorinto 2:10 ) Bityo rero abantu bababaye mubamenyeshe Yesu.

    Abantu bakeneye ubakura mu bwihebe akabazana kuri Yesu

    3. Mubafate ukuboko

    Igihe Petero yahagurutsaga umurwayi, ako kanya ibirenge bye n’utugombambari ntibyari bikomeye kuko yari amaze igihe kinini (imyaka myinshi) muri icyo kibazo, yari akeneye umuntu wo kumuhagurutsa. Hafi yanyu namwe, hari abantu bakeneye ubufasha kugira ngo bahaguruke. Bakeneye umuntu ubakura mu bwihebe akabazana kuri Yesu. Imana ishobora kubakoresha kuri abo bantu.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Nka Petero na Yohana, ndashaka gufasha abantu bababaye,Yesu Kristo ndashaka kuba umwe mu bazana ibyiringiro mu buzima bw’abantu, mu izina ryawe ndashaka kubohora abantu baboshywe n’iminyururu y’uburyo butandukanye kugira ngo mbakuzanire. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-twafasha-abantu.html

  • 620 Congolese refugees relocated from Kigeme to Mahama camp #rwanda #RwOT

    Refugees from the Kigeme camp and those living on the hills were at risk during rainy seasons and other weather vagaries.

    Some of the refugees said they were happy to leave the area because they were worried that their lives could be in danger during the rainy season.

    Kigeme camp director Mutuyeyezu Emmanuel told IGIHE that there is ample space at Mahama for the refugees.

    “The reason we chose to take them to the Mahama camp was because there is enough space to accommodate them. A large number of Burundian refugees who are going back home has created space for them, and it is safe,” he said, adding that in Mahama there are school infrastructures to cater for their education needs.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/620-congolese-refugees-relocated-from-kigeme-to-mahama-camp

  • Anti-Narcotics Unit arrests a major drug dealer #rwanda #RwOT

    Jean Bosco Twibanire Basigeho, 38, was arrested red-handed on October 30 in Bisizi Village, Rukoko Cell of Rubavu Sector with a bundle of 2,500 pellets of cannabis.

    His arrest came just a day after another major supplier identified as Vincent Nzabonimpa, 31, was also arrested by ANU in the same district in Busasamana Sector with 7,500 pellets of the 'very severe drug.’

    Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson for the Western region, said that ANU had Twibanire on its list of suspected major drug traffickers and suppliers, and that he was being trailed.

    'ANU recently got information that Twibanire had brought three bundles of cannabis from DR Congo, which he was keeping in his house. ANU raided the house, which was being guarded by two people armed with knives,' CIP Karekezi explained.

    He added: 'The guards, however, ran away when they saw armed security personnel but Twibanire was apprehended as he was trying to flee. In the process Police recovered one bundle in his house containing 2500 rolls of cannabis.

    There is information that he had already sold the other two bundles, but law enforcement organs are working together to locate and arrest all the retailers he was supplying and others connected to his criminal business.'

    CIP Karekezi further explained that identities of some of the suspected major traffickers and local suppliers are known and are being traced.

    The arrest came on the heels of increased operations to break chains of supply, spearheaded by the Anti-Narcotics Unit (ANU). Last month, ANU arrested three other major drug dealers; one in Rulindo District with 2,101 pellets and other 20kgs of raw cannabis and two others in Rubavu with 10kgs.

    Another suspected supplier was arrested last week in Rutsiro District with over 2,200 rolls of cannabis.

    'With the help of the public through information sharing, Rwanda National Police continues to compile names of suspected major drug dealers especially in Rubavu and Rusizi, which are used as major trafficking routes to other parts of the country including Kigali.

    This strong community policing framework with the public facilitates the Anti-Narcotics Unit to track and arrest these suspected drug dealers red-handed. The whole operation is aimed at breaking chains of supply,' CIP Karekezi said.

    Meanwhile, Police is also still searching for another major drug dealer identified as Olivier Ntawuguranayo, 35, who managed to flee during the operation conducted in Muhanga District over the weekend. Ntawuguranayo was at the time trafficking 1,500 pellets of cannabis, which were impounded.

    Cannabis is listed as a “very severe drug” in Rwanda, alongside cocaine, opium and heroin, under the Ministerial Order No. 001/MoH/2019 of 04/03/2019 establishing the list of narcotic drugs and their categorization.

    In article 263 of the law determining offences and penalties in general, it is stated that anyone convicted for “severe narcotic drugs” faces a life imprisonment and a fine of between Frw20 million and Frw30 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/anti-narcotics-unit-arrests-a-major-drug-dealer

  • Marie France wamamaye nka Sonia agiye gutangiza film nshya y’uruhererekane #rwanda #RwOT

    Iyi film yiswe 'Little Angels’ izajya itambuka kuri Genesis TV, televiziyo yashinzwe n’uyu mugore ikaba iri mu zikunzwe kandi zikurikirwa n’umubare munini w’urubyiruko.

    Ni ku nshuro ya mbere Marie France agaragaye muri film y’uruhererekane agaragayemo, gusa iyi ni film ya kabiri akoze cyane ko mbere yigeze gukora iyitwa 'Inzozi za Mata’.

    Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko iyi film yubakiye kubuzima busanzwe bwa buri munsi bw’urubyiruko ndetse n’umuryango muri rusange.

    Ati 'Kuki ababyeyi bahitamo guhisha abana babo amwe mu mabanga kandi akabagiraho ingaruka mubuzima bwabo, ikindi ese umusore ukize nukora akahe kazi ? Kuki abakobwa bakunda abasore bafite uburanga ?'

    Niragire avuga ko abazareba iyi film ya Little Angles bazabasha gusangamo ubwo buzima kandi benshi bakunze kunyuramo umunsi ku munsi.
    Iyi film yiswe ‘Little Angels izaba irimo abakinnyi b’ibyamamare muri sinema Nyarwanda

    Uyu mugore uri mu bamaze igihe kandi bafite uburambe muri sinema Nyarwanda yavuze ko iyi film ayitezeho ko yagira uruhare mu kuzamura made in Rwanda, gushyigikira umurimo muri rusange cyane urubyiruko.

    Akomeza agira ati 'Kubwizanya ukuri mu miryango usanga haraho bigira ingaruka ku bana ndetse no kwiyongera muzindi film nziza dufite Nyarwanda.'

    Niragire avuga ko iyi film izajya ica kuri television yitwa GENESIS TV 387 CANAL+ ya hano mu Rwanda, akaba asaba abakunzi ba film Nyarwanda kumushyigikira bakayireba.

    Little Angles izagaragaramo abakinnyi bagezweho barimo Irunga, Sandrine witabiriye Miss Rwanda 2018 ndetse na Marie France uzakinamo yitwa 'Ariane’.

    Ni film yatunganyijwe kandi iyoborwa na Niragire Marie France, mu gihe uwamwunganiye ari uwitwa Octave, mu gihe amashusho yayo yafashwe n’uwitwa Habarugira Valens naho amajwi afatwa na Niyomwungeri Aaron, mu gihe abayanditse barimo Gasirabo na Santus.
    Inkuru wasoma : Inzozi zabaye impamo ! Ikiganiro na Marie France wifuzaga gukora kuri televiziyo none yashinze iye bwite

    Umunyarwandakazi Marie France wamamaye muri sinema nka 'Sonia’ yashinze televiziyo

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marie-France-wamamaye-nka-Sonia-agiye-gutangiza-film-nshya-y-uruhererekane