Category: Uncategorized

  • Rayon Sports irahakana ko yakuyeho umuvugizi wayo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ivuga ko itakuyeho umuvugizi w’iyi kipe nk’uko byavugwaga ko perezida w’iyi kipe, Uwizeye Jean Fidele ari we muvugizi w’ikipe.

    Uyu muyobozi mu kiganiro Radio Flash yavuze ko ubu nka perezida w’ikipe ari we muvugizi w’ikipe ndetse ko ukeneye amakuru ari we agomba kuyabaza.

    Ati“Nk’uko amategeko abivuga, umuvugizi w’ikipe ni Perezida wayo. Bivuga ngo ninjye muvugizi w’ikipe.'

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayi rwa Twitter, yavuze ko itakuyeho umuvugizi w’iyi kipe ahubwo ko perezida wa Rayon Sports ari we muvugizi w’umuryango wa Rayon Sports mu rwego rw’amategeko n’aho Jean Paul Nkurunziza akaba umuvugizi w’ikipe nka kimwe mu gikorwa cy’umuryango.

    Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports FC ko amakuru abyutse acicikana ko uwari umuvugizi wayo yahagaritswe ari ibinyoma.Tuboneyeho kubamenyasha kandi ko umuvugizi w’umuryango ari perezida watowe,

    — Official Rayon Sports (@rayon_sports) November 3, 2020

    Jean Paul Nkurunziza amaze umwaka urenga ari umuvugizi wa Rayon Sports. akaba agiye gukomeza nk’umuvigizi kandi ari na we ushiznwe itangazamakuru.

    Nkurunziza Jean Paul aracyari umuvigizi wa Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ni we muvugizi w’umuryango wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/rayon-sports-irahakana-ko-yakuyeho-umuvugizi-wayo

  • INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA BICINGUNGE Olivier RUSABA GUHINDUZA IZINA #rwanda #RwOT

    Uwitwa BICINGUNGE Olivier mwene MUGABI Emmanuel na NYIRAHIRWA Penine utuye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, uboneka kuri telephone: 0780808858/0780455585;

    Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina amazina BICINGUNGE Olivier akarisimbuza KIMARARUNGU Soko mu mazina asanganywe BICINGUNGE Olivier akitwa KIMARARUNGU Soko mu irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko amazina KIMARARUNGU Soko ari amazina yigiyeho kandi akaba ariyo agaragara no mu byangombwa by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko , guhindura amazina BICINGUNGE Olivier bityo akitwa KIMARARUNGU Soko mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

    Source : https://www.imirasire.rw/?INGINGO-Z-INGENZI-Z-URWANDIKO-RWA-BICINGUNGE-Olivier-RUSABA-GUHINDUZA-IZINA

  • Rayon Sports yakuyeho urujijo ku bavugaga ko umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza yambuwe inshingano yari afite #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cya Siporo cyitwa Program umufana cya Flash FM, Perezida w’Asosiyasiyo Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko ariwe ugomba kuvugira ikipe.

    Yagize ati: “Nk’uko amategeko abivuga, umuvugizi w’ikipe ni Perezida wayo. Bivuga ngo ninjye muvugizi w’ikipe, urwego rw’umuvugizi rwari rusanzweho ntirukiriho.”

    Ibi byatumye benshi bavuga ko Jean Paul Nkurunziza yakuwe ku mwanya w’ubuvugizi bwa Rayon Sports FC, nk’uko Perezida Uwayezu Jean Fidele yari yabivuze.

    Gusa ibinyujije kuri twitter, Rayon Sports yashyizeho ubutumwa ivuga ko Jean Paul NKURUNZIZA atakuwe mu nshingano yari afite ahubwo ko ari umuvugizi wa Rayon Sports FC naho umuvugizi w’umuryango ari Perezida Uwayezu Jean Fidele watowe n’abanyamuryango.

    Ubwo butumwa bugira buti: “Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports FC ko amakuru abyutse acicikana ko uwari umuvugizi wayo yahagaritswe ari ibinyoma.Tuboneyeho kubamenyasha kandi ko umuvugizi w’umuryango ari perezida watowe n’abanyamuryango, bitandukanye n’umukozi usanzwe. Jean Paul NKURUNZIZA Umuvugizi wa rayon sports FC nk’ikipe y’umupira w’amaguru kikaba kimwe mu bikorwa bya Association Rayon Sports.”

    Jean Paul Nkurunziza byavugwaga ko yavanywe kuri izi nshingano, yatangarije ko we ari umuvugizi w’ikipe y’umupira w’amaguru (Rayon Sports Fc) mugihe perezida we, ari uhagarariye umuryango wa Rayon Sports ( Association Rayon Sports) ari nayo ifite Rayon Sports Fc nka kimwe mu bikorwa byayo.

    Yagize ati: “Ahari habayeho kwitiranya inzego n’inshingano. Umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports ni perezida watowe n’abanyamuryango, akaba ari nwe uhagarariye umuryango mu mategeko, njyewe nkaba ndi umuvugizi wa Rayon Sports Fc nk’umukozi uhoraho nkashingwa n’itangazamakuru n’itumanaho, bitandukanye n’umuvugizi w’umuryango.”

    Gusa ariko nanone ukurikije icyo ubu butumwa buvuga n’imvugo ya Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, ubwo yari kiganiro cya Siporo cyitwa Program umufana cya Flash FM, bamwe bavuga ko bishoboka ko Perezida Uwayezu Jean Fidele yari yafashe icyemezo cyo kwambura inshingano Jean Paul Nkurunziza, amakuru yamenyekana hakaba hari abanyamuryango bamwokeje igitutu bigatuma ibyemezo byari byafashwe bikurwaho.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rayon-Sports-yakuyeho-urujijo-ku-bavugaga-ko-umuvugizi-wayo-Jean-Paul

  • FERWAFA yasinyanye amasezerano n’umuterankunga uzerekana shampiyona #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, yasinye amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru 'RBA’ amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru n’andi marushanwa mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 3

    Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

    Yashyizweho umukono na perezida wa FERWAFA Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ Asiimwe Arthur.

    Perezida wa FERWAFA yavuze ko amasezerano basinye adafite isura nk’ayo abantu bari bamenyereye ariko akaba azafasha impande zombi.

    Ati“Ni amasezerano adafite isura isa n’ibyo abantu bamenyereye ngo RBA yasinye izishyura aya, ahubwo ni ugukorera hamwe avuyemo niyo tuzagabana.”

    Yakomeje avuga ko amasezerano basinye azatuma buri abanyarwanda aho bari hose mu gihugu bazabasha gukurikirana shampiyona cy’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ati“Ikindi ni uko tuzi ko abanyarwanda mu gihugu baba bashaka gukurikirana umupira ariko siko bose bafite televiziyo, tuzashyiraho urubuga rwo kuri murandasi(online platform) ruzafasha buri wese gukurikirana shampiyona.”

    Umuyobozi wa RBA, Asiimwe Arthur yavuze ko bishimiye gusinyana na FERWAFA kugira ngo bazabashe kwereka abanyarwanda shampiyona.

    Ati“twe nka RBA turishimye kuri aya masezerano tugiye kugirana na FERWAFA kugira ngo tuzageze ku banyarwanda shampiyona. Impamvu twafashe iya mbere twegera FERWAFA ni uko mu nshingano zacu harimo no gufasha abantu kwidagadura(…) Ikindi twasanze byaba ari ikibazo mu gihe shampiyona yaba itangiye abanyarwanda bakananirwa kuyikurikirana bitewe n’icyorezo cya Coronavirus kuko abantu batemerewe kujya muri Stade, twumva rero natwe twatanga ubufasha bwacu kugira ngo umupira ugere ku banyarwanda.”

    RBA ikaba yagiranye amasezerano na FERWAFA yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’andi marushanwa itegura mu gihe cy’imyaka 3, azatangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Perezida wa FERWAFA n’umuyobozi wa RBA nyuma yo gusinyana amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yasinyanye-amasezerano-n-umuterankunga-uzerekana-shampiyona

  • Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 976 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali, kikaba kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 923 kuri litiro.

    RURA ivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/Igiciro-cya-Lisansi-na-Mazutu-cyahindutse

  • Abahanzi 10 biganjemo impano nshya bagiye gutaramira Abanyarwanda muri 'My Talent Live Concert’ #rwanda #RwOT

    EAP yateguye ibi bitaramo bizajya bitambuka buri wa Gatandatu kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo ,bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020 bikazarangira tariki 31 Ukuboza 2020.

    Ubuyobozi bwa EAP butangaza ko hatoranyijwe abahanzi 10 biganjemo impano nshya ndetse n’abandi bahanzi bake bamaze igihe gito mu muziki.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph [Boubou], uyu mushinga bawutekereje bitewe n’uko babonye abantu bari mu bihe bya COVID19, aho batemerewe gukora ibikorwa by’imyidagaruro bibahuza.

    Ati 'Uyu mushinga uzarangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2020, impamvu twabitekereje gutya ni ukugira ngo tujyane n’ibihe tugezemo kandi abanyarwanda bakeneye kwidagadura mu buryo bujyanye n’amabwiriza yashyizweho mu kwirinda COVID19.'

    Yakomeje agira ati 'Twatekereje icyo twakora muri ibi bihe dutekereza ku bana bafite impano ziri kuzamuka ariko tukabahuza n’abakuze ariko bafite impano. Ni umushinga uzagenda ugafungana n’umwaka mu gihe tutaremererwa gukora ibitaramo mu buryo buhuza abantu.' Abahanzi 10 nibo bagiye gutaramira abanyarwanda muri My Talent Live Concert

    BRALIRWA isanzwe ifatanya na EAP mu gufasha abahanzi Nyarwanda mu buryo butandukanye ari nayo mpamvu bifuje kuza kuba umuterankunga muri uyu mushinga wa 'My Talent Live Concert’.

    EAP itangaza ko 'My Talent Live Concert’ ari umushinga uzaba ujyanye n’umuziki gusa bitandukanye na Iwacu Muzika Festival, bitewe n’uko kuri iyi nshuro hazajya hibandwa ku muziki gusa ndetse hakagira n’umwanya muto wo kuvuga ku buzima bw’umuhanzi n’urugendo rwe rwa muzika.

    Ingengabihe ya EAP igaragaza ko abahanzi bazitabira ibi bitaramo barimo Yverry, B Threy, Nel Ngabo, Marina, Alyn Sano, Peace Jolie, Uncle Austin, Mico The Best, Jules Sentore ndetse na Platini.

    Jules Sentore niwe muhanzi wa mbere uzaririmba kuri uyu wa Gatandatu, ibitaramo bikazajya bitangira saa yine kugeza saa tanu z’ijoro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Abahanzi-10-biganjemo-impano-nshya-bagiye-gutaramira-Abanyarwanda-muri-My-Talent-Live-Concert

  • Agathe Kanziga imbere y'urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe #rwanda #RwOT

    Agathe Kanziga, wari umugore wa Perezida Habyarimana, akaba n'izingiro ry'akazu kuko kari kagizwe na basaza be n'imiryango migari yabo, yitabye Urukiko rw'i Paris mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu iperereza ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Paul Barril wahoze ari Umujandarume w'Umufaransa.

    Paul Barril yakoraga nk'umusirikari uhagarariye Perezida Mitterand mu Rwanda. Umuryango wa Habyarimana ukigera mu Bufaransa mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Barril niwe wazaniye ibahasha irimo amafaranga umuryango wa Habyarimana bari bagenewe na Leta y'Ubufaransa.

    Inyandiko yo mu 2016 yashyizwe hanze na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko muri Jenoside, Barril yishyuwe na Guverinoma yakoraga ubwicanyi ngo atoze abasirikare kabuhariwe kugira ngo hakorwe igikorwa cyiswe 'Insecticide' (Kwica udukoko), cyari kigamije kurimbura Abatutsi.

    We ubwe yiyemerera ko yari mu Rwanda tariki ya 07 Mata 1994 ndetse muri Kamena 1994 yaneretse TV France 2, icyuma yavugaga ko ari agasanduku k'umukara k'indege Falcon 50 ya Habyarimana.

    Umucamanza ushinzwe gukora iperereza ku bakekwaho uruhare muri Jenoside, yahamagaje Kanziga mu batangabuhamya bashinjura hagamijwe kugira ngo amuhate ibibazo ku byo yaba azi kuri Barril.

    Agathe Kanziga ashyirwa mu majwi cyane nk'umwe mu bantu bari ku ruhembe rw'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaga mu 'Akazu' kari kagizwe n'abakomokaga mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'u Rwanda, by'umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

    Kugeza ubu, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.

    Tariki ya 24 Kamena, Umuryango 'Survie', Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga n'Imiryango iharanira uburenganzira bw'Ikiremwamuntu FIDH (Fédération Internationale des Ligues des droits de l'homme) n'Impuzamashyirahamwe y'u Bufaransa iharanira Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu LDH (Ligue Française des droits de l'homme), yashyikirije ikirego ubutabera bw'u Bufaransa ku ruhare Paul Barril yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Paul Barril ashinjwa ko ku wa 28 Gicurasi 1994 yasinyanye amasezerano na Guverinoma y'abatabazi yari ihagarariwe na Jean Kambanda, yo gutanga intwaro no gutoza ingabo zakoze Jenoside.

    Survie yavuze ko Barril yari mu bikorwa bya politiki mu Rwanda. Guhera mu 1989 Barril yakoranaga n'abayobozi b'u Rwanda afitanye imikoranire n'uwitwa François de Grossouvre wakoranaga bya hafi na Perezida w'u Bufaransa, François Mitterrand.

    Urutonde rw'abakoranaga na we mu Rwanda harimo: Habyarimana, Sagatwa, Singaye, Nsengiyumva, Bagosora, Bizimungu, Kabiligi n'abandi.

    Amasezerano yo gutanga intwaro muri Jenoside

    Tariki ya 17 Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari iri gukorwa, Loni yatoye umwanzuro wa 918 ushyiraho ikumira ryo gutanga intwaro kuko Interahamwe n'abasirikare b'u Rwanda bicaga bakoresheje imihoro n'intwaro zirimo na gerenade ndetse hari n'ahakoreshejwe za mortiers.

    Nyuma y'iminsi 12, ku itariki ya 28 Gicurasi, Minisitiri w'Intebe, Jean Kambanda yasinyanye amasezerano na Paul Barril, yiswe ay'ubufasha; akubiyemo gutanga amasasu miliyoni ebyiri y'uburebure bwa santimetero hagati ya 5,56 na 7,62, ibihumbi bya gerenade zitereshwa intoki, iziraswa, ibisasu n'imbunda zirasa kure no gutanga amahugurwa no gutoza interahamwe.

    Ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 3,13 z'amadolari ya Amerika. Agera kuri miliyoni 1,2 yashyizwe kuri konti ya Barril ashyizweho n'uwari ushinzwe igisirikare muri Ambasade y'u Rwanda i Paris, Lieutenant-Colonel Ntahobari, ahawe itegeko na Minisitiri w'Ingabo, Augustin Bizimana.

    Barril avugwa mu batoje abishe Abatutsi bo ku Gisenyi

    Mu nyandiko ya Dr Bizimana Jean Damascène ifite umutwe ugira uti 'Rwanda: Implication de Paul Barril dans le Genocide et le Negationisme' (Uruhare rwa Barril muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubuhakanyi bwe) yasohotse ku wa 3 Ukuboza 2014, yerekanye ko yagaragaye i Gisenyi, aho bikekwa ko yari ari mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Hagaragaramo ibyavuzwe na Richard Mugenzi wari ushinzwe itumanaho mu ngabo z'icyo gihe (EX-FAR) ko yamwiboneyeho mu 1993 ari mu birindiro bya Gisirikare i Gisenyi mu Mujyi.

    Icyo gihe yagize ati 'Ndabona n'umusirikare utameze nk'abandi. Namubajije ibibazo ambwira ko […] yitwa Barril. Yari ari kumwe n'abandi bambaye nka we.'

    Hari n'abandi bemeje ko bamwiboneye mu bikorwa bitandukanye barimo Umupilote w'Umufaransa, Jacky Heraud wabivugiye imbere y'umugore we, uretse ko na we (Barril) yabyiyemereye mu gitabo cye yise 'Guerres secrètes à l'Elysée'.

    Paul Barril avugwaho uruhare rukomeye ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe cyane ko mu 1993 yafashije mu gutoza itsinda ryihariye rya EX-FAR ryari rishinzwe ubushakashatsi bwimbitse, ndetse n'interahamwe zitwaga 'Turihose'.

    Ubu bufasha yatanze bwari buzwi mu ndimi za Gisirikare nka 'Insecticide' (umuti wica udukoko), bukaba bwaratangiwe mu Birindiro bya Gisirikare bya Bigogwe.

    Iri zina ryahawe iki gikorwa cyatorejwemo abagabo babarirwa hagati ya 30 na 60 (bashoboraga no kugera ku 120) rihuzwa no kuba Abatutsi baritwaga 'Inyenzi' icyo gihe, kikaba cyari kigamije kubica no kubatsemba aho bava bakagera. Bivugwa ko no mu gihe cya Jenoside nyir'izina Paul Barril yagarutse mu Rwanda aho yatozaga igisirikare cy'u Rwanda.

    Ibi byahamijwe na Evariste Murenzi wari ushinzwe Urwego rw'Ubutasi mu barindaga Perezida Habyarimana icyo gihe, wagize ati 'Uwo musirikare mukuru (Officier) w'Umufaransa yari ashishikajwe no kumenya ibirindiro bya FPR mu Mujyi wa Kigali. Bimwe mu bihuha byavugaga ko uwo musirikare ari Barril.'

    Muri filimi 'Tuez-les tous' (Mubatsembatsembe) ya Raphael Glucksman, Barril ubwe agira ati 'Nakunze kujya mu Rwanda mu masuzuma, mu gucengera […] nararwanye (ku ruhande rw'Abahutu) kugeza ku murwanyi wa nyuma, nabonye byinshi bidasanzwe

    The post Agathe Kanziga imbere y'urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agathe-kanziga-imbere-yurukiko-rwa-paris-mu-iperereza-ku-ruhare-rwa-paul-barril-bafitanye-amabanga-adasanzwe/

  • Bedridden Nkubiri Denied Bail, Ruling Made Before Set Date #rwanda #RwOT

    City Tycoon Alfred Nkubiri has been denied bail for the fourth time, a right he has sought for four months in vain.

    The Gasabo Intermediate Court has ruled against Nkubiri in a questionable ruling that has left the legal community confused. Judge Nubaha Murwanashyaka had adjourned a hearing on Friday, October 30 to November 5, when the verdict on Nkubiri's bail application was expected to be pronounced.

    However, at 9:26AM, on Monday, November 2, the court announced that the verdict would be pronounced later at 2:00PM. It did. It means the court had only four hours to examine the proceedings of the hearing and pronounce a verdict because they don't work over the weekend.

    Nkubiri's lawyers said that they were not informed by the court that the verdict would be pronounced on Monday afternoon. His lawyers learnt about the verdict today morning after a false announcement of Nkuburi's death that circulated on social media.

    'We the family of Alfred Nkubili would like to clarify that the news circulating on social media that he died is false. He is currently hospitalized at the University Teaching Hospital of Kigali (CHUK) and undergoing treatment. We are saddened by the false information being spread on different platforms including mainstream media. Please disregard all that. Notably, no single family member has confirmed anything to anyone. We are praying that he recovers soon,' an announcement from the family on Twitter said.

    By the time of the pronouncement, Nkubiri was receiving emergency medical treatment at CHUK where he is hospitalised since yesterday morning. The judge in the ruling against Nkubiri's bail application said that he is indeed aware that the suspect is severely ill, but he proceeded with upholding the prosecution's plea that he remains remanded.

    Normally, legal experts say, this ruling is questionable because a judge can only cut short the date of the ruling if it is in favour of the suspect or if there is a reason beyond doubt that the judge has no control over, such as death, sickness, natural calamity or work-related schedules by his superiors.

    'Such a decision is taken when the ruling is in favour of the suspect, otherwise, why would a judge rush to pronounce a verdict even before the date of the announcement he set himself. Unless there is external influence otherwise there is no other explanation,' a lawyer who preferred to remain anonymous told Taarifa. 'Nkubiri's lawyers should lodge in a complaint to the directorate of the judiciary,' he said.

    Nkubiri and several other suspects have been in detention for four months without trial. They are charged with forgery and tampering with exhibits. They are yet to appear before the court for a substantive hearing.

    City Tycoon Nkubiri Almost Dropping Dead In Prison

    The post Bedridden Nkubiri Denied Bail, Ruling Made Before Set Date appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/bedridden-nkubiri-denied-bail-ruling-made-before-set-date/

  • Wari uzi ko ukeneye ijwi rizana ubwiza? #rwanda #RwOT

    Hanyuma y’ibyo hashize iminsi umunani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga. Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, n’imyenda ye iba imyeru irabagirana. Abantu babiri bavugana nawe , ari bo Mose na Eliya, baboneka bafite ubwiza bavuga iby’urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira
    i Yerusalemu. Petero n’abo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babona ubwiza bwe burabagirana, n’abo bantu babiri bahagararanye na we. Nuko bagiye gutandukana na we Petero abwira Yesu ati ' Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya mose, n’indi ya Eliya.'

    Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya. Ijwi rivugira muri icyo gicu riti' Nguyu Umwana wanjye natoranyije mumwumvire.' Luka 9:28-34

    Mu majwi yabayeho akomeye(adasanzwe) mu isezerano rishya, nyuma yuko tubagejejeho 'ijwi ry’urangururira mu butayu'( ijwi ryo kwihana), 'ijwi ritangira umuntu ubuhamya’, uyu munsi turagaruka ku ijwi rya 3, 'ijwi rizana ubwiza’. Ni mukiganiro 'Ubutumwa bukiza’ gitambuka kuri Agakiza Tv, by’umwihariko mu rukurikirane rw’ibiganiro ku majwi akomeye(adasanzwe )yabayeho mu isezerano rishya, nkuko tubigezwaho na Pasiteri Desire Habyarimana.

    Iyo umuntu amaze kwakira ijwi ryo kwihana, amaze gukizwa akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, igikurikiraho ni ijwi rimutangira ubuhamya aho yumva ko ari umwana w’Imana n’abandi bantu bakabimubonaho ko ari umwana w’Imana. Icyo gihe ubuhamya burahinduka, nubwo aba yarabanje kugira ubuhamya bubi Imana imutangira ubuhamya abantu bakamwita umwana w’Imana , bakamubonaho imbuto zo guhinduka.

    Impinduka zizanwa n’ijwi ry’ubwiza

    Iyo umuntu atangiye urugendo rwo kubana n’Imana, yubaka ubusabane bikagera igihe Imana ikaba inshuti magara. Nkuko twabibonye haruguru mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe n Luka, mu bigishwa 12Yesu ntabwo yajyanye abantu bose, yatwaye inshuti magara asanzwe yifashisha mu gihe bibaye ngombwa ko agiye gusenga. Mu gihe agiye kuvugana n’Imana ibintu bikomeye, yatwaraga abantu bo kwizerwa azi. Buriya abahamagawe ni benshi, ariko abatoranyijwe ni bake.

    Mu muryango umuntu ashobora kubyara abana, ariko akabona hari umwana umwumvira kuruta abandi. Cyangwa se ukabona hari umwana wisangaho, wiyumvamo kuruta abandi kandi ibyo bidakuyeho ko bose ubakunda, ariko ukabona hari umwana wabitsa ibanga.

    Nkuko Bibiliya yabitubwiye, Yesu yajyanye na Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga. Aba batatu, bari abantu Yesu yitabaza iyo bikomeye, bari abantu asengana nabo, bari abantu bafite amasezerano yihariye: Nka Petero twibuke ko ari we wahishuriwe Mesiya, Yesu akamubwira ngo 'kuri iryo hishurirwa azaryubakaho itorero’, Yohana nawe yahawe isezerano ko nubwo abandi bigishwa bazapfa mu buryo bugoye, we azasaza neza. Niwe wanditse igitabo cy’Ibyahishuwe kandi mu ntumwa zose niwe wagize amasaziro meza.

    Warakijijwe ubuhamya burahinduka, hanyuma umubano wawe n’Imana umeze ute? Uri umuntu Imana yakwizera ikamubitsa amabanga? , Hari abantu babayeho ari abanyamabanga b’Imana:

    Imana yahishuriye Nowa kubera ubucuti bafitanye ibintu bisigaje imyaka 120 bikaba. Aburahamu yabaye inshuti y’Imana kugeza igihe imwizerera, imubitsa amabanga kubera ubusabane bagiranaga, igihe yari igiye kurimbura Sadomo yaravuze ngo ' Natinyuka nte kurimbura Sadomo ntabwiye inshuti yanjye magara Aburahamu?’ Mose yari inshuti y’Imana kugeza ubwo yamweretse ubwiza bwayo, yamaranye n’Imana iminsi 40 baganira akanwa ku kandi. Yosuwa yubatse ubusabane bukomeye n’Imana, hari ubwo yahagaritse umuzenguruko w’isi abwira izuba ngo’ hagarara aho na we kwezi mbanze nihore abanzi banjye. Hari n’abandi benshi Imana yagiye yizera ibakoresha ibintu bidasanzwe kubera ubucuti bafitanye.

    Ntabwo kwizera kwacu gukwiye kugarukira ku biboneka gusa( ibitugarukaho): Kurongora, kurongorwa, amazu, ibyo kurya, ubutunzi n’ibindi. Ababaye abizerwa n’Imana akabaha ijwi ry’ubwiza, basigiye umurage mwiza ababakomotseho. Ese ni iki twe tuzasigira abazadukomokaho? Dukwiye gusaba Imana, tugahinduka mu buzima tubanamo nayo( ubuzima bwo kwizera). Yego twarakijijwe, ubuhamya bukwiye guhinduka, ariko tugomba no kugira ubwiza bw’Imana.

    Niwanga gusenga ngo ubwiza buze, usabane n’Imana Satani azaguha akazi!

    Abigishwa basigaye igihe Yesu yazamukanaga umusozi na Petero, Yohana na Yakobo, basigaye ku kazi ko kurwana na dayimoni, kandi byarabananiye. Bibiliya ivuga ko baraye barwana na dayimoni yari mu mwana urwaye igicuri, birabananira Yesu aje bukeye aba ari we umukiza.

    Nuko bukeye bwaho, bamanutse ku musozi abantu benshi baramusanganira. Nuko umugabo wo muri bo avuga ijwi rirenga ati' Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege. Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumutera imibyimba myinshi akamuvamo bimuruhije cyane. Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.'

    Yesu arabasubiza ati'Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza, nzageza he kubana namwe no kubihananganira? Zana hano umuhungu wawe.' Umuhungu akiza Dayimoni amutura hasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akiza umwana amusubiza se. Luka 9: 37-42

    Hari abantu banga gukorera Imana ariko ugasanga nta nicyo bungutse. Hari abanga kwitanga ngo ubwami bw’Imana bwubakwe, wareba no mu buzima ugasanga nta yindi ntambwe bateye: Ahorana amadeni, ahora yiganyira, arabifite yego ariko ntanyuzwe!. Gukorera Imana nibyo bintu by’ingenzi, niwanga gusabana n’Imana Satani we azaguha akazi.

    Dukwiye kubaka ubusabane bwacu n’Imana, dukwiye gushaka Yesu nk’umufatanyabikorwa mu byo dukora byose. Bibiliya iravuga ngo ' Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’Imbaraga zawe zose.'

    Hakenewe ko duhinduka abazamukanye umusozi na Yesu: Mu gusenga, mu gusoma Bibiliya, gukorera Imana, gusabana n’abandi bakijijwe, bizaguhesha kwegera Imana no kukubwira amabanga yose, bizatuma Imana ikubwira ibizakurikiraho.

    Imana ikubikiye ubwiza, Imana igufitiye imigambi myiza niwemera kuzamuka. Tera intambwe uve mu byo wabagamo, va mu ntege nke no mu bibi byose ubamo.

    Reba inyigisho yose: Ijwi rizana ubwiza

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-ukeneye-ijwi-rizana-ubwiza.html

  • Igice kimwe cy’Impuzi z’Abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kigeme kimuriwe mu kambi ya Mahama #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, yavuze ko kwimura izo mpunzi biri muri gahunda yo kurengera no kunoza imibereho y’impunzi, ndetse no gukumira iyangirika ry’ibidukikije mu nkambi ndetse n’inkengero zazo.

    Inkambi ya Kigeme isanzwe icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 18, zahunze imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Naho inkambi ya Mahama izo mpunzi zimuriwemo, yari isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga 43,500 kuva muri 2015, nazo zaje zihunga imvururu zadutse muri iki gihugu ubwo perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ye ya gatatu atemererwaga n’itegeko nshinga.

    Muri uyu mwaka wa 2020, bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi basabye gusubira mu gihugu cyabo ku bushake, maze Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ifasha ababyifuza gutaha.

    Kugeza ubu, impunzi z’Abarundi zirenge 2000 zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, zamaze gutahuka mu gihugu cyabo ku bushake, bishoboka ko aribyo byatumye haboneka umwanya wo kwimurirwamo izi mpunzi z’abanyekongo.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Igice-kimwe-cy-Impuzi-z-Abanyekongo-zabaga-mu-nkambi-ya-Kigeme-kimuriwe-mu